Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents

ABAHANUZI N’ABAMI

 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    IGICE CYA 11 — KARUMELI4Iki gice gishingiye mu 1Abami 18:19-40.

    Eliya yahagaze imbere ya Ahabu maze asaba ko Abisirayeli bose bateranira nawe ndetse n’abahanuzi ba Bali na Ashitaroti ku musozi w’i Karumeli. Yarategetse ati: “Nuko none ntumirira Abisirayeli bose, bateranire ku musozi w’i Karumeli, kandi abahanuzi ba Bali uko ari magana ane na mirongo itanu, n’abahanuzi ba Ashera, basangirira ku meza ya Yezebeli, uko ari magana ane.”AnA 128.1

    Iri tegeko ryatanzwe n’umuntu wasaga n’uhagaze imbere y’Uwiteka; bityo umwami Ahabu ahita yumvira nk’aho umuhanuzi Eliya ari umwami w’abami naho Ahabu akaba umugaragu we. Mu gihugu hose hahise hoherezwa intumwa zihuta cyane zihamagarira abantu gusanga Eliya n’abahanuzi ba Bali na Ashitoreti. Abantu bo mu mijyi n’imidugudu yose biteguye kujya ahateganyijwe ku gihe cyagenwe. Ubwo bari mu nzira berekeje aho hantu, imitima ya benshi yari yuzuyemo gutekereza ibibi bigeye kubaho. Hari ikintu kidasanzwe kigiye kubaho; niba atari ko biri se kuki bari bahamagariwe guteranira i Karumeli? Ni ibihe byago bishya bindi byari bigiye kuba ku bantu no ku gihugu?AnA 128.2

    Mbere y’uko amapfa atera, umusozi Karumeli wari ahantu heza. Utugezi twawuturukagamo twavaga mu masoko adakama, kandi utubande twawo twarumbukaga twari dutwikiriwe n’indabo nziza n’udushyamba dutoshye. Ariko ubu noneho ubwiza bwawo bwari bwaravuyeho bitewe n’umuvumo wateye ibyatsi n’ibiti kuma. Ibicaniro byari byarubakiwe gutambiraho Bali na Ashitoreti ibitambo byari bisigaye bihagaze hagati y’ibiti bitagira amababi. Mu mpinga za kamwe mu tununga twari aho hari igicaniro cy’Uwiteka cyari cyarasenyutse bihabanye na biriya bicaniro byari bihagaze.AnA 129.1

    Karumeli yari yitegeye akarere kanini k’igihugu. Abantu bo mu duce twinshi tw’ubwami bwa Isirayeli babonaga uburebure bw’uwo musozi. Mu ntangiriro z’uwo musozi hari ahantu hagiye hirengeye umuntu yashoboraga guhagarara maze akabasha kwitegereza byinshi mu byaberaga mu mpinga zawo. Imana yari yarasuzuguwe bikomeye kubwo gusenga ibigirwamana kwaberaga mu tubande twawo twari dutwikiriwe n’ibiti; maze Eliya ahitamo ko aka gasozi ari ko kaba ahantu hirengeye hagomba kugaragarizwa ububasha bw’Imana kandi n’icyubahiro cy’izina ryayo kikererezwa.AnA 129.2

    Mu gitondo cya kare ku munsi wari warumvikanweho, imbaga y’Abisirayeli bari barahakanye Imana iteranira hafi y’impinga y’uwo musozi ishimishijwe n’ibiri bube. Abahanuzi ba Yezeberi baza bashinjagira bamabaye imyenda y’agatangaza. Umwami na we aza mu cyubahiro cye nuko ajya mu mwanya we arangaza imbere ba batambyi, maze abo bantu basengaga ibigirwamana batera hejuru bamwakira. Nyamara imitima y’abo batambyi igira ubwoba kubwo kwibuka ko ijambo ry’umuhanuzi Eliya ari ryo ryatumye igihugu cya Isirayeli kimara imyaka itatu kitarangwamo ikime habe n’imvura. Bumvaga byanze bikunze hari ikintu giteye ubwoba kigiye kuba. Ibigirwamana bari bariringiye ntibyari byarashoboye kugaragaza ko Eliya ari umuhanuzi w’ibinyoma. Ibyo basengaga ntibyari byaritaye ku gutakamba kwabo, amasengesho yabo, gukorwa n’isoni kwabo, iminsi yo kwibabaza kwabo ndetse n’ibitambo byabo by’agaciro kenshi kandi bitasibaga.AnA 129.3

