Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents

UBUREZI

 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Imyitwarire dutozwa n’imibabaro

    Kuri iyi si, abantu bose bakorera Imana n’abantu bakiranuka, babanza gutorezwa mu ishuri ry’umubabaro. Uko umuntu aba afite inshingano iremereye cyane kandi agakora umurimo uhanitse, ni ko n’ibigeragezo birushaho kumusatira kandi ni ko asabwa kurushaho kwitwararika.Ub 156.1

    Nimwigire ku mibereho ya Yosefu n’iya Mose, iya Daniyeli na Dawidi. Nimugereranye amateka abanza ya Dawidi n’amateka ya Salomo, maze murebe umusaruro wavuyemo.Ub 156.2

    Dawidi akiri umusore, yari umutoni ku mwami Sawuli, kandi kuba ibwami kwe no kubana n’umuryango w’umwami byamuteye gusobanukirwa ibihagarika umutima ndetse n’imibabaro bitwikirwa no kurabagirana n’icyubahiro gihebuje cya cyami. Yabonye uburyo icyubahiro cy’umuntu kidafite uruhare mu kumuhesha amahoro y’umutima. Yavuye ibwami yisubirira kuragira imikumbi y’intama afite ihumure n’ibyishimo.Ub 156.3

    Igihe Dawidi yahungiraga mu butayu bitewe n’ishyari Sawuli yamugiriye maze Dawidi agasigara adafite umuntu ashobora kwiyambaza; yarushijeho kwishingikiriza cyane ku Mana. Imibereho yo mu butayu yarangwaga no kubura amahwemo no kutagoheka, akaga kiyongeranyaga kayirangwagamo, kuba ngombwa ko ahunga kenshi, imico y’abantu baje guteranira aho yari ari, - abari mu makuba bose n’abarimo imyenda bose n’abinubaga bose- (1Samweli 22:2), ibyo byose byatumye biba ingenzi ko agira imyitwarire idakebakeba. Ibyo yabayemo byakanguye kandi bikuza ubushobozi bwo gukorana n’abantu, kugirira impuhwe abakandamijwe no kwanga akarengane. Mu myaka yo gutegereza kandi yaranzwe n’akaga, Dawidi yigiyemo kubona ko Imana ari yo muhumuriza we, umufasha we, n’ubugingo bwe. Yize ko ububasha bw’Imana ari bwo bwonyine bushobora kumwimika; kandi ko azashobora kuyobora neza abikesheje ubwenge bw’Imana bwonyine. Kwigira muri iryo shuri ry’imiruho n’imibabaro ni byo byabashishije Dawidi kuba intashyikirwa (nubwo nyuma yaho imibereho ye yajemo igitotsi bitewe n’icyaha cye), ku buryo “Dawidi yategetse Isirayeli yose, acira abantu imanza zitabera.” 2 Samweli l8:15.Ub 156.4

    Ibyo Dawidi yanyuzemo akiri muto byamuremeye imico ntibyigeze birangwa mu mibereho ya Salomo. Haba mu byo yanyuzemo, mu mico, no mu buzima, Salomo yasaga n’uwatoneshejwe kuruta abandi bose. Mu mabyiruka ye no mu bukwerere bwa Salomo yari atunganye, yubashwe kandi akundwa n’Imana, maze Salomo yima ingoma yatangaga icyizere ko izarangwa no kugubwa neza n’icyubahiro. Amahanga yose yatangariraga ubwenge n’ubushishozi by’umuntu Imana yari yarahaye ubwenge. Ariko ubwibone butewe no gukungahara no kugubwa neza bwazanye gutandukana n’Imana. Salomo yateye umugongo ibyishimo byo gusabana n’Imana maze ahindukirira kwishakira ibimunyura mu binezeza by’umubiri. Dore uko yavuze kuri ibyo yanyuzemo:Ub 157.1

    “Nikoreye imirimo ikomeye; niyubakiye amazu; nitereye inzabibu; nihingiye imirima, n’imirima y’uburabyo izitiwe, nyiteramo ibiti byose by’amoko yose y’imbuto ziribwa... niguriye abagaragu n’abaja... nirundaniriza ifeza n’izahabu n’ubutunzi buherereye ku bami buvuye mu ntara zose; nishakiye abaririmbyi b’abagabo n’abagore n’ibinezeza abantu, n’ibicurangwa by’uburyo bwose. Nuko ndakomera, kandi ndusha abambanjirije i Yerusalemu... Kandi sinimye amaso yanjye icyo yifuza cyose; nta n’umunezero nimye umutima wanjye; kuko umutima wanjye wishimiraga imirimo yanjye yose. Maze nitegereje imirimo yose y’amaboko yanjye, n’imiruho yose niruhije nkora, nsanga byose ari ubusa, ni nko kwiruka inyuma y’umuyaga, kandi nta gifite umumaro kiri munsi y’ijuru. Nisubiramo ngo ndebe ubwenge n’ubusazi n’ubupfapfa. Mbese uzasimbura umwami azabasha gukora iki? Keretse ibisanzwe bikorwa.”Ub 157.2

    “Ni ko kwanga ubugingo..... Maze nanga imirimo yanjye yoseUb 158.1

    naruhiye munsi y’ijuru, kuko nzayisigira umuntu uzansimbura.” Umubwiriza 2:4-12, 17, 18.Ub 158.2

    Salomo ashingiye ku byo yanyuzemo bibabaje, yasobanukiwe ko ubuzima buhihibikanira ibyiza bihebuje bukabishakira mu by’isi, bene ubwo buzima ari ubusa. Yubakiye ibicaniro ibigirwamana by’abapagani, nyamara aza kumenya uburyo amasezerano yo kugira ituze mu mutima bitanga ari imfabusa.Ub 158.3

    Amaze kugera mu marembera y’ubuzima bwe, amaze kugwa agacuho kandi yishwe n’inyota kubwo kunywa ku bitega by’isi bitobotse, Salomo yarahindukiye ajya kunywera ku mazi y’isōko y’ubugingo. Ashorewe n’Umwuka w’Imana, Salomo yandikiye abo mu bisekuru byari kuzakurikiraho abamenyesha amateka y’imyaka y’ubuzima bwe yapfushije ubusa, kandi abaha n’ibyigisho by’imbuzi. Kandi nubwo ishyanga rye ryakuye umusaruro w’ibibi mu mbuto yari yarabibye, imirimo Salomo yakoze mu buzima bwe ntiyazimanganye yose. Amaherezo, imibabaro yanyuzemo yasohoje umurimo wayo ku bwe.Ub 158.4

    Mbega uburyo iminsi y’ubuzima bwa Salomo iba yarabaye iy’agahozo iyo mu buto bwe aza kuba yarize icyigisho abandi bantu bigishijwe n’imibabaro!Ub 158.5

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents