Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents

UWIFUZWA IBIHE BYOSE

 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    IGICE CYA 25 - AHAMAGARA ABIGISHWA KU NYANJA

    (Iki gice gishingiye kuri Matayo 4:18-22; Mariko 1:16-20; Luka 5:1-11)

    Ku Nyanja ya Galileya umuseke wari utambitse. Abigishwa bari bagushijwe agacuho n’ijoro bari bamaze bavunikira ubusa, bari bakiri ku kiyaga mu bwato barobeshaga. Yesu yari yaje ku nkombe z’amazi kugira ngo ahamare umwanya ari mu mutuzo. Kare kare mu gitondo, yari yizeye ko ari bubone akanya ko kuruhuka yikebanuye imbaga y’abantu yamukurikiraga umunsi ku wundi. Ariko mu kanya gato kakurikiyeho abantu batangiye kumukoraniraho. Umubare wabo wiyongeraga vuba vuba ku buryo bakozaga Yesu hirya no hino. Hagati aho, abigishwa Be bari bavuye mu mazi. Kugira ngo ave muri uko guhatana n’abantu, Yesu yagiye mu bwato bwa Petero, maze amutegeka kubusubiza mu mazi mu ntera ntoya uturutse ku nkombe. Aho niho byari gushobokera abantu bose kwitegereza Yesu no kumutegera amatwi, maze yigisha iyo mbaga yari ku nkombe y’inyanja ari mu bwato.UIB 157.1

    Mbega ukuntu ku bamarayika icyo kintu cyari agahebuzo kucyitegereza; kubona Umutware wabo w’umunyacyubahiro yicaye mu bwato bw’umurobyi, akozwa hepfo no haruguru n’amazi yahoreraga ubudatuza, atangariza inkuru nziza y’agakiza imbaga nini y’abantu yabyiganiraga ku nkengero z’amazi imuteze amatwi! Uwari Umunyacyubahiro wo mu ijuru yari arimo kubwira rubanda rusanzwe ibintu bikomeye by’ubwami Bwe, bateraniye hanze ahantu hari umwuka usesuye. Ahari ashobora kuba nta handi hantu yari yabonye hakwiriye ngo ahakorere imirimo ye. Ikiyaga, imisozi, imirima myinshi yari ikwirakwiriye aho hantu, umucyo w’izuba wari wakwiriye ku isi, byose byamuhaga imfashanyigisho zo gutangaho ingero mu byigisho Bye no kubicengeza mu mitima y’abantu. Kandi rero nta cyigisho Kristo yigishaga ngo kigende ubusa. Buri butumwa bwavaga mu kanwa Ke bwageraga ku bantu bamwe na bamwe bumeze nk’ijambo ry’ubugingo buhoraho.UIB 157.2

    Buri mwanya imbaga y’abantu yarushagaho kwiyongera aho ku nkengero z’amazi. Abakambwe bazaga bagendera ku tubando twabo, abahinzi b’intarumikwa baturutse ku misozi, abarobyi bavuye mu mirimo yabo iruhije ku kiyaga, abacuruzi n’abigisha b’amategeko, abakire n’abanyabwenge, abakuze n’abato, bari bazanye ababo barwaye kandi b’imbabare, babyiganiraga kumva amagambo y’Umwigisha wavuye ku Mana. Abahanuzi bari barategererezanyije amatsiko ugusohora kw’ibihe bisa nk’ibyo maze bandika bagira bati:UIB 157.3

    “Nimwumve ntara ya Zabuloni n’iya
    Nafutali, ahagana ku nyanja no hakurya
    ya Yorodani, aho niho Galileya ituwe
    n’abanyamahanga. Abantu bari mu
    mwijima bigunze
    babonye umucyo mwinshi.
    Abari mu gihugu cyacuze umwijima w’urupfu
    bigunze, urumuri rwarabamurikiye.” Matayo 4:15,16 [Bibiliya Ijambo ry’Imana]
    UIB 157.4

    Usibye iyo mbaga y’abantu yari ikoraniye ku nkombe za Genezareti, igihe Yesu yigishaga icyigisho Cye hari abandi bantu yatekerezagaho bazamwumva. Yahuranyije amaso mu bihe bizakurikiraho, yabonye abayoboke be b’indahemuka bazaba bari mu nzu z’imfungwa no mu nkiko, bari mu bigeragezo, mu bwigunge no mu mubabaro. Buri gihe cyose cy’umunezero, n’icy’intambara ndetse n’icy’impagarara cyari gifunguriwe imbere ye. Mu magambo yabwiraga abari bamukikije uwo mwanya, ari na yo yabwirwaga abo bandi bazakurikiraho, yari amagambo agomba kubabera ubutumwa bwo kubatera ibyiringiro mu gihe cy’ibigeragezo, kubakomeza no kubahumuriza mu gihe cy’ishavu, no kubabera umucyo uvuye mu ijuru mu gihe cy’umwijima. Ahagana ku iherezo ry’ibihe, mu buryo bwa Mwuka Muziranenge, iryo jwi ryavugiraga mu bwato bw’umurobyi ku nyanja ya Galileya rizumvikana ribwira imitima y’abantu iby’amahoro.UIB 158.1

    Amaze kuvuga amagambo Ye, Yesu yarahindukiye areba Petero amutegeka kwigira imbere mu nyanja kandi akajugunya urushundura mu mazi kugira ngo arobe. Nyamara Petero yari acitse intege kandi yihebye. Yari yakesheje ijoro ryose nta fi n’imwe afashe. Mu masaha yari amaze ari wenyine, yari yibajije ku iherezo rya Yohana Umubatiza wari urimo ababarira mu nzu y’imfungwa yigunze. Yari yibajije ku hazaza ha Yesu n’abayoboke be, ku kugenda nabi k’umurimo wo kuvuga ubutumwa bwiza muri Yudeya ndetse no ku rwango yagiriwe n’abatambyi n’abigisha b’amategeko. Umurimo wari umutunze nawo wari wananiwe kugira icyo umugezaho, maze yitegereje inshundura zirimo ubusa abona ahazaza hasa n’ahijimishijwe no gucika intege. Yaravuze ati: “Databuja, twakesheje ijoro dukora cyane, nyamara ntacyo twafashe. Ariko kuko ubivuze reka nzijugunye.”UIB 158.2

    Ijoro nicyo cyari igihe cyiza cyo kurobesha inshundura mu mazi akeye yo mu kiyaga. Nyuma yo gukesha ijoro ryose ntacyo bagezeho, byasaga nkaho kujugunya inshundura mu mazi ku manywa ari ukwigiza nkana; nyamara Yesu niwe wari utanze iryo tegeko, kandi urukundo abigishwa bakundaga Umwigisha wabo rwabateye kuryumvira. Simoni afatanyije n’umuvandimwe we bajugunye urushundura. Batangiye kuruzamura, basanze harimo amafi menshi cyane ku buryo rwari rwatangiye gucika. Byabaye ngombwa ko barembuza Yakobo na Yohana ngo baze babafashe. Bamaze kwegeranya amafi barobye, amato yombi yaruzuye cyane ku buryo yashoboraga kuba yarohama.UIB 158.3

    Nyamara muri uwo mwanya ntabwo Petero yari agitekereza kuri ayo mafi cyangwa ku byo yari yikoreye. Kuri we, icyo gitangaza cyerekanaga imbaraga y’Imana kurenza ibindi byose yari yarabonye. Yabonye muri Yesu umutegeka w’ibyaremwe byose. Ubwiza bw’ubumana bwari aho hantu bwahishuye inenge y’ububi bwe. Gukunda Umwigisha we, guterwa isoni no kutizera kwe, ishimwe yari afitiye Kristo ry’uko yiyambuye umwanya w’icyubahiro agahinduka umuntu woroheje, ariko cyane cyane kwimenyaho ko yanduye imbere y’ufite kubonera kutagira urugero, byose byamuteye ubwoba bukabije. Mu gihe bagenzi be barimo begeranya amafi yari ari mu nshundura, Petero we yikubise ku birenge by’Umukiza avuga ati: “Va aho ndi Databuja, kuko ndi umunyabyaha!”UIB 158.4

    Mwene uko kugaragara kw’ubuziranenge bw’Imana ni ko kwari kwarateye Daniyeli kwikubita hasi nk’upfuye imbere y’umumarayika w’Imana. Yaravuze ati, “Sinasigarana intege kuko ubwiza bwanjye bwampindukiyemo ububore ndatentebuka. ” Yesaya na we igihe yabonaga icyubahiro cy’Uhoraho yaratatse ati, “Ni ishyano, ndapfuye we! Kuko ndi umunyaminwa yanduye, kandi ntuye hagati y’ubwoko bufite iminwa yanduye, kandi amaso yanjye abonye Umwami Uwiteka Nyiringabo.” Daniyeli 10:8; Yesaya 6:5. Kamere ya kimuntu irangwa n’intege nkeya ndetse n’icyaha yahuye n’iy’Imana itunganye maze yiyumvamo rwose ko adashyitse kandi ataboneye. Uko rero niko byagiye bigendekera abantu bose bahawe amahirwe yo kwitegereza gukomera kw’Imana n’ikuzo ryayo.UIB 158.5

    Petero yaratatse ati, “Nyagasani, igirayo kuko jye ndi umunyabyaha [Bibiliya Ijambo ry’Imana],” nyamara agundira ibirenge bya Yesu, yiyumvamo ko atagomba kumuvaho. Umukiza yaramusubije ati, “Witinya, uhereye none uzajya uroba abantu.” Yesaya amaze kwitegereza ubuziranenge bw’Imana n’uburyo we adatunganye, nibwo yahawe inshingano y’ubutumwa buvuye ku Mana. Petero amaze kuyoborwa ku kwizinukwa no ku kwishingikiriza ku mbaraga y’Imana ni bwo yahamagariwe gukorera Kristo umurimo.UIB 159.1

    Kugeza icyo gihe, nta n’umwe mu bigishwa wari wariyunze na Kristo byuzuye ngo bafatanye umurimo. Bari bariboneye byinshi mu bitangaza yakoze kandi baranategeye amatwi ibyigisho Bye; nyamara bari batarazibukira imyuga yabo bari basanganwe. Bose bari baraciwe intege bikomeye no gufungwa kwa Yohana Umubatiza. Niba izo ari zo zari kuba ingaruka z’umurimo wa Yohana, bari kugirira Umwigisha wabo icyizere gikeya, urebye ukuntu abayobozi b’idini bose bari bahurije hamwe kumurwanya. Mu bihe nk’ibyo, kwisubirira kuroba igihe gito byarabaruhuraga. Ariko ubu bwo Yesu yabararikiye guhara imibereho bari basanganywe maze bagahuriza hamwe inyungu zabo n’ize. Petero yari yaremeye uwo muhamagaro. Bageze ku nkombe, Yesu yabwiye abandi bigishwa batatu ati, “Nimunkurikire nzabagira abarobyi b’abantu.” Ako kanya bahise basiga byose baramukurikira.UIB 159.2

    Mbere yuko abasaba gusiga inshundura zabo n’amato yabo, Yesu yabanje kubizeza ko Imana izabaha ibyo bakeneye. Gukoresha ubwato bwa Petero mu murimo wo kuvuga ubutumwa byari byahawe igihembo gikomeye. “Ubereye abamwambaza bose ubutunzi” yaravuze ati, “Mutange namwe muzahabwa; urugero rwiza rutsindagiye, rucugushije, rusesekaye ni rwo muzagererwa.” Abaroma 10:12; Luka 6:38. Yari yamaze kugororera umurimo w’uwo mwigishwa mu rugero nk’urwo. Kwitanga kose kugaragajwe mu murimo We wo kubwiriza ubutumwa azakugororera akurikije “ubutunzi buhebuje bw’ubuntu bwayo.” Abanyefezi 3:20; 2:7. [Bibiliya Ijambo ry’Imana].UIB 159.3

    Muri iryo joro ribabaje bamaze bari ku kiyaga batari kumwe na Kristo, abo bigishwa babujijwe amahoro cyane no kubura kwizera kandi bacogozwa no kuvunikira ubusa. Ariko kuba hamwe na bo Kwe byabateye kwizera kandi bibazanamo umunezero no gutsinda. Bityo rero natwe ni uko; iyo tutari hamwe na Kristo, ibyo dukora ntibigira icyo bigeraho, kandi gushidikanya no kwijujuta biratworohera. Ariko iyo aturi hafi maze tugakora tuyobowe na we, dushimishwa n’ibihamya biduhamiriza imbaraga Ze. Umurimo wa Satani ni uwo guca umuntu intege, ariko umurimo wa Kristo ni uwo kumutera kwizera no kumuremamo ibyiringiro.UIB 159.4

    Icyigisho gikomeye abo bigishwa bakuye kuri icyo gitangaza ni icyacu natwe: ni uko Nyir’ijambo ryashoboye gukusanyiriza amafi hamwe riyakuye mu nyanja afite n’ubushobozi bwo gukabakaba imitima y’abantu, no kubiyegereza akoresheje imirunga y’urukundo Rwe kugira ngo abamukorera bashobore kuba “abarobyi b’abantu.”UIB 160.1

    Abo barobyi b’Abanyagalileya bari abantu baciye bugufi kandi batajijutse, ariko Kristo, umucyo w’isi, yashoboye mu buryo bushyitse rwose kubaha ubushobozi bwo kuba mu mwanya yari yarabatoranyirije. Ntabwo Kristo yasuzuguye ibyo kwigishwa mu mashuri kuko iyo ubwenge butegekwa n’urukundo rw’Imana kandi bukegurirwa umurimo wayo, buba umugisha. Nyamara yaciye ku banyabwenge bariho mu gihe Cye kubera ko biyemeraga cyane ku buryo batari gusangira imibabaro n’imbabare kandi ngo bafatanye umurimo n’Umunyanazareti. Mu myumvire idashingiye ku kuri bari basanganywe, basuzuguraga kwigishwa na Kristo. Nyagasani Yesu ashaka gukorana n’abantu batazahinduka imiyoboro ifunze yo kumenyesha abandi ubuntu Bwe. Ikintu cya mbere abifuza gukorana n’Imana bose bagomba kwiga ni ukureka kwiyiringira, bityo bazaba bateguriwe guhabwa imico ya Kristo. Ntabwo ibyo ari ibyo kwigirwa mu mashuri akomeye ya siyansi. Ni imbuto y’ubwenge butangwa n’Umwigisha wavuye ku Mana wenyine.UIB 160.2

    Yesu yatoranyije abarobyi batari injijuke kuko batari barigishirijwe mu migenzo n’imico y’ubuyobe byo mu gihe cyabo. Bari bafite ubushobozi bavukanye kandi bari abantu bicisha bugufi ndetse bashobora kwigishwa, akaba yarashoboraga kubatoreza gukora umurimo We. Mu buzima busanzwe, hariho abantu benshi banyura mu mirimo ivunanye ya buri munsi bihanganye batazi ko bafite ubushobozi, buramutse bukanguriwe gukora, bwabazamura bukabageza ku gihagararo cy’abanyacyubahiro bakomeye bo ku isi. Ubwo bushobozi businziriye bukeneye gukorwaho n’ukuboko gufite ubwenge kugira ngo bukanguke. Abantu nk’abo ni bo Yesu yahamagariye gukorana na we kandi yabahaye amahirwe yo kwifatanya na we ubwe. Ntabwo abakomeye bo ku isi bigeze na mba bagira umwigisha nk’uwo. Igihe abigishwa basohokaga mu ishuri ry’Umukiza, ntabwo bari bakiri inkandagirabitabo cyangwa abanyamusozi. Bari barahindutse nka we mu bitekerezo no mu mico, kandi abantu bamenye ko babanye na Yesu.UIB 160.3

    Ntabwo umurimo w’ikirenga wo kwigisha ari uwo gupfa gutanga ubumenyi gusa, ahubwo ni ugutanga imbaraga itanga ubugingo yakirwa binyuze mu guhura kw’ibitekerezo n’ibindi bitekerezo, no mu guhura k’ubuzima n’ubundi. Ubugingo nibwo bwonyine bubasha kubyara ubundi bugingo. Mbega rero ukuntu abo bigishwa bari bafite amahirwe, bo bamaze imyaka itatu bahura buri munsi n’ubugingo buva ku Mana bukomokwaho na buri mbaraga yose ibeshaho yahesheje isi umugisha! Yohana, umwigishwa ukundwa, ni we wiyeguriye imbaraga z’ubwo bugingo butangaje. Aravuga ati: “Koko kandi ubwo bugingo bwaragaragaye turabubona, turi abagabo bo kubuhamya kandi nibwo tubatangariza. Ni ubugingo buhoraho bwahoranye n’Imana Data maze ikabutugaragariza.” “Twese twahawe ku migisha ye isendereye, kandi tugirirwa ubuntu bugeretse ku bundi.” 1Yohana 1:2; Yohana 1:16. [Bibiliya Ijambo ry’Imana].UIB 160.4

    Nta kintu cyari kiri mu ntumwa z’Umutware wacu cyo gutuma zihesha icyubahiro ubwazo. Byaragaragaraga ko gutsinda k’umurimo wazo kwashingiraga ku Mana gusa. Imibereho y’abo bagabo, imico bubatse muri bo n’umurimo ukomeye Imana yabakoreyemo, ni ibihamya by’icyo izakorera abantu bose bemera kwigishwa kandi bayumvira.UIB 160.5

    Umuntu ukunda Kristo cyane azakora ibyiza byinshi. Nta rubibi ruriho mu kuba ingirakamaro ku muntu ushyira inarijye ku ruhande maze akemera ko Mwuka Muziranenge akorera mu mutima we, kandi akabaho imibereho yeguriwe Imana uko yakabaye yose. Abantu nibanamba ku myitwarire ikwiriye, ntibivovote cyangwa ngo bacogore bumire ku nzira, Imana izajya ibigisha isaha ku yindi n’umunsi ku wundi. Irifuza guhishura ubuntu Bwayo. Abantu Bayo nibakuraho inkomyi, izacuncumura amazi y’agakiza mu migezi myinshi ibinyujije mu miyoboro y’abantu. Iyaba abantu bariho mu mibereho iciye bugufi bashishikarizwaga gukora ibyiza bashoboye gukora byose, iyaba batari barambuweho ibiganza bibabuza gukora byigizayo umuhati wabo, ahantu ubu tubona hari umukozi umwe wa Kristo haba hari ijana. UIB 161.1

    Imana isanga abantu ikabatora uko bari maze ikabigisha gukora umurimo Wayo mu gihe bayiyeguriye. Iyo Mwuka w’Imana yakiriwe mu bugingo bw’umuntu, akangura ubushobozi bwabwo bwose. Binyuze mu kuyoborwa na Mwuka Muziranenge, ibitekerezo byeguriwe Imana bitizigamye bikura mu buryo buboneye, kandi bigahabwa imbaraga zo gusobanukirwa no gusohoza ibyo Imana ishaka. Imico irangwa n’intege nkeya no kuba nyamujya irya n’ino irahindurwa ikaba irangwa n’imbaraga no gushikama. Kwiha Imana ubudasiba bizana isano y’incuti magara hagati ya Kristo n’umwigishwa We, ku buryo Umukristo ahinduka nka We mu ntekerezo no mu mico. Azagira ibitekerezo bimurikiwe kandi byagutse binyuze mu komatana na Kristo. Ubwenge bwe bwo gutandukanya ibibi n’ibyiza buzarushaho gutyara, kandi gushyira mu gaciro kwe kuzaba kuri mu rugero rwiza. Imbaraga itanga ubugingo ya Zuba ryo Gukiranuka ikangura umuntu wese ushaka kubera Kristo igikoresho, ku buryo ahabwa ubushobozi bwo kwera imbuto nyinshi zo guhesha Imana icyubahiro.UIB 161.2

    Abantu baminuje mu mashuri y’ubugeni na siyansi bigira ibyigisho bikomeye cyane ku BaKristo bafite imibereho iciye bugufi kandi bafatwa n’abo ku isi nk’inkandagirabitabo. Nyamara aba bigishwa batazwi bigiye mu ishuri risumba ayandi yose. Bicaye ku birenge by’uwavuze mu buryo “nta wigeze avuga nka We”.UIB 161.3

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents