Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents

ABAHANUZI N’ABAMI

 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    IGICE CYA 6 — UBWAMI BUGABANYWA MO KABIRI

    “Nuko Salomo aratanga, asanaga ba sekuruza, bamuhamba mu mudugudu wa se Dawidi;maze umuhungu we Rehobowamu yima ingoma ye.”1Abami 11:43.AnA 73.1

    Hashize igihe gito yimye ingoma, Rehobowamu yagiye i Shekemu, aho Abisirayeli bo mumiryango yose bagombaga kumwimikira nk’umwami wabo. “Rehobowamu ajya i Shekemu, kuko ariho Abisirayeli bose bari bagiye kumwimikira.” 2Ngoma 10:1.AnA 73.2

    Mu bari baje i Shekemu harimo Yerobowamu mwene Nebati. Uyu Yerobowamu ni we mu gihe cy’ingoma ya Salomo wari waramenyekanye ko ari “umugabo w’amaboko w’intwari,” kandi ni nawe umuhanuzi Ahiya w’i Shilo yari yaragejejeho ubutumwa buteye ubwoba buvuga buti: “Dore nzatanyaguza ubwami mbukuye mu maboko ya Salomo, nguhe imiryango cumi.” 1Abami 11:28, 31.AnA 74.1

    Imana ibinyujije mu muhanuzi wayo yari yarabwiye Yerobowamu yeruye, imubwira ko bizaba ngombwa ubwami bukagabanywamo kabiri. Imana yari yaravuze ko iri gabanywa rigomba kubaho muri aya magambo ati: “Kuko banyimūye bakaramya Ashitoreti ikigirwamanakazi cy’Abasidoni, na Kemoshi ikigirwamana cy’Abamowabu, na Milikomu ikigirwamana cy’Abamoni, ntibagendere mu nzira zanjye, ngo bakore ibitunganye mu maso yanjye, bitondera amateka n’amategeko yanjye nk’uko se Dawidi yagenzaga.” 1Abami 11:33.AnA 74.2

    Yerobowamu yari yarabwiwe ko ubwami butagombaga kugabanywa mbere y’uko ingoma ya Salomo ihanguka. Uwiteka yari yaravuze ati: “Ariko sinzamunyaga ubwami bwose, ahubwo nzamukomeza abe umwami iminsi yose akiriho, kuko ngiriye umugaragu wanjye Dawidi nitoranyirije, kandi yitonderaga amateka n’amategeko yanjye. Ariko nzanyaga umuhungu we ubwo bwami mbuguhe, ari bwo miryango cumi.” 1Abami 11:34, 35.AnA 74.3

    Nubwo Salomo yari yarifuje gutegura intekerezo za Rehobowamu (uwo yari yarahisemo ngo azmusimbure ku ngoma) kugira ngo azakoreshe ubwenge mu guhangana n’akaga kari kavuzwe n’umuhanuzi w’Imana, ntiyigeze ashobora gucengeza imbaraga iganisha ku cyiza mu ntekerezo z’umuhungu we kuko uburere bwe akiri umwana muto bwari bwarirengagijwe cyane. Rehobowamu yari yarahawe na nyina w’Umwaminikazi ikimenyetso cy’imico ihuzagurika. Incuro nyinshi yaharaniraga gukorera Uwiteka maze muri icyo gihe akagubwa neza; nyamara ntiyari ashikamye, kandi amaherezo yaje kwiyegurira imbaraga y’ikibi zari zaramukikije kuva mu bwana bwe. Mu makosa Rehobowamu yakoze mu buzima bwe ndetse no mu guhakana Imana kwe kwaherutse, hagaragaramo ingaruka ziteye ubwoba zavuye ku kuba Salomo yararongoye abagore b’abapagani.AnA 74.4

    Imiryango y’Abisirayeli yari imaze igihe kirekire yarababajwe n’ibibi byatewe na gahunda z’ikandamiza zari zarashyizweho na Salomo. Gusesagura umutungo kwabayeho ku ngoma ya Salomo igihe yari yarayobotse ibigirwamana kwari kwaramuteye kwaka abaturage imisoro y’ikirenga no kubakoresha imirimo myinshi y’agahato. Mbere yo gukora umuhango wo kwimika umuyobozi mushya, abatware bomu miryango y’Abisirayeli biyemeje kubanza kureba niba umuhungu wa Salomo afite umugambi wo korohereza Abisirayeli iyo miruho. “Baramutumira; nuko Yerobowamu n’Abisirayeli bose baraza babwira Rehobowamu bati: “So yadushyizeho uburetwa butubabaza, nuko none utworohereze iyo mihakire ya so yatubabazaga n’uburetwa bukomeye yadushyizeho, natwe tuzagukorera.”AnA 75.1

    Kuberagushaka kujya inama abajyanama be mbere y’uko atangaza gahunda y’imiyoborere ye, Rehobowamu yarasubije ati: “Nimugende mumare iminsi itatu muzaze munyitabe. Nuko abantu baragenda.AnA 75.2

    “Maze Umwami Rehobowamu agisha inama abasaza bahagararaga imbere ya se Salomo akiriho, arababaza ati: ‘Murangira nama ki nzasubiza abo bantu?’ Baramusubiza bati: ‘Nugirira neza abo bantu ukabanezeza, ukababwira amagambo meza, bazakubera abagaragu iteka ryose.’ 2Ngoma 10:3-7.AnA 75.3

    Rehobowamu atanyuzwe, yahindukiriye abasore bari incuti ze akiri umusore ndetse atangiye no kuba mukuru maze arababaza ati: “Murangira nama ki, turi busubize abo bantu bambwiye ngo ‘Nimborohereze uburetwa data yabakoreshaga’?” 1Abami 12:9. Abo basore bamugiriye inama ko arushaho gukandamiza abaturage be kandi akababwira yeruye ko uhereye mu itangira ry’ingoma ye atazigera yihanganira ikintu cyose kizabusanya n’ubushake bwe.AnA 76.1

    Kubera gushaka gukoresha ububasha bw’ikirenga, Rehobowamu yiyemeje kutita ku nama z’abasaza bo ku ngoma no kugira abasore abajyanama be. Nuko umunsi wari wavuzwe ugeze “Yerobowamu n’abantu bose basanga Umwami Rehobowamu nk’uko yabategetse,” maze ku ijambo ryerekeye gahunda yari agiye gukurikiza, Rehobowamu “abasubizanya inabi nyinshi, . . . ati: ‘Data yabakoresheje uburetwa bukomeye, ariko jyewe nzabarushirizaho. Data yabakubitishaga ibiboko, ariko jyeweho nzabakubitisha sikorupiyo.” 1Abami 12:12-14.AnA 76.2

    Iyaba Rehobowamu n’abajyanama be batari bafite ubunararibonye barasobanukiwe ubushake bw’Imana ku ishyanga rya Isirayeli, baba barumviye icyo abantu basabaga cyo gukora impinduka zikomeye mu muyoborere y’igihugu. Ariko mu gihe bari babonye amahirwe mu iteraniro ryabereye I Shekemu, bananiwe gutekereza impamvu y’ibintu n’ingaruka bizazana, bityo baca intege by’iteka ryose ububasha bari bafite ku bantu batabarika. Icyemezo bafashe cyo gukaza no kongera ikandamizwa ryari ryaratangiye ku ngoma ya Salomo, cyari gihanganye rwose na gahunda Imana yari ifitiye Isirayeli, kandi cyahaye abantu uburyo bwo gushidikanya ukuri kwari mu mpamvu zabateye gusubiza batyo. Muri uko kugerageza gukoresha ububasha kutarimo ubwenge, umwami n’abajyanama yari yarahisemo bagaragaje ubwibone buterwa n’umwanya n’ububasha [umuntu ahawe].AnA 76.3

    Ntabwo Uwiteka yemereye Rehobowamu gushyira mu bikorwa gahunda y’imiyoborere yari yatanze. Mu miryango y’Abisirayeli harimo abantu ibihumbi byinshi bari barababajwe cyane nagahunda z’ikandamiza zabayeho ku ngoma ya Salomo, maze noneho abo bantu babonako nta kindi bakora uretse kwigomeka ku nzu ya Dawidi. “Maze Abisirayeli bose babonye yuko umwami yanze kubumvira, basubiza umwami bati “Duhuriye he na Dawidi? Kandi rero nta no kuragwa dufite kuri mwene Yesayi, nimusubire mu mahema yanyu, yemwe Bisirayeli. None Dawidi, urimenyere ibyawe n’umuryango wawe.” Nuko Abisirayeli basubira mu ngo zabo.”1Abami 12:16.AnA 77.1

    Icyuho cyatewe n’amagambo ahubukiyeho ya Rehobowamu ntcyashoboraga gusibwa. Kuva icyo gihe imiryango cumin’ibiri y’Abisirayeli yarigabanyije maze umuryango wa Yuda n’uwa Benjamini irema ubwami bw’amajyepfo ari bwo bw’Ubuyuda bityo buyoborwa na Rehobowamu. Imiryango icumi yo mu majyaruguru yo yakoze ubutegetsi bwihariye, bwiswe ubwami bwa Isirayeli bwahise buyoborwa na Yerobowamu. Uko ni ko ibyo umuhanuzi yari yaravuze byerekeye kwigabanya k’ubwami byaje gusohora. “Byari byaraturutse ku Uwiteka” 1Abami 12:15.AnA 77.2

    Igihe Rehobowamu yabonaga ko imiryango cumi iretse kumuyoboka, yahise akangukira kugira icyo akora. Akoresheje umwe mu bakomeye bo mu bwami bwe witwaga Adoramu wakoreshaga ikoro, yakoze uko ashoboye kugira ngo abagarure biyunge. Ariko uko iyo ntumwa y’amahoro yakiriwe n’ibyo yagiriwe byabaye igihamya cy’uko Abisirayeli bari barazinutswe Rehobowamu. “abisirayeli bose bamutera amabuye, arapfa.” Atewe ubwoba n’icyo gihamya cyo gukmera k’ubwigomeke, “Umwami Rehobowamu abyumvise, arahuta yurira ajya mu igare rye, ngo ahungire i Yerusalemu.” 1Abami 12:18.AnA 77.3

    “Robowamu ageze i Yeruzalemu, atoranya mu muryango wa Yuda n’uwa Benyamini, abagabo ibihumbi ijana na mirongo inani b’abarwanyi kabuhariwe, kugira ngo bajye kurwanya Abisiraheli bo mu majyaruguru, bagarurire ubwami Robowamu mwene Salomo.” 1Abami 12:21 (BII). “Maze ijambo ry’Imana riza kuri Shemaya umuntu w’Imana riti: “Bwira Rehobowamu mwene Salomo, umwami w’Abayuda n’umuryango wa Yuda wose, n’uwa Benyamini n’abandi bantu bose uti: ‘Uwiteka avuze ngo: Ntimuzatabare kandi ntimuzarwanye bene wanyu Abisirayeli. Musubireyo Umuntu wese ajye iwe, kuko ibyo ari jye byaturutseho.’ ” Nuko bumvira Ijambo ry’Uwiteka baritahira, nk’uko Uwiteka yavuze.” 1Abami 12:21-24.AnA 78.1

    Rehobowamu yamaze imyaka itatu agerageza kugira icyo yiyungura ahereye ku bintu bibaje yari yahuye nabyo mi itangira ry’ingoma ye. “Maze Rehobowamu aba i Yerusalemu, yubaka i Buyuda imidugudu y’ibihome.” “Kandi akomeza ibihome, abishyiramo abatware, abikamo n’ibyokurya n’amavuta na vino.” Yarabyitondeye yubaka iyo midugudu arayikomeza cyane. 2Ngoma 11:5, 11,12. Ariko ibanga ryo kugubwa neza k’ubwami bw’Ubuyuda mu myaka ibanza y’ingoma ya Rehobowamu ntikwari gushingiye kuri izo ngamba yafashe. Kuzirikana ko Imana ari yo Mutware wabo w’ikirenga ni byo byatumye umuryango wa Yuda n’uwa Benyamini igira isumbwe. Baje kwiyongeraho abantu benshi bubahaga Imana baturukaga mu miryango yo mu bwami bw’amajyaruguru. Ibyanditswe biravuga biti: “Maze bakurikirwa n’abari bafite umwete wo gushaka Uwiteka Imana ya Isirayeli bo mu miryango ya Isirayeli yose, bajya i Yerusalemu gutambira Uwiteka Imana ya ba sekuruza. Nuko bamara imyaka itatu bakomeje ubwami bw’Abayuda, bakomeza na Rehobowamu mwene Salomo, kuko muri iyo myaka itatu bagendanaga ingeso nziza za Dawidi n’iza Salomo.” 2Ngoma 11:16, 17.AnA 78.2

    Mu gukomeza iyo migirire ni ho Yerobowamu yari afite amahirwe yo gukosora mu buryo bukomeye amakosa yari yarakoze mu gihe cyashize, kandi akongera kwigarurira icyizere ku by’ubushobozi bwe bwo kuyoborana ubuhanga. Nyamara ibyanditswe byagaragaje amateka mabi y’uwasimbuye Salomo maze bivuga ko yananiwe guteza impinduka zikomeye ziganisha ku kuyoboka Uwiteka. Nubwo ubusanzwe yari intumva, akiyemera, ntagirwe inama kandi akayoboka ibigirwamana, iyo aza kwiringira Imana atizigamye, aba yaragize imbaraga z’imico, akagira ukwizera kudacogora ndetse akumvira ibyo Imana isaba. Ariko uko igihe cyahitaga, umwami Rehobowamu yashyize ibyiringiro bye mu bushobozi [umwanya w’ubwami yariho wari ufite] ndetse no mu bihome yari yarubatse akabikomeza. Yaje guha icyuho intege nke za kamere buhoro buhoro kugeza ubwo imbaraga ze yazeguriye mu ruhande rwo gusenga ibigirwamana. “Hanyuma Rehobowamu amaze gukomeza ubwami bwe, areka amategeko y’Uwiteka hamwe n’Abisirayeli bose.” 2Ngoma 12:1.AnA 79.1

    Mbega uburyo aya magambo ngo: “hamwe n’Abisirayeli bose” ababaje kandi akaba yuzuye ubusobanuro bukomeye! Ubwoko Imana yari yaratoranyirije kubera umucyo amahanga yari abukikije bwateraga umugongo Isoko yabwo y’imbaraga maze bugashaka gusa n’amahanga abakikije. Nk’uko byagenze kuri Salomo, ni ko byagenze no kuri Rehobowamu. Imbaraga z’urugero rubi batanze zayobeje benshi. Kandi nk’uko byabagendekeye, ni ko no muri iki gihe, haba ku rwego ruto cyangwa runini, umuntu wese wiyemeza gukora ikibi, ingaruka zo gukora ikibi ntizigera ku muntu wagikoze gusa. Nta muntu uriho kubwe wenyine. Nta muntu urimbukira mu bugome bwe wenyine. Imibereho yose umuntu agira ni umucyo urabagirana kandi ukamurika mu nzira abandi banyuramo, cyangwa se ni imbaraga y’umwijima ndetse irimbura iganisha ku bwihebe no kurimbuka. Tuyobora abandi tubazamura berekeza ku munezero n’ubugingo budapfa, cyangwa se tukabamanura tubajyana mu gahinda n’urupfu rw’iteka ryose. Kandi niba kubw’ibyo dukora twongera imbaraga imikorere y’imbaraga mbi ziba mu badukikije, tuba dufatanyije icyaha nabo.AnA 79.2

    Imana ntiyemeye ko ubuhakanyi bw’umwami w’Ubuyuda bukomeza kubaho adahannwe. “Nuko mu mwaka wa gatatu ku ngoma ya Rehobowamu, Shishaki umwami wa Egiputa atera i Yerusalemu kuko bacumuye ku Uwiteka. Yari afite amagare igihumbi na magana abiri, n’abagendera ku mafarashi inzovu esheshatu, n’abantu batabarika bavanye na we muri Egiputa, . . . Atsinda imidugudu y’Abayuda igoswe n’inkike, arongera atera i Yerusalemu.AnA 80.1

    “Nuko umuhanuzi Shemaya asanga Rehobowamu n’abatware b’Abayuda, bari bateraniye i Yerusalemu bahunze Shishaki arababwira ati: “Uko ni ko Uwiteka avuga ‘Mwarantaye, ni cyo gitumye mbahana mu maboko ya Shishaki.’” 2Ngoma 12:2-5.AnA 80.2

    Ntabwo abantu bari barageze kure cyane mu buhakanyi ku buryo basuzuguye iteka ry’Imana. Mu rupfu rw’abantu benshi rwatewe n’ibitero by’umwami Shishaki, babibonyemo ukuboko kw’Imana maze bamara igihe runaka bicishije bugufi. Baravuze bati: “Uwiteka arakiranuka.”AnA 80.3

    “Uwiteka abonye ko bicishije bugufi ijambo rye riza kuri Shemaya riti: ‘Bicishije bugufi sinzabarimbura, ahubwo nzabakiza ariko si rwose, n’uburakari bwanjye ntibuzasandara kuri Yerusalemu buzanywe n’ukuboko kwa Shishaki. Ariko rero bazaba abagaragu be, kugira ngo bamenye ubuhake bwanjye n’ubuhake bw’abami b’ibindi bihugu.AnA 80.4

    “Nuko Shishaki Umwami wa Egiputa atera i Yerusalemu, anyaga ubutunzi bwo mu nzu y’Uwiteka n’ubwo mu nzu y’umwami, arabijyana byose. Ajyana n’ingabo z’izahabu Salomo yacurishije. Umwami Rehobowamu aherako acurisha ingabo z’imiringa ngo zisubire mu byimbo byazo, azibitsa abatware b’abarinzi barindaga urugi rw’inzu y’umwami . . . Nuko yicishije bugufi, uburakari bw’Uwiteka bumuvaho bituma atamurimbura rwose, kandi n’i Buyuda hari hakirimo ibyiza.” 2Ngoma 12:6-12.AnA 81.1

    Ariko ukuboko kwabahanaga kuvuyeho maze igihugu kikongera kugibwa neza, abantu benshi bibagiwe ubwoba bari bafite maze bongera gusubira mu gusenga ibigirwamana. Muri bo harimo n’umwami Rehobowamu ubwe. Nubwo yari yaracishijwe bugufi n’ibyago yari yaragezemo, yananiwe gufata ibyo byakubayeho ngo bimubere intambwe ihindura imibereho ye. Yibagiwe ibyigisho Imana yari yarakoze uko ishoboye kose ngo imwigishe, maze yisubirira mu byaha byari byaratumye igihugu gicirwaho iteka. Nyuma y’imyaka mike y’imibereho y’urukozasoni aho atakiranukaga “kuko atagiraga umwete wo gushaka Uwiteka,” “Nuko Rehobowamu aratanga asanga ba sekuruza, ahambwa mu mudugudu wa Dawidi maze umuhungu we Abiya yima ingoma ye.” 2Ngoma 12:14,16.AnA 81.2

    Ubwami bucyigabanyamo kabiri mu myaka ibanza y’ingoma ya Rehobowamu, icyubahiro cya Isirayeli cyatangiye kugenda butazongera kugaruka ngo cyuzure nk’uko byahoze. Incuro nyinshi mu myaka amagana menshi yakurikiyeho, intebe y’ubwami ya Dawidi yagiye yicarwaho n’abantu bafite imico ikwiriye ndetse n’intekerezo zireba kure, kandi ku ngoma z’abo bami imigisha yageraga ku baturage b’Ubuyuda yarongewe maze iraguka igera no mu mahanga akikije Ubuyuda. Inshuro nyinshi izina rya Yehova ryashyirwaga hejuru y’ibigirwamana, kandi amategeko ye akubahwa. Uko ibihe byahaga ibindi, abahanuzi bakomeye bahagurutswaga no gukomeza amaboko y’abayobozi ndetse no gushishikariza rubanda gukomeza kuba indahemuka ku Mana. Nyamara imbuto z’ikibi zari zaratangiye kumera igihe Rehobowamu yajyaga ku ngoma ntizashoboraga kurandurwa burundu; ndetse incuro nyinshi ubwoko bw’Imana bwari bwaratoneshejwe bwaragwaga bugahenebera kugeza ubwo buhindutse iciro ry’imigani mu bapagani.AnA 81.3

    Nyamara nubwo habayeho kwinangira kw’abayobotse imihango yo gusenga ibigirwamana, Imana mu buntu bwayo yakoraga ibishoboka byose mu bubasha bwayo kugira ngo irinde ubwo bwami bwigabanyije kurimbuka burundu. Uko imyaka yahitaga kandi umugambi wayo kuri Isirayeli ugasa n’ugwabijwe rwose n’abantu bakoreshwaga n’ingabo za Satani, Imana yakomeje kugaragaza imigambi yayo y’ubugiraneza ibinyujije mu kujyana mu bunyage ishyanga yatoranyije ndetse yagera aho ikabagarura.AnA 82.1

    Kwigabanya k’ubwami kwari intangiriro y’amateka atangaje agaragazwamo ukwihangana n’imbabazi n’impuhwe by’Imana. Ubwo babaga bavuye mu bigeraezo by’umubabaro bagombga kunyuramo bitewe na kamere bavukanye n’iyo bitoje yabaganishaga mu bibi, amaherezo abo Imana yashakaga kwiyereza nga bayibere ubwoko bw’umwihariko, bugira ishyaka ry’imirimo myiza, bagombaga kuzirikana aya magambo ngo: AnA 82.2

    “Nta wuhwanye nawe Uwiteka, urakomeye kandi n’izina ryawe Rikomeranye imbaraga. Ni nde udakwiriye kukubaha, Mwami w’amahanga we? . . . mu banyabwenge bo mu mahanga bose no mu bwami bwabo bwose, nta wuhwanye nawe.” “Ariko Uwiteka ni we Mana nyamana, ni Imana ihoraho, ni Umwami w’ibihe byose.” Yeremiya 10:6,7, 10.AnA 82.3

    Kubw’ibyo, amaherezo abasengaga ibigirwamana bagombaga kwiga icyigisho ko ibigirwamana bidafite ubushobozi bwo kuzahura umuntu no kumukiza. “Imana zitaremye ijuru n’isi, zizacibwa ku isi no munsi y’ijuru.” Yeremiya 10:11. Mu kuyoboka Imana nzima konyine, Umuremyi wa bose n’Umutware wa bose, ni ho umuntu ashobora kubonera ikiruhuko n’amahoro.AnA 83.1

    Bafatanyirije hamwe, abahanwe kandi nabo bakisubiraho bo mu bwami bwa Isirayeli n’ubw’Ubuyuda amaherezo bagombag kuvugurura isezerano bagiranye n’Uwiteka Nyiringabo, Imana ya ba sekuru; kandi bakayivugaho aya magambo ngo:AnA 83.2

    “Imana ni yo yaremye isi n’imbaraga zayo,
    si n’abayirimo yayikomeresheje ubwenge bwayo,
    Ijuru yaribambishije ubuhanga bwayo.

    “Iyo iranguruye ijwi mu ijuru haba guhōrera kw’amazi,
    Ituma ibihu bizamuka biva ku mpera z’isi.
    Iremera imirabyo kugusha imvura,
    Izana umuyaga iwukuye mu bubiko bwayo.

    “Umuntu wese ahindutse nk’inka nta bwenge agira,
    Umucuzi w’izahabu wese yakojejwe isoni n’igishushanyo yicuriye,
    kuko igishushanyo cye cyayagijwe ari ibinyoma kandi nta mwuka
    ubirimo.

    “Ni iby’ubusa, ni umurimo w’ubushukanyi,
    ku munsi wo guhanwa kwabyo bizarimbuka.
    Ibera Yakobo gakondo ntimeze nk’ibyo,

    “Kuko ari yo Banze ry’ibintu byose, kandi Isirayeli ni umuryango w’umwandu wayo.
    Uwiteka Nyiringabo ni ryo zina rye.” Yeremiya 10:12-16.
    AnA 83.3

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents