IGICE CYA 52 - UMWUNGERI MVAJURU
(Iki gice gishingiye muri Yohana 10:1-30).
« Ni jye mwungeri mwiza. Umwungeri mwiza apfira intama ze. » « Ni jye mwungeri mwiza kandi menya izanjye, izanjye zikamenya nk’uko Data amenya na njye nkamumenya, kandi mpfira intama zanjye. » Yohana 10:11, 14.UIB 324.1
Yesu yongeye kwigarurira intekerezo z’abamwumvaga yifashishije ibyo abantu bari bamenyereye mu mibereho yabo. Yari yaragereranyije imbaraga ya Mwuka Muziranenge n’amazi meza afutse. Yari yarabiyeretse ko ari umucyo, isoko y’ubugingo n’umunezero ku byaremwe byose n’umuntu. Ubu noneho, akoresheje ikigereranyo cyiza cy’umwungeri, yerekanye isano afitanye n’abamwizera. Nta kigereranyo abamwumvaga bari bamenyereye kiruta icy’umwungeri kandi amagambo ya Kristo yahuzaga iki kigereranyo nawe ubwe. Igihe cyose abigishwa babonaga abungeri baragiye intama zabo, bibukaga iki cyigisho Umukiza yabigishije. Buri mwungeri ukora umurimo we neza bamubonagamo Kristo mu gihe bo babonaga ko ari umukumbi utagira kivurira kandi ukeneye umwungeri.UIB 324.2
Iki kigereranyo cyari cyarakoreshejwe n’umuhanuzi Yesaya avuga iby’umurimo wa Mesiya muri aya magambo y’ibyiringiro: “Abazanye inkuru nziza i Siyoni nimuzamuke umusozi muremure, abazanye inkuru nziza i Yeruzalemu nimurangurure ijwi, nimurangurure mushize ubwoba, nimubwire abo mu migi y’u Buyuda muti, “Imana yanyu iraje.” ... Azaragira umukumbi we nk’umushumba, azakoranya abantu be, azababumbatira nk’abana b’intama, azabayobora neza nk’intama zonsa.” (Yesaya 40: 9-11). Dawidi yari yararirimbye ati: “Uwiteka ni we mwungeri wanjye sinzakena.” (Zaburi 23:1). Kandi Umwuka w’Imana abinyujije mu muhanuzi Ezekiyeli yari yaravuze ati: “Nzaziha umwungeri umwe uzaziragira.” “Izari zazimiye nzazishaka, n’izari zirukanywe nzazigarura, izavunitse nzazunga, izacitse intege nzazisindagiza.” “Kandi nzasezerana na zo isezerano ry’amahoro.” “Ntabwo zizongera kuba iminyago y’abanyamahanga; . . . ahubwo zizibera amahoro ari ntawe uzitera ubwoba.” Ezekiyeli 34: 23, 16, 25, 28.UIB 324.3
Kristo yakoresheje aya magambo y’ubuhanuzi yiyerekezaho, kandi yerekanye itandukaniro ryari hagati y’imico ye n’iy’abayobozi b’Abisirayeli. Abafarisayo bari bamaze kwirukana umwe wo mu mukumbi, bamuhora yuko yatinyutse guhamya imbaraga za Kristo. Bari birukanye umuntu Umwungeri nyakuri yiyegerezaga. Igihe bakoraga ibi, bagaragaje ko badasobanukiwe n’umurimo bashinzwe, kandi ko batari bakwiye kwiringirwa nk’abungeri b’umukumbi. Noneho Yesu yabashyize imbere itandukaniro riri hagati yabo n’Umushumba mwiza, maze abagaragariza ko ari we mushumba nyawe w’umukumbi w’Imana. Nyamara mbere y’uko abigaragariza atyo, yabanje kubabwira ibimwerekeye akoresheje ikindi kigereranyo.UIB 324.4
Yaravuze ati, “Uwinjira mu rugo rw’intama atanyuze mu irembo, ahubwo akuririra ahandi, uwo aba ari umujura n’umunyazi. Ariko unyura mu irembo ni we mwungeri w’intama.” Abafarisayo ntibashoboye kumenya ko aya magambo ari bo yabwirwaga. Igihe batekerezaga mu mitima yabo bashakisha icyo ayo magambo yaba asobanuye, Yesu yababwiye yeruye ati, “Ni jye rembo, umuntu niyinjira muri jye azakizwa, azinjira asohoke kandi azabona urwuri. Umujura ntazanwa n’ikindi keretse kwiba no kwica no kurimbura, ariko jyeweho nazanywe no kugira ngo zibone ubugingo, ndetse ngo zibone bwinshi.” Yohana 10: 9, 10.UIB 324.5
Kristo ni we rembo ryinjira mu gikingi cy’Imana. Muri iri rembo, niho abana b’Imana bose binjiriye kuva mu bihe bya kera. Muri Yesu, nk’uko byagaragajwe mu bigereranyo no mu bishushanyo, nk’uko byagaragajwe mu ihishurwa ryahawe abahanuzi, bikerekanwa mu byigisho yahaye abigishwa be, no mu bitangaza yakoreye abana b’abantu, babonye “Ntama w’Imana, ukuraho ibyaha by’abari mu isi.” (Yohana 1:29), kandi banyuze muri we binjizwa mu gikingi cy’ubuntu bwe. Abantu benshi baje bagaragaza ibindi byo gushingiraho ukwizera isi ikeneye; bashyizeho imihango na gahunda z’imikorere ibyo abantu biringiraga ko babiboneramo gutsindishirizwa n’amahoro biva ku Mana, maze kubw’ibyo babonye irembo ribinjiza mu gikingi cya Kristo. Nyamara irembo rimwe rukumbi ni Kristo, kandi abantu bose bishyiriyeho ikindi kintu cyafashe umwanya wa Kristo, abantu bose bagerageje kwinjira mu mukumbi banyuze mu zindi nzira, abo bose ni abajura n’abanyazi.UIB 325.1
Abafarisayo bari barinjiye batanyuze mu Irembo. Bari baruriye bajya mu mukumbi banyuze mu yindi nzira itari Kristo, kandi ntabwo buzuzaga inshingano z’umushumba nyakuri. Abatambyi n’abakuru, abanditsi n’Abafarisayo, bangije inzuri kandi bahumanya amasoko aturukamo amazi y’ubugingo. Amagambo y’ubuhanuzi avuga neza iby’abo bashumba babi: “Izacitse intege ntimwazisindagije, kandi ntabwo mwavuye izari zirwaye n’izavunitse ntimwazunze, izatatanijwe ntimwazigaruye, kandi ntimwashatse izazimiye; ahubwo mwazitegekesheje igitugu n’umwaga.” Ezekiyeli 34:4.UIB 325.2
Mu bihe byose, abacurabwenge n’abigisha bagiye bigisha abatuye isi inyigisho zo gushaka kubamara ubukene bwo mu mutima. Buri shyanga rya gipagani ryari rifite abigisha baryo bakomeye na gahunda y’iyobokamana yigisha ubundi buryo bwo gucungurwa butari Kristo, batuma abantu bareka guhanga Imana amaso, maze buzuza imitima y’abantu gutinya uwabazaniye umugisha. Umugambi w’umurimo wabo wari uwo kunyaga Imana ibyayo yaronse binyuze mu irema no mu gucungurwa. Kandi abo bigisha b’ibinyoma banyaga n’abantu. Miliyono nyinshi z’abantu babohewe mu nyigisho z’ibinyoma, babaswe n’ubwoba bukabije, kutagira icyo bitaho, bahora mu mihati myinshi, ntibafite ibyiringiro cyangwa ibyishimo cyangwa umunezero muri iyi si, kandi icyo bafite gusa ni ubwoba bw’ubuzima bw’ahazaza. Ubutumwa bwiza bw’ubuntu bw’Imana ni bwo bwonyine bushobora kuzahura umuntu. Gutekereza urukundo rw’Imana rwagaragarijwe mu Mwana wayo, bizasaba mu mutima w’umuntu maze bibyutse imbaraga z’umutima mu buryo butakorwa n’ikindi kintu cyose. Kristo yazanywe no kongera kurema ishusho y’Imana mu muntu; kandi umuntu wese uvana abantu kuri Kristo aba abavanye ku isoko y’iterambere nyakuri; aba abambuye ibyiringiro, umugambi n’icyubahiro mu buzima. Aba ari umujura n’umunyazi.UIB 325.3
“Uwinjira anyuze mu irembo ni we mwungeri w’intama.” Kristo ni we Rembo akaba n’Umwungeri. Yinjira anyuze muri We ubwe. Kandi binyuze mu gitambo cye ahinduka umwungeri w’intama. “Umurinzi w’irembo aramwugururira, kandi intama zumva ijwi rye. Ahamagara intama ze mu mazina yazo akazahura. Iyo amaze kwahura ize zose azijya imbere, intama zikamukurikira kuko zizi ijwi rye.” Yohana 10:3, 4.UIB 325.4
Mu biremwa byose intama ni imwe mu biremwa bituje kandi bidafite kirengera kurusha ibindi, ndetse mu burasirazuba umurimo umwungeri akorera umukumbi ni umurimo akora atarambirwa kandi adacogora. Mu bihe bya kera nk’uko tubibona n’ubu, nta mutekano wabonekaga hanze y’inkike z’umurwa. Abanyazi bo mu moko y’abaturanyi, cyangwa inyamaswa zazaga gushaka umuhigo ziviye mu masenga yazo, byahoraga bitegereje gutwara intama. Umushumba yarindaga umukumbi we, azi neza ko ashobora kuhasiga ubuzima bwe. Yakobo waragiraga umukumbi wa Labani mu nzuri z’i Harani, yavuze iby’umurimo we wari uruhije agira ati: “Ku manywa nicwaga n’umwuma, nijoro nkicwa n’imbeho, ibitotsi bikanguruka.” (Itangiriro 31:40). Kandi igihe umuhungu Dawidi yaragiraga intama za se, ari wenyine niho yahuye n’intare n’idubu maze akura intama byari byafashe mu menyo yabyo. UIB 326.1
Uko umushumba aragira umukumbi we ku misozi y’ibihanamanga, akaziragira mu ishyamba no mu manga, akazijyana ahari ubwatsi butoshye ku nkombe z’umugezi; uko aguma hafi yazo ku mpinga z’imisozi mu ijoro ari wenyine, akazirinda abajura, akita ku zirwaye n’izifite intege nke, imibereho ye igeraho ikaba imwe n’iyazo. Kubana nazo cyane no kuzikunda bituma asabana cyane n’intama aragiye. Uko umukumbi waba munini kose, umwungeri aba azi buri ntama. Buri ntama ifite izina ryayo, kandi iyo umwungeri ayihamagaye iritaba.UIB 326.2
Nk’uko hano ku isi umwungeri amenya intama ze, niko Umwungeri wo mu ijuru azi umukumbi we uri hirya no hino ku isi. “Namwe ntama zanjye, intama z’urwuri rwanjye, muri abantu, nanjye ndi Imana yanyu, niko Umwami Uwiteka avuga.” Yesu aravuga ati: “Naguhamagaye mu izina ryawe uri uwanjye.” “Dore nguciye mu biganza byanjye nk’uca imanzi.” Ezekiyeli 34:31 ; Yesaya 43:1 ; 49:16.UIB 326.3
Yesu azi buri muntu ku giti cye, kandi agerwaho n’intege nke zacu. Twese aratuzi mu mazina yacu. Azi inzu dutuyemo, kandi azi izina ry’umuntu wese uyibamo. Incuro nyinshi yagiye aha amabwiriza abakozi be ngo bace mu nzira runaka mu mujyi uyu n’uyu, ku nzu runaka kugira ngo bahabone imwe mu ntama ze.UIB 326.4
Yesu azi neza umuntu wese ku giti cye nk’aho ari we wenyine yapfiriye. Intimba ya buri wese imukora ku mutima. Ugutaka k’umuntu ukeneye ubufasha kugera mu matwi ye. Yazanywe no kwireherezaho abantu bose. Arababwira ati: “Nimunkurikire,” kandi Mwuka we agera ku mitima yabo akabararikira kumusanga. Benshi banga kurarika kwe. Yesu arabazi kandi azi abakirana umunezero guhamagara kwe, bakitegura kujya mu rwuri rwe. Yesu aravuga ati: “Intama zanjye zimenya ijwi ryanjye, kandi ndazizi, nazo zirankurikira.” Yesu yita kuri buri ntama nk’aho nta yindi ntama iri ku isi.UIB 326.5
“Ahamagara intama ze mu mazina yazo akazahura.... Intama zikamukurikira kuko zizi ijwi rye.” Umushumba wo mu burazirazuba ntabwo ashorera intama ze. Ntabwo akoresha imbaraga cyangwa iterabwoba; ahubwo azijya imbere akazihamagara. Zimenya ijwi rye kandi zikamwitaba. Uko niko na Yesu -Umwungeri atwara intama ze. Ijambo ry’Imana riravuga riti: “Wayoboje ubwoko bwawe nk’umukumbi, ukuboko kwa Mose na Aroni.” Abinyujije mu muhanuzi, Yesu aravuga ati, “Ni ukuri nagukunze urukundo ruhoraho, ni cyo cyatumye ngukuruza ineza nkakwiyegereza.” Ntawe Yesu ahatira kumukurikira. Aravuga ati: “Nabiyegereje n’imigozi nk’umuntu, mbakuruza imirunga y’urukundo.” Zaburi 77:20; Yeremiya 31:3; Hoseya 11:4.UIB 326.6
Ntabwo ubwoba bwo gutinya guhanwa, cyangwa ibyiringiro by’ingororano izahoraho ari byo bituma abayoboke ba Kristo bamukurikira. Ahubwo bitegereza urukundo rw’Umukiza rutagereranywa rwagaragarijwe mu rugendo rwe rwa hano ku isi, kuva igihe yari mu muvure w’inka i Betelehemu kugeza ubwo yapfiraga ku musaraba w’i Kaluvari, kandi kumwitegereza birabareshya, byoroshya umutima kandi bikawigarurira. Urukundo rukanguka mu mutima w’abamuhanga amaso. Bumva ijwi rye maze bakamukurikira.UIB 327.1
Nk’uko umwungeri ajya imbere y’intama ze, akaba ari we ubwe ubanza guhura n’akaga kari mu nzira, ni nako bigendekera Yesu n’abayoboke be. Iyo ayoboye intama ze, azijya imbere. Inzira ijya mu ijuru ibanza kunyurwamo n’Umukiza. Inzira ishobora kuba inyerera cyangwa igiharabuge, ariko Yesu yayinyuzemo; ibirenge bye byakandagiye amahwa kugira ngo atume inzira itworohera kugendamo. Umutwaro wose duhamagarirwa kwikorera, we ubwe yarawikoreye.UIB 327.2
Nubwo ubu Yesu yazamutse akajya ku Mana kandi akaba yicaranye na Se ku ntebe y’ubwami bw’isi n’ijuru, Yesu ntiyigeze ahindura na hato kamere ye y’urukundo n’impuhwe. N’uyu munsi, wa mutima we w’impuhwe n’imbabazi wakira ingorane zose z’inyokomuntu. Uyu munsi aracyarambuye kwa kuboko kwe kwatewe imisumari kugira ngo ahe umugisha mwinshi abantu be bari ku isi. “Nta kibi kizababaho, kandi ntawe uzabavana mu maboko yanjye.” Umuntu wiyeguriye Kristo ni uw’agaciro kenshi mu maso ye kuruta isi yose. Umukiza wacu yari kwemera kubabarizwa ku musaraba w’i Kaluvari kugira ngo umuntu naho yaba umwe acungurirwe mu bwami bwe. Ntabwo azigera atererana uwo yapfiriye. Keretse abayoboke be nibahitamo kumuvaho, naho we azabakomeza.UIB 327.3
Mu bigeragezo byacu byose dufite Umufasha utigera atsindwa. Ntatureka twenyine ngo duhangane n’ibigeragezo, cyangwa ngo turwane n’umubi, ndetse ngo amaherezo dushengurwe n’imitwaro ndetse n’intimba byacu. Nubwo muri iki gihe atagaragarira amaso y’abantu, amatwi yo kwizera ashobora kumva ijwi rye agira ati: “Witinya; ndi kumwe na we.” “Kandi ndi Uhoraho. Icyakora nari narapfuye ariko none dore mporaho iteka ryose.” Ibyahishuwe 1:18. Nihanganiye imibabaro yawe, nzi ibikurushya kandi nahuye n’ibigeragezo unyuramo. Nzi amarira yawe kuko nanjye narize. Nzi intimba yo mu mutima idashobora kumvwa n’umuntu uwo ari we wese. Ntutekereze ko uri wenyine cyangwa ko waretswe. Nubwo umubabaro wawe utakumvwa n’umuntu uwo ari wese utuye isi, reba kuri jye, urabaho. “Imisozi izavaho n’udusozi tuzakurwaho, ariko imbabazi zanjye ntizizakurwaho, kandi n’isezerano ry’amahoro nagusezeranije ntirizakurwaho. Niko Uwiteka ukugirira ibambe avuga.” Yesaya 54:10.UIB 327.4
Uko umushumba yakunda intama ze bingana iki, akunda abahungu be n’abakobwa be kurushaho. Ntabwo Yesu ari umwungeri wacu gusa, ahubwo ni Data uhoraho. Yesu aravuga ati: “Menya izanjye, izanjye zikamenya nk’uko Data amenya nanjye nkamumenya.” Yohana 10:14, 15. Mbega uburyo aya magambo ari meza! — Umwana w’ikinege, We uri mu gituza cya Se, uwo Imana yavuze iti: “Umuntu Mugenzi wanjye” (Zekariya 13:7), - ubusabane buri hagati ye n’Imana ihoraho bwifashishijwe kugereranya ubumwe buri hagati ya Kristo n’abana be bari ku isi!UIB 327.5
Yesu aradukunda kubera ko turi impano ikomoka kuri Se, kandi tukaba ingororano y’umurimo we. Adukunda nk’abana be. Nawe usoma aya magambo, aragukunda. Nta yindi mpano iruta iyo ijuru ryatanga. Kubw’ibyo iringire Imana.UIB 328.1
Yesu yatekereje iby’abantu batataniye ku isi bayobejwe n’abungeri b’ibinyoma. Abo yifuzaga gukusanyiriza mu rwuri nk’intama zo mu rwuri rwe, bari baratatanyirijwe hagati y’amasega. Yesu yaravuze ati: “Mfite n’izindi ntama zitari izo muri uru rugo, nazo nkwiriye kuzizana. Zizumva ijwi ryanjye kandi zizaba umukumbi umwe, zigire umwungeri umwe.” Yohana 10:16.UIB 328.2
“Igituma Data ankunda ni uko ntanga ubugingo bwanjye ngo mbusubirane.” Ibyo bisobanuye ngo: “Data yarabakunze cyane, kandi yarankunze bihebuje kuko natanze ubugingo bwanjye kugira ngo mbacungure. Mu guhinduka inshungu yanyu ndetse n’ubwishingizi bwanyu, mu gutanga ubugingo bwanjye ndetse nkikorera ibicumuro byanyu, bituma Data ankunda cyane.UIB 328.3
“Ntanga ubugingo bwanjye ngo mbusubirane. Ntawe ubunyaka, ahubwo mbutanga ku bushake bwanjye. Nshobora kubutanga kandi nshobora kubusubirana.” Igihe yari umwe mu bagize umuryango w’inyokomuntu, yari umuntu nkatwe; nk’Imana yari isoko y’ubugingo ku batuye isi. Yesu yashoboraga kureka urupfu rugakomeza kuganza maze ntiyemere kuza ngo agengwe na rwo; ahubwo ku bushake bwe yemeye gutanga ubugingo bwe kugira ngo ashyire ahabona ubugingo no kudapfa. Yikoreye icyaha cy’abatuye isi, yihanganira umuvumo wacyo, atanga ubugingo bwe ho igitambo kugira ngo abantu be kuzapfa by’iteka ryose. “Ni ukuri intimba zacu ni zo yishyizeho, imibabaro yacu ni yo yikoreye. . . . Nyamara ibicumuro byacu ni byo yacumutiwe, yashenjaguriwe gukiranirwa kwacu, igihano kiduhesha amahoro cyari kuri we, kandi imibyimba ye ni yo adukirisha. Twese twayobye nk’intama zizimiye, twese twabaye intatane, Uwiteka amushyiraho gukiranirwa kwacu twese.” Yesaya 53: 4-6.UIB 328.4