Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents

ABAHANUZI N’ABAMI

 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    IGICE CYA 46 — “ABAHANUZI B’IMANA BABAFASHA”

    Hafi y’Abisirayeli bari biyemeje gukora umurimo wo gusana urusengero hari hatuye Abasamariya. Aba bari ubwoko bw’uruvange bwari bwarakomotse ku gushyingirana kw’abakoloni b’abapagani bari baraturutse mu ntara zo muri Ashuri n’abasigaye bo mu miryango cumi yari yarasigajwe i Samariya n’i Galileya. Mu myaka yaje gukurikiraho Abasamariya bavugaga ko basenga Imana nyakuri, ariko mu mitima n’imikorere yabo basengaga ibigirwamana. Ni iby’ukuri kuba barizeraga ko bigirwamana byabo nta kindi bimaze uretse kubibutsa Imana ihoraho, Umutware w’ijuru n’isi; nyamara abantu bari babogamiye ku kubaha ibishushanyo bibajwe.AnA 526.1

    Mu gihe cyo gukomorerwa, abo Basamariya baje kumenyekana ko ari “abanzi b’Abayuda n’Abababenyamini.” Ubwo bumvaga ko “abavukiye mu bunyage bubakira Uwiteka Imana ya Isirayeli urusengero,” bahereyeko “begera Zerubabeli n’abatware b’amazu ya ba sekuruza,” maze bamugezaho icyifuzo cyabo cyo gufatanya nabo kubaka urwo rusengero. Barasabye bati: “Nimureke twubakane, kuko dushaka Imana yanyu, nk’uko namwe muyishaka; kandi twayitambiraga ibitambo uhereye ku ngoma ya Esarihadoni, umwami wa Ashuri, watuzamuye akatuzana hano.” Nyamara ibyo basabye barabyangiwe. Abayobozi b’Abisirayeli barababwiye bati: “Nta cyo duhuriyeho cyatuma mwubakira Imana yacu inzu; ahubwo ni twe ubwacu tuzubakira Uwiteka Imana ya Isirayeli, nk’uko Kuro umwami w’u Buperesi yadutegetse.” Ezira 4:1-3.AnA 526.2

    Abari barasigaye gusa nib o bari baremeye kugaruka bakava I Babuloni; kandi noneho ubwo batangiraga umurimo wo wasaga n’aho ubarusha ubushobozi, abaturanyi babo ba bugufi baje basaba kubafasha. Abasamariya bitwajeko baramya Imana nyakuri maze bagaragaza icyifuzo cyabo cy’uko bashaka gufatanya amahirwe n’imigisha bijyana n’umurimo w’urusengero. Baravuze bati: “dushaka Imana yanyu, nk’uko namwe muyishaka.” “Nimureke twubakane.” Nyamara iyo abayobozi b’Abayuda bemera ubu busabe, baba barakinguye amarembo maze gusenga ibigirwamana kukinjira. Batahuye kutavugisha ukuri kw’Abasamariya. Basobanukiwe ko ubufasha babona binyuze mu kwifatanya n’abo bantu bwaba ari ubusa bugereranyijwe n’umugisha bari biteze kuzabona kubwo gukurikiza amategeko yumvikana y’Uwiteka.AnA 527.1

    Ku byerekeye umubano Isirayeli yagombaga kugirana n’amoko abakikije, Uwiteka yari yaravugiye mu kanwa ka Mose ati: “Ntuzagire isezerano usezerana nabo, ntuzabababarire. Kandi ntuzashyingirane na bo, ngo umukobwa wawe umushyingire umuhungu wabo, n’umukobwa wabo ngo umushyingire umuhungu wawe. Kuko bahindura umuhungu wawe, ntayoborwe nanjye, ahubwo agakorera izindi mana; ibyo bigatuma wikongereza uburakari bw’Uwiteka, akakurimbura vuba.” “Kuko uri ubwoko bwerejwe Uwiteka Imana yawe, kandi Uwiteka akagutoraniriza mu mahanga yose yo mu isi kuba ubwoko yironkeye.” Gutegeka kwa kabiri 7:2-4; 14:2.AnA 527.2

    Ingaruka yari kuzakurikira kugirana isezerano ry’umubano n’amahanga abakikije yari yaravuzwe mbere mu buryo bweruye. Mose yari yaravuze ati: “Kandi Uwiteka azabatataniriza mu mahanga yose, uhereye ku mpera y’isi ukageza ku yindi mpera yayo, kandi uzakorererayo izindi mana utigeze kumenya, na basekuruza banyu batigeze kumenya, z’ibiti n’amabuye. Kandi muri ayo mahanga nta mahoro uzabona, ntuzabona aho uruhurira ibirenge byawe. Ariko Uwiteka azaguherayo umutima uhinda umushyitsi, n’amaso aremba n’umutima wonze. Uzashidikanya ubugingo bwawe, uzahora utinya ku manywa na nijoro, ntuzagira ikikwiringiza ubugingo bwawe. Buzacya ugira uti “Iyo bwira”, buzagoroba ugira uti: “Iyo bucya”, ubitewe n’ubwoba bwo mu mutima wawe bugutinyisha, n’ibyo amaso yawe azibonera.” Gutegeka kwa kabiri 28:64-67. Hari haratanzwe isezerano rigira riti: “Ariko niba uzashakirayo Uwiteka Imana yawe, uzayibona nuyishakisha umutima wawe wose n’ubugingo bwawe bwose.” Gutegeka kwa kabiri 4:29.AnA 528.1

    Zerubabeli n’abari bamwungirije bari bazi neza ibyo byanditswe ndetse n’ibindi nkabyo; kandi mu kujyanwa mu bunyage kwari guherutse baribarabonyemo ibihamya bikurikirana byo gusohora kw’ibyo byanditswe. Kandi noneho ubwo bari barihannye ibibi byari byaratumye bo na basekuruza babo bagerwaho n’ibihano by’Imana nk’uko byari byaravuzwe mu buryo bweruye binyujijwe muri Mose; ubwo bari bamaze kugarukira Imana n’umutima wabo wose kandi bakavugurura isezerano bagiranye na Yo, byari byaratumye bemererwa kugaruka mu Buyuda, kugira ngo basane ibyari byarasenywe. Mbese aho ku itangiriro ry’umurimo wabo bari kugirana isezerano n’abasenga ibigirwamana?AnA 528.2

    Imana yari yaravuze iti: “Ntuzagire isezerano usezerana nabo,” kandi abari bamaze kwiyegurira Uwiteka ku gicaniro cyari cyubatswe imbere y’urusengero rwe rwasenyutse, babonye ko umurongo utandukanya ubwoko bw’Uwiteka n’isi ugomba guhora ugaragara mu buryo budashidikanywaho. Banze gufatanya n’abatari kuyoboka ngo bemere ibyo Imana isaba nubwo abo bari bazi ibisabwa n’amategeko y’Imana.AnA 529.1

    Amahame yavuzwe mu Gutegeka kwa kabiri kugira ngo yigishe Abisirayeli agomba gukurikizwa n’ubwoko bw’Imana kugeza ku iherezo ry’ibihe. Kugubwa neza nyakuri bishingiye mu gukomeza umubano ushingiye ku isezerano twagiranye n’Imana. Ntidukwiriye na rimwe gukoresha ihame mu buryo budakwiriye tubinyujije mu kugirana ubufatanye n’abatubaha Imana.AnA 529.2

    Hari akaga gahoraho k’uko abavuga ko ari Abakristo bazagera aho batekereza ko kugira ngo bagire ijambo mu b’isi bagomba kwisanisha n’isi ku rwego runaka. Nyamara nubwo imikorere nk’iyo yasa n’aho izana inyungu zikomeye, iteka amaherezo yayo aba igihombo mu by’umwuka. Ubwoko bw’Imana bugomba kwirinda budakebakeba imbaraga nto yose ishaka kwinjira yifashishije inyungu zireshyareshya zituruka ku mwanzi w’ukuri. Ubwoko bw’Imana ni abagenzi n’abimukira muri iyi si, kandi baca mu nzira yugarijwe n’akaga. Ntibugomba kumvira ibishuko byihishemo uburyarya ndetse n’inyungu zireshyareshya dushyirwa imbere kugira ngo bibe byaduteshura ku kumvira.AnA 529.3

    Ntabwo abanzi beruye kandi bamaramaje b’umurimo w’Imana ari bo bagomba gutinywa cyane. Ahubwo nk’uko abanzi b’Abayuda n’ab’Ababenyamini baje, abantu baza bafite amagambo atuje n’imvugo isize umunyu, abantu basa n’abashaka ubufatanye bw’ubucuti n’abana b’Imana, ni bo bafite imbaraga zikomeye cyane zo gushuka. Umuntu wese akwiriye kuba maso akirinda bene abo, nibitaba bityo umutego uhishwe mu buryo bukomeye kandi utoroshye uzamufata atabizi. Kandi by’umwihariko muri iki gihe, mu gihe amateka y’isi ari kugana ku iherezo, Uwiteka asaba abana be kuba maso kutarangwamo kujenjeka. Ariko nubwo intambara idacogora, nta muntu n’umwe waretswe ngo arwane wenyine. Abamarayika bafasha kandi bakarinda abagenda bicishirije bugufi imbere yayo. Imana yacu ntizigera na rimwe itererana umuntu uyiringira. Iyo abana bayo bayegereye bayisaba kubarinda umubi, mu mbabazi zayo n’urukundo, izamura inkota yo kubarwanyiriza umwanzi. Iravuga iti: “Ntubakoreho; kuko ari abanjye. Nabaciye mu biganza byanjye nk’uca imanzi.”AnA 530.1

    Kubwo kudacogora ku kurwanya Abisirayeli kwabo, Abasamariya bateye “Abayuda gucika intege; mu iyubaka barabarushya. Bagurira abo guhimba inama zo kubabuza gusohoza ibyo bagambiriye; biba bityo igihe Kuro umwami w’u Buperesi yamaze ku ngoma, bageza ku ngoma ya Dariyo umwami w’u Buperesi.” Ezira 4:4,5. Kubwo gutanga amakuru y’ibinyoma, abo banzi bateye urwikekwe mu ntekerezo z’abakangaranagana mu buryo bworoshye. Nyamara hashize imyaka myinshi imbaraga z’umubi zarashegeshwe bityo abatuye Ubuyuda bagira umudendezo wo gukomeza umurimo wabo.AnA 530.2

    Mu gihe Satani yarwanaga inkundura kugira ngo atere abategetsi bo hejuru bo mu bwami bw’Abamedi n’Abaperesi kutagaragariza ineza ubwoko bw’Imana, abamarayika b’Imana nabo bakoraga ku ruhande rw’abari bavuye mu bunyage. Urwo rugamba ijuru ryose ryari rirwitayeho. Binyujijwe ku muhanuzi Daniyeli twahawe ishusho nto y’iyi ntambara ikomeye hagati y’ingabo z’icyiza n’iz’ikibi.AnA 531.1

    Marayika Gabuliyeli yamaze ibyumweru bitatu arwana n’ingabo z’umwijima, ashaka kugwabiza imbaraga zakoraga ku ntekerezo za Kuro; kandi mbere y’uko iyo ntambara irangira, Kristo ubwe yaje gufasha Gabuliyeli. Gabuliyeli aravuga ati: “Ariko umutware w’ibwami b’u Buperesi amara iminsi makumyabiri n’umwe ambuza. Nyuma Mikayeli, umwe wo mu batware bakomeye, aza kuntabara; ntinda mu bami b’u Buperesi.” Daniyeli 10:13. Ibyo ijuru ryashoboraga gukorera ubwoko bw’Imana byose byarakozwe. Amaherezo intsinzi yagezweho; ingabo z’umwanzi zarashegeshwe mu minsi yose y’ingoma ya Kuro no mu minsi yose y’umuhungu we witwaga Kambize wategetse imyaka igera kuri irindwi n’igice. AnA 531.2

    Iki cyari gihe cy’amahirwe atangaje ku Bayuda. Abatware bakomeye cyane bo mu ijuru bakoraga ku mitima y’abami, bityo ubwoko bw’Imana bwagombaga gukorana umwete wose kugira ngo bushyire mu bikorwa iteka rya Kuro. Nta mbaraga na nke bari kuzigama kugira ngo basubizeho urusengero n’imihango yarukorerwagamo ndetse no kongera gutura mu mazu yabo yo mu Buyuda. Nyamara mu gihe Imana yerekanaga ububasha bwayo abantu benshi bagaragaje ko badafite ubushake. Uko abanzi babo babarwanyaga kwari gukomeye cyane kandi kudatezuka bityo abubatsi bagenda bacika intege buhoro buhoro. Bamwe ntibashoboraga kwibagirwa ibyabaye igihe hashingwaga ibuye nkomezarukuta, igihe abantu benshi bari baragaragaje ko badafitiye icyizere uwo mirimo wari ugiye gukorwa. Kandi nk’uko Abasamariya barushagaho kubakwena babaseka, benshi mu Bayuda bibajije niba koko igihe cyo kongera kubaka cyari cyarageze. Bidatinze uwo mwuka waje kuba gikwira. Benshi mu bakoze baratentebutse kandi bacika integer maze bisubirira iwabo bajya kwikomereza ibyo bari basanzwe bakora mu buzima bwabo.AnA 531.3

    Ku ngoma ya Kambize umurimo wo kubaka urusengero wateye imbere buhiri buhoro. Kandi no ku ngoma y’uwiyise Simeridisi nyamara atari we (ari we witwa Aritazerusi dusanga muri Ezira 4:7) Abasamariya batumye umuntu wiyoberanyije maze atanga itegeko ribuza Abayuda gusana urusengero rwabo n’umurwa wabo.AnA 532.1

    Hashize umwaka usaga urusengero rwarirengagijwe ndetse rwenda kurekwa. Abantu babaga mu ngo zabo bagashishikarira kugera ku kugubwa neza mu by’isi, ariko uko bari babayeho byari biteye agahinda. Bakoraga uko bashoboye kose ariko ntibahirwe. Byasaga n’aho ibigize ibyaremwe byabahagurukiye. Bitewe n’uko bari bararetse urusengero rukaba umusaka, Uwiteka yaboherereje amapfa. Nk’ikimenyetso cy’ubuntu yabagiriye, Imana yari yarabahaye imbuto zo mu mirima, impeke na vino n’amavuta; ariko bitewe n’uko izo mpano nyinshi cyane bari barazikoresheje mu kwikanyiza, iyo migisha yakuweho.AnA 532.2

    Uko ni ko ibintu byari bimeze mu myaka ibanza y’ingoma ya Dariyo Hisitasipesi. Haba mu by’umwuka n’iby’isi, Abisirayeli bari mu mibereho iteye imbabazi. Bari baritotombye kandi bashidikanya igihe kirekire; bari bamaze igihe kirekire barahisemo gushyira imbere inyungu zabo bwite, mu gihe batari bitaye ku ngoro y’Uwiteka yari yarabaye amatongo, kandi benshi bari batacyitaye ku mugambi Imana yari ifite ibagarura mu Buyuda; ndetse bene abo baravugaga bati: “Igihe cyo kongera kubaka inzu y’Uwiteka ntikiragera.” Hagayi 1:2.AnA 532.3

    Nyamara no muri iki gihe cy’umwijima abari biringiye Imana bari bagifite ibyiringiro. Abahanuzi Hagayi na Zekariya barahagurukijwe kugira ngo bahangane n’ako kaga. Babinyijije mu buhamya bukangura, izo ntumwa zari zashyizweho zahishuriye abantu impamvu y’amakuba barimo. Abahanuzi bavuze ko kudahirwa mu by’isi yari ingaruka yo kwirengagiza gushyira inyungu z’Imana imbere. Iyo Abisirayeli bubaha Imana, iyo bayubaha kandi bakayikunda nk’uko bikwiriye bagira nyambere umurimo wo kubaka inzu yayo, baba barayirarikiye kubana nabo kandi bakabona n’umugisha wayo.AnA 533.1

    Abari baracitse intege Hagayi yababajije ibibazo bikora ku mutima ati: “Mbese birakwiye ko mwibera mu mazu yanyu y’ibitabashwa, na rwo uru rusengero rukaba umusaka?” Noneho rero Uwiteka Nyiringabo aravuga ati “Nimwibuke ibyo mukora. Mwabibye byinshi ariko musarura bike, murarya ariko ntimuhaga, muranywa ariko ntimushira inyota, murambara ariko ntimushira imbeho, kandi n’ukorera ibihembo abibika mu ruhago rutobotse.” Hagayi 1:4-6.AnA 533.2

    Noneho akoresheje amagambo batari kunanirwa gusobanukirwa, Uwiteka yabahishuriye impamvu yabateye ubukene ati: “Mwiringiraga kubona byinshi ariko dore byabaye bike, mubizanye imuhira mbitumuza umwuka wanjye. Ibyo byatewe n’iki? Ni ko Uwiteka Nyiringabo abaza. Byatewe n’inzu yanjye isigaye ari umusaka, kandi umuntu wese wo muri mwe yihutira kwiyubakira iye nzu. Ni cyo gituma ijuru kubwanyu ryimana ikime, n’isi ibura umwero wayo. Nuko ntera amapfa mu gihugu no ku misozi, no ku myaka no ku nzabibu, no ku mavuta ya elayo no ku byera mu butaka byose, no ku bantu no ku matungo, no ku mirimo yose ikoreshwa amaboko.” Hagayi 1:9-11.AnA 533.3

    Uwiteka yarabategetse ati: “Nimwibuke ibyo mukora. Nimuzamuke mujye ku misozi muzane ibiti maze mwubake urusengero, nzanezezwa na rwo kandi nzahimbazwa. Ni ko Uwiteka avuga.” Hagayi 1:7,8.AnA 534.1

    Ubutumwa butanga inama kandi bucyaha bwatanzwe bunyujijwe muri Hagayi bwagejejwe ku mutima w’abayobozi n’uw’ubwoko bw’Abisirayeli. Bumvise ko Imana ibitayeho. Ntabwo bahangaye kwirengagiza amabwiriza yasubiwemo kenshi bohererejwe yavugaga ko kugubwa neza kwabo kwaba uko ku by’ubu buzima by’igihe gito ndetse n’uko mu by’umwuka gushingiye ku kumvira iby’Imana ibategeka badakebakeba. Bakanguwe n’imiburo y’umuhanuzi, Zerubabeli na Yosuwa “hamwe n’abasigaye bo muri ubwo bwoko, bumvira ijwi ry’Uwiteka Imana yabo, n’amagambo y’umuhanuzi Hagayi, nk’uko yatumwe n’Uwiteka Imana yabo.” Hagayi 1:12.AnA 534.2

    Abisirayeli bakimara gufata icyemezo cyo kumvira, amagambo yo gucyaha yahise akurikirwa n’ubutumwa bubakomeza. “Maze Hagayi intumwa y’Uwiteka abwira abantu . . . . ati: ‘Ndi kumwe namwe.’ Ni ko Uwiteka avuga. Maze Uwiteka akangura umutima wa Zerubabeli mwene Sheyalutiyeli, umutegeka w’ Buyuda, n’umutima wa Yosuwa mwene Yosadaki umutambyi mukuru n’imitima y’abasigaye bo muri ubwo bwoko bose, nuko baza bubaka inzu y’Uwiteka Nyiringabo Imana yabo.” Hagayi 1:13, 14.AnA 534.3

    Nyuma yaho mu gihe kitageze ku kwezi, umirimo wo ku rusengero wongeye gusubukurwa maze abubatsi bahabwa ubundi butumwa bubakomeza. Uwiteka ubwe yavugiye mu kanwa k’umuhanuzi agira ati: “Ariko rero, Komera Zerubabeli we! ‘Kandi na we ukomere Yosuwa we, mwene Yosadaki; . . . . mukomere namwe bantu bo mwese bo mu gihugu, kandi mukore kuko ndi kumwe namwe,’ Ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga.” Hagayi 2:4.AnA 535.1

    Igihe Abisirayeli bari babambye amahema imbere y’umusozi Sinayi Uwiteka yari yarababwiye ati: “Kandi nzatura hagati mu Bisirayeli, mbe Imana yabo. Nabo bazamenya yuko ndi Uwiteka Imana yabo, yabakuriye mu gihugu cya Egiputa kugira ngo nture hagati muri bo. Ndi Uwiteka Imana yabo.” Kuva 29:45,46. Kandi ubu noneho nubwo bari baragomeye Imana kenshi kandi bakababaza Umwuka wayo Wera, (Yesaya 63:10) , Imana binyujije mu butumwa bw’umuhanuzi wayo, yongeye kurambura ukuboko kwayo ngo ibakize. Mu rwego rwo kuzirikana uko bemeye gukorana n’umugambi wayo, Imana yavuguruye isezerano ryayo ko Mwuka wayo azakomeza kubana nabo; kandinoneho irababwira iti: “Mwitinya.”AnA 535.2

    Uwiteka abwira abana be muri iki gihe ati: “Mukomere . . . kandi mukore: Kuko ndi kumwe namwe.” Iteka Umukristo aba afite Uwiteka ho umufasha ukomeye. Dushobra kutamenya inzira Uwiteka adufashirizamo; ariko ibi tubizi neza: Ntazigera atererana abamwiringira. Iyaba A/bakristo basobanukirwaga incuro nyinshi Uwiteka yabaciriye inzira kugira ngo imigambi umwanzi abafitiye idasohora, ntibagwaguje bitotomba. Ukwizera kwabo kwashikamaku Mana, kandi nta kigeragezo cyagira imbaraga yo kubakura mu byimbo. Bazirikana ko Imana ari yo bwenge bwabo n’ububasha bwabo, kandi Imana na Yo izatuma ibyo ishaka ko bibakorerwamo bibaho.AnA 535.3

    Ukwinginga ndetse no gukomeza kwatanzwe binyujijwe mu muhanuzi Hagayi kwashimangiwe kandi kongerwaho na Zekariya, uwo Imana yahagurukirije gufasha Hagayi guhamagarira Isirayeli gushyira mu bikorwa itegeko ryabasabaga guhaguruka bakubaka. Ubutumwa bwa mbere bwa Zekariya bwari ubw’ibyiringiro ko ijambo ry’Uwiteka ritigera rihera kandi bwari isezerano ry’umugisha ku bantu bazumvira ijambo ry’ubuhanuzi.AnA 536.1

    Imirima y’Abisirayeli yari yarabaye imyirare, ububiko bwabo bw’ibyokurya bike bari bafite bwashiraga vuba vuba, bari bakikijwe n’amoko abanga ariko kubwo kwizera bakomeje kujya mbere kubwo kumvira irarika ry’intumwa z’Imana, kandi bakoze bashishikaye kugira ngo basane urusengero rwari rwarasenywe. Wari umurimo wasabaga kwishingikiriza ku Mana badakebakeba. Igihe abantu bashishikariraga gukora uruhare rwabo, kandi basaba ko ubuntu bw’Imana buvugururwa mu mitima yabo no mu bugingo bwabo, bajyaga bohererezwa ubutumwa bukurikirana bunyujijwe kuri Hagayi na Zekariya bubaha ibyiringiro ko ukwizera kwabo kuzagororerwa bikomeye kandi ko ijambo ry’Imana ryerekeye ubwiza bw’ahazaza bw’urusengero bazamuriraga inkuta ritazahera. Igihe gisohoye, muri iyo nzu hari kuzahagarara Uwifuzwa n’amahanga yose ari Umwigisha n’Umukiza w’abantu.AnA 536.2

    Uko ni ko abubatsi batatereranwe muri urwo rugamba bonyine; “bari kumwe n’abahanuzi b’Imana babafashaga;” kandi Uwiteka Nyiringabo ubwe yari yaravuze ati: “Komera, . . . kandi mukore; kuko ndi kumwe namwe.” Ezira 5:2; Hagayi 2:4.AnA 537.1

    Kubwo kwihana kuvuye ku mutima n’ubushake bwo kujya mbere kubwo kwizera, bahawe isezerano ryo kugubwa neza mu by’ubu buzima. Uwiteka yaravuze ati: “Uhereye uyu munsi nzabaha umugisha.” Hagayi 2:19.AnA 537.2

    Zerubabeli, umuyobozi wabo wari warageragejwe cyane mu myaka yose bamaze uhereye igihe baviriye i Babuloni, yahawe ubutumwa bw’agaciro kenshi cyane. Uwiteka yavuze ko umunsi ugiye kugera ubwo abanzi bose b’ubwoko bwe yitoranyirije bazararikwa. “Uwo munsi, ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga, nzakujyana Zerubabeli we, mugaragu wanjye, . . . . nzakugira ikimenyetso; kuko nagutoranyije.’” Hagayi 2:23. Noneho umutware wa Isirayeli yashoboraga kubona ubusobanuro bw’ubwenge bwari bwaramuyoboye mu gihe cyo gucika intege no guhagarika umutima. Noneho ibyo byose yashoboraga kubibonamo umugambi w’Imana.AnA 537.3

    Iri jambo ryabwiwe Zerubabeli ryandikiwe kugira ngo rizakomeze abana b’Imana bo mu bihe byose. Iyo Imana yoherereje abana bayo ikigeragezo iba ifite umugambi. Ntiyigera ibayobora mu bundi buryo butandukanye n’ubwo bajyaga guhitamo kuyoborwamo iyaba bashoboraga kubonera iherezo mu itangiriro, kandi bagasobanukirwa ubwiza bw’umugambi bari gusohoza. Ibyo ibazanira byose mu bigeragezo bizira kugira ngo bashobore gukomera bityo bayikorere kandi bababazwe ku bwayo.AnA 537.4

    Ubutumwa bwatanzwe na Hagayi na Zekariya bwakanguriye abantu gukora uko bashoboye kose kugira ngo basane urusengero; ariko ubwo bakoraga babujijwe amahoro bikomeye n’Abasamariya ndetse n’abandi bacuze [imigambi] y’imbogamizi nyinshi. Igihe kimwe abatware b’intara z’ubwami bw’Abamedi n’Abaperesi basuye i Yerusalemu maze babaza izina ry’uwari yaratanze uburenganzira bwo gusana urwo rusengero. Iyo icyo gihe Abayuda baba batariringiye Uwiteka ngo abayobore, iki kibazo kiba cyarabazaniye ingaruka mbi cyane. “Ariko amaso y’Imana yabo aba ku batware b’Abayuda, ntibabuza kubaka, mu gihe batumye kuri Dariyo, kugeza ubwo igisubizo cyaje mu rwandiko rw’ibyo.” Ezira 5:5. Abo batware basubizanyijwe ubwenge cyane ku buryo bafashe umwanzuro wo kwandikira urwandiko Dariyo Hisitasipesi (wari umwami w’ingoma y’Abamedi n’Abaperesi icyo gihe), rwerekezaga intekerezo ze ku iteka ryaciwe bwa mbere na Kuro ryari ryarategetse ko inzu y’Imana i Yerusalemu isanwa, kandi ko ibizayigendaho byose bizishyurwa mu mutungo w’umwami.AnA 538.1

    Dariyo yashatse iryo tegeko maze araribona; maze arishingiraho ategeka abari babajije icyo kibazo kureka gusana urusengero bigakomeza. Yarategetse ati: “Mureke umurimo w’iyo nzu y’Imana ukorwe, igisonga cy’Abayuda n’abakuru babo mubareke, abe aribo bubaka iyo nzu y’Imana mu kibanza cyayo.AnA 538.2

    Dariyo yakomeje agira ati: “Kandi ntegetse itegeko ry’ibyo kubakisha iyo nzu y’Imana, mukwiriye gukorera abakuru b’Abayuda: mwende ku bintu by’umwami ni byo musoro w’abo hakurya y’uruzi, mugire umwete cyane wo guha abo bagabo ibizatangwa, kugira ngo be kuzagira ikibabuza gukora. Kandi n’ibyo bazakena, nk’ibimasa n’amasekurume y’intama n’abana b’intama byo gutamba ho ibitambo byoswa by’Imana nyir’ijuru, n’ingano n’umunyu na vino n’amavuta, ibyo abatambyi b’i Yerusalemu bazashaka bajye babihabwa uko bukeye, ntibagasibe kugira ngo bazajye batambira Imana nyir’ijuru ibitambo by’umubabwe uhumura neza, kandi basabire umwami n’abahungu be kurama.” Ezira 6:7-10.AnA 538.3

    Umwami yongeyeho gutegeka ko ibihano bikomeye cyane bizahabwa abantu bazahindura iryo tegeko mu buryo ubwo ari bwo bwose; kandi yasoresheje ijambo rikomeye cyane ati: “Kandi Imana yabahesheje izina ryayo, nineshe abami bose n’amahanga yose, n’abazaca ku itegeko ryanjye, bakaramburira amaboko yabo, ngo basenye iyo nzu y’Imana y’i Yerusalemu. Jyewe Dariyo, ntegetse iryo tegeko; risohozwe n’umwete wose.” Ezira 6:12. Uko ni ko Uwiteka yateguye inzira kugira ngo urusengero rurangire gusanwa.AnA 539.1

    Mu mezi atari make mbere y’uko iri tegeko ritangwa, Abisirayeli bari barakomeje gukora kubwo kwizera, abahanuzi b’Imana bakomeje kubafashisha ubutumwa bujyanye n’icyo gihe, kandi muri bwo umugambi Imana ifitiye Isirayeli wahoraga werekwa abakozi. Nyuma y’amezi abiri ubutumwa bwanditswe buheruka bwa Hagayi butanzwe, Zekariya yagize amayerekwa atari amwe yerekeye umurimo w’Imana mu isi. Ubwo butumwa bwatanzwe bunyujijwe mu migani n’ibigereranyo, bwaje mu gihe cy’urungabangabo no guhagarika umutima gukomeye, kandi bwari bufite ubusobanuro bwihariye ku bantu bajyaga mbere [bakomeza umurimo wabo] mu izina ry’Imana ya Isirayeli. Ku bayobozi byasaga n’aho uburenganzira bwo gusana Abayuda bari barahawe bugiye gukurwaho. Ahazaza hasaga n’ahacuze umwijima w’icuraburindi. Imana yabonye ko ubwoko bwayo bukeneye gukomezwa no guterwa umwete no guhishurwa kw’imbabazi n’urukundo byayo bitagerwa.AnA 539.2

    Mu iyerekwa Zekariya yumvise marayika w’Uwiteka abaza ati: “Uwiteka Nyiringabo uzageza ryari kutababarira i Yerusalemu n’imidugudu y’u Buyuda, kandi umaze imyaka mirongo irindwi ubarakariye?” Zekariya yaravuze ati: “Uwiteka asubiza marayika twavuganaga amagambo meza amara umubabaro.AnA 540.1

    Marayika twavuganaga arambwira ati: “Rangurura uvuge cyane uti: Uwiteka Nyiringabo aravuga ati: ‘Mfuhiye i Yerusalemu n’i Siyoni ifuhe ryinshi. Kandi ndakariye amahanga yiraye uburakari bwinshi, kuko narakariye Abisirayeli buhoro, ariko bo babagiriye nabi birenze urugero.’ Ni cyo gituma Uwiteka avuga ati: ‘Ngarukiye i Yerusalemu mpafitiye imbabazi. Inzu yanjye izahubakwa, ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga, i Yerusalemu hazagereshwa umugozi.’” Zekariya 1:12-16.AnA 540.2

    Noneho umuhanuzi yabwirijwe guhanura ati: “Uwiteka Nyiringabo aravuga ati ‘Muzabona imidugudu yanjye yongeye kuzura ibyiza biyisaguke, Uwiteka azongera kumara i Siyoni umubabaro, kandi azongera guhitamo i Yerusalemu.’” Zekariya 1:17.AnA 540.3

    Icyo gihe Zekariya yabonye ubutegetsi bwari bwaratatanyije Abayuda n’Abirayeli n’ab’i Yerusalemu buhagarariwe n’amahembe ane. Nyuma yaho yahise abona abacuzi bane, bagereranyaga abakozi Uwiteka yakoresheje mu kuzahura ubwoko bwe no gusana inzu yo kumusengeramo. Soma Zekariya 1:18-21. (2:1-4).AnA 540.4

    Zekariya yaravuze ati: “Nuko nubura amaso, ngiye kubona mbona umuntu ufite umugozi mu ntoki wo kugera. Ndamubaza nti “Urajya he? Ati “Ndajya kugera i Yerusalemu ngo ndebe ubugari n’uburebure bwaho uko bureshya.”AnA 541.1

    Maze marayika twavuganaga arasohoka, marayika wundi aza kumusanganira, aramubwira ati “Nyaruka ubwire uwo musore uti ‘I Yerusalemu hazaturwa hamere nk’imidugudu itagira inkike, kuko abantu n’amatungo bizahaba byinshi. Ni jye uzababera inkike y’umuriro ihakikije, kandi ni jye uzahabera icyubahiro imbere muri wo.’ Ni ko Uwiteka avuga.” Zekariya 2:5-9.AnA 541.2

    Imana yari yarategetse ko Yerusalemu isanwa; iyerekwa ryerekeye gupimwa k’umujyi cyari icyizere Imana yari itanze ko izahumuriza kandi igakomeza ubwoko bwayo bwababajwe, ndetse ko izabasohoreza amasezerano akubiye mu isezerano ryayo rihoraho. Imana yavuze ko uburinzi bwayo buzaba nk’uruzitiro rw’umuriro ruhakikije; kandi icyubahiro cye cyari kuzahishurirwa abana b’abantu bose. Ibyo Uwiteka yakoreraga ubwoko bwe byari kuzamenyekana ku isi yose. “Wa muturage w’i Siyoni we, shyira ejuru, uvuge cyane: kuko Uwera wa Isirayeli, uri hagati yawe, akomeye.” Yesaya 12:6.AnA 541.3

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents