IGICE CYA 7 - AKIRI UMWANA
(Iki gice gishingiye muri Luka 2:39, 40, 52).
Ibihe byo mu bwana ndetse no kubyiruka kwa Yesu yabimaze yibera mu cyaro gito kirangwa n’imisozi. Nta hantu na hamwe ho kuri iyi si hatari guheshwa ikuzo no kugendererwa na We. Ingoro z’abami zari kugira amahirwe yo kumwakira nk’Umushyitsi. Ariko yahise ku ngo z’abakire, ingoro z’abakomeye, n’ibyicaro bizwi by’abanyabwenge, ngo ature ahatitabwagaho kandi hasuzuguritse i Nazareti.UIB 37.1
Ibivugwa ku mibereho ye akiri umwana biratangaje: ‘‘Nuko uwo mwana arakura, agwiza imbaraga, yuzuzwa ubwenge: kandi ubuntu bw’Imana bwari muri we.’’ Mu mucyo w’ubuntu bw’Imana,‘‘Yesu akomeza kugwiza ubwenge, abyiruka ashimwa n’Imana n’abantu.’’ Luka 2 :52. Ibitekerezo bye byarakoraga ndetse bikagera kure, afite ubushishozi n’ubwenge burenze imyaka Ye. Kandi imico ye yari myiza yose. Imbaraga z’ibitekerezo bye n’igihagararo bigenda bikura ku rugero, bikurikije amategeko agenga imikurire y’abana.UIB 37.2
Akiri umwana, Yesu yagaragaje uburyo bw’urukundo bwihariye bwerekana uwo ariwe. Ibiganza bye byahoraga byiteguye gufasha abandi. Yerekanye kwihangana kutagira icyaguhungabanya, n’ukuri kuzira amakemwa. Mu buryo butanyeganyega nk’urutare, imibereho Ye yagaragaje ubuntu buzira inarijye mu guha abandi icyubahiro kibakwiriye.UIB 37.3
Mu bushishozi bukomeye, nyina wa Yesu yitegereje uko imbaraga z’umurimo We zigenda zigaragaza, maze abona ikimenyetso cy’ubuziranenge mu mico Ye. Mu byishimo, nyina yifuzaga gukomeza gushyigikira ibyo bitekerezo bizima, kandi bifite ubushake. Binyuze mu Mwuka Wera nyina ahabwa ubwenge mvajuru ngo akorane n’intumwa z’ijuru mu kurera uwo mwana, washoboraga kuvuga ko Imana ariyo Se.UIB 37.4
Uhereye mu bihe bya kera, Abisiraheli b’inyangamugayo bagiraga umwete wo kwigisha abana babo. Uwiteka yari yarabategetse ko uhereye mu buhinja, umwana agomba kwigishwa ubwiza no gukomera kw’Imana, cyane cyane uko bigaragazwa mu mategeko Yayo, ndetse n’uko bigaragazwa n’amateka y’Abisiraheli. Indirimbo, amasengesho, n’inyigisho ziva mu byanditswe, byagombaga gukoreshwa mu gukangura intekerezo. Ababyeyi bagombaga kwigisha abana babo ko amategeko y’Imana ariyo agaragaza imico Yayo, kandi ko uko bemera kuyoborwa na yo, ishusho y’Imana igenda yinjira mu bwenge no mu bugingo bwabo. Inyigisho nyinshi zatangwaga mu buryo bw’amagambo gusa; ariko urubyiruko rwigaga no gusoma inyandiko z’Igiheburayo; bakigishwa n’ibivuye mu mizingo y’ibyanditswe byo mu Isezerano rya Kera.UIB 37.5
Mu gihe cya Kristo, umugi cyangwa umurwa utarigishaga abana babo iby’iyobokamana wafatwaga nk’uwavumwe n’Imana. Nyamara inyigisho zari zimaze guhinduka izo ku magambo gusa. Ibitekerezo byari byarasimbuye Ibyanditswe Byera mu buryo burenze urugero. Inyigisho z’ukuri zagombaga kuyobora urubyiruko mu ‘‘gushaka Imana, ngo ahari babashe kuyibona bakabakabye.’’ Ibyakozwe n’Intumwa 17 : 27. Ariko abigisha b’Abayuda bitaye cyane kubyo imihango. Buzuzaga ubwenge bw’abigishwa inyigisho zitabafitiye umumaro, kandi zitagombaga kugira icyo zibamarira mu ishuri riruta ayandi ryo mu ijuru. Gahunda yabo y’uburezi ntiyabahaga amahirwe yo kubaho imibereho y’umuntu ku giti cye izanwa no kwakira ijambo ry’Imana. Kubera gutwarwa n’iby’inyuma, abigishwa nta kanya bagiraga ko gusabana n’Imana. Nti babashaga kumva ijwi ry’Imana rivugana n’imitima yabo. Mu gushaka ubwenge kwabo, bateshutse ku Isoko y’ubwenge mvajuru. Amahame y’ingenzi y’umurimo w’Imana yarirengagijwe. Akamaro k’amategeko karirengagijwe. Ibyo babonaga ko ari ingenzi cyane ku burezi ni byo byari inkomyi y’iterambere nyakuri. Muri izo nyigisho z’abigisha [b’Abayuda], imbaraga z’urubyiruko ntizitaweho. Ibitekerezo byabo byarakandamijwe kandi birasigingira.UIB 37.6
Umwana Yesu ntiyigishirijwe muri ayo mashuri yo mu masinagogi. Nyina ni we muntu wabaye umwigisha We wa mbere. Yamwigishije iby’ijuru akoresheje amagambo ye n’ibiva mu mizingo y’ibitabo by’abahanuzi. Amagambo ye Ubwe yabwiye Mose ngo ayabwire abana b’Isiraheli ubu niyo yigishirizwaga ku mavi ya nyina. Uko yagendaga akura ava mu bwana aba umusore ntiyigeze akenera amashuri y’abigisha (b’Abayuda). Ntiyari akeneye inyigisho zikomoka ku bantu nkabo; kuko Imana ariyo yari Umwigisha We.UIB 38.1
Ikibazo cyabazwaga mu gihe cy’umurimo We ngo, ‘‘Uyu yakuye hehe ubu bwenge ko atigishijwe ?’’ nticyerekana ko Yesu atari azi gusoma, ahubwo cyavugaga ko atahawe inyigisho z’abo bigisha. Yohana 7 :15. Ubwo yungutse ubwenge nk’uko natwe tubasha kubigenza, bitwereka ko ukuntu yimenyerezaga Ibyanditswe bigaragaza uburyo mu gihe cye cy’ubwana yitaye ku kwiga ijambo ry’Imana. Imbere ye hari harambuye inyigisho zikomeye z’imirimo ikomeye y’Imana. Uwari wararemye ibintu byose yigiye ku byo ukuboko Kwe kwari kwaranditse ku isi, inyanja, no mu kirere. Uretse gusa imibereho y’isi yanduye, hari ubumenyi bwinshi yungukiye ku byaremwe. Yize imibereho y’ibimera iy’inyamaswa, n’imibereho y’umuntu. Kuva mu bwana bwe yari afite intego imwe; Imibereho ye yari iyo guhesha abandi umugisha. Kubw’ibyo, yifashishaga ibyaremwe; Uko yigaga imibereho y’ibimera n’iy’inyamaswa yahoraga yunguka intekerezo nshya n’uburyo bushya bikinjira mu bwenge bwe. Yakomeje guharanira gukoresha urugero rw’ibigaragara ngo yerekane inyigisho zihoraho z’Imana. Imigani yakundaga gukoresha mu gihe cy’umurimo we, ashaka kwigisha ukuri, igaragaza uko ibitekerezo bye hari icyo byungukiraga mu byaremwe, n’uburyo hari ibyo yungukaga mu by’umwuka, abivana mu mibereho ya buri munsi y’ibimuzengurutse.UIB 38.2
Bityo rero kuri Yesu akamaro k’ijambo n’imirimo y’Imana byagendaga bisobanuka, uko yageragezaga gusobanukirwa n’impamvu y’ibyo abona. Ibiremwa by’ijuru nibyo byamwitagaho, kandi umuco w’ibitekerezo bizira inenge no gusabana nibyo byamurangaga. Uhereye mu itangiriro ry’ubwenge bwe, Yakomeje gukurira mu buntu bw’Imana n’ubwenge bw’ukuri.UIB 38.3
Umwana wese abasha kunguka ubwenge nk’uko Yesu yabwungukaga. Uko dukomeza guharanira kumenyerana na Data wo mu ijuru binyuze mu ijambo Rye, abamalayika bazatwiyegereza, intekerezo zacu zikomezwe, n’imico yacu yererezwe kandi itunganywe. Tuzarushaho gusa n’Umukiza wacu. Kandi uko turushaho kwitegereza ubwiza n’ibitangaza byo mu byaremwe, intekerezo zacu zerekezwa ku Mana. Igihe umwuka ukanguwe, ubugingo buterwa imbaraga no kwegerezwa Uhoraho binyuze mu mirimo Ye itangaje. Gusabana n’Imana binyuze mu masengesho bituma ubushobozi bwacu mu by’ubwenge n’intekerezo byiyongera, kandi imbaraga z’umwuka zigakomera, uko dukomeza gutekereza ku by’umwuka.UIB 38.4
Imibereho ya Yesu yari imibereho ifitanye ubumwe n’Imana. Akiri umwana, yatekerezaga kandi akavuga nk’umwana; ariko nta nenge y’icyaha yigeze imurangwaho ngo yangize ishusho y’Imana muri We. Nyamara nta mwihariko yari afite wo kutageragezwa. Abaturage b’i Nazareti bari barabaye iciro ry’umugani kubwo ibyaha byabo. Uburyo basuzugurwaga bigaragarira mu kibazo cya Natanayeri ngo, ‘‘Mbese i Nazareti hari icyiza cyahaturuka ?’’ Yohana 1:46. Yesu yashyizwe aho imico ye yagombaga kugeragezwa. Byamusabaga guhora ari maso ngo arinde ukwera Kwe. Yagombaga guhura n’intambara zose duhura nazo ngo abone kutubera urugero mu bwana, mu busore, no ku bakuze.UIB 39.1
Satani yiyushye akuya ngo arebe ko yanesha uyu mwana w’i Nazareti. Kuva mu bwana bwe Yesu yarindwaga n’abamarayika bo mu ijuru, nyamara imibereho Ye yahoraga ku rugamba irwana n’imbaraga z’umwijima. Kugira ngo habashe kuboneka umuntu kuri iyi si utarandujwe n’icyaha, cyari nk’igitutsi n’igitangaza ku mutware w’umwijima. Ntacyo atakoze ngo agerageze kandi yigarurire Yesu. Nta mwana w’umuntu uzigera ahamagarirwa kugira imibereho izira inenge ari mu ntambara y’ibigeragezo nk’uko byagendekeye Umukiza wacu.UIB 39.2
Ababyeyi ba Yesu bari abakene, kandi batungwaga no kwiyuha akuya bya buri munsi. Yari amenyereye ubukene, kwibabaza, no kutabona ibyo akeneye. Iyi mibereho kuri We yari ingabo imukingira. Mu mibereho ye yuzuye guhihibikana, nta gihe cy’imfabusa yigeze aha ibyamushuka. Nta gihe cy’imfabusa yigeze akingurira ibyakwangiza imibereho Ye. Uko bishoboka kose, yakinze amarembo yose umushukanyi yanyuramo. Inyungu cyangwa ibinezeza, kogezwa cyangwa guhinyurwa, byose nta cyashoboraga kumutera kwifuza gukora icyaha. Yari afite ubwenge butuma amenya ikibi, n’imbaraga zimubashisha kukirinda.UIB 39.3
Kristo ni We wenyine wabayeho kuri iyi si adakoze icyaha; nyamara imyaka hafi mirongo itatu yayimaze abana n’abaturage b’i Nazareti b’abanyabyaha. Iki ni icyigisho gikomeye ku batekereza ko bigomba guterwa n’aho utuye, amahirwe ugira, cyangwa imigisha, kugira ngo ubone kubaho imibereho izira inenge. Ibigeragezo, ubukene, ibyago byiyungikanya, nibyo bikoresho dukeneye kugira ngo tubashe gukura no gukomera mu by’umwuka.UIB 39.4
Yesu yarerewe mu rugo rwa gikene, kandi agakiranuka ndetse akanezezwa no gusohoza uruhare rwe mu kwita ku ngorane z’urwo rugo. Uwahoze ari Umugaba w’ingabo zo mu ijuru, abamarayika bishimira kumvira ijambo rye; ubu yari abaye umugaragu uganduka, umwana ukunda kandi wumvira. Yigishijwe umwuga ndetse akoresheje amaboko ye akora imirimo y’ububaji hamwe na Yosefu. Yambaye ikanzu ye iciriritse y’umukozi usanzwe, yagenze imihanda y’umugi mutoya, ajya kandi anava mu mirimo ye yoroheje. Ntiyigeze akoresha imbaraga ze z’ubumana ngo agabanye umutwaro we cyangwa ngo yoroshye imiruho ye.UIB 39.5
Uko Yesu yakoraga imirimo mu bwana ndetse no mu busore, ibitekerezo bye n’umubiri byarakuraga. Ntiyigeze akoresha imbaraga ze z’umubiri mu bidafite umumaro, ahubwo yazikoresherezaga guhorana ubuzima bwiza, ngo abashe gukora umurimo mwiza mu buryo ubwo aribwo bwose. Ntabwo yifuzaga kwangiza, kabone no mu buryo bwo gufata ibikoresho. Yari umukozi utunganye, nk’uko yari atunganye no mu mico. Binyuze mu cyitegererezo cye bwite, yatwigishije ko ari inshingano yacu kuba abakozi b’umurava, kugira ngo umurimo wacu ubashe gukorwa mu buryo bunoze kandi bukwiriye, kandi ngo bene uwo murimo uduheshe icyubahiro. Umwitozo wigisha amaboko kugira akamaro kandi uhugurira abasore kugira uruhare mu gukemura ingorane z’ubu buzima utera imbaraga, ugatuma n’ibindi bice by’umubiri bikura. Bose bagomba gushaka icyo bakora cyabagirira akamaro ndetse cyafasha n’abandi. Imana yashyiriyeho umurimo kubera abantu umugisha, kandi ukorana umurava n’ubushishozi ni We ubona ishimwe n’umunezero nyakuri by’ubuzima. Gushimwa n’urukundo rw’Imana biba ku bana n’abasore bakorana umunezero imirimo yo mu rugo, bafatanya n’ababyeyi babo. Abana nk’abo ni bo bava mu ngo z’iwabo bakaba abantu b’ingirakamaro ku muryango n’igihugu.UIB 40.1
Mu mibereho ye yose ari kuri iyi si, Yesu yari umukozi w’inyangamugayo. Yari akeneye byinshi ; kubw’ibyo, byatumye agerageza (gukora) byinshi. Amaze gutangira umurimo We, yaravuze ati, “Nkwiriye gukora imirimo y’Uwantumye hakiri ku manywa, bugiye kwira, ni igihe umuntu atakibasha gukora.” Yohana 9 :4. Yesu ntiyigeze ahakana cyangwa yanga inshingano, nk’uko benshi bavuga ko ari abayoboke be bakora. Kubera ko bagerageza guhunga inshingano, nicyo gituma benshi baba abanyantegenke n’abatagira umumaro. Babasha kuba bafite imico myiza, ariko igihe haje ibirushya cyangwa ingorane zigomba gukemurwa, bahinduka abanyantegenke cyangwa abadafite umumaro. Umurava n’imbaraga, ubufatanye n’imico myiza, byagaragaye muri Kristo bigomba kugaragara muri twe, binyuze mu rugero nk’urwo yanyuzemo kandi akabyihanganira. Kandi ubuntu yagiriwe natwe ni ubwacu.UIB 40.2
Kuva yarabanaga n’abantu, Umukiza wacu yababaranye n’abakene. Kubera ibyo yanyuzemo, azi ibyo bakeneye n’ingorane zabo, niyo mpamvu yabashaga guhumuriza no gukomeza abakozi boroheje bose. Abasobanukiwe by’ukuri n’inyigisho z’imibereho ya Yesu ntibazigera bumva ko hagomba kubaho gutandukanya abantu mu nzego, ngo abakire bahabwe icyubahiro kubarutisha abakene.UIB 40.3
Yesu yakoranye umurimo We umunezero n’ubushishozi. Bisaba kwihangana kwinshi no gufashwa n’Umwuka w’Imana kugira ngo uzane imyizerere ya Bibiliya mu mibereho yo mu rugo n’aho ukorera, kwihanganira ibirushya mu mirimo yo mw’isi, nyamara ugakomeza guhanga amaso guhesha Imana icyubahiro. Aha niho Yesu yari umufasha. Ntabwo yatwarwaga n’iby’isi ngo abure umwanya wo gutekereza kubyo ijuru. Kenshi yagaragazaga ibyishimo by’umutima we aririmba zaburi n’indirimbo z’ijuru. Kenshi abatuye i Nazareti bumvaga ijwi rye rirangururira guhimbaza no gushima Imana. Yasabanaga n’ijuru mu ndirimbo; kandi ubwo abo bari kumwe bivovoteraga kugwa agacuho kubwo imirimo, basubizwagamo intege n’amajwi meza ava mu kanwa Ke. Guhimbaza kwe kwasaga n’aho kwirukana abadayimoni, kandi, nk’umubavu, kukuzuza ahantu impumuro nziza. Ibitekerezo by’abamwumvaga byakurwaga mu buretwa bw’iby’iyi si, bikazamurirwa mu rugo rwo mu ijuru. Yesu yari isoko y’ubuntu bukiza abatuye isi; kandi iyo myaka yose yamaze i Nazareti, imibereho ye yatembaga impuhwe no kwita ku bandi. Abasaza, abashavuye, n’abaremerewe n’ibyaha, abana bakina banezerewe, uturemwa duto two mw’ishyamba, inyamaswa zikoreshwa imirimo iremereye,- bose kandi byose byishimiraga kubana na We. Wa wundi waremesheje amasi imbaraga z’ijambo rye, yacishwaga bugufi no kwita ku nyoni yakomeretse. Nta na kimwe atitagaho, nta na kimwe yasuzuguraga ngo abure kugikorera umurimo gikeneye.UIB 40.4
Bityo uko yakuraga mu bwenge no mu gihagararo, Yesu akomeza gushimwa n’Imana n’abantu. Yigaruriye imitima ya bose ubwo yigaragazako ashoboye kubabarana na bose. Imibereho irangwa n’ibyiringiro n’ubutwari byamurangaga byatumye abera umugisha buri rugo. Kandi ibihe byinshi, igihe yabaga ari mu isinagogi ku munsi w’Isabato, yasabwaga gusoma isomo riva mu nyandiko z’abahanuzi, maze imitima ya benshi ikuzura umunezero ubwo bungukaga umucyo mushya mu magambo bamenyereye yo mu byanditswe byera.UIB 41.1
Nyamara Yesu yangaga kwigaragaza. Imyaka yose yamaze i Nazareti, ntiyigeze ashaka kugaragaza imbaraga ze z’ibitangaza. Ntiyigeze ashaka umwanya w’icyubahiro cyangwa izina ry’icyubahiro. Ubuzima bwe butuje kandi bworoheje, n’ukuntu Ibyanditswe bitavuga iby’imibereho ye akiri umwana, bifite icyigisho gikomeye. Ubuzima butuje kandi bworoheje bw’umwana,- buzira ibiburangaza byo hanze, ahubwo bufitanye ubumwe n’ibyaremwe,- nibwo bukenewe mu mubiri no mu mbaraga z’ibitekerezo n’imikurire mu by’umwuka.UIB 41.2
Yesu ni We cyitegererezo cyacu. Hari benshi bibanda cyane ku murimo We yakoze ku mugaragaro, nyamara bakirengagiza inyigisho zo mu myaka Ye y’ubuto. Ariko mu gihe cye cy’ubwana niho abera urugero abandi bana ndetse n’abasore. Umukiza yigize umukene, kugira ngo abashe kutwigisha uko tugomba kwicisha bugufi ngo tugendane n’Imana. Yabereyeho gushimisha, kubaha, no guhimbaza Se mu mibereho isanzwe y’ubu buzima. Umurimo We yawutangiye yiyemeza gukora umurimo w’abanyabukorikori biyuha akuya ngo babone ikibatunga uwo munsi. Yakoranaga umurimo w’Imana umwete nk’uwo yakoreshaga akora mu ibarizo, bingana n’uko yakoraga ibitangaza imbere y’abantu benshi. Kandi umusore wese ukurikiza icyitegererezo cya Kristo cyo gukiranuka no kubaha mu rugo rw’iwabo ruciye bugufi, aya magambo Yesu yabwiwe na Se abasha kuba aye na we, binyuze mu Mwuka Wera, ‘‘Dore umugaragu wanjye ndamiye, uwo natoranije umutima wanjye ukamwishimira.’’ Yesaya 42 :1.UIB 41.3