    Nuko Eliya ahagarara imbere ya Ahabu n’abahanuzi b’ibinyoma, ndetse yari akikijwe n’Abisirayeli bose bari bateranye. Eliya ni we wenyine wari waje guhagararira no guharanira icyubahiro cy’Uwiteka. Uwo ishyanga ryose ryashiinjaga kuba intandaro y’umuvumo wari uriremereye noneho yari imbere yabo, agaragara ko kirengera afite imbere y’umwami w’Abisirayeli, abahanuzi ba Bali, intwari ku rugamba ndetse n’abantu ibihumbi bitabarika bari babakikije. Nyamara mu by’ukuri Eliya ntiyari wenyine. Haba hejuru ye ndetse n’ahamukikije hari ingabo z’ijuru zimurinze ari zo bamarayika bafite imbaraga z’indengakamere.AnA 130.1

    Umuhanuzi Eliya yahagaze imbere y’iyo mbaga nta kimwaro afite ndetse nta n’ubwoba. Yari asobanukiwe neza n’inshingano ye yo gushyira mu bikorwa icyo Imana imutegeka. Mu maso he harabagiranaga ubwiza buhebuje. Abantu bategereje ko Eliya agira icyo avuga bafite amatsiko menshi. Nuko Eliya abanza kwitegereza igicaniro cy’Uwiteka cyari cyarasenyutse, maze arangije yitegereza imbaga yari aho maze avuga mu ijwi rirenga ryirangira nk’iry’impanda ati: “Muzageza he guhera mu rungabangabo? Niba muzi ko Uwiteka ari we Mana, nimumukurikire; kandi niba ari Bali, abe ari we mukurikira.” 1Abami 18:21.AnA 130.2

    Nuko abantu ntibagira ijambo na rimwe bamusubiza. Nta muntu n’umwe muri iyo mbaga wahangaye kugaragaza ko ayobotse Uwiteka. Icyo gihe ubuyobe n’ubuhumyi byari byarakwiriye muri Isirayeli nk’igicu cy’umwijima. Ntabwo ubu buhakanyi bukomeye bwafashe abantu bose icyarimwe, ahubwo byaje buhoro buhoro, maze uko iminsi yahitaga indi igataha bananirwa kumvira amagambo y’umuburo no gucyaha Uwiteka yabohererezaga. Intambwe yose bateraga bareka gukora ibitunganye no kwanga kwihana k’uburyo bwose, byari byaratumye icyaha cyabo kirushaho gukomera kandi birushaho kubatandukanya n’Ijuru. Ariko kandi no muri icyo gihe gikomeye bari barimo, bakomeje kwanga kujya mu ruhande rw’Imana.AnA 130.3

    Imana yanga urunuka kutagira icyo umuntu yitaho no kutayibera indahemuka mu gihe cy’ingorane zibaye mu murimo wayo. Isanzure ryose rirebana amatsiko atavugwa ibiba biheruka mu ntambara ikomeye iri hagati y’icyiza n’ikibi. Ubwoko bw’Imana bwegereye imipaka y’isi izahoraho. None se ni iki cyabagirira umumaro cyane cyabarutira kuba indahemuka ku Mana yo mu ijuru? Mu bige byose byabayeho, Imana yagiye igira abantu b’intwari batunganye kandi n’ubu irabafite. Abo ni abameze nka Yozefu na Eliya na Daniyeli, badakorwa n’isoni zo kwigaragaza ko ari ubwoko bwayo bwihariye. Imigisha yayo yihariye iherekeza imirimo y’abantu bafata ibyemezo, abantu batazateshurwa ngo bave mu murongo utunganye w’inshingano, ahubwo ni abazaba buzuye imbaraga y’Imana maze bakabaza bati: “Ni nde uri ku ruhande rw’Uwiteka?” (Kuva 32:26). Ni abantu batazahagararira kuri iki kibazo gusa ahubwo bazanasaba ko abahisemo kwifatanya n’ubwoko bw’Imana batera intambwe kandi bakagaragaza bakomeje ko bayobotse Umwami w’abami n’Umutware utwara abatware. Bene abo bantu bemera ko ubushake bwabo n’imigambi yabo byumvira amategeko y’Imana. Kubwo gukunda Imana, bemera no guhara ubuzima bwabo. Umurimo wabo ni ukwakira umucyo uturuka kuri Jambo maze bakawumurikishiriza isi ufite imirasire iboneye kandi itunganye. Kuba indahemuka ku Mana ni yo ntero yabo.AnA 131.1

    Nubwo ku muzosi wa Karumeli Abisirayeli bashidikanyije kandi bagahera mu rungabangabo, ijwi rya Eliya ryongeye kumvikanira muri iyo mbaga yari icecetse ivuga riti: “Ni jye jyenyine muhanuzi w’Uwiteka usigaye, ariko abahanuzi ba Bali ni Magana ane na mirongo itanu. Nuko nibaduhe imfpizi ebyiri bahitemo iyabo, bayitemaguremo ibice ibice babigereke hejuru y’inkwi ariko be gucanamo, nanjye ndatunganya iya kabiri nyigereke hejuru y’inkwi, ne gucanamo. Muhereko mutakambire izina ry’Imana yanyu, nanjye ndatakambira izina ry’Uwiteka. Maze iri budusubirishe umuriro, iraba ari yo Mana.” 1Abami 18:22-24.AnA 132.1

    Igitekerezo Eliya yatanze cyari kiri mu kuri ku buryo batashoboraga kucyirwanya, bityo babona ubutwari bwo gusubiza bati: “Ibyo uvuze ni byiza.” Abahanuzi ba Bali ntibahangaye guterura ijwi ngo bamuvuguruze, maze Eliya abaha amabwiriza agira ati: “Ngaho nimuhitemo iyanyu mfizi, abe ari mwe mubanza kubaga kuko muri benshi, maze mutakambire izina ry’imana yanyu, ariko ntimucanemo.”AnA 132.2

    N’ubwibone bwinshi bwagaragaraga inyuma n’agasuzuguro ariko bivanze n’ubwoba bwari mu mitima yabo yabashinjaga icyaha, abahanuzi b’ibinyoma bubatse igicaniro, bakirambikaho inkwi n’imfizi batunganyije maze batangira gutakamba. Ubwo batabazaga izina ry’imana yabo, amajwi yo gutakamba kwabo yumvikanaga yirangira mu dushyamba twari aho ndetse no mu dusozi twari tuhakikije. Baravugaga bati: “Nyamuna Bali, twumvire.” Abatambyi ba Bali bakikiza igicaniro cyabo, maze binginga imana yabo biterera hejuru, bigaragura mu mukungugu, baboroga, bipfura umusatsi ndetse bikebesha n’ibyuma kugira Bali ibumvire ibagoboke.AnA 132.3

    Igitondo cyararangiye maze bigera ku manywa y’ihangu, nyamara ntihaboneka igihamya cy’uko Bali yumva gutakamba kw’abayoboke bayo bari barayobye. Nta jwi na rimwe cyangwa igisubizo cyumvikanye kuri ayo masengesho basengaga bakotsoye.AnA 133.1

    Ubwo abo bahanuzi bakomezaga gusenga basakuza cyane, abahanuzi b’abanyamayere bakomezaga kugerageza gutekereza uburyo bakoresha kugira ngo babashe gukongeza umuriro kuri icyo gicaniro bityo batere abantu kwizera ko uwo muriro uturutse kuri Bali. Nyamara Eliya yakurikiranaga ibyo bakora byose; kandi abo bahanuzi bakomeza kwiringira ko barabona uburyo bashuka abantu, bityo bakomeza imihango yabo y’ubupfapfa.AnA 133.2

    “Bagejeje ku manywa y’ihangu Eliya arabashinyagurira ati “Erega nimutere hejuru kuko ari imana! Yenda ubu iriyumvīra cyangwa hari aho igannye, cyangwa se yazindutse cyangwa irasinziriye, ikwiriye gukangurwa.” Barongera batera hejuru, bikebesha ibyuma n’intambi nk’uko basanzwe babigenza, kugeza aho amaraso yabereye imyishori kuri bo. Maze ku gicamunsi barakotsora bageza igihe cyo gutamba igitambo cya nimugoroba, ariko ntihagira ijwi ryumvikana cyangwa usubiza cyangwa wabitaho n’umwe. ” 1Abami 18:27-29.AnA 133.3

    Satani aba yaranejejwe cyane no kuza gufasha abo yari yarayobeje kandi bari baritangiye kumukorera. Aba yaranejejwe cyane no kohereza umurabyo maze ugakongeza igitambo cyabo. Ariko Uwiteka yari yahagaritse ububasha bwa Satani, kandi amayere yose umwanzi yajyaga gukoresha ntiyari gutuma hari n’ikirimi cy’umuriro kimwe kigera ku gicaniro cya Bali.AnA 133.4

    Amaherezo abo bahanuzi basarazwa no gusakuza cyane, imyambaro yabo yuzuraho amaraso aturutse ku bikomere byo kwikebagura, maze abo batambyi batakaza ibyiringiro. Nuko barushaho gukotsora maze noneho gusaba no kwinginga kwabo babyungikanya no kuvuma bikomeye ikigirwamana cyabo cy’izuba, kandi Eliya na we akomeza kubitegereza abitayeho kubera ko yari azi neza ko abo batambyi nibagira amayeri ayo ari yo yose bakoresha bakabasha gukongeza umuriro wo ku gicaniro cyabo; yajyaga guhita atemagurwa.AnA 133.5

    Noneho buba butangiye kwira. Abahanuzi ba Bali bari bananiwe, bacitse intege kandi bayobewe icyo bakora. Umwe muri bo yatangaga igitekerezo, undi na we agatanga ikindi kugeza ubwo amaherezo barekeye aho gukoresha umwete wose bari bafite. Gutera hejuru no kwivuma kwabo ntibyongeye kumvikana ku musozi Karumeli. Bahagaritse ibyo bakoraga bacitse intege kandi bihebye.AnA 134.1

    Uwo munsi wose rubanda rwari rwiriwe rwitegereza ibyo abo bahanuzi bari babuze epfo na ruguru bakoraga. Bari babonye uko bitereraga hejuru basakuza bakikije igicaniro cya Bali nk’aho bashaka gusimbuka ngo bafate imirasire yaka y’izuba bityo bayikoreshe mu mugambi wabo. Rubanda rwari rwitegerezanyije ubwoba bwinshi ukwikebagura guteye ubwoba kw’abo batambyi, bityo rubanda rwari rwabonye umwanya wo gutekereza ku bupfapfa bwo gusenga ibigirwamana. Abantu benshi mu mbaga yari aho bahise barambirwa uko kugaragaza gusenga abadayimoni maze noneho bategerezanya amatsiko menshi cyane ibyo Eliya ari bukore.AnA 134.2

    Igihe cyo gutamba igitambo cya nimugoroba cyari kigeze, maze Eliya abwira abantu ati: “Nimunyegere.” Igihe abantu bamwegeraga bahinda umushyitsi, yarahindukiye yerekeza ku gicaniro cyari cyarasenyutse, aho abantu bari barigeze kuramiriza Imana yo mu ijuru, maze asana icyo gicaniro. Kuri Eliya ikirundo cy’ibyasenyutse kuri icyo gicaniro cyarushaga agaciro ibicaniro byose birimbishijwe cyane by’abapagani.AnA 134.3

    Ubwo yongeraga kubaka iki gicaniro cya kera, Eliya yagaragaje uko yubaha isezerano Uwiteka yagiranye n’Abisirayeli igihe bambukaga Yorodani berekeje mu Gihugu cy’isezerano. “Nuko afata amabuye cumi na abiri ari wo mubare w’imiryango ya Yakobo . . . Ayo mabuye ayubakisha urutambiro rweguriwe Uhoraho.” (1Abami 18:31,32 [BII]).AnA 135.1

    Ba bahanuzi ba Bali imana yabo yari yananiwe gusubiza baciwe intege n’uko bakoresheje imbaraga byinshi ariko bikaba iby’ubusa, noneho barategereje ngo barebe icyo Eliya we ari bukore. Banze umuhanuzi Eliya bitewe n’uko yatanze ikigeragezo cyaje kugaragaza intege nke no kutagira umumaro kw’ibigirwamana byabo; ariko kandi batinye ububasha bwe. Rubanda rwari aho narwo rwari rufite ubwoba, kandi rusa n’aho rwananiwe guhumeka kubwo kwitega ibigiye kiba kandi rwitegereza igihe Eliya yakomezaga imyiteguro ye. Gutuza no gukomera byagaragaraga kuri Eliya kwari guhabanye cyane n’umwuka w’ubwaka no gutwarwa bitarimo gushishoza warangaga abayoboke ba Bali.AnA 135.2

    Eliya amze gusana icyo gicaniro, iruhande rwacyo ahacukura umwobo maze ashyira inkwi ku gicaniro, abaga ya mpfizi, inyama azirambika hejuru y’inkwi maze ategeka abantu gusuka amazi menshi cyane kuri icyo gitambo no ku gicaniro bikarengerwa. Yarababwiye ati: “Nimwuzuze amazi ibibindi bine, muyasuke ku gitambo noku nkwi. Barabikora yongera kubabwira ati: ‘Nimubigenze mutyo incuro ya kabiri.’ Babigenza batyo. Arababwira ati: ‘Nimwongere ubwa gatatu’ Barabikora. Bityo basuka amazi ku mpande zose z’urutambiro, maze rwa rwobo ruruzura.” 1Abami 18:34, 35. [BII]AnA 135.3

    Eliya yibukije abantu ubuhakanyi bamazemo igihe kirekire kaba ari na bwo bwabahamagariye umujinya w’Uwiteka, maze ararikira abantu kwicisha bugufi mu mitima yabo maze bakagarukira Imana ya ba sekuruza kugira ngo umuvumo wagwiririye igihugu cya Isirayeli ubone gukurwaho. Nuko Eliya yicisha bugufi yunama imbere y’Imana itaboneshwa amaso, maze arambura amaboko ye ayatunga ku ijuru asenga yoroheje. Abatambyi ba Bali bari bakotsoye biterera hejuru kandi bavuza induru bahera mu gitondo bageza bujya kwira; ariko ubwo Eliya we yasengaga, nta magambo y’amatakaragasi arimo kuvuza induru yumvikaniye mu mpinga y’umusozi wa Karumeli. Eliya yasenze nk’aho yari azi ko Uwiteka ari ho iruhande rwe, yitegereza ibiri kubera aho kandi ateze amatwi ibyo amusaba. Abahanuzi ba Bali bari basenze bakotsora kandi bacuga amagambo atagiye umujyo umwe. Eliya we yasenze mu buryo bwiriheje kanid abikuye ku mutima, maze asaba Imana kugaragaza ko ifite ububasha busumba ubwa Bali kugira ngo Abisirayeli babashe kuyigarukira.AnA 135.4

    Umuhanuzi Eliya yasenze yinginga agira ati: “Uwiteka Mana ya Aburahamu na Isaka na Isirayeli, uyu munsi bimenyekane ko ari wowe Mana mu Bisirayeli kandi ko ndi umugaragu wawe, nkaba nkoze ibyo kubw’ijjambo ryawe. Nyumvira Uwiteka nyumvira kugira ngo aba bantu bamenye ko ari wowe Mana, kandi ko ari wowe ugarura imitima yabo.”AnA 136.1

    Abantu bose baracecetse haba ho utuza gukomeye. Abatambyi ba Bali bahinze umushyitsikubera ubwoba. Kubera ko bari bazi ko bahamwa n’icyaha, bategereje igihano cyihuse kigiye kubageraho.AnA 136.2

    Eliya atararangiza gusenga ibirimi by’umuriro bishashairana nk’umurabyo byari byamaze kumanuka biva mu ijuru bijya kuri cya gicaniro yari yubatse, bikongora igitambo, bikamya amazi yari muri rwa rwobo kandi bitwika n’amabuye y’igicaniro. Kurabagirana kw’ibyo birimi by’umuriro kwamurikiye umusozi wa Karumeli wose kandi gutuma amaso y’abari aho atabasha kureba. Mu bibaya byari hepfo y’uwo musozi aho imbaga y’abantu yari iteraniye yitegereza ikiri buve mu biri kubera mu mpinga y’umusozi. Iyo mbaga yabonye neza kumanuka kw’umuriro uva mu ijuru maze abantu bose batangazwa n’ibyo babonye. Uwo muriro wasaga n’inkingi y’umuriro yatandukanyije Abisirayeli n’ingabo z’Abanyegiputa ku Nyanja itukura.AnA 136.3

    Kubera ubwoba no gutangara, abantu bari ku musozi bikubita imbere y’Imana itaboneshwa amaso. Ntabwo abantu bahangaye gukomeza kureba umuriro Ijuru ryari ryohereje. Batinye ko na bo uwo muriro ushobora kubakongora; kandi bemera inshingano bafite y’uko bakwiriye kwizera ko Imana ya Eliya ari yo Mana ya ba sekuruza ndetse ko ari yo bakwiriye kubaha. Barangururiye icyarimwe bati: “Uwiteka ni we Mana, Uwiteka ni we Mana.” Ayo majwi yumvikaniye kuri uwo musozi maze yirangira mu kibaya cyari hepfo yawo. Amaherezo Isirayeli yarakanguwe, ntiyongera gushukwa maze irihana. Abantu baje kubona neza uko bari barasuzuguye Imana. Abantu bahishuriwe mu buryo bwuzuye uburyo kuramya Bali bihabanye cyane n’uko Imana nyakuri ibasaba kuyikorera babikuye ku mutima. Abantu basobanukiwe ubutabera bw’Imana n’ubuntu igira bigaragarira mu kuba yarimanye ikime n’imvura kugeza babashije kwatura ko bemeye Uwiteka. Noneho bari biteguye kwemera ko Imana ya Eliya isumba ibigirwamana byose.AnA 137.1

    Abahanuzi ba Bali babonye ukwigaragaza gukomeye k’ububasha bw’Uwiteka bumiwe. Nyamara no muri uko gukorwa n’ikimwaro kwabo kandi bari n’imbere y’ikuzo ry’Imana, banga kwihana ibibi bakoraga. Bashatse gukomeza kuba abahanuzi ba Bali. Uko ni ko bagaragaje ko igihe cyabo kigeze ngo barimburwe. Kugira ngo Abisirayeli bari bamaze kwihana barindwe gutwarwa umutima n’abari barabigishije gusenga Bali, Uwiteka yategetse Eliya kurumbura abo bigishabinyoma. Abantu bari bamaze kuzabiranywa n’uburakari bari barakariye abayobozi babo bari barabateye gucumura ku Mana; maze igihe Eliya yategekaga ati: “Nimufate abahanuzi ba Bali, ntihasimbuke n’umwe,” abantu bari biteguye kumwumvira. Abantu bafata abatambyi maze barabamanukana babajyana ku kagezi ka Kishoni, maze umunsi wabaye intangiriro y’ubugorozi bukomeye utararangira, abahanuzi ba Bali bose bicirwa aho. Nta n’umwe warokowe.AnA 137.2

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents