Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents

UBUREZI

 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    IMYITWARIRE

    “Urukundo....ntirukora ibiteye isoni.” 1 Abakorinto 13:5.

    Agaciro k’ikinyabupfura gafatwa ko nta buremere kagifite. Abantu benshi bafite umutima mwiza ntibawugaragariza mu migirire yabo. Abantu benshi bubahwa bitewe n’uko ari abanyakuri kandi badakebakeba usanga batarangwa n’umutima w’impuhwe. Uko kubura uwo mutima byangiza umunezero wabo kandi bikagabanya ibyo bagombye gukorera abandi. Akenshi kubwo kubura ibitekerezo [bihamye], usanga ubuhamya bunejeje bw’ibiba mu buzima kandi bwubaka abantu buhindurwa ubusa no kutarangwa n’ikinyabupfura.Ub 251.1

    Ababyeyi n’abigisha bakwiriye gutoza abana guhorana umunezero, ikinyabupfura n’imyitwarire myiza. Bose bashobora kuba bagira umunezero ugaragara no mu maso, bakagira ijwi ryiza ryoroheje n’uburyo bwiza bwo kwakira ababagana; dore ko ibyo ari byo ndangagaciro z’umuyobozi. Abana bakururwa no kubona umuntu agaragaraho ibyishimo n’umunezero. Bereke ineza n’ikinyabupfura, na bo bazakugaragariza bene uwo mutima ndetse bawugaragarize na bagenzi babo.Ub 251.2

    Ikinyabupfura nyakuri umuntu ntacyigira mu gukurikiza amabwiriza yashyizweho ngo akunde agaragare neza. Ahubwo imyitwarire ikwiriye igomba kugaragara igihe cyose; kandi igihe cyose hatabayeho guteshuka ku mahame, kuzirikana abandi bizatera kutabusanya n’imigenzo yemewe. Nyamara ikinyabupfura nyakuri ntigisaba umuntu gutatira amahame ngo akurikize ibyo abantu bishyiriyeho babyumvikanyeho. Ikinyabupfura nyakuri nticyita ku moko n’inzego abantu bashyirwamo. Cyigisha kwiyubaha, kubaha agaciro k’umuntu nk’umuntu, no kwita ku muntu wese wo mu muryango mugari w’abantu.Ub 251.3

    Ubu hariho akaga gaterwa no guha agaciro gakabije imyifatire n’uburyo umuntu agaragara inyuma, ndetse no gukoresha igihe kinini cyane abantu biga ibyerekeye iyo myitwarire. Ubuzima burangwa no gukorana umwete mwinshi busabwa umusore wese n’inkumi, umurimo ukomeye cyane kandi akenshi utanejeje usabwa gukorwa mu nshingano zisanzwe mu buzima, ndetse ugakorerwa koroshya umutwaro w’ubujiji n’umubabaro uremereye isi - ibyo biha umwanya muto ibyo abantu bumvikanaho mu muryango mugari w’abantu.Ub 251.4

    Abantu bita cyane ku myitwarire igaragara inyuma, basuzugura ikintu cyose kitujuje urugero ngenderwaho baba barishyiriyeho, nubwo cyaba ari icy’agaciro gahebuje. Ibi ni uburere bupfuye. Bushimangira ubwibone bwo kujora abandi no kubaheza bishingiye ku bitekerezo bigufi.Ub 252.1

    Ishingiro ry’ikinyabupfura nyakuri ni ukubaha abandi. Uburezi bwa ngombwa kandi buramba ni ubusākāza mu bantu bose imico wo kugira impuhwe n’ubuntu kandi bugateza imbere ubugwaneza ku bantu bose. Iyo ngirwamuco y’uburezi idatoza umusore kubaha ababyeyi be, ngo ashime ibyiza byabo, ngo yihanganire inenge zabo, kandi ngo abafashe mu byo bakeneye; uwo muco ntutume azirikana ubukene bw’abandi ngo abagirire neza, abagirire ubuntu kandi ngo afashe urubyiruko, abageze mu zabukuru n’abari mu makuba, ndetse ngo yubahe abantu bose, bene ubwo burezi ntacyo buba bwaragezeho.Ub 252.2

    Kugira ibitekerezo binoze n’imyitwarire itunganye byigirwa neza mu ishuri ry’Umwigisha wavuye mu ijuru kuruta uko wabyigira mu gukurikiza urutonde rw’amategeko. Urukundo rw’uwo Mwigisha rwasabye umutima w’umuntu, ruramunagura, agahinduka, maze imico ye igahinduka nk’iya Kristo. Ubu burezi butuma umuntu agira icyubahiro mvajuru kandi akumva akwiriye. Butuma umuntu agwa neza kandi akagira ubuntu ku rwego rutagereranywa no guhabwa ishusho nziza y’inyuma y’ibigezweho muri iki gihe.Ub 252.3

    Bibiliya itugira inama yo kurangwa n’ikinyabupfura, iduha ingero nyinshi z’abantu babayeho baranzwe n’imyitwarire izira ubwikanyize, baranzwe n’ubugiraneza no kwicisha bugufi, ari byo biranga umuntu ufite ikinyabupfura nyakuri. Ibyo ni ishusho itwereka imico ya Kristo. Ubugwaneza bwose nyakuri ndetse n’ikinyabupfura birangwa mu isi, ndetse n’ibyaba biboneka mu batazi izina rya Kristo, byose bikomoka kuri we. Kandi Kristo arashaka ko iyo mico igaragarira rwose mu bana be. Umugambi adufitiye ni uko abantu bazabonera ubwiza bwe muri twe.Ub 252.4

    Igitabo cyiza gifite agaciro gakomeye mu byigeze byandikwa, ni amabwiriza y’agaciro kenshi yatanzwe n’Umukiza, ndetse n’ibyo Mwuka Wera yavugiye mu kanwa k’intumwa Pawulo. Ni amagambo akwiriye kwandikwa mu bwenge bw’umuntu wese mu buryo butazahanagaruka na gato, yaba umukuru n’umuto:Ub 253.1

    “Ndabaha itegeko rishya ngo mukundane; nk’uko nabakunze, mube ari ko namwe mukundana.” Yohana 13:34.Ub 253.2

    “Urukundo rurihangana, rukagira neza; urukundo ntirugira ishyari.Ub 253.3

    Urukundo ntirwirarira, ntirwihimbaza, ntirukora ibiteye isoniUb 253.4

    Ntirushaka ibyarwo, ntiruhutiraho; ntirutekereza ikibi ku bantu:Ub 253.5

    Ntirwishimira gukiranirwa kw’abandi, ahubwo rwishimira ukuri;Ub 253.6

    Rubabarira byose; rwizera byose, rwiringira byose; rwihanganira byose.Ub 253.7

    Urukundo ntabwo ruzashira.” 1 Abakorinto 13:4-8.Ub 253.8

    Kubaha na byo ni umwe mu mico y’agaciro kenshi ukwiriye guhabwa agaciro gakomeye cyane. Kubaha Imana by’ukiri biterwa no gusobanukirwa gukomera kwayo kutagerwa ndetse no kumenya ko ibana nawe. Umwana wese akwiriye gukorwa ku mutima no kumva no gusobanukirwa n’Imana itaboneshwa amaso. Isaha yo gusenga, aho basengera n’aho abantu benshi baramiriza Imana bakanahigira ijambo ryayo, umwana akwiriye kwigishwa ko bene aho hantu ari ahera kuko Imana iba ihari. Kandi uko kubaha kuzagenda kugaragarira mu nyifato n’imyitwarire yabo, imbaraga ibatera ibyo izarushaho gushinga imizi.Ub 253.9

    Byaba byiza abantu b’ingeri zose; abasore, inkumi n’abasaza n’abakecuru, bize, bagatekereza kandi bagasubiramo kenshi Ibyanditswe Byera bigaragaza uko ahantu Imana ubwayo yigaragarije mu buryo budasanzwe hari hakwiriye gufatwa.Ub 254.1

    Igihe Imana yari mu gihuru cyakaga umuriro ariko ntigikongoke, yategetse Mose iti: “Kwetura inkweto zawe kuko aho uhagaze ari ahera.” Kuva 3:5.Ub 254.2

    Yakobo amaze kwerekwa abamarayika mu nzozi, yaratatse ati: “Ni ukuri Uwiteka ari aha hantu; nanjye nari ntabizi.... Erega aha hantu hateye ubwoba! Aha hantu nta kindi ni inzu y’Imana, aha ni ho rembo ry’ijuru.” Itangiriro 28:16, 17. “Ariko Uwiteka ari mu rusengero rwe rwera, isi yose iturize imbere ye.” Habakuki 2:20. “Ub 254.3

    Kuko Uwiteka ari Imana ikomeye,
    Ni Umwami ukomeye, usumba ibigirwamana byose.
    Ikuzimu hari mu kuboko kwe,
    Kandi impinga z’imisozi na zo ni ize.
    Inyanja ni iye, ni we wayiremye:
    Intoki ze ni zo zabumbye ubutaka.
    Nimuze tumuramye twunamye,
    Dupfukamire Uwiteka Umuremyi wacu.”
    “Mumenye yuko Uwiteka ari we Mana:
    Ni we waturemye, natwe turi abe;
    Turi ubwoko bwe, turi intama zo mu cyanya cye.
    Mwinjire mu marembo ye mushima,
    No mu bikari bye muhimbaza;
    Mumushime, musingize izina rye.”
    Ub 254.4

    Zaburi 95:4-6, 100:3,4.

    Izina ry’Imana naryo rikwiriye guhabwa icyubahiro. Ntabwo iri zina rikwiriye kuvugirwa ubusa cyangwa umuntu atabitekerejeho. Ndetse n’igihe dusenga, kurivuga kenshi cyangwa kurisubiramo bitari ngombwa bikwiriye kwirindwa. “Izina rye ni iryera, n’iryo kubahwa.” Zaburi 111:9. Iyo abamarayika bavuga izina ryayo, bipfuka mu maso. None se, nka twe ibiremwa byacumuye, tukaba turi abanyabyaha, twagombye kuvugisha iminwa yacu iryo zina dufite kubaha kumeze gute!Ub 254.5

    Dukwiriye kubaha Ijambo ry’Imana. Dukwiriye kubaha kiriya gitabo, ntitwigere turikoresha uko twishakiye, cyangwa ngo tugifate nk’abatagihaye agaciro. Nta nubwo dukwiriye kujya dukoresha amagambo yo muri Bibiliya mu rwenya twikinira, cyangwa ngo tuyakoreshe nk’umukino. “Amagambo y’Uwiteka ni amagambo atanduye. Ahwanye n’ifeza igeragejwe mu ruganda rwo mu isi ivugutiwe karindwi.” Imigani 30:5; Zaburi 12:7.Ub 255.1

    Ikirenze ibyo, nimutyo abana bigishwe ko icyubahiro nyakuri kigaragarizwa mu kubaha. Nta kintu Imana yategetse kitari ingirakamaro, kandi nta bundi buryo bwo kugaragaza kubaha Imana buyinezeza cyane nko kumvira ibyo yavuze.Ub 255.2

    Ikindi kandi ni ngombwa kubaha abahagarariye Imana. Abo ni abapasitoro, abarimu n’ababyeyi bahamagariwe kuyivugira no gukora mu cyimbo cyayo. Iyo intumwa z’Imana zihawe icyubahiro, na yo iba yubashywe.Ub 255.3

    Na none kandi Imana yatanze itegeko ry’umwihariko ryo kubaha abakuze. Iravuga iti: “Uruyenzi rw’imvi ni ikamba ry’icyubahiro; bibonekeshwa no kujya mu nzira yo gukiranuka.” Imigani 16:31. Uruyenzi rw’imvi rugaragaza urugamba abasaza barwanye, intsinzi bagezeho; imitwaro bikoreye n’ibishuko batsinze. Imvi z’uruyenzi zivuga ibyerekeye ibirenge binaniwe, biri hafi yo kuruhuka, ndetse zikavuga n’imyanya igiye gusigara idafite abayirimo. Mufashe abana gutekereza kuri ibi, bityo kubw’ikinyabupfura no kubaha kwabo, bazatunganya inzira abakuze bagomba gucamo, kandi bazihesha imigisha n’ubwiza mu buto bwabo ubwo bazaba bumvira itegeko ribabwira ngo: “Ujye uhagurukira umeze imvi, wubahe umusaza, utinye Imana yawe, ndi Uwiteka.” Abalewi 19:32.Ub 255.4

    Ababyeyi bombi n’abigisha bakeneye kwishimira rwose inshingano n’icyubahiro Imana yabahaye ibagira abayihagariye mu bana bayo. Mu buryo bwiza cyangwa se bubi, imico igaragarizwa mu buryo ababyeyi babana nabo mu buzima bwa buri munsi, izabasobanurira aya magambo y’Imana agira ati: “Nk’uko se w’abana abagirira ibambe, ni ko Uwiteka arigirira abamwubaha.” Zaburi 103:13. “Nk’uko nyina w’umwana ahumuriza umwana we, ni ko nzabahumuriza.” Yesaya 66:13.Ub 256.1

    Hahirwa umwana bene aya magambo yaba akangura urukundo, gushima n’icyizere muri we; umwana ubugwaneza, ubutabera no kwihangana bya se na nyina n’umwigisha we bigaragariza urukundo, ubutabera no kwihangana by’Imana. Hahirwa umwana wiga kwiringira, kumvira no kubaha Imana ye bikomotse ku kwiringira, kumvira no kubaha abarinzi be ba hano ku isi. Umubyeyi uha umwana we cyangwa umurezi uha uwo yigisha bene iyo mpano, aba amuhaye ubutunzi bw’agahebuzo burusha agaciro ubukungu bwose bwabayeho mu bihe byose. Bene uwo aba amuhaye ubutunzi buzahoraho iteka ryose.Ub 256.2

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents