IGICE CYA 83 - URUGENDO RUGANA EMAWUSI
(Iki gice gishingiye muri Luka 24:13-33)
Mu masaha ya nyuma ya saa sita y’umunsi Yesu yazukiyeho, abigishwa babiri bari mu nzira bagana Emawusi, umujyi muto wari uherereye ku ntera y’ibirometero hafi cumi na bitatu uvuye i Yerusalemu. Ntabwo aba bigishwa bari barigeze baba ku isonga mu murimo wa Kristo, nyamara bamwizeraga nta buryarya. Bari baraje mu murwa kwizihiza Pasika, kandi bari bababajwe n’ibintu byari bimaze iminsi mike bibaye. Bari bumvise inkuru yavuzwe muri icyo gitondo y’ukuntu umurambo wa Kristo wakuwe mu gituro, ndetse n’amakuru y’abagore bari babonye abamarayika kandi bahuye na Yesu. Ubu rero bari basubiye imuhira kubitekerezaho no gusenga. Bacumye urugendo rwabo rw’ikigoroba bababaye, baganira ku bintu bijyanye n’urubanza no kubambwa bya Yesu. Mbere yaho, ntabwo bari barigeze bababara mwene ako kageni. Barimo batembera mu gicucu cy’umusaraba babuze ibyiringiro no kwizera.UIB 541.1
Bari bataragera kure ubwo basangwaga n’umuntu batazi, ariko ntibamwitegereza neza kuko bari bashenguwe n’agahinda ndetse n’intimba byo kubura ibyo bari biteze. Bimbitse mu kiganiro bavuga akari ku mitima yabo. Intekerezo zabo zari zerekeye ku nyigisho Kristo yari yaratanze, basaga naho badashoboye gusobanukirwa. Ubwo bavugaga ku byari byabaye, Yesu yifuje kubahumuriza. Yari yabonye intimba bafite; Yasobanukiwe n’intekerezo zibabaje zabarwaniragamo zabateye kwibwira bati, “Mbese byashoboka ko uyu Muntu wemeye ubwe gukozwa isoni mwene aka kageni yaba ari Kristo?” Agahinda kabo kabuze ikigatangira nuko baherako bararira. Yesu yari azi ko imitima yabo imwiboheyeho mu rukundo kandi yashakaga kubahanagura amarira no kubuzuza ibyishimo n’umunezero. Ariko yagombaga kubanza kubigisha ibyigisho batari kuzigera bibagirwa.UIB 541.2
“Arababaza ati: Muragenda mubazanya ibiki? Bahagarara bagaragaje umubabaro. Umwe muri bo witwaga Kilewopa aramusubiza ati: Mbese ni wowe wenyine mu bashyitsi b’ i Yerusalemu utazi ibyahabaye muri iyi minsi?” Bamubwiye uko bababajwe n’Umwigisha wabo, “wari umuhanuzi ukomeye mu byo yakoraga n’ibyo yavugaga imbere y’Imana n’imbere y’abantu bose,” ariko “abatambyi bakuru n’abatware bacu baramutanze ngo acirwe urubanza rwo gupfa baramubamba.” Hamwe n’imitima ishegeshwe n’agahinda ndetse n’iminwa ididimanga bongeraho bati, “Twiringiraga yuko ari We uzacungura Abisiraheli. Uretse ibyo, dore uyu munsi ni uwa gatatu uhereye aho ibyo byabereye”UIB 541.3
Biratangaje kuba abo bigishwa bataributse amagambo ya Kristo ngo babone ko yari yarahanuye ibi bintu byari bimaze iminsi bibaye! Ntibigeze babona ko indunduro y’amagambo Ye yagombaga gusohora mu buryo bunonosoye nk’uko intangiriro yayo yagenze, ko Yagombaga kuzuka ku munsi wa gatatu. Nguwo umugabane bagombaga kuba baributse. Abatambyi n’abayobozi bo ntibigeze babyibagirwa. Ku munsi “wakurikiraga umunsi wo kwitegura, abatambyi bakuru n’Abafarisayo bateranira kwa Pilato. Baramubwira bati, Mutware twibutse yuko wa mubeshyi akiri muzima yagize ngo iminsi itatu nishira azazuka.” Matayo 27:62, 63. Nyamara abigishwa bo ntibigeze bibuka ayo magambo.UIB 542.1
“Arababwira ati: Mwa bapfu mwe, imitima yanyu itinze cyane kwizera ibyo abahanuzi bavuze byose. None se, Kristo ntiyari akwiriye kubabazwa atyo, ngo abone kwinjira mu bwiza bwe?” Abo bigishwa bibajije uwo uwo muntu bari kumwe batamuzi yaba ari we kugira ngo abashe gucengera imitima yabo uko iri rwose, maze akababwizanya ukuri nk’uko, ineza nk’iyo, impuhwe nk’izo, ndetse n’ibyiringiro nk’ibyo. Ku nshuro ya mbere uhereye igihe Yesu yagambaniwe, batangiye kugira ibyiringiro. Bitegerezaga kenshi uwo mugenzi bari basangiye urugendo, maze bagatekereza ko amagambo Ye ameze nk’ayo Kristo yaba yaravuze. Buzuwemo n’agatangaro maze imitima yabo itangira guteragura kubwo kwitega ibintu binejeje.UIB 542.2
Ahereye kuri Mose, we Ntangiriro y’amateka ya Bibiliya, Kristo yabasobanuriye mu Byanditswe ibintu byose bimwerekeyeho. Iyo aba yarabimenyesheje rugikubita, imitima yabo iba yarahise inyurwa. Mu byishimo byabo bisendereye, ntibari kugira ikindi kintu kiruseho basonzera. Nyamara byari ngombwa ko basobanukirwa n’ubuhamya bumwerekeyeho butangwa n’ibimenyetso bifite icyo bigereranya ndetse n’ubuhanuzi byo mu Isezerano rya Kera. Kwizera kwabo kwagombaga gushinga imizi kuri ibyo bintu. Nta gitangaza Kristo yigeze akora kugira ngo abemeze, nyamara kubasobanurira Ibyanditswe Byera byari inshingano ye y’ibanze. Urupfu Rwe bari barubonyemo isenyuka ry’ibyiringiro byabo byose. Ubu rero bwo Yaberetse ko ahubwo icyo cyari igihamya gikomeye kurenza ibindi byose kigenewe kwizera kwabo.UIB 542.3
Mu kwigisha aba bigishwa, Yesu yagaragaje akamaro k’Isezerano rya Kera nk’igihamya cy’umurimo We. Muri iki gihe, benshi biyita Abakristo bashyira iruhande Isezerano rya Kera bavuga ko ntacyo rikimaze. Nyamara iyo siyo nyigisho ya Kristo. Yarihaga agaciro ko hejuru ku buryo igihe kimwe yavuze ati: “Nibatumvira Mose n’abahanuzi, ntibakwemera naho umuntu yazuka.” Luka 16:31.UIB 542.4
Uhereye mu bihe bya Adamu ukageza yewe no mu bizabaho mu ndunduro y’ibihe, ijwi rya Kristo niryo rivugira mu bakurambere n’abahanuzi. Umukiza yerekanwa mu Isezerano rya Kera mu buryo bweruye nkuko yerekanwa mu Rishya. Umucyo w’ubuhanuzi bwo mu gihe cyashize ni wo werekana imibereho ya Kristo n’inyigisho z’Isezerano Rishya mu buryo busesuye ndetse no mu bwiza. Ibitangaza bya Kristo ni igihamya cy’ubumana Bwe, ariko igihamya gikomeye gusumbyaho cy’uko ari We Mucunguzi w’isi ukibona mu igereranya ry’ubuhanuzi bw’Isezerano rya Kera n’amateka y’Irishya.UIB 542.5
Ashingiye ku buhanuzi, Kristo yahaye abigishwa Be imyumvire nyakuri y’uko yagombaga kumera ari umuntu. Ibyo bari biteze by’uko hazaza Mesiya uzima ingoma Ye ndetse akagira ububasha bwa cyami bihuje n’irari rya kimuntu byari byarabayobeje. Byagombaga kubangamira gusobanukirwa nyakuri ukuntu yamanutse ava ku mwanya w’ikirenga ajya ku mwanya uciye bugufi kurenza indi yose umuntu abasha gufata. Kristo yifuzaga ko ibitekerezo by’abigishwa Be biba bitunganye kandi ari ukuri muri buri kantu kose. Bagomba gusobanukirwa uko bishoboka kose ibijyanye n’igikombe cy’umubabaro cyari cyaramuteguriwe. Yaberetse ko ibyo batari basobanukiwe byari ukuzuzwa kw’isezerano ryakozwe mbere yuko imfatiro z’isi zishyirwaho. Kristo yagombaga gupfa, nkuko buri muntu wese wica amategeko nkana agomba gupfa iyo akomeje gukora icyaha. Ibyo byose byagombaga kubaho ariko iherezo ryabyo ntiryagombaga kuba kuneshwa, ahubwo ryagombaga kuba intsinzi irabagirana y’iteka ryose. Yesu yababwiye ko hagomba gushyirwaho umuhati ushoboka wose kugira ngo isi ikizwe icyaha. Abayoboke Be bagomba kubaho nk’uko Yabayeho no gukora nk’uko Yakoraga bafite umuhati mwinshi kandi udacogora.UIB 542.6
Nguko uko Kristo yavuganye n’abigiswa Be afungura intekerezo zabo kugira ngo babashe gusobanukirwa Ibyanditswe Byera. Abigishwa bari bananiwe nyamara ntabwo ikiganiro cyigeze gicogora. Amagambo y’ubugingo n’ibyiringiro yavaga mu minwa y’Umukiza. Nyamara amaso yabo yari agihumye. Ubwo yababwiraga ibyo kurimbuka kwa Yerusalemu, bitegereje uwo murwa wari urindiriwe n’akaga babogoza amarira. Nyamara bitaye gake cyane ku gukeka uwo uwo muntu bagendanaga yari we. Ntibari bazi ko uwo barimo kuganiraho arimo kugendana na bo kuko Kristo yavugaga yiyerekezaho nkaho yari undi muntu. Bibwiraga ko Yari umwe mu bantu bari baraje mu minsi mikuru wari wisubiriye imuhira. Kimwe na bo, yagendagendaga yitonze akandagira amabuye ashinyitse, akanyuzamo agahagararana na bo bafata akaruhuko. Bityo, bakomeje kugenda muri uwo muhanda wazamukaga umusozi, mu gihe uwari uri hafi yo gufata umwanya We iburyo bw’Imana, kandi ubasha kuvuga ati, “Nahawe ubutware bwose mu ijuru no mu isi,” yarimo abagenda iruhande.” Matayo 28:18.UIB 543.1
Bagikomeje urugendo, izuba ryari ryamaze kurenga, kandi mbere yuko abo bagenzi bagera ahantu habo ho kuruhukira, abakora mu mirima bari bamaze kuva ku mirimo yabo. Ubwo abo bigishwa bari hafi yo kwinjira mu nzu yabo, uwo muntu bagendanye batamuzi yabaye nkaho ashaka gukomeza urugendo. Ariko abigishwa bumvise bamureherejweho. Imitima yabo yasonzeye kumwumva biruseho. Baramusabye bati “Gumana natwe.” Ntiyigeze asa naho yemeye irarika ryabo nyamara baramuhase bati, “Burije kandi umunsi urakuze.” Kristo yemeye kwinginga kwabo “nuko arinjira ngo agumane nabo.”UIB 543.2
Iyo abo bigishwa bananirwa kumutumira bamutitirije, ntibaba baramenye ko uwo bagendanye ari we Mwami wazutse. Nta muntu n’umwe Kristo ahatira kugendana na We. Ashishikazwa n’abamukeneye. Azinjira mu nzu yoroheje kurenza izindi zose anezerewe anezeze kandi yuzuze ibyishimo umutima ucishijwe bugufi kurenza indi yose. Ariko iyo abantu bakabije kutagira icyo bitaho ku buryo badatekereza ku Mushyitsi wo mu ijuru cyangwa ngo bamurarikire kugumana na bo, aritambukira. Nguko uko bamwe bagwa mu gihombo gikabije. Ntibazi Kristo kurenza uko bariya bigishwa bagendanaga na We mu nzira bari bamuzi.UIB 543.3
Ifunguro ry’umugoroba ryoroheje rigizwe n’umutsima ryari ryegereje. Bariteretse imbere y’uwo mushyitsi wari wafashe icyicaro mu mutwe w’ameza. Yarambuye amaboko agiye gusabira ifunguro umugisha. Abigishwa baguye mu kantu. Uwo mugenzi bagendanye yarambuye ibiganza nk’uko Umwigisha wabo yajyaga abigenza rwose. Barongeye baritegereza maze bagiye kubona babona mu biganza Bye harimo inkovu z’imisumari. Batereye hejuru icyarimwe bati, Ni Umwami Yesu! Yazutse mu bapfuye! UIB 544.1
Basimbukiye ku birenge Bye ngo bamuramye ariko basanga yamaze guhishwa amaso yabo. Bongeye kureba ahari hicaye Uwo umubiri We wari uherutse kuryamishwa mu gituro maze barabwirana bati, “Yewe, ntiwibuka ukuntu imitima yacu yari ikeye ubwo yavuganaga natwe turi mu nzira adusobanurira Ibyanditswe?”UIB 544.2
Bagifite iyi nkuru bagomba kubwira abandi, bananiwe kwicara hasi ngo baganire. Umunaniro n’inzara byabo byari byashize. Bataye ifunguro ryabo aho batanasogongeyeho, bahita basubiza inzira bari baturutsemo buzuye umunezero bihutira kubwira iyo nkuru abigishwa bari mu murwa. Mu duce tumwe na tumwe inzira yari igoranye, ariko batereye ahantu hahanamye bagenda banyerera bitura ku bitare. Ntibabonaga ndetse ntibamenye ko bari bagaragiwe n’uwahoze agendana na bo. N’inkoni zabo mu ntoki, bakomeje urugendo bifuza kwihuta birenze uko bari bashoboye. Barayobye ariko bongera kubona akayira. Bakomeje kwatanya, bakanyuzamo bakiruka ubundi bakagwa, Mugenzi wabo utaraboneshwaga ijisho abegereye cyane inzira yose.UIB 544.3
Ijoro ryari ryijimye nyamara Zuba ryo Gukiranuka yabarabagiranagaho. Imitima yabo yasimbagurikaga kubw’ibyishimo. Basaga n’abari mu isi nshya. Kristo ni Umukiza muzima. Ntabwo bari bakimuborogera nk’uwapfuye. Basubiyemo inshuro nyinshi bati, Kristo yazutse. Ubu nibwo butumwa bari bashyiriye abari mu gahinda. Bagombaga kubabwira inkuru y’agatangaza y’urugendo bakoze bajya Emawusi. Bagombaga kuvuga uwabasanze mu nzira. Bari bahetse ubutumwa bukomeye kurenza ubundi bwose isi yigeze ihabwa, ubutumwa bw’inkuru y’umunezero ibyiringiro by’umuryango w’abantu bishingiyeho kugeza iteka ryose.UIB 544.4