Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents

UWIFUZWA IBIHE BYOSE

 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    IGICE CYA 59 - UBUGAMBANYI BW’ABATAMBYI

    (Iki gice gishigiye kuri Yohana 11:47-54)

    I Betaniya hari cyane hafi y’i Yerusalemu ku buryo inkuru yo kuzuka kwa Lazaro yahise igera mu murwa. Abategetsi b’Abayahudi bamenye iyo nkuru babibwiwe n’abatasi babo bari barabonye Yesu akora icyo gitangaza. Urukiko rukuru rw’Abayahudi rwahise ruterana kugira ngo bafate umwanzuro w’icyo bakwiye gukora. Kristo yari yamaze kwerekana ku mugaragaro ko yanesheje urupfu n’ikuzimu. Icyo gitangaza gikomeye cyari ikimenyetso kiruta ibindi Imana yahaye abantu, cyerekana ko yohereje Umwana wayo mu isi kugira ngo abazanire agakiza. Cyari igikorwa cyo kwerekana imbaraga y’Imana kandi cyari gihagije kwemeza umuntu wese washyiraga mu gaciro kandi ufite ibitekerezo bizima. Abantu benshi mu babonye kuzuka kwa Lazaro byabateye kwizera Yesu. Nyamara urwango abatambyi bari bafitiye Yesu rwariyongereye. Bari baranze kwemera ibihamya byose bito byerekana Ubumana bwe maze babonye iki gitangaza gishya barushaho kurakara. Lazaro yari yarazuwe ku manywa y’ihangu, kandi bibera imbere y’abahamya benshi. Nta buryo na bumwe bwo guhakana igihamya nk’icyo bwashoboraga kubaho. Kubera iyo mpamvu urwango rw’abatambyi rwarushijeho gukomera. Bahise bamaramaza gushyira iherezo ku murimo wa Kristo.UIB 363.1

    Nubwo Abasadukayo batemeraga Kristo, nta bugome bari bamufitiye nk’Abafarisayo. Urwango rwabo rwari rutaraba rwinshi, ariko noneho na bo bari bahagurutse rwose. Ntabwo bizeraga ko uwapfuye ashobora kuzuka. Bakoreshaga ibyo bitaga ubumenyi, maze bakavuga ko bidashoboka ko umubiri wapfuye ushobora kongera kubaho. Nyamara bikomotse ku magambo make yavuzwe na Yesu, inyigisho zabo zari zahindutse ubusa. Beretswe ko badasobanukiwe n’Ibyanditswe kandi ko batazi imbaraga y’Imana. Ntibashoboraga kubona uburyo bwo gusibanganya icyigisho icyo gitangaza cyasize mu mitima y’abantu. Byashobokaga bite ko abantu basiga Uwashoboye kuzura abapfuye? Impuha z’ibinyoma zarakwirakwijwe nyamara igitangaza cyakozwe nticyashoraga guhakanwa, kandi ntibari bazi uburyo basibanganya ibyo cyasize mu bantu. Kugeza icyo gihe Abasadukayo ntibari barigeze bashyigikira umugambi wo kwica Yesu. Nyamara Lazaro amaze kuzuka, bemeje ko kwica Yesu ari byo byonyine byahagarika inyigisho zo kubavuguruza Yesu yigishaga ashize amanga.UIB 363.2

    Abafarisayo bizeraga umuzuko, bityo babonaga ko iki gitangaza ari igihamya cy’uko Mesiya ari hamwe nabo ariko mbere hose bari bararwanyije umurimo wa Kristo. Guhera mbere hose bari baranze Yesu kubera ko yashyize ahagaragara imigirire yabo yuzuye uburyarya. Yari yaratwikuruye igikingirizo cy’imihango ikomeye bakoraga bahisha ingeso zabo mbi. Iyobokamana itunganye Kristo yigishaga yari yaraciriyeho iteka uburyo biyerekanaga ko ari intungane. Bari bafite inyota yo kwihorera kubera uburyo yabacyahaga cyane. Bari baragerageje kumutera kugira ngo icyo avuga cyangwa akora kibahesha urwaho rwo kumwica. Incuro nyinshi bari barashatse kumutera amabuye, ariko akagenda rwihishwa, bakamubura.UIB 363.3

    Ibitangaza Yesu yakoze ku munsi w’Isabato byose byari ibyo gufasha abari mu kaga, ariko Abafarisayo bari barashatse kumucira urwo gupfa nk’umuntu utubahiriza Isabato. Bari baragerageje guhagurutsa abo mu ishyaka rya Herodi ngo bamurwanye. Bagaragaje ko Yesu ashaka kwimika ubwami buhanganye n’ubwabo maze bajya inama nabo y’uburyo bamwica. Kugira ngo batume Abanyaroma bamurwanya, bari baragaragaje ko ashaka gukuraho ubutegetsi bwabo. Bari baragerageje inzira zose zo kumubuza kwireherezaho abantu ariko ibyo bakoze byose ntibyabahiriye. Imbaga y’abantu babonye ibikorwa bye by’impuhwe kandi bakumva inyigisho ze nzima kandi zitunganye bari bazi ko ibikorwa bye n’amagambo ye atari iby’umuntu wica Isabato kandi agatuka Imana. Ndetse n’abasirikare bari boherejwe n’Abafarisayo bagezeyo batwarwa n’amagambo ye maze ntibashobora kumufata. Abayahudi bayobewe icyo bakora maze batanga itegeko ko umuntu wese uzemera Kristo akamwizera azacibwa mu rusengero.UIB 364.1

    Bityo, abatambyi, abatagetsi, n’abakuru barateranye kugira ngo bajye inama maze biyemeza gucecekesha uwo muntu wakoraga imirimo ikomeye abantu bose batangariraga. Abafarisayo n’Abasadukayo bari bashyize hamwe kurusha mbere. Nubwo mbere y’icyo gihe batavugaga rumwe, bishyize hamwe kugira ngo barwanye Kristo. Mu nama zari zarabaye mbere, Nikodemu na Yosefu bari barabujije urukiko gucira Yesu ho iteka, bityo iyi mpamvu yatumye badatumirwa mu nama y’icyo gihe. Mu nama hari abandi bantu bakomeye bizeraga Yesu, ariko ntibabashije kurusha ijambo Abafarisayo b’abagome.UIB 364.2

    Nyamara abari bagize urukiko bose ntibavugaga rumwe. Icyo gihe urukiko rukuru rw’Abayahudi ntirwari rwemewe n’amategeko. Rwabagaho ari uburyo bwo kurubererekera gusa. Bamwe mu bari barugize ntibemeraga igitekerezo cyo kwica Yesu. Batinyaga ko nibamwica bizatuma abantu bigomeka maze bigatera Abanyaroma kuzima abatambyi ibyo bari babatezeho ndetse bakabambura ububasha bari bafite. Abasadukayo bari bahurije hamwe kwanga Kristo, ariko babigiramo ubushishozi, kuko batinyaga ko Abanyaroma bashobora kubambura umwanya w’icyubahiro bari bafite.UIB 364.3

    Muri uru rukiko rwari ruteranijwe no gutegura uburyo bwo kwica Yesu, hari Umuhamya wari warumvise amagambo yo kwikuza ya Nebukadineza, Umuhamya wabonye ibirori bikomeye bya Berushaza byo kuramya ibigirwamana, kandi uwo muhamya yari i Nazareti ubwo Kristo yeruraga ko ari Uwasizwe. Uyu Muhamya yumvishaga abo bayobozi ibyo bari gukora. Ibyabayeho byose mu mibereho ya Kristo byanyuze imbere yabo ku buryo bugaragara maze bibatera ubwoba. Bibutse ibyabereye mu rusengero igihe Yesu akiri umwana w’imyaka cumi n’ibiri yahagararaga imbere y’abaminuje mu mategeko, akababaza ibibazo byabatangaje. Igitangaza cyari cyakozwe cyari igihamya cyerekana ko Yesu ari Umwana w’Imana. Ibyanditswe mu Isezerano rya Kera bivuga kuri Kristo byanyuze mu ntekerezo zabo babisobanukirwa neza. Abo batware bagize ubwoba kandi bahagarika umutima maze barabazanya bati: ‘Tugire dute?’ Habayeho kutavuga rumwe mu rukiko. Kubw’umurimo wa Mwuka Muziranenge, abatambyi n’abakuru ntibashoboraga gucecekesha ibyo umutima wabemezaga ko bariho barwanya Imana.UIB 364.4

    Mu gihe abagize urukiko bageze aho bayobewe icyo bakora, Kayafa wari umutambyi mukuru yarahagurutse. Kayafa yari umuntu w’umwirasi kandi w’umugome, yarakabyaga kandi ntiyihanganire abandi. Mu bagize umuryango wa Kayafa, harimo Abasadukayo b’abirasi, b’abanyamwaga, , batagira icyo baha agaciro, buzuye imigambi mibi n’ubugome, kandi ibi byose babitwikirizaga ikanzu yo kugaragaza ko ari intungane. Kayafa yari yarize ubuhanuzi, kandi nubwo atari azi ubusobanuro bwabwo nyakuri, yavuganye ubutware bukomeye kandi akomeje ati: ‘Nta cyo muzi. Mbese ntimutekereza yuko ari byiza ku bwacu, ko umuntu umwe yapfira abantu kuruta ko ubwoko bwose bwarimbuka?’ Umutambyi mukuru yavuze ko Yesu agomba kwicwa nubwo ari umuziranenge. Yesu yari ababangamiye, kuko yireherezagaho abantu bigatuma ububasha bw’abatambyi n’abakuru bugabanuka. Yesu yari umuntu umwe gusa; bityo byari byiza rero ko yapfa kuruta ko ubutegetsi bw’abakuru bwatakaza imbaraga. Iyo abantu baza gutakaza icyizere bari bafite mu bayobozi babo, ubutegetsi bwabo bwari kurimbuka.UIB 364.5

    Kayafa yabumvishije ko nyuma y’icyo gitangaza abayoboke ba Yesu bashoboraga kwigomeka. Yaravuze ati: ‘Ni biba bityo Abanyaroma bazaza bafunge urusengero rwacu, bavaneho amategeko yacu, maze baturimbure nk’ishyanga. Mbese ubuzima bw’Umunyagalilaya bufite gaciro ki ubugereranyije n’ubuzima bw’ishyanga ryose? Niba abangamiye imibereho myiza y’ishyanga rya Isirayeli, mbese kumukuraho si ugukorera Imana umurimo? Ni byiza ko umuntu umwe yapfa kuruta ko ubwoko bwose bwarimbuka. UIB 365.1

    Igihe yavugaga ko umuntu umwe akwiye gupfira ubwoko bwose, Kayafa yagaragaje ko hari ibyo azi ku buhanuzi, nubwo byari ku rugero ruto. Ariko Yohana we, mu buryo avuga iyi nkuru asobanura iby’ubwo buhanuzi maze akerekana ubusobanuro bwabwo bwagutse kandi bwimbitse. Yohana aravuga ati: ‘Ariko si ubwo bwoko bwonyine, ahubwo ni ukugira ngo abana b’Imana batatanye abateranirize hamwe.’ Mbega uburyo Kayafa w’umwirasi yahamije ibyerekeye umurimo w’Umukiza ariko atabizi!UIB 365.2

    Kayafa akoresheje iminwa ye, uku kuri kw’ingenzi yaguhinduye ibinyoma. Umurongo yagenderagaho wari ushingiye ku ihame ryakomotse mu gipagani. Mu bapagani, imyizerere mibi y’uko umuntu umwe yagombaga gupfira inyokomuntu, yari yaratumye bajya batanga abantu ho ibitambo. Bityo rero Kayafa yashakaga ko Yesu yatambwa kugira ngo ubwoko bwacumuye bukire, budakize ibyaha, ahubwo bugakirira mu byaha kugira ngo bakomeze kubaho mu byaha. Mu mitekerereze ye, Kayafa yashakaga gucecekesha abashoboraga kwivovota bavuga ko nta cyaha babonanye Yesu gikwiriye kumwicisha.UIB 365.3

    Muri uru rukiko, abanzi ba Kristo bari barakozwe ku mutima rwose. Mwuka Muziranenge yari yarageze ku mitima yabo. Nyamara Satani yaharaniye kubigarurira. Yabakanguriye kuzirikana ingorane bahuye na zo kubera Kristo. Anabereka ko Kristo atigeze aha agaciro ubutungane bwabo. Kristo yaberetse ubutungane bwo ku rwego rwo hejuru cyane, ubwo abantu bose bifuza kuba abana b’Imana bagomba kugira. Ntiyitaye ku migirire ndetse n’imihango yabo, ahubwo yararikiye abanyabyaha kujya ku Mana nk’Umubyeyi ugira impuhwe, nta wundi banyuzeho, maze bakayibwira ibyo bifuza. Bityo, ukurikije intekerezo zabo, babonaga ko Yesu avanyeho ubutambyi. Yesu yari yaranze kwemera inyigisho zatangwaga mu mashuri y’abigisha babo bakomeye. Yari yarashyize ahagaragara imikorere mibi y’abatambyi, kandi yari yarashenye ukwemerwa kwabo muri rubanda. Yari yaratumye inyigisho n’imihango byabo bivugwa nabi, kuko yavuze ku mugaragaro ko nubwo baziririzaga amategeko y’imihango bayitayeho cyane, bari barahinduye ubusa amategeko y’Imana. Izo ntekerezo zose Satani yazishyize mu mitima yabo.UIB 365.4

    Satani yabumvishije ko bagomba kwica Yesu kugira ngo bashobore kugumana ubutegetsi bwabo. Bakurikije iyi nama ya Satani. Batekerezaga ko kuba barashoboraga gutakaza ubutegetsi bwabo ari impamvu ihagije kugira ngo bagire icyemezo bafata. Uretse bake muri bo batatinyutse gushyira kugaragaza ibitekerezo byabo, abagize urukiko rukuru rw’Abayahudi bakiriye amagambo ya Kayafa nk’amagambo aturutse ku Mana. Muri iyo nama habaye gutuza, kutumvikana birahagarara. Biyemeje ko nibongera guca Kristo urwaho bazahita bamwica. Mu kwanga igihamya kibemeza ko Yesu ari Imana, aba batambyi n’abakuru bikingiraniye mu mwijima w’icuraburindi. Bari birunduriye mu maboko ya Satani, bemera ko abayobora ku manga y’irimbukiro ry’iteka. Nyamara bari buzuwe no kwishuka ku buryo bumvaga baguwe neza. Biyumvagamo ko bakunda igihugu cyabo, kandi ko baharanira kukivana mu kaga.UIB 366.1

    Nyamara abagize urukiko rukuru rw’Abayahudi batinye gufatira Yesu ingamba zihutiyeho, kugira ngo abantu badafatwa n’uburakari maze ibibi bifurizaga Yesu bikaba ari bo bigwira. Ibyo byatumye urukiko rutinda gushyira mu bikorwa umwanzuro rwari rwafashe. Umukiza yari azi neza ubugambanyi bw’abatambyi. Yari azi ko bashaka kumwica kandi ko bidatinze bazasohoza umugambi wabo. Ariko ntibyari ngombwa kuri we kwihutisha icyo gikorwa kibi, ni cyo cyatumye ava muri ako karere ajyana n’abigishwa be. Muri ubwo buryo, akoresheje urugero rwe bwite Yesu yongeye gushimangira amabwiriza yari yarahaye abigishwa be agira ati: ‘Nibabarenganiriza mu mudugudu umwe muzahungire mu wundi.’ (Matayo 10:23). Hari hakiri uturere twinshi tugomba gukorerwamo kugira ngo abantu bakizwe; kandi uretse gusa igihe byari kuba ngombwa ko bagaragaza ubudahemuka ku Mana, abakozi b’Imana ntibagombaga gushyira ubuzima bwabo mu kaga.UIB 366.2

    Yesu yari amaze imyaka itatu ari mu murimo yakoreraga abatuye isi. Yabahaye urugero rwo kwitanga n’ubugwaneza butikanyiza. Bose bari bazi imibereho ye izira amakemwa, imibereho yo kubabazwa no kwitanga. Nyamara icyo gihe gito cy’imyaka itatu gusa, ni cyo ab’isi bashoboraga kwihanganira kubana n’Umucunguzi wabo.UIB 366.3

    Imibereho ya Yesu yari yarabaye iyo gutotezwa no gutukwa. Yirukanywe i Betelehemu n’umwami wamugiriye ishyari, yanzwe na bene wabo b’i Nazareti, yaciriwe urwo gupfa i Yerusalemu nta kibi yakoze, ariko We n’abayoboke be bake b’indahemuka babonye ubuhungiro bw’igihe gito mu mujyi w’ahandi. Yesu washengurwaga iteka n’imibabaro y’abantu, Yesu wakizaga abarwayi, agahumura impumyi, agakiza ibiragi n’ibipfamatwi, akagaburira abashonje kandi agakomeza abababaye, yirukanwe mu bo yari yarakoreye kugira ngo abakize. Yesu wagenze hejuru y’amazi, agacecekesha umuraba, Yesu wirukanye abadayimoni maze bakagenda bahamya ko ari Umwana w’Imana, Yesu wazuye abapfuye, akareshyeshya abantu ibihumbi byinshi amagambo ye yuzuye ubwenge, ntiyashoboye kugera ku mitima y’abari baragizwe impumyi n’urwikekwe n’urwango ndetse bakinangira bakanga kwakira umucyo.UIB 366.4

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents