IGICE CYA 19 — UMUHANUZI W’AMAHORO
Umurimo umuhanuzi Elisa yakoze hari ingingo zimwe na zimwe wari utandukanyeho cyane n’uwa Eliya. Eliya yari yarahawe ubutmwa bwo guca iteka n’urubanza. Ijwi rye ryumvikanishaga amagambo yo gucyaha nta bwoba afite, ahamagarira umwami na rubanda guhindukira bakava mu nzira zabo mbi. Nyamara umurimo wa Elisa wari uw’amahoro cyane; umurimo we wari uwo kubaka no gukomeza umurimo Eliya yari yaratangiye; akigisha abantu inzira y’Uwiteka. Ibyanditswe bigaragaza ko yaje maze ubwe akajya yibanira n’abantu, akajya akikizwa n’abana b’abahanuzi, kandi kubw’ibitangaza n’umurimo yakoraga akazana gukira no kwishima. AnA 216.1
Elisa yari umuntu ufite umutima utuje kandi w’ineza; ariko kandi kuba yarashoboraga kugira igitsure bigaragarira mu byo yakoze ubwo yerekezaga I Beteli maze urubyiruko rw’abahungu bari bavuye mu mudugudu kandi batubahaga Imana bakamukwena. Urwo rubyiruko rwari rwarumvise ibyo kujyanwa mu ijuru kwa Eliya, maze icyo kintu gitangaje cyabayeho rukigira intandaro yo gukoba Elisa bavuga bati: “Zamuka wa munyaruhara we! Zamuka wa munyaruhara we!” Uwo muhanuzi yumvise amagambo yo kumukwena arakebuka arabareba, maze kubwo kubwirizwa n’Ishoborabyose arabavuma. Urubanza ruteye ubwiba rwakurikiyeho rwari ruvuye ku Mana. “Nuko haza idubu ebyiri z’ingore zivuye mu ishyamba, zitemagura abahungu mirongo ine na babiri bo muri bo.” 2Abami 2:23, 24.AnA 216.2
Iyo Elisa yemera ko uko gukwena kubaho ntikwitabweho, yajyaga gukomeza gusuzugurika kandi akajya acyocyorwa n’abantu bityo umurimo we wo kwigisha no gukiza yakoraga mu gihe cy’akaga gakomeye igihugu cyarimo ntiwajyaga kugera ku ntego. Iki gikorwa kimwe cyo guhana gukomeye cyane cyari gihagije kugira ngo gitume yubahwa mu buzima bwe bwose. Yamaze imyaka mirongo itanu yinjira kandi asohoka mu marembo y’I Beteli, kandi akagendagenda hose mu gihugu, ava mu mujyi umwe ajya mu wundi, agaca mu mbaga y’abasore b’inkorabusa, abanyangeso mbi kandi basayisha mu bibi; nyamara nta n’umwe wamukwenaga cyangwa ngo apfobye umurimo we nk’umuhanuzi w’Ishoborabyose.AnA 216.3
Ubugwaneza na bwo bukwiriye kugira urubibi bugarukiraho. Ubutware [umuntu afite] bugomba gushyigikirwa n’igitsure gikomeye, nibitaba bityo abantu benshi bazajya babukwena kandi babusuzugure. Igisa n’ubugwaneza, kubembereza no gutetesha birenze urugero ababyeyi n’abarezi bagirira urubyiruko, ni kimwe mu bibi bikomeye cyane bishobora kubageraho. Kudakebakeba, gufata ibyemezo no kugira ibisabwa byiza umuntu agomba kuzuza ni ngombwa mu muryango wose.AnA 217.1
Kubaha, ari na ko ruruya rubyiruko rwakwennye Elisa rwaburaga, ni impano ikwiriye gusigasirwa mu bushishozi. Umwana wese akwiriye kwigishwa kugaragaza kubaha Imana nyakuri. Ntibikwiriye ko izina ryayo rivuganwa agaciro gake cyangwa umuntu atabyitayeho. Iyo abamarayika bavuze izina ryayo bipfuka mu maso. Mbega ukubaha twebwe abantu bacumuye kandi b’abanyabyaha dukwiriye kugira igihe tuvuga iryo zina!AnA 217.2
Abahagarariye Imana na bo bakwiriye kubahwa. Abo ni abagabura, abigisha n’ababyeyi bahamagariwe kuvuga no gukora mu cyimbo cyayo. Iyo bubashywe Imana ihabwa icyubahiro.AnA 217.3
Umutima wo korohera abandi na wo ni imwe mu mpano za Mwuka kandi abantu bose bakwiriye guharanira kuwugira. Bene uwo mutima ufite imbaraga zo koroshya kamere z’abantu ku buryo utabayeho izo kamere zarushaho kwinangira no kuba mbi. Abantu bavuga ko ari abayoboke ba Kristo ariko bakaba batoroheje mu mutima, atari abagwaneza ndetse batorohera abandi, bene abo ntibigeze bigira kuri Yesu. Kuvugisha ukuri kwabo gushobora kudashidikanywaho kandi kudakebakeba kwabo ntikugirweho impaka; ariko kuvugisha ukuri no kudakebakeba ntibizatwikira kutarangwa n’ubugwaneza no korohera abandi.AnA 217.4
Umwuka w’ubugwaneza warangaga Elisa wamubashishije guteza impinduka zikomeye mu mibereho ya benshi muri Isirayeli, ugaragarira mu gitekerezo cy’ubucuti yari afitanye n’umuryango wari utuye i Shunemu. Mu ngendo yakoraga ajya hirya no hino mu bwami bwa Isirayeli, bwarakeye Elisa “arahaguruka ajya i Shunemu. Hariyo umugore w’umukire, aramuhata ngo ajye iwe gufungura. Nuko uhereye ubwo, iyo yahanyuraga hose, yajyagayo gufungura.” Uwo mugore w’umukire yabonye ko Elisa yari “umuntu wera w’Imana,” maze abwira umugabo we ati: “None ndakwinginze, twubake akumba hejuru y’inzu, tumushyiriremo uburiri n’ameza n’intebe n’igitereko cy’itabaza; maze uko azajya aza kudusura, ajye acumbikamo.” Elisa yajyaga aza aho hantu ho rukira kenshi, akanezezwa n’uko hari hatuje. Ntabwo Imana yirengagije kugira neza k’uwo mugore. Nta kana yari yarabyaye; ariko noneho Uwiteka yaje kumugororera kubwo kwakira abashyitsi kwe maze amuha kubyara umwana w’umuhungu.AnA 218.1
Imyaka yarahise indi irataha. Wa mwana yarakuze kugeza ubwo yabashaga kujyana n’abasaruzi mu murima. Umunsi umwe yaje gufatwa no guhinda umuriro araremba, maze atakira se ati: “Umutwe we! Umutwe we!” Se yabwiye umugaragu guterura uwo mwaka akamushyira nyina. “Nuko aramujyana amushyikiriza nyina, nyina amwicaza ku bibero; agejeje ku manywa y’ihangu, arapfa. Amaze gupfa, nyina aramwurirana, amurambika ku buriri bwa wa muntu w’Imana, aramukingirana, arisohokera.”AnA 218.2
Mu gahinda kenshi yarimo, uwo Mushunemukazi yiyemeje kujya gushaka Elisa ngo amufashe. Icyo gihe umuhanuzi yari ku musozi Karumeli, maze uwo mugore aherekejwe n’umugaragu we ahita afata inzira ajyayo. “Umuntu w’Imana amwitegeye akiri kure, abwira umugaragu we Gehazi ati: ‘Nguriya wa Mushunemukazi. Ndakwinginze irukanka muhure umubaze uti ‘Ni amahoro? N’umugabo wawe araho? N’umwana wawe?’” Gehazi yakoze nk’uko yari ategetswe, ariko ataragera kuri Elisa, uwo mugore wari ushenguwe n’intimba yahise agaragaza impamvu y’agahinda ke. Elisa yumvise iby’urupfu rwa wa mwana, yategetse Gehazi ati: “Cebura wende inkoni yanjye ugende, kandi nuhura n’umuntu wese ntumuramutse. Ukuramutsa ntumusubize, maze iyi nkoni uyijyane uyirambike ku maso y’umwana.”AnA 218.3
Nyamara uwo mubyeyi ntiyanyuzwe kugeza ubwo Elisa ubwe yemeye kujyana na we. Uwo mugore yaravuze ati: “Nkurahiye Uwiteka uhoraho, n’ubugingo bwawe, singusiga. Nuko arahaguruka aramukurikira. Ariko Gehazi abacaho ajya imbere. Agezeyo arambika inkoni ku maso y’umwana, ntiyakoma kandi ntiyumva. Aherako aragaruka, ngo ahure na we aramubwira ati: “Umwana ntakangutse.”AnA 219.1
Bageze mu rugo, Elisa ajya muri cya cyumba wa mwana wari wapfuye yari aryamishijwemo, “arinjira yikingirana n’uwo mwana bombi, atakambira Uwiteka. Arurira yubama kuri uwo mwana, umunwa ku wundi amaso ku maso, amaboko ku yandi, amurambararaho intumbi y’umwana irashyuha. Elisa arabyuka yigenzagenza muri iyo nzu, akubita hirya aragaruka, arongera arurira amurambararaho, umwana yitsamura karindwi arambura amaso.”AnA 219.2
Nuko Elisa ahamagara Gehazi amutuma kujya guhamagara nyina w’umwana. “Ahageze aramubwira ati: ‘Terura umwana wawe.’ Nuko araza, arunama amugwa ku birenge; maze aterura umwana we, arasohoka.”AnA 219.3
Uko ni ko ukwizera k’uwo muire kwagororewe. Kristo we Mutangabugingo ukomeye, ni we wamuzuriye uwo mwana we. Uko ni nako ubwo azaba agarutse, abamubereye indahemuka bazagororerwa, ubwo urupfu rutazaba rugifite urubori rwarwo ndetse n’igituri kikamburwa intsinzi cyihaye. Icyo gihe ni bwo Kristo azagarurira abagaragu be abana babo bari barambuwe n’urupfu. “Ijwi ryumvikaniye i Rama ry’umuborogo no kurira gushavuye: ni irya Rasheli yaririraga abana be, yanga guhozwa ku bwabo kuko batakiriho.” Uku ni ko Uwiteka avuga ati: “Hoza ijwi ryawe we kuboroga, n’amaso yawe ye gushokamo amarira kuko umurimo wawe uzaguhesha ingororano, ni ko Uwiteka avuga, kandi bazagaruka bave mu gihugu cy’ababisha. Kuko hariho ibyiringiro by’amaherezo yawe, kandi abana bawe bazagaruka mu rugabano rwabo. Ni ko Uwiteka avuga.” Yeremiya 31:15-17.AnA 220.1
Yesu aduhumuriza igihe dushavujwe n’abacu bapfuye atubwira ubutumwa bw’ibyiringiro bitagira iherezo avuga ati: “Nzakugura, ngukureho amaboko akujyana ikuzimu; nzabacungura mbakize urupfu. Wa rupfu we, ibyago watezaga biri he? Nyamunsi we, kurimbura kwawe kuri he?” Hoseya 13:14. “Kandi ndi Uhoraho. Icyakora nari narapfuye, ariko none dore mporaho iteka yose, kandi mfite imfunguzo z’urupfu n’iz’ikuzimu.” Ibyahishuwe 1:18. “Kuko Umwami ubwe azaza amanutse ava mu ijuru aranguruye ijwi rirenga, hamwe n’ijwi rya marayika ukomeye n’impanda y’Imana, nuko abapfiriye muri Kristo ni bo bazabanza kuzuka, maze natwe abazaba bakiriho basigaye duhereko tujyananwe na bo, tuzamuwe mu bicu gusanganirira Umwami mu kirere. Nuko rero tuzabana n’Umwami iteka ryose.” 1Abatesalonike 4:16, 17.AnA 220.2
Nk’uko Umukiza w’inyokomuntu yagenzaga, ari na we yacureraga, mu murimo Elisa yakoraga mu bantu yakomatanyaga umurimo wo gukiza no kwigisha. Mi mihati ye yamaragamo igihe kirekire kandi ikagera ku musaruro, Elisa yakoranaga ubudahemuka kandi adacogora agaharanira gushimangira no guteza imbere umurimo w’ingenzi wo kwigisha wakorwaga n’amashuri y’abahanuzi. Ku matsinda y’abasore babaga bamaramaje bateraniye [muri ayo mashuri], kubw’ubuntu bw’Imana amagambo ye yo kwigisha yashimangirwaga n’imbaraga ikomeye ya Mwuka Wera, kandi inshuro nyinshi agashimangirwa n’ibindi bihamya bidashidikanywaho by’ububasha bwe nk’umugaragu w’Uwiteka.AnA 220.3
Igihe kimwe ubwo yongeraga gusuraga ishuri ryari i Gilugali ni ho yahumanuye inkono y’imboga. “Icyo gihe hari hateye inzara hariho ubwo abana b’abahanuzi bari bamwicaye imbere, abwira umugaragu we ati “Shyira inkono ivuga ku ziko utekere aba bana b’abahanuzi imboga.” Umwe muri abo arasohoka ajya ku gasozi gusoroma, ahasanga umutanga awusoromaho intanga, arēka umwenda we azuzuzamo, araza azikekera muri ya nkono batetsemo imboga kuko batari babizi. Bahishije barurira abagabo ngo barye. Bakirya izo mboga, baraboroga bati: “Yewe muntu w’Imana, mu nkono harimo uburozi.” Ntibarushya bayiryaho. Aravuga ati: “Nimunzanire ifu.” Aragenda ayijugunya mu nkono aravuga ati: “Nimwarurire abantu birire.” Nuko basanga nta kibi kikiri mu nkono.”AnA 221.1
Aho i Gilugali kandi, igihe inzara yari ikiri mu gihugu, Elisa yagaburiye abagabo ijana ibyo kurya yari azaniwe n’umugabo wari uturutse i Balishalisha. “Bukeye haza umugabo uturutse i Bālishalisha, azanira uwo muntu w’Imana Imitsima y’imiganura ya sayiri. Yose yari makumyabiri n’isaho ye yuzuye amahundo y’ingano mabisi. Nuko Elisa aravuga ati “Nimubihe abantu babirye.” Umugaragu we aramusubiza ati “Dorere, utu ngutu ntugaburire abagabo ijana?” Na we aramusubiza ati “Pfa kubaha babirye, kuko Uwiteka avuze ngo barabirya babisigaze.” Nuko abibashyira imbere, bararya barabisigaza nk’uko Uwiteka yavuze.”AnA 221.2
Mbega kwicisha bugufi Kristo yagize abinyujije mu ntumwa ye maze agakora iki gitangaza kugira ngo ahaze abashonje! Inshuro nyinshi kuva icyo gihe, nubwo bitabagaho igihe cyose ndetse mu buryo bukoemye kandi bugaragara, Umwami Yesu yagize ibyo akora kugira ngo akemure ubukene bw’abantu. Iyaba twagiraga gusobanukirwa kuruseho mu by’umwuka, twabona ibyo Imana ikorera abana b’abantu birangwamo imbabazi kuruta uko tubibona ubu.AnA 222.1
Ubuntu bw’Imana bwashyizwe ku byokurya bike ni bwo butuma bihaza bose. Ukuboko kw’Imana gushobora gutubura [ibyo byokurya] inshuro ijana. Imana ikoze mu butunzi bwayo, ishobora gutunganya ameza magari mu butayu. Kubw’ikiganza cyayo, ishobora gutubura utwokurya duke cyane igatuma duhaza abantu bose. Imbaraga zayo ni zo zatuburiye imitsima na sayiri mu biganza by’abana b’abahanuzi.AnA 222.2
Mu minsi ibanza y’umurimo Kristo yakoze hano ku isi, ubwo yakoraga igitangaza nk’icyo agahaza imbaga y’abantu, hagaragaye kutizera nk’ukwagaragajwe n’abakoranaga n’umuhanuzi wa kera. Umugaragu wa Elisa yaravuze ati: “Dorere, utu ngutu ntugaburire abagabo ijana?” Kandi n’igihe Yesu yategekaga abigishwa be kugaburira imbaga y’abantu, abigishwa baramusubije bati: “Dusigaranye imitsima itanu n’ifi ebyiri, keretse twagenda tukagurira aba bantu bose ibyokurya.” Luka 9:13. Mbese ibi bimaze iki ku bantu benshi bangana batya?AnA 222.3
Aha hari icyigisho ku bana b’Imana bo mu bihe byose. Iyo Uwiteka atanze umurimo ugomba gukorwa, nimutyo he kugira umuntu n’umwe uhagarara ngo yibaze ku gushyira mu gaciro kuri muri iryo tegeko cyangwa ngo yibaze ku musaruro ushobora kuva mu muhati wo kumvira iryo tegeko. Ibiri mu biganza byabo bishobora kuba bidahagije ngo bikemure ubuneke buhari; ariko mu biganza by’Uwiteka bizagaragara ko ari byinshi ndetse birenze urugero. Nuko umugaragu “abibashyira imbere, bararya, barabisigaza nk’uko Uwiteka yavuze.”AnA 222.4
Ubukene bukomeye cyane itorero rifite muri iki gihe ni ubwo gusobanukirwa byuzuye isano n’umubano Imana ifitanye n’abo yaguze impano y’Umwana wayo. Ni ukwizera gukomeye cyane k’uko hazabaho iterambere ry’umurimo wayo ku isi. Nimutyo he kugira umuntu n’umwe uta igihe cye ababazwa n’ubuke bukabije bw’ibyo afite bigaragarira amaso. Iby’inyuma bigaragarira amaso bishobora kudatanga icyizere, ariko imbaraga no kwiringira Imana bizatubura ibihari. Impano izaniwe Imana umuntu agushima kandi asenga asaba umugisha wa Yo, izayitubura nk’uko yatubuye ibyokurya byahawe abana b’abahanuzi ndetse n’ibyahawe imbaga y’abantu bari bananiwe kandi bashonje.AnA 223.1