Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents

ABAHANUZI N’ABAMI

 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    IGICE CYA 1 — SALOMO

    Mu gihe cy’ubwami bwa Dawidi n’ubwa Salomo, Isirayeli yabaye igihugu gikomeye mu bindi bihugu kandi cyari gifite amahirwe menshi yo kugaragaza ubushobozi bukomeye ku ruhande rw’ukuri no gutungana. Izina ry’Imana ryaheshejwe ikuzo n’icyubahiro, kandi umugambi Abisirayeli bari barashyiriwe mu Gihugu cy’Isezerano wasaga rwose n’ugiye gusohora. Inzitizi zakuweho, kandi abazaga gushaka ukuri bavuye mu bihugu by’abapagani ntibaburaga gusubira iwabo banyuzwe. Habayeho guhinduka kandi itorero ry’Imana ku isi riraguka kandi rigubwa neza.AnA 16.1

    Salomo yasizwe amavuta kandi yimikwa mu mpera z’imyaka yo kubaho kwa se Dawidi weguye maze akamuraga ubwami. Imyaka ye ya mbere ari ku ngoma yaranzwe no kurabagiranishwa n’amasezerano, kandi byari umugambi w’Imana ko agenda arushaho kugwiza imbaraga n’icyubahiro, akagira imico ijya usa n’iy’Imana, kandi kubw’ibyo agatera ubwoko bwe gusohoza inshingano yabwo yera nk’ababikijwe ukuri kw’Imana.AnA 17.1

    Dawidi yari azi ko umugambi mukuru Imana ifitiye Abisirayeli uzagerwaho gusa ari uko abayobozi n’ubwoko bwose babaye maso udacogora bagashaka kugera ku rugero bari barahawe. Dawidi yari azi ko kugira ngo umuhungu we Salomo asohoze inshingano Imana yari yarashimishijwe no kumuha, ntabwo uwo mwami wari ukiri umusore yagombaga kuba umurwanyi ukomeye , umuyobozi w’ikirenga n’umwami gusa, ahubwo yagombaga kuba umuntu ukomeye, w’umutima mwiza, umwigisha w’ubutungane kandi akaba intangarugero mu kuba indahemuka.AnA 17.2

    Dawidi yuje umutima w’ineza kandi amaramaje, yingingiye Salomo guhagarara kigabo, kuba inyangamugayo, kurangwa n’imbabazi n’ubugwaneza bwuje urukundo agaragariza abo ategeka, kandi mu mikoranire ye yose n’amahanga yo ku isi akajya yubahisha Imana akayihesha ikuzo ndetse akagaragaza ubwiza bw’ubutungane. Ibigeragezo byinshi n’ibintu bikomeye Dawidi yari yaranyuzemo mu mibereho ye byari byaramwigishije agaciro k’imico y’ubupfura kandi mu ipfa rye bimutera kubwira umuhungu we yeruye agira ati: “Utegekesha abantu gukiranuka agatwara yubaha Imana, azahwana n’umuseke utambitse w’izuba rirashe, n’igitondo kitagira igicu; igihe ubwatsi bushya bwarukiye mu butaka ku bw’itangaze ry’umuhituko w’imvura.” 2 Samweli 23:3,4.AnA 17.3

    Mbega amahirwe Salomo yari afite! Iyo akurikiza amabwiriza se yamuhaye ayabwirijwe n’ijuru, ubwami bwe bwajyaga kuba ubw’ubutungane nk’ubuvugwa muri Zaburi ya Zaburi 72.AnA 18.1

    “Uhe umwami guca imanza kwawe,
    Uhe umwana w’umwami kutabera kwawe.
    Azacira abantu bawe imanza zitabera,
    N’abanyamubabaro bawe azabacira imanza z’ukuri,…
    Azamera nk’imvura imanuka,
    Ikanyagira ibyasi biciwe,
    Nk’ibitonyanga bitonyangira ubutaka.
    Mu minsi ye, abakiranutsi bazashisha,
    Kandi hazabaho amahoro menshi,
    Kugeza aho ukwezi kuzashirira.
    Azatwara ahereze ku nyanja, ageze ku yindi nyanja,
    Kandi ahereye kuri rwa ruzi, ageze ku mpera y’isi.
    Abami b’i Tarushishi n’abami bo ku birwa bazazana amaturo.
    Abami b’i Sheba n’abami b’i Seba bazazana ikoro.
    Abami bose bazamwikubita imbere,
    Amahanga yose azamukorera.
    Kuko azakiza umukene, ubwo azataka;
    N’umunyamubabaro utagira gitabara.
    Bazamusabira iteka, bamusabira umugisha umunsi wire.
    Izina rye rizahoraho iteka ryose;
    Izina rye rizahoraho, izuba rikiriho:
    Abantu bazisabira umugisha wo guhwana na we,
    Amahanga yose azamwita umunyehirwe.
    Uwiteka Imana, niyo Mana y’Abisirayeli, ihimbazwe; Ni yo yinyine ikora ibitangaza:
    Izina ryayo ry’icyubahiro rihimbazwe iteka;
    Isi yose yuzure icyubahiro cyayo.
    Amen, kandi Amen.”
    AnA 18.2

    Mu busore bwe, Salomo yakurikiye inzira se yari yarahisemo, kandi yamaze imyaka myinshi agenda atunganye. Ubuzima bwe bwaranzwe no kubaha amategeko y’Imana adakebakeba. Mu myaka ya mbere y’ubwami bwe, yajyanaga n’abajyanama be i Gibeyoni ahari ihema ry’ibonaniro ryari ryarubakiwe mu butayu, maze akahahurira n’abajyanama be b’inkoramutima, ari bo: “abatware batwara ibihumbi, n’abatwara amagana, n’abacamanza”, “n’ibikomangoma byose byo mu Isirayeli hose” “n’abatware b’amazu ya ba sekuruza,“. Bafatanyirijwe hamwe gutambira Imana ibitambo ndetse no kwiyegurira burundu gukora umurimo w’Uwiteka (2 Ngoma 1:2). Kubera gusobanukirwa n’ubugari bw’inshingano zijyana n’umwanya we nk’umwami, Salomo yumvaga ko niba abafite ishingano zikomeye bashaka gusohoza inshingano zabo, bagomba gushaka Isoko y’Ubwenge ikabayobora. Ibyo byamuteye gushishikariza abajyanama be kwifatanya nawe n’umutima wose mu kuzirikana neza ko Imana ibemera.AnA 19.1

    Umwami Salomo yifuje ubwenge n’ubushishozi kugira ngo akore umurimo Imana yari yaramuhaye gukora, kandi ibyo abirutisha ibyiza byose byo ku isi. Yifuje kugira intekerezo zibangutse, umutima ujijutse ndetse n’umwuka w’ubugwaneza. Iryo joro Uwiteka yabonekeye Salomo mu nzozi maze aramubwira ati: “Nsaba icyo ushaka nkiguhe.” Mu gisubizo yatanze, uyu mwami wari ukiri muto kandi nta bunararibonye afite, yagaragaje uko yumva ari umunyantege nke ndetse n’uko akeneye ubufasha. Yaravuze ati: “Wagiriye data Dawidi ineza nyinshi, kuko yagendanaga ukuri no gukiranuka imbere yawe, agutunganiye mu mutima we, kandi wamugeneye kumugirira iyi neza ikomeye, umuha umwana we ngo yicare ku ntebe y’ubwami bwe, nk’uko biri none. Nuko none, Uwiteka Mana yanjye, wimitse umugaragu mu cyimbo cya data Dawidi, ariko ndi umwana muto; sinzi iyo biva n’iyo bijya. Kandi umugaragu wawe ndi hagati y’ abantu bawe watoranyije b’ubwoko bukomeye butabarika. Nuko rero uhe umugaragu wawe umutima ujijutse, ngo nshobore gucira abantu bawe imanza, kugira ngo menye gutandukanya ibyiza n’ibibi. Mbese ni nde washobora gucira ubu bwoko bwawe bukomeye imanza?AnA 19.2

    “Maze ayo magambo anezeza Uwiteka, kuko ari yo Salomo yamusabye. Imana iherako ibwira Salomo iti: “Kuko ibyo ari byo usabye, ukaba udasabye kurama, ntusabe n’ubutunzi cyangwa ko abanzi bawe bapfa; ahubwo ukisabira ubwenge bwo kumenya guca imanza zitabera; nuko nkugiriye uko unsabye; dore nguhaye umutima w’ubwenge ujijutse; mu bakubanjirije cyangwa mu bazakurikira ntawe uzahwana nawe. Kandi nguhaye n’ibyo utansabye, ubutunzi n’icyubahiro, bizatuma nta mwami n’umwe wo mu bandi bami uzahwana nawe iminsi yose yo kubaho kwawe.AnA 20.1

    “Nuko kandi, nugendera mu nzira zanjye ukitondera amateka n’amategeko yanjye, nk’uko so Dawidi yazigenderagamo, nzakongerera kurama.” 1Abami 3:5-14; 2 Ngoma 1:7-12.AnA 20.2

    Nuko Uwiteka asezerana ko azabana na Salomo nk’uko yabigenjereje Dawidi. Igihe umwami yari kugendera imbere y’Uwiteka atunganye, agakora ibyo Imana yari yaramutegetse, intebe y’ubwami bwe yari gukomera kandi ingoma ye yari kuba uburyo buhesha Isirayeli ikuzo nk’ “ishyanga rikomeye, ubwoko bw’ubwenge n’ubuhanga”, ndetse ikaba umucyo umurikira amahanga ayikikije. Gutegeka kwa kabiri 4:6.AnA 20.3

    Imvugo Salomo yakoresheje igihe yasengeraga imbere y’igicaniro cy’i Gebeyoni, yerekana kwicisha bugufi kwe ndetse n’uko yifuzaga cyane kubaha Imana. Umwami yasanze ko adafashijwe n’Imana, yari kuba ari umunyantege nke nk’umwana muto ntashobore kuzuza inshingano ashinzwe. Yari azi ko adafite ubwenge bwo gushishoza, kandi kumva ubukene bukomeye yari afite ni byo byamuteye gusaba Imana ubwenge. Mu mutima we ntiharimo icyifuzo cyo kwizirikana ubwe ashaka ubwenge buzamusumbisha abandi. Yifuzaga gusohoza inshingano ze akiranutse, bityo ahitamo impano yashoboraga kuba inzira ibashisha ingoma ye guhesha Imana ikuzo. Salomo ntiyigeze agira ubukire cyangwa ngo abe umunyabwenge ndetse ngo akomere nk’igihe yatuye akavuga ati: “Ndi umwana muto; sinzi iyo biva n’iyo bijya.” 1Abami 3:7.AnA 21.1

    Muri iki gihe, abantu bari mu myanya y’ubuyobozi bakwiriye gushaka uko biga isomo ryigishwa n’isengesho rya Salomo. Uko umuntu afite umwanya wo ku rwego rwo hejuru, ni ko inshingano agomba gusohoza irushaho gukomera, ni nako impinduka ateza zirushaho kwaguka, ndetse ni nako aba akeneye cyane kwishingikiriza ku Mana. Uwo muntu akwiriye guhora yibuka ko guhamagarirwa kugira icyo akora bijyana no guhamagarirwa kugendana ubushishozi imbere y’abantu bagenzi be. Agomba guhagarara imbere y’Imana afite umutima w’umwigishwa. Ntabwo umwanya umuntu afite umuha kwera kw’imico. Kubaha Imana no gukurikiza amategeko yayo ni byo bibashisha umuntu gukomera by’ukuri.AnA 21.2

    Imana dukorera ntirobanura ku butoni. Iyahaye Salomo umutima w’ubushobozi n’uyu munsi ishaka guha abana bayo uwo mugisha. Ijambo ryayo riravuga riti: “Ariko niba hariho umuntu muri mwe ubuze ubwenge, abusabe Imana, iha abantu bose itimana, itishama, kandi azabuhabwa.” (Yakobo 1:5). Iyo umuntu ufite inshingano yifuje ubwenge akaburutisha kwifuza ubutunzi, imbaraga cyangwa kuba igihangange, ntazakorwa n’isoni. Bene uwo muntu azigira ku Mwigisha Mukuru. Ntabwo azamwigiraho icyo agomba gukora gusa ahubwo azamwigiraho n’uko agomba kugikora mu buryo Imana yemera.AnA 21.3

    Igihe cyose umuntu Imana yahaye umutima w’ubushishozi n’ububasha akomeje kuyiyegurira, ntabwo azigera agaragaza umwuka wo kwifuza umwanya wo hejuru, kandi ntabwo azashaka gutegeka cyangwa kugenga abandi. Ntagushidikanya abantu bagomba kugira inshingano; ariko aho kumaranira ikuzo, umuyobozi nyakuri azasabira kugira umutima w’ubwenge wo gutandukanya icyiza n’ikibi.AnA 22.1

    Inzira y’abayobozi ntiyoroshe. Ariko ingorane zose bahura nazo bagomba kuzibonamo guhamagarirwa gusenga. Ntibakwiriye na mba kunanirwa kugisha inama Isoko ikomeye y’ubwenge bwose. Nibakomezwa kandi bakamurikirwa n’Umukoresha Mukuru, bazabashishwa guhagaraga bashikamye batsinde imbaraga mbi, kandi batandukanye ukuri n’ikinyoma, icyiza n’ikibi. Bazemeza icyo Imana yemera, kandi bazarwanya kwinjira kw’amahame y’ibinyoma mu murimo wayo bivuye inyuma.AnA 22.2

    Uwiteka yahaye Salomo ubwenge yifuje aburutishije ubutunzi, icyubahiro no kurama. Isengesho rye asaba umutima w’ubwenge no kujijuka, n’umwuka w’ubugwaneza ryarasubijwe. “Nuko Imana iha Salomo ubwenge n’ubuhanga bwinshi cyane n’umutima wagutse bitagira akagero nk’umusenyi wo mu kibaya cy’inyanja utabarika. Ubwenge bwa Salomo bwarutaga ubw’abanyabwenge bose b’iburasirazuba n’aba Egiputa bose. Yarushaga abandi bantu bose ubwenge . . . yamamara atyo mu mahanga yose amukikije.” 1 Abami 4:29-31(5:9-11).AnA 22.3

    “Nuko Abisirayeli bose bumvise uko umwami yaciye urwo rubanza, baramutinya, kuko babonye ko ubwenge bw’Imana bwari muri we bwo guca imanza zitabera.” (1Abami 3:28). Imitima y’abantu yayobotse Salomo nk’uko bari barayobotse Dawidi, kandi bamwubahaga muri byose. “Nuko Salomo mwene Dawidi akomezwa mu bwami bwe, Uwiteka Imana ye ibana na we, iramukuza cyane.” 2 Ngoma 1:1.AnA 22.4

    Mu gihe cy’imyaka minshi, ubuzima bwa Salomo bwaranzwe no kuyoboka Imana, n’ubutungane no kudakebakeba, kandi yumvira amategeko y’Imana atazuyaza. Yayoboye igihugu cye mu mishinga y’ingenzi kandi ibijyana n’ubwami byose abiyoborana ubwenge. Ubutunzi bwe n’ubwenge bwe, inyubako z’ibitangarirwa n’ibindi bikorwa by’igihugu yubatse mu myaka ibanza y’ingoma ye, umuhati, ubutungane, ubutabera n’ubugwaneza yagaragaje mu magambo no mu bikorwa, byatumye abaturage be bamuyoboka kandi atangarirwa ndetse yubahwa cyane n’abami b’ibihugu byinshi.AnA 23.1

    Mu gice cya mbere cy’ingoma ya Salomo, izina ry’Uwiteka ryarubashywe cyane. Ubwenge n’ubutungane umwami yagaragazaga byahamirije amahanga yose ko ugukomera kw’imico y’Imana yakoreraga. Hashize igihe Isirayeli ari umucyo w’isi, ugaragaza gukomera kwa Yehova. Ntabwo ikuzo nyakuri ry’imyaka ibanza yo ku ngoma ya Salomo ryari rishingiye ku bwenge bwe bw’indengakamere, ku bukungu butangaje, ku gukomera kwe kutagereranywa ndetse no kwamamara kwe. Ahubwo ryari rishingiye ku cyubahiro yahesheje izina ry’Imana ya Isirayeli binyuze mu gukoresha neza impano Ijuru ryamuhaye.AnA 23.2

    Uko imyaka yagendaga ihita n’ubwami bwa Salomo bukarushaho gukomera, ni ko yaharaniraga kubaha Imana yongera imbaraga z’ubwenge n’iz’iby’umwuka, kandi agakomeza kugeza ku bandi imigisha yabonaga. Nta wundi muntu wari usobanukiwe kurusha Salomo ko ubuntu bwa Yehova ari bwo yakeshaga gukomera, ubwenge n’ubuhanga, kandi ko izo mpano yari yaraziherewe kugira ngo amenyekanishe Umwami w’abami ku isi.AnA 23.3

    Salomo yakundaga by’umwihariko kwiga amateka y’ibyaremwe, ariko ubushakashatsi bwe ntibwibandaga mu ishami rimwe gusa ry’ubumenyi. Binyuze mu kwiga ibyaremwe byose abishimikiriye, byaba ibifite ubugingo n’ibibitabugira, Salomo yabashije gusobanukirwa Umuremyi neza. Haba mu mbaraga ziba mu byaremwe, mu biba munsi y’ubutaka, mu nyamaswa ndetse no ku giti cyose n’utwatsi twose n’indabo, yabibonagamo guhishurwa k’umwenge bw’Imana; kandi uko yaharaniraga kumenya ibiruseho, kumenya Imana kwe n’urukundo ayikundwa byarushagaho kwiyongera.AnA 24.1

    Ubwenge Salomo yari yarahawe n’Imana bugaragarira mu ndirimbo z’ibisingizo n’imigani myinshi. “Yahimbye imigani ibihumbi bitatu n’indirimbo igihumbi n’eshanu. Kandi yari azi gusobanura ibiti, uhereye ku myerezi y’i Lebanoni ukageza kuri ezobu imera ku mazu; yari azi gusobanura inyamaswa n’ibisiga n’ibikururuka n’amafi.” 1 Abami 4:32, 33.AnA 24.2

    Mu migani ya Salomo hagaragaramo amahame aranga imibereho itunganye n’umuhati ukomeye. Ni amahame akomoka mu ijuru kandi atera kuyoboka Imana, ni amahame akwiriye kuyobora icyo umuntu akora cyose mu buzima. Gukwirakwiza ayo mahame no kuzirikana ko Imana ari yo ikwiriye gusingizwa kose n’icyubahiro, ni byo byatumye imyaka ibanza y’ingoma ya Salomo iba igihe cyo guteza imbere imico mbonera ndetse no kugubwa neza mu by’ubutunzi.AnA 24.3

    “Hahirwa umuntu ubonye ubwenge, n’umuntu wiyungura kujijuka. Kubugenza biruta kugenza ifeza kandi indamu yabwo iruta iy’izahabu nziza. Buruta amabuye ya marijani kandi mu byo wakwifuza byose nta na kimwe cyabuca urugero. Mu kuboko kwabwo kw’iburyo bufite kurama; no mu kw’ibumoso bufite ubutunzi n’icyubahiro. Inzira zabwo ni inzira z’ibinezeza; kandi imigendere yabwo yose ni iy’amahoro. Ababwakira bubabera igiti cy’ubugingo; kandi ubukomeza wese aba agira umugisha.” Imigani 3:13-18.AnA 24.4

    “Ubwenge muri byose ni bwo ngenzi; nuko rero shaka ubwenge; ndetse ibyo utunze byose ubishakishe ubuhanga.” (Imigani 4:7). “Kubaha Uwiteka ni ishingiro ry’ubwenge.” (Zaburi 111:10). “Kubaha Uwiteka ni ukwanga ibibi; ubwibone n’agasuzuguro n’inzira y’ibibi n’akanwa k’ubugoryi ni byo nanga.” Imigani 8:13.AnA 25.1

    Iyaba Salomo mu myaka yaherutse yarumviye ayo magambo atangaje y’ubwenge! Iyaba uwari warigeze kuvuga ati: “Ururimi rw’umunyabwenge rwamamaza ubuhanga,” (Imigani 15:7), kandi ubwe akaba yari yarigishije abami bo ku isi guha Umwami w’abami ikuzo bifuzaga guha umutegeka wo ku isi, atarigeze “avugana agasuzuguro” “ubwibone n’ubwirasi,” ngo yihe ikuzo rikwiriye Imana yonyine!AnA 25.2

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents