Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents

UBUREZI

 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    KWIGIRA KU BYAREMWE

    IMANA MU BYAREMWE

    “Ubwiza bwayo bwakwiye ijuru, kandi isi yuzuye gusingizwa kwayo.” Habakuki 3:3.

    Ibyaremwe byose bigaragaraho ikimenyetso cy’Ubumana. Ibyaremwe bihamya ko Imana iriho. Umuntu wese ushyira mu gaciro iyo yitegereje ibitangaza n’amayobera aboneka mu isanzure, ntabura kubona imikorere y’ububasha butagira iherezo. Ntabwo isi itanga ubukungu butunze abantu kandi ngo izenguruke izuba buri mwaka biturutse mu mbaraga zayo bwite. Ahubwo hari ukuboko kutaboneshwa amaso y’abantu kuyobora imibumbe mu rugendo ikora mu kirere. Hari ufite ubuzima bw’amayobera ku bantu wuzuza isi ibiyiriho: ni We ubeshaho imibumbe itabarika; ubuzima atanga ni bwo buba mu gasimba gato cyane gahuhwa n’umuyaga wo mu cyi; ni bwo buha intashya amababa igashobora kugururuka, kandi bukagaburira utwana tw’igikona dutaka, ndetse ubwo buzima atanga ni bwo butera ururabyo kumbūra, rugasohoka mu mugengararo maze imbuto zarwo zikajya ahagaragara.Ub 102.1

    Ubwo bubasha bubeshejeho ibyaremwe, ni nabwo bukorera mu muntu. Ya mategeko akomeye agenga imikorere y’inyenyeri n’utuntu duto cyane, ni nayo agenga ubuzima bwa muntu. Amategeko agenga imikorere y’umutima, akagenga imitemberere y’imbaraga izana ubuzima mu mubiri wose, ayo ni amategeko ya Nyirubwenge buhebuje, We ufite ubutware ku bugingo. Ubuzima bwose bukomoka kuri We. Imikorere nyakuri y’ubugingo ishobora kubonerwa gusa mu kutabusanya na We. Igisabwa kigomba kuzuzwa kubyo yaremye byose ni kimwe ari cyo iki: ubuzima bukomezwa kubwo kwakira ubugingo bw’Imana kandi bugakoreshwa mu bihuje n’ubushake bw’Umuremyi. Kwica amategeko y’Umuremyi, yaba ari agenga umubiri, ubwenge n’imibereho y’abantu muri rusange, ni ukwitandukanya na gahunda y’imikoranire n’isanzure, ni ukuzana ukubusanya, umuvurungano no kurimbuka.Ub 102.2

    Bityo, ku muntu wiga gusobanura ibyigisho ibyaremwe bimwigisha, asanga ibyaremwe byose bifite icyo bisobanura. Icyo gihe isi iba igitabo yigiramo naho ubuzima bukaba ishuri. Kunga ubumwe k’umuntu n’ibyaremwe ndetse n’Imana, ubutware bukwiriye isi bw’amategeko ndetse n’ingaruka zo gucumura, ibyo byose ntibyananirwa gukora ku ntekerezo z’umuntu no guhindura imico ye.Ub 103.1

    Ibyo ni byo byigisho abana bacu bakwiriye kwiga. Ku mwana muto utarashobora kwigira mu bitabo cyangwa ngo yinjizwe muri gahunda yo kwiga y’akamenyero ikorerwa mu ishuri, ibyaremwe ni isōko idakama itanga inyigisho n’umunezero. Umutima utaranangirwa no guhura n’ibibi usobanukirwa vuba n’Imana igaragarira mu byaremwe byose. Ugutwi kutarazibwa n’urusaku rw’iby’isi kuba kwiteguye kumva Ijwi rivugira mu byaremwe. Naho ku bana bisumbuye, bakeneye guhora bibutswa iby’umwuka n’iby’iteka ryose ibyaremwe byigisha bucece, ibyigisho ibyaremwe bitanga biba isōko y’umunezero n’amabwiriza. Uko abaturage bo muri Edeni bigiraga ku byaremwe, uko Mose yashoboye gusobanukirwa n’inyandiko y’Imana yari ku bibaya no mu mpinga z’imisozi ya Arabiya, kandi na Yesu akiri umwana akabona iyo nyandiko mu mabanga y’imisozi y’i Nazareti, ni ko abana bo muri iyi minsi bashobora kumwigiraho. Ibitagaragara byerekanwe hakoreshejwe ibigaragara. Ku kintu cyose kiri ku isi, uhereye ku biti by’inganzamarumbo byo mu ishyamba ukageza ku tumera duto cyane turandaranda ku rutare, kuva ku nyanja ngari ukugeza ku bikonoshwa by’ikinyamujonjorerwa bitakara ku nkombe, abana bashobora kubibonaho ishusho y’Imana n’inyandiko yayo.Ub 103.2

    Uko bishoboka kose, nimutyo umwana ashyirwe ahantu iki gitabo gitangaje kiba kibumburiwe imbere ye uhereye akiri muto cyane. Mureke umwana yitegereze ibintu by’agahozo biri mu kirere byashushanyijwe n’Umunyabugeni uhebuje abandi. Mureke umwana yimenyereze ibitangaza biri ku isi no ku nyanja, mumureke yitegereze ubwiru bwerekeye uko ibihe by’umwaka bikurikirana, kandi yigire iby’Umuremyi mu mirimo yakoze yose.Ub 103.3

    Nta bundi buryo hashyirwaho urufatiro rutajegajega kandi rwizewe rw’uburezi nyakuri uretse ubwo. Nyamara n’umwana ubwe, igihe ari mu byaremwe, azibonera intandaro y’ibihangayikisha abantu. Azatahura imikorere y’imbaraga zihanganye. Iyo bigeze aha ni ho ibyaremwe bikenera ubisobanura. Iyo witegereje ukuntu icyaha cyangije ibyaremwe, usanga byose bitwigisha amasomo ateye agahinda. “Umwanzi ni we wagize atyo” Matayo 13:28.Ub 104.1

    Ibyo ibyaremwe byigisha bishobora gusomwa mu buryo bukwiriye bisomewe gusa mu mucyo umurika uva i Kaluvari. Binyuze mu gitekerezo cy’ i Betelehemu n’icy’umusaraba, mureke hagaragazwe uburyo gutsinda ikibi ari byiza, ndetse n’ukuntu umugisha wose utugeraho ari impano ituruka ku gikorwa cyo kuducungura.Ub 104.2

    Ikibi cyonona kandi cyangiza kigaragarizwa mu mikeri n’amahwa n’urukungu. Ariko urukundo rw’Imana ruzahura rugaragarira ku nyoni ziririmba, ku ndabyo zirabya, ku mvura no mu mirasire y’izuba. Urukundo ruzahura rugaragarira no mu kayaga gatuje ko mu mpeshyi, ku kime cyiza, ku bintu bitabarika biri mu byaremwe, uhereye ku biti binini by’inganzamarumbo byo mu ishyamba ukageza ku rurabo rwiza rumera ku mizi yacyo. Ni ukuri, no muri iki gihe, ibyaremwe biracyatubwira ibyo kugira neza kw’Imana .Ub 104.3

    “Erega nzi ibyo nibwira nzabagirira, ni amahoro, si bibi.” Yeremiya 29:11. Ubu ni bwo butumwa bushobora gusomwa ku byaremwe byose busomwe mu mucyo umurika uva ku musaraba. Ijuru rivuga icyubahiro cy’Imana, kandi isi yuzuye ubutunzi bwayo.Ub 104.4

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents