Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents

ABAHANUZI N’ABAMI

 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    IGICE CYA 55 — UBUGAMBANYI BW’ABAPAGANI25Iki gice gishingiye muri Nehemiya 6.

    Sanibalati n’abo bari bafatanyije ntibahangaye kurwanya Abayuda ku mugaragaro; ariko kubw’ubugome bwiyongeraga bakomeje gukorana umuhati wabo mu ibanga kugira ngo bace intege, bakure umutima, kandi bagirire Abayuda nabi. Urukuta ruzengurutse Yerusalemu rwari rwegereje kurangira imirimo yihuta cyane. Ighe rwari kuba rwuzuye ndetse n’amarembo yarwo agashingwa, abo banzi ba Isirayeli ntibari kugira ibyiringiro byo kuba bakoresha imbaraga ngo binjire mu murwa. Hariho abari bashishikariye cyane guhagarika uwo murimo badatindiganyije. Amaherezo baje kunoza umugambi bari biringiye ko bazakoresha bagakura Nehemiya ku mwanya yari ahagazemo, maze igihe bari kuba bamwifitiye bakamwica cyangwa bakamushyira mu nzu y’imbohe.AnA 609.1

    Mu rwego rwo kugaragaza ko bifuza bagira ibyo bumvikanaho nk’impande zihanganye, bashatse kugirana inama na Nehemiya, maze bamutumira guhirira na bo mu mudugudu wo mu gisiza cya Ono. Ariko Nehemiya amurikiwe na Mwuka Wera akamuhishurira umugambi wabo nyakuri, yaranze [ntiyajyayo]. Yandika agira ati: “Nanjye mbatumaho intumwa, ndababwira nti: ‘Ndakora umurimo ukomeye, sinashobora kumanuka; nta mpamvu yo kwica umurimo ngo manuke mbasange.’” Nyamara abangeragezaga banga kuva ku izima. Bohereje ubutumwa bumeze nk’ubwo incuro enye, kandi igihe cyose babwoherezaga, nabasubizaga nk’uko nabasubije mbere.AnA 610.1

    Babonye ko uwo mugambi ntacyo uzageraho, bifashishije andi mayere akomeye. Sanibalati yoherereje Nehemiya intumwa yamuzaniye urwandiko rufunguye rwavugaga ruti: “Mu mahanga hari impuha, kandi na Geshemu aravuga yuko wowe n’Abayuda mushaka kugoma. Ngo ni cyo gituma mwubaka inkike; kandi ngo urashaka kuba umwami wabo . . . Ngo washyizeho n’abahanuzi bo kwamamaza ibyawe i Yerusalemu, ngo mu Bayuda harimo umwami. None ngwino tujye inama, kuko izo nkuru batazabura kuzibwira umwami.”AnA 610.2

    Iyo mu by’ukuri izo mpuha ziba zarakwirakwijwe; hari kuba hari impamvu yo kuzitaho; kuko bidatinze zari kugezwa ku mwami washoboraga kugira icyo yikanga umuntu gito cyane maze bikamutera kumufatira ingamba zikomeye cyane. Ariko Nehemiya yari azi neza ko urwo rwandiko ari urw’ibinyoma rwose, ko rwandikiwe kumutera ubwoba no kumugusha mu mutego. Uyu mwanzuro yagezeho washimangiwe n’uko urwo rwandiko rwoherejwe rufunguye, bigaragara nta gushidikanya ko abantu basomye ibirurimo, kandi ko rwabakuye umutima rukabatera n’ubwoba.AnA 610.3

    Nehemiya yahise aboherereza igisubizo kivuga kiti: “Ibyo uvuze ibyo nta byabaye, ahubwo ni wowe wabyihimbiye mu mutima wawe.” Nehemiya ntiyari ayobewe amayere ya Satani. Yari azi ko ibyo abanzi be bageragezaga byakorwaga kugira ngo bice intege amaboko y’abubatsi bityo umwete wabo ugwabire.AnA 611.1

    Satani yari yaragiye atsindwa incuro nyinshi; ariko noneho akoranye ubugome n’uburyarya bukomeye cyane, yateze umugaragu w’Imana indi mitego ihishwe kandi mibi cyane. Sanibalati na bagenzi bebaguriye abantu bavugaga ko ari incuti za Nehemiya kugira ngo bamugire inama mbi bitwaje ko ari ijambo ry’Uwiteka. Umukuru muri bo wagiye muri iki gikorwa kibi ni uwitwa Shemaya. Mbere y’icyo gihe, Nehemiya yari azi ko Shemaya ari umuntu w’imico myiza. Uyu mugabo yikingiranye mu cyumba hafi y’urusengero asa n’ufitiye ubwoba ubuzima bwe nk’aho buri mu kaga. Icyo gihe urusengero rwari rukingiwe n’inkike n’amarembo, ariko amarembo y’umurwa yari atarashingwa. Shemaya yagaragaje ko yitaye cyane ku mutekano wa Nehemiya maze amugira inama yo kwihisha mu rusengero. Yamugiriye inama ati: “Tubonanire ku nzu y’Imana imbere mu rusengero, dukinge inzugi z’urusengero kuko baza kukwica; ni koko iri joro baraza kuza kukwica.”AnA 611.2

    Iyo Nehemiya akurikiza iyi nama y’uburiganya, aba yaratatiye ukwizera Imana kwe, kandi mu maso ya rubanda aba yaragaragaye ko ari ikigwari n’imburamumaro. Urebye umurimo w’ingenzi yari yatangiye ndetse n’icyizere yavugaga ko afitiye imbaraga z’Imana, kwihisha nk’umuntu ufite ubwoba byari kuba uguhuzagurika. Impuruza yari kugera ku bantu bose maze buri wese agakiza amagara ye, bityo umurwa ugasigara utarinzwe, ukagwa mu maboko y’abanzi bawo. Icyo gikorwa kimwe kitarimo gushishoza Nehemiya yari kuba akoze cyari kuba ugutererana no kureka ibyo yari yaragezeho byose.AnA 611.3

    Nehemiya ntiyatindaga gucengera intekerezo ngo amenye imiterere nyakuri n’umugambi by’uwamugiraga inama. Aravuga ati: “Mbyitegereje menya yuko atari Imana yamutumye, ahubwo yampanuriyeho ibyo kuko Tobiya na Sanibalati bari bamuguriye. Icyatumye agurirwa ni ukugira ngo ankangishe; maze ninkora ntyo, ngo bimbere icyaha, bahereko bamboneho impamvu yo kumvuga nabi, kugira ngo bantuke.”AnA 612.1

    Inama y’urukozasoni yatanzwe na Shemaya yashyigikiwe n’abagabo barenze umwe bari bazwiho ubupfura cyane. Nubwo bavugaga ko ari incuti za Nehemiya, bari bafitanye akagambane rwihishwa n’abanzi be. Nyamara imitego yabo barayiteze ariko ifata ubusa. Igisubizo Nehemiya yatanze ashize ubwoba ni iki ngo: “Ndi umugabo ungana atya nahunga? Mbese ni nde mu bo tungana wahungira mu rusengero akikiza? Sindi bujyeyo.”AnA 612.2

    Nubwo hariho imigambi mibisha y’abanzi, yaba iyo ku mugaragaro cyangwa ihishwe, umurimo wo kubaka wakomeje gukorwa neza, kandi mu gihe kitageze ku mezi abiri uhereye igihe Nehemiya yagereye muri Yerusalemu umurwa wari ukikijwe n’inkuta ziwukingiye kandi abubatsi bashoboraga kugenda hejuru y’inkike maze bakareba ahasi bitegereza abanzi babo babaga batsinzwe kandi bumiwe. Nehemiya arandika ati: “Maze abanzi bacu babyumvise, abanyamahanga bose badukikije bakuka imitima, baca bugufi cyane barigaya, kuko babonye yuko Imana yacu ari yo ikoze uwo murimo.”AnA 612.3

    Nyamara n’iki gihamya cy’ukuboko kw’Imana kuyobora ibintu nticyari gihagije kugira ngo kibuze kutishimira icyo gikorwa, ubwigomeke n’uburiganya mu Bisirayeli. “Muri iyo minsi imfura zo mu Buyuda zoherereza Tobiya inzandiko nyinshi; kandi iza Tobiya zikabageraho. Mu Bayuda harimo benshi basezeranye na we, kuko yari muramu wa Shekaniya.” Ahangaha tuhabona ingaruka mbi zo gushyingirana n’abasenga ibigirwamana. Umuryango w’Ubuyuda wari warifatanyije n’abanzi b’Imana, kandi iyo sano bagiranye yari yaragaragaye ko ari umutego. Hari abandi benshi bari barakoze bene ibyo. Abongabo, kimwe n’imbaga y’ikivange yari yaravanye n’Abisirayeli muri Egiputa, babaye intandaro y’ingorane zahoraga zibaho. Ntabwo imititima yabo bari bayirunduriye mu murimo we; kandi igihe umurimo w’Imana wasabaga kwitanga, babaga biteguye kwica indahiro ikomeye bari bararahiye yo gukorana n’abandi no kubashyigikira.AnA 612.4

    Abantu bamwe baribaraje ku ruhembe rw’imbere mu gucirira Abayuda imigambi mibisha, noneho bagaragaje icyifuzo cyo kubabera incuti. Imfura zo mu Bayuda zari zaraguye mu mutego wo gushyingirana n’abasenga ibigirwamana, kandi zari zaragiranye umushyikirano w’ubugambanyi na Tobiya ndetse zikaba zari zararahiriye kumukorera, noneho zamuhagarariye zimwerekana ko ari umugabo ushoboye kandi ufite gushishoza, bityo gufatanya nawe bikaba byari kubera Abayuda inyungu ikomeye cyane. Muri icyo gihe kandi babwiye Tobiya imigambi ya Nehemiya n’ibyo akora. Uko ni ko umurimo w’ubwoko bw’Imana wakinguriwe ibitero by’abanzi babo, kandi hacirwa icyuho cyo kugoreka amagambo ya Nehemiya n’ibikorwa bye, ndetse no kubangamira umurimo we.AnA 613.1

    Igihe abakene n’abakandamizwaga batakambiraga Nehemiya kugira ngo abarenganure, yari yarahagaze ashize amanga arabarengera kandi yari yaratumye abari barakoze nabi bakuraho ikinegu cyari kibariho. Nyamara ubutware yari yarakoresheje arengera bene wabo bari barakandamijwe noneho ntiyabukoresheje yirengera ubwe. Abantu bamwe bari baragaye umuhati yakoreshaga kandi bagaragaza uburiganya, nyamara ntiyakoresheje bwe ngo ahane abagambanyi. Yaratuje ndetse nta no kwikanyiza maze akomeza umurimo yakoreraga abantu, ntiyigera acogora mu muhati we cyangwa ngo yemere ko inyungu ze zigwabira.AnA 613.2

    Ibitero bya Satani byagiye bigabwa ku bantu bagiye bashaka guteza imbere umurimo n’ubutumwa by’Imana. Nubwo akenshi ibitero bya Satani biburizwamo, akenshi agaba ibitero bishya akoresheje imbaraga nshya, agakoresha n’inzira atari yagerageje gukoresha. Nyamara igikwiriye gutinywa cyane ni imikorere ihishwe ya Satani, aho akorera mu bavuga ko ari incuti z’umurimo w’Imana. Kurwanywa ku mugaragaro bishobora kuba bibi cyane ndetse bikabamo n’ubugome, ariko ni byo bizanira umurimo w’Imana akaga gake ubigereranyije n’urwango ruhishwe rw’abavuga ko bakorera Imana nyamara mu mitima yabo ari abagaragu ba Satani. Bene abo bafite mu bubasha bwabo imbaraga zo gushyira amahirwe yose mu biganza by’abazakoresha ubwenge bwabo kugira ngo babangamire umurimo w’Imana kandi bagirire nabi abagaragu bayo.AnA 614.1

    Amayere yose umwami w’umwijima ashobora gutegura azakoreshwa kugira ngo atere abagaragu b’Imana kugirana ubufatanye n’abakozi ba Satani. Bazagerwaho no kwinginga kwinshi kubararikira kuva ku nshingano yabo; ariko nk’uko Nehemiya yabigenje, bakwiriye gusubiza bashize amanga bati: “Ndakora umurimo ukomeye, sinashobora kumanuka.” Abakozi b’Imana bashobora gukomeza umurimo wabo mu mahoro, bakareka umuhati wabo ukamagana irego by’ibinyoma umugome ashobora kubahimbira ngo abagirire nabi. Nk’uko byagenze ku bubatsi b’inkike za Yerusalemu, bagomba kwanga guteshurwa ku murimo wabo n’ibikangisho no gukwenwa ndetse n’ibirego by’ibinyoma. Ntibakwiriye kudohora kuba maso kwabo n’akanya na gato, kuko abanzi bahora baboga runono. Bagomba guhora basenga Imana kandi “bagashyiraho n’abarinzi bo kubarinda ku manywa na nijoro.” Nehemiya 4:9.AnA 614.2

    Uko igihe cy’iherezo kigenda cyegereza, Satani azazana ibishuko bye ku bakozi b’Imana bifite imbaraga nyinshi. Azakoresha abantu kugira ngo bakwene kandi basebye “abubaka inkike.” Nyamara abubatsi nibamanuka bakajya guhangana n’ibitero by’abanzi babo, ibyo nta kindi bizageraho uretse kudindiza umurimo. Bakwiriye gushishikazwa no gutsinda imigambi y’abanzi babo, ariko ntibakwiriye kwemerera ikintu icyo ari cyo cyose kubakura ku murimo wabo. Ukuri kurusha ikinyoma imbaraga, kandi icyiza kizatsinda ikibi.AnA 615.1

    Ntibakwiriye kandi kwemerera abanzi babo kugirana ubucuti na bo no kubagaragariza impuhwe, ngo bityo babakure mu mwanya w’inshingano bahagazemo. Umuntu utuma umurimo w’Imana ugawa kubw’igikorwa cye icyo ari cyo cyose kitarangwa no kwirinda cyangwa uca intege abakozi bagenzi be, aba ashyize icyasha mu mico ye kitakurwaho mu buryo bworoshye, kandi ashyira inzitizi ikomeye mu nzira yo kuzaba ingirakamaro kwe mu gihe kiri imbere.AnA 615.2

    “Abanga amategeko bashima abanyabyaha.” Imigani 28:4. Igihe abifatanya n’ab’isi, (nyamara bakavuga ko bera rwose), basaba kugirana ubumwe n’abigeze kurwanya umurimo wo kwamamaza ukuri, dukwiriye kubatinya no kubirinda dukomeje nk’uko Nehemiya yabigenje. Bene iyo nama iba iturutse ku mwanzi w’ibyiza byose. Iyo ni imvugo y’abakurikira inyungu zabo gusa mu gihe runaka nta kindi bitayeho, kandi muri iki gihe bakwiriye kurwanywa byimazeyo nk’uko byagenze mu gihe cya Nehemiya. Imbaraga iyo ari yo yose igambiriye gukura ukwizera k’ubwoko bw’Imana mu bushobozi bwayo buyobora, ikwiriye kurwanywa nta gukebakeba.AnA 615.3

    Mu buryo Nehemiya yakomeje kwirundurira mu murimo w’Imana, ndetse n’uko yishingikirije ku Mana adacogora, byabaye intandaro yo gutsindwa kw’abanzi be bananiwe kumushyira munsi y’ububasha bwabo. Umuntu w’inkorabusa atsindwa n’ibishuko [bya Satani] mu buryo bworoshye; ariko mu buzima bw’umuntu bufite intego ikomeye n’umugambi, ntibyorohera ikibi kuhashinga ikirenge. Ukwizera k’umuntu uhora atera intambwe ajya mbere ntikwigera gucogora; kuko haba hejuru, hasi ndetse no hirya, uwo muntu ahabona Rukundo rutagerwa, ukora ibintu byose kugira ngo asohoze umugambi we mwiza. Umugaragu nyakuri w’Imana akorana ukwiyemeza kutazigera gutezuka bitewe n’uko intebe y’ubuntu ari yo bahora bishingikirijeho.AnA 616.1

    Imana yagiye itanga ubufasha buvuye mu ijuru ku byihutirwa byose ubushobozi bwacu abantu butageraho. (to which our human resources are unequal). Itanga Mwuka Wera kugira ngo agoboke mu byihutirwa byose, ngo akomeze ibyiringiro byacu n’icyizere tugira, ngo amurikire intekerezo zacu kandi yeze imitima yacu. Imana itanga amahirwe kandi igakingura imiyoboro yo gukoreramo. Ubwoko bwayo nibuba maso bugakurikiza amabwiriza buhabwa n’ubuntu bwayo, kandi bukaba bwiteguye gukorana na Yo, buzabona umusaruro ukomeye.AnA 616.2

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents