Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents

ABAHANUZI N’ABAMI

 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    IGICE CYA 4 — Ingaruka zo gucumura/kutumvira (Transgression)

    Impamvu iza ku ruhembe rw’imbere mu mpamvu z’ingenzi zateye Salomo kwaya umutungo no gukandamiza, ni uko yaretse gukomeza no gushimangira umwuka wo kwitanga.AnA 49.1

    Igihe Mose yabwiriraga Abisirayeli itegeko ry’Imana munsi y’umusozi wa Sinayi ati: “Kandi bandemere ubuturo bwera, nture hagati muri bo,” igisubizo cy’Abisirayeli kuri iri tegeko cyaherekejwe n’impano zari zikenewe. “Haza umuntu wese utewe umwete n’umutima we, uwemejwe na wo wese, bazana amaturo batura Uwiteka.” (Kuva 25:8; 35:21). Inyubako y’ubuturo bwera yasabaga imyiteguro ikomeye kandi myinshi. Hari hakenewe ibikoresho bihenze kandi by’agaciro, ariko Uwiteka yemeye gusa amaturo atanganwe ubushake. Itegeko Mose yasubiriyemo iteraniro ry’Abisirayeli ni iri ngo: “Bwira Abisirayeli banture amaturo; umuntu wese wemezwa n’umutima we azaba ari we mwakira ituro antura.” (Kuva 25:8). Kwiyegurira Imana ndetse n’umwuka wo kwitanga ni byo byari byasabwaga bwa mbere kugira ngo hubakwe ubuturo bw’Imana Isumbabyose.AnA 49.2

    Irarika nk’iryo rihamagarira abantu kwitanga ryabayeho igihe Dawidi yeguriraga umuhungu we Salomo inshingano yo kubaka inzu y’Uwiteka. Dawidi yabajije imbaga y’abantu bari bateranye ati: “Nuko rero uyu munsi ni nde wemeye kwitanga ku Uwiteka?” (1Ngoma 29:5). Uko guhamagarirwa kwitanga no gukorera ubushake byagombaga guhora bizirikanwa n’abakoraga umurimo wo kubaka ingoro y’Imana.AnA 50.1

    Kugira ngo ihema ry’ibonaniro ryo mu butayu ryubakwe, abantu batoranyijwe bahawe n’Imana ubushobozi n’ubwenge bwihariye. “Mose abwira Abisirayeli ati: ‘Dore, Uwiteka yahamagaye mu izina Besaleli . . . wo mu muryango wa Yuda; amwuzuza umwuka w’Imana ngo agire ubwenge bwo guhimba n’ubwo gutora n’ubuhanga n’ubukorikori bwose, . . . . kandi yamushyize mu mutima kwigisha abandi, we na Ohodiyabu mwene Ahisamaki, wo mu muryango wa Dani. Abo yujuje imitima yabo ubuhanga bwo gukora ubukorikori bwose bw’umukebyi w’amabuye n’ubw’umukozi w’umunyabwenge n’ubwo kudoda amabara y’imikara ya kabayonga n’ay’imihengeri n’ay’imihemba n’ay’ibitare byiza n’ubwo kubohesha imyenda ubudodo bw’igiterane cy’izo nzigo n’ubw’abakoresha ubuhanga bwose n’ubw’abahimba imirimo myiza yose. Besaleli na Oholiyabu bakorane n’umuhanga wese Uwiteka yashizemo ubuhanga n’ubwenge bwo kurema ibikoreshwa imirimo y’ubwo butoro bwera byose, bareme ibyo Uwiteka yategetse byose.” Kuva 35:30-35; 36:1. Intumwa z’ijuru zakoranye n’abahanga Imana ubwayo yari yatoranyije.AnA 50.2

    Abakomoka kuri abo bahanga nabo barazwe kuri izo mpano zahawe abakurambera babo ku rwego rukomeye. Hashize igihe kirekire abo Bisirayeli bo mu muryango wa Yuda n’uwa Dani aria bantu bicisha bugufi kandi batikanyiza; ariko buhoro buhoro ndetse mu buryo butagaragara baje gutakaza komatana n’Imana n’ubushake bwo kuyikorera batikanyiza. Basabaga ibihembo bihanitse ku mirimo bakoraga bitewe n’ubuhanga bwabo buhanitse bari bafite mu bukorikori. Rimwe na rimwe ibyo basabaga barabihabwaga, ariko akenshi babonaga akazi mu mahanga yari abakikije. Mu mwanya wo kurangwa n’umwuka mwiza w’ubwitange waranze ba sekuruza, bakujije umwuka wo kwifuza, no kurarikira byinshi biruseho. Kugira ngo bahaze ibyifuzo byabo kwikubira, bakoreshaga ubuhanga bahawe n’Imana mu mirimo bakoreraga abami b’abapagani, ndetse bagakoresha impano zabo mu kunoza imirimo yasuzuguzaga Umuremyi wabo.AnA 51.1

    Abo bantu ni bo Salomo yashatsemo umunyabukorikori mukuru wo guhagarikira inyubako y’ingoro y’Imana ku musozi Moriya. Ubusobanuro buhagije bwahawe Umwami mu nyandiko ku birebana n’umugabane wose w’inyubako yera; kandi yagombye kuba yarashatse Imana afite kwizera akayisaba abafasha bitanze bajyaga guhabwa ubuhanga budasanzwe bwo gukora umurimo wasabwaga uko bikwiriye. Ariko Salomo ntiyakoresheje aya mahirwe ngo yizere Imana. Yatumye ku mwami w’i Tiro ati: “Nuko none unyoherereze umugabo w’umuhanga, uzi gukora iby’izahabu n’ifeza n’imiringa n’ibyuma n’imyenda y’imihengeri . . . kugira ngo abane n’abagabo b’abahanga turi kumwe i Buyuda n’i Yerusalemu.” 2 Ngoma 2:7.AnA 51.2

    Umwami w’i Fowenisiya yamusubije yohereza uwitwa Hiramu, “umwana w’umugore wo muri bene Dani, na se yari umugabo w’i Tiro.” (2 Ngoma 2:14). Ku ruhande rwa nyina umubyara, Hiramu yakomokaga mu muryango wa Oholiyabu, kandi hari hashize imyaka amagana menshi uyu Oholiyabu ahawe n’Uwiteka ubwenge bwihariye bwo kubaka ihema ry’ibonaniro igihe ryubakwaga.AnA 52.1

    Uko ni ko ku isonga ry’abakozi ba Salomo hashyizwe umuntu utaraterwaga umwete n’icyifuzo kidashingiye ku kwikanyiza cyo gukorera Imana. Yakoreraga Mamuni, imana y’iyi isi. Ubuzima n’imibereho ye yose byari bigizwe n’amahame yo kwikunda.AnA 52.2

    Ubuhanga bwa Hiramu budasanzwe bwatumye ahembesha umushahara wo hejuru, kandi amahame mabi yari amurimo yaje kwemerwa na bagenzi be buhoro buhoro. Uko bakoranaga nawe buri munsi, baje gutwarwa n’igitekerezo cyo kugereranyaga ibihembo bye n’ibyabo, maze batangira gutakaza kamere yera y’umurimo wabo. Umwuka wo kwitanga wabavuyemo maze bimika kurarikira. Ingaruka yaje kuba gusaba kongerwa ibihembo, maze birakorwa.AnA 52.3

    Uwo mwuka mubi wakoraga waje kwinjira mu mashami yose y’umurimo w’Imana, kandi ukwira hose mu bwami. Ibihembo byo hejuru abakozi basabaga kandi bakabihabwa byateye benshi kubaho mu buzima buhenze basesagura kandi baya. Abakire bakandamizaga abakene; umwuka wo kwitanga wari hafi gushira mu bantu. Mu ngaruka zaje gukurikiraho nyuma zivuye kuri iyo mikorere harimo imwe mu mpamvu z’ingenzi z’ubuhakanyi bukomeye bwa Salomo wigeze kubarwa mu banyabwenge bahebuje abandi bigeze kuba mu isi.AnA 52.4

    Itandukaniro rikomeye riri hagati y’umwuka n’impamvu byakoreshaga abantu bubatse ihema ryo mu butayu n’abubatse urusengero rwa Salomo bifite icyigisho cyimbitse bitwigisha. Kwishakira inyungu kwaranze abubatsi b’urusengero kugaragarira mu kwikunda kuganje mu isi muri iki gihe. Umwuka wo kurarikira no kwifuza umwanya wo hejuru n’umushahara munini uboneka hose. Gukorana ubushake no kwitanga unezerewe byaranze abakozi bubatse ihema ry’ibonaniro bigaragara hake cyane. Nyamara uyu ni wo mwuka wagombye gukoresha abayoboke ba Yesu Kristo. Umwami wacu wo mu ijuru yatanze urugero rw’uburyo abigishwa be bagomba gukora. Abo yategetse ati: “nimunkurikire, nzabagire abarobyi b’abantu” (Matayo 4:19), ntiyabasezeraniye umushahara runaka nk’igihembo ku murimo bagombaga gukora. Bagombaga gufatanya nawe kwiyanga no kwitanga.AnA 53.1

    Ntitugomba gukora kubera umushahara duhabwa. Impamvu idutera gukorera Imana ntikwiriye kurangwamo kwishakira inyungu. Kwiyanga no kwitanga byahoze kandi bizahora ari icyangombwa cy’ikubitiro kiranga umuntu ukora umurimo wemerwa [n’Imana]. Umwami n’Umukiza wacu ntashaka ko hagira n’akadodo na kamwe ko kwikanyiza (kwikunda) gakoreshwa mu murimo we. Mu mirimo yacu, tugomba gukoresha ubwenge, ubuhanga n’ubushishozi nk’ubwo Imana yasabye ku bubatsi b’ihema ry’ibonaniro. Ariko mu byo dukora byose tugomba kwibuka ko impano zihebuje izindi cyangwa imirimo ihebuje indi byemerwa n’Imana igihe gusa inarinjye ishyizwe ku gicaniro, ikaba igitambo kizima gikongorwa.AnA 53.2

    Ukundu kuyoba umwami Salomo yagize atandukiriye amahame atunganye kandi kwateje kugwa kwe, ni ukwemerera igishuko cyamujyanye ku kwiha ikuzo rikwiriye Imana yonyine.AnA 53.3

    Guhera umunsi Salomo yahabwaga umurimo wo kubaka ingoro y’Imana ukageza igihe yuzuriye, umugambi nyakuri yari afite wari uwo “kubakira izina y’Uwiteka Imana ya Isirayeli inzu.” 2 Ngoma 6:7. Uyu mugambi wazirikaniwe imbere y’imbaga y’Abisirayeli yari iteranye igihe beguriraga Uwiteka ingoro. Mu isengesho rye, umwami Salomo yazirikanye ko Uwiteka yari yaravuze ati: “niho nzashyira izina ryanjye” (2Abami 21:4).AnA 54.1

    Umwe mu migabane ikora ku mutima yo mu isengesho Salomo yasenze yegurira Imana Ingoro yayo, ni aho yatakambiye Uwiteka asabira abanyamahanga bajyaga guturuka mu bihugu bya kure bazanywe no kumenya byinshi ku Mana yari yaramamaye mu mahanga. Umwami yarasenze ati: “Kuko batazabura kumva bavuga izina ryawe rikuru n’amaboko yawe akomeye, n’ukuboko kwawe kwagirije.” Salomo yasabiye umunyamahanga wese uzaza kuramya Uwiteka ati: “Nuko ujye wumva, . . . umarire uwo munyamahanga ibyo agutakambira byose, bitume amoko yose yo mu isi amenya izina ryawe, akubahe nk’uko ubwoko bwawe bwa Isirayeli bukubaha, kandi bamenye yuko iyi nzu nubatse yitwa iy’izina ryawe” 1Abami 8:42,43.AnA 54.2

    Mu kurangiza uwo muhango, Salomo yakanguriye Abisirayeli kuba indahemuka n’abanyakuri ku Mana, “kugira ngo amoko yose yo mu isi amenye ko Uwiteka ari we Mana nta yindi.” 1Abami 8:60.AnA 54.3

    Ukomeye kuruta Salomo ni we wari warakoze igishushanyombonera cy’urusengero; kandi ubwenge n’ikuzo by’Imana byagaragaye muri rwo. Abatari babisobanukiwe, bashimaga Salomo bakanamusingiza bibwira ko ari we watekereje kandi akubaka urwo rusengero; ariko umwami we nta cyubahiro icyo ari cyo cyose yiyerekezagaho ko ari we warutekereje cyangwa ngo arwubake.AnA 54.4

    Uko ni ko byari bimeze ubwo Umwamikazi w’i Sheba yazaga gusura Salomo. Uwo mwamikazi yumvise ubwenge bwa Salomo n’ubwiza butangaje bw’ingoro yubatse, yiyemeje kuza “azanywe no kumubaza ibinaniranye, amugererageza” no kugira ngo yirebere imirimo itangaje ye. Yakoze urugendorurerure aje i Yerusalemu aza ashagawe n’abagaragu benshi cyane bafite ingamiya zihetse “imibavu n’izahabu nyinshi cyane n’amabuye y’igiciro cyinshi.” “Ageze kuri Salomo, amurondorera ibyari mu mutima we byose.” Bavuganye iby’amayobera ari mu byaremwe; maze Salomo amwigisha iby’Imana yaremye ibiriho, Umuremyi ukomeye utuye mu ijuru risumba ayandi kandi utegeka bose. “Salomo amusobanurira ibyo yamubajije byose, nta kintu cyasobye Salomo atamusobanuriye.” 1Abami 10:1-3; 2 Ngoma 9:1, 2.AnA 55.1

    “Nuko umugabekazi w’i Sheba abonye ubwenge bwa Salomo bwose n’inzu yubatse, . . . arumirwa, bimukura umutima. Abwira umwami ati: ‘Inkuru numviye mu gihugu cyanjye z’ibyo wakoze n’iz’ubwenge bwawe zari iz’ukuri. Ariko sinabyemera kugeza ubwo niyiziye, nkabyibonera n’ayanjye maso; kandi nsanze ibyo batambwiye birenze ibyo bambwiye, ubwenge bwawe n’ubutunzi bwawe bisumba uko nabyumvise. Hahirwa abantu bawe, aba bagaragu bawe barahirwa, bakwibera imbere iminsi yose, bakumva ubwenge bwawe.” 1Abami 10:4-8; 2 Ngoma 9:3-6.AnA 55.2

    Umugabekazi w’i Sheba arangije gusura yari yamaze kwigishwa rwose na Salomo ibyerekeye isoko y’ubwenge bwe no kugubwa neza kwe ku buryo byamuteye noneho kudasingiza umuntu ahubwo aravuga ati: “Uwiteka Imana yawe ihimbazwe, yakwishimiye ikakwicaza ku ntebe y’ubwami bwa Isirayeli; kuko Uwiteka yakunze Abisirayeli iteka ryose, ni cyo cyatumye akwimika, ngo uce imanza zitabera.” 1Abami 10:9. Icyo ni cyo Imana yashakaga ko abantu bose bamenya. Kandi igihe “abami bo mu isi bose bashakaga kureba Salomo ngo bamenye ubwenge Iman yashyize mu mutima we” (2Ngoma 9:23), Salomo yamaze igihe yubahisha Imana abinyujije mu kubereka ko ari Yo Muremyi w’isi n’ijuru, Umutegeka w’isanzure, akaba na Nyirubwenge bwose.AnA 55.3

    Iyo Salomo akomeza kwicisha bugufi mu mutima we agakura intekerezo z’abantu kuri we ahubwo akazerekeza ku Mana yamuhaye ubwenge, ubutunzi n’icyubahiro, mbega uburyo byari kumuhesha amateka meza! Ariko nubwo ibyanditswe bivuga imico myiza yamuranze, binatanga ubuhamya nyakuri ku kugwa kwe. Amaze kuzamurwa akagera ku rwego ruhebuje izindi gukomera ndetse akikijwe n’impano z’ubukungu, Salomo yararenzwe, atakaza gukomera maze aragwa. Kubera guhora asingizwa n’abantu b’isi, amaherezo ntiyashoboye gutsinda uko gushimagizwa. Ubwenge yari yarahawe kugira ngo aheshe ikuzo uwabumuhaye, bwaje kumwuzuza ubwibone. Amaherezo yaje kwemerera abantu kumwamamaza ko ari we ukwiriye gusingirizwa ubwiza butagerwa bw’inyubako yari yaratekerejwe kandi ikubakirwa icyubahiro cy’ “izina ry’Imana ya Isirayeli.”AnA 56.1

    Uku ni ko ingoro ya Yehova yaje kumenyekana mu mahanga yose ko ari “ingoro y’umwami Salomo.” Umuntu yari yarihaye ikuzo rifitwe n’Imana “Isumba abakuru ubukuru.” Umubwiriza 5:8. Ndetse n’uyu munsi ingoro Salomo ubwe yavuzeho ati: “iyi nzu nubatse, yitwa iy’izina ryawe” (2Ngoma 6:33), akenshi abantu ntibavuga ko ari ingoro ya Yehova ahubwo bavuga ko ari iya Salomo.AnA 56.2

    Nta kundi umuntu yagaragaza intege nke bikomeye kurenza kwemerera abantu kumuha ikuzo kubw’impano Ijuru ritanga. Umukristo nyakuri azagira Imana nyambere mu buzima bwe ndetse ibe ihebuje muri byose. Nta migambi yo kurarikira izacogoza urukundo akunda Imana; ahubwo adakebakeba kandi adacogora azatuma icyubahiro gihabwa Se wo mu ijuru. Igihe turi indahemuka mu kwerereza izina ry’Imana, ni ho imbaraga zidukoresha zigengwa nayo, maze tukabashishwa gukuza imbaraga z’iby’umwuka n’iz’ubwenge.AnA 56.3

    Yesu, Umwami wavuye mu ijuru, yahoraga yerereza izina rya Se wo mu ijuru. Yigishije abigishwa se gusenga atya ati: “Data wa twese uri mu ijuru, Izina ryawe ryubahwe.” (Matayo 6:9). Kandi ntibagombaga kwibagirwa aya magambo ngo “kuko ubwami n’ubushobozi n’icyubahiro ari ibyawe” (Matayo 6:13). Uko ni ko Umuvuzi w’ikirenga yigengesereye agakura intekerezo z’abantu kuri we ubwe ahubwo akazerekeza ku Isoko y’imbaraga ze, ku buryo ubwo iyo mbaga yari itangaye yabonaga “ibiragi bivuga, ibirema ari bizima, abacumbagira bagenda, n’impumyi zireba,” ntibamuhimbaje ahubwo “bahimbaje Imana y’Abisirayeli.” Matayo 15:31.AnA 57.1

    Mu isengesho ritangaje Kristo yasenze mbere y’uko abambwa, yaravuze ati: “Nakubahishije mu isi.” Yaringinze ati: “Ubahiriza Umwana wawe, ngo Umwana akubahishe.” “Data ukiranuka, ab’isi ntibakumenye, ariko jyewe narakumenye, n’aba na bo bamenye ko ari wowe wantumye. Nabamenyesheje izina ryawe, kandi nzaribamenyesha ngo urukundo wankunze rube muri bo, nanjye mbe muri bo.” Yohana 17:1, 4, 25, 26.AnA 57.2

    “Uwiteka avuga atya ati: ‘Umunyabenge ye kwirata ubwenge bwe, n’intwari ye kwirata ubutwari bwayo, umutunzi ye kwirata ubutunzi bwe; ahubwo uwirata yirate ibi, yuko asobanukiwe, akamenya yuko ari jye Uwiteka, ugirira imbabazi no kutabera no gukiranuka mu isi: kuko ibyo ari byo nishimira. Ni ko Uwiteka avuga.” Yeremiya 9:23, 24.AnA 57.3

    “Nzashimisha izina ry’Imana indirimbo:
    Nzayihimbarisha ishimwe ry’ibyo yankoreye.”
    AnA 57.4

    “Mwami wacu, Mana yacu, ukwiriye guhabwa icyubahiro no guhimbazwa n’ubutware koko . . .”AnA 57.5

    “Mwami, Mana yanjye,
    Nzagushimisha umutima wanjye wose,
    Nzahimbaza izina ryawe iteka ryose.”

    “Mufatanye nanjye guhimbaza Uwiteka,
    Dushyirane hejuru izina rye.” Zaburi 69:31; Ibyahishuwe 4:11, Zaburi 86:12; 34:4.
    AnA 58.1

    Kwinjizwa kw’amahame ateshura abantu ku mwuka wo kwitanga kandi akaganisha ku kwiha ikuzo, kwaje gukurikirwa n’ukundi kugoreka umugambi Imana yari ifitiye Isirayeli mu buryo bukomeye. Umugambi w’Imana wari uko ubwoko bwayo buba umucyo w’isi. Umucyo w’amategeko yayo wagombaga kumurika ubaturutseho ugaragarira mu byo bakoraga mu mibereho yabo. Kugira ngo uyu mugambi usohozwe, Imana yari yaratumye ishyanga ryatoranyijwe ritura ku mahuriro y’inzira zavaga mu mahanga yose yo ku isi.AnA 58.2

    Mu gihe cya Salomo ubwami bwa Isirayeli bwaragutse buva i Hamati mu majyaruguru bugera ku gihugu cya Egiputa mu majyepfo, kandi buhera ku Nyanja ya Mediterane bugera ku ruzi rwa Efurate. Ako karere kose k’ubwami bwa Isirayeli kari kanyuzemo inzira ngari nyinshi zakoreshwaga n’abacuruzi, kandi abacuruzi bakoreshaga ingamiya bavuye mu bihugu bya kure bahoraga banyuranamo muri ako karere. Uko ni ko Salomo n’abaturage be bahawe amahirwe yo guhishurira abantu bo muhanga yose imico y’Umwami w’abami, no kubigisha kumwubaha no kumwumvira. Ubwo bumenyi bwagombaga kugezwa ku batuye isi bose. Kubwo kwigisha gahunda y’ibitambo, Kristo yagombaga kwererezwa imbere y’amahanga kugira ngo abantu bose bari kumwizera babeho.AnA 58.3

    Kubera gushyirwa ku buyobozi bw’ishyanga ryari ryarashyiriweho kuba umuco umurikira amahanga yariarikikije, Salomo yagombye kuba yarakoresheje ubwenge n’ubushobozi Imana yamuhaye agashyiraho kandi akayobora gahunda ikomeye yo kumurikira abatari bazi Imana n’ukuri kwayo. Iyo biba bityo, imbaga y’abantu benshi iba yarayobowe ku kumvira amategeko y’Imana, Isirayeli iba yararinzwe ibibi byakorwaga n’abapagani, kandi Umwami nyiri ikuzo aba yarubashywe bikomeye. Ariko Salomo yateshutse rwose ku mugambi we ukomeye. Yananiwe gukoresha neza amahirwe atangaje yari afite yo kumurikira abantu bahoraga banyura mu gihugu cye cyangwa bagatinda mu mijyi minini.AnA 58.4

    Umwuka w’ivugabutumwa Imana yari yarashyize mu mutima wa Salomo ndetse no mu mitima y’Abisirayeli bose nyakuri wasimbuwe n’umwuka w’ubucuruzi. Amahirwe yatangwaga no gukorana n’amahanga menshi yakoreshejwe mu kwishakira gukomera. Salomo yashatse uko akomeza umwanya we mu bya politiki akoresheje kubaka imijyi ikomeye ku marembo y’inzira abacuruzi banyuramo. Yasannye umujyi wa Gezeri, wari hafi y’i Yopa kandi wari ku muhanda wahuzaga Misiri na Siriya. Yanasanye Beteroni yari iherereye mu burengerazuba bwa Yerusalemu kandi yanyuragamo inzira ngari yaturukaga muri Yudeya rwagati ikerekeza i Gezeri ikagana ku nkengero z’inyanja. Yasannye Megido yari iherereye ku nzira y’amafarashi yavaga i Damasiko yerekeza mu Misiri, n’iyavaga i Yerusalemu yerekeza mu majyaruguru, kandi “yubaka n’i Tadumori mu butayu” (2Ngoma 8:4), ku nzira y’abagenzi bavaga mu burasirazuba. Iyo mijyi yose yari yubakitse bikomeye. Inyungu nyinshi mu by’ubucuruzi bwakorerwaga mu isoko ryari ku mpera ya ruguru y’Inyanja Itukura zaje kongerwa binyuze mu “kubakisha amato muri Esiyoni-Geberi . . ., icyambu cyo ku Nyanja Itukura, mu gihugu cya Edomu.” Abasare batojwe neza bavuye i Tiro n’abakozi ba Salomo ni bo batwaraga ayo mato mu rugendo “bakajya mu gihugu cya Ofiri bakahakura izahabu,” “bakahavana n’ibiti by’indobanure n’amabuye y’agaciro.” 1Abami 9:26, 28; 10:11.AnA 59.1

    Inyungu z’umwami ndetse na benshi mu byegera bye zariyongereye cyane, ariko se byari byatwaye ikiguzi kingana gite! Bitewe n’umururumba no kutareba kure by’abari bararagijwe amagambo y’ubwenge avuye ku Mana, abantu batabarika banyuraga mu nzira nyabagendwa [zo mu bwami bwa Salomo] ntibabashishijwe kumenya Yehova.AnA 60.1

    Ibyo Salomo yakoze bihabanye cyane n’ibyo Yesu yakoze igihe yari kuri iyi si. Nubwo Umukiza yari afite “ububasha bwose,” ntabwo yigeze akoresha ubu bubasha ngo yiheshe ikuzo no gukomera. Nta gitekerezo cyo kwigarurira isi n’icyo gukomera kw’ab’isi cyigeze cyangiza ugutungana k’umurimo Yesu yakoreraga inyokomuntu. Ubwe yaravuze ati: “Ingunzu zifite inyobo, n’ibiguruka mu kirere bifite ibyari, ariko Umwana w’umuntu ntafite aho kurambika umusaya.” (Matayo 8:20). Abitabye irarika ryo muri iki gihe maze bakaba barinjiye mu murimo wa Kristo, Umukoresha Mukuru, bakwiriye kwiga neza uburyo yakoreshaga. Yakoreshaga amahirwe yo kuba mu mihanda migari nyabagendwa.AnA 60.2

    Mu ngendo yakoraga ajya hirya no hino, Yesu yabaga i Kaperinawumu haje kumenyekana ko ari ho “iwabo.” Matayo 9:1. Kaperinawumu yari iherereye ku nzira nyabagendwa yaturukaga i Damasiko yerekeza i Yerusalemu no mu Misiri ndetse ikagera ku Nyanja ya Mediterane. Kaperinawumu yari izwi neza ko ari yo cyicaro cy’umurimo w’Umukiza. Abantu baturutse mu bihugu byinshi banyuraga muri uwo mudugudu cyangwa bakawutindamo baharuhukira. Aho niho Yesu yahuriraga n’abantu bo mu mahanga yose, bo mu nzego zose, bityo inyigisho ze zikajyanwa mu bindi bihugu ndetse no mu miryango myinshi. Kubera gukoresha ubwo buryo abantu bakangukiye kwiga ubuhanuzi bwerekezaga kuri Mesiya, maze intekerezo z’abantu bazihanga Umukiza, bityo umurimo we ugezwa ku batuye isi.AnA 60.3

    Muri iki gihe cyacu, amahirwe yo guhura n’abagabo n’abagore bo mu nzego zose ndetse no mu bihugu byinshi ni menshi cyane ugereranyije no mu gihe cy’Abisirayeli. Imihanda migari nyabagendwa yiyongereye incuro zisaga igihumbi.AnA 61.1

    Nk’uko Kristo yabigenzaga, muri iki gihe intumwa z’Imana Isumbabyose zikwiriye gukorera cyangwa guhagarara muri iyo mihanda migari nyabagendwa, aho zishobora guhura n’imbaga y’abantu benshi bagenda bava mu turere twose tw’isi. Izi ntumwa zizahisha inarinjye mu Mana, maze nk’uko Kristo yabigenzaga zibibe imbuto y’ubutumwa bwiza, zigeze ku bandi ukuri kw’agaciro kenshi kw’Ibyanditswe Byera ari ko kuzashinga imizi mu bwenge n’umutima, maze kwere ubugingo buhoraho.AnA 61.2

    Hari ibyigisho bikomeye twigira ku gutsindwa kw’Abisirayeli mu myaka y’igihe umuyobozi wabo ndetse na rubanda bateshukaga ku mugambi wabo ukomeye bari barahamagariwe gusohoza. Uko baba ari abanyantege nke kose, ndetse kugeza ubwo baba baratsinzwe, Isirayeli y’Imana muri iki gihe, abahagarariye ijuru ari bo bagize itorero nyakuri rya Kristo, bagomba kugira imbaraga, kuko ari bo bahawe inshingano yo kurangiza umurimo wahawe umuntu, ndetse no guteguriza umunsi w’ingororano ziheruka. Nyamara kandi imbaraga zarwanyije Isirayeli igihe Salomo yari ku ngoma zigomba kurwanywa no muri iki gihe. Imbaraga z’umwanzi wo gukiranuka ziratugose bikomeye; nyamara dushobora kugera ku ntsinzi gusa kubw’imbaraga y’Imana. Urugamba ruri imbere yacu rudusaba gukoresha umwuka wo kwiyanga, rudusaba kutiyiringira ndetse no kwishingikiriza ku Mana yonyine, no gukoresha neza amahirwe yose tugira yo gukiza imitima. Imigisha y’Imana izagera ku bagize itorero ryayo igihe bazajya mbere bashyize hamwe, bagahishurira isi yibereye mu mwijima w’ikinyoma ubwiza bw’ubutungane nk’uko bugaragarira mu mwuka wo kwitanga nk’uwa Kristo, mu guhesha ikuzo Imana aho kuriha umuntu, ndetse no mu murimo wuje urukundo no kudacogora bakorera abantu bakeneye cyane imigisha ikomoka mu butumwa bwiza.AnA 61.3

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents