IGICE CYA 22 — “NINEVE, WA MURWA MUNINI”
Mu mijyi yo mu gihe cya kera mu gihe ubwamibwa Isirayeli bwari bwarigabanyijemo kabiri, umwe mu mijyi yari ikomeye cyane icyo gihe ni Nineve. Nineve yari umurwa mukuru w’ubwami bwa Ashuri. Yari yarubatswe mu kibaya cyo mu nkuka z’uruzi rwa Tigiri nyuma gato yo gutanduakanywa kw’abubakaga umunara wa Babeli. Mu myaka amagana menshi Nineve yari yaragiye yaguka iba umurwa munini kugeza ubwo “kuwuzenguruka rwari urugendo rw’iminsi itatu.” Yona 3:3.AnA 242.1
Mu gihe uwo mujyi wamaze uguwe neza, Nonewe yari ihuriro rikorerwamo urugomo n’ibindi byaha. Ibyahumetswe byanditswe byawugaragagaje ko ari “umurwa uvusha amaraso, . . . wuzuyemo ibinyoma n’ubwambuzi.” Mu mvugo izimije, umuhanuzi Nahumu yagereranyije AbanyaNineve n’intare y’ingome ishonje cyane. Nahumu yarabajije ati: “Nta muti wo komora uruuma rwawe; igisebe cyawe ni umufunzo; abumvise inkuru zawe bose bakoma mu mashyi bakwishima hejuru; kandi abo utagirira nabi ni ba nde?” Nahumu 3:1,19.AnA 242.2
Nyamara nubwo Abanyanineve bari barabaye inkozi z’ibibi, ntabwo bose bari bariyeguriye gukora ibibi. “Ureba abana b’abantu bose” (Zaburi 33:13) kandi “akabona ibifite igiciro cyinshi byose” (Yobu 28:10) yabonaga ko muri uwo mujyi hari abantu benshi bari gusingira icyiza kandi gihebuje, kandi igihe bahawe amahirwe yo kumenya Imana ihoraho, bazazibukira ibikorwa byabo bibi kandi bayiramye. Kandi kubw’ibyo, Imana mu bwenge bwayo izabihishuirira mu buryo butunganye, kandi niba bishoboka ibageze ku kwihana.AnA 242.3
Igikoresho cyatoranyirjwe gukora uyu murimo cyabaye umuhanuzi Yna mwene Amitayi. Ijambo ry’Uwiteka ryamugezeho riramubwira riti: “Haguruka ujye I Nineve, wa murwa munini, uwuburire, kuko ibyaha byawo birundanije bikagera imbere yanjye.” Yona 1:1,2.AnA 243.1
Ubwo umuhanuzi yatekerezaga ku ngorane ndetse n’ibyasaga ko bidashoboka bijyanye n’ubwo butumwa yari ahawe, yagize ikigeragezo cyo kwibaza ku bushishozi bwaba buri muri iryo rarikwa. Mu mirebere ya kimuntu, byasaga naho kubwira ubwo butumwa bene uwo mujyi waragwaga n’ubwibone nta kintu na kimwe byageraho. Icyo gihe yibagiwe ko Imana yakoreraga ari inyabwenge bwose n’ububasha bwose. Igihe yatindiganyaga kanid ashidikanya, Satani yamuciye intege cyane. Uwo muhanuzi yafashwe n’ubwoba bukomeye, maze “arahaguruka ngo acikire i Tarushishi, ahunge Uwiteka.” Amanukana i Yopa maze ahasanga ubwato bwendaga kugenda, “atanga ihoro” maze abujyamo ajyana n’abari baburimo. Yona 1:3.AnA 243.2
Mu mabwiriza yari yahawe, Yona yari yahawe inshingano iremereye; nyamara uwari yamutegetse kugenda yari ashoboye gushyigikira umugaragu we no kumuha kugera ku ntsinzi. Iyaba uwo muhanuzi yarumviye atazuyaje, aba yararinzwe ibintu bibi byinshi yanyuzemo bibabaje kandi aba yarahawe umugisha mu buryo bukomeye. Nyamara mu gihe cyo kwiheba kwa Yona, ntabwo Uwiteka yamutereranye. Uko umuhanuzi yiringiraga Imana n’ububasha bwayo butagerwa byagombaga guhemburwa muri we binyuze mu bigeragezo byinshi yanyuzemo n’ibyiza bidasanzwe yakorewe.AnA 243.3
Ubwo Yona yahamagarwaga ubwa mbere, iyo aba yarahagaze agatekereza atuje, aba yaramenye uburyo imbaraga zose yakoresha ngo ahunge inshingano yari ahawe bwaba ari ubupfapfa. Nyamara ntibyatwaye igihe ngo yemererwe gukomeza mu guhunga kwe kutarimo ubwenge atabujijwe amahwemo. “Maze Uwiteka yohereza umuyaga mwinshi mu nyanja, mu Nyanja haba ishuheri ikomeye inkuge yenda kumeneka. Abasare baterwa n’ubwoba, umuntu wese atakambira ikigirwamana cye, ibintu bari batwaye mu nkuge babijugunya mu nyanja ngo boroshye inkuge. Ariko Yona we yari mu nkuge hasi cyane, aryamye yisinziriye.” Yona 1:4,5.AnA 244.1
Ubwo abasare batakambiraga imana zabo za gipagani ngo zibagoboke, umutware w’ubwato yarahangayitse birenze urugero maze ajya gushaka Yona aramubaza ati: “Wabaye ute wa munyabitotsi we? Byuka utakire Imana yawe, ahari Imana yawe yatwibuka ntiturimbuke” umurongo wa 6.AnA 244.2
Nyamara amasengesho y’umuntu wari watandukiye inzira y’inshingano ye ntiyashoboraga kugira ubufasha atanga. Abasare bamaze kubona ko uwo muyaga w’ishuheri udasanzwe ushobora kuba ari ikimenyetso cy’uko imana zabo zarakaye, batanze icifuzo giheruka cyo kwifashisha gufinda ubufindo. Baravuze bati: “Nimuze dufinde tumenye utumye dutezwa ibi byago.” Nuko barafindura, ubufindo bwerekana Yona. Baherako baramubaza bati: “Tubwire utumye dutezwa ibi byago. Ukora murimo ki? Uraturuka he? Uri uwo mu kihe ihugu? Uri bwoko ki?”AnA 244.3
“Arabasubiza ati: “Ndi Umuheburayo nubaha Uwiteka Imana yo mu ijuru, yaremye inyanja n’ubutaka.AnA 244.4
“Maze abantu bafatwa n’ubwoba bwinshi baramubaza bati: “Ibyo ukoze ibi ni ibiki?” Kuko abo bagabo bari bamenye ko ahunze Uwiteka, kuko yari abibabwiye.AnA 244.5
“Baramubaza bati: “Tugire dute ngo inyanja iduturize?” Kuko inyanja yiyongeranyaga kwihinduriza. Arabasubiza ati: “Nimunterure munjugunye mu nyanja, na yo irabaturiza, kuko nzi yuko iyi shuheri yabateye ari jye ibahora.AnA 245.1
“Ariko abo bagabo baragashya cyane ngo basubire hakurya imusozi ariko ntibabibasha, kuko inyanja yiyongeranyaga izikuka ikababuza. Ni cyo cyatumye batakira Uwiteka bakavuga bati: “Turakwinginze Uwiteka, turakwinginze twe kurimbuka tuzira ubugingo bw’uyu muntu, kandi ntudushyire mu rubanza rw’amaraso y’udacumuye, kuko ari wowe Uwiteka ukoze icyo ushaka.” Nuko baterura Yona bamujugunya mu nyanja, inyanja iratuza. Maze abo bagabo baherako batinya Uwiteka cyane, bamutambira igitambo, bahiga imihigo.AnA 245.2
“Uwiteka ategeka urufi runini rumira Yona, maze Yona amara mu nda y’urufi iminsi itatu n’amajoro atatu.AnA 245.3
“Maze Yona asengera Uwiteka Imana ye mu nda y’urufi ati:AnA 245.4
“Nagize ibyago ntakira Uwiteka aransubiza,
Nahamagariye mu nda y’ikuzimu,
Wumva ijwi ryanjye.
“Kuko wanjugunye imuhengeri mu nyanja,
Umwuzure warangose,
Ibigogo byawe n’imiraba yawe byose byarandengeye.
“Ndavuga nti: ‘Nciwe imbere yawe,
Ariko nzongera kureba urusengero rwawe rwera.’
Amazi yarantwikiriye angera ku bugingo,
Imuhengeri harangose,
Urwuya rwanyizingiye mu mutwe.
“Ndamanuka njya mu mizi y’imisozi,
Isi n’ibihindizo byayo binkingira ibihe byose,
Ariko unkurira ubugingo muri rwa rwobo,
Uwiteka Mana yanjye.AnA 245.5
“Ubwo umutima wanjye wiheberaga mu nda nibutse Uwiteka,
No gusenga kwanjye kwakugezeho mu rusengero rwawe rwera.
“Aberekeza umutima ku bitagira umumaro by’ibinyoma,
Baba bimūye ubababarira.
Kandi nzahigura umuhigo wanjye,
Agakiza gaturuka ku Uwiteka.” Yona 1:7-2:9.AnA 246.1
Amaherezo Yona yamenye ko “agakiza kabonerwa mu Uwiteka” Zaburi 3:8. Agakiza kazana no kwihana no kumenya ubuntu bw’Imana bukiza. Yona yakuwe mu kaga k’ikuzimu maze ifi iramuruka imujugunya imusozi.AnA 246.2
Nanone umugaragu w’Imana yongeye gutumwa kujya kuburira Nineve. “Maze ijambo ry’Uwiteka rigera kuri Yona ubwa kabiri riramubwira riti: “Haguruka ujye i Nineve wa murwa munini, uwuburire imiburo nzakubwira.” Ubu noneho ntiyatindiganyije ngo agire ibyo yibaza cyangwa ngo ashidikanye, ahubwo yumviye adatindiganyije. “Nuko Yona arahaguruka ajya i Nineve nk’uko Uwiteka yamutegetse.” Yona 3:1-3.AnA 246.3
Ubwo Yona yinjiraga mu mujyi wa Nineve, yatangiye kugenda arangurura avuga ubutumwa bukurikira ati: “Hasigaye minsi mirongo ine, Nineve hakarimbuka.” Yona 3:4. Yavaga mu nzira imwe ajya mu yindi avuga ubutumwa bumwe bw’umuburo.AnA 246.4
Ntabwo ubwo butumwa bwabaye imfabusa. Abantu bagiye babwirana iby’ijwi riranguruye ryumvikaniraga mu nzira z’umurwa utarubahaga Imana kugeza ubwo abawutuye bose bumvise iryo tangazo riteye ubwoba. Umwuka w’Imana yagejeje ubwo butumwa ku mutima wose maze atera imbaga y’abantu guhinda umushyitsi kubw’ibyaha byabo ndetse no kwihana bicishije bugufi cyane.AnA 246.5
“Maze ab’i Nineve bemera Imana, bamamaza itegeko ryo kwiyiriza ubusa, bose bakambara ibigunira uhereye ku mukuru ukageza ku uworoheje hanyuma y’abandi. Ijambo rigera ku mwami w’i Nineve ahaguruka ku ntebe ye y’ubwami, yiyambura umwambaro we yambara ibigunira, yicara mu ivu. Ategekana itegeko n’abatware be b’intebe baryamamaza i Nineve bati “Umuntu wese ye kugira icyo asogongeraho, kandi amatungo y’amashyo n’imikumbi bye kurisha kandi bye kunywa amazi, ahubwo abantu n’amatungo byose byambare ibigunira, abantu batakambire Imana bakomeje, kandi bahindukire umuntu wese areke inzira ye mbi, bareke n’urugomo bagira. Nta wubizi ahari aho Imana yahindukira ikigarura, ikareka uburakari bw’inkazi yari ifite ntiturimbuke!” Yona 3:5-9.AnA 247.1
Ubwo umwami n’abatware na rubanda, abakomeye n’aboroheje bihaganaga “kubwo kwigisha kwa Yona” (Matayo 12:41) kandi bagafatanyiriza hamwe gutakambira Imana yo mu ijuru, Imana yarababariye. “Imana ibonye imirimo yabo, uko bahindukiye, bakareka inzira yabo mbi, irigarura, ireka ibyago yari yabageneye; ntiyabibateza.” Yona 3:10. Ibyago bajyaga kugira byarahagaze, Imana ya Isirayeli yahawe ikuzo kandi irubahwa mu gihugu cy’abapagani, ndetse amategeko yayo arubahwa. Hadashize imyaka myinshi nyuma y’icyo gihe Ninewe yagombaga kwigarurirwa n’amahanga yari ayikikje bitewe no kwibagirwa Imana n’ubwibone. [Ibyerekeye kugwa k’ubwami bwa Ashuri wabisoma mu gice cya 30 cy’iki gitabo.]AnA 247.2
Igihe Yona yamenyaga iby’umugambi w’Imana wo kurokora uwo mujyi nubwo warangwaga n’ibyaha n’ubugome, byamuteye kwicuza yambara ibigunira no kwisiga ivu kandi yaragombaga kuba umuntu wa mbere wishima kubera ubuntu bw’Imana butangaje. Nyamara aho kugira ngo yishime, yemereye intekerezo ze kwibaza ku kuba yafatwa ko ari umuhanuzi w’ibinyoma. Yafuhiye kumenyekana kwe, ntabwo yitaye ku gaciro gakomeye cyane bitagerwa k’abantu bari bari muri uwo mujyi wari ugushije ishyano. Imbabazi Imana yagaragarije Abanyanineve bihannye zababaje “Yona cyane ararakara.” Yasenze Uwiteka agira ati: “Uwiteka, si icyo navugaga nkiri iwacu? Ni cyo cyatumye nshoka mpungira i Tarushishi, kuko namenye ko uri Imana igira ubuntu n’imbabazi, itinda kurakara, ifite kugira neza kwinshi kandi yibuza kugira nabi.” Yona 4:1, 2.AnA 247.3
Yongeye kandi kwemerera intege nke ze kwibaza no gushidikanya, bityo yongera kubundikirwa no gucika intege. Yirengagije inyungu z’abandi maze yumva byajyaga kumubera byiza iyo yipfira aho kugira ngo abeho abone uwo mujyi utarimbuwe. Mu kutanyurwa kwe yaravuze ati: “None rero Uwiteka, ndakwinginze unyice kuko gupfa bindutiye kubaho.”AnA 248.1
“Uwiteka aramubaza ati: “Ubwo urakaye ubwo ukoze neza?” Nuko Yona asohoka mu murwa yicara iruhande rwawo aherekeye iburasirazuba, aba ari ho aca ingando ayicaramo ari mu gicucu, ategereza kureba uko umurwa uzamera. Uwiteka Imana itegeka uruyuzi rumera aho Yona yari ari ngo rumutwikire, rumubere igicucu ku mutwe, rumukize umubabaro yari afite. Maze Yona ararunezererwa cyane.” Yona 4:3-6.AnA 248.2
Icyo gihe Imana yahaye Yona icyigisho. “Bukeye bwaho Imana itegeka inanda irya urwo ruyuzi, bucya rwarabye. Maze izuba rivuye Uwiteka ategeka umuyaga wotsa w’iburasirazuba, izuba ryica Yona mu mutwe bituma yiheba, yisabira gupfa aravuga ati: “Gupfa bindutiye kubaho.”AnA 248.3
Imana yongeye kuvugana n’umuhanuzi wayo igira iti: “Ukoze neza, ubwo urakajwe n’uko uruyuzi rwumye?” Aramusubiza ati: “Nkoze neza kuarakara, ndetse byatuma niyahura.”AnA 249.1
“Uwiteka aramubaza ati “Ubabajwe n’uruyuzi utihingiye kandi utamejeje, uruyuzi rwameze ijoro rimwe ku rindi rukuma? Jyewe se sinari nkwiriye kubabazwa n’i Nineve uwo murwa munini, urimo abantu agahumbi n’inzovu ebyiri basaga batazi gutandukanya indyo n’imoso, hakabamo n’amatungo menshi?” Yona 4:7-11.AnA 249.2
Nubwo Yona yabuze uko agira kandi agakorwa n’ikimwaro, adashobora gusobanukirwa umugambi w’Imana mu kutarimbura Nineve, yari yasohoje inshingano yari yahawe yo kuburira uwo murwa munini; kandi nubwo ibyo yari yavuze ko biraba bitabaye, ubutumwa bw’imbuzi yari yatanze bwari bwaturutse ku Mana. Ndetse ubwo butumwa bwasohoje umugambi Imana yari yashatse ko busohoza. Ikuzo ry’ubuntu bwayo ryari ryahishuriwe abapagani. Abari bamaze igihe “bicara mu mwijima no mu gicucu cy’urupfu, baboheshejwe umubabaro n’ibyuma,” “batakiye Uwiteka bai mu makuba. Abakiza imibabaro yabo. Abakura mu mwijima no mu gicucu cy’urupfu, aca iminyururu yabo.” “Akohereza ijambo rye, akabakiza indwara, akabakiza kwinjira mu mva zabo.” Zaburi 107:10,13,14,20.AnA 249.3
Mu gihe cy’umurimo we ku isi, Kristo yavuze ku byiza byakozwe n’ikibwiriza Yona yabwirije Nineve, kandi yagereranyije abaturage b’uwo murwa w’abapagani n’abitwaga ubwoko bw’Imana mu gihe cye. Kristo yaravuze ati: “Ab’i Nineve bazahagurukana n’ab’iki gihe ku munsi w’amateka, babatsindishe kuko bihannye ubwo bumvaga kwigisha kwa Yona, kandi dore uruta Yona ari hano.” Matayo 12:40,41.AnA 249.4
Kristo yaje mu isi ihugiranye, yuzuye urusaku rw’ubucuruzi n’impaka mu bucuruzi, ahao abantu bageragezagakuronka ibyo bashoboye byose ngo bahaze inarinjye. Kandi ijwi rye ryumvikaniye hejuru y’urwo rudubi rimeze nk’impanda y’Imana rigira riti: “Kandi umuntu byamumarira iki gutunga ibintu byose byo mu isi, niyakwa ubugingo bwe? Mbese umuntu yatanga iki ngo acungure ubugingo bwe?” Mariko 8:36,37.AnA 249.5
Nk’uko kubwiriza kwa Yona kwabereye Abanyanineve ikimenyetso, ni nako kubwiriza kwa Kristo kwabereye ikimenyetso abo mu gihe cye. Ariko hari igitangaje: Mbega itandukaniro rikomeye riri mu buryo iryo jambo ryakiriwe! Nyamara imbere y’uko kutagira icyo bitahono kumukwena, Umukiza yakomeje gukora kugeza ubwo yarangije umurimo wari wamuzanye.AnA 250.1
Hari icyigisho ku ntumwa z’Imana zo muri iki gihe, ubwo imijyi yo mu bihugu ikeneye rwose kumenya imico n’imigambi by’Imana nyakuri nk’uko Abanyanineve bo mu gihe cya kera bari babikeneye. Abahagarariye Kristo baogmba kwereka abantu isi irushijeho kuba nziza yirengagijwe mu buryo bukomeye. Nk’uko Ibyanditswe Byera byigisha, umurwa rukumbi wubatswe kandi wahanzwe n’Imana ubwayo. Umuntu arebesheje amaso yo kwizera yabona amarembo y’ijuru, arabagiranishwa ikuzo ry’Imana. Umwami Yesu akoresheje abagaragu be bamukorera, arahamagarira abantu guharanira kugira imigambi yera kugira ngo babashe kuzabona umurage wo kudapfa. Kristo abagira inama yo gushyira ubutunzi iruhande rw’intebe y’ubwami y’Imana.AnA 250.2
Hari uguhamwa n’icyaha kujya kuba rusange kuje kwihuta kandi nta kabuza, kuziye abatuye mu mijyi bitewe no kwiyongera k’ubugome bwihandagaje. Kwangirika kuganje kurenze uko ubushobozi bw’ikaramu y’umuntu yabusobanura ibwandika. Umunsi wose uje uzana guhishurwa gushya kw’amakimbirane, uburiganya n’ubujura; kandi umunsi wose uzana ibyawo bibabaza umutima by’urugomo no kutita ku mategeko, kutita ku mibabaro ya muntu, ndetse no kurimbura ubuzima bwa muntu mu buryo bw’ubugome bukabije kandi bubi bikabije. Umunsi wose uje uhamya ukwiyongera k’ubupfapfa, ubwicanyi no kwiyahura.AnA 250.3
Uko imyaka yagiye ihita indi igataha, Satani yagiye ashaka uko yakomeza gutera abantu kutita ku migambi myiza y’Uwiteka. Yagiye aashishikarira gukura imbere y’amaso yabo ibikomeye by’amategeko y’Imana: ari yo mahame y’ubutabera, imbabazi n’urukundo biri muri ayo mategeko. Abantu birata iterambere no gusobanukirwa biranga iki gihe turimo; ariko Imana yo ibona isi yuzuye ubugome n’urugomo. Abantu bavuga ko amategeko y’Imana yakuweho, ko Bibiliya atari iyo kwiringirwa; bityo ingaruka ikaba iy’uko umuraba w’ibibi, utarigeze ubaho kuva mu gihe cya Nowa no mu gihe cya Isirayeli yari yarahakanye Imana, ugenda utwikira isi yose. Ukubonera k’ubugingo, ubugwaneza no kwera bikurwaho bigasimbuzwa kunezeza kurarikira ibintu byabuzanyijwe. Inyandiko yijimye y’ibyaha bikorwa kubwo gushaka indamu irahagije kugira ngo itere umuntu guhinda umushyitsi no kuzuza ubwoba mu bugingo.AnA 251.1
Imana yacu ni inyambabazi. Mu byo igirira abica amategeko yayo, irabihanganira kandi ikabagirira impuhwe. Nyamara muri iki gihe cyacu, ubwo abagabo n’abagore bafite amahirwe menshi cyane yo kumenya neza amategeko y’Imana nk’uko yahishuwe mu Byanditswe Byera, Umutware ukomeye w’isanzure ntashobora kwitegereza imijyi yuzuye ibyaha, ahaganje ubugome n’urugomo ngo bimunyure. Iherezo ry’uko Imana yihanganira abinangira mu kutumvira riraza ryegereza kandi ryihuta.AnA 251.2
Mbese abantu ntibakwiriye gutangazwa n’impinduka zitunguranye ziba mu byo Umutware w’ikirenga [Imana] agirira abatuye isi yacumuye? Mbese ntibakwiriye gutangara igihe ibicumuro bikurikiwe no guhanwa ariko ubugome bugakomeza kwiyongera? Mbese ntibatangazwa n’uko Imana ikwiriye kuzana kurimbuka n’urupfu ku bantu babonye indamu mbi binyuze mu buriganya n’ubujura? Nubwo umucyo mwinshi ku byerekeye ibyo Imana isaba warasiye mu nzira yabo, abantu benshi banze kwemera ubuyobozi bw’Imana, bityo bahisemo kwigumira munsi y’ibendera ry’umukara rya nyirabayazana wo kwigomeka ku ngoma y’ijuru kose.AnA 251.3
Ukwihangana kw’Imana kwabaye kwinshi cyane. Kwabaye kwinshi bikomeye kuko iyo tuzirikanye uko amategeko yayo yera akomeza gutukwa, turatangara. Nyirububasha bwose yagiye akoresha imbaraga ikumira irinda imico ye bwite. Nyamara byanze bikunze azahagurukira guhana abanyabyaha bihandagaza bakagomera amahame atunganye y’Amategeko Cumi.AnA 252.1
Imana iha abantu igihe cyo kwihana; ariko hari aho ukwihangana kw’Imana kugarukira, kandi ibihano by’Imana bizakurikiraho nta kabuza. Uwiteka yihanganira abantu cyane ndetse n’imijyi, agatanga imiburo mu mpuhwe nyinshi kugira ngo akize abantu umujinya we; nyamara igihe kizagera ubwo kwingingana imbabazi kutazongera kumvikana, bityo abigomeka bagakomeza kwanga umucyo w’ukuri bazatsembwaho kubwo kugirirwa neza ubwabo ndetse no kubw’abajyaga gutwarwa n’icyitegererezo cyabo.AnA 252.2
Igihe kiregereje ubwo ku isi hazaba umubabaro utashobora gukizwa n’umuti umuntu atanga. Mwuka w’Imana agenda akurwa mu isi. Amakuba ku nyanja no ku butaka agenda akurikirana mu buryo bwihuse. Mbega uko duhora twumva imitingito y’isi n’imiyaga ikomeye cyane, tukumva ibyo kurimbuka guturutse ku muriro no ku myuzure ahatikirira abantu benshi ndetse n’ibintu! Uko bigaragara ayo makuba ni ukwigaragambya gutunguranye kw’imbaraga zo mu byaremwe zavuye ku murongo, zitagengwa n’umuntu na mba; ariko muri ibyo byose ushobora kubonamo umugambi w’Imana. Ibyo ni bimwe mu bikoresho ikoresha ishaka gukangura abagabo n’abagore kugira ngo bamenye akaga barimo.AnA 252.3
Intumwa z’Imana mu mirwa minini ntizikwiriye gucibwa intege n’ibyaha, ubugome, akarengane n’ibikorwa bibi bahamagarirwa guhura na byo igihe zishishikarira kwamamaza inkuru nziza y’agakiza. Uwiteka atera ubutwari umukozi wese nk’uwo amubwira ubutumwa nk’ubwo yabwiye intumwa Pawulo ubwo yari mu murwa wa Korinto wari wuzuye ibibi agira ati: “Ntutinye, ahubwo uvuge we guceceka kuko ndi kumwe nawe, kandi nta muntu uzagutera kukugirira nabi, kuko mfite abantu benshi muri uyu mudugudu.” Ibyakozwe n’intumwa 18:9, 10. Nimutyo abantu bose bafite uruhare mu murimo wo gukiza imitima bibuke ko nubwo hari abantu benshi batazumvira inama y’Imana iri mu ijambo ryayo, isi yose itazigera itera umugongo umucyo n’ukuri, ngo yirengagize irarika ry’Umukiza utarambirwa kandi wihangana. Mu murwa wose, uko waba wuzuye urugomo n’ubugome kose, harimo abantu benshi bashobora kwiga kuba abayoboke ba Yesu igihe bigishijwe uko bikwiriye. Muri ubwo buryo, abantu ibihumbi byinshi bashobora kugezwaho ukuri gukiza kandi bakabashishwa kwakira Kristo nk’Umukiza wabo bwite.AnA 253.1
Ubutumwa Imana ituma ku batuye isi muri iki gihe ni ubu ngo: “Nuko namwe mwitegure, kuko igihe mudatekereza, ari cyo Umwana w’umuntu azaziramo.” Matayo 24:44. Ibiriho mu muryango mugari w’abantu ariko b’umwihariko mu mirwa mikuru y’ibihugu, bitangaza mu ijwi nk’iry’inkuba ko igihe cy’urubanza rw’Imana gisohoye kandi ko iherezo ry’ibintu byose byo ku isi ryegereje. Duhagaze ku marembo y’akaga katigeze kabaho mu bihe byose. Ibihano by’Imana bizakurikirana mu buryo bwihuse: umuriro, umwuzure, umutingito w’isi, ndetse n’intambara no kumena amaraso. Muri iki gihe ntitugomba gutangazwa n’ibibaho bikomeye kandi bishyiraho umusozo kuko marayika w’imbabazi adashobora gukomeza gukingira abatihana igihe kirekire.AnA 253.2
“Kuko Uwiteka aje aturuka mu buturo bwe, azanywe no guhanira abo mu isi gukiranirwa kwabo. Isi izagaragaza amaraso yayo, kandi ntabwo izongera gutwikira abapfuye bo muri yo.” Yesaya 26:21. Ishuheri y’umujinya w’Imana iri kwisuganya; kandi abazarokoka gusa ni abitaba irarika ry’imbabazi nk’uko abaturage b’i Nineve babigenje ubwo Yona yababwirizaga, kandi bakereshwa kumvira amategeko y’Umutware wo mu ijuru. Abakiranutsi bonyine ni bo bazahishanwa na Kristo mu Mana kugeza ubwo kurimbuka kuzaba kurangiye. Nimutyo umutima uvuge uti:AnA 254.1
“Nta bundi buhungiro mfite,
Shikamiza ubugingo bwanjye bw’impezamajyo kuri wowe;
Ntunsige, Oh, ntunsige njyenyine!
Komeza unkomeze kandi umpumurize.
“Mpisha, Mukiza wanjye mpisha!
Kugeza ubwo umugaru w’ubuzima ushira;
Nyobora mu bwugamo butuje,
Oh, amaherezo wakire ubugingo bwanjye!”AnA 254.2