Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents

INTAMBARA IKOMEYE

 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    UBUTUMWA KU MUSOMYI

    Musomyi, ntabwo iki gitabo cyandikiwe kutumenyesha ko muri iyi si hariho icyaha, ibyago n’ubuhanya. Ibyo dusanzwe tubizi neza. Ntabwo cyandikiwe kutumenyesha ko nta huriro riri hagati y’umucyo n’umwijima, icyaha n’ubutungane, ukuri n’ibinyoma, ndetse no hagati y’urupfu n’ubugingo. Ibyo turabizi neza mu mitima yacu, kandi tuzi ko iyo ntambara tuyirimo kandi tuyihoramo.II 5.1

    Nyamara hari ubwo buri wese muri twe agira igihe yifuza gusobanukirwa biruseho n’iby’iyo ntambara ikomeye. Iyo ntambara yatangiye ite? Cyangwa se yahoze iriho? Mbese ni ibiki bikubiye mu rusobe rwayo ruteye ubwoba? Mpuriye hehe na yo? Uruhare rwanjye ni uruhe? Nibonye kuri iyi si ntabyihitiyemo. Mbese kuri njye ibyo ni byiza cyangwa ni bibi?II 5.2

    Ni ayahe mahame akomeye arebwa n’iyo ntambara? Iyo ntambara izageza ryari? Izarangira ite? Mbese iyi si izarohama mu ijoro ricuze umwijima, ry’ubutita kandi rihoraho nk’uko abanyabwenge bamwe batubwira? Cyangwa ifite ahazaza harushijeho kuba heza, hazabengeranishwa n’imibereho myiza, kandi hazasusurutswa n’urukundo rw’Imana?II 5.3

    Ikibazo n’ubu kiracyari iki: Mbese intambara iri mu mutima wanjye bwite, ubushyamirane buri hagati yo kwihugiraho kwiyongera muri jye n’urukundo rugenda rushira, izarangira ite icyiza kinesheje, kandi irangiye burundu? Bibiliya ibivugaho iki? Ni iki Imana itwigisha kuri icyo kibazo gihora ari ingenzi ku muntu wese?II 5.4

    Ibibazo nk’ibi bitugeraho biturutse impande zose, bikanaturuka mu mutima wacu bwite, bikeneye igisubizo nyakuri.II 5.5

    Ni iby’ukuri ko Imana yaturemanye kwifuza ibirushijeho kuba byiza no kwifuza ukuri. Ntabwo Izigera itwima igisubizo ku byo dukeneye kumenya byose, kuko « Imana itazagira icyo ikora itabanje kugihishurira abagaragu bayo b’abahanuzi. ”II 5.6

    Musomyi, Intego y’iki gitabo ni ugufasha umuntu ubuze amahwemo kubona igisubizo gikwiriye cy’ibyo bibazo byose. Iki gitabo cyanditswe n’umuntu wasogongeye ku kumenya Imana asanga ari nziza, kandi binyuze mu gusabana n’Imana ndetse no mu kwiga ijambo ryayo, yamenye ko Uhoraho ahishurira ibanga rye abamwubaha, kandi ko azabakomereza isezerano rye.II 5.7

    Kugira ngo turusheho kumenya neza amatwara y’iyo ntambara ibinyabuzima n’ibyaremwe byose bisibaniramo, umwanditsi yayidusobanuriye binyuze mu mfashanyigisho y’ibintu bikomeye, bigaragara ku buryo bweruye byabaye mu binyejana makumyabiri bishize.II 6.1

    Igitabo gitangirwa n’ibintu bibabaje byabaye mu ndunduro y’amateka ya Yerusalemu, umurwa w’ubwoko bw’Imana yatoranyije, kandi byababayeho ubwo bwoko bumaze kwanga kwakira Uwabambiwe i Kaluvari wazanywe no gukiza abantu. Guhera icyo gihe ugakomeza, iki gitabo kigenda kijyana n’umurongo mugari amahanga yo ku isi yanyuzemo, kitwereka akarengane kabaye ku bayoboke b’Imana mu binyejana bya mbere, ubuyobe bukomeye bwagaragaye mu itorero ryayo, gukanguka kw’isi ikanguwe n’Ubugorozi bwagaragariyemo ku buryo bweruye amwe mu mahame akomeye y’iyo ntambara; icyigisho kibabaje twigira ku kuntu Ubufaransa bwanze amahame y’ukuri; ububyutse no kwererezwa kw’Ibyanditswe Biziranenge, ndetse n’imbaraga yabyo y’ingirakamaro kandi ikiza ubugingo bw’abantu ; gukanguka mu by’iyobokamana ko mu minsi iheruka ; guhishurwa kw’isoko irabagirana y’ijambo ry’Imana, hamwe n’ukuntu rihishura bitangaje umucyo n’ubumenyi byo guhashya kwaduka kubi kwa buri gishuko cy’umwijima.II 6.2

    Iyo ntambara idusatiriye ndetse n’amahame y’ingenzi yibasiye, ikaba ari intambara itarimo umuntu n’umwe ushobora kuvuga ko ntaho abogamiye, isobanurwa muri iki gitabo mu buryo butagoye kumva, busobanutse neza kandi bufite imbaraga.II 6.3

    Ku musozo w’ibyo byose, iki gitabo kitubwirwa iby’intsinzi ihoraho kandi ihebuje y’icyiza gitsinze ikibi, ukuri gutsinze ikinyoma, umucyo utsinze umwijima, umunezero utsinze umubabaro, ibyiringiro bitsinze kwiheba, ikuzo ritsinze ipfunwe no gukorwa n’isoni, ubugingo bunesheje urupfu, n’urukundo rudashira kandi rutanamuka rutsinze urwango rwo kwihorera.II 6.4

    Inyandiko z’iki gitabo zacapwe mbere zayoboye abantu benshi ku Mwungeri Nyakuri. Isengesho ry’Abacyanditse rero ni uko iki gitabo cyarushaho kubera abasomyi ingirakamaro kubw’ibyiza bizahoraho kibagezaho.II 6.5

    Abanditsi.

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents