Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents

INAMA ZIGIRWA ITORERO - IGITABO CYA 1

 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Uburyo umucyo waje ku muhanuzi

    Nk’uko twamaze kubona, igihe kimwe mu mibereho y’Abisirayeli, Uwiteka yabwiye abantu uburyo azajya avuganira na bo mu bahanuzi. Yaravuze ati: “Niba muri mwe hazabamo umuhanuzi, mu iyerekwa ni ho Uwiteka nzamwimenyeshereza, mu nzozi ni ho nzavuganira na we.” Kubara 12:6IZI1 14.6

    Mu gice gishize wasomye iby’igitekerezo cy’iyerekwa ry’intambara ikomeye uko ryatanzwe mu buryo bw’ibitangaza byabayeho ku mugaragaro. Si ugushidikanya byari ibyo gukomeza ibyiringiro by’abantu no guhamiriza bose yuko Uwiteka yavuganaga n’umuhanuzi koko. Si kenshi Madame White yavugaga akantu kose kerekeye ku buryo yameraga iyo yerekwaga; ariko rimwe yaravuze ati: “Ubu butumwa bwatanzwe butyo kugira ngo bukomeze kwizera kwa benshi bityo muri iyi minsi y’imperuka twiringire Umwuka w’ubuhanuzi.”IZI1 15.1

    Uko umurimo wa Madame White wateraga mbere, ni ko wageragereshwaga ingingo zo muri Bibiliya, nk’iyi ngo: “Muzabamenyera ku mbuto zabo.” Ariko gukura kw’imbuto bitwara igihe, bityo mu itangiriro Uwiteka yatanze ibihamya byerekeye itangwa ry’iyerekwa byafashije abantu kwemera.IZI1 15.2

    Ariko ibihe byose byo kwerekwa ntibyabaga mu ruhame, hanagaragazwa ibitangaza by’umubiri. Mu magambo yatangiye iki gice twabwiwe yuko Imana itimenyekanishiriza ku muhanuzi “mu iyerekwa” gusa, ahubwo ko ibasha no “kuvuganira na we mu nzozi.” Izi ni zo nzozi z’umuhanuzi nk’uko Daniyeli abivuga ati: “Mu mwaka wa mbere wo ku ngoma ya Belushaza umwami w’ i Babuloni, Daniyeli yarose inzozi; maze abona ibyo yeretswe, ari ku buriri bwe. Aherako yandika ibyo yarose, asobanuramo ingingo zabyo zikomeye.” Daniyeli 7:1IZI1 15.3

    Nk’uko Daniyeli avuga ibyo yeretswe, avuga henshi ati: “Neretswe nijoro.” Kenshi mu mibereho ya Madame White, yerekwaga igihe yabaga aruhutse mu masaha ya nijoro. Dusoma amagambo abanza mu iyerekwa rye ati: “Mu iyerekwa rya nijoro, nagize ibintu nerekwa bigaragara neza”, cyangwa kenshi Imana ikavuganira n’umuhanuzi mu nzozi. Hashobora kubazwa ibibazo byerekeye isano y’inzozi z’umuhanuzi n’iyerekwa rya nijoro, n’inzozi zisanzwe. Ibyo Madame White yanditse ibyabyo mu mwaka wa 1868 agira ati:IZI1 15.4

    Hariho inzozi nyinshi ziza ku muntu ziturutse ku bintu bisanzwe byo mu mibereho, zidafitanye isano n’Umwuka w’Imana. Hariho kandi n’inzozi z’ibinyoma, nk’uko habaho iyerekwa ry’ibinyoma, bituruka ku mwuka wa Satani. Ariko inzozi zituruka ku Uwiteka zivugwa kimwe n’iyerekwa mu ijambo ry'Imana. Bene izo nzozi, urebye abazirose, n’uburyo bazirose, ziba zirimo ubuhamya bw’ukuri kwazo.”IZI1 16.1

    Igihe kimwe ubwo Madame White yari amaze gusaza, umuhungu we ari we Pasitoro W.C. White ashaka kugira ibyo amenya ngo na we abifashishe abari bakeneye kumenya, yabajije nyina ati: “Mama, uhora uvuga ibintu weretswe nijoro. Uvuga iby’inzozi zakuziyemo umucyo. Twese turarota. Mbese wowe umenya ute yuko Imana ivuganira nawe mu nzozi uhora uvuga?”IZI1 16.2

    Nyina yaramusubije ati: “Ni uko wa mumarayika utumwa ampagarara iruhande akanyigisha mu iyerekwa rya nijoro nk’uko ampagarara iruhande anyigisha mu iyerekwa rya kumanywa.” Uwo muntu wo mu ijuru uvugwa ubundi amwita “marayika,” ” umuyobozi wanjye,” “umwigisha wanjye,” n’andi mazina.IZI1 16.3

    Nta midugararo yabaye mu bwenge bw’umuhanuzi, nta gushidikanya byerekeye ku byamuhishuriwe yagize mu masaha ya nijoro. Ahubwo uko byari bimeze rwose byarasobanukaga yuko zari inyigisho ziturutse ku Mana.IZI1 16.4

    Mu bindi bihe, ubwo Madame White yabaga asenga, avuga cyangwa yandika, yarerekwaga. Ababaga bari kumwe na we ntibamenyaga ko yerekwa, keretse iyo yacecekaga ho hato, iyo yabaga avuga cyangwa asabira mu bantu benshi. Rimwe yanditse ibyo ati:IZI1 16.5

    “Igihe nari ndiho nsengana umwete, nakuwe mu byari binzengurutse byose; icyumba cyuzuwemo n’umucyo, kandi numvise ubutumwa bwabwirwaga inteko nini imeze nk’aho ari Inteko Nkuru Rusange.”IZI1 16.6

    Mu iyerekwa ryinshi Madame White yeretswe mu kubaho kwe kurekure yakozemo imyaka 70, iyerekwa rirerire cyane ryamaze amasaha ane. Kandi irigufi cyane ryamaze akanya gato. Ibihe byinshi iyerekwa rye ryamaraga igice cy’isaha, cyangwa kurutaho gato. Ariko ntacyo avugwa cyerekeye uburyo iyerekwa ryose ryagombaga kuba, ahubwo byari biri rwose nk’uko Pawulo yanditse ati:IZI1 17.1

    “Kera Imana yavuganiye na ba sogokuruza mu kanwa k’abahanuzi, mu bihe byinshi” Abaheburayo 1:1.IZI1 17.2

    Umuhanuzi yaherwaga umucyo mu iyerekwa, ariko umuhanuzi ntiyandikaga ari mu iyerekwa. Umurimo we ntiwari umurimo nk’uw’imashini. Keretse ibihe bikeya gusa, naho ubundi Uwiteka ntiyamuhaga amagambo akwiriye kuvuga. Cyangwa marayika ntiyayoboraga ukuboko kw’umuhanuzi ngo avuge cyangwa yandike amagambo aya n’aya. Mu bitekerezo bye byabaga byahawe umucyo mu iyerekwa, umuhanuzi yavugaga cyangwa yandikaga amagambo yabashaga gutanga umucyo n’myigisho ku basomaga ubwo butumwa cyangwa ku babwumvaga.IZI1 17.3

    Twabasha kubaza uko ubwenge bw’umuhanuzi wabonekewe bwabaga bumeze. Mbese yahabwaga ate ubwenge n’inyigisho yagombaga kubwira abantu? Nkuko nta tegeko na rimwe ribasha gushyirwaho ryo gutanga iyerekwa. ni ko nta tegeko na rimwe ribasha gushyirwaho ryo gutegeka uburyo umuhanuzi ahabwa ubutumwa buturutse ku Mana. Ieyakora buri gihe, umuhanuzi yerekwaga ibyo adashobora kwibagirwa. Kandi nk’uko icyo tubona tukagikora ari cyo dutekereza cyane mu bwenge bwacu kuruta icyo tubona twumva gusa, ni ko n’ibyo abahanuzi berekwaga batabashaga kubyibagirwa.IZI1 17.4

    Mu gice kibanjirije iki, kivuga iby’igitekerezo cy’iyerekwa ry’intambara ikomeye, twavuze amagambo y’uburyo amakuru yerekeye ibyabaye mu bitekerezo by’isi byageze kuri Madame White. Ikindi gihe ubwo yasobanuraga uburyo umucyo wamugezeho, yaravuze ati: “Mu iyerekwa nerekwa ibibaho mu isi. Ubundi njyanwa kure mu bizaza maze nkerekwa ibizabaho. Nuko hanyuma nkerekwa ibintu uko byagenze mu gihe cyashize.”IZI1 17.5

    Ibi biraduhamiriza yuko Ellen G. White yabonye ibyo biba, bisa nk’aho yari ahibereye. Yongeye kubihabwaho amabwiriza mu iyerekwa rye, maze ntiyongera kubyibagirwa.IZI1 18.1

    Mu bindi bihe, byasaga nk’aho afite uruhari mu byo yerekwaga, kandi ko yumvaga, yarebaga, yari ateze amatwi, kandi yumvira amabwirizwa, nyamara mu by’ukuri, ibyo byose ntacyo yakoraga, ariko yabishyizwe mu bwenge mu buryo atari gushobora kubyibagirwa. Iyerekwa rye rya mbere ni ko ryari rimeze.IZI1 18.2

    Mu bindi bihe, iyo Madame E.G White yabaga mu iyerekwa yasaga n’uri mu nteko z’abantu cyangwa mu ngo cyangwa mu mazu yigishirizwamo ahantu ha kure. Kubwo kwibwira yuko ayo materaniro ubwe yayabayemo rwose, Madame White yabashaga kwandika ibintu byose kimwe kimwe cy’ibyakozwe n’amagambo yavuzwe n’abantu batari bamwe. Rimwe igihe Madame White yari mu iyerekwa yiyumvisemo ko atambagira mu nzu imwe yacu y’ivuriro, areba uko ibyumba bimeze, areba ikintu cyose uko cyagendaga. Nuko ibyo abyandika avuga ati:IZI1 18.3

    “Ibiganiro by’amanjwe, amagambo y’ubupfapfa, ibisetso bitagira shinge na rugero, byanguye mu matwi ndababara...IZI1 18.4

    Natangajwe n’abagira ishyari, numva amagambo y’ishyari, n’amagambo y’ubushizi bw’amanga byakojeje isoni n’abamarayika b’Imana.”IZI1 18.5

    Hanyuma yeretswe ibindi bintu birushijeho kunezeza muri iryo vuriro. Yajyanywe mu byumba “byaturukagamo amajwi yo guse-nga. Mbega uburyo byari binejeje!” Ubutumwa bwo kwigisha bwanditswe bwerekeje kuri uko gusura iryo vuriro no ku magambo ya marayika wamuyoboraga mu migabane no mu byumba bitari bimwe byo muri iryo vuriro.IZI1 18.6

    Ibihe byinshi Madame White yaherwaga umucyo mu byo yerekwaga by’ibishushanyo bigaragaza ukuri rwose. Ibyo yeretswe byasobanuriwe neza mu mabango ane yanditswe hepfo aha, yavanywe mu butumwa yari yoherereje umukozi w’umuyobozi wabonywe ari mu kaga.IZI1 19.1

    “Mu kindi gihe waranyeretswe uri umugaba w’ingabo wuriye ifarashi, kandi ufashe ibendera. Haza umuntu akwambura ibendera ryanditsweho aya magambo ngo: “Amategeko y’Imana no kwizera Yesu,” maze rikandagirirwa mu mukungugu. Nakubonye uzengurutswe n’abantu bariho baguhambiranya n’isi.IZI1 19.2

    “Hariho ibihe kandi ubwo Madame White yeretswe ibintu by’uburyo bubiri bunyuranye; kimwe cyerekanaga ibizabaho, ingamba, cyangwa amabwiriza runaka aramutse akurikijwe, maze mu kindi abona kuzuzwa kw’izindi ngamba cyangwa amabwiriza. Urugero rwiza cyane rw’ibyo ni urw’ikibanza cy’uruganda rwo gutunganya ibyokurya bitera umuntu kugira umuze muke i Loma Linda mu burengerazuba bwa Amerika. Umukuru n’abamwungirije bari bafite umugambi wo kubaka inyubako nini hafi cyane y’inyubako nkuru y’ivuriro. Igihe bariho bajya inama, rimwe Madame White, ari iwe kure mu bilometero amagana menshi, nijoro yeretswe ibyo yabonye by’uburyo bubiri. Icya mbere muri ibyo akivugaho ati:IZI1 19.3

    “Neretswe inzu nini ikorerwamo ibyokurya byinshi. Hafi y’aho imitsima yokerezwa hari andi mazu mato. Mpahagaze, numva urusaku rw’abajya impaka z’umurimo ukorwa. Mu bakozi hari habuzemo gufatanya, maze haba umuvurungano.”IZI1 19.4

    Hanyuma Madame White yabonye umukuru agerageza kujya inama n’abakozi kugira ngo bumvikane. Yabonye abarwayi bumva izo mpaka, “bavuga amagambo y’umubabaro, bavuga yuko inzu yo gukorerwamo ibyokurya idakwiriye kubakwa aho hantu heza cyane,” hafi y’ivuriro ry’abarwayi. “Hanyuma mu byo nerekwaga hajemo umuntu maze arambwira ati: ‘ Ibyo byose byanyujijwe imbere yawe ngo bikubere icyigisho, kugira ngo urebe amaherezo yo gukurikira inama zimwe.’”IZI1 19.5

    Nuko ibyo yerekwaga birahinduuka maze abona inzu yo gukorerwamwo ibyokurya “kure y’amazu arwarizwamo abarwayi, ku muhanda werekeza ku nzira y’igare ry’umwotsi.” Aho hakorerwaga umurimo mu buryo bwo kwicisha bugufi kandi bari bahuje n’umugambi w’Imana. Hashize amasaha make avuye mu iyerekwa, Madame White yandikira abakozi b’i Loma Linda, maze urwo rwandiko rurangiza ikibazo cy’aho inzu yo gukorerwamo ibyokurya ikwiriye kubakwa. Iyo inama yabo ya mbere ikomezwa tuba twararuhijwe mu myaka yakurikiyeho no kugira inzu nini yo gucururizamo hafi cyane y’ivuriro rinini ry’abarwayi.IZI1 20.1

    Bityo bigaragara ko mu buryo butan bumwe, intumwa y’Imana yamenyeshwaga ibitekerezo n’inyigisho mu iyerekwa rya kumanywa cyangwa nijoro. Umuhanuzi yavugaga cyangwa akandika ibyo yahaweho umueyo, ari ko amenyesha abantu ubutumwa bwo kubigisha no kubahugura. Mu gukora ibyo, Madame White yunganirwaga n’Umwuka w’Uwiteka, ariko ku giti cye ntiyabaga abigenzura. Yemererwaga guhitamo amagambo yatangamo ubwo butumwa. Mu myaka ibanza y’umurimo we yanditse mu kinyamakuru cyacu agira ati:IZI1 20.2

    “Nubwo ntega gufashwa n’Umwuka w’Imana mu gihe nandika ibyo nshaka kwandika nkuko mutegaho ubufasha iyo nakira ubwo butumwa, amagambo nkoresha nsobanura ibyo neretswe ni ayanjye, keretse iyo hari ayo mba nabwiwe na marayika ni ho nyashyiraho utwuganzo.”IZI1 20.3

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents