Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents

ABAHANUZI N’ABAMI

 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    IGICE CYA 37 — KUJYANWA I BABULONI ARI IMBOHE

    Mu mwaka wa cyenda w’ingoma ya Sedekiya “Nebukadinezari umwami w’i Babuloni yazanye ingabo ze zose atera i Yerusalemu arahagerereza,” kugira ngo agote umurwa. 2Abami 25:1. Uko byagaragaraga Ubuyuda nta byiringiro bwari bufite. Uwiteka ubwe yavugiye muri Ezekiyeli agira ati: “Dore ngiye kugukongeza.” “nakuye inkota yanjye mu rwubati rwayo, ntabwo izarusubiramo ukundi, . . . umutima wose uzahamuka n’amaboko yose atentebuke, umutima wose uzakuka, n’intege zose zihinduke amazi.” “Kandi nzagusukaho umujinya wanjye, nguhuhireho umuriro w’uburakari bwanjye. Nzakugabiza amaboko y’abanyarugomo, abahanga bo kurimbura.” Ezekiyeli 21:3, 8-12, 36.AnA 413.1

    Abanyegiputa bihutiye kuza gutabara umurwa wari ugoswe; kandi kugira ngo Abakaludaya babasubize inyuma, bafashe igihe gito baba baretse kugota umurwa w’Ubuyuda. Ibyiringiro byazamutse mu mutima wa Sedekiya maze atuma intumwa kuri Yeremiya, amusaba ngo asabire ishyanga ry’Abaheburayo ku Mana.AnA 413.2

    Igisubizo giteye ubwoba umuhanuzi yatanze cyari uko Abakaludaya bazasubira iwabo kandi bagasenya umurwa wa Yerusalemu. Itegeko ryari ryamaze gutangwa; ntabwo ishyanga ryanze kwihana ryari rigoshoboye kwigizayo ibihano by’Imana. Uwiteka yaburiye ubwoko bwe ati: “Ntimwishuke ngo mwizere muti ‘Ni ukuri Abakaludaya bazatuvaho’ kuko batazahera. Erega naho mwanesha ingabo z’Abakaludaya zose zibarwanya zikaba inkomere gusa, hanyuma bababyukana umuntu wese akava mu ihema rye, bagatwika uyu murwa!” Yeremiya 37:9, 10. Abari barasigaye mu Buyuda bagombaga kujyanwa mu bunyage, bakigira mu mibabaro ibyigisho bari baranze kwiga mu bihe byari bimeze neza cyane. Iri teka ryari ryaciwe n’Uwera nta wari kurivuguruza.AnA 413.3

    Mu bakiranutsi bari bakiri muri Yerusalemu bari baramenyeshejwe umugambi w’Imana, harimo bamwe biyemeje guhisha amaboko y’abagome isanduku yera yarimo ibisate by’amabuye byari byaranditsweho Amategeko Cumi. Ibyo barabikoze. Barira kandi bababaye cyane, bajyanye iyo sanduku mu buvumo rwihishwa aho yagombaga guhishwa Abisirayeli n’Abayuda bitewe n’ibyaha byabo, kandi ntibari kuzongera kuyigarurirwa. Iyo sanduku yera na n’ubu iracyahishwe. Nta wigeze ayisagararira kuva igihe yahishiwe.AnA 414.1

    Yeremiya yamaze imyaka myinshi ahagarara imbere y’abantu ari umuhamya w’Imana ukiranuka; kandi ubu noneho ubwo umurwa wa Yerusalemu wari igiye kujya ma maboko y’abapagani, Yeremiya yabonye ko umurimo we wakozwe maze agerageza kuva muri Yerusaemu ariko abuzwa n’umwana w’umwe mu bahanuzi b’ibinyoma waje gutanga amakuru ko Yeremiya agiye kwifatanya n’Abanyababuloni, ari na bo yari yaringingiye abaturage b’Ubuyuda kenshi kuyoboka. Umuhanuzi Yeremiya yahakanye icyo kirego cy’ikinyoma, nyamara “Ibikomangoma birakarira Yeremiya biramukubita, bimugira imbohe bimushyira mu nzu ya Yonatani w’umwanditsi, kuko bari bayigize inzu y’imbohe.” Yeremiya 37:15.AnA 414.2

    Ibyiringiro byari byuzuye mu mitima y’ibikomangoma na rubanda igihe ingabo za Nebukadinezari zerekeraga mu majyepfo guhangana n’Abanyegiputa, bidatinze byabaye imfabusa. Uwiteka yari yaravuze ati: “Dore ndakwibasiye Farawo mwami wa Egiputa.” Imbaraga za Egiputa nta kindi zari cyo uretse urubingo rusadutse. Ibyanditswe byari byaravuze biti: “Abatuye muri Egiputa bose bazamenye yuko ndi Uwiteka, kuko babereye inzu ya Isirayeli inkoni y’urubingo.” “Kandi amaboko y’umwami w’i Babuloni nzayakomeza, na yo amaboko ya Farawo azatentebuka maze bazamenye yuko ndi Uwiteka, igihe nzashyira inkota yanjye mu kuboko k’umwami w’i Babuloni akayuhira igihugu cya Egiputa. Kandi Abanyegiputa nzabatataniriza mu mahanga, mbateragane mu bihugu maze bazamenye yuko ndi Uwiteka.” Ezekiyeli 29:3, 6; 30:25-26.AnA 414.3

    Mu gihe ibikomangoma byo mu Buyuda byari bigihanze amazo Egiputa ngo ibatabare, umwami Sedekiya yari ahagaritse umutima atekereza ku muhanuzi w’Imana wari warajugunywe mu nzu y’imbohe. Hashize iminsi myinshi umwami atuma kuri Yeremiya baramuzana maze amubaza biherereye ati: “Mbese hari ijambo rivuye ku Uwiteka?” Yeremiya yaramusubije ati: “Ririho. Uzashyirwa mu maboko y’umwami w’i Babuloni.AnA 415.1

    “Yeremiya arongera abaza Umwami Sedekiya ati “Icyo nagucumuyeho ni iki ari wowe cyangwa abagaragu bawe cyangwa ubu bwoko, cyatumye munshyira mu nzu y’imbohe? Mbese ye, ba bahanuzi banyu babahanuriraga bari he? Ngo ntabwo umwami w’i Babuloni azabatera, habe no kuzatera iki gihugu. Noneho ndagusaba ngo wumve, mwami nyagasani, ndakwinginga ngo unyemerere icyo ngusabye, we kunsubiza kwa Yonatani w’umwanditsi ntahagwa.” Yeremiya 37:17-20.AnA 415.2

    Kuri ubwo busabe bwa Yeremia “umwami Sedekiya ategeka ko Yeremiya arindirwa mu rugo rw’inzu y’imbohe, ngo iminsi yose bajye bamuha irobe ry’umutsima rivuye mu nzira y’abavuzi bayo, kugeza ubwo imitsima yose izashira mu murwa. Nuko Yeremiya aguma mu rugo rw’inzu y’imbohe.” Umurongo wa 21.AnA 415.3

    Umwami yanze gushyira ku mugaragaro ko yizera ibyo Yeremiya avuga. Nubwo ubwoba yari yagize bwamuteye kumushakishaho amakuru biherereye, nta mbaraga yari afite zo guhangana n’uko ibikomangomabye n’abaturage be barwanyaga Yeremiya ngo bityo yumvire ubushake bw’Imana nk’uko bwari bwaragaragajwe n’umuhanuzi.AnA 416.1

    Yeremiya yakomeje gutangira inama mu rugo rw’inzu y’imbohe ko bayoboka umwami w’i Babuloni. Guhangana na we byari ukwikururira urupfu. Ubutumwa Uwiteka yatumye ku Buyuda bwari ubu ngo: “Uzaguma muri uyu murwa azicishwa inkota n’inzara n’icyorezo, ariko uzawuvamo akayoboka Abakaludaya azabaho, kandi ubugingo bwe azabutabarura abeho.” Amagambo yavuzwe yarumvikanaga kandi yari meza. Umuhanuzi yavuze ashize amanga mu izina ry’Uwiteka ati: “Ni ukuri uyu murwa uzagabizwa ingabo z’umwami w’i Babuloni, na we azawuhindūra.” Yeremiya 38:2, 3.AnA 416.2

    Amaherezo ibibkomangoma birakajwe n’inama Yeremiya yahoraga asubiramo kenshi kandi zari zihabanye na gahunda bari bihaye yo kwirwanaho, byigaragambije bikmeye imbere y’umwami bivuga ko umuhanuzi Yeremiya ari umwanzi w’igihugu, kandi ko amagambo ye yatentebuye amaboko ya rubanda kandi akabazanira ibyago kubw’ibyo akaba akwiriye kwicwa.AnA 416.3

    Uwo mwami w’umunyabwoba yari azi ko ibyo birego ari ibinyoma; ariko kugira ngo agushe neza abari mu myanya yo hejuru kandi y’ubuyobozi, yagaragaje ko yemeye ibinyoma byabo maze atanga Yeremiya mu maboko yabo ngo bamugenze uko bashaka. “Nuko bafata Yeremiya bamujugunya mu rwobo rwa Malikiya umwana w’umwami, rwari mu rugo rw’inzu y’imbohe, bamanuza Yeremiya imigozi. Muri urwo rwobo nta mazi yari arimo, keretse ibyondo gusa. Nuko Yeremiya asaya mu byondo.” Yeremiya 37:6. Nyamara Imana yahagurukirije Yeremiya inshuti zagiye kumwingingira umwami maze akurwa muri rwa rwobo agarurwa mu rugo rw’inzu y’imbohe.AnA 417.1

    Umwamiyongeye gutuma kuri Yeremiya mu ibanga, maze amusaba kumubwizanya ukuri kose iby’umugambi Imana ifitiye Yerusalemu. Mu kumusubiza ibyo amubajije Yeremiya yarasubije ati: “Nabikubwira ntiwanyica? Kandi ninkugira inama ntuzanyumvira?” Umwami agirana isezerano n’umuhanuzi Yeremiya mu ibanga. Umwami Sedekiya aramusezeranira ati: “Nkurahiye Uwiteka uhoraho waduhaye ubu bugingo, ntabwo nzakwica cyangwa ngo ngushyire mu maboko y’abo bantu bahiga ubugingo bwawe.” Yeremiya 38:15,16.AnA 417.2

    Umwami Sedekiya yari agifite amahirwe yo kugaragaza ko afite ubushake bwo kumvira imiburo y’Uwiteka, kandi noneho n’imbabazi akoroshya ibihano byari biri kugwa ku murwa wa Yerusalemu ndetse n’igihugu. Ubutumwa umwami yahawe bwabaye ubu ngo: “Nusanga ibikomangoma by’umwami w’i Babuloni ni bwo ubugingo bwawe buzabaho, kandi uyu murwa ntuzatwikwa, nawe uzabaho n’ab’inzu yawe. Ariko nutemera gusanga ibikomangoma by’umwami w’i Babuloni, uyu murwa uzatangwa mu maboko y’Abakaludaya kandi bazawutwika, nawe ntuzabava mu maboko.”AnA 417.3

    Umwami yarasubije ati: “Abayuda bagiye kuyoboka Abakaludaya, ntinya ko banshyira mu maboko yabo bakanshinyagurira.” Ariko umuhanuzi Yeremiya aramusezeranira ati: “Ntibazagutanga.” Yongeyeho amagambo yo kumwinginga agira ati: “Ndakwinginze, umvira ijwi ry’Uwiteka rivuga ibyo nkubwira, ni bwo uzamererwa neza kandi ubugingo bwawe buzarama.” Yeremiya 38:17-20.AnA 418.1

    Uko ni ko no kugeza ku isaha ya nyuma Imana yagaragaje ubushake bwayo bwo kugaragariza impuhwe abari guhitamo kumvira ibyo yabasabaga bitunganye. Iyo umwami Sedekiya ahitamo kumvira, ubuzima bw’abaturage buba bwararokotse kandi umurwa wa Yerusalemu na wo ugakira gukongorwa n’umuriro; nyamara yatekereje ko yageze kure cyane ku buryo atasubira inyuma [ngo yisubireho]. Yatinye Abayuda, atinya gusuzugurika kandi agirira ubwoba ubuzima bwe. Nyuma y’imyaka myinshi yo kwigomeka ku Mana, Sedekiya yatekereje ko byaba bikojeje isoni cyane kubwira abaturage be ati: Nemeye ijambo ry’Uwiteka nk’uko ryavugiwe mu muhanuzi Yeremiya; ntabwo nshobora guhangara kurwanya umwanzi nyuma yo guhabwa iyi miburo yose.AnA 418.2

    N’amarira menshi, Yeremiya yingingiye Sedekiya kwikiza no gukiza abaturage ayobora. N’agahinda kenshi mu mutima, yamuhamirije ko natumvira inama y’Imana, atazarokora ubugingo bwe kandi ko ubutunzi bwe bwose buzigarurirwa n’Abanyababuloni. Ariko umwami yari yarafashe inzira mbi bityo ntiyashoboraga gusubira inyuma. Yafashe icyemezo cyo gukurikiza inama z’abahanuzi b’ibinyoma, n’iz’abantu yasuzuguraga kandi basuzuguraga intege nke ze muri uko guhita yemera ibyo bifuzaga. Yatatiye umudendezo we nk’umuntu maze ahinduka imbohe y’igitekerezo cya rusange. Nta mugambi uhamye yari afite wo ukora ikibi, ariko kandi nta n’umwanzuro yafashe wo guhagarara ashikamye ku kuri. Nubwo yari yemejwe rwose iby’agaciro k’inama itanzwe na Yeremiya, nta mbaraga y’imicombonera yamukomerezaga mu kumvira; bityo ingaruka iba iyo gukomeza ashikamye mu cyerekezo kibi.AnA 418.3

    Umwami yai umunyantege nke bikabije ku buryo atashakaga ko ibyegera bye n’abaturage be bamenya ko yagiranye ikiganiro na Yeremiya. Gutinya abantu byari byamaze kwigarurira umutima we. Iyo Sedekiya ahagararana ubutwari maze akavuga ko yizera amagambo y’umuhanuzi Yeremiya yari yamaze gusohora igice, mbega kurimbuka kuba kwarakumiriwe! Yari akwiriye kuvuga ati: “Nzumvira Uwiteka bityo nkize umurwa kurimbuka gukomeye. Sinahangara gusuzugura amategeko y’Imana bitewe n’ubwoba cyangwa kwemerwa n’abantu. Nkunda ukuri, nanga icyaha, bityo nzakurikiza inama y’Ukomeye wa Isirayeli.”AnA 419.1

    Iyo biba bityo abantu baba barubashye umutima we w’ubutwari, kandi abari bari mu rungabangabo hagati yo kwizera no kutizera baba barafashe icyemezo gidakuka bakajya mu ruhande rw’ukuri. Gushirika ubwoba kwe n’ubutabera mu mikorere ye byari gutera abaturage be kumwishimira no kumuyoboka. Aba yaragize gushyigikirwa gukomeye kandi Ubuyuda buba bwararinzwe ishyano ritavugwa ry’uburyo abantu bicishijwe inkota n’inzara n’umuriro.AnA 419.2

    Ubugwari bwa Sedikiya bwamubereye icyaha yagombaga kwishyura igihano cyacyo giteye ubwoba. Umwanzi yaje yararika nk’urubura rumanuka ku musozi maze umurwa awuhindura umusaka. Ingabo z’Abaheburayo zaratsinzwe zisubizwa inyuma ziravurungana. Ishyanga ry’Ubuyuda ryaratsinzwe. Sedekiya yarafashwe agirwa imfungwa kandi abahungu be bicirwa imbere ye abireba. Umwami Sedekiya yajyanwe ari imbohe akurwa I Yerusalemu, maze bamunogoramo amaso maze ubwo yari ageze I Babuloni apfa urw’agashinyaguro. Urusengero rwiza cyane rwari rumaze imyaka isaga magana ane rutamirije impinga y’Umusozi Siyoni ntirwababariwe n’Abakaludaya. “Maze batwika inzu y’Imana, basenya inkike z’i Yerusalemu, batwika inyumba zaho, barimbura ibintu byaho byiza byose.” 2Ngoma 36:19.AnA 420.1

    Igihe cyo gusenywa guheruka kwa Yerusalemu bikozwe na Nebukadinezari, abantu benshi barokotse amakuba akomeye yaturutse ku kugota Yerusalemu igihe kirekire, ariko baje kwicishwa inkota. Mu baje gusigara, bamwe muri bo ariko cyane cyane umukuru w’abatambyi n’abasirikare bakuru n’ibikmangoma n’imfura z’ibwami, abo bose bajyanywe i Babuloni maze bahicirwa nk’abagambanyi. Abandi bajyanwe ari imbohe bajya kuba inkoreragahato za Nebukadinezari n’abahungu be “kugeza ku ngoma z’abami b’i Buperesi, . . . ngo ijambo Uwiteka yavugiye mu kanwa ka Yeremiya ribe risohoye.” 2Ngoma 36:20,21.AnA 420.2

    Yeremiya ubwe yavuzweho aya magambo ngo: “Nuko Nebukadinezari umwami w’i Babuloni, ategeka Nebuzaradani umutware w’abarinzi ibya Yeremiya ati: “Umujyane, umumenye ntugire icyo umutwara, ahubwo icyo azakubwira abe ari cyo uzamukorera.” Yeremiya 39:11,12.AnA 420.3

    Abatware b’ingabo z’Abanyababuloni bakuye Yeremiya muri gereza, uwo muhanuzi yahisemo kwigumanira n’abari basigaye [mu Buyuda] b’abanyantegenke, “abakene bo mu gihugu” basizwe n’Abakaludaya ngo bite ku mizabibu abandi babe abahinzi. Abo bose Abanyababuloni babashinze Gedaliya ngo abe umutware wabo. Hashize amezi make gusa maze uwo mutware mushya wari ushyizweho yicwa mu buryo bw’uburiganya. (soma Yeremiya 41:1-3). Nyuma yo kunyura mu bigeragezo byinshi, amaherezo ba bakene bemejwe n’abayobozi babo guhungira mu gihug cya Egiputa. Yeremiya yaranguriye ijwe rye arwanya uwo mugambi. Yarabinginze ati: “Ntimujye mu Egiputa.” Nyamara iyo nama yari iturutse ku Mana ntibayumviye, maze abari “bazanywe no gutura mu gihugu cy’u Buyuda: si abagabo si abagore, si abana si abakobwa b’umwami” bose bahungira mu Egiputa. “Nuko bajya mu gihugu cya Egiputa kuko banze kumvira ijwi ry’Uwiteka, maze bagera n’i Tahapanesi.” Yeremiya 43:5-7.AnA 421.1

    Ubuhanuzi bwavugaga iby’akaga bwahanuwe na Yeremiya abuhanurira abari barasigaye ariko bakigomeka kuri Nebukadinezari bahungira mu Egiputa bwari buvanze n’amasezerano y’imbabazi ku bari kwihana ubupfapfa bwabo maze bakitegura kugaruka. Nubwo Uwiteka atari kubabarira abatarumviye inama ye ahubwo bakemera imbaraga zishukana zo gusenga ibigirwamana kwa Egiputa, yari kugaragariza imbabazi abari kumuyoboka kandi bakaba abanyakuri. Uwiteka yaravuze ati: “Ariko abazacika ku icumu bazava mu gihugu cya Egiputa basubire mu gihugu cy’u Buyuda ari bake, nuko abasigaye b’i Buyuda bose bari baragiye mu gihugu cya Egiputa guturayo, bazamenya ijambo rihamye iryo ari ryo yuko ari iryanjye cyangwa iryabo.” Yeremiya 44:28.AnA 421.2

    Umubabaro umuhanuzi Yeremiya yagize bitewe no kugoma kw’abagombaga kuba umucyo w’isi mu by’umwuka, umubabaro yagize kubwa Siyoni ndetse no kubw’abantu bajyanwe i Babuloni ari imbohe, ugaragarira mu maganya yasize yandikishije nk’urwibutso rw’ubupfapfa bwo kutumvira inama z’Uwiteka ahubwo umuntu akayoboka ubwenge bwa muntu. Ndetse no mu kurimbuka kwari kwabayeho Yeremiya yashoboraga kuvuga ati: “Imbabazi z’Uwiteka ni zo zituma tudashiraho;” kandi yahoraga asenga ati: “Dutekereze inzira zacu tuzigenzure, tubone kugarukira Uwiteka.” Amaganya 3:22, 40. Igihe Ubuyuda bwari bukiri ubwami mu mahanga, Yeremiya yari yarabajije Imana ye ati: “Mbese wanze u Buyuda rwose? Umutima wawe wazinutswe i Siyoni?” kandi yari yarasabye ashize amanga ati: “Ntutuzinukwe ugirire izina ryawe, ntukoze isoni ingoma y’icyubahiro cyawe.” Yeremiya 14:19,21. Noneho ukwizera kudakuka umuhanuzi yari afite ku mugambi uhoraho w’Imana wo kuzana gahunda mu rudibi ndetse no kwereka amahanga yo ku isi n’isanzure ryose imico yayo y’ubutabera n’urukundo, kwamuteye gusabana icyizere asabira abari guhindukira bakava mu bibi bakayoboka ubutungane.AnA 422.1

    Ariko noneho Siyoni yari yarasenywe bikomeye; ubwoko bw’Imana bwari mu bunyage. Ubwo umuhanuzi Yeremiya yari asabwe n’intimba yaratatse ati: “Umurwa w’i Yerusalemu ko usigayemo ubusa, kandi wari wuzuye abantu! Uwari ukomeye mu mahanga, ko yahindutse nk’umupfakazi! Uwari umwamikazi mu ntara yarayobotse, aratura ikoro. Nijoro arira cyane, amarira amutemba mu maso, mu bakunzi be bose ntafite umuhumuriza. Incuti ze zose zaramuriganije, zahindutse abanzi be. Abayuda bajyanywe ari imbohe, babitewe n’akarengane n’uburetwa bwinshi bikabije. Batuye mu banyamahanga, nta buruhukiro bahabonye, ababarenganya bose babafashe bageze mu gakubiro. Inzira z’i Siyoni ziraboroga, kuko ari nta wukīza mu materaniro yera. Amarembo yaho yose ni amatongo, abatambyi baho barasuhuza umutima. Abari baho bafite umubabaro, na ho ubwaho hafite ishavu abaharwanyaga barahanesheje, ababisha baho bagize ishya. Kuko Uwiteka yahababaje ahahoye ibicumuro byaho byinshi, abana baho bato bajyanywe ho abanyagano imbere y’ababisha.AnA 422.2

    “Umwami ko yageretse ku mukobwa w’i Siyoni igicu cy’umwijima amurakariye, yajugunye ubwiza bwa Isirayeli ku isi abuhanuye ku ijuru. Kandi ntiyibutse intebe y’ibirenge bye, ku munsi w’uburakari bwe. Umwami yoreje ubuturo bwose bwa Yakobo ntiyamubabarira, yashenye ibihome by’umukobwa wa Yuda abitewe n’umujinya, yabitsinze hasi yanduza n’ubwami n’ibikomangoma byabwo. Yaciye ihembe rya Isirayeli ryose abitewe n’uburakari bukaze, yahinnye ukuboko kwe kw’iburyo imbere y’abanzi, kandi yatwitse Yakobo amumerera nk’umuriro ugurumana, ukongora impande zose yamuforeye umuheto nk’umwanzi, yahagaze abanguye ukuboko kwe kw’iburyo nk’umubisha. Yishe abanyagikundiro bose, yasutse uburakari bwe mu ihema ry’umukobwa w’i Siyoni, bwaka nk’umuriro.”AnA 423.1

    “Nakuvugaho iki? Icyo nakugereranya na cyo ni iki, wa mukobwa w’i Yerusalemu we? Naguhwanya n’iki kugira ngo nguhumurize, wa mwari w’i Siyoni we? Kuko icyuho cyawe ari kinini nk’inyanja, ni nde wabasha kugukiza?”AnA 423.2

    “Uwiteka, ibuka ibyaduteye, itegereze kandi urebe gukorwa n’isoni kwacu. Umwandu wacu wahindutse uw’abanyamahanga, n’amazu yacu yabaye ay’abimukīra. Turi impfubyi ntitugira ababyeyi, ba mama bameze nk’abapfakazi, . . . Ba data bakoze ibyaha kandi ntibakiriho, natwe twikoreye ibicumuro byabo. Abagaragu ni bo badutegeka, nta wuhari wo kuturokora, ngo adukure mu maboko yabo. . . . Ni cyo gituma umutima wacu urabirana, ibyo ni byo bituma amaso yacu ahunyeza.” Amaganya ya Yeremiya 1:1-5; 2:1-4, 13; 5:1-3, 7,8, 17, 19-21.AnA 424.1

    “Weho Uwiteka, uhoraho iteka ryose, intebe yawe ihoraho uko ibihe biha ibindi. Kuki watwibagirwa iteka, kandi ukatureka igihe kirekire kireshya gityo? Utwigarurire Uwiteka, natwe tuzaba tukugarukiye. Tugarurire ibihe byacu, bibe nk’ibya kera.” Amaganya 1:1-5; 2:1-4, 13; 5:1-3, 7, 8, 17, 19-21.AnA 424.2

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents