Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents

UBUREZI

 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Mose, umunyambaraga kubwo kwizera

    Igihe Mose yatandukanywaga n’ababyeyi be yari akiri muto cyane umugereranyije na Yosefu na Daniyeli igihe nabo batandukanywaga n’imiryango yabo. Nyamara ibyagoroye ubuzima bwa Yosefu na Daniyeli bikabuha icyerekezo ni nabyo byagoroye ubwa Mose. Mose yamaranye n’ab’umuryango we imyaka cumi n’ibiri gusa; ariko muri iyo myaka ni ho umusingi wo gukomera kwe wubatswe. Uwo musingi wubatswe n’umuntu utari uzwi cyane.Ub 63.1

    Yokebedi yari umugore akaba n’umuja. Ubuzima bwe bwaranzwe no gucishwa bugufi no kwikorera umutwaro uremereye. Ariko uretse Mariya w’i Nazareti, nta wundi mugore wabayeho ku isi wigeze ahesha abandi imigisha itangaje nka Yokebedi. Amaze kumenya ko bidatinze umwana we agomba gutandukanywa na we, akajya kurerwa n’abatazi Imana, yarushijeho guharanira ko ubugingo bw’umwana we bwakomatana n’ijuru. Yashatse uko acengeza mu mutima w’umwana we gukunda Imana no kuyibera indahemuka. Uwo murimo wagenze nk’uko yabyifuzaga. Ayo mahame y’ukuri yari yarabaye ipfundo ry’imyigishirize ya nyina ndetse n’icyigisho yamwigishije mu buzima bwe, nta yindi mbaraga yajyaga kuza nyuma yaho ngo itere Mose kureka ayo mahame.Ub 63.2

    Mwene Yokebedi yavuye mu nzu ya gikene i Gosheni ajyanwa mu ngoro y’umwami Farawo, maze yakirwa n’umukobwa w’umwami wa Egiputa, amwakirana ubwuzu, amukunze kandi amwishimiye nk’umuhungu we yibyariye. Mu mashuri yo muri Egiputa, Mose yahigiye inyigisho zo mu rwego rwo hejuru mu bya gisivili n’ibya gisirikare. Kubera ubwiza yari asanganywe, igihagararo kibereye amaso, ubwenge butangaje, asa n’ibikomangoma ndetse azwiho kuba umugaba w’abasirikare, byatumye Abanyegiputa baterwa ishema nawe bakajya bamwirata. Umwami wa Egiputa yari umwe mu bagize itsinda ry’abatambyi b’ibigirwamana; kandi nubwo Mose yangaga kujya mu mihango yo gusenga kw’abapagani, yari yarigishijwe imihango n’ubwiru by’idini y’Abanyegiputa. Muri icyo gihe, igihugu cya Egiputa nicyo cyari igihangange kandi cyari cyarateye imbere cyane kurusha ibindi, bityo Mose, nk’umuntu wari utegerejweho kuzaba umutegetsi, yahabwaga icyubahiro giheranije gishobora gutangwa hano ku isi. Nyamara we yahisemo ibiruta ibyo. Kubw’icyubahiro cy’Imana no gucungura ubwoko bwayo bwari bwarakandamijwe, Mose yahaze icyubahiro cyose yari afite muri Egiputa, maze Imana imushyira mu ishuri, imwigisha mu buryo budasanzwe.Ub 63.3

    Mose yari ataritegura neza gukora umurimo yagombaga gukora mu buzima bwe. Yari agikeneye kwiga isomo ryo kwishingikiriza ku mbaraga z’Imana. Yibeshye ku mugambi w’Imana. Yiringiraga ko azarokoza Abisirayeli imbaraga z’amaboko ye. Kubera ibyo yigerejeho maze aratsindwa. Amaze gitsindwa no gucika intege, yahindutse impunzi, ajya mu kindi gihugu.Ub 64.1

    Mose yamaze imyaka mirongo ine mu butayu bw’i Midiyani aragira intama. Uko byagaragaraga yasaga n’uciye ukubiri rwose n’inshingano yagombaga gusohoza mu buzima bwe, ariko icyo gihe yahabwaga ibyangombwa by’ingenzi kugira ngo azasohoze iyo nshingano. Ubwenge bwo kuyobora imbaga y’abantu b’injiji kandi batagira ikinyabupfura, yagombaga kubwunguka binyuze mu kumenya kwitegeka ubwe. Kwita ku ntama no ku bana bazo, yagombaga kubikuramo ubunararibonye bwari kumugira umushumba wihangana kandi wiringirwa w’ubwoko bw’Abisirayeli. Kugira ngo azashobore guhagararira Imana, yagombaga kubanza kwigishwa na yo.Ub 64.2

    Ibyigisho yari yarakuye mu byari byaramukikije muri Egiputa, urukundo rwa nyina wamureze, umwanya ukomeye yari afite nk’umwuzukuru w’umwami, ubuzima bwo kudamarara ndetse n’ingeso mbi zareshyaga zihishe mu masura atabarika, ubucakura, amayeri n’amayobera menshi n’imihango y’idini ya gipagani, ibyo byose byari byarahinduye ubwenge bwa Mose n’imico ye. Ibyo byose byaje kuyoyokera mu mibereho yoroheje kandi iciye bugufi yagiriye mu butayu.Ub 64.3

    Igihe Mose yari ahitaruye abandi bantu ari mu mpinga z’imisozi, yari kumwe n’Imana yonyine. Iyo yarebaga ikintu cyose yasangaga cyanditsweho izina ry’Umuremyi. Mose yasaga n’aho ahagaze imbere y’Imana kandi akumva akikijwe n’imbaraga zayo. Ahongaho niho kumva ko yihagije no kwiyemera kwe byarangiriye. Ubwo yari imbere y’Imana ihoraho ni ho yamenyeye ko ari umunyantege nke, uko ntacyo yakwishoboza ndetse n’uburyo umuntu ubwe areba hafi cyane.Ub 65.1

    Aho ni ho Mose yigiye ikintu cyabanye muri we mu myaka yose y’umuruho no kuremererwa n’ubuzima. Yahigiye kumva no gusobanukirwa ko Imana iri kumwe na we. Ntiyarebye kure mu myaka yari kuzakurikiraho ngo abone Kristo wari kuzagaragara yambaye umubiri gusa; ahubwo yanabonye Kristo wari kujyana n’ingabo z’Abisirayeli, ari we mugaba wazo mu ngendo zabo zose. Igihe bene wabo bamusuzuguraga, bakamupfobya, igihe yahamagarirwaga kwihanganira gukwenwa no gutukwa, guhura n’akaga ndetse n’urupfu, yashoboraga kwihangana nk’ureba “Itaboneka.” Abaheburayo 11:27.Ub 65.2

    Mose ntiyatekerezaga iby’Imana gusa, ahubwo yayirebeshaga amaso. Mose yahoraga abona Imana imbere ye. Nta munsi n’umwe Mose yigeze areka guhanga Imana amaso.Ub 65.3

    Kuri Mose, ntabwo ukwizera kwe kwari mu cyuka, ahubwo kwari ukuri gufatika. Yizeraga ko Imana iyobora ubuzima bwe mu buryo bwihariye; kandi yazirikanaga Imana mu tuntu duto twose tugize ubuzima. Yiringiraga ko Imana ari yo imuha imbaraga ngo abashe gutsinda ikigeragezo cyose.Ub 65.4

    Yifuzaga ko umurimo ukomeye yahawe yawusohoza akawugeza ku rugero ruhanitse, kandi yishingikirizaga ku bubasha bw’Imana atizigamye. Yumvaga ko akeneye ubufasha, akabusaba, kandi kubwo kwizera akabwakira, ndetse agakomeza kujya mbere kubwo kwiringira imbaraga imukomeza.Ub 65.5

    Ubwo ni bwo bunararibonye Mose yungutse mu myaka mirongo ine yamaze yigishirizwa mu butayu. Kugira ngo ahabwe ubwo bunararibonye, Imana Nyirubwenge butagerwa ntiyitaye ku kuba byaratwaye igihe kirekire cyane kandi byarasabye ikiguzi gikomeye cyane.Ub 66.1

    Umusaruro wavuye muri uko kwigishwa, kandi ukava mu byigisho yahigishirijwe, ntufitanye isano n’amateka y’Abisirayeli gusa, ahubwo urifitanye n’abantu bose bagize uruhare mu iterambere ry’abatuye isi guhera icyo gihe kugeza uyu munsi. Ubuhamya butangaje bwavuzwe mu Ijambo ry’Imana bwerekeye ubuhangange bwa Mose ni ubu ngo: “Mu Bisirayeli ntihabonetse ukundi umuhanuzi uhwanye na Mose, uwo Uwiteka yamenyaga barebana.” Gutegeka kwa kabiri 34:10.Ub 66.2

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents