Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents

INTAMBARA IKOMEYE

 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    IGICE CYA 19 - UMUCYO UVIRA MU MWIJIMA

    Uko ibihe bigenda bisimburana, muri buri vugurura rikomeye cyangwa impinduramatwara mu by’idini, umurimo w’Imana ku isi ugaragaramo ingingo zisa bitangaje. Amahame y’uburyo Imana ikorana n’abantu ahora ari amwe. Amavugurura y’ingenzi yo muri iki gihe afite ayo asa nayo rwose yo mu gihe cyashize, kandi ibyabaye ku itorero mu bihe bya kera bifite ibyigisho by’agaciro kenshi muri iki gihe cyacu.II 351.1

    Nta kuri kwigishwa mu buryo busobanutse neza muri Bibiliya kuruta ukuvuga ko kubwa Mwuka wayo Muziranenge, Imana mu buryo budasanzwe iyobora abagaragu bayo bari ku isi mu bihe by’amakangura akomeye yo guteza imbere umurimo w’agakiza. Abantu ni ibikoresho biri mu maboko y’Imana, bakoreshwa na yo kugira ngo basohoze imigambi yayo y’ubuntu n’imbabazi. Buri wese afite uruhare rwe agomba gukora; buri wese yahawe urugero runaka rw’umucyo uhuje n’ubukene bw’igihe cye, kandi uwo mucyo urahagije kugira ngo umushoboze gukora umurimo Imana yamushinze. Nyamara, nubwo Imana yahaye abagaragu bayo agaciro kangana gatyo, nta muntu wigeze agera ku gusobanukirwa kuzuye ibya gahunda ikomeye y’agakiza, cyangwa ngo ashobore gusobanukirwa byuzuye n’umugambi w’Imana mu murimo ugomba gukorwa muri icyo gihe uwo muntu arimo. Abantu ntibasobanukirwa mu buryo bushyitse ibyo Imana ishaka kugeraho ikoresheje umurimo ibaha ngo bakore. Ntabwo basobanukirwa ingingo zose z’ubutumwa bavuga mu izina ryayo.II 351.2

    Uwiteka aravuga ati: “Mbese wabasha kugenzura Imana ukayimenya? Wabasha kumenya Ishoborabyose ukarangiza?” “Erega ibyo nibwira si byo mwibwira, kandi inzira zanyu si zimwe n’izanjye! Nk’uko ijuru risumba isi, ni ko inzira zanjye zisumba izanyu, n’ibyo nibwira bisumba ibyo mwibwira.” “Mwibuke ibyabanje kubaho kera; kuko ari jye Mana nta yindi ibaho. Ni jye Mana, nta yindi duhwanye. Mpera mu itangiriro nkavuga iherezo, mpera no mu bihe bya kera nkavuga ibitarakorwa, nkavuga nti, ‘Imigambi yanjye izakomera, kandi ibyo nzashaka byose nzabikora.” 458Yobu 11:7 ; Yesaya 55:8, 9; 46:9,10II 351.3

    Ndetse n’abahanuzi bagiriwe ubuntu bagahishurirwa mu buryo bwihariye na Mwuka, ntibasobanukiwe mu buryo bwuzuye akamaro k’ibyo bahishuriwe bakabihabwa. Ubusobanuro bwabyo bwagombaga kugenda butangwa uko ibihe biha ibindi bikurikije uko ubwoko bw’Imana bugenda bukenera amabwiriza abukubiyemo.II 352.1

    Ubwo Petero yandikaga iby’agakiza kahishuriwe mu butumwa bwiza, yaravuze ati: “Abahanuzi bahanuye iby’ako gakiza barondora n’iby’ubuntu mwari mugiye kuzahabwa babishimikiriye, barondora igihe icyo ari cyo n’ibimenyetso byacyo, byerekanwaga n’Umwuka wa Kristo wari muri bo agahamya imibabaro ya Kristo itari yaba, n’ubwiza bw’uburyo bwinshi bwari bugiye kuyiheruka. Kandi bahishurirwa yuko batabyiyerekewe ahubwo ko ari mwe babyerekewe.” 4591 Petero 1:10-12II 352.2

    Nyamara nubwo abahanuzi batahawe gusobanukirwa byuzuye ibyo bahishurirwaga, bageragezaga uko bashoboye kose kugira ngo babone umucyo w’ibyo Imana yanejejwe no kumenyekanisha. “Barondoraga babishimikiriye,” “bakarondora igihe icyo ari cyo n’ibimenyetso byacyo, byerekanwaga n’Umwuka wa Kristo wari muri bo.” Mbega icyigisho cyahawe ubwoko bw’Imana bwo mu gihe cya Gikristo, kandi ari kubw’inyungu zabo ubwo buhanuzi bwanyujijwe mu bagaragu bayo! “Kandi bahishuriwe ko ubwo buhanuzi atari bo bwagenewe ko ahubwo ari ku bwacu bwatangiwe.” Nimurebe abo bantu bera b’Imana “bashakashaka bashimikiriye” ibyerekaye ibyo babaga bahishuriwe byerekeye abantu bo mu bisekuru byari bitarabaho. Gereranya umwete utunganye w’abo bantu n’ubunebwe bwo kutagira ibyo bitaho abantu bagiriwe ubuntu bo mu myaka yakurikiyeho bagaragaje mu buryo bafata iyi mpano y’Ijuru. Mbega gucyaha kwahawe abakunda ibiboroheye gusa no kutagira icyo bitaho bikundira iby’isi kandi banezezwa no kuvuga ko ubuhanuzi budashobora gusobanurwa ngo bwumvikane!II 352.3

    Nubwo ubwenge bwa kimuntu bufite aho bugarukira budashobora gucengera ngo burondore inama z’Imana ihoraho, cyangwa se ngo busobanukirwe neza uko Imana isohoza imigambi yayo, nyamara akenshi biterwa n’amakosa amwe n’amwe bakora cyangwa se uko birengagiza uruhare rwabo ku buryo basobanukirwa nabi n’ubutumwa mvajuru. Si rimwe na rimwe bijya bibaho ko intekerezo z’abantu, zaba n’iz’abagaragu b’Imana, zijya zigwa mu buhumyi kubw’ibitekerezo bya kimuntu, imigenzo n’inyigisho z’abantu z’ibinyoma ku buryo baba bashobora gusobanukirwa by’igice gusa ibintu bikomeye Imana yahishuye mu ijambo ryayo. Uko niko byagendekeye n’abigishwa ba Kristo, ndetse n’igihe Umukiza yari akiri kumwe na bo imbona-nkubone. Intekerezo zabo zari zuzuyemo imyumvire nk’iya rubanda ku byerekeye Mesiya yuko azaba umwami w’igihe gito, ko yagombaga kuzamura Isirayeli akayigeza ku ntebe y’ubwami bw’isi yose, kandi ntibashoboraga kumva ubusobanuro bw’amagambo ye yababwiraga avuga iby’umubabaro n’urupfu bye byagombaga kuzabaho.II 353.1

    Kristo ubwe ni we wari yarabohereje abahaye ubu butumwa ngo: “Igihe kirasohoye, ubwami bw’Imana buri hafi: nuko mwihane, mwemere ubutumwa bwiza.” 460Mariko 1:15 Ubwo butumwa bwari bushingiye ku buhanuzi bwa Daniyeli igice cya 9. Umumarayika yari yavuze ko ibyumweru mirongo itandatu n’icyenda bizageza kuri “Mesiya Umutware.” Bityo n’ibyiringiro bihebuje ndetse n’ibyo bari barangamiye binejeje, abigishwa bari bategereje guhangwa kw’ingoma ya Mesiya i Yerusalemu kugira ngo ategeke isi yose.II 353.2

    Babwirije ubutumwa Kristo yari yarabasigiye, nubwo nabo ubwabo bari badasobanukiwe neza icyo buvuze. Nubwo ibyo bavugaga byari bishingiye muri Daniyeli 9:25, ntibashoboye kubona ko mu murongo w’iki gice ukurikira uyu havuga ko Mesiya azakurwaho. Kuva bakivuka imitima yabo yari yararangamiye ikuzo ry’ubwami bwo ku isi, maze ibyo bihuma intekerezo zabo ntizasobanukirwa ibyo ubuhanuzi bwari bwaravuze ndetse n’amagambo ya Kristo ubwe.II 353.3

    Bakoze inshingano yabo bashyira ishyanga ry’Abayuda irarika ryuzuye imbabazi, kandi mu gihe bari bategereje kubona Umutware wabo yicara ku ntebe y’ubwami ya Dawidi, babonye afatwa nk’umugizi wa nabi, arakubitwa, arashinyagurirwa, acirwa urwo gupfa maze abambwa ku musaraba i Kaluvali. Mbega kwiheba n’agahinda imitima y’abo bigishwa yagize mu minsi Umwami wabo yari asinziriye mu gituro!II 354.1

    Kristo yari yaraje ku gihe nyacyo no mu buryo bihwanye rwose n’uko byari byarahanuwe. Ubuhamya bw’Ibyanditswe bwari bwarasohoye mu byagiye biba mu murimo we byose. Yari yarabwirije ubutumwa bw’agakiza kandi “ijambo rye ryagiraga imbaraga.” Imitima y’abamutegaga amatwi yari yarabonye ko ubutumwa bwe buvuye ku Mana. Ijambo ry’Imana na Mwuka wayo byahamije ko Umwana w’Imana yatumwe na Yo.II 354.2

    Abigishwa bakomeje kunga ubumwe n’Umwigisha wabo bakundaga bafatanyijwe n’umurunga udacika w’urukundo. Nyamara intekerezo zabo zari zitwikiriwe no gushidikanya no kutemera. Mu gahinda kabo, ntabwo babashije kwibuka amagambo ya Kristo yerekezaga ku mibabaro ye n’urupfu rwe. Iyo Yesu Kristo w’i Nazareti aza kuba Mesiya nyakuri, mbese bajyaga kugwa mu mubabaro no gicika intege? Iki ni cyo kibazo cyashenguraga ubugingo bwabo, mu gihe Umukiza yari aryamye mu gituro, mu gihe cy’amasaha yuzuye umubabaro yaranze iyo Sabato yabayeho hagati y’urupfu rwe n’umuzuko we.II 354.3

    Nyamara nubwo ijoro ry’agahinda ryari ryijimye ribundikiye abo bayoboke ba Yesu, ntabwo bari batereranywe. Umuhanuzi yaravuze ati: “Ninicara mu mwijima, Uwiteka azambera umucyo . . . Azansohora anjyane mu mucyo, mbone kureba gukiranuka kwe.” “N’umwijima ntugira icyo uguhisha, ahubwo ijoro riva nk’amanywa, umwijima n’umucyo kuri wowe ni kimwe.” “Abatunganye umucyo ubavira mu mwijima.” “Impumyi nzaziyobora inzira zitazi, nzinyuze mu tuyira zitigeze kumenya; umwijima nzawuhindurira umucyo imbere yazo, n’ahagoramye nzahagorora. Ibyo nzabibakorera kandi sinzabahana.” 461Mika 7:8, 9; Zaburi 139:12; 112:4; Yesaya 42:16II 355.1

    Itangazo abigishwa bari baravuze mu izina rya Yesu ryari iry’ukuri mu ngingo zaryo zose, kandi ibyo ryerekezagaho byasohoraga muri icyo gihe. Ubutumwa bwabo bwari ubu ngo: “Igihe kirasohoye, ubwami bw’Imana buri bugufi.” Ku iherezo ry’“igihe”, - ari cyo gihe cy’ibyumweru mirongo itandatu n’icyenda byo muri Daniyeli 9, byagombaga kugeza igihe cyo kuza kwa Mesiya, “Wasizwe”, - Kristo yasizwe na Mwuka Muziranenge akimara kubatizwa na Yohana Umubatiza muri Yorodani. Kandi “ubwami bw’Imana” bari baravuze ko buri hafi, bwatangijwe n’urupfu rwa Kristo. Ubwo bwami ntabwo bwari ubw’iyi si nk’uko bari barigishijwe kwizera. Nta nubwo kandi bwari ubwami butegerejwe kuzaza, butazashira, ari bwo buzimikwa igihe “ubwami n’ubutware n’icyubahiro cy’ubwami bwose buri munsi y’ijuru bizahabwa ubwoko bw’abera b’Isumbabyose;” bwa bwami 462Daniyeli 7:27buzahoraho iteka, aho “ubutware bwose buzajya buyikorera kandi bukayumvira.” Nk’uko iyo mvugo ngo: “Ubwami bw’Imana,” yakoreshejwe muri Bibiliya, ikoreshwa havugwa ubwami bw’ubuntu n’ubwami bw’ubwiza. Pawulo avuga iby’ubwami bw’ubuntu n’iby’ubwami bw’ubwiza mu rwandiko yandikiye Abaheburayo. Amaze kuvuga iby’uko Kristo ari umuhuza w’umunyampuhwe, “ubasha kubabarana natwe mu ntege nke zacu,” intumwa Pawulo aravuga ati: “Nuko rero, twegere intebe y’ubuntu tudatinya, kugira ngo tubabarirwe tubone ubuntu bwo kudutabara mu gihe gikwiye.” Intebe y’ubwami y’ubuntu yerekena ubwami bw’ubuntu; kuko kubaho kw’ 463Abaheburayo 4:16intebe y’ubwami bivuze ko hariho ubwami. Mu migani myinshi yaciye, Kristo yakoresheje imvugo: “ubwami bwo mu ijuru” ashaka kwerekeza ku murimo ubuntu bw’Imana bukora mu mitima y’abantu.II 355.2

    Muri ubwo buryo rero, intebe y’ubwami y’ubwiza ihagarariye ubwami bw’ubwiza; kandi ubu bwami bwavuzweho mu magambo ya Yesu agira ati: “Umwana w’umuntu ubwo azazana n’abamarayika bose, afite ubwiza bwe, ni bwo azicara ku ntebe y’ubwiza bwe: amahanga yose azateranirizwa imbere ye, abarobanure nk’uko umwungeri arobanura intama mu ihene.” 464Matayo 25:31, 32 Ubu bwami burategerejwe. Ntabwo bushobora gushingwa keretse gusa igihe Kristo azaba agarutse.II 355.3

    Ubwami bw’ubuntu bwimitswe kuva umuntu akimara gucumura, igihe inama y’agakiza yo gucungura inyokomuntu yari yacumuye yafatwaga. Kuva ubwo ni ho yabayeho mu migambi y’Imana no kubw’isezerano ryayo; kandi kubwo kwizera, yagombaga kugirira abantu akamaro. Nyamara kandi ubwo bwami bwari butarashingwa mu by’ukuri kugeza igihe Kristo yapfiraga ku musaraba. Na nyuma y’uko yinjira mu murimo wamuzanye ku isi, Umukiza yashoboraga gusubira inyuma ntiyemere kuba igitambo i Kaluvali bitewe no kuremererwa no kwinangira imitima no kudashima by’abantu. Ari i Getsemani, ukuboko kwe kwahinze umushyitsi kubwo igikombe cy’umubabaro yari afashe. N’icyo gihe yashoboraga kwihanagura ibyuya by’amaraso byatembaga mu maso he maze akareka abanyabyaha bakarimbukira mu byaha byabo. Iyo ajya gukora atyo, gucungurwa kw’abantu bacumuye ntikuba kwarashoboye kubaho. Ariko ubwo Umukiza yemeraga gutanga ubugingo bwe maze agataka ubuheruka agira ati: “Birarangiye”, inama y’agakiza yari isohoye. Isezerano ry’agakiza ryari ryahawe ababyeyi bacu ba mbere bamaze gucumura mu murima wa Edeni ryarasohojwe. Ubwami bw’ubuntu bwari bwarabayeho mbere hose mu buryo bw’isezerano ry’Imana, icyo gihe bwarahanzwe.II 356.1

    Bityo rero urupfu rwa Kristo, - ikintu abigishwa bafataga ko ari iherezo ry’ibyiringiro byabo — ahubwo ni rwo rwahamije ibyo byiringiro by’iteka ryose. Nubwo urupfu rwa Kristo rwari rwarabateye gucika intege gukomeye, ni rwo rwari agasongero k’igihamya cy’uko kwizera kwabo gufite ishingiro. Ikintu cyabayeho kigatuma buzura amaganya no kwiheba ni cyo cyakinguriye urugi rw’ibyiringiro mwene Adamu wese, kandi icyo ni cyo cyari izingiro ry’ubugingo bw’ahazaza n’umunezero w’iteka ryose w’indahemuka ku Mana zose z’ibihe byose.II 356.2

    Imigambi y’Imana igira imbabazi zidashira yarasohoraga ndetse no mu gihe cyo gucika intege kw’abigishwa. Nubwo imitima yabo yari yarigaruriwe n’ubuntu mvajuru n’imbaraga y’inyigisho za Kristo ‘wavugaga uko umuntu uwo ari we wese atigeze avuga’, nyamara muri bo hari imvange z’izahabu nziza y’urukundo bakundaga Yesu n’ubwibone bw’ab’isi no kurarikira bishingiye ku kwikanyiza. No mu cyumba aho Yesu yasangiriye nabo ibya Pasika, kuri ya saha ubwo Umutware wabo yari yatangiye kwinjira mu mwijima w’i Getsemani, habyutse “impaka muri bo, ngo ni nde muri bo ukwiriye gutekerezwa ko ari we mukuru.” 465Luka 22:24 Icyo bireberaga gusa ni intebe y’ubwami , ikamba n’icyubahiro, mu gihe imbere yabo hari ugukorwa n’isoni ndetse n’umubabaro ukomeye w’i Getsemani, hakaba icyumba cy’urukiko ndetse n’umusaraba w’i Kaluvali. Ubwibone bwari mu mitima yabo n’inyota y’icyubahiro cy’isi ni byo byari byarabateye kwihambira ku nyigisho zitari iz’ukuri zo mu gihe cyabo kandi ntibita ku magambo y’Umukiza, yaberekaga imiterere nyakuri y’ubwami bwe kandi akabereka umubabaro we n’urupfu rwe. Ayo makosa yabazaniye kugeragezwa, -ikigeragezo kibabaje, ariko cya ngombwa — Imana yemeye ko kibageraho kugira ngo kibakosore. Nubwo abigishwa bari barumvise nabi ubusobanuro bw’ubutumwa bwabo, kandi bakaba bari barananiwe gusobanukirwa n’iby’ibyiringiro byabo, bari barabwirije bavuga umuburo Imana yari yarabahaye kandi Umukiza yari kuzabagororera kubwo kwizera kwabo kandi agaha agaciro kumvira kwabo. Nibo bagombaga gushingwa umurimo wo kwigisha amahanga yose ubutumwa bwiza bw’Umukiza wabo wazutse. Kandi kubwo kubategurira uwo murimo byatumye Imana yemera ko ibyo babonaga ko bibababaje cyane bibageraho.II 356.3

    Nyuma yo kuzuka kwe, Yesu yabonekeye abigishwa be bari mu nzira igana Emawusi, maze “atangirira kuri Mose no ku bahanuzi bose, abasobanurira mu byanditswe byose ibyanditswe kuri we.” 466Luka 24:27. Imitima y’abigishwa yarakangutse. Ukwizera kwabo kurahembuka. Bongera “kugira ibyiringiro bishikamye” nubwo Yesu yari atari yabibwira. Umugambi we wari uwo kumurikira ubwenge bwabo no gukomeza kwizera kwabo kugashingira ku “ijambo ry’ukuri ry’ubuhanuzi.” Yashakaga ko ukuri gushinga imizi mu ntekerezo zabo bidatewe gusa n’uko gushyigikiwe n’ubuhamya bwe ku giti cye, ahubwo bitewe n’igihamya kidashidikanywaho cyerekanwa n’ibimenyetso n’ibyashushanywaga mu mategeko ndetse n’ubuhanuzi bwo mu Isezerano rya Kera. Byari ngombwa ko abayoboke ba Yesu bagira ukwizera kuzuye ubwenge, atari ibyo kubagirira akamaro ku ruhande rwabo gusa, ahubwo ari ukugira ngo babashe kumenyesha abatuye isi Kristo. Kandi intambwe ya mbere muri uko gutanga ubwo bwenge, Yesu yerekeje intekerezo z’abigishwa kuri “Mose n’abahanuzi bose.” Uko niko Umukiza wazutse yabahamirije ashimangira agaciro n’akamaro k’Ibyanditswe mu Isezerano rya Kera.II 357.1

    Mbega impinduka yabaye mu mitima y’abigishwa ubwo bongeraga kubona mu maso h’Umwigisha wabo bakundaga!Luka 24:32. Mu buryo bwuzuye kandi bwumvikana neza kurusha mbere bari barabonye “Uwo Mose yanditse mu mategeko kandi wavuzwe n’abahanuzi.” Gushidikanya, agahinda no kwiheba byavuyeho himikwa ibyiringiro bishyitse ndetse nokwizera kudashidikanya. Nta gitangaje rero kubona nyuma yo kuzamurwa mu ijuru kwe “barahoraga mu rusengero bahimbaza kandi bashima Imana.” Rubanda nta kindi bari bazi uretse urupfu rw’agashinyaguro Umukiza yari yapfuye, bityo baritegerezaga ngo barebe ko babona umubabaro, urujijo no gutsindwa mu maso h’abigishwa. Nyamara bababonyeho ibyishimo n’insinzi. Mbega uburyo abigishwa bari bateguriwe gukora umurimo wari ubategereje? Bari baranyuze mu kigeragezo gikomeye bashoboye kwihanganira, kandi bari barabonye uburyo ijambo ry’Imana ryari ryarageze ku nsinzi ikomeye mu gihe mu mirebere ya kimuntu ibintu byose byari byabaye ubusa. Kuva ubwo, ni iki cyajyaga gucogoza kwizera kwabo cyangwa ngo gikonjeshe urukundo rwabo? Muri icyo gihe cy’agahinda kenshi, bari “barahumurijwe mu buryo bukomeye,” bahabwa ibyiringiro bimeze nk’igitsika umutima gikomeye.” (Abaheburayo 6:18,19). Bari bariboneye n’amaso yabo ubwenge n’ubushobozi by’Imana kandi bari bazi neza ko naho “rwaba urupfu, cyangwa ubugingo, cyangwa abamarayika cyangwa abategeka, cyangwa ibiriho cyangwa ibizaza cyangwa abafite ubushobozi, cyangwa uburebure bw’igihagararo, cyangwa uburebure bw’ikijyepfo, cyangwa ikindi cyaremwe cyose,” bidashobora kubatandukanya “n’urukundo rw’Imana ruri muri Kristo Yesu, Umwami wacu.” Baravugaga bati: “Oya, ahubwo muri ibyo byose, turushishwaho kunesha n’uwadukunze.” 467Abaroma 8:37, 38, 39; “Ijambo ry’Uwiteka rihoraho iteka” “Ni nde uzaziciraho iteka? Ni Kristo Yesu kandi ari we wazipfiriye; ndetse akaba yarazutse ari iburyo bw’Imana adusabira?” Abaroma 8:34.II 357.2

    Uhoraho yaravuze ati: “Ubwoko bwanjye ntibuzongera gukorwa n’isoni ukundi.” 468Yoweli 2:26 “Kurira kwararira umuntu nijoro, ariko mu gitondo impundu zikavuga.” 469Zaburi 30:5 Umunsi yazutseho, igihe abo bigishwa babonaga Umukiza, kandi mu mitima yabo bakaba bari bishimye ubwo bumvaga amagambo ye; ubwo bitegerezaga umutwe we, ibiganza bye n’ibirenge bye byari byarakomerekejwe ku bwabo; igihe, mbere yo kujya mu ijuru Yesu yabayoboye akabageza i Betaniya maze akazamura ibiganza bye akabaha umugisha, yarababwiye ati: “Mujye mu bihugu byose, mwigishe abaremwe bose ubutumwa bwiza,” yongeraho ati: “dore ndi kumwe namwe iminsi yose.” 470Mariko 16:15; Matayo 28:20 Ubwo hari ku munsi wa Pentekote Umuhumuriza wasezeranwe yarabamanukiye maze bagahabwa imbaraga mvajuru kandi imitima y’abizera ishimishwa no kumva ko Umukiza wabo babonye ajya mu ijuru akiri kumwe nabo iteka, - icyo gihe nubwo inzira yabo yerekezaga ku gutanga ubuzima bwabo no kwicwa bazira ukwemera kwabo, nk’uko iy’Umukiza wabo yari imeze, mbese umurimo wo kwamamaza ubutumwa bwiza bw’ubuntu bwe, ndetse n’“ikamba ryo gukiranuka” bazambikwa ubwo azaba agarutse, bari kubigurana icyubahiro cy’ubwami bwo ku isi cyari cyarigeze kuba ibyiringiro byabo mu myuzo yabo ya mbere yo kuyoboka Kristo? “Ufite ubushobozi bwo gukora ibirenze ibyo dusaba ndetse n’ibyo twibwira,” binyuze mu gusangira imibabaro ye, yari yabahaye gusangira ibyishimo bye: ari byo byishimo byo “kuzana abana b’Imana benshi mu bwiza,” ibyishimo bitarondoreka, “ubwiza bw’iteka ryose” ari bwo intumwa Pawulo avuga agira ati: “ntawabugereranya n’umubabaro wacu w’iki gihe w’agahe gato.”II 358.1

    Ibyabaye ku bigishwa babwirije “ubutumwa bwiza bw’ubwami” mu gihe cyo kuza kwa Kristo kwa mbere, bifitanye isano n’ibyabaye ku bamamaje ubutumwa bwo kugaruka kwe. Nk’uko abigishwa bahagurutse bakajya kubwiriza bavuga bati: “Igihe kirasohoye, ubwami bw’Imana buri hafi,” ni ko Miller n’abagenzi be bamamaje ko igihe kirekire kandi giheruka cy’ubuhanuzi bwanditswe muri Bibiliya kigiye kurangira, kandi ko urubanza rwegereje ndetse ko ubwami bw’iteka ryose bugiye kwimikwa. Kubwiriza kw’abigishwa ku byerekeye iby’igihe, kwari gushingiye ku byumweru mirongo irindwi byo muri Daniyeli 9. Ubutumwa bwavuzwe na Miller na bagenzi be bwavugaga iherezo ry’iminsi 2300 ivugwa muri Daniyeli 8:14, ikubiyemo n’ibyumweru mirongo irindwi. Inyigisho yose iboneka muri ubwo butumwa yari ishingiye ku isohozwa ry’umugabane wihariye w’icyo gihe kirekire cy’ubuhanuzi.II 358.2

    Nk’uko abigishwa ba mbere bari bameze, Miller na bagenzi be nabo ntabwo bari basobanukiwe neza n’ubutumwa bari batwaye. Amakosa yari amaze igihe yarashinze imizi mu itorero yababereye inzitizi yo kugera ku busobanuro nyakuri bw’ingingo y’ingenzi mu buhanuzi. Bityo rero, nubwo bamamaje ubutumwa Imana yari yabahaye ngo babubwire isi yose, bahuye no gucika intege binyuze mu gusobanukirwa nabi n’ubusobanuro bwabwo.II 358.3

    Mu gusobanura ibyanditswe muri Daniyeli 8:14 havuga ngo, “Bigeza iminsi ibihumbi bibiri na magana atatu uko bukeye bukira, nyuma ubuturo bwera buzabone kwezwa,” nk’uko byari byaravuzwe, Miller nawe yakurikije igitekerezo cyari rusange cyavugaga ko isi ari ubuturo bwera, maze yizera ko kwezwa k’ubuturo bwera byashushanyaga gutunganywa kw’isi bikozwe n’umuriro ubwo Umukiza azaba agarutse. Kubw’iyo mpamvu rero, amaze kumenya yuko iherezo ry’iminsi 2300 ryavuzwe neza mbere y’igihe, yahereye ko atanga umwanzuro ko ibyo byahishuraga ari igihe cyo kugaruka kwa Kristo. Ikosa rye ryakomotse ku kwemera igitekerezo cyari gikwira muri rubanda cyerekeye ubuturo bwera.II 359.1

    Mu buryo bw’igereranya, bwari ishusho y’igitambo n’ubutambyi bwa Kristo. Kwezwa k’ubuturo bwera byari umuhango wa nyuma wakorwaga n’umutambyi mukuru muri gahunda yabaga rimwe mu mwaka. Wari umurimo uheruka w’umunsi w’impongano, bikaba byari gukura icyaha mu bwoko bw’Abisirayeli. Byacureraga umurimo uheruka mu byo Umutambyi wacu Mukuru akorera mu bwami bwo mu ijuru, mu gukurwaho cyangwa guhanagura ibyaha by’abantu be byagiye byandikwa mu bitabo byo mu ijuru. Icyo gikorwa gikubiyemo umurimo wo kugenzura, umurimo wo guca imanza; kandi icyo gikorwa kibanziriza kugaruka kwa Kristo aje ku bicu byo mu ijuru afite icyubahiro n’ubwiza butangaje; kubera ko igihe azazira urubanza rwose ruzaba rwaramaze gufatirwa umwanzuro. Yesu aravuga ati: “Dore ndaza vuba, nzanye ingororano, kugira ngo ngororere umuntu wese ibikwiye ibyo yakoze.” 471Ibyahishuwe 22:12 Uyu murimo wo guca imanza ubanziriza kugaruka k’Umukiza, ni wo uvugwa mu butumwa bwa marayika wa mbere wo mu Byahishuwe 14:7 ngo, “Nimwubahe Imana muyihimbaze, kuko igihe cyo gucira abantu urubanza gisohoye.”II 359.2

    Abamamaje ubwo butumwa bw’imbuzi bavuze ubutumwa nyabwo mu gihe gikwiye. Ariko nk’uko abigishwa ba mbere bavugaga bati: “Igihe kirasohoye kandi ubwami bw’Imana buri hafi,” bashingiye ku buhanuzi bwo muri Daniyeli igice cya 9, nubwo batabashije kumva neza ko urupfu rwa Mesiya rwavuzwe mbere muri ibyo byanditswe, ni ko na Miller na bagenzi be babwirije ubutumwa bushingiye muri Daniyeli 8:14 no mu Byahishuwe 14:7 maze ntibabashe kubona ko hariho ubundi butumwa buri mu Byahishuwe 14 nabwo bugomba kwigishwa mbere yo kugaruka k’Umukiza. Nk’uko abigishwa bibeshye ku byerekeye ubwami bwagombaga kwimikwa ku iherezo ry’ibyumweru mirongo irindwi, ni ko n’Abadiventisiti bibeshye ku cyagombaga kubaho mu iherezo ry’iminsi 2300. Muri uku kwibeshya ku mpande zombi, habayeho kwemera ndetse no kuyoboka amakosa yari yarabaye gikwira muri rubanda yari yaratumye intekerezo z’abantu zitemera ukuri. Ayo matsinda yombi yasohoje ubushake bw’Imana avuga ubutumwa Imana yashakaga ko bwamamazwa, kandi yahuye no gucika intege bitewe no gusobanukirwa nabi ubutumwa bigishaga.II 360.1

    Nyamara Imana yasohoje umugambi wuje impuhwe yemera ko umuburo uvuga iby’urubanza utangwa nk’uko wari uri. Umunsi ukomeye wari wegereje, kandi Imana mu mbabazi zayo yemeye ko abantu bashyirwa mu kigeragezo cy’igihe kizwi giteganyijwe kugira ngo ibahishurire ibyari mu mitima yabo. Ubwo butumwa bwari bugendereye kugerageza itorero no kuritunganya. Bagombaga kugezwa aho babona niba urukundo rwabo ruri kuby’iyi si cyangwa niba ruri kuri Kristo n’ijuru. Bavugaga ko bakunda Umukiza, noneho igihe cyari kigeze kugira ngo bagaragaze urukundo rwabo. Mbese bari biteguye kureka ibyiringiro n’ibyifuzo by’iby’isi bari bafite, maze bakakirana ibyishimo kuza k’Umukiza wabo? Ubwo butumwa bwari bugendereye kubabashisha gusobanukirwa n’imibereho yabo nyakuri mu by’umwuka. Babwohererejwe kubw’imbabazi z’Imana kugira ngo bubakangurire gushaka Umukiza bafite kwihana no kwicisha bugufi.II 360.2

    Nubwo gucika intege kwabo kwari ingaruka yo gusobanukirwa nabi kwabo n’ubutumwa bigishaga, kwagombaga gutsindwa kubw’ibyiza kuri bo. Kwagombaga kugerageza imitima y’abari baravuze ko bakiriye ubutumwa bw’imbuzi. Mbese mu gihe bari bahanganye no gucika intege bajyaga kwirengagiza ibyo banyuzemo kandi bakareka ibyiringiro bari bafite mu ijambo ry’Imana? cyangwa se mu mwuka wo gusenga no kwicisha bugufi bajyaga gushakisha uko bamenya aho bari barananiwe kumva neza ubusobanuro bw’ubuhanuzi? Ni bangahe muri bo bagiraga ibyo bakora kubw’ubwoba, cyangwa kubwo guhatwa batabitekerejeho ndetse no gutwarwa gusa? Ni bangahe muri bo bari bafite imitima idashyitse hamwe kandi batizera? Abantu batabarika bavugaga ko bakunda ko babona Umukiza aje. Mbese iyo bahamagarirwa kwihanganira gusuzugurwa no gukwenwa n’ab’isi ndetse n’ikigeragezo cyo gutinda k’Umukiza n’igihe cyo gucika intege, aho bajyaga kureka kwizera kwabo? Bitewe n’uko batahise basobanukirwa uko Imana ishaka gukorana na bo, mbese bajyaga kureka ukuri gushyigikiwe n’ubuhamya bwumvikana cyane bw’Ijambo ryayo?II 360.3

    Icyo kigeragezo cyagombaga kwerekana imbaraga y’abari barumviye ibyo bizeraga ko ari inyigisho z’ijambo ry’Imana na Mwuka wayo bafite ukwizera nyakuri. Nk’uko byari biri gushoborwa n’ikigeragezo nk’icyo gusa byagombaga kubigisha akaga ko kwemera inyigisho n’ubusobanuro by’abantu, aho kureka Bibiliya ikisobanura ubwayo. Ku bana bo kwizera, uguhangayika n’umubabaro byatejwe n’ikosa ryabo byajyaga gutuma habaho ikosorwa ryari rikenewe. Byagombaga kubatera kwiga ijambo ry’ubuhanuzi babyitondeye. Ibyo byagombaga kubigisha kugenzura ishingiro ryo kwizera kwabo babyitondeye no kwanga inyigisho yose idashingiye ku Byanditswe Byera by’ukuri nubwo yaba yemerwa cyane n’Abakristo.II 361.1

    Kuri abo bizera nk’uko byagendekeye abigishwa ba mbere, ibyari bimeze nk’umwijima w’icuraburindi mu ntekerezo zabo mu gihe cyo kugeragezwa kwabo, byagombaga gusobanurwa nyuma y’aho. Igihe bari kubona “iherezo Umukiza yari agiye kubashyiriraho,” bari kumenya ko imigambi ye y’urukundo abakunda yasohojwe nta kabuza, nubwo bahuye n’ikigeragezo gikomotse ku makosa yabo. Ibyababayeho binejeje byagombaga kubigisha ko Umukiza ari “umunyampuhwe n’umunyambabazi;” kandi ko inzira ze “ari imbabazi n’ukuri ku bakurikiza isezerano rye n’ibimuhamya.”II 361.2

    *****

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents