Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents

UWIFUZWA IBIHE BYOSE

 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    IGICE CYA 8 - KUJYA MU MINSI MIKURU YA PASIKA

    (Iki gice gishingiye muri Luka 2:41-51).

    Mu bayuda umwaka wa cumi n’ibiri wari ikigero cyo kuva mu bwana ujya mu busore. Iyo yuzuzaga iyo myaka, umuhungu w’umuheburayo yitwaga umwana ugengwa n’amategeko, kandi akitwa umwana w’Imana. Yitabwagaho mu buryo bw’umwihariko mu guhabwa inyigisho z’iby’idini, kandi yasabwaga kwitabira imihango yera no kuyubahiriza. Ni muri ubwo buryo Yesu akiri umwana yagiye mu minsi mikuru ya Pasika i Yerusalemu. Nk’abandi BIsiraheli bakiranuka mu by’idini, Yosefu na Mariya bajyaga mu mihango ya Pasika buri mwaka; maze ubwo Yesu yari agejeje imyaka yagenwe, bajyana nawe.UIB 42.1

    Hariho iminsi mikuru ngarukamwaka itatu, Pasika, Pantekote, n’Iminsi mikuru y’Ingando, aho abagabo bose bo muri Isiraheli bagombaga kuboneka imbere y’Uwiteka i Yerusalemu. Mur’iyo minsi mikuru yose, Pasika niyo yitabirwaga kurusha iyindi. Hari benshi baturukaga mu bihugu aho Abayuda bari baratataniye. Kuva mu bice bitandukanye bya Palesitina, abazaga gusenga babaga ari benshi. Urugendo kuva i Galilaya rwatwaraga iminsi myinshi, bityo abagenzi barifatanyaga mu matsinda manini ngo bajyanirane mu rugendo no kubw’umutekano wabo. Abagore n’abasaza bagenderega ku magare akururwa n’ibimasa cyangwa ku ndogobe mu nzira zihanamye zuzuye ibitare. Abagabo bakomeye n’abasore bagendaga n’amaguru. Igihe cya Pasika cyabaga mu iherezo ry’ukwezi kwa gatatu cyagwa mu ntangiriro z’ukwa kane, kandi imirima yose yabaga itatswe n’uburabyo, hamwe n’indirimbo z’inyoni zabaga zishimishije. Aho banyuraga hose habaga uduce twibutsa amateka y’Abisiraheli, maze ababyeyi bakarondorera abana babo ibitangaza Imana yakoreye ubwoko bwayo mu bihe byashize. Mu rugendo rwabo, baterwaga umwete no kugenda baririmba, maze batangira kubona umunara w’i Yerusalemu imbere yabo, ijwi ryose rikarangururiha hejuru bagira bati,-UIB 42.2

    ‘‘Yerusalemu, Ibirenge byacu
    bihagaze mu marembo yawe…
    Amahoro abe imbere y’inkike zawe
    Kugubwa neza kube mu nyumba zawe.’’ Zaburi 122 :2-7
    UIB 42.3

    Kubahiriza Pasika byatangiranye no kuvuka kw’ishyanga ry’Abaheburayo. Mu ijoro riheruka uburetwa bwabo mu Egiputa, ubwo nta kimenyetso cyagaragaraga cyo gucungurwa, Imana yabategetse ko bitegura kubohorwa bidatinze. Imana yari yaraburiye Farawo iby’igihano giheruka cy’Abanyegiputa, maze itegeka Abaheburayo guteraniriza imiryango yabo mu ngo zabo. Bamaze gusiga ku nkomanizo z’imiryango amaraso y’umwana w’intama wishwe, bagombaga kurya inyama zawo, zokeje, n’imitsima idasembuwe hamwe n’imboga zisharira. ‘‘Uku abe ari ko muzazirya: muzazirye mukenyeye, muzazirye vuba vuba. Iyo ni yo Pasika y’Uwiteka.’’ Kuva 12 :11. Mu gicuku cy’iryo joro imfura zose z’Abanyegiputa zarishwe. Maze umwami yohereza ubutumwa ku BIsiraheli ati, ‘‘Nimuhaguruke muve mu bantu banjye;… mugende mukorere Uwiteka nk’uko mwavugaga.’’ Kuva 12 :31. Abaheburayo bava muri Egiputa nk’ishyanga rifite umudendezo. Uwiteka ategeka ko Pasika izajya yibukwa buri mwaka. Arababwira ati: ‘‘Igihe kizagera, ubwo abana banyu bazababaza bati ‘Uyu muhango wanyu ni uwo iki?’ Mujye mubasubiza muti ‘Ni igitambo cya Pasika y’Uwiteka, kuko yanyuze ku mazu y’Abisiraheli bari muri Egiputa agakiza amazu yacu, ubwo yicaga Abanyegiputa.’’ Bityo uko ibisekuru bisimburana, igitekerezo cyo gucungurwa mu buryo butangaje, cyagombaga gusubirwamo.UIB 42.4

    Pasika yakurikirwaga n’iminsi mikuru irindwi y’imitsima idasembuwe. Ku munsi wa kabiri w’iyo minsi mikuru, umuganura w’ibyo basaruye, imiba y’ingano, byazanwaga imbere y’Uwiteka. Ibirori by’iyo minsi mikuru byose byashushanyaga umurimo wa Kristo. Kubaturwa kw’Abisiraheli bava mu Egiputa yari imfashanyigisho y’ingenzi igaragaza gucungurwa, ari nacyo Pasika yagombaga guhora ibibutsa. Umwana w’intama wicwaga, imitsima idasembuwe, umuganura w’ibyo bejeje, byashushanyaga Umucunguzi.UIB 43.1

    Mu mibereho y’abantu benshi bo mu gihe cya Yesu, kubahiriza iyi minsi mikuru byari byarataye agaciro, byarahindutse kubahiriza umuhango gusa. Ariko se byashushanyaga iki k’Umwana w’Imana !UIB 43.2

    Bwari ubwa mbere umwana Yesu yitegereza urusengero. Abona imyambaro yera abatambyi bambaraga bakora umurimo wabo wera. Abona umwana w’intama uvira amaraso ku gicaniro gitambirwaho ibitambo. Hamwe n’abandi baje gusenga, yubika umutwe mu gihe cy’isengesho, mu gihe igicu cy’umubavu kizamuka kijya ku Mana. Yibonera agaciro k’umuhango wa Pasika. Umunsi ku wundi uko bukeye yarushagaho kubisobanukirwa. Buri gikorwa cyose cyasaga n’aho gifatanye n’ubugingo bwe. Ibyiyumviro bishya bitangira kumuzamo. Acecetse kandi ibitekerezo bye byatwawe, Yasaga n’uwiga ku kibazo gikomeye cyane. Amayobera y’umurimo We yaramuhishurirwaga.UIB 43.3

    Mu byishimo byinshi atekereza ku byari bigiye kumubaho, ntiyagumye iruhande rw’ababyeyi be. Yumvise akwiriye kwiherera. Gahunda ya Pasika irangiye, Yari akigendagenda mu rugo rw’urusengero; maze ubwo abaje gusenga basubiraga i Yerusalemu, bamusiga inyuma.UIB 43.4

    Mu kuza i Yerusalemu, ababyeyi ba Yesu bifuzaga kumwegereza abigisha bakomeye bo mu Isiraheli. Nubwo yumviraga muri byose byerekeye Ijambo ry’Imana, ntabwo yubahaga imihango y’abigishamategeko n’uko bayikoreshaga. Yosefu na Mariya bizeraga ko abasha gufashwa guha icyubahiro izo ntiti muby’amategeko, maze akarushaho kwita kubyo bigisha. Ariko Yesu ari mu rusengero, yari amaze kwigishwa n’Imana. Icyo yari amaze guhabwa, Atangira kugikoresha ako kanya.UIB 43.5

    Kuri uwo munsi icyumba gifatanye n’urusengero cyegurirwa kuba ishuri ryera, risa n’ishuri ry’abahanuzi. Aha hari hateraniye abigishamategeko bakomeye n’abigishwa babo, maze Yesu na We abazamo. Yicara ku birenge by’izo ntiti zitangarirwa, Ategera amatwi inyigisho zabo. Nk’ushaka kunguka ubwenge, Abaza abo bigisha ibijyanye n’ubuhanuzi, n’ibiriho byerekeza ku kuza kwa Mesiya.UIB 43.6

    Yesu yigaragaje nk’ufite inyota yo kumenya Imana. Ibibazo bye byerekanaga ibihamya by’ukuri kwimbitse kwari kumaze igihe kudasobanutse, nyamara ari ukw’ingenzi kubwo gucungura abantu. Ubwo yagaragazaga uko ubwenge bwabo banyabwenge bufunganye kandi butimbitse, buri kibazo cyazanye ikigisho mvajuru imbere yabo, kandi cyerekana ukuri mu mucyo mushya. Ba Rabbi bavugaga uko kuza kwa Mesiya kuzahesha ubwoko bw’Abayuda gushyirwa hejuru mu buryo butangaje; ariko Yesu yerekana ubuhanuzi bwa Yesaya, maze ababaza ubusobanuro bw’ayo masomo yerekanaga kubabazwa n’urupfu rwa Ntama w’Imana.UIB 44.1

    Za ntiti zimuhindukirira zimuhata ibibazo, ariko batangazwa n’ibisubuzo bye. Mu kwicisha bugufi nk’umwana, asubira mu magambo y’ibyanditswe, abaha byimbitse ubusobanuro aba banyabwenge batigeze babona. Ukuri yaberetse, iyo kuza gukurikizwa kwari kuzana impinduka n’ububyutse mu myizezere y’icyo gihe. Gushishikarira Ibyanditswe byari kwiyongera ; kandi ubwo Yesu yatangiraga umurimo We, benshi bari kwitegura kumwakira.UIB 44.2

    Ba Rabbi bari bazi ko Yesu atigeze yigira mu mashuri yabo ; nyamara uko yari asobanukiwe iby’ubuhanuzi byari birenze kure ibyabo. Babonye isezerano rikomeye muri uyu muhungu witonda w’Umunyegalilaya. Bifuza ko yaba umwe mubigishwa babo, ngo azabe umwigisha muri Isiraheli. Bashakaga guhindura uburere bwe, biyumvisha ko ubwo bwenge bw’umwimerere bugomba guhindurwa nabo.UIB 44.3

    Amagambo ya Yesu yari yanyuze imitima yabo birenze uko bari barigeze kunyurwa n’amagambo ava mu kanwa k’umuntu. Imana yashakaga guha umucyo abo bayobozi bo mu Isiraheli, kandi Yakoresheje uburyo bwonyine bwagombaga gutuma bagerwaho. Mu kwishyira hejuru kwabo, bari kuba bagaragaje agasuzuguro ko habasha kugira undi wabigisha. Iyo Yesu aza kuza nk’ugerageza kubigisha, bari kwanga kumutega amatwi kubw’agasuzuguro. Ahubwo barishimagije ko aribo bamwigishije, cyangwa ko nibura bagerageje gusuzuma ubumenyi afite mu Byanditswe. Ukwicisha bugufi n’ubuntu byarangaga Yesu kuva akiri muto byagamburuje kwishyira hejuru kwabo. Mu buryo batasobanukiwe, ibitekerezo byabo byakinguriye ijambo ry’Imana, maze Umwuka Wera avugana n’imitima yabo.UIB 44.4

    Ntibatinze kubona ko uko ibitekerezo byabo ku byerekeye Mesiya bitari bihuje n’ubuhanuzi; ariko bangaga gushyira ku mugaragaro ukwishuka kw’ibyifuzo byabo. Banze kwemera ko batari barasobanukiwe n’Ibyanditswe bavugaga ko bigisha. Bagenda babazanya bati, Uyu musore ubwenge yabukuye he, ko atigeze yiga? Uwo Mucyo uvira mu mwijima, ‘‘umwijima ntiwawumenya.’’ Yohana 1:5. UIB 44.5

    Hagati aho Yosefu na Mariya bari bashobewe bitangaje kandi bafite agahinda. Mu kuva i Yerusalemu bari baburanye na Yesu, kandi ntibamenya ko yasigaye inyuma. Igihugu cyari cyuzuwe n’abantu benshi kandi n’amagare y’abavaga i Galilaya yari menshi cyane. Mu kuva mu mugi hari umuvurungano. Mu gihe bakomezaga kugenda, bari batwawe n’umunezero wo kugendana n’inshuti hamwe n’abandi bifuzaga kumenyana maze birabarangaza, ntibamenya ko batari kumwe na Yesu kugeza ninjoro. Maze ubwo bahagararaga ngo baruhuke, babura umwana wabo wabafashaga. Kubera ko batekereje ko ari kumwe na bagenzi be, bumvaga bitabateye ubwoba. N’ubwo yari muto, bari baramugiriye icyizere badashidikanya, bazi neza yuko mu gihe bamukeneye, Agomba kuba yiteguye kubafasha, azirikana ibyo bifuza nk’uko yari asanzwe abikora. Ariko noneho batangira kugira ubwoba. Bamushakashakira mu bo bari kumwe, ariko biba iby’ubusa. Bahinda umushyitsi bibuka uko Herode yagerageje kumwica akiri uruhinja. Ibyiyumviro by’umwijima byuzura imitima yabo. Batangira kwicira urubanza.UIB 44.6

    Basubira i Yerusalemu, batangira gushakisha. Umunsi wakurikiyeho, ubwo bari bivanze n’abasenga mu rusengero, bumva ijwi bamenyereye. Ntibabashaga kuryibeshyaho; nta rindi jwi ryari rimeze nk’Irye, ijwi ritajenjetse kandi ry’imbaraga, ariko ryuzuye ihoho.UIB 45.1

    Mu ishuri rya ba Rabbi niho basanze Yesu. Mu byishimo bagize, ntibabashaga kwibagirwa agahinda no guhagarika umutima bagize. Bamaze kumubona, nyina avuga mu magambo yo kumucyaha ati, ‘‘ Mwana wanjye, ni iki cyatumye utugenza utya ? Dore jye na so twagushatse dufite umutima uhagaze.’’ UIB 45.2

    Yesu arabasubiza ati ‘‘ Mwanshakiraga iki ? Ntimuzi yuko binkwiriye kuba mu murimo wa Data ?’’ Mu gihe basaga n’abadasobanukiwe iryo jambo, atunga urutoki hejuru. Mu maso he hari umucyo urabagirana wabatangaje. Ubumana bwarimo bumurikira mu bumuntu. Ubwo bamusangaga mu rusengero, bari bateze amatwi ikiganiro hagati Ye n’abigishamategeko (ba Rabbi), batangazwa n’ibibazo bye ndetse n’ibisubizo. Amagambo ye yabateye kugira imyumvire mishya n’ibitekerezo bitashoboraga kwibagirana.UIB 45.3

    Kandi ibibazo bye kuribo byari bifite ibyigisho. Arababwira ati,‘‘ Ntimuzi yuko binkwiriye kuba mu rugo rwa Data ?’’ Yesu yari mu murimo wari waramuzanye mu isi; ariko Yosefu na Mariya bari birengagije iyabo. Imana yari yarabahaye icyubahiro gikomeye cyo kubashinga Umwana Wayo. Abamarayika bera bayoboraga Yosefu kugira ngo ubuzima bwa Yesu bukomeze kurindwa. Ariko bari bamaze umunsi wose bamubuze kandi bataragombaga gutandukana na We n’akanya na gato. Ubwo umutima uhagaze wari usubiye mu gitereko, ntibamenye amakosa yabo, ahubwo batangira gutonganya Yesu.UIB 45.4

    Byari ibisanzwe ku babyeyi ba Yesu kumwitaho nk’umwana wenyine bari bafite. Yahoranaga nabo buri munsi, bityo byari bibakomereye gusobanukirwa ko ari Umwana w’Imana. Byari akaga kuri bo kunanirwa guha agaciro umugisha bahawe wo kubana n’Umucunguzi. Agahinda bari batewe no gutandukana na We, no gucyahwa baboneye mu magambo Ye, bwari uburyo bubemeza ko umurimo bashizwe ari uwera.UIB 45.5

    Uburyo yashubije nyina, Yesu yagaragaje ko asobanukiwe isano Ye n’Imana. Mbere yo kuvuka Kwe, Marayika yari yarabwiye Mariya ati, ‘‘Azaba mukuru, azitwa Umwana w’Isumbabyose kandi Umwami Imana Izamuha intebe y’ubwami ya sekuruza Dawidi : azima mu nzu ya Yakobo iteka ryose, ubwami Bwe ntibuzashira.’’ Luka 1 :32, 33. Aya magambo Mariya yahoraga ayatekerezaho mu mutima we ; nyamara nubwo yizeraga ko umwana we azaba Umucunguzi w’Abisiraheli, ntiyari asobanukiwe n’umurimo We. Na n’ubu ntiyasobanukiwe n’amagambo Ye ; ahubwo yamenye ko ahakanye ko ntacyo apfana na Yosefu, kandi akaba agaragaje ko ari Umwana w’Imana.UIB 45.6

    Yesu ntiyirengagije isano Ye n’ababyeyi be bo ku isi. Kuva i Yerusalemu yagarukanye na bo imuhira, akomeza kubafasha mu mibereho yabo y’imiruho. Yahishe mu mutima We ibitangaza by’umurimo We, mu kumvira ategereza igihe cyagenwe ngo atangire umurimo We. Nyuma y’imyaka cumi n’umunani Amaze kugaragaza ko ari Umwana w’Imana, Yakomeje isano Ye n’uyu muryango w’i Nazareti, kandi akora inshingano ze nk’umwana, umuvandimwe, inshuti, ndetse nk’umwenegihugu.UIB 46.1

    Nk’uko umurimo We wari wamuhishuriwe ari mu rusengero, Yesu yitandukanyije n’iryo teraniro ry’abantu benshi. Yifuje gusubira i Yerusalemu mu ibanga, ari hamwe n’abari bazi ibanga ry’ubuzima Bwe. Mu muhango wa Pasika, Imana yashakaga guhamagara abantu bayo ngo bave mu mihati y’isi, ngo ibibutse umurimo wayo ukomeye ubwo yabakuraga mu Egiputa. Muri iki gikorwa, Yifuzaga ko babona isezerano ryo gucungurwa bavanwa mu cyaha. Nk’uko amaraso y’umwana w’intama wishwe yarinze ingo z’Abisiraheli, niko n’amaraso ya Yesu yagombaga gukiza ubugingo bwabo; ariko bashoboraga gukira binyuze muri Kristo gusa nk’uko binyuze mu kwizera bagombaga guhindura imiberehoYe iyabo. Iyi mihango yagiraga agaciro gusa iyo yatumaga abaje gusenga bahanga amaso Kristo nk’Umukiza wabo bwite. Imana yifuzaga ko ibyo byabayobora mu gusenga no kwigana ubushishozi ibyerekeye umurimo wa Kristo. Ariko ubwo iteraniro ryavaga i Yerusalemu, ibyishimo by’urugendo ndetse no gusabana hagati yabo nibyo barushagaho kubatwara ibitekerezo, maze umuhango bari bavuyemo bakawibagirwa. Umukiza ntiyanejejwe no kwifatanya nabo.UIB 46.2

    Ubwo Yosefu na Mariya bavaga i Yerusalemu bonyine hamwe na Yesu, Yifuzaga kwerekeza ibitekerezo byabo ku buhanuzi bw’Umukiza uzababazwa. Ku musaraba i Karuvari yashatse koroshya agahinda ka Nyina. Niwe yatekerezagaho muri ako kanya. Mariya yari agiye kwibonera umubabaro wa nyuma w’Umwana we, maze Yesu yifuza ko nyina asobanukirwa n’umurimo wari waramuzanye, kugira ngo abashe kugira imbaraga zo kwihangana, ubwo inkota izacumitwa mu mutima we. Nk’uko Yesu yari yatandukanye na nyina, maze akamushaka afite agahinda kumara iminsi itatu, ni nako ubwo yari gutambwa kubwo ibyaha by’abari mu isi, Yari gutandukana na we kumara iminsi itatu. Kandi ubwo yari kuba avuye mu gituro agahinda ke kari guhindukamo ibyishimo. Tekereza uko yari kurushaho kwihanganira umubabaro n’urupfu rw’Umwana we iyo aza gusobanukirwa n’Ibyanditswe aribyo noneho Yesu yashakaga ko yerekezaho ibitekerezo bye !UIB 46.3

    Iyo Yosefu na Mariya baza kugumisha ibitekerezo byabo ku Mana binyuze mu Ijambo ryayo no gusenga, bari kuba barasobanukiwe agaciro k’inshingano yera kandi y’ukuri bari barahawe, kandi ntibari kuvana amaso yabo kuri Yesu. Kutita ku nshingano yabo umunsi umwe, byatumye babura Umukiza; ariko byabatwaye iminsi itatu bashakana umwete kugira ngo bamubone. Natwe niko bimeze; igihe tuvuga amagambo y’amanjwe, ibiganiro bibi, cyangwa tukibagirwa gusenga, tubasha mu munsi umwe gutandukana n’Umukiza, kandi bibasha kudutwara iminsi mwinshi yuzuye agahinda tumushakashaka, kugira ngo twongere kugira amahoro tuba twabuze.UIB 46.4

    Mu mushyikirano tugirana na bagenzi bacu, tugomba kwitonda kugira ngo hato tutibagirwa Yesu, kugakomeza urugendo tutamenye ko atakiri kumwe natwe. Iyo twirunduriye mu by’isi kugeza aho tutagitekereza Uwo ibyiringiro by’ubugingo bwacu bw’iteka bushingiyeho, tuba twitandukanya na Yesu ndetse n’abamarayika bo mw’ijuru. Ibi biremwa byera ntibibasha kuguma aho Umucunguzi adakenewe, no kwihanganira kuba aho batitaye kubana na We. Iyi niyo mpamvu gucika intege rimwe na rimwe kubaho mu bavuga ko ari abayoboke ba Kristo.UIB 47.1

    Benshi bajya mu materaniyo y’iby’idini, kandi bagasubizwamo intege ndetse bagakomezwa n’ijambo ry’Imana; ariko bitewe no kudatanga umwanya wo gukomeza kuritekerezaho, no gusenga, babura imigisha, maze bakisanga ari abakene kurusha uko bari basanzwe mbere y’uko baryumva. Rimwe na rimwe bibwira ko ahari Imana yabahannye. Ntibabona ko ingorane iri izabo. Mu kwitandukanya kwabo na Yesu, baba bamaze gukingirana umucyo wo kubana na We.UIB 47.2

    Byatubera byiza buri munsi tugiye tumara isaha dutekereza kandi twiga imibereho ya Kristo. Tugomba kureba ingingo ku ngingo, kugira ngo ibitekerezo byacu bibashe gusobanukirwa buri mugabane w’imibereho ye, cyane cyane imibereho ye iheruka ya hano ku isi. Uko twibanda ku gitambo cye gikomeye yatanze kubwacu, kumwiringira kwacu kuzarushaho gukomera, urukundo rwacu ruziyongera, kandi tuzarushaho kuzurwa n’Umwuka We. Niba amaherezo tugomba gukizwa, tugomba kwigira icyigisho cyo kwihana no kwicisha bugufi munsi y’umusaraba.UIB 47.3

    Mu gihe dusabana kandi tukarangwa no kugira ubumwe, tubasha kubera abandi umugisha. Niba turi aba Kristo, ibitekerezo byacu byiza bizaba ibimukomokaho. Tuzanezezwa no kumuvuga; kandi uko tuganira ku rukundo Rwe, imitima yacu izoroshywa no gusabana n’imbaraga mvajuru. Mu gihe twitegereza ubwiza bw’imico Ye, ‘‘tuzahindurirwa duse na We duhabwe ubwiza buruta ubundi kuba bwiza.’’ 2 Abakorinto 3 :18.UIB 47.4

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents