Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents

INAMA ZIGIRWA ITORERO - IGITABO CYA 1

 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Gutungana kwa Gikristo

    Muri buri gikorwa cyose ujye uba inyangamugayo itajegajega. Nubwo wageragezwa ntukagire ubwo uhendana ubwenge cyangwa ngo ubeshye mu kantu gatoya cyane. Ibihe bimwe irari rya kamere rishobora kuzana igishuko cyo guca indi nzira itari inzira iromboreje yo gukiranuka, ariko ntukayiteshuke na gatoya. Niba uvuga ijambo mu buryo bwose ryerekeje ku bazimira ntugateshuke ngo ureke amategeko y’ukuri. Komeza ibyo wemeye. 2CG 154;IZI1 115.3

    Bibiliya ivuga amagambo, akomeye cyane yo guciraho iteka ibinyoma byose, gukora ibidakwiriye no kutizerwa. Mu magambo asobanutse, ivuga ibikwiriye n’ibidakwiriye. Ariko neretswe yuko ubwoko bw’Imana bwishyize mu ruhande rw’umwanzi; bumviye ibishuko bye maze bakurikiza uburiganya bwe kugeza ubwo ubwenge bwabo bugimba mu buryo buteye ubwoba. Kunyuranya gato n’ukuri, guhindura ho gato ibyo Imana ishaka, kenshi ntibitekerezwa ko ari icyaha cyane, igihe habayeho kunguka cyangwa guhomba mu mafaranga. Ariko icyaha ni icyaha, naho cyaba gikozwe n’umukungu ufite amafaranga uduhumbagiza cyangwa gikozwe n’umuntu usabiriza ku muhanda. Ababoneshwa ubutunzi n’ibinyoma baba bazanira ubugingo bwabo gucirwaho iteka. Ibintu byose biboneshwa ubuhenzi n’uburiganya, bizabera ubyakiriye umuvumo gusa. 34T 311;IZI1 115.4

    Uvuga ibinyoma kandi agakora iby’uburiganya, yiyimisha icyubahiro. Ashobora kuba atazi ko Imana imureba, ko izi ibikorwa byose, ko abamarayika bariho bashyira ku munzani imigambi ye kandi bategeye amatwi ibyo avuga, kandi ko ingororano ye izatangwa hakurikijwe ibyo yakoze. Ariko bibaye ibishoboka guhisha ibibi bye ntihagire umuntu ubibona n’Imana ntibirebe, akaba ari we ubyimenyera gusa, byatesha agaciro ibitekerezo bye n’imico ye. Igikozwe kimwe ntikirema amatwara ngo bavuge ngo uriya muntu yifata atya, ariko gikuraho ibihindizo, maze igishuko gikurikiyeho kikemerwa bitaruhije, kugeza ubwo umuntu yirengagiza ukuri agakora ibyo kutiringirwa mu kazi, bityo ukaba utamwizera. 45T 396;IZI1 116.1

    Imana ishaka yuko abantu bari mu murimo wayo, munsi y’ibindera ryayo baba abakiranutsi bamaramaje, batagira icyo bagawaho mu ngeso, ururimi rwabo rutavuga ibinyoma. Ururimi rukwiriye kurangwa n’ukuri, amaso akwiriye kurangwa n’ukuri, ibikorwa bikaba rwose nk’uko Imana itegeka. Dutuye aho Imana ikiranuka itureba. Iravuga iti: “Nzi imirimo yawe.” Ijisho ry’Imana riduhoraho. Ntitubasha guhisha Imana igikorwa na kimwe cyo gukiranirwa. Igihamya Imana muri buri gikorwa cyacu cyose ni ukuri kuzwi na bake. 5CG 152;IZI1 116.2

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents