Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents

ABAHANUZI N’ABAMI

 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    IGICE CYA 48 — “SI KUBW’AMABOKO KANDI SI KUBW’IMBARAGA”

    Umuhanuzi Zekariya akimara kwerekwa Yosuwa na Marayika, yahawe ubutumwa bwerekeye umurimo wa Zerubabeli. Zekariya aravuga ati: “Marayika twavuganaga agaruka aho ndi, arankangura nk’uko umuntu akangurwa akava mu bitotsi, arambaza ati: “Ubonye iki?” Ndamusubiza nti: “Ndarebye mbona igitereko cy’itabaza cy’izahabu cyose, kandi mbonye n’urwabya rwacyo ruteretse hejuru yacyo, mbona n’amatabaza arindwi yo kuri cyo. Kandi ayo matabaza ari hejuru yacyo yose, itabaza ryose ryari rifite imiheha irindwi. Kandi impande zombi hari imyelayo ibiri, umwe wari iburyo bw’urwabya, undi wari ibumoso bwa rwo.”AnA 553.1

    “Ndongera mbaza marayika twavuganaga nti: “Ibyo bisobanurwa bite, nyagasani?” Marayika twavuganaga arambaza ati: “Ibyo ntuzi uko bisobanurwa?” Ndamusubiza nti: “Oya, nyagasani.” Aransubiza ati: “Ijambo Uwiteka atumye kuri Zerubabeli ngiri ati: ‘Si ku bw’amaboko kandi si ku bw’imbaraga, ahubwo ni kubw’Umwuka wanjye.’ Ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga.”AnA 553.2

    “Ndongera ndamubaza nti: “Iriya myelayo uko ari ibiri, umwe uri iburyo bw’igitereko cy’amatabaza, undi ukaba ibumoso bwacyo isobanurwa ite?” Nongera kumubaza ubwa kabiri nti: “Ariya mashami y’imyelayo abiri, ari impande zombi z’imibirikira y’izahabu uko ari ibiri, akīkamuramo amavuta asa n’izahabu asobanurwa ate?” Arambaza ati: “Ariya ntuzi uko asobanurwa?” Ndamusubiza nti: “Oya nyagasani. Arambwira ati: “Ariya mashami ni ba bantu babiri bejeshejwe amavuta, bahora bahagaze imbere y’Umwami w’isi yose.” Zekariya 4:1-6, 11-14.AnA 554.1

    Muri iri yerekwa amashami abiri y’imyerayo ahagaze imbere y’Imana agaragara ko asohora amavuta y’izahabu akanyuramo aca mu mibirikira y’izahabu akajya mu rwabya rw’igitereko cy’amatabaza. Muri uru rwabya ni ho amatabaza yo mu buturo bwera akura amavuta kugira ngo akomeze gutanga urumuri ruhoraho. Bityo kuri bariya bantu bejeshejwe amavuta ni ho bahagaze imbere y’Imana ni ho haturuka umucyo w’Imana mu kuzura kwawo ndetse n’urukundo n’imbaraga bigahabwa ubwoko bw’Imana, kugira ngo bubashe kugeza umucyo n’ibyishimo no guhemburwa ku bandi. Abantu bakungahazwa muri ubwo buryo bagomba gukungahaza abandi ubutunzi bw’urukundo rw’Imana. AnA 554.2

    Mu gusana inzu y’Uwiteka, Zerubabeli yari yarakoze ahanganye n’ingorane nyinshi cyane. Uhereye mu itangira ry’uwo murimo, abanzi “bateye Abayuda gucika intege, mu iyubaka barabarushya,” “bababuza kubaka ku maboko no ku gahato.” Ezira 4:4, 23. Ariko Uwiteka yari yaragiye agoboka abubatsi, maze noneho atuma umuhanuzi kuri Zerubabeli agira ati: “Wa musozi munini we, wiyita iki? Imbere ya Zerubabeli uzaba ikibaya. Azazana n’ibuye risumba ayandi, barangurure bati: ‘Nirihabwe umugisha! Nirihabwe umugisha!’” Zekariya 4:7.AnA 554.3

    Mu gihe cyose cy’amateka y’ubwoko bw’Imana, imisozi minini cyane y’ingorane, ndetse zisa n’izitatambukwa, yagiye ihagarara imbere y’abageragezaga gusohoza imigambi y’Ijuru. Bene izo nzitizi zemerwa n’Uwiteka kugira ngo zibe ikigeragezo cyo kwizera. Igihe dusumbirijwe ku mpande zose, iki aba ari cyo gihe gisumba ibindi byose cyo kwiringira Imana n’imbaraga y’Umwuka wayo. Gushyira ukwizera kuzima mu bikorwa bisobanuye kwiyongera kw’imbaraga z’iby’umwuka ndetse n’iterambere ry’ukwizera kutadohoka. Muri ubwo buryo ni ho umuntu ahinduka imbaraga itsinda. Imbere y’ibyo ukwizera kudusaba, inzitizi Satani ashyira mu nzira y’Umukristo zizatamuruka; kuko ingabo zo mu ijuru zizamanukira kumufasha. “Ntakizabananira.” Matayo 17:20.AnA 555.1

    Inzira y’isi igomba gutangirana no kwiyerekana no kwirata. Inzira y’Imana igomba guhindura umunsi ugaragaramo utuntu duto ukaba intangiriro y’insinzi ihebuje y’ukuri no gukiranuka. Rimwe na rimwe Imana yigisha abayikorera ikoresheje kutabageza ku byo bari biteze ndetse no kubageza mu byasa no gutsindwa. Umugambi wayo ni uko bamenya uko bitwara mu ngorane.AnA 555.2

    Akenshi abantu bagwa mu kigeragezo cyo gucogora no gutentebukira imbere y’ibibahagarika umutima n’inzitizi bahura nazo. Ariko nibakomera ku byiringiro batangiranye ntibatezuke kugeza ku iherezo, Imana izabatunganyiriza inzira. Igihe bazaba bahangana n’izo nzitizi amaherezo bazagera ku nsinzi. Imbere y’umutima ushiritse ubwoba no kwizera kudacogora kwa Zerubabeli, imisozi minini y’ingorane izahinduka ikibaya; kandi nyiri amaboko yashinze urufatiro, ni we n’ubundi uzawurangirisha amaboko ye. “Azazana n’ibuye risumba ayandi, barangurure bati: ‘Nirihabwe umugisha! Nirihabwe umugisha!’” Zekariya 4:9,7.AnA 555.3

    Imbaraga n’ububasha by’umuntu si byo byashinze itorero ry’Imana, kandi ntibishobora no kurisenya. Itorero ntiryashinzwe ku rutare rw’imbaraga z’umuntu, ahubwo ryashinzwe kuri Kristo Yesu, Urutare rw’iteka, “kandi amarembo y’ikuzimu ntazarishobora.” Matayo 16:18. Kuba Imana iri mu murimo wayo bituma muri wo haba gutuza. Ijambo tubwirwa ni iri ngo: “Ntimukiringire abakomeye cyangwa umwana w’umuntu.” Zaburo 146:3. “Mu ituza no mu byiringiro ni mo muzaherwa imbaraga.” Yesaya 30:15. Umurimo uhebuje w’Imana ushingiye ku mahame y’ubutungane y’iteka ryose, kandi uwo murimo ntuzigera uhinduka ubusa. Uzakomeza gukura ugenda wongerwa imbaraga kuko atari “ku bw’amaboko kandi si ku bw’imbaraga, ahubwo ni kubw’Umwuka wanjye.’ Ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga.” Zekariya 4:6.AnA 556.1

    Isezerano ryavugaga riti: “Amaboko ya Zerubabeli ni yo yashyizeho urufatiro rw’iyi nzu; kandi amaboko ye ni yo azayuzuza,” ryaje gusohora rwose nk’uko ryari ryaravuzwe. (Umurongo wa 9). “Nuko abakuru b’Abayuda barubaka, babibashishwa no guhanura kwa Hagayi umuhanuzi na Zekariya mwene Ido. Barayubaka iruzura nk’uko itegeko ry’Imana ya Isirayeli ryari riri, kandi no ku bw’itegeko rya Kuro na Dariyo, na Aritazeruzi umwami w’u Buperesi. Iyo nzu yuzura ku munsi wa gatatu w’ukwezi kwa Adari [ukwezi k’Ukuboza], ko mu mwaka wa gatandatu wo ku ngoma y’Umwami Dariyo.” Ezira 6:14,15.AnA 556.2

    Nyuma yahoo gato rwa rusengero rwari rwasanwe ryaje gutahwa. “Maze Abisirayeli n’abatambyi, n’Abalewi n’abandi bavuye mu bunyage, bagira umunsi w’ibirori wo gutaha iyo nzu y’Imana banezerewe;” “maze ku munsi wa cumi n’ine w’ukwezi kwa mbere” “baziririza Pasika.” Ezira 6:16,17,19.AnA 556.3

    Urusengero rwa kabiri ntirwanganyije ubwiza n’urwa mbere, kandi nta nubwo rwubahishijwe bya bimenyetso bigaragara by’uko Imana ije aho byagaragaye ku rusengero rwa mbere. Nta kwigaragaza kw’imbaraga ndengakamere kwaranze itahwa ry’urwo rusengero. Nta gicu cy’ikuzo cyagaragaye ngo cyuzure ubwo buturo bwari bwubatswe bundi bushya. Nta muriro wamanutse uva mu ijuru ngo ukongore igitambo cyari ku gicaniro cyo muri ubwo buturo. Nta Shekina yari ikiba hagati y’abakerubi babaga mu cyumba cy’ahera cyane; isanduku y’isezerano, intebe y’ubuntu n’ibisate by’ibihamya ntibyari bikirangwa muri ubwo buturo. Nta kimenyetso kivuye mu ijuru cyamenyeshaga umutambyi ubushake bw’Uwiteka.AnA 557.1

    Ariko kandi iyo yari inyubako Uwiteka yari yaravuze ibyayo abinyujije mu muhanuzi Hagayi agira ati: “Ubwiza bw’iyi nzu bwo hanyuma buzaruta ubwa mbere.” “Kandi nzahindisha amahanga yose umushyitsi, n’ibyifuzwa n’amahanga yose bizaza, kandi iyi nzu nzayuzuzamo ubwiza.” Hagayi 2:9,7. Mu myaka amagana menshi, abantu bajijutse bari barashishikariye kugaragaza uburyo isezerano Imana yahaye Hagayi ryaba ryarasohojwe; nyamara mu kuza kwa Yesu w’i Nazareti, Uwifuzwa n’amahanga yose (uwuharishije ibikari by’urwo rusengero ukuza kwe bwite) abantu benshi bari barinangiye banga kumubonamo agaciro kadasanzwe. Ubwibone no kutizera byari byarahumye intekerezo zabo ntibumve ubusobanuro nyakuri bw’amagambo y’umuhanuzi.AnA 557.2

    Urusengero rwa kabiri ntirwubahishijwe igicu cy’ikuzo rya Yehova, ahubwo rwubahishijwe no kugerwamo na wundi muri we hari “ukuzura k’Ubumana kose mu buryo bw’umubiri” — Imana ubwayo yerekanwe “ifite umubiri.” Abakolosayi 2:9; 1Timoteyo 3:16. Mu guhabwa icyubahiro no kugerwamo na Kristo ubwe igihe yari mu murimo we hano ku isi, muri ibyo byonyine ni ho urusengero rwa kabiri rwarushije ubwiza urwa mbere. “Uwifuzwa n’amahanga yose” yaje muri rusengero Rwe, igihe Umunyanazareti yigishirizaga kandi agakiriza mu bikari byarwo byera.AnA 557.3

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents