Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents

ABAHANUZI N’ABAMI

 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    IGICE CYA 34 — YEREMIYA

    Mu bantu bari bariringiye ko ivugurura ryakozwe na Yosiya rizatuma habaho ububyutse buhoraho mu by’umwuka, harimo na Yeremiya. Yeremiya uyu yahamagawe n’Imana ngo akore umurimo wa gihanuzi igihe yari akiri muto. Hari mu mwaka wa 13 w’ingoma ya Yosiya. Kubera yari uwo mu muryango w’Abalewi b’abatambyi, Yeremiya yari yaratorejwe gukora umurimo wera guhera akiri umwana. Muri iyo myaka inejeje yo kwitegura, ntabwo Yeremiya yasobanukiwe neza ko kuva akivuka yerejwe kuba “umuhanuzi uhanurira amahanga;” kandi igihe Imana yamuhamagaraga, yaguye mu kantu kubwo kwibwira ko adakwiriye. Yateye hejuru ati: “Nyamuneka Nyagasani Yehova! Dore si nzi kuvuga, ndi umwana.” Yeremiya 1:5,6.AnA 367.1

    Yeremiya wari ukiri muto, Imana yamubonyemo umuntu wajyaga kuba indahemuka ku cyizere yari agiriwe kandi wajyaga guhagararira ukuri ahanganye no kurwanywa bikomeye. Mu bwana bwe yari yaragaragaje ko ari indahemuka; kandi ubu bwo yagombaga kwihanganira umuruho nk’umusirikare mwiza w’umusaraba. Uwiteka yabwiye intumwa ye yari yitoranyirije ati: “Wivuga uti ‘Ndi umwana’, kuko abo nzagutumaho bose uzabasanga kandi icyo nzagutegeka cyose ni cyo uzavuga. Ntukabatinye kuko ndi kumwe nawe kugira ngo nkurokore.” “Nuko weho kenyera uhaguruke ubabwire ibyo ngutegeka byose, ntibagukure umutima ntazagutera gukukira umutima imbere yabo, kuko uyu munsi nakugize umudugudu w’igihome, n’inkingi y’icyuma n’inkike z’imiringa. Igihugu cyose n’abami b’u Buyuda n’ibikomangoma byaho, n’abatambyi baho n’abaturage baho bazakurwanya, ariko ntibazakubasha kuko ndi kumwe nawe kugira ngo nkurokore.” Ni ko Uwiteka avuga.” Yeremiya 1:7,8,17-19. Yeremiya yagombaga kumara imyaka mirongo ine ahagaze imbere y’ishyanga nk’umuhamya w’ukuri n’ubutungane. Mu bihe by’ubuhakanyi butagereranywa, yagombaga gutangira icyitegererezo cyo kuramya Imana nyakuri yonyine mu mibereho ye n’imico ye. Mu bihe bikomeye byo kugotwa kwa Yerusalemu, yagombaga kuvugira Uwiteka. Yagombaga guhanura ibyo kugwa kw’inzu ya Dawidi ndetse no gusenyuka k’urusengero rwiza cyane rwubatswe na Salomo. Kandi igihe yari afunzwe bitewe n’amagambo yari yavuze ashize amanga, yagombaga gukomeza kuvuga akomeye yamagana icyaha aharengeye. Kubera gusuzugurwa, kwangwa, no kwamaganwa n’abantu, amaherezo yagombaga kwibonera ubwe ugusohora k’ubuhanuzi ubwe yahanuye avuga iby’akaga kari kegereje, ndetse yagombaga no kubabarana n’abandi kandi kandi akagerwaho n’amakuba yari gukurikira isenywa ry’uwo murwa wari wugarijwe.AnA 367.2

    Nyamara mu kurimbuka rusange ishyanga ryanyuragamo mu buryo bwihuse, akenshi Yeremiya yabashishwaga kureba hirya y’ibintu bibabaje babaga barimo maze akabona ibyiza bihebuje byabaga byitezwe mu gihe kizaza, igihe ubwoko bw’Imana bwari kuzacungurwa bugakurwa mu gihugu cy’abanzi maze bukongera gutuzwa muri Siyoni. Yabonye igihe Uwiteka yari kuzavugurura isezerano rishingiye ku isano yagiranye na bo. “Ubugingo bwabo buzamera nk’umurima wavomerewe, kandi ntabwo bazasubira kugira umubabaro.” Yeremiya 31:12.AnA 368.1

    Yeremiya ubwe yanditse avuga kubyo guhamagarirwa umurimo w’ubuhanuzi agira ati: “Uwiteka aherako arambura ukuboko kwe ankora ku munwa, maze Uwiteka arambwira ati “Nshyize amagambo yanjye mu kanwa kawe. Dore ngushyiriye hejuru y’amahanga n’ibihugu by’abami, kurandura no gusenya, kurimbura no kūbika, kubaka no gutera imbuto.” Yeremiya 1:9,10.AnA 369.1

    Imana ishimirwe aya magambo yombi: “Kubaka no gutera imbuto.” Kubw’aya magambo, Yeremiya yahawe ibyiringiro ku mugambi w’Uwiteka wo kuzahura no gukiza. Ubutumwa bwagombaga gutangwa mu myaka yagombaga gukurikiaho bwari bukarishye. Ubuhanuzi buvuga iby’ibihano byari bigiye kuza byihuta bwagombaga kuvugwa nta bwoba. “Ibyago byari gutera abaturage bo mu gihugu bose” biturutse mu bibaya by’I Shinari. Uwiteka yaravuze ati: “Kandi nzabagaragariza imanza nabaciriye mbahoye ibyaha byabo byose, kuko banyimūye bakosereza izindi mana imibavu, kandi bagasenga imirimo y’amaboko yabo.” Yeremiya 1:14,16. Nyamara kandi ubwo butumwa umuhanuzi yagombaga kubukurikizaho ibyiringiro by’imbabazi ku bantu bose bajyaga guhindukira bakareka gukora ibibi.AnA 369.2

    Nk’umwubatsi mukuru w’umunyabwenge, ku ntangiriro y’umurimo we, Yeremiya yashinze imfatiro zagutse kandi zimbitse z’imibereho yabo mu by’umwuka. Ibyo yabinyujije mu gukora umurimo utunganye wo [kurarikira abantu] kwihana. Bari bamaze igihe kirekire bubakisha ibikoresho intumwa Pawulo yagereranyije n’ibyatsi n’ibikenyeri, kandi Yeremiya ubwe abigereranya n’inkamba. Yeremiya yavuze iby’ishyanga ryanze kwihana ati: “Abantu bazabita ifeza yabaye inkamba, kuko Uwiteka yabanze.” Yeremiya 6:30. Noneho basabwe gutangira kubakana ubwenge no kubaka by’iteka ryose, bakazibukira kutizera no gusenga ibigirwamana, kandi mu kubaka imfatiro zabo bagakoresha izahabu nziza n’ifeza itunganye n’amabuye y’agaciro ari yo: ukwizera no kumvira n’imirimo myiza. Ibyo bikoresho byonyine ni byo byemewe mu maso y’Imana yera.AnA 369.3

    Ijambo Uwiteka yatumye ku bantu be arinyujije muri Yeremiya ryari iri ngo: “Garuka wa musubiranyuma we, Isirayeli.’ Ni ko Uwiteka avuga. Sinzakurebana igitsure kuko ndi umunyambabazi. Ni ko Uwiteka avuga. Sinzakomeza kurakara iteka. Icyo nshaka kimwe ni uko wemera ibyaha byawe, ibyo wacumuye ku Uwiteka Imana yawe, wayobereje inzira zawe ku mana z’abanyamahanga . . . , kandi ntiwumviye ijwi ryanjye. Ni ko Uwiteka avuga. “Nimugaruke bana basubiye inyuma mwe. Ni ko Uwiteka avuga. Kuko mbabereye umugabo kandi nzabakuramo umwe mu mudugudu, na babiri mu muryango mbajyane i Siyoni.” “Muzanyita Data kandi ntimuzongera kunyimūra.” “Nimugaruke mwa bana basubiye inyuma mwe, nzabakiza gusubira inyuma kwanyu.” Yeremiya 3:12-14, 19,22.AnA 370.1

    Kuri uko kwinginga gutangaje, Uwiteka yongeye kubwira abantu be bayobye amagambo bagombaga kumugarukira bavuga. Bagombaga kuvuga bati: “Dore turakwitabye kuko uri Uwiteka Imana yacu. Ni ukuri ni ubusa kwiringira gutabarwa n’ibigirwamana, . . . . Ni ukuri ku Uwiteka Imana ni ho hava agakiza ka Isirayeli. Ariko ibiteye isoni byariye imirimo ya ba data uhereye mu buto bwacu, imikumbi yabo n’amashyo yabo, abahungu babo n’abakobwa babo. Twiryamire dufite isoni kandi ikimwaro cyacu kibe ari cyo twiyorosa, kuko twacumuye ku Uwiteka Imana yacu, twe na ba data uhereye mu buto bwacu ukageza none, kandi ntiturakumvira ijwi ry’Uwiteka Imana yacu.” Yeremiya 3:22-25.AnA 370.2

    Ivugurura ryo ku ngoma ya Yosiya ryari ryarejeje igihugu rikimaramo ingoro zasengerwagamo ibigirwamana, nyamara imitima y’abantu benshi yari itarahindurwa. Imbuto z’ukuri zari zarameze kandi zigatanga icyizere cy’uko hazaboneka umusaruro mwinshi zari zaramizwe n’amahwa. Ukundi gusubira inyuma nk’uko kwajyaga kuganisha ku rupfu; kandi Uwiteka yashakaga gukangura ishyanga kugira ngo ribone neza akaga ririmo. Bajyaga kwiringira ko bazagirirwa ubuntu n’Imana kandi bakagubwa neza ari uko gusa babaye indahemuka ku Uwiteka.AnA 371.1

    Yeremiya yabakanguriye kenshi kwerekeza intekerezo zabo ku nama zatanzwe mu gitabo cyo Gutegeka kwa kabiri. Hari icyo Yeremiya yarushije abandi bahanuzi. Yashimangiye inyigisho zo mu mategeko ya Mose kandi yerekana uburyo izo nyigisho zikwiriye kuzanira igihugu ndetse n’umutima w’umuntu wese imigisha ikomeye mu by’umwuka. Yarabinginze ati: “Nimuhagarare mu nzira murebe kandi mubaririze inzira za kera, aho inzira nziza iri abe ari yo munyuramo, ni ho muzabona uburuhukiro mu mitima yanyu.” Yeremiya 6:16.AnA 371.2

    Abitegetswe n’Uwiteka, igihe kimwe umuhanuzi Yeremiya yahagaze kuri rimwe mu marembo makuru y’umurwa maze ahavugira akamaro ko kweza umunsi w’Isabato. Abaturage b’i Yerusalemu bari bari mu kaga ko kwirengagiza ukwera kw’Isabato bityo baburirwa bikomeye kwirinda gukurrikira indamu zabo z’iby’isi kuri uwo munsi w’Isabato. Basezeraniwe umugisha ariko ari uko bumviye. Uwiteka yaravuze ati: “Nuko nimunyumvana umwete, ntimugire umutwaro mucisha mu marembo y’uyu murwa ku munsi w’isabato, ahubwo mukaweza ntimugire umurimo muwukoraho, ni bwo abami n’ibikomangoma bari ku ngoma ya Dawidi bazinjira muri uyu murwa, bari ku magare y’intambara no ku mafarashi bo n’ibikomangoma byabo, n’abantu b’u Buyuda n’abatuye i Yerusalemu, kandi uyu murwa uzahoraho iteka.” Yeremiya 17:24,25.AnA 371.3

    Iri sezerano ryo kugubwa neza kuzabaho ari nk’ingororano y’uko bumviye ryaherekejwe n’ubuhanuzi buvuga iby’ibihano bikomeye byajyaga kugera ku murwa igihe abawutuye bagaragaje kutaba indahemuka ku Mana n’amategeko yayo. Igihe batari kumvira imiburo yabasabaga kumvira Uwiteka Imana ya ba sekuruza no kubaha umunsi wayo w’Isabato, umurwa wabo n’ingoro zo muri wo byari gukongorwa n’umuriro bikomeye.AnA 372.1

    Uko ni ko umuhanuzi yahagaze ashikamye ku mahame mazima yo kubaho mu butungane agaragazwa neza mu gitabo cy’amategeko. Nyamara uko ibintu byari bimeze mu gihugu cy’Ubuyuda byari bimeze ku buryo impinduka iganisha ku cyiza yabaho gusa ari uko hafashwe ingamba zikomeye. Ibyo byatumye Yeremiya akora ahishikaye cyane kubw’abantu banze kwihana. Yarabinginze ati: “Nimurime imishike yanyu, kandi ntimukabibe mu mahwa.” “Yewe Yerusalemu we, uhagira umutima wawe ho ibyaha kugira ngo urokoke.” Yeremiya 4:3,14.AnA 372.2

    Nyamara guhamagarirwa kwihana n’ivugurura ntibyumviwe n’imbaga y’abantu benshi. Uhereye igihe umwami mwiza Yosiya yatangiye, abategekaga igihugu ntibagiye baba indahemuka ku nshingano yabo kandi bagiye bayobya benshi. Yehowahazi wakuwe ku ngoma n’umwami wa Egiputa, yari yarakurikiwe na Yehoyakimu wari mukuru wa Yosiya. Uhereye mu ntangiriro y’ingoma ya Yehoyakimu, Yeremiya yari afite ibyiringiro bike byo gukiza igihugu cye yakundaga kurimbuka ndetse no gukiza abantu kujyanwa ari imbohe [mu mahanga]. Nyamara, ntabwo Yeremiya yemerewe gukomeza guceceka mu gihe kurimbuka gukomeye kwari kwibasiye ubwami. Abakomeje kuba indahemuka ku Mana bagombaga gushishikarizwa kwihangana bagakomeza gukora ibitunganye, kandi niba bishoboka abanyabyaha bagombaga gushishikarizwa guhindukira bakava mu bibi byabo.AnA 372.3

    Ako kaga kasabaga ko abantu muri rusange bakoresha umuhati ndetse mwinshi. Yeremiya yategetswe n’Uwiteka guhagarara mu mbuga y’urusengero maze akajya abwira abantu bose bo mu Buyuda bagombaga kujya binjira mu rusengero n’abasohokaga. Ubutumwa yabaga yahawe ntiyagombaga kugabanyaho n’ijambo na rimwe kugira ngo abanyabayaha bo muri Siyoni babashe kugira amahirwe yuzuye ashoboka yo kumvira no guhindukira bakava mu nzira zabo mbi.AnA 373.1

    Umuhanuzi Yeremiya yarumviye; yahagaze mu marembo y’inzu y’Uwiteka maze aharangururira ijwi ry’imbuzi no kwinginga. Ashorewe n’umwuka w’Ishoborabyose yaravuze ati: AnA 373.2

    “Nimwumve ijambo ry’Uwiteka ab’i Buyuda mwese, abanyura muri iri rembo bajya gusenga Uwiteka.’ Uwiteka Nyiringabo Imana ya Isirayeli ivuga itya iti ‘Nimugorore inzira zanyu n’ingeso zanyu, nanjye nzabaha gutura aha hantu.’ Ntimukiringire amagambo y’ibinyoma ngo muvuge muti ‘Urusengero rw’Uwiteka, urusengero rw’Uwiteka, urusengero rw’Uwiteka nguru.’ “Kuko nimugorora rwose inzira zanyu n’ingeso zanyu, mugasohoza imanza zitabera z’umuntu n’umuturanyi we, ntimubonerane umushyitsi n’impfubyi n’umupfakazi, ntimuvushirize amaraso atariho urubanza hano, ntimukurikire izindi mana zitabateza amakuba, ni bwo nzabaha gutura aha hantu, igihugu nahaye ba sogokuruza uhereye kera ukageza iteka ryose.” Yeremiya 7:2-7.AnA 373.3

    Kuba Uwiteka atarashakaga kubahana bigaragarizwa cyane muri aya magambo. Uwiteka ahagarika ibihano atanga kugira ngo yinginge abanga kwihana. “Uwiteka ugirira imbabazi no kutabera no gukiranuka mu isi” akunda cyane abana be bararagira; ashaka kubigisha inzira y’ubugingo buhoraho abinyujije mu nzira zishoboka zose. Yeremiya 9:24. Yakuye Abisirayeli mu buretwa kugira ngo bamukorere, We Mana y’ukuri kandi ihoraho yonyine. Nubwo bari barararagiye igihe kirekire mu mu gusenga ibigirwamana kandi bakaba bari barasuzuguye imiburo yabatumyeho, noneho yababwiye iby’ubushake ifite bwo kwigizayo igihano [yari yabageneye] nyamara ikabaha andi mahirwe yo kwihana. Yabagaragarije neza ko akaga kari kegereje gashobora kwigizwayo binyuze gusa mu kuvugururwa guhebuje k’umutima. Ibyirnigro bari barashyize ku rusengero no ku mihango yarukorerwagamo byari kuba iby’ubusa. Imigenzo n’imihango ntibyashoboraga guhongerera icyaha. Nubwo bavugaga ko ari ubwoko bw’Imana bwatoranyijwe, kuvugirurwa k’umutima n’ibyo umuntu akora mu mibereho ye byonyine ni byo byari kubakiza ingaruka zitajyaga kubura zo gukomeza kugoma.AnA 374.1

    Uko ni ko “mu midugudu y’u Buyuda no mu nzira z’i Yerusalemu” ubutumwa Yeremiya yatumwaga ku Buyuda bwari ubu ngo: “Nimwumve amagambo y’iri sezerano muyasohoze.” (ari yo mategeko yumvikana y’Uwiteka nk’uko yanditswe mu Byanditswe Byera.) Yeremiya 11:6. Ubu ni bwo butumwa Yeremiya yamamaje ubwo yari ahagaze mu mbuga y’urusengero mu ntangiriro z’ingoma ya Yehoyakimu.AnA 374.2

    Ibyabaye ku Bisirayeli uhereye mu minsi yo Kuvanwa mu Egiputa byongeye gusubirwamo mu ncamake. Isezerano Imana yari yaragiranye na bo ryari iri ngo: “Nimwumvira ijwi ryanjye nzaba Imana yanyu, namwe muzaba abantu banjye kandi mugendere mu nzira nabategetse zose, kugira ngo mubone ihirwe.” Iri sezerano ryari ryaragiye ryicwa incuro nyinshi kandi mu buryo bukojeje isoni. Abari ishyanga ryatoranyijwe “ntibarakumva haba no gutega amatwi, ahubwo bayobejwe n’imigambi yabo n’imitima yabo mibi inangiye, maze aho kujya imbere basubira inyuma.” Yeremiya 7:23,24.AnA 375.1

    Uwiteka yarabajije ati: “None se ubu bwoko bw’i Yerusalemu kuki bwasubiye inyuma bukagenderanirako, bagundira uburiganya bakanga kugaruka?” Yeremiya 8:5. Mu mvugo y’umuhanuzi, byatewe n’uko batari barumviye ijwi ry’Uwiteka Imana yabo kandi bakaba bari baranze gukosorwa. Soma Yeremiya 5:3. Yeremiya yararize ati: “Ukuri kuraheze kandi gushize mu kanwa kabo.” “Ni ukuri igishondabagabo kigurukira mu kirere kimenya ibihe byacyo, n’intungura n’intashya n’umusambi byitondera ibihe byabo byo kwimuka, ariko abantu banjye bo ntibazi amategeko y’Uwiteka.” “Mbese ibyo sinzabibahanira? Ni ko Uwiteka abaza. Mbese ubwoko nk’ubwo umutima wanjye ntiwabuhora ibyo?” Yeremiya 7:28; 8:7; 9:8. Igihe cyari kigeze ngo habeho kwinira mu mutima gukomeye. Igihe Yosiya yari akiri umwami wabo, abantu bari bafite ibyiringiro. Nyamara ntiyari akiriho ngo abashe kubingingira kuko yari yaraguye ku rugamba. Ibyaha by’ishyanga byari bigeze aho igihe cyo gusabirwa cyari cyararangiye. Uwiteka yaravuze ati: “Nubwo Mose na Samweli bampagarara imbere, umutima wanjye ntabwo nawerekeza kuri aba bantu. Ubankure mu maso bagende. Nibakubaza bati ‘Tujye he?’ Nawe uzababwire uti: ‘Uku ni ko Uwiteka avuze ngo: Abakwiriye gupfa bapfe, n’abakwiriye inkota barimbuzwe inkota, kandi abakwiriye inzara bicwe n’inzara, n’abakwiriye kujyanwa ari imbohe bagendeho imbohe.” Yeremiya 15:1,2.AnA 375.2

    Kwanga kumvira irarika ry’imbabazi Imana yabohererezaga byari kuzanira ishyanga ryanze kwihana ibihano byari byarageze ku bwami bw’amajyaruguru ya Isirayeli mu myaka ijana yari ishize. Noneho ubutumwa bari bohererejwe bwari ubu ngo: “Nimwanga kunyumvira ngo mugendere mu mategeko yanjye nabashyize imbere, kandi ngo mwumvire amagambo y’abagaragu banjye b’abahanuzi nabatumyeho, ndetse nazindukaga kare nkabatuma ariko mukanga kunyumvira, iyi nzu nzayihindura nk’i Shilo, uyu murwa nzawugira ikivume mu mahanga yose yo mu isi.” Yeremiya 26:4-6.AnA 376.1

    Abantu bari bahagaze mu mbuga y’urusengero bateze amatwi amagambo ya Yeremiya basobanukiwe neza iby’uko kuvuga kuri Shilo, ndetse no ku gihe mu minsi ya Eli ubwo Abafilisitiya bari baratsinze Isirayeli bagatwara isanduku y’isezerano ry’Imana.AnA 376.2

    Icyaha cya Eli cyari cyarashingiye ku kwirengagiza ibyaha abahungu be bakoreraga mu nshingano zera bari barahawe ndetse no kwirengagiza ibibi byari biganje mu gihugu cyose. Uko yirengagije gukosora ibyo bibi byari byarazaniye Isirayeli akaga gakomeye. Abahungu be bari baraguye ku rugamba, Eli ubwe yari yarapfuye, isanduku y’Imana yariyarakuwe muri Isirayeli, abantu ibihumbi mirongo itatu bari barishwe kandi ibyo byose bitewe n’uko icyaha cyari cyararetswe kigasagamba ntawe ugicyashye cyangwa ngo acyamagane. Isirayeli yari yaribwiriye ubusa ko nubwo bakora ibyaha, kuba isanduku y’Uwiteka iri muri bo bizababashisha gutsinda Abafilisitiya. Mu buryo nk’ubwo, mu gihe cya Yeremiya, abaturage b’Ubuyuda bizeraga ko kubahiriza imihango yo mu rusengero yashyizweho n’Imana badakebakeba byabarinda guhanirwa imigirire yabo mibi.AnA 377.1

    Mbega icyigisho ku bantu bafite imyanya y’ubuyobozimu itorero ry’Imana muri iki gihe! Mbega umuburo ukomeye ubararikira kugenza uko bikwiriye ibibi bisuzuguza uruhande rw’ukuri! Ni mutyo he kugira umuntu n’umwe uvuga ko yabikijwe amategeko y’Imana wishimagiza avuga ko imyitwarire igaragara inyuma agira ku mategeko y’Imana imukingira gushyira mu bikorwa ubutabera bw’Imana. Nimutyo he kugira n’umwe wanga gucyahirwa ikibi yakoze, cyangwa ngo ashinje abagaragu b’Imana kuba abanyamwete cyane mu gushishikarira kweza [itorero] mo imigirire mibi. Imana yanga icyaha irahamagarira abavuga ko bakurikiza amategeko yayo kwitandukanya n’icyaha cyose. Muri iki gihe kwirengagiza kwihana no kumvira bivuye ku mutima bizazanira abagabo n’abagore ingaruka zikomeye nk’izageze kuri Isirayeli ya kera. Hari urugero ntarengwa rugerwaho aho ibihano by’Uwiteka bidashobora guhagarikwa na mba. Guhinduka umusaka kwa Yelusalemu mu gihe cya Yeremiya ni umuburo ukomeye kuri Isirayeli yo muri iki gihe ko inama n’imiburo bahawe binyujijwe mu bikoresho byayo yitoranyirije bidashobora kwirengagizwa nta gihano gitanzwe.AnA 377.2

    Ubutumwa Yeremiya yagejeje ku batambyi na rubanda bwamukuririye kwangwa no kurwanywa na n’abantu benshi. Batey hejuru bamwagana baira bati: “Kuki wahanuye mu izina ry’Uwiteka uti ‘Iyi nzu izahinduka nk’i Shilo, n’uyu murwa uzaba umusaka udatuwemo?’ ” Abantu bose bakoranira kuri Yeremiya mu nzu y’Uwiteka.” Yeremiya 26:9. Abatambyi, abahanuzi b’ibinyoma ndetse na rubanda bamuhindukirirra bamurakariye we utarabashaga kubabwira ibintu ibintu byiza cyangwa ngo ahanure ibinyoma. Uko ni ko ubutumwa bw’Imana bwasuzuguwe n’umugaragu wayo agakangishwa urupfu.AnA 378.1

    Inkuru yerekeye amagambo ya Yeremiya yagejejwe ku bikomangoma byo mu Buyuda, maze bihuta biva mu ngoro y’umwami bijya ku rusengero kugira ngo biyumvire ukuri kw’ayo magambo. “Maze abatambyi n’abahanuzi babwira ibikomangoma na rubanda rwose bati “Uyu muntu akwiriye gupfa, kuko yahanuriye uyu murwa ibibi nk’uko mwabyiyumviye n’amatwi yanyu.” Yeremiya 26:11. Ariko Yeremiya ahagarara imbere y’ibikomangoma na rubanda rwose ashize amanga aravuga ati: “Uwiteka yantumye guhanurira iyi nzu n’uyu murwa amagambo yose mwumvise. Noneho nimutunganye inzira zanyu n’imirimo yanyu, kandi mwumvire ijwi ry’Uwiteka Imana yanyu, na we Uwiteka azareka ikibi yabavuzeho. Naho jye ngaho ndi mu maboko yanyu, mungirire uko mwibwira ko ari byiza kandi itunganye. Icyakora mumenye yuko nimunyica muzaba mwisize amaraso atariho urubanza, no kuri uyu murwa no ku baturage baho bose, kuko Uwiteka yabantumyeho koko kubabwira ayo magambo yose ngo munyumve.” Yeremiya 26:12-15.AnA 378.2

    Iyo umuhanuzi Yemiya aterwa ubwoba n’ibikangisho by’abantu bari mu myanya y’ubuyobozi, ubutumwa bwe ntibuba bwaragize umusaruro butanga, kandi aba yaratakaje ubuzima bwe. Nyamara ubutwari yatanganye uwo muburo ukomeye bwatumye abantu bamwubaha kandi butera ibikomangomba byo muri Isirayeli kumugirira impuhwe. Ibikomangoma byaganiriye n’abatambyi n’abahanuzi b’ibinyoma, bibereka uburyo ingamba zikomeye bafashe ari ubupfapfa, kandi amagambo y’ibikomangoma agira n’icyo ahindura mu ntekerezo za rubanda rwose. Uko ni ko Uwiteka yahagurukije abarengera umugaragu wayo.AnA 379.1

    Abakuru nabo bashyize hamwe bamagana icyemezo abatambyi bafashe cyerekeye urwo bakaniye Yeremiya. Bibukije ibya Mika wari warahanuye iby’ibihano bizagera kuri Yerusalemu avuga ati: “I Siyoni hazahingwa nk’umurima naho i Yerusalemu hazaba ibirundo by’imisaka, n’umusozi wubatsweho inzu y’Uwiteka uzaba nk’aharengeye hose ho mu ishyamba.” Kandi barabaza bati: “Hezekiya umwami w’u Buyuda n’ab’i Buyuda bose, mbese aho baramwishe? Ntimuzi ko Hezekiya yubashye Uwiteka, agasaba Uwiteka imbabazi maze Uwiteka akareka ikibi yabavuzeho? Twakwica uyu twaba twikoreye ishyano rikomeye, ryatugera ku bugingo.” Yeremiya 26:18,19.AnA 379.2

    Bitewe no kwinginga kw’abo bantu bakomeye, ubuzima bw’umuhanuzi Yeremiya bwararokowe nubwo benshi mu batambyi n’abahanuzi b’ibinyoma batashoboye kwihanganira ukuri kwabaciragaho iteka yari yavuze. Byari kubashimisha iyo babona yishwe azira [icyo bitaga] kwigomeka ku buyobozi.AnA 379.3

    Uhereye umunsi yahamagariwe ukageza ku iherezo ry’umurimo we, Yeremiya yahagaze imbere y’Ubuyuda ari nk’umunara n’igihome bitatsindwa n’umujinya w’umuntu. Uwiteka yari yaraburiye umugaragu we agira ati: “Kandi nzakugira inkike yubakishijwe imiringa ibe igihome gikingiye abo bantu, na bo bazakurwanya ariko ntibazakunesha, kuko ndi kumwe nawe ngo ngukize kandi nkurokore. Ni ko Uwiteka avuga. Nzakurokora nkuvane mu maboko y’abanyabyaha, kandi nzagukiza amaboko y’abateye ubwoba.” Yeremiya 15:20,21.AnA 380.1

    Muri kamere ye, Yeremiya yarangwagagucisha make no gutinya. Yifuzaga amahoro n’umutuzo mu buzima bw’ahanti hitaruye kandi hatuje aho atabaga akeneye kubona gukomeza kwinangira kw’ishyanga rye yakundaga. Umutima we wari wuzuye intimba kubwo kurimbuka kuzanwa n’icyaha. Yarize agira ati: “Ye baba we, icyampa umutwe wanjye ukabamo iriba ry’amazi, n’amaso yanjye akaba isōko y’amarira kugira ngo ndire ku manywa na nijoro, ndirire abantu banjye bishwe!” Yeremiya 9:1,2.AnA 380.2

    Yahamagariwe kwihanganira gukwenwa kuzuyemo ubugome. Umutima we wari woroshye wagiye wahuranywa n’imyambi yo kugirwa urw’amenyo yagirirwaga n’abasuzuraga ubutumwa bwe kandi bagahindura ubusa umutwaro wari umuremereye w’uko bahinduka. Yaravuze ati: “Nahindutse urw’amenyo mu bwoko bwanjye bwose, bangize indirimbo umunsi wose.” “Ayii Uwiteka, waranshutse nemera gushukwa! Undusha amaboko ni cyo gituma untsinda, mpindutse urw’amenyo umunsi wose, umuntu wese aranseka.” “Incuti zanjye zose ziranyubikiye zireba icyo nsitaraho ngo zindege ziti: “Nimumurege natwe tuzamurega.” Baravuga bati: “Ahari azemera gushukwa tubone uburyo bwo kumutsinda, maze tubimuhore.” Amaganya 3:14; Yeremiya 20:7, 10.AnA 380.3

    Ariko umuhanuzi udahemuka yakomezwaga buri munsi kugira ngo yihangane. Yaravuze ati: “Ariko Uwiteka ari kumwe nanjye, ameze nk’intwari iteye ubwoba. Ni cyo gituma abandenganya bazasitara kandi ntibazatsinda, bazamwara cyane kuko batagenje nk’abafite ubwenge, kandi bazakorwa n’isoni zitazibagirana iteka ryose.” “Nimuririmbire Uwiteka, mumuhimbarize kuko yarokoye ubugingo bw’umwinazi mu maboko y’inkozi z’ibibi.” Yeremiya 20:11,13.AnA 381.1

    Ibyo Yeremiya yanyuzemo mu minsi y’ubuto bwe ndetse no mu myaka yakurikiyeho y’umurimo we, byamwigishije icyigisho ko “inzira y’umuntu itaba muri we, ntibiri mu muntu ugenda kwitunganiriza intambwe ze.” Yize gusenga ati: “Uwiteka, umpane ariko bitarenze urugero, ntumpanishe umujinya kugira ngo utantsemba.” Yeremiya 10:23, 24.AnA 381.2

    Igihe yahamagarirwaga kunywa ku gikombe cyo kurenganywa n’umubabaro, ndetse n’igihe yageragezwaga mu murimo we yaravugaga ati: “Imbaraga zanjye no kwiringira kwanjye nari mfite ku Uwiteka, birashize.” Yibutse ineza Imana yamugiriye maze avugana intsinzi ati: “Imbabazi z’Uwiteka ni zo zituma tudashiraho, Kuko ibambe rye ritabura. Zihora zunguka uko bukeye, umurava wawe ni munini. Umutima wanjye uravuga uti: “Uwiteka ni we mugabane wanjye, ni cyo gituma nzajya mwiringira.” Uwiteka abereye mwiza abamutegereje, n’ubugingo bw’umushaka. Ni byiza ko umuntu yiringira, ategereje agakiza k’Uwiteka atuje.” Amaganya 3:18, 22-26.AnA 381.3

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents