IJAMBO RY’IBANZE
Mu mitima y’abantu bose, bo mu bwoko bwose cyangwa urwego urwo ari rwo rwose mu buzima, hari icyifuzo gikomeye cyo kubona icyo umuntu adafite ubu. Iki cyifuzo cyashyizwe mu muntu n’Imana y’inyambabazi, kugira ngo umuntu atanyurwa n’imibereho afite ubu cyangwa ngo anyurwe n’ibyo yagezeho, byaba bibi cyangwa ibyiza cyangwa n’ibyiza biruseho. Imana yifuza ko umuntu ashakisha igihebuje ibindi, ndetse akakibona ngo giheshe ubugingo bwe umugisha w’ibihe bidashira.UIB 7.1
Satani akoresheje ubuhendanyi n’amayeri, yahindanyije ibyo byifuzo by’umutima w’umuntu. Yateye abantu kwiringira ko iki cyifuzo cyagerwaho binyuze mu kwinezeza, ubutunzi, imibereho izira ibirushya, kuba icyamamare, no kumaranira ubutegetsi. Nyamara abashutswe na we muri ubwo buryo (kandi umubare wabo ntugira ingano) basanga ko ibyo bintu byose nta gaciro bigira, ko ahubwo bisiga umutima urimo ubusa kandi utanyuzwe, ndetse umeze nk’uko wari uri mbere.UIB 7.2
Umugambi w’Imana ni uko iki cyifuzo cy’umutima w’umuntu cyamuyobora kuri Wa wundi wenyine ushobora kugihaza. Icyifuzo gituruka kuri We kandi kigomba kuyobora kuri We, kuko ari We usohoza kandi akuzuza icyo cyifuzo. Uko kuzura kuboneka muri Yesu Kristo, Umwana w’Imana Ihoraho. “Kuko Imana Data yabishatse kandi ikabyishimira kugira ngo ibintu byose byuzurire muri We;” “kuko muri We harimo ukuzura kose k’Ubumana.” Kandi ni iby’ukuri yuko “muri We ari ho mwuzurira” ku bijyanye n’icyifuzo cyose gituruka ku Mana kandi kigakurikizwa nk’uko bikwiriye.UIB 7.3
Hagayi amwita “Uwifuzwa n’amahanga yose,” kandi koko ni iby’ukuri ko tumwita “Uwifuzwa ibihe byose,” nk’uko n’ubundi yitwa “Umwami w’ibihe byose.”UIB 7.4
Intego y’iki gitabo ni ukwerereza Yesu Kristo, Uwo icyifuzo cyose gishobora guhazwa binyuze muri We. Hari byinshi byanditswe ku “Mibereho ya Kristo,” ibitabo bitagira uko bisa, byuzuyemo ibintu by’ingenzi, inyandiko ziteguye neza zivuga ku mateka y’urukurikirane rw’ibihe n’ibyabayeho muri ibyo bihe, imico, n’ibyabayeho, ndetse na byinshi mu nyigisho hamwe n’ibyagaragaye mu mibereho ya Yesu w’i Nazareti byaranzwe n’ibintu bitandukanye. Nyamara mu by’ukuri umuntu yavuga ko, “Hari byinshi bitavuzwe.”UIB 7.5
Intego y’iki gitabo rero si ukugaragaza ugushyira hamwe kw’Ubutumwa bune, cyangwa gukurikiranya neza ibintu by’ingenzi n’ibyigisho bitangaje biboneka mu mibereho ya Kristo. Intego y’iki gitabo ni ukugaragaza urukundo rw’Imana nk’uko rwahishuriwe mu Mwana wayo, ubwiza bw’Imana bwagaragariye mu mibereho ya Kristo ubwo abantu bose bashobora guhabwa. Intego yacyo si uguhaza ibyifuzo by’amatsiko cyangwa gusubiza ibibazo byo guhinyura. Nyamara na none bitewe n’ubugwaneza bwarangaga imico ye, Yesu yireherejeho abigishwa be. Binyuze mu kubana na bo kwe, mu kubagaragariza impuhwe mu ntege nke zabo zose n’ubukene bwabo, ndetse binyuze mu guhora yifatanya na bo; Kristo yahinduye imico yabo ayikura mu by’isi ayerekeza ku by’ijuru, abakuramo ibitekerezo bigufi byuzuye ubujiji n’urwikekwe abageza ku bitekerezo byagutse byuzuye ubwenge n’urukundo rwimbitse bakundaga abantu bo mu mahanga yose no mu moko yose. Ni nako bimeze, umugambi w’iki gitabo ni ukwerekana Umucunguzi mwiza kugira ngo bifashe umusomyi wacyo kuza kuri we bakibonanira imbona nkubone, bagasabana, maze nk’uko byagendekeye abigishwa ba mbere, akamubonamo Yesu Ushobora byose, ubasha “gukiza mu buryo bwuzuye,” kandi agahindura abantu bose begerezwa Imana binyuze muri we, maze bagahabwa ishusho ye y’ubumana. Nyamara mbega ukuntu bidashoboka gusobanura neza imibereho Ye! Bisa no kugerageza kurambika umukororombya ku ndodo z’igitagangurirwa cyangwa kwandika injyana y’umuziki unyuze amatwi ku rupapuro.UIB 7.6
Umwanditsi w’iki gitabo, umugore wagize ubunararibonye bwagutse kandi bwimbitse mu byerekeye Imana, agaragaza ibintu bishya kandi byiza byo mu mibereho ya Yesu dusanga mu mpapuro zikurikira. Atugezaho amabuye menshi y’agaciro akura mu bubiko bwayo. Abumburira umusomyi ubutunzi atigeze atekerezaho buboneka muri iyi nzu y’ubutunzi butagira iherezo. Umucyo mushya kandi uhebuje urasa uturuka muri iyi nyandiko irenze isanzwe, iyo umusomyi yibwiraga ko yamaze gusesengura mu buryo bwimbitse. Muri make, Yesu Kristo agaragazwa ko ari We kuzura kw’Imana, Umukiza uhoranira imbabazi abanyabyaha, Zuba ryo Gukiranuka, Umutambyi Mukuru w’umunyambabazi, Umuganga w’indwara zose z’abantu, Inshuti yuje ibambe n’ubugwaneza, Umufasha uhorana natwe ibihe byose kandi ahantu hose, Umutware w’Inzu ya Dawidi, Ingabo ikingira ubwoko bwe, Umwami w’Amahoro, Umwami ugiye Kugaruka, Data wa twese Uhoraho, icyuzuzo no gusohora kw’ibyifuzo n’ibyiringiro by’ibihe byose.UIB 8.1
Kubw’umugisha w’Imana, dushyikirije iki gitabo abatuye isi tubasabira ngo Mwuka Muziranenge azatume amagambo y’iki gitabo abera amagambo y’ubugingo abantu bose bafite ibyo barangamiye ndetse n’ibyifuzo bitarabonerwa umuti; kugira ngo ” bamumenye, bamenye n’imbaraga zo kuzuka kwe, no gufatanya imibabaro ye,” maze ku iherezo, tuzaboneke iburyo bwe kandi mu bihe byiza bitagira iherezo, tuzasangire “ibyo byishimo bishyitse,” hamwe “n’umunezero uzahoraho,” ari zo ngororano z’abantu bose bamwakiriye akababera byose muri byose, “Uruta abantu ibihumbi,” “Umukunzi wacu twese.”UIB 8.2
Abanditsi.