Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents

INTAMBARA IKOMEYE

 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    IGICE CYA 36 - INTAMBARA ITUTUMBA

    Guhera igihe intambara ikomeye yatangiriye mu ijuru, umugambi wa Satani wari uwo gukuraho amategeko y’Imana. Ibyo byagombaga gusohora ari uko atangiye kugomera Umuremyi we, kandi n’ubwo yaciwe mu ijuru, ariko aracyakomereje urugamba rwe mu isi. Kuyobya abantu no kubatera kwica amategeko y’Imana, nicyo kimushishikaje. Yasohoza umugambi we binyuze mu kwanga amategeko y’Imana yose, yakoresha gukuraho rimwe muri yo, uko byamera kose ingaruka zizaba zimwe. Umuntu ukurikiza Amategeko iyo agize rimwe ateshukaho, aba ameze nk’uyishe yose.’‘ 1Yakobo 2:10II 567.1

    Kubwo gushaka gupfobya amabwiriza y’ijuru, Satani yagoretse amahame ya Bibiliya, maze amakosa yinjizwa mu myizerere y’abantu ibihumbi byinshi bavuga ubwabo ko bizera Ibyanditswe Byera. Amakimbirane akomeye kandi aheruka hagati y’ukuri n’ibinyoma ni rwo rugamba rumaze igihe kirekire kandi ruheruka izindi zose rurwanya amategeko y’Imana. Muri urwo rugamba turimo; urugamba ruhanganishije amategeko y’abantu n’ay’Imana, idini ya Bibiliya n’idini y’ibihimbano n’imigenzo.II 567.2

    Imbaraga zishyize hamwe ngo zirwanye ukuri no gutungana, ubu zamaze gutangira umurimo wazo. Ijambo ryera ry’Imana ryatugezeho, binyuze mu mubabaro mwinshi n’amaraso menshi yamenetse, ariko ntiryahabwa agaciro gakwiye. Bibiliya igera ku bantu bose, ariko bake gusa nibo bemera ko iba umuyobozi w’ubugingo bwabo. Ubuhemu bukomeje gukwira hose mu buryo buteye agahinda, atari mu bantu bari ku isi gusa, ahubwo burarushaho kugwira no mu itorero. Benshi barahakana amahame ariyo shingiro nyakuri ry’ukwizera kwa Gikristo. Imirimo ikomeye y’irema nk’uko igaragazwa n’abanditsi bari bayobowe n’Umwuka Muziranenge, gucumura k’umuntu, uguhongerera, no guhoraho kw’amategeko y’Imana, byose byashyizwe iruhande, yaba ari byose uko byakabaye cyangwa umugabane umwe wabyo, bikozwe n’umugabane munini w’abantu biyita ko ari Abakristo. Ibihumbi byinshi by’abantu bibona kubwo kwishingikiriza ku buhanga bwabo no kumva bihagije babona ko gushyira ibyiringiro muri Bibiliya ari ubwenge buke; bagasanga ibyabo ari ikimenyetso cy’ingabire y’isumbwe maze bigatuma bishuka basobanura Ibyanditswe Byera birengagije ukuri kw’ibya Mwuka gukubiyemo. Ababwiriza benshi babigisha abizera babo, kandi abigisha benshi bigisha abanyeshuri babo ko amategeko y’Imana yahindutse cyangwa yavuyeho, maze abacyizera ko adahinduka kandi akwiriye gukomezwa, bagahindurwa ibishungero n’insuzugurwa.II 567.3

    Iyo banze ukuri baba banze na Nyirako. Iyo baribata amategeko y’Imana baba bahakanye n’Uwayatanze. Biroroshye gukora igishushanyo cy’amahame n’inyigisho by’ibinyoma nko gukora igishushanyo kibajwe mu giti cyangwa mu mabuye. Kugira ngo agaragaze imico y’Imana uko itari, Satani yoshya abantu kuyikekaho imico y’ibinyoma. Kuri benshi, ikigirwamana cy’ubucurabwenge cyarimitswe maze Imana irimurwa; nyamara Imana Ihoraho nk’uko yigaragarije mu Ijambo ryayo, muri Kristo no mu mirimo itangaje yo kurema, abayiramya ni bake gusa. Abantu ibihumbi basenga ibyaremwe ariko bagahakana Umuremyi wabyo. Nubwo ibigirwamana biri mu buryo butandukanye, gusenga ibishushanyo byiganje mu Bakristo b’iki gihe nk’uko byari biri mu Bisirayeli mu gihe cya Eliya. Imana z’abiyita abahanga, abacurabwenge, abasizi, abategetsi, abanyamakuru, imana z’abanyabukorikori, imana zo mu mashuri yisumbuye, no muri za Kaminuza, ndetse n’imana zo mu bigo by’abihaye Imana, zirushije ububi Baali, ariyo mana y’izuba yo muri Fowenike.II 568.1

    Nta cyaha mu byadutse mu Bakristo kibabaza cyane ubutegetsi bw’ijuru, nta na kimwe cyonona ibitekerezo, nta na kimwe gifite ingaruka ziyobya, nk’inyigisho za none, zikwiza hose kandi vuba ko amategeko y’Imana atakigenga abantu. Igihugu cyose kigira amategeko yacyo, agomba kubahirizwa no gukurikizwa; nta butegetsi bwabaho budafite amategeko; none byashoboka bite ko Umuremyi w’isi n’ijuru atagira amategeko agenga ibyo yaremye? Tuvuge ko ababwiriza b’akataraboneka bigishije ku mugaragaro ko amabwiriza agenga igihugu cyabo kandi akarinda uburenganzira bw’abenegihugu, atakiri ngombwa, kuko abuza abantu umudendezo, bityo akaba atagikwiriye kubahirizwa; mbese umubwiriza nk’uwo yakwihanganirwa ku ruhimbi igihe kingana iki ? None se, kwirengagiza amategeko ya leta z’isi n’ay’ibihugu byaba icyaha gikabije kuruta gusiribanga amategeko mvajuru kandi ari yo rufatiro rw’ubutegetsi bwose?II 568.2

    Byajyaga gukomerera cyane ibihugu gukuraho amategeko yabyo, maze bikemerera abaturage gukora ikibabereye cyiza, kuruta ko Umutegetsi w’isi n’ijuru yakuraho amategeko ye, maze isi igasigara idafite itegeko rihana uwacumuye, cyangwa iritsindishiriza utariho urubanza. Mbese twajyaga kumenya ingaruka zituruka ku gukurwaho kw’amategeko y’Imana? Byarageragejwe. Dutekereze ibintu biteye ubwoba byabaye mu gihugu cy’Ubufaransa ubwo igihugu cyategekwaga n’ubuhakanamana. Byagaragariye isi ko gukuraho amabwiriza Imana yashyizeho, ari ukwemera itegeko rikaze ry’ubugizi bwa nabi. Iyo urugero rw’ubutungane rushyizwe ku ruhande, umutware w’ibibi byose aba abonye inzira yo kwimika ingoma ye mu isi. II 568.3

    Ahantu hose amategeko y’Imana yanzwe, icyaha ntikiba kikigaragara nk’icyaha, cyangwa ngo gukiranuka kwifuzwe. Abanga kumvira ubutegetsi bw’Imana, na bo ubwabo ntibashobora kwitegeka. Binyuze mu nyigisho zabo z’ibinyoma, ingeso yo kwishyira hejuru yinjira mu mitima y’abana no mu y’abasore, kuko muri kamere yabo batihanganira kwitegeka; ntibifuza kugira amategeko abagenga, ariko ntibite no ku ngaruka zizabaho hanyuma. Igihe bakoba cyane abihutira kumvira amategeko y’Imana, nibwo abantu benshi bemera ubuyobe bwa Satani batazuyaje. Bemera gutwarwa n’irari kandi bakitangira gukora ibyaha n’abapagani ubwabo babona ko ari ibyo gucirwaho iteka. II 569.1

    Abigisha abantu gusuzugura amategeko y’Imana, babiba kutumvira hakazasarurwa kutumvira. Mureke amategeko mvajuru yirengagizwe yose uko yakabaye, amategeko y’abantu nayo azirengagizwa bidatinze. Kuko Imana ibuzanya ibikorwa biteye isoni; kwifuza, kubeshya, kwiba, abantu biteguye kuribata amategeko y’Imana, bitwaza ko ababera inkomyi ituma batagera ku byo bifuza mu isi; ariko kubera kwanga amategeko y’Imana ntizatuma bagira icyo bageraho. Niba amategeko y’Imana atakibagenga, kuki kuyacumura bitera ubwoba ? Ibyo abantu batunze ntibyagira umutekano. Abantu batwara abaturanyi babo ibyabo ku ngufu, umunyambaraga niwe waba umukire kurusha abandi. Ubuzima bw’umuntu nta gaciro bwazongera kugira. Indahiro mu gihe cyo gusezerana kw’abashakanye ntabwo yakomeza kurinda imibereho y’umuryango. Ufite ububasha, aramutse abishatse, yajyana umugore wa mugenzi we ku ngufu. Itegeko rya gatanu, nk’uko irya kane byagenze, ryakurwaho. Abana ntibatinya kwica ababyeyi babo, baramutse bifuza kunezeza imitima yabo yononekaye. Ibihugu byateye imbere mu majyambere, byahinduka indiri y’ubujura n’ubwicanyi; kandi amahoro, ikiruhuko n’umunezero, byashira ku isi. II 569.2

    Inyigisho zivuga ko abantu babatuwe ku kwitondera amategeko y’Imana zaciye intege imbaraga z’ibya mwuka, maze zikingura urugi rw’umuraba w’ubugome wisuka ku isi. Kutagendera ku mategeko, kwaya no kwiyonona, bitwirohaho nk’umuyaga wa serwakira. Mu muryango, Satani arimo gukora. Ibendera rye rishinzwe no mu ngo z’abavuga ko ari Abakristo. Hari ishyari, gushinjanya ibinyoma, kwishushanya, ubuhemu, isumbwe, ubugambanyi, kutiringirana no gukunda irari.II 569.3

    Amahame n’inyigisho by’iyobokamana, byose byari bikwiriye kuba urufatiro rw’imibanire myiza, bimeze nk’ikirundo gisukuma kigiye kuriduka. Abicanyi ruharwa iyo bashyizwe muri gereza kubera ubugome bwabo, bahora bahabwa impano kandi bakitabwaho nk’aho bahemberwa ibyiza bagezeho. Imico yabo n’ubugome bwabo byaramamajwe cyane. Itangazamakuru rishyira ku mugaragaro ingeso z’abantu mu buryo burambuye, bityo bigatuma n’abandi binjira muri ibyo bikorwa by’uburiganya, ubujura n’ubwicanyi; maze Satani akanezezwa n’uko ageze ku nsinzi yo kubajyana mu irimbukiro. Ingeso yo gukunda ibibi, kutamenya kwitegeka, ubwiyongere bukabije bwo kwiyandarika n’ubugome bw’uburyo bwose bikwiriye gutuma abubaha Imana bose bakangukira kwibaza igikwiriye gukorwa ngo bahangane n’umuraba w’ikibi. Inkiko zica imanza zuzuyemo ruswa. Abategetsi bashishikajwe n’inyungu zabo, no gukunda kwishakira ibibanezeza. Kutirinda byahumye intekerezo za benshi, bituma Satani abona uko abigarurira. Abanyamategeko baratandukira, bahabwa ruswa , maze bakarindagira. Ubusinzi, inzika, gukunda iby’isi, ishyari no kubura ubunyangamugayo mu buryo bwose, ni byo byiganje muri bamwe mu bashinzwe gushyiraho amategeko. ‘’Ubutabera bwabaye akahebwe, kuko ukuri kwaguye mu nzira, kandi gutungana ntikubasha kwinjira.’‘ 2Yesaya 59:14II 570.1

    Gukiranirwa n’umwijima mu bya mwuka byariho mu gihe cyo kwikuza kwa Roma byari ingaruka ntakuka zo gukuraho Ibyanditswe Byera; ariko se ni hehe mu mucyo w’ubutumwa bwiza, mu gihe cy’umudendezo mu by’idini, dusanga impamvu y’ubuhemu bwiganje, kwanga amategeko y’Imana, n’ingaruka yo kwangirika? Kuko Satani atagishobora kubohera abantu munsi y’ubutware bwe abahisha Ibyanditswe Byera, yitabaza ubundi buryo kugira ngo asohoze umugambi we udahinduka. Gusenya ukwizera gushingiye muri Bibiliya bimufasha kugera ku mugambi we wo kuyirimbura nayo ubwayo. Iyo yinjiza imyizerere ivuga ko amategeko y’Imana atakigenga abantu, aba ashaka kubatera kuyagomera nk’aho ari injiji kuri yo. Kandi no muri iki gihe, akomeje gukorera mu itorero kugira ngo asohoze imigambi ye nk’uko yabikoze mu gihe cya kera. Amadini yo muri iyi minsi yanze gutegera amatwi ukuri kwahuranyije ko mu Byanditswe Byera, maze muri uko kurwanya uko kuri, bahitamo ubusobanuro n’uruhande bituma babiba kandi bagakwiza imbuto z’ubuhakanyi. Kwihambira ku mafuti y’ubupapa yo kudapfa kwa roho no gukomeza gutekereza k’umuntu nyuma y’urupfu, bashenye uruzitiro rwabakingiraga ibishuko batezwa n’imyuka y’abadayimoni. Inyigisho zivuga ibyo kubabazwa by’iteka ryose, zatumye benshi bareka kwizera Bibiliya. Kandi nk’uko itegeko rya kane risaba abantu, byagaragaye ko kweza umunsi wa karindwi ariwo Sabato ari umutwaro; kandi nk’inzira imwe rukumbi yo guhunga umurimo badashaka gukora, benshi mu bigisha bahamya ko amategeko y’Imana atakibagenga. Nuko rero amategeko y’Imana bakayakuranaho n’Isabato. Igihe umurimo wo kuvugurura Isabato ugikomeje, uko gukuraho amategeko y’Imana bahunga itegeko rya kane, bizakwira ku isi yose. Inyigisho z’abayobozi bakuru b’amadini zugururiye amarembo ubuhakanyi, imyuka y’abadayimoni, no gusuzugura amategeko yera y’Imana; kandi abo bayobozi bafite uruhare ruteye ubwoba muri ubwo buhakanyi buri mu itorero rya Gikristo.II 570.2

    Ibiramambu abo bantu bitwaza ko uko kwihutira gukwirakwiza iryo yononekara ry’imico y’abantu riterwa no kudakomeza itegeko ryo kuruhuka ku munsi wa mbere w’icyumweru wahimbwe “Isabato ya gikristo” kandi guhatira abantu bose kuwukomeza bizanoza imico mbonera mu bantu. Icyo gitekerezo cyiganje cyane cyane muri Amerika, aho inyigisho z’Isabato y’ukuri zari zarabwirijwe cyane. Aha rero inyigisho zo kwirinda nk’umwe mu migabane y’ikubitiro kandi y’ingezi yo kuvugurura imibereho myiza y’abantu, zafatanyijwe n’itsinda ry’abaruhuka ku Cyumweru, maze abavugira icyumweru bigaragaza ubwabo ko bakora kugirango baharanire inyungu za rubanda; maze abanze kwifatanya na bo muri uwo mugambi, bakaregwa ko ari abanzi bo kwirinda n’ivugurura. Ariko bitewe n’uko itsinda ryashyizeho izo nyigisho z’ibinyoma ryikingiriza imirimo myiza, ibyo ntibituma ikosa lidakomeza kuba ikosa. Dushobora kujijisha tuvangavanga uburozi n’ibyokurya byiza, ariko ntiduhindura kamere yabwo. Ibinyuranye n’ibyo, biba ari akaga gakomeye iyo ibyo bititaweho. Kuvanga ikinyoma n’ukuri guhagije kugira ngo abantu bacyemere ni umwe mu mitego ya Satani. Abayobozi b’itsinda riruhuka ku Cyumweru bashobora kwiyita abavugizi b’ibyo abantu bakeneye, bitanyuranya n’amahame ya Bibiliya; ariko kandi mu byo bavuga hakubiyemo inyigisho zivuguruza amategeko y’Imana, niyo mpamvu abagaragu b’Imana batabasha kwifatanya n’abo. Nta na kimwe bakwishingikirizaho ngo kibabashishe gusimbuza amategeko y’Imana ay’abantu.II 571.1

    Binyuze muri ubu buyobe bukomeye bw’uburyo bubiri: kudapfa k’ubugingo n’ubuziranenge bw’umunsi wa mbere w’icyumweru (Dimanche), Satani azaboneraho kugusha abantu mu bishuko bye. Igihe icya mbere ari ishingiro ryo gusenga imyuka y’abadayimoni, icya kabiri cyo kivana abantu ku Mana kikabunga na Roma. Abaporotesitanti bo muri Leta zunze ubumwe z’Amerika nibo bazafata iya mbere mu kurambura uamaboko yabo bagafatana mu biganza n’imyuka y’abadayimoni; bazanyura hejuru y’umworera ngo bifatanye n’ububasha bwa Roma; maze ku bufatanye bw’izo mbaraga uko ari eshatu, icyo gihugu kizagera ikirenge mu cya Roma gisiribange rwose uburenganzira bwo guhitamo.II 571.2

    Nk’uko imyuka y’abadayimoni yigana cyane abitwa Abakristo bo muri iki gihe, ifite imbaraga zikomeye zo kuyobya abantu ikabagusha mu mitego yayo. Satani ubwe arihindura akisanisha n’ibiriho. Azigaragaza afite imico nk’iya Marayika w’umucyo. Binyuze mu kwizera imyuka, hazakorwa ibitangaza, abarwayi bazakira, kandi hakorwe n’ibindi bitangaza bitabasha guhinyuzwa. Maze ubwo iyo myuka mibi izatura kwizera gushingiye muri Bibiliya, kandi ikerekana ko yemera gahunda zose z’ibikorerwa mu itorero, ibikorwa byabo bizemerwa nk’ibikozwe n’imbaraga mva ijuru.II 571.3

    Muri iyi minsi, biraruhije kubona umurongo utandukanya abiyita abakristo n’abatubaha Imana. Abizera b’itorero bakunze ibyo ab’isi bakunda, kandi biteguye gufatanya nabo, Satani na we yiyemeje kubateranyiriza hamwe nk’umubiri umwe noneho agakaza umugambi we wo kubarundurira mu kwizera imyuka y’abadayimoni. Abizera inyigisho z’ubupapa birata ko ibitangaza ari ikimenyetso cy’itorero ry’ukuri, biteguye kuyobywa n’izo mbaraga zikora ibitangaza; kandi Abaporotesitanti bamaze gushyira ku ruhande ingabo y’ukuri, na bo bazarindagira. Abizera inyigisho z’ubupapa, Abaporotesitanti n’ab’isi, bazemerera hamwe ishusho y’ubutungane idafite ububasha, kandi muri ubwo bumwe hazabonekamo itsinda rinini rifashe icyemezo cyo kwemera guhindurwa n’isi kandi babone igitondo cy’ikinyagihumbi bategereje igihe kirekire gitangaje.II 572.1

    Binyuze mu kwizera imyuka y’abadayimoni, Satani yiyerekana nk’uwifuza kugirira neza abantu bose, akiza abantu indwara, kandi ahamya ko azanye idini nshya yo mu rwego ruhanitse ifite kwizera gushya, nyamara kandi na none muri icyo gihe, azaba akora nk’umurimbuzi. Ibigeragezo bye byose birohe imbaga y’abantu mu irimbukiro. Kutirinda byimuye gushyira mu gaciro; kurarikira, amahane, ibyo bigakurikirwa no kuvusha amaraso. Satani anezezwa n’intambara, kuko ibyutsa inzangano mu mitima y’abantu, hanyuma igatsemba buheriheri abijanditse mu ngeso mbi kandi bavusha amaraso. Umugambi we ni uguteranyiriza amahanga yose mu ntambara, kuko muri ubwo buryo arimo ashobora gucurika ibitekerezo by’abantu akabibagiza kwitegura kuzahagarara bashikamye ku munsi ukomeye w’Imana.II 572.2

    Satani na none akorera no mu biremwa kugira ngo yigarurire abantu benshi batiteguye. Yiyigishije amabanga y’imibereho y’ibyaremwe, kandi akoresha imbaraga ze zose gutegeka ibintu byose mu gihe cyose Imana ikibimwemereye. Ubwo Imana yamuhaga uburenganzira bwo kubabaza Yobu, mbega ukuntu imikumbi n’amashyo, abagaragu, amazu, abana, byose byayoyotse mu mwanya muto icyago gikurwa n’ikindi! Imana niyo ikingira ibiremwa byayo kandi ikabirinda imbaraga z’umurimbuzi. Nyamara abakristo basuzuguye amategeko ya Yehova; kandi Uwiteka azasohoza icyo yavuze - ko azahagarika gusuka imigisha ye ku isi, kandi akure uburinzi bwe ku bagomera amategeko ye, bakigisha abandi kandi bakabahatira kugenza nka bo. Satani agenza uko ashatse uwo ari we wese Uwiteka yakuyeho uburinzi bwe. Azihanganira bamwe kandi bahirwe kugira ngo umugambi we ujye mbere, abandi abateze ibyago, maze abemeze ko Imana ari yo ibateje ako kaga.II 572.3

    Igihe yiyereka abana b’abantu nk’umuvuzi ukomeye ushobora kubakiza indwara zabo zose, azateza indwara n’ibyorezo kugeza aho imidugudu n’ibirorero bisigara ari amatongo n’ibidaturwa. Na magingo aya ari ku murimo we. Satani arateza impanuka n’ibyorezo mu nyanja no ku butaka, umuriro wa kirimbuzi, umuraba ukaze, imyuzure, inkuba, imiyaga y’ishuheri, kubura epfo na ruguru, ibishyitsi hirya no hino kandi mu buryo bwinshi, imbaraga ze ziri ku murimo.II 573.1

    Yararika umwero w’ubutaka, maze inzara n’ubwihebe bigakurikiraho. Ahumanya umwuka wo mu kirere, maze abantu ibihumbi byinshi bakarimbuka. Ibyo byago bizarushaho kwaduka ku isi kandi ari nako birimbura. Kurimbuka kuzaba ku bantu no ku nyamaswa. “Isi iri mu cyunamo ihindutse amatongo, koko isi irononekaye ihindutse amatongo, izarimbukana n’ibikomerezwa byayo. Isi yandavujwe n’abayituye, koko bishe amategeko y’Uhoraho, ntibubahirije amateka ye, bishe n’Isezerano rihoraho yagiranye na bo.” 3Yesaya 24:4,5II 573.2

    Kandi uwo mushukanyi ruharwa azumvisha abantu ko abakorera Imana ari bo bateje ibyo byago. Itsinda ry’abarakaje Ijuru rizashinja abubahiriza amategeko y’Imana ko aribo nkomoko y’ibyo byago byose, bahore babahindura abagome. Hazavugwa ko abantu bagomeye Imana bica isabato yo ku munsi wa mbere w’icyumweru (Dimanche); kubwo ibyo, icyo cyaha cyateje ibyorezo, bikazahagarara ari uko umunsi w’icyumweu umaze guhatirwa abantu bose; kandi ko abakomeza gushyigikira itegeko rya kane baba batesheje umunsi w’icyumweru icyubahiro cyawo, ndetse ko bahungabanya umutekano mu gihugu, kuko bakibuza umugisha w’Imana kandi bakadindiza ubukungu bwacyo. Icyo kirego cya kera cyarezwe umugaragu w’Imana kizabyutswa kandi n’impamvu zizaba ari zimwe: “Maze Ahabu abonye Eliya aramubwira ati: Mbega ni wowe n’umuruho wateje Isirayeli ? Eliya aramusubiza ati, “Erega si jye wateje Isirayeli umuruho, ahubwo ni wowe n’inzu ya so kuko mwaretse amategeko y’Uwiteka mugakurikira Baali.” 41 Abami 18:17,18 Ni bwo abantu bazazabiranywa n’uburakari babitewe n’amazimwe babwiwe, maze bibasire abagaragu b’Imana nk’uko ba bahakanyi bo mu Bisirayeli bibasiye Eliya.II 573.3

    Imbaraga ikora ibitangaza yigaragariza mu myuka mibi y’abadayimoni izibasira abahisemo kumvira Imana kuyirutisha abantu. Abavugana n’imyuka mibi y’abadayimoni bazatangaza hose ko yatumwe n’Imana kwemeza abatemera kuruhuka ku Cyumweru no kubemeza ikosa ryabo, babahamirize ko amategeko y’igihugu akwiriye gukomezwa nk’amategeko y’Imana. Bazaganyishwa cyane n’ubugome bukabije bwamamaye ku isi kandi bashyigikire ubuhamya bw’abigisha b’amadini buvuga ko kuba ibya mwuka byaracogoye cyane byatewe no kuzirura Icyumweru. Isi yose izarakarira bikomeye abazaba banze kwemera ubwo buhamya bwatanzwe.II 574.1

    Imikorere ya Satani muri aya makimbirane aheruka yo kurwanya ubwoko bw’Imana, ntaho itandukaniye n’iyo yakoresheje atangira intambara ikomeye mu ijuru. Yavugaga ko ahirimbanira guteza imbere ubutegetsi bw’Ijuru, nyamara ahubwo akoresha imbaraga ze zose rwihishwa kugira ngo abuhirike. Maze umugambi nyakuri yaharaniraga kugeraho akawugereka ku bamarayika b’indahemuka. Imikorere nk’iyo y’ubushukanyi niyo yaranze amateka y’itorero Gatolika ry’i Roma. Ryiyise ko rikora nk’Umusimbura w’Imana ku isi, nyamara rigamije kwishyira hejuru y’Imana kandi rihindura n’amategeko yayo. Ku itegeko rya Roma, abishwe kubwo kuba indahemuka z’ubutumwa bwiza biswe inkozi z’ibibi; babashinja ko bakorana na Satani; kandi bagakoresha uburyo bwose bushohoboka ngo babasebye, babagaragaze imbere y’abantu n’imbere yabo ubwabo ko ari ibivume ruharwa. Uko rero niko bizamera, no muri iki gihe. Ubwo Satani ahirimbanira gutsemba abakomeza amategeko y’Imana, azakora kuburyo bashinjwa kuba ari bo bayica, nk’abantu batesha Imana agaciro kandi isi ikaba igiye gucirwaho iteka ari bo izize.II 574.2

    Ntabwo Imana izigera ihata ubushake cyangwa umutimanama w’umuntu; nyamara Satani we kugira ngo abone uko yigarurira abo adashobora koshya, yitabaza ubugizi bwa nabi. Kubera ubwoba cyangwa agahato, yihatira gutegeka umutimanama w’u muntu kugira ngo amuramye. Kugira ngo agere kuri uwo mugambi, akorera mu idini no mu butegetsi bw’isi, agahagurukiriza ubutegetsi guhatira abantu gukomeza amategeko y’abantu, bagasuzugura ay’Imana.II 574.3

    Abakomeza Isabato yo muri Bibiliya bazaregwa ko ari abanzi b’amategeko na gahunda, ko babangamiye imibereho myiza ya rubanda, ibyigenge kandi byangiritse, kandi bakaba ari bo batuma Imana igiye gucira isi ho iteka. Ubwitonzi bwabo no gushikama mu byo bizera bazabyita gukabya, kutava ku izima no gusuzugura ubutegetsi. Bazaregwa ko bahinyura ubutegetsi. Ababwiriza barwanya amategeko y’Imana bazatangariza ku ruhimbi ko abantu bafite inshingano yo kumvira ubutegetsi bw’isi nk’ubwashyizweho n’Imana. Mu nteko ishinga amategeko, no mu nkiko z’ubucamanza, abakomeza amategeko y’Imana bazavugwa nabi, bacirweho iteka. Amagambo yabo azagorekwa; bazabakekera imigambi mbi batigeze kugira.II 575.1

    Nk’uko amatorero y’Abaporotesitanti yanga ibihamya by’ukuri byo mu Byanditswe Byera bishyigikira amategeko y’Imana, bazashaka gucecekesha abafite kwizera gushikamye kandi badashobora guhirika hakoreshejwe Bibiliya. N’ubwo muri iki gihe bahumiriza ngo batareba ukuri, bari mu murongo ubaganisha ku gutoteza abazanga gushyira hamwe n’abandi bakristo ngo bakomeze umunsi w’ikiruhuko washyizweho n’ubupapa.II 575.2

    Abanyacyubahiro bo mu matorero n’abo mu buyobozi bw’igihugu bazishyira hamwe ngo bahongere, bahendahende cyangwa boshye abantu bo mu nzego zose kuruhuka ku munsi wa mbere w’icyumweru (Dimanche). Nuko rero, amategeko mvajuru azasimbuzwa amategeko y’agahato. Kwangirika k’ubutegetsi bizasenya gukunda ubutabera kandi bitume ukuri kwirengagizwa; ndetse no muri Amerika yigenga ubwayo, abategetsi, abanyamategeko, mu rwego rwo kwiyegereza abaturage, bazubahiriza ibyo rubanda rushaka bahatira abantu kuruhuka ku munsi wa mbere w’icyumweru. Umudendezo w’umutimanama wabonetse bigoranye, ntuzongera kubahirizwa ukundi. Mu ntambara igiye kuza vuba aha, tugiye kubona ibyerekaniwe mu buhanuzi bw’aya magambo: “Ikiyoka kirakarira wa mugore, kiragenda ngo kirwanye abo mu rubyaro rwe basigaye, bitondera amategeko y’Imana kandi bafite guhamya kwa Yesu”. 5Ibyahishuwe 12:17II 575.3

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents