Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents

UBUREZI

 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    IMYAMBARIRE N’UBUREZI

    “Umukobwa w’umwami uri mu kirambi, afite ubwiza bwinshi.” Zaburi 45:14.

    Nta burezi buba bwuzuye igihe butigisha amahame atunganye ajyanye n’imyambarire. Hatabayeho bene izo nyigisho, akenshi usanga umurimo w’uburezi ugenda biguru ntege kandi ukagorekwa. Gukunda kwambara imyambaro idasanzwe, no gutwarwa n’imideri igezweho, ni bimwe mu byo umwarimu ahora arwana na byo kandi bimubera imbogamizi.Ub 257.1

    Imideri igezweho ni umwamikazi utegekesha inkoni y’icyuma. Mu ngo nyinshi usanga imbaraga, igihe n’ibitekerezo by’ababyeyi n’abana byararunduriwe mu guhaza ibyifuzo by’uyu mwamikazi. Usanga abakire barangamiye kurushanwa mu kujyanirana n’imideri igenda ihindagurika; naho abo mu cyiciro giciriritse ndetse n’abakene nabo ugasanga baharanira kugera ku rugero rwashyizweho n’abari mu rwego rubarusha ubushobozi. Aho usanga hari imbaraga n’ubushobozi bike, kandi hakaba umwuka ukomeye wo kurarikira kugaragara nk’abo mu rwego rwo hejuru; usanga uwo mutwaro ugera aho udashobora kwikorerwa.Ub 257.2

    Ku bantu benshi, usanga umwenda uko waba umeze kose n’uko waba ari mwiza kose ntacyo bibabwiye, ahubwo iyo imideri ihindutse, ya mwenda nayo bayisubiramo bundi bushya cyangwa bakayireka. Usanga abagize umuryango bahorana imirimo ibavuna idashira. Usanga nta mwanya ukiboneka wo kwigisha abana, nta mwanya wo gusenga cyangwa uwo kwiga Bibiliya ukiboneka, nta gihe kikiboneka cyo gufasha bariya bana bakiri bato ngo bashobore kumenyera Imana mu byo ikora.Ub 257.3

    Nta gihe kandi nta n’amafaranga abantu bagenera ibikorwa by’ubugiraneza. Akenshi usanga ku meza hariho indyo nkene. Gutoranya ibiribwa ntibikorwa neza kandi bigategurwa huti huti, bityo ibyo basabwa muri rusange bakabitanga mu buryo butuzuye. Ingaruka zivamo ni ingeso mbi mu mirire, ari nayo itera abantu uburwayi cyangwa kutirinda mu mirire n’iminywere.Ub 257.4

    Gukunda kwigaragaza bibyara gusesagura, kandi ku basore n’inkumi benshi bibavutsa kurangamira imibereho itunganye. Aho kugira ngo bashake uko biga ngo barangize amashuri, bajya gushaka imirimo bakiri bato cyane kugira ngo babone amafaranga yo guhaza kurarikira imyambaro kwabo. Kandi binyuze muri uku kurarikira, abangavu n’inkumi nyinshi bakururirwa mu irimbukiro.Ub 258.1

    Usanga mu miryango myinshi umutungo w’umuryango ukoreshwa ugashira. Iyo umugabo ananiwe gutanga ibyo umugore n’abana bakeneye, usanga agwa mu gishuko cyo kuba umuhemu, bityo ingaruka zikaba gusuzugurika no kuzarimbuka.Ub 258.2

    Ndetse n’umunsi wo gusenga n’imihango iwukorerwamo ntibibura kugerwaho n’ingaruka zo gutegekwa n’imyambarire igezweho. Ahubwo usanga kuri uwo munsi no muri iyo mihango habonetse amahirwe yo kwiyerekana gukomeye kw’imbaraga z’imyambarire igezweho. Usanga urusengero rwagizwe ikibuga cyo kwiyerekaniramo, bityo abantu bakiga imideri igezweho aho gutega amatwi ikibwirizwa. Ingaruka zabyo ni uko abakene badashoboye kwambara batyo batongera kugaruka mu rusengero. Umunsi w’ikiruhuko bawumara ntacyo bakora, kandi ku rubyiruko rwo rukawukoresha mu kwifatanya mu birimbura imico mbonera.Ub 258.3

    Kubwo kwambara imyenda itabakwije, usanga ku ishuri abakobwa badakurikira amasomo neza cyangwa ngo bakine nta nkomyi. Intekerezo zabo ziba zihugiranye, bityo umwarimu akagira inshingano imukomereye yo kubakangurira gukurikira.Ub 258.4

    Kureba ibyaremwe, ugasabana na byo, ni wo muti mwiza umurezi nyawe yajya avugutira urubyiruko kugira ngo acubye inyota y’ibigezweho. Barezi, nimureke abanyeshuri basogongere ku munezero wo kwirirwa ku nkombe z’uruzi, cyangwa ikiyaga, cyangwa se iruhande rw’inyanja. Nimubafashe baterere imisozi maze bitegereze ubwiza bw’izuba rirenga, barebe ubutunzi bw’amashyamba n’imirima. Nimubareke bamenye ibyishimo biva mu guhinga imyaka cyangwa uburabyo, bityo agaciro bahaga imitako yo myambaro yabo kazasigara kabaye ubusa.Ub 258.5

    Nimwigishe urubyiruko gusobanukirwa ko mu myambarire kimwe n’imirire, kurangwa n’imibereho yoroheje ari ingenzi kugira ngo bagire imitekerereze yo hejuru. Nimutume basobanukirwa ko hari byinshi bagomba kwiga no gukora; bamenye ko iminsi y’ubuto bwabo ari iy’agaciro kenshi kuko ari yo biteguriramo icyo bazakora mu buzima bwabo bwose. Nimubafashe gusobanukirwa n’ubutunzi buri mu ijambo ry’Imana, mu gitabo cy’ibyaremwe no mu mateka avuga iby’abantu b’intangarugero babayeho.Ub 259.1

    Nimutume intekerezo zabo zerekezwa ku mibabaro y’abandi bagomba koroshya. Nimubafashe gusobanukirwa ko ifaranga ryose ryapfushijwe ubusa mu gushaka kwigaragaza, uwarikoresheje atyo aba yiyambuye ubushobozi yari afite bwo kugaburira abashonji, kwambika abambaye ubusa no guhumuriza abashavuye.Ub 259.2

    Ntibakwiriye gupfusha ubusa amahirwe akomeye baba bafite mu buzima, ntibakwiriye kugwabiza intekerezo zabo, kurimbura ubuzima bwabo, no kwangiza umunezero wabo kubwo kumvira amategeko adashingiye ku mitekerereze itunganye, cyangwa ku kugubwa neza no kugaragaza isura nziza.Ub 259.3

    Na none kandi, urubyiruko rukwiriye kwigishwa rugasobanukirwa neza n’inyigisho ziri mu byaremwe. [Umunyabwenge yaranditse ati]: “Ikintu cyose yakiremye ari cyiza mu gihe cyacyo.” Umubwiriza 3:11. Haba mu myambarire cyangwa mu bindi bintu byose, dufite inshingano yo guha Umuremyi wacu icyubahiro. Ntashaka ko imyambaro yacu iba iboneye kandi ituma tugira amagara mazima gusa, ahubwo anashaka ko iba idukwiriye, idozwe neza kandi atari urukozasoni.Ub 259.4

    Imico y’umuntu igaragazwa n’imyambarire ye. Kugira ibyo umuntu akunda biboneye n’intekerezo zijijutse bizagaragarira mu guhitamo imyambaro iciriritse kandi ikwiriye. Iyo ubutungane no kwiyoroshya mu myambarire bifatanyije no kugira imico myiza, bizasakara bikikize umukobwa umwuka w’uko yatoranyirijwe kuba uwera ari byo bizamubera ingabo imukingira ibyago byinshi.Ub 259.5

    Nimutyo abakobwa bigishwe ko ubuhanga bwo kwambara neza bukubiyemo n’ubushobozi bagira bwo kwidodera imyenda yabo bwite. Iyi ni intego umukobwa wese akwiriye kugirira ishyaka. Bizamubera uburyo adakwiriye kwivutsa butuma aba ingirakamaro kandi ntahore ategeye abandi amashyi.Ub 260.1

    Gukunda ibyiza no kubyifuza ni byiza rwose; ariko Imana ishaka ko mbere na mbere dushaka ubwiza buruta ubundi -ari bwo butangirika. Ibyiza by’agahebuzo umuntu yakora bivuye mu buhanga bwe ntibyagereranywa n’ubwiza bw’imico ifite “agaciro gakomeye” mu maso y’Imana.Ub 260.2

    Nimutyo abasore n’inkumi ndetse n’abana bato bigishwe kwihitiramo iriya kanzu ya cyami yadodewe mu ruganda rwo mu ijuru ari yo mwenda “w’igitare mwiza, urabagirana, utanduye,” (Ibyahishuwe 19:8), ari wo abera bose bo ku isi bazambara. Iyi kanzu ari yo mico ya Kristo izira ikizinga, ihabwa umuntu wese ku buntu. Ariko abayihabwa bose, bazayihererwa hano ku isi kandi abe ari ho bayambarira.Ub 260.3

    Nimutyo abana bigishwe ko iyo bakinguriye ubwenge bwabo kwinjirwamo n’ibitekerezo bitunganye kandi byuje urukundo, ndetse bagakora by’urukundo no gufasha abandi, baba bari kwambara umwambaro mwiza cyane w’imico ya Kristo. Iyo myambarire izabarimbisha kandi itume bakundwa kuri iyi si, ndetse no mu isi izaza izababera ikirango kibahesha uburenganzira bwo kwinjira mu ngoro y’Umwami Imana. Isezerano yatanze ni iri ngo: “Bazagendana nanjye bambaye imyenda yera, kuko babikwiriye.” (Ibyahishuwe 3:4).Ub 260.4

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents