Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents

UBUREZI

 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    GUFATANYIRIZA HAMWE

    “Kuko turi ingingo za bagenzi bacu.” Abefeso 4:25.

    Mu kurema imico, nta zindi mbaraga zibifiteho ubushobozi zaruta iz’umuryango. Umurimo w’umwarimu ukwiriye kuzuza uwatangiwe n’ababyeyi, ariko ntugomba kuwusimbura. Mu bintu byose byerekeye imibereho myiza y’umwana, umuhati w’ababyeyi ukwiriye gufatanya n’uw’abarimu.Ub 295.1

    Uyu murimo wo gufatanyiriza hamwe ukwiriye gutangirwa n’ababyeyi bombi ubwabo, mu muryango wabo. Mu kurera abana babo, ababyeyi baba bafite inshingano bafatanyije, kandi umuhati wabo udacogora ukwiriye kuba uwo gukorera hamwe. Bakwiriye kwiyegurira Imana, bakayishakaho ubufasha kugira ngo babashe kunganirana. Nimutyo ababyeyi bigishe abana babo kuba indahemuka ku Mana, kudateshuka ku ihame bagenderaho, bityo na bo babe n’indahemuka kuri bo ubwabo no ku bantu bose. Nibahabwa uburere nk’ubu, igihe bene aba bana bazaba boherejwe ku ishuri, ntibazaba intandaro y’akaduruvayo cyangwa guhagarika umutima. Ahubwo bazabera abigisha babo inyunganizi, kandi babere intangarugero bagenzi babo ndetse babatere umwete.Ub 295.2

    Ababyeyi barera abana babo muri ubu buryo si bo uzasanga banenga umwarimu. Basobanukirwa ko uko byagenda kose inyungu z’abana babo n’ibyo ishuri rishaka bibasaba gushyigikira no kubaha umurezi basangiye inshingano.Ub 295.3

    Aha hatsinda ababyeyi benshi. Kubwo kujora no kunenga kwabo babihubukiye kandi bitanafite ishingiro, usanga akenshi imbaraga ihindura y’umwarimu w’indahemuka kandi witanga ihindurwa ubusa igatsembwa. Ababyeyi benshi bafite abana bareze bajeyi nta n’igitsure, basunikira umwigisha inshingano idashimishije yo gukosora ibyo bo ubwabo birengagije; maze kubera ibyo bakoze bigatuma umurimo w’umwarimu ntacyo ugeraho. Kunegura no kunenga imiyoborere y’ishuri bitera abana gusuzugura no kugomera ababigisha, ndetse bikabakomereza mu ngeso mbi.Ub 295.4

    Niba umubyeyi abonye ko ari ngombwa kugira icyo agaya mwarimu cyangwa yamuhaho igitekerezo, yagombye kubimubwira bombi biherereye. Igihe ubwo buryo nta musaruro mwiza butanze, nimutyo ibyo bimenyeshwe abashinzwe ubuyobozi bw’ishuri. Umubyeyi nta kintu na kimwe akwiriye kuvuga cyangwa gukora cyatuma umwana abona urwaho rwo gusuzugura umwarimu we kandi ari we imibereho ye myiza ishingiyeho ku rwego rukomeye cyane.Ub 296.1

    Ababyeyi baramutse bamenyesheje umwarimu ibyo bazi ku mico y’abana babo, bakababwira ibibazo bidasanzwe byerekeye ubuzima bwabo, cyangwa ubumuga bw’umubiri, bene ibyo biramufasha cyane. Birababaje cyane kubona uko ababyeyi benshi batita kuri ibyo. Umubare munini w’ababyeyi ntibabona ko ari ngombwa kubaza ibyerekeye ubushobozi bw’umwarimu, cyangwa se ngo bafatanye na we mu murimo akora.Ub 296.2

    Kubera ko atari kenshi ababyeyi bigora ngo bamenyane n’umwigisha w’umwana wabo, ni ingenzi cyane ko umwigisha ashaka uko amenyana n’ababyeyi. Akwiriye gusura imiryango y’abana yigisha kugira ngo agire icyo amenya cyerekeye imbaraga zihindura ndetse n’ibikikije aho baba. Kubwo kumenyana n’imiryango yabo kandi akamenya n’uko ibaho, umwarimu ashobora kurushaho gukomeza imirunga imwomatanya n’abanyeshuri be kandi ashobora kumenya uburyo bwiza bwo kubigisha no kubitaho akurikije imyitwarire yabo n’imico yabo itandukanye.Ub 296.3

    Igihe umwarimu yita ku burere bw’umwana bwo mu muryango we, uwo mwarimu azatanga inyungu mu buryo bubiri. Ababyeyi benshi bahugiranye mu mirimo myinshi bafite n’ibindi bibahangayikishije, usanga batita ku mahirwe bafite yo gutoza abana babo ibyiza mu buzima bwabo. Umwarimu ashobora gukora ibintu byinshi kugira ngo akangurire abo babyeyi kwita ku buryo n’amahirwe bafite. Ku rundi ruhande azabona abandi babyeyi bumva ko inshingano bafite [yo kurera] ari umutwaro uremereye, bakaba bahangayikishijwe cyane n’uko abana babo bazaba abagabo n’abagore beza kandi b’ingirakamaro. Akenshi umwarimu ashobora gufasha bene abo babyeyi kwikorera uwo mutwaro, kandi kubwo kujya inama, umwarimu n’ababyeyi bazaterana umwete kandi bakomezanye.Ub 296.4

    Mu burere urubyiruko ruhererwa mu muryango, ihame ryo gufatanyiriza hamwe ntirigira icyo waringanya. Uhereye mu myaka y’ubuto bwabo, abana bakwiriye gufashwa bakumva neza ko bafite umwanya n’uruhare mu bikorerwa mu muryango. N’abana bakiri bato bakwiriye gutozwa gufatanya n’abandi mu mirimo ya buri munsi ikorwa mu rugo kandi bakwiriye kumvishwa ko ubufasha bwabo bukenewe ndetse ko bwishimiwe cyane. Abana bakuru bakwiriye guhinduka abafasha b’ababyeyi babo, bakagira uruhare mu migambi yabo kandi bagafatanya na bo inshingano bafite n’ibibaremereye. Nimutyo ababyeyi bafate igihe cyo kwigisha abana babo, nimutyo babereke ko baha agaciro ubufasha bwabo, ko bashaka kubagirira icyizere, kandi bashimishwa no gukorana na bo bityo abana na bo ntibazajya bagenda biguru ntege. Nibiba bityo, ntabwo umutwaro w’ababyeyi uzoroha kandi ngo abana babone uburezi mu ngiro bw’agaciro katagerwa gusa, ahubwo hazabaho no gukomera k’umurunga womatanya abagize umuryango kandi n’imfatiro z’imico mbonera zirusheho kwimbika.Ub 297.1

    Gufatanyiriza hamwe ni wo mwuka ukwiriye kuranga ibibera mu cyumba cy’ishuri, ukaba itegeko ry’ubuzima bw’iryo shuri. Iyo umwarimu ashoboye gufatanyiriza hamwe n’abo yigisha aba abonye ubufasha ntagereranywa mu gutuma mu ishuri haba gahunda. Mu bikorerwa mu ishuri aho usanga gukubagana kw’abana b’abahungu benshi guteza akajagari n’agasuzuguro mu ishuri, gufatanyiriza hamwe bizatuma bagira icyo bahigira, maze ingufu basesaguraga mu bukubaganyi bazikoreshe igikorwa cy’ingirakamaro. Mureke abana bisumbuye bunganire abakiri bato, abafite ingufu bunganire abanyantegenke; kandi uko bishobotse kose, mureke buri wese ahamagarirwe kugira icyo akora mu byo afitemo ubushobozi bwinshi. Ibi bizatera umwana umwete wo kwiyubaha no guharanira kuba ingirakamaro.Ub 297.2

    Kwiga isomo ryo gufatanyiriza hamwe nk’uko ryigishwa mu Byanditswe Byera byarushaho gufasha urubyiruko, ababyeyi ndetse n’abigisha. Mu ngero nyinshi zifatika zivugwa mu Byanditswe Byera muzirikane iyubakwa ry’ihema ry’ibonaniro - (ari ryo somo ry’icyitegererezo mu kubaka imico), aho Abisirayeli bose bafatanyirije hamwe, “umuntu wese, utewe umwete n’umutima we, uwemejwe na we wese.” Kuva 35:21. Nimusome igitekerezo cyerekeye ukuntu inkike za Yerusalemu zasanwe n’abari bagarutse bavuye mu bunyage, ari igihe cy’ubukene, ingorane n’amakuba. Umurimo wari ukomeye cyane warakozwe kandi usoza neza bitewe n’uko “abantu bari bagize umwete wo gukora.” Nehemiya 3:38b. Nimuzirikane uruhare w’abigishwa ba Yesu mu gitangaza yakoze cyo kugaburira imbaga y’abantu. Ibyokurya byatuburiwe mu biganza bya Kristo, ariko abigishwa ni bo bafashe imigati maze bayisaranganya imbaga y’abantu yari itegereje.Ub 298.1

    “Turi ingingo za bagenzi bacu.” Nk’uko rero buri “muntu yahawe impano, abe ari ko muzigaburirana, nk’uko bikwiriye ibisonga byiza by’ubuntu bw’Imana bw’uburyo bwinshi.” Abefeso 4:25; 1 Petero 4:6.Ub 298.2

    Uko ni ko, kubw’intego ihebuje izindi, abubatsi b’imico muri iki gihe bakwiriye gufata intero y’amagambo yavuzwe ku babaji n’abacuzi b’ibigirwamana mu bihe bya kera maze bakayigira iyabo ngo:Ub 298.3

    “Umuntu wese yatabaye umuturanyi we, akabwira mugenzi we ati: ‘Komera.’” Yesaya 41:6.Ub 298.4

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents