Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents

INTAMBARA IKOMEYE

 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    IGICE CYA 10 - ITERAMBERE RY’UBUGOROZI MU BUDAGE

    Kubura kwa Luteri mu buryo bw’amayobera kwateje akayubi mu gihugu cy’Ubudage cyose. Hirya no hino abantu bibazaga ibye. Inkuru mbi zakomezaga gukwirakwizwa kandi abantu benshi bizeraga ko yaba yarishwe. Habayeho kuganya gukomeye bitari gusa ku ncuti ze zari zarabishyize ku mugaragaro, ahubwo no mu bantu ibihumbi byinshi batari barifatanyije n’Ubugorozi. Abantu benshi ntibatinyaga kurahirira ko bazamuhorera.II 194.1

    Abayobozi b’itorero ry’ i Roma barebanaga ubwoba bwinshi uburyo rubanda rwabarebaga nabi mu buryo bukomeye. Nubwo mbere bari banejejwe no kumva ko Luteri yapfuye, ntibyatinze maze bifuza kwihisha umujinya w’abantu. Ntabwo abanzi ba Luteri bari barabujijwe amahwemo n’ibikorwa yakoreraga hagati yabo yisanzuye nk’uko byabagendekeye ubwo yari atakiboneka. Abari barazabiranyijwe n’uburakari bagashaka guhitana Umugorozi wari ushize amanga noneho bari buzujwe ubwoba n’uko yaburiwe irengero. Umwe muri bo yaravuze ati: “Inzira imwe rukumbi isigaye yo kugira ngo twikize ni uko twacana amasitimu maze tugashakashaka Luteri aho yaba ari hose ku isi kugira ngo tumugarurire abantu bamwifuza.” 170-D’Aubigné, b.9, ch.1.II 194.2

    Itegeko ry’umwami w’abami ryasaga n’iritagifite imbaraga. Intumwa za Papa zakozwe n’isoni ubwo zabonaga ko itegeko ry’umwami w’abami ryari ryitaweho buhoro aho kugira ngo rigene iherezo rya Luteri.II 194.3

    Inkuru zivuga ko Luteri ari amahoro nubwo yari imfungwa zatumye ubwoba abantu bari bafite butuza ariko na none bituma abantu barushaho kumugirira urukumbuzi. Inyandiko ze zarushijeho gusomwa kuruta mbere. Abantu benshi barushaho kwiyongera bajya mu ruhande rw’uwo mugabo w’intwari wari warashyigikiye ijambo ry’Imana mu kaga gakomeye gatyo. Ubugorozi bwahoraga burushaho kugira imbaraga. Imbuto Luteri yari yarabibye yameraga ahantu henshi. Kutaboneka kwe byakoze umurimo utarabashije gukorwa igihe yabonekaga ahibereye. Igihe umuyobozi wabo ukomeye yabakurwagamo, abandi bakozi bumvise bafite inshingano nshya. Bafite kwizera gushya n’umuhati barushijeho kujya mbere kugira ngo bakore n’imbaraga zabo zose ngo umurimo watangiye neza udakomwa mu nkokora.II 195.1

    Ariko Satani ntiyari yicaye ubusa. Yagerageje gukora ibyo yari yarakoze mu gihe cy’ubugorozi bwose bwagiye bubaho. Yagiye abeshya kandi akarimbura abantu akoresheje umurimo [w’ubugorozi] bw’ibyiganano mu mwanya w’umurimo nyakuri. Nk’uko mu kinyejana cya mbere cy’itorero rya Gikristo habayeho ba kristo b’ibinyoma, niko no mu kinyejana cya cumi na gatandatu hahagarutse abahanuzi b’ibinyoma.II 195.2

    Abantu bamwe bamaze gukorwa ku mutima no gukanguka kwabayeho mu by’iyobokamana, bibwiye ko bahawe uguhishurirwa kudasanzwe kuvuye mu ijuru, maze bavuga ko Imana yabahaye inshingano yo gukomeza ubugorozi Luteri yari yaratangiranye imbaraga nke nk’uko babivugaga. Mu by’ukuri, basenyaga umurimo Luteri yari yarakoze. Birengagije ihame rikomeye ryari urufatiro rw’ubugorozi ryavugaga ko Ijambo ry’Imana ari ryo muyobozi wihagije wo kwizera n’imikorere, maze uwo muyobozi utayobya bamusimbuza ihame ridashikamye kandi rihindagurika ry’uko biyumva n’amarangamutima yabo. Kubw’iki gikorwa cyo gushyira iruhande Bibiliya yo ifite ububasha bwo kuvumbura amakosa n’ibinyoma, Satani yafunguriwe inzira kugira ngo ayobore intekerezo uko ashaka.II 195.3

    Umwe muri abo bahanuzi yavuze ko yabonekewe na marayika Gaburiyeri. Umunyeshuri wamuyobotse yaretse kwiga maze nawe avuga ko yahawe ubwenge n’Imana ubwayo kugira ngo asobanure ijambo ryayo. Hari abandi bantu bari basanzwe baratwawe n’ubwaka bifatanyije nabo. Imigenzereze y’abo bantu bafite amatwara maremare ntiyabuze guteza umuvurungano. Ibibwirizwa bya Luteri byari byarakanguye abantu hirya no hino bituma bumva ko ubugorozi bukenewe, none icyo gihe abantu bari basanzwe ari inyangamugayo bayobejwe n’ibyavugwaga n’abo bahanuzi bashya. II 196.1

    Abayobozi b’izo nyigisho bagiye i Wittenberg maze ibyo bavugaga babibwira Melanchthon na bagenzi be. Baravuze bati: “Imana yadutumye kwigisha abantu. Twaganiriye n’Uhoraho, tuzi ibizaba. Mu magambo make turi intumwa n’abahanuzi kandi turabimenyesha na Luteri.” 171 -D’Aubigné, b.9, ch.7.II 196.2

    Abagorozi baratangaye kandi bagwa mu rujijo. Bari bahuye n’ikintu batigeze bahura nacyo maze bayoberwa icyo bakora. Melanchthon yaravuze ati: “Aba bantu barimo imyuka idasanzwe, ariko se ni myuka ki?...Ku rundi ruhande ni mutyo twe kuzimya Mwuka w’Imana, ariko ku rundi ruhande twirinde kuyobywa n’umwuka wa Satani.” 172-Ibid., b.9, ch.7.II 196.3

    Bidatinze imbuto zikomotse kuri izo nyigisho nshya zaragaragaye. Abantu bayobowe kwirengagiza Ijambo ry’Imana cyangwa bakarishyira ku ruhande burundu. Amashuri yabaye mu rujijo. Abanyeshuri banze amabwiriza yose, bareka amasomo yabo maze bava muri kaminuza. Ba bantu bibwiraga ko bashoboye kubyutsa no kuyobora umurimo w’ubugorozi nta kindi bagezeho uretse kuwugeza aharindimuka. Noneho abanyaroma bongeye kugarura icyizere maze bavugana insinzi bati: “Hasigaye urugamba rumwe gusa maze bose bakaba abacu. ” 173 - Ibid., b.9, ch.7.II 197.1

    Ubwo Luteri yumvaga ibyabaye ari i Wartbourg yavuganye agahinda ati: “Ibihe byose nabaga niteze ko Satani atazabura kuduteza iki cyorezo.” Yitegereje imico nyakuri y’abo biyitaga abahanuzi maze abona akaga kibasiye umurimo wo kwamamaza ukuri. Ntabwo kurwanywa na Papa cyangwa umwami w’abami byigeze bimuhangayikisha cyane kandi ngo bimuce intege nk’uko byamugendekeye icyo gihe. Mu bitwaga incuti z’ubugorozi havutse abanzi babwo ruharwa. Ukuri kwari kwaramuzaniye ibyishimo byinshi n’ihumure kwakoreshwaga mu guhembera umuvurungano no guteza urujijo mu itorero.II 197.2

    Mu murimo w’ubugorozi, Luteri yari yarayobowe n’Umwuka w’Imana maze amukoresha ibirenze ibyo yibwiraga. Ntabwo yari yarigeze agambirira gufata imyanzuro nk’iyo yafashe cyangwa ngo ateze impinduka zikomeye nk’izo. Yari yarabaye igikoresho kiri mu maboko y’Imana nyiri ubushobozi butagerwa. Nyamara kandi yahindishwaga umushyitsi no kubona umusaruro uva mu murimo akora. Igihe kimwe yigeze kuvuga ati: “Ndamutse menye ko inyigisho nigisha zakomerekeje n’umuntu umwe, yaba ucishije bugufi cyangwa undi uwo ari we wese, (kandi ntizabikora kuko ari ubutumwa bwiza ubwabwo), nahitamo gupfa incuro cumi aho kubuhakana.” 174-Ibid., b.9, ch.7.II 197.3

    Ubu noneho, umujyi wa Wittenberg ubwawo wari ihuriro ry’Ubugorozi, mu buryo bwihuse wajyaga mu maboko y’inyigisho z’ubwaka no kutumvira amategeko. Ntabwo inyigisho za Luteri ari zo zateje iyo mibereho ibabaje, ariko mu Budage hose, abanzi be barabimwitiriraga bakabimushinja. Rimwe na rimwe yabazanyaga agahinda ati: “Mbese ibi ni byo bishobora kuba iherezo ry’uyu murimo ukomeye w’ubugorozi?” 175-Ibid., b.9, ch.7.II 198.1

    Ikindi gihe ubwo yakiranaga n’Imana asenga, yongeye kumva amahoro atashye mu mutima we. Yaravuze ati: “Uyu murimo si uwanjye, ahubwo ni uwawe Mana. Ntuzigera uwemerera kwanduzwa n’imyizerere y’imigenzo cyangwa ubwaka.” Ariko gutekereza ko akwiye kumara igihe kirekire yiturije mu gihe cy’akaga nk’ako byaramunaniye. Yiyemeje gusubira i Wittenberg.II 198.2

    Adatindiganyije yahise afata urwo rugendo rurimo akaga. Yari yaraciwe muri ubwo bwami. Abanzi be bari bafite umudendezo wo kumwica kandi incuti ze zari zarabujijwe kumufasha cyangwa kumuha icumbi. Ubutegetsi bw’umwami w’abami bwafatiraga ibyemezo bikomereye abayoboke be. Ariko yabonye ko umurimo w’ubutumwa bwiza ubangamiwe maze mu izina ry’Umukiza afata urugendo ajya ku rugamba rwo kurwanira ukuri ashize ubwoba.II 198.3

    Mu ibaruwa yoherereje igikomangoma, amaze kuvuga iby’umugambi we wo kuva i Wartbourg, Luteri yaravuze ati: “Nyakubahwa, ndifuza kubamenyesha ko ngiye i Wittenberg mfite uburinzi bukomeye kuruta ubw’ibikomangoma. Ntabwo ntekereza rwose ibyo gusaba gushyigikirwa nawe nyakubahwa kandi sinifuza rwose ko wandinda, ahubwo ni njye wifuza kukurinda. Ndamutse menye ko nyakubahwa ushobora cyangwa wifuza kundinda, ntabwo najya i Wittenberg. Nta nkota yashobora kwagura uyu murimo. Imana gusa niyo igomba gukora byose idafashijwe cyangwa se ngo umuntu agire icyo abikoraho. Umuntu ufite kwizera gushikamye niwe ushoboye kurinda. ” 176 - Ibid., b.9, ch.8.II 199.1

    Mu ibaruwa ya kabiri yanditse ari mu nzira yerekeje i Wittenberg, Luteri yongeyeho ati: “Niteguye kwihanganira kutitabwaho namwe nyakubahwa ndetse n’uburakari bw’isi yose. Mbese ntabwo abaturage b’i Wittenberg ari intama zanjye? Mbese Imana si yo yabanshinze? None se mu gihe bibaye ngombwa singomba kwitanga ngo mpfe ku bwabo? Ikindi kandi, ndatinya kubona imivurungano ikomeye mu Budage, izatuma Imana ihana igihugu cyacu.II 199.2

    Yinjiye mu murimo we afite ukwigengesera no kwicisha bugufi ariko kandi afite kumaramaza no gushikama. Yaravuze ati: “Tugomba gukoresha Ijambo ry’Imana tugatsinda kandi tugasenya inyigisho zahawe intebe zikoresheje urugomo. Ntabwo nzakoresha imbaraga mu kurwanya ukutizera n’imyizerere ishingiye ku migenzo. . . Nta muntu n’umwe uzashyirwa ku gahato. Umudendezo ni wo pfundo ryo kwizera.” 177Ibid., b.9, ch.8.II 199.3

    Bidatinze inkuru yakwirakwiye mu mujyi wa Wittenberg ko Luteri yagarutse kandi ko agomba kubwiriza. Abantu benshi baturutse imihanda yose maze kiriziya yuzura abantu baranasaguka. Yarazamutse ajya kuri aritari arigisha, atanga inama kandi agira n’ibyo anenga ariko akabikorana ubushishozi n’ubwitonzi bwinshi. Ubwo yavugaga ku mikorere ya bamwe bakoresheje ingamba zirimo urugomo mu gukuraho misa, yaravuze ati: “Misa ni ikintu kidatunganye; ntabwo Imana iyishyigikiye, igomba kuvaho; kandi ndifuza ko ku isi yose misa yasimburwa no gusangira ubutumwa bwiza. Ariko mureke he kugira umuntu uyibuzwa ku gahato. Icyo kibazo tugomba kukirekera mu maboko y’Imana. Ijambo ryayo niryo rigomba kugira icyo rikora ntabwo ari twe. Mwabaza muti kuki byagenda bityo? Kubera ko nta fite imitima y’abantu mu biganza byanjye, nk’uko umubumbyi aba afite ibumba mu biganza bye. Dufite uburenganzira bwo kuvuga ariko ntidufite uburenganzira bwo kugira icyo dukora. Mureke twe tubwirize, ibisigaye ni iby’Imana. Ndamutse nkoresheje imbaraga, icyo nakunguka ni iki? Nabona: Kunegurizwa izuru, kurangiza umuhango, amabwiriza y’abantu n’uburyarya . . . Ariko ntihabaho ukuri kuvuye ku mutima, nta kwizera nta n’urukundo. Aho ibyo bintu uko ari bitatu bibuze, nta kintu na kimwe kiba gihari, kandi sinashyigikira umusaruro nk’uwo. Imana ikoresha ijambo ryayo ryonyine ibirenze ibyo njye namwe ndetse n’isi yose dushobora gukora dushyize hamwe imbaraga zacu. Imana yigarurira umutima kandi iyo umutima wafashwe, Imana iba yigaruriye byose. . . II 200.1

    “Nzabwiriza, mvuge kandi nandike, ariko sinzigera mpata umuntu kubera ko kwizera ari igikorwa gikoranwa ubushake. Nimurebe ibyo nakoze! Narwanyije Papa, indurugensiya n’abayoboke ba Papa ariko nabikoze ntawe mputaje cyangwa ngo nteze imvururu. Icyo nashyize imbere ni Ijambo ry’Imana, narabwirije kandi ndandika nta kindi nakoze. Ariko mu gihe nari ndyamye, ijambo nari narabwirije ryasenye ubupapa ku buryo yaba igikomangoma cyangwa umwami w’abami batigeze babukoresha bene ako kageni. Nyamara kandi njye ntacyo nakoze, Ijambo ry’Imana ryonyine ni ryo ryakoze byose. Iyo mba narifuje gukoresha imbaraga, bishoboka ko Ubudage bwose bwajyaga gutembamo amaraso. Ariko se ingaruka iba yarabaye iyihe? Hari kubaho gusenyuka no kurimbuka by’ubugingo n’umubiri. Kubw’ibyo naracecetse maze ndeka Ijambo ry’Imana ryonyine rikwirakwiza ku isi.” 178- Ibid., b.9, ch.8.II 200.2

    Luteri yamaze icyumweru cyose buri munsi abwiriza imbaga y’abantu bari bafitiye amatsiko. Ijambo ry’Imana ryaganje umwuka wo gutwarwa utewe n’ubwaka. Imbaraga y’ubutumwa bwiza yagaruye mu nzira y’ukuri abantu bari barayobejwe.II 201.1

    Ntabwo Luteri yifuzaga guhura n’abo bantu b’abaka bari barateje akaga gakomeye gatyo kubw’imikorere yabo. Yari azi neza ko ari abantu bafite imitekerereze idatunganye kandi batabasha kwitegeka, Abo bantu nubwo bavugaga ko bamurikiwe n’ijuru mu buryo budasanzwe, ntabwo babashaga kwihanganira uguhinyuzwa uko kwaba koroheje kose cyangwa se ubacyaha mu kinyabupfura cyangwa ubagira inama. Kubera kwibona bakiha ubutware kuruta abandi, basabaga umuntu wese kwemera ibyo bavuga atagize icyo abaza. Ariko ubwo basabaga ko bagirana na Luteri ikiganiro, yemeye kuganira nabo maze abasha kugaragaza neza ibyo biyitiriraga ku buryo abo biyoberanyaga bahise bava i Wittenberg.II 201.2

    Ya matwara y’ubwaka yabaye ahagaze mu gihe runaka; ariko hashize imyaka myinshi yongera kwaduka noneho afite ubukana burushijeho n’ingaruka mbi cyane. Luteri yavuze iby’abayobozi b’ubwo bwaka ati: “Kuri bo, Ibyanditswe Byera byari urwandiko rupfuye, ariko bose batangira kwiyamira bati: ‘Umwuka! Umwuka!’ Ariko njye sinzigera nkurikira aho umwuka wabo ubayobora. Ndasaba Imana ngo mu mbabazi zayo, indinde kuba mu itorero ritarimo abera. Nifuza kwibanira n’abicisha bugufi, abanyantegenke, abarwayi, bazi kandi bumva bafite ibyaha ndetse bahora baniha batakira Imana babikuye ku mutima kugira ngo ibahumurize kandi ibafashe.” 179-Ibid., b.10, ch.10.II 201.3

    Uwitwa Thomas MÜnzer wari umuntu ushishikaye kurusha abandi mu bwaka, yari umuntu ufite ubushobozi butangaje bwajyaga kuba bwaramushoboje gukora ibyiza iyo buza gukoreshwa neza, ariko ntiyari yarize amahame y’ibanze y’idini nyakuri. “Nk’uko abandi baka babigenza, yari yaratwawe n’icyifuzo cyo kuvugurura isi, maze yibagirwa ko ubugorozi (ivugururwa) bukwiriye gutangirira kuri we ubwe.” 180- Ibid., b.9, ch.8.II 202.1

    Yari afite inyota yo kubona umwanya wo hejuru no kwemerwa mu bantu kandi ntiyifuzaga kuba uwa kabiri ku muntu uwo ari we wese ndetse no kuri Luteri. Yavuze ko mu gufata ubutware bwa Papa bakabusimbuza ubw’Ibyanditswe, abagorozi babaga bari gushinga ubundi bupapa butandukanye n’ubwo. We ubwe yivugiraga ko yatumwe n’Imana kugira ngo atangize ubugorozi nyakuri. Thomas MÜnzer yaravuze ati: “Umuntu ufite uyu mwuka afite ukwizera nyakuri nubwo mu mibereho ye atabona Ibyanditswe Byera na rimwe.” 181 - Ibid., b.10, ch.10.II 202.2

    Abigisha b’abaka bemeye kuyoborwa bishingiye ku marangamutima, bagafata ko igitekerezo cyose kibajemo n’imbaraga ibahata byose ari ijwi ry’Imana; niyo mpamvu bagendaga bakagera kure birenze urugero. Bamwe bagera ubwo batwika Bibiliya zabo bavuga ngo: “Inyuguti iricisha, ariko Umwuka utanga ubugingo.” Inyigisho za MÜnzer zanyuraga irari ry’abantu bashakaga udushya ari nako zashyigikiraga ubwibone bwabo hakoreshejwe kurutisha ijambo ry’Imana imyumvire n’ibitekerezo by’abantu. Inyigisho ze zakiriwe n’abantu ibihumbi byinshi. Bidatinze yavuze ko atemera ko mu materaniro yo gusengera hamwe habamo gahunda, kandi avuga ko kubaha ibikomangoma ari ukugerageza gukorera Imana na Beliyali (Satani).II 202.3

    Intekerezo z’abantu zari zaratangiye kurambirwa igitugu cy’ubutegetsi bwa Papa na none zari zirambiwe kuba munsi y’amabwiriza y’ubutegetsi bwa Leta. Inyigisho za MÜnzer zo kwivumbagatanya yavugaga ko zishyigikiwe n’ijuru, zateye abantu kuba ibyigenge maze ziha intebe urwikekwe n’irari byabo. Ibyo byaje kubyara kwigomeka n’imyivumbagatanyo maze igihugu cy’Ubudage cyuzura imivu y’amaraso. II 203.1

    Ubwo Luteri yabonaga ingaruka ubwaka buteje Ubugorozi, yagize umubabaro mu mutima wikubye kabiri uwo hari hashize igihe kirekere yaragiriye ahitwa Erfurt. Ibikomangoma byari bishyigikiye Papa byavuze ko inyigisho za Luteri ari zo nkomoko y’ubwigomeke kandi benshi bari biteguye kwemera iyo mvugo. Nubwo icyo kirego nta shingiro na rito cyari gifite, ntabwo cyari kubura guteza Luteri umubabaro ukomeye. Kuba umurimo wo kwamamaza ukuri wari gupfobywa muri ubwo buryo bitewe no kuwushyira ku rwego rumwe n’ubwaka, byasaga n’ibirenze ibyo ashobora kwihanganira. Ku rundi ruhande, abari bayoboye uko kwivumbura bangaga Luteri bitewe n’uko atari yararwanyije inyigisho zabo kandi ntiyemera ibyo bavugaga ko babonekewe n’umucyo mvajuru gusa, ahubwo yari yaranavuze ko ari ibyigomeke ku butegetsi bwa Leta. Mu kwihimura bamureze kuba umuntu wiyemera bikabije. Ubwo rero yasaga n’uwihamagariye urwango rw’ibikomangoma na rubanda. II 203.2

    Abayoboke b’itorero ry’i Roma bari bishimye, biteze kubona Ubugorozi busenyuka vuba vuba; kandi bakanenga Luteri bamugerekaho n’amakosa yari yaraharaniye cyane gukosora. Agatsiko k’abaka, kubwo kubeshya bavuga ko bahohotewe bikomeye, bashoboye kugira umugabane w’abantu benshi ujya mu ruhande rwabo, kandi nk’uko bikunze kuba ku bantu bishora mu buyobe, bageze ubwo bafatwa nk’abarenganirizwa kwizera kwabo. Bityo ba bandi bakoreshaga imbaraga zose barwanya ubugorozi bagiriwe impuhwe kandi bagashimagizwa nk’abantu bagiriwe nabi kandi bagakandamizwa. Uwo wari umurimo wa Satani, wari utejwe na wa mwuka wo kwigomeka wagaragariye bwa mbere mu ijuru.II 203.3

    Satani ahora ashaka kuyobya abantu no kubatera kwita icyaha ubutungane, n’ubutungane bakabwita icyaha. Mbega uburyo umurimo we wageze ku nsinzi! Ni incuro zingahe abagaragu b’Imana b’indahemuka banengwa kandi bakanegurwa bitewe n’uko barwanirira ukuri badatinya! Nyamara abantu bakorera Satani bahabwa icyubahiro kandi bagashimagizwa ndetse bagafatwa ko barengana bazira kwizera kwabo mu gihe abari bakwiriye kubahwa kandi bagashyigikirwa kubera kuba indahemuka ku Mana baba intabwa, bakagirwa abantu bo kwirindwa no kutiringirwa.II 204.1

    Ubutungane bw’ubwiganano, no kwihangishaho kwera biracyakora umurimo wabyo wo kuyobya abantu. Byitwikira amashusho atandukanye maze bikagaragaza umwuka nk’uwo mu gihe cya Luteri, bigateshura intekerezo z’abantu zikava ku Byanditswe kandi bigatera abantu gukurikiza irari ryabo n’intekerezo zabo bwite aho kumvira amategeko y’Imana. Ayo ni amwe mu mayere akomeye Satani akoresha kugira ngo agayishe ubutungane n’ukuri.II 204.2

    Luteri yarwaniriye ubutumwa bwiza nta bwoba afite maze aburinda ibitero byaturukaga impande zose. Mu makimbirane yose yabayeho, Ijambo ry’Imana ryigaragaje ko ari intwaro ikomeye. Yakoresheje iryo jambo ububasha papa yari yarihaye ndetse n’ibitekerezo byo gukurikiza imitekerereze y’umuntu ku giti cye by’abiyitaga abahanga b’icyo gihe ari na ko yashikamye nk’urutare akarwanya ubwaka bwashakaga kwifatanya n’Ubugorozi.II 204.3

    Buri muntu wese muri abo barwanyaga ubugorozi yabaga afite inzira ye yihariye yirengagizagamo Ibyanditswe Byera maze agaha isumbwe ubwenge bwa kimuntu ko ari bwo soko y’ukuri n’ubwenge mu by’iyobokamana. Kwishingikiriza ku mitekerereze ya kimuntu biha ikuzo ubwenge bw’umuntu maze bikabuhindura ingingo nshingirwaho mu myizerere. Gahunda y’imikorere y’itorero ry’i Roma yavugaga ko ubuyobozi bw’ikirenga bw’itorero ryabo bufite inkomoko ku ruhererekane rutigera rusenyuka rwahereye ku ntumwa kandi rutajya ruhinduka mu bihe byose, maze iha icyuho gukabya mu bibi k’uburyo bwose no gusayisha bigatwikizwa ubutungane bw’inshingano yahawe intumwa.II 205.1

    Uguhishurirwa Münzer n’abambari be bavugaga ko bagize nta handi kwari kwaraturutse uretse ku buyobe bw’imitekerereze kandi ingaruka zabyo zari izo gukuraho ubutware bwose bwaba ubw’abantu cyangwa ubw’Imana. Ubukristo nyakuri bwakira Ijambo ry’Imana nk’ububiko bukomeye burimo ukuri kwahumetswe [n’Imana] kandi rikaba ari ryo gipimo cy’amahishurwa yose.II 205.2

    Luteri amaze kuva i Wartbourg, nibwo yarangije umurimo wo gusobanura Isezerano Rishya, maze bidatinze ubutumwa bwiza bugezwa ku baturage b’Ubudage mu rurimi rwabo. Ubwo butumwa bwiza busobanuye mu Kidage bwakiranwe ibyishimo byinshi n’abantu bose bakundaga ukuri, ariko bwasuzuguwe n’abahisemo imigenzo n’amategeko by’abantu.II 205.3

    Abapadiri batewe ubwoba n’uko rubanda rwa giseseka noneho ruzabasha kujya rujya impaka nabo ku byerekeye Ijambo ry’Imana, kandi ko muri ubwo buryo ubumenyi bwabo buke buzajya ahagaragara. Intwaro z’imitekerereze yabo ya kimuntu ntizari zifite imbaraga yanesha inkota y’Umwuka. Roma yakoresheje ububasha bwayo bwose kugira ngo ibuze ikwirakwizwa ry’Ibyanditswe; ariko amategeko akaze, gucira abantu ho iteka kubera ko bitandukanyije n’inyigisho z’itorero ry’i Roma ndetse no kwica urw’agashinyaguro byose byabaye imfabusa. Uko Roma yaciragaho iteka Bibiliya kandi ikabuzanya kuyisoma niko abantu barushagaho gushaka kumenya icyo yigisha mu by’ukuri. Abantu bose bashoboraga gusoma bari bashishikariye kwiyigisha Ijambo ry’Imana. Barayigendanaga ahantu hose, bakayisoma, bakayisubiramo incuro nyinshi kandi ntibanyurwe batamaze kugira imirongo imwe bafashe mu mutwe. Luteri abonye ubwuzu abantu bakiranye Isezerano Rishya, yahise atangira gusobanura Isezerano rya Kera maze igice yabaga amaze kurangiza agahita agisohora akacyoherereza abasomyi.II 206.1

    Inyandiko za Luteri zakirwaga mu buryo bumwe n’abantu bo mu mijyi kimwe n’abo mu midugudugu mito. “Ibyo Luteri n’incuti ze bandikaga, abandi barabikwirakwizaga. Abapadiri bamaze kubona ko kwigumira mu byo bakorera mu bigo byabo binyuranyije n’amategeko, bifuje kureka ubwo buzima burangwa n’ubunebwe babayemo igihe kirekire bakabusimbuza gukora, ariko kubera ko batari basobanukiwe ku buryo batabashaga kubwiriza Ijambo ry’Imana, bagiye mu ntara zose bagasura imidugudu mito ndetse n’ingo z’aboroheje bakahagurisha ibitabo bya Luteri n’incuti ze. Bidatinze Ubudage bwari bwuzuwe n’abo babwiririshabutumwa ibitabo b’abanyamwete.” 182-Ibid.,b.9, ch.11.II 206.2

    Izo nyandiko ziganwe ubwuzu bwinshi cyane n’abakire, abakene, abanyabwenge n’abaswa. Nijoro, mu ijwi riranguruye, abarimu bo ku mashuri yo mu midugudu bazisomeraga amatsinda y’abantu bateraniraga hamwe bota umurimo. Abantu bamwe bemeraga ukuri n’umuhati wose, bakakira ijambo ry’Imana banezerewe maze nabo bakazageza iyo nkuru nziza ku bandi.II 206.3

    Uko ni ko amagambo yahumetswe n’Imana yasohoye ngo: “Guhishurirwa amagambo yawe kuzana umucyo, guha abaswa ubwenge.” 183Zaburi 119:130 Kwiga Ijambo ry’Imana kwatezaga impinduka zikomeye mu ntekerezo n’imitima by’abantu. Ubutegetsi bwa Papa bwari bwarashyize ku bo butegeka umutwaro uremereye nk’icyuma wari ubahejeje mu bujiji no gusigingira. Hari harabayeho gukomera badakebakeba ku kubahiriza imigenzo igaragara inyuma, ariko mu byo bakoraga byose, umutima n’ubwenge byari bifitemo umugabane muto cyane. Ikibwirizwa cya Luteri, cyashyiraga ahagaragara ukuri kose kw’Ijambo ry’Imana kandi n’iryo jambo ubwaryo ryari ryarashyikirijwe rubanda rwa giseseka, byari byarakanguye ubushobozi bw’abantu bwari bwarasinziriye, ntibitunganye kandi ngo bikomeze kamere y’iby’umwuka gusa ahubwo bikanaha ubwenge imbaraga nshya.II 207.1

    Wabonaga abantu bo mu nzego zose bitwaje Bibiliya mu biganza byabo, kandi bakarengera inyigisho z’Ubugorozi. Abayoboke ba Papa bari barahariye kwiga Ibyanditswe abapadiri n’abandi bihaye Imana, noneho barabatabaje ngo bahaguruke maze bavuguruze izo nyigisho nshya. Ariko kuko batari basobanukiwe n’Ibyanditswe ndetse n’imbaraga y’Imana, abo bapadiri n’abandi bihaye Imana batsinzwe ruhenu n’abo bari bararwanyije bavuze ko ari injiji kandi bayobye. Umwanditsi umwe w’umugatorika yaravuze ati: “Birababaje, kubona Luteri yari yaremeje abayoboke be kutagira ikindi bizera uretse Ibyanditswe Byera.” 184 -D’Aubigné, b.9, ch.11. Abantu benshi bateranywaga no kumva ukuri kwari gushyigikiwe n’abantu batize amashuri menshi ndetse bakabasha kubijyaho impaka n’abize iby’iyobokamana kandi b’intyoza. Ubujiji buteye isoni bw’abo bantu bakomeye bwajyaga ahagaragara ubwo ingingo zabo zatsindwaga n’inyigisho zoroheje z’Ijambo ry’Imana. Abanyamyuga, abasirikare, abagore ndetse n’abana bari bazi neza inyigisho za Bibiliya kurusha abapadiri n’abahanga baminuje.II 207.2

    Itandukaniro ryari hagati y’abigishwa b’ubutumwa bwiza n’abashyigikiye imihango y’ubupapa ryagaragaraga mu nzego z’abize kimwe no muri rubanda. “Imbere y’abakomeye bari bakuze kandi bashyigikiye isumbanyabubasha, bari barasuzuguye kwiga indimi n’ubuvanganzo, hari abasore b’abanyabuntu, bari bashishikariye kwiga no gusesengura Ibyanditswe kandi bakimenyereza inyandiko z’imena zo mu gihe cya kera cyane. Kubera ko bari bafite intekerezo zikora cyane, kureba kure n’umutima w’ubutwari, bidatinze abo basore bageze ku bumenyi butangaje ku buryo nta muntu wabashaga kwigereranya na bo. . . Kubera iyo mpamvu, iyo abo basore bari bashyigikiye ubugorozi bahanganiraga mu ruhame rwa benshi n’intiti zo ku ruhande rwa Roma, babazimbaga mu bitekerezo bitabagoye kandi bafite isheja ku buryo abo bantu badasobanukiwe bajijinganyaga, bagacika intege maze bagakorwa n’isoni mu maso y’abantu bose.” 185-Ibid., b.9, ch.11.II 207.3

    Ubwo abayobozi b’itorero ry’i Roma babonaga ko abantu baza mu materaniro yabo bagabanuka, biyambaje abacamanza, maze bakoresha inzira zishoboka zose ziri mu bushobozi bwabo bityo bashishikarira kugarura abazaga kubumva. Ariko abantu bari bamaze kubona muri izo nyigisho nshya igisubizo cyahagije ubukene bw’imitima yabo, maze batera umugongo abari baramaze igihe kirekire babagaburira inyigisho z’imihango idafite akamaro ndetse n’imigenzo by’abantu.II 208.1

    Igihe itotezwa ryageraga ku bigisha b’ukuri, bitaye cyane ku magambo ya Kristo wavuze ati: “Nibabarenganiriza mu mudugudu umwe, muzahungire mu wundi.” 186Matayo 10:23 Umucyo winjiye ahantu hose. Ababaga bahunze babasha kugira aho babona imiryango ibafunguriwe, bakahacumbikirwa maze bakahaba. Rimwe na rimwe babwirizaga ibya Kristo mu nsengero ariko batabyemererwa bakabwiririza mu mazu yihariye cyangwa hanze. Ahantu hose bashoboraga kubona ababatega amatwi, habaga urusengero rwejejwe. Ukuri kwabwirizanyijwe imbaraga nyinshi n’ibyiringiro nk’ibyo, kwamamaye gufite imbaraga idashobora gukomwa mu nkokora.II 208.2

    Byabaye iby’ubusa guhamagaza abayobozi mu by’idini n’ubutegetsi bwa Leta ngo basenye icyo bitaga ubuyobe. Byababereye iby’ubusa na none kwiyambaza kubashyira muri gereza, kubica urw’agashinyaguro, kubatwika no kubicisha inkota. Ibihumbi byinshi by’abizera bahamishije kwizera kwabo kumenerwa amaraso, ariko ntibyabujije uwo murimo gukomeza. Icyo itoteza ryakoze gusa ni ukwamamaza ukuri, maze ubwaka Satani yari ashishikariye komatanya n’ukuri bwaje kurushaho kugaragaza neza itandukaniro riri hagati y’umurimo wa Satani n’uw’Imana.II 208.3

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents