Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents

INTAMBARA IKOMEYE

 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    IGICE CYA 24 - AHERA CYANE

    Ingingo ivuga iby’ubuturo bwera ni yo yabaye urufuguzo rw’ubwiru bwo gucika intege gukomeye kwabayeho mu mwaka wa 1844. Iyo ngingo yashyize ahagaragara ukuri kuzuye gufitanye isano kandi kutanyuranya kwerekanaga ko ukuboko kw’Imana kwari kwarayoboye itsinda rikomeye ryigishaga ubutumwa bwo kugaruka kwa Kristo. Iyo ngingo kandi yahishuye inshingano y’umurimo wagombaga gukorwa kubera ko yagaragazaga uko ubwoko bw’Imana bumeze muri icyo gihe ndetse n’umurimo wabwo. Nk’uko nyuma ya rya joro ribi ry’umubabaro no kwiheba abigishwa ba Yesu bari “basabwe n’ibyishimo ubwo babonaga Umukiza,” ni ko abari bategereje kugaruka kwa Kristo buzuye kwizera bari bishimye. Bari bariringiye kuzamubona aje mu ikuzo aje kugororera abagaragu be. Ubwo ibyiringiro byabo byabaga ubusa, ntibari bakibona Yesu maze igihe bari bahagaze ku gituro cye, bafatanya na Mariya kurira bati: “Bakuyemo Umwami wanjye, sinzi aho bamushyize.” Nuko bongeye kumwitegereza ari ahera cyane, we Mutambyi wabo mukuru wuzuye impuhwe wagombaga kuza bidatinze nk’umwami wabo n’umucunguzi. Umucyo waturukaga mu buturo bwera warabamurikiye basobanukirwa ibihe byashize, ibiriho n’ibizaza. Bari bazi ko Imana yabayoboje uburinzi bwayo budakebakeba. Nk’uko byagendekeye abigishwa ba mbere, nubwo bo ubwabo batasobanukiwe neza n’ubutumwa bavugaga, ariko bwari ukuri mu ngingo zose. Ubwo babwamamazaga, basohoje umugambi w’Imana, kandi umurimo wabo ntiwabaye imfabusa ku Mwami. “Bavutse bushya bagira ibyiringiro bizima,” kandi bishimye “ibyishimo bitavugwa ndetse buzura ikuzo.”II 422.1

    Ubuhanuzi bwa Daniyeli 8:14, buvuga ngo: “Bizageza iminsi ibihumbi bibiri na magana atatu uko bukeye bukira, nyuma ubuturo bwera buzabone kwezwa,” n’ubutumwa bwa marayika wa mbere buvuga ngo: “Nimwubahe Imana muyihimbaze, kuko igihe cyo gucira abantu urubanza gisohoye,” bwombi bwerekezaga ku murimo Kristo akorera ahera cyane, ku rubanza rw’igenzura, ntabwo bwerekezaga ku kugaruka kwa Kristo aje gucungura ubwoko bwe no kurimbura abanyabyaha. Ntabwo ikosa ryari ryarabaye mu buryo basobanuraga ibihe by’ubuhanuzi, ahubwo ryari ku cyagombaga kubaho ku iherezo ry’iminsi 2300. Bitewe n’iryo kosa, abizera bari barahuye no gucika intege, nyamara ibyari byaravuzwe n’ubuhanuzi byose ndetse n’ibindi byose byari byaravuzwe n’Ibyanditswe, byari byarasohoye. Igihe barizwaga n’uko ibyiringiro byabo bitasohoye, nibwo habayeho icyari cyaravuzwe n’ubutumwa bari barizeye kandi kigomba kubaho mbere y’uko Umukiza aza kugororera abagaragu be.II 422.2

    Kristo yari yaraje, ariko ntiyaje ku isi nk’uko bari babyiteze, ahubwo nk’uko byajyaga bigaragazwa mu buryo bw’ibishushanyo, Kristo yagiye ahera cyane h’ingoro y’Imana mu ijuru. Daniyeli amwerekana nk’uwaje icyo gihe agasanga Umukuru nyir’ibihe byose agira ati: “Hanyuma nkitegereza ibyo neretswe nijoro, mbona haje usa n’umwana w’umuntu, aziye mu bicu byo mu ijuru, aza umujyo umwe, ntiyaje ku isi ahubwo “yasanze wa Mukuru nyir’ibihe byose, bamumugeza imbere.” 573Daniyeli 7:13II 423.1

    Uko kuza kwe kandi kwanavuzwe n’umuhanuzi Malaki ati: “Dore nzatuma integuza yanjye, izambanziriza, intunganyirize inzira; Umwami mushaka azaduka mu rusengero rwe, kandi intumwa y’isezerano mwishimira dore iraje.” Ni ko Uwiteka nyiringabo avuga.” 574Malaki 3:1 Kuza k’Umukiza mu rusengero rwe kwarihuse kandi ntikwari kwitezwe n’ubwoko bwe. Ntabwo ubwoko bwe bwari bwiteze kumubona aho. Ahubwo bibwiraga kumubona aje ku isi aje “hagati y’umuriro waka, ngo ahore inzigo abatamenye Imana n’abatumvira ubutumwa bwiza bw’Umwami wacu Yesu.” 5752 Abatesalonike 1:8II 423.2

    Nyamara ntabwo abantu bari biteguye gusanganira Umukiza wabo. Hari hakiriho umurimo wo kwitegura wagombaga kubakorerwa. Hagombaga gutangwa umucyo wo kwerekeza intekerezo zabo ku ngoro y’Imana mu ijuru; kandi kubwo kwizera uko bashoboraga gukurikira Umutambyi wabo Mukuru mu mirimo yahakoreraga, bari guhishurirwa inshingano nshya bagomba kuzuza. Hari ubundi butumwa bw’imbuzi bwagombaga kubwirwa itorero.II 423.3

    Umuhanuzi aravuga ati: “Ni nde uzabasha kwihangana ku munsi wo kuza kwe? Kandi ni nde uzahagarara, ubwo azaboneka? Kuko ameze nk’umurimo w’umucuzi, n’isabune y’abameshi. Kandi azicara nk’ucura ifeza akayitunganya akayimaramo inkamba; azatunganya abahungu ba Lewi, abacenshure nk’uko bacenshura izahabu n’ifeza, maze bazature Uwiteka amaturo bakiranutse.” 576Malaki 3:2, 3 Abazaba bakiri ku isi ubwo Kristo azahagarika kuvuganira abanyabyaha mu buturo bwera bwo mu ijuru, bazaba bagomba guhagarara imbere y’Imana yera badafite ubahuza nayo. Amakanzu yabo agomba kuba azira kubaho ikizinga, imico yabo igomba kuba yejejweho icyaha n’amaraso y’Umukiza yasheshwe. Kubw’ubuntu bw’Imana no kubw’umuhati wabo udacogora, bagomba kuba abaneshi mu ntambara barwana n’ikibi. Mu gihe urubanza rugenzura rugikomeza gukorwa mu ijuru, kandi ibyaha by’abanyabyaha bihana bikaba biri gukurwa mu buturo bwera, hagomba gukorwa umurimo udasanzwe wo kwezwa no kuzinukwa icyaha mu bana b’Imana bakiri ku isi. Uyu murimo uvugwa mu buryo busobanutse mu butumwa bwo Byahishuwe 14.II 424.1

    Igihe uwo murimo uzaba urangiye, abayoboke ba Kristo bazaba biteguye kuza kwe. “Maze amaturo y’i Buyuda n’i Yerusalemu azanezeze Uwiteka, nk’uko yamunezezaga mu minsi ya kera, no mu myaka yashize.” 577Malaki 3:4 Bityo rero itorero Umukiza wacu azakira ubwo azaba agarutse rizaba, “rifite ubwiza, ridafite ikizinga cyangwa umunkanyari cyangwa ikindi kintu gisa gityo.” 578Abefeso 5:27 Maze iryo torero rizaba “ari ryiza nk’ukwezi, rirabagirana nk’ikizubazuba, riteye ubwoba nk’igitero cy’ingabo zigendana ibendera.” 579Indirimbo ya Salomo 6:10II 424.2

    Uretse ukuza k’Umukiza aje mu ngoro ye, umuhanuzi Malaki yanavuze ibyo kugaruka kwe, ubwo azaba aje kurangiza urubanza ati: “Kandi nzabegera nce urubanza; nzabanguka gushinja abarozi n’abasambanyi n’abarahira ibinyoma, n’abima abakozi ibihembo byabo, bakarenganya abapfakazi n’imfubyi, bakagirira nabi umunyamahanga, kandi ntibanyubahe. Niko Uwiteka Nyiringabo avuga.” 580Malaki 3:5 Yuda nawe yabivuzeho agira ati: “Dore, Uwiteka yazanye n’inzovu nyinshi z’abera, kugira ngo agirire bose ibihura n’amateka baciriweho, no kwemeza abatubaha Imana bose ukuri kw’imirimo yose yo kutubaha Imana bakoze batubaha Imana, n’amagambo yose akomeye abanyabyaha batubaha Imana bayitutse.” 581Yuda 15 Uko kuza no kuza k’Umukiza aje mu rusengero rwe, ni ibintu bibiri bitandukanye.II 424.3

    Kuza kwa Kristo nk’Umutambyi wacu Mukuru aje ahera cyane agiye kweza ubuturo bwera, kwavuzwe muri Daniyeli 8:14; kuza k’Umwana w’umuntu aje umujyo umwe asanga wa Mukuru nyir’ibihe byose kuvugwa muri Daniyeli 7:13; ndetse no kwinjira kw’Umukiza mu rusengero rwe nk’uko byavuzwe na Malaki: ibyo byose ni ibivuga ikintu kimwe; kandi ibi na none bishushanywa no kuza k’umukwe aje mu birori by’ubukwe kwavuzwe na Kristo mu mugani w’abakobwa uri muri Matayo 25.II 425.1

    Mu gihe cy’impeshyi n’icy’umuhindo by’umwaka wa 1844, hatanzwe ubutumwa ngo: “Umukwe araje, nimusohoke mumusanganire!” Amatsinda abiri y’abantu agereranywa n’abakobwa b’abanyabwenge n’abakobwa b’abapfu yaragaragaye. Itsinda rimwe ryari ritegerezanyije ibyishimo kugaruka k’Umukiza, kandi abo bari bariteguye kujya kumusanganira badakebakeba. Irindi tsinda ry’abantu bari barakoreshejwe n’ubwoba no kwitabira batabanje gutekereza, bari baranyuzwe n’ukuri ko mu magambo gusa nyamara nta buntu bw’Imana bafite. Mu mugani ubwo umukwe yazaga, “abari biteguye binjiranye na we mu bukwe, urugi rurakingwa.” Ukuza k’umukwe kuvugwa hano, kubaho mbere y’ubukwe nyirizina. Ubukwe bushushanya Kristo ahabwa ubwami bwe. Umurwa Wera, Yerusalemu Nshya, ari yo murwa mukuru w’ubwami, yitwa “umugeni, umugore w’Umwana w’Intama.” Marayika yabwiye Yohana ati: “Ngwino, nkwereke umugeni, umugore w’Umwana w’Intama.” Umuhanuzi aravuga ati: “Anjyana ku musozi munini kandi muremure ndi mu Mwuka, anyereka ururembo rwera Yerusalemu, rumanuka ruva mu ijuru ku Mana.” 582Ibyahishuwe 21:9, 10 Mu buryo bugaragara, umugeni ashushanya Umurwa Wera kandi abakobwa bagiye gusanganira umukwe bashushanya itorero. Mu Byahishuwe ubwoko bw’Imana buvugwa ko bwatorewe ubukwe bw’Umwana w’Intama. 583Ibyahishuwe 19:9 Niba ari abatorewe ubukwe na none ntibashobora gushushanya umugeni. Nk’uko byavuzwe n’umuhanuzi Daniyeli, Kristo azahabwa “ubutware n’icyubahiro n’ubwami,” n’Umukuru nyir’ibihe byose. Azahabwa Yerusalemu nshya, umurwa mukuru w’ubwami bwe, “yatunganyijwe nk’uko umugeni arimbishirizwa umugabo we.” 584Daniyeli; Ibyahishuwe 21:2 Ubwo azaba amaze guhabwa ubwami, azagaruka mu ikuzo rye, ari Umwami w’abami, Umutware utwara abatware, aje gucungura abe “bazicarana na Aburahamu na Isaka na Yakobo,” 585Matayo 8:11; Luka 22:30 ku meza ye mu bwami bwe (Matayo 8:11; Luka 22:30), kugira ngo basangirire mu bukwe bw’Umwana w’Intama.II 425.2

    Mu mpeshyi y’umwaka wa 1844 itangazo ngo: “Dore Umukwe araje,” ryateye abantu ibihumbi byinshi kwitega ko Umukiza agiye guhita aza. Igihe cyavuzwe kigeze, Umukwe yaraje, nyamara ntiyaje ku isi nk’uko abantu bari babyiteze, ahubwo yasanze Umukuru nyir’ibihe byose mu ijuru, ajya mu bukwe, kugira ngo ashyikirizwe ubwami bwe. “Nuko abari biteguye binjirana nawe mu bukwe, maze urugi rurakingwa.” Ntabwo abantu ubwabo bagombaga kuba mu bukwe, kuko ubwo bukwe bwabereye mu ijuru, kandi bo bakaba bari bakiri ku isi. Abayoboke ba Kristo bagomba “gutegereza shebuja, aho agarukira ava mu bukwe.” 586Luka 12:36 Ariko bagomba gusobanukirwa n’umurimo we, kandi bakamukurikira kubwo kwizera mu gihe yinjira akajya imbere y’Imana. Ni muri ubwo buryo bivugwa ko binjiranye nawe mu bukwe.II 426.1

    Mu mugani, abakobwa bari bafite amavuta mu macupa yabo ndetse n’amatara yabo, ni bo binjiye mu bukwe. Abari bazi ukuri bakuye mu Byanditswe kandi bakaba bari bafite na Mwuka ndetse n’ubuntu bw’Imana, kandi bari barategereje bihanganye, biga Bibiliya kugira ngo babone umucyo uruseho muri rya joro ryo kugeragezwa kwabo gukomeye, abo ni bo babonye ukuri kwerekeye ubuturo bwera bwo mu ijuru kandi bamenya uko Umukiza yahinduye umurimo we. Bityo kubwo kwizera bakurikiraga Umukiza mu murimo yakoreraga mu buturo bwera bwo mu ijuru. Kandi rero abantu bose bemera uko kuri binyuze mu buhamya bw’Ibyanditswe Byera, kubwo kwizera bagakurikira Kristo aho yinjira imbere y’Imana kugira ngo akore umurimo uheruka w’ubuhuza, kandi ku iherezo ryawo agahabwa ubwami bwe - abo bose bagaragazwa nk’abinjira mu bukwe.II 426.2

    Mu mugani wanditswe muri Matayo 22, iyo shusho y’ubukwe yarakoreshejwe kandi urubanza rw’igenzura rugaragazwa neza ko rubaho mbere y’ubukwe. Mbere y’uko ubukwe butangira, Umwami yinjiye kureba abatumirwa, 587Matayo 22:11 kugira ngo arebe ko bose bambaye umwambaro w’ubukwe, umwambaro uraga imico idafite ikizinga “yameshwe kandi yejeshejwe amaraso y’Umwana w’Intama.” 588Ibyahishuwe 7:14 Uwasanzwe atambaye umwambaro w’ubukwe, yajugunwe hanze; ariko abantu bose basanzwe bambaye umwambaro w’ubukwe, bemewe n’Imana kandi baboneka ko bakwiye kugira umugabane mu bwami bwayo no kwicarana nayo ku ntebe yayo y’ubwami. Uwo murimo wo kugenzura imico, wo kwemeza abiteguye ubwami bw’Imana, ni umurimo w’urubanza rw’igenzura, ari wo murimo uruheruka mu buturo bwera bwo mu ijuru.II 426.3

    Igihe umurimo w’igenzura uzaba urangiye, ubwo imanza z’abantu bo mu bihe byose bavuze ko ari abayoboke ba Kristo zizaba zimaze gusuzumwa no gufatirwa umwanzuro, icyo gihe ni bwo igihe cy’imbabazi kizaba kirangiye, kandi urugi rw’imbabazi ruzakingwa. Bityo iyi nteruro ngufi ngo, “abari biteguye binjirana na we mu bukwe, maze urugi rurakingwa,” itwerekeza ku mu murimo uheruka w’Umukiza, ku gihe umurimo ukomeye ugendereye agakiza k’umuntu uzaba urangiye.II 427.1

    Mu murimo wakorerwaga mu buturo bwera bwo ku isi, nk’uko twabibonye, wari ishusho y’umurimo ukorerwa mu buturo bwo mu ijuru. Igihe umutambyi mukuru yinjiraga ahera cyane ku munsi w’impongano, umurimo wakorerwaga mu cyumba cya mbere (ahera) wabaga uhagaze. Imana yari yarategetse iti: “Ntihakagire umuntu uba mu ihema ry’ibonaniro, Aroni agiye kwinjira Ahera kuhahongerera ibyaha, kugeza aho asohokeye, amaze kwihongerera n’inzu ye n’iteraniro ry’Abisirayeli ryose.” 589Abalewi 16:17 Bityo, igihe Kristo yinjiraga ahera cyane agiye gukora umurimo uheruka wo guhongerera, yahagaritse icyo yakoreraga mu cyumba cya mbere. Ariko ubwo umurimo wakorerwaga mu cyumba cya mbere wahagararaga, umurimo wo mu cyumba cya kabiri waratangiye. Mu muhango wari igishushanyo, igihe ku munsi w’impongano umutambyi mukuru yavaga ahera, yinjiraga ahera cyane imbere y’Imana akahajyana amaraso y’igitambo gitambirwa ibyaha mu cyimbo cy’Abisirayeli bose babaga mu by’ukuri bihanye ibyaha byabo. Bityo rero, Kristo yarangije umugabane umwe gusa w’umurimo we nk’umuvugizi wacu, kandi kubw’amaraso ye aracyasabira abanyabyaha imbere ya Se.II 427.2

    Ntabwo mu mwaka wa 1844 Abadiventisiti basobanukiwe neza n’iyi ngingo. Nyuma y’irangira ry’igihe bari biteze ko Umukiza yari kuziraho, bakomeje kwizera ko kuza kwe kwegereje; bari bazi ko bageze mu gihe cy’akaga gakomeye kandi ko umurimo wa Kristo nk’umuhuza w’abantu n’Imana wahagaze. Kuri bo babonaga ko Bibiliya yigisha ko igihe cy’imbabazi cyahawe umuntu cyagombaga kurangira mbere gato yo kuza k’Umukiza atungutse mu bicu. Ibyo byasaga n’ukuri ukurikije ibyanditswe bivuga iby’igihe abantu bazashakashaka, bagakomanga kandi bakaririra ku rugi rw’imbabazi, ariko ntibakingurirwe. Na none kandi bibazaga niba umunsi bari barategerejeho kugaruka kwa Kristo waba ahubwo utarabaye itangiriro ry’icyo gihe cyagombaga kubanziriza kugaruka kwe. Ubwo bari bamaze kuvuga ubutumwa bw’imbuzi bwerekeye urubanza rwegereje, bibwiraga ko barangije umurimo bagomba gukorera abatuye isi, maze ntibaba bacyiyumvamo inshingano bafite yo kugira ikindi bakora kubw’agakiza k’abanyabyaha. Icyo gihe kandi amagambo y’ubwibone no gukerensa yasohokaga mu kanwa k’abatubaha Imana yababereye nk’ikindi gihamya cy’uko Umwuka w’Imana yakuwe mu bantu banze kwakira imbabazi zayo. Ibyo byose byabahaga gushikama mu kwizera ko igihe cy’imbabazi cyarangiye, cyangwa se, nk’uko babivugaga icyo gihe, “urugi rw’imbabazi rwari rwafunzwe.”II 427.3

    Ariko umucyo uruseho waje kumurika kubwo gusesengura ikibazo cyerekeye ubuturo bwera. Noneho baje kubona ko bari bafite ukuri mu myizerere yabo y’uko iherezo ry’iminsi 2300 (mu mwaka wa 1844) ryaranze akaga gakomeye. Nyamara nubwo byari ukuri yuko umuryango w’ibyiringiro n’ubuntu abantu bari bamaze imyaka igihumbi na magana inane banyuramo ngo begere ku Mana wari ukinzwe, urundi rugi rwarakinguwe kandi imbabazi z’ibyaha zahabwaga abanyabyaha binyuze mu murimo Kristo akorera ahera cyane. Umugabane umwe w’umurimo we wari umaze kurangira, kugira ngo ukurikirwe n’undi. Hari hakiriho “urugi rukinguye” ryekereza mu buturo bwo mu ijuru aho Kristo yakoreraga umurimo we kubw’umunyabyaha.II 428.1

    Noneho habonetse ubusobanuro bw’amagambo ari mu Byahishuwe, ayo Kristo yabwiye itorero muri icyo gihe avuga ati: “Uwera kandi w’ukuri, ufite urufunguzo rwa Dawidi, ukingura ntihagire ukinga, kandi ukinga ntihagire ukingura, aravuga aya magambo ati: ‘Nzi imirimo yawe: Dore nshyize imbere yawe urugi rukinguye kandi ntawe ubasha kurukinga. 590Ibyahishuwe 3:7, 8II 428.2

    Kubwo kwizera, abakurikira Yesu mu murimo we w’ingenzi wo guhongerera, ni bo gusa babona inyungu z’umurimo w’Ubuhuza Kristo akora ku bwabo, mu gihe abanga umucyo ugaragaza uyu murimo bo batagira icyo bunguka. Abayahudi banze kwakira umucyo watanzwe ubwo Kristo yazaga ubwa mbere, kandi bakanga kumwizera we Mukiza w’abantu, ntibashoboraga guhabwa imbabazi ku bwe. Igihe Yesu ubwo yazamukaga mu ijuru, akinjira mu buturo bwo mu ijuru kubwo amaraso ye kugira ngo asesekaze ku bigishwa be imigisha iva ku murimo we w’ubuhuza, Abayahudi bakomeje kuba mu mwijima w’icuraburindi, bakomeza gutamba ibitambo byabo no gutanga amaturo bitagira umumaro. Umurimo w’ubutambyi wagiraga ibyo ushushanya wari wahagaze. Rwa rugi abantu bari basanzwe banyuramo ngo bagere ku Mana rwari rutagikinguye. Abayahudi bari baranze gushaka Imana banyuze mu nzira imwe rukumbi bashoboraga kuyiboneramo binyuze mu murimo wakorerwaga mu buturo bwo mu ijuru. Nicyo cyatumye batigeze basabana n’Imana. Kuri bo, urugi rwari rukinzwe. Ntibari bazi ko Kristo ari we gitambo nyakuri kandi akaba Umuhuza wenyine imbere y’Imana. Kubw’ibyo rero, ntibashoboraga kwakira ibyiza biva kuri uwo murimo w’ubuhuza. II 428.3

    Imibereho y’Abayahudi batizeraga igaragaza neza imibereho y’abatagira icyo bitaho kandi batizera bo mu bavuga ko ari Abakristo, ariko bakinangira ku bushake bwabo badashaka kumenya umurimo w’Umutambyi wacu Mukuru w’umunyambabazi. Mu murimo wo mu buturo bwo ku isi, igihe umutambyi mukuru yinjiraga ahera cyane, Abisirayeli bose basabwaga guteranira ahazengurutse ubwo buturo maze bakicisha bugufi mu mitima imbere y’Imana mu buryo bukomeye kugira ngo bahabwe imbabazi z’ibyaha byabo, no kugira ngo badacibwa mu iteraniro. Mbega ukuntu ari ngenzi, muri iki gihe cy’umunsi nyakuri w’Impongano, ko dukwiriye gusobanukirwa umurimo w’Umutambyi wacu Mukuru kandi tukamenya inshingano dusabwa gukora.II 429.1

    Ntabwo abantu bashobora kwanga umuburo Imana iboherereza kubw’imbabazi zayo ngo babure guhanwa. Mu gihe cya Nowa, ubutumwa bwaturutse mu ijuru, kandi agakiza k’abantu b’icyo gihe kari gashingiye ku buryo bafashe ubwo butumwa. Kubera ko banze kwemera umuburo, Mwuka w’Imana yakuwe kuri abo bantu babi, maze barimburwa n’umwuzure. Mu gihe cya Aburahamu, imbabazi zahagaritse kwinginga abaturage babi bari batuye i Sodomu maze bose bakongorwa n’umuriro uvuye mu ijuru, uretse Loti n’umugore we n’abakobwa be babiri. No mu gihe cya Kristo niko byagenze. Umwana w’Imana yabwiye Abayahudi batizeraga muri icyo gihe ati: “Dore inzu yanyu muyisigiwe ari umusaka.” 591Matayo 23:38 Urebye mu minsi iheruka, wa Munyabushobozi butagira iherezo avuga ku bantu “batemeye gukunda ukuri ngo bakizwe” ati: “Ni cyo gituma Imana izaboherereza ubushukanyi bukomeye cyane, ngo bizere ibinyoma, kugira ngo abatizeye iby’ukuri bose, bakishimira gukiranirwa, bacirweho iteka.” 5922 Abatesalonike 2:10-12 Uko birengagiza inyigisho z’Ijambo ryayo, Imana ibakuraho Mwuka wayo maze ikabarekera mu bushukanyi bikundira.II 429.2

    Nyamara Kristo aracyakorera umuntu umurimo wo kumuhuza n’Imana, kandi umucyo uzahabwa abawushaka. Nubwo ku ikubitiro Abadiventisiti batabashije gusobanukirwa ibyo, byaje gusobanurwa neza ubwo Ibyanditswe byera bibisobanura neza byatangiraga kubihishurira imbere yabo.II 429.3

    Ukurangira kw’igihe cyo mu mwaka wa 1844 kwakurikiwe n’ikindi gihe cy’ikigeragezo gikomeye ku bantu bakomeje kwizera ibyo kugaruka kwa Kristo. Ku byerekeye gushyigikira uruhande rw’ukuri bari barimo, icyabahumurizaga cyonyine cyabaye umucyo waje kwerekeza intekerezo zabo ku buturo bwo mu ijuru. Bamwe baretse uko bari basanzwe bizera iby’imyaka y’ibihe by’ubuhanuzi maze imbaraga ikomeye ya Mwuka Muziranenge yari yarabanye n’itsinda ryamamazaga ubutumwa bwo kugaruka kwa Kristo bayitirira umuntu cyangwa Satani. Irindi tsinda ryakomeje gushikama ryizera rwose ko Uhoraho yari yarabayoboye mu byababayeho mu gihe cyashize; kandi uko bategerezaga ndetse bakaba maso basenga kugira ngo bemenye ubushake bw’Imana, baje kubona ko Umutambyi wabo Mukuru yari yarinjiye mu wundi murimo. Mu kumukurikira kubwo kwizera, baje no gusobanukirwa iby’umurimo uheruka itorero rigomba gukora. Basobanukiwe neza iby’ubutumwa bwa marayika wa mbere n’uwa kabiri, bityo bari biteguye kwakira no kubwira abatuye isi umuburo ukomeye uvugwa mu Byahishuwe 14, watanzwe na marayika wa gatatu.II 430.1

    *****

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents