Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents

ABAHANUZI N’ABAMI

 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    IGICE CYA 12 — KUVA I YEZERELI UKAGERA I HOREBU 5Iki gice gishingiye mu 1Abami 18:41-46; 19:1-8.

    Kubwo kwica abahanuzi ba Bali, inzira yari ikinguwe kugira ngo umurimo w’ubugorozi bukomeye mu by’umwuka ukomezwe mu miryango icumi yo mu bwami bw’amajyaruguru. Eliya yari yagaragarije abantu ubuhakanyi bwabo; yari yabahamagariye kwicisha bugufi mu mitima yabo kandi bakagarukira Uwiteka. Urubanza rw’Imana rwari rwamaze gushyirwa mu bikorwa; abantu bari bihanye ibyaha byabo, kandi bari bemey ko Imana ya ba sekuruza ari yo Mana ihoraho. Kubw’ibyo rero, umuvumo w’ijuru wari ku gihugu wagombaga gukurwaho, kandi n’imigisha imara igihe gito babonaga mu buzima bwabo ikongera igatangwa. Igihugu cyagombaga guhemburwa n’imvura. Maze Eliya abwira Ahabu ati: “Haguruk aufungure kuko numva haza kugwa imvura y’impangukano.” Amaze kumubwira atyo, umuhanuzi arazamuka ajya mu mpinga y’umusozi ajyanwe no gusenga.AnA 138.1

    Ntabwo Eliya yabwiranye ishema Ahabu kwitegura imvura igiye kugwa abitewe n’uko hari igihamya kigaragara cy’uko hari ibitonya byendaga kugwa. Umuhanuzi Eliya ntiyabonaga igicu na kimwe mu kirere kandi nta no guhinda kw’inkuba yari yumvise. Icyo yakoze gusa ni ukuvuga amagambo Umwuka w’Uwiteka yari amuteye kuvuga ariko kandi bitewe no kwizera kwe kwari gukomeye. Muri uwo munsi wose yari yakoze ibyo Imana ishaka ashize amanga kandi yari yagaragaje uko yiringira ubuhanuzi bw’ijambo ry’Imana atazuyaza. Noneho ubwo yari amaze gukora ibyo yari ashoboye gukora byose, yari azi ko nta kabuza Ijuru riratanga imigisha yasezeranwe. Ya Mana yari yarohereje amapfa ni nayo yari yarasezeranye ko haragwa imvura nyinshi nk’ingororane iturutse ku gukora ibitunganye. Noneho Eliya yategereje kugwa kwa ya mvura yasezeranwe. Yicishije bugufi maze “yicara hasi yubika umutwe mu maguru” maze yinginga Uwiteka mu cyimbo cy’Abisirayeli bari bihannye.AnA 139.1

    Eliya yohereje umugaragu we incuro nyinshi mu mpinga y’umusozi ahari hitegeye inyanja ya Mediterane kugira ngo areba niba hari ikimenyetsi kigaragara cyerekana ko Imana yumvise gusenga kwe. Incuro yose yamwoherezaga, uwo mugaragu yagarukanaga igisubizo kimwe ngo: “Ntacyo mbonye.” Ntabwo umuhanuzi Eliya yarambiwe gutegereza cyangwa ngo atakaze kwizera, ahubwo yakomeje gusaba yinginga. Umugaragu yagarutse incuro esheshatu amuzaniye igisubizo kivuga ko nta kimenyetso cy’imvura abonye mu kirere. Eliya yongeye kumwohereza ku ncuro ya karindwi nta bwoba afite; maze kuri iyi ncuro umugaragu we agarukana ijambo rivuga ngo: “Dore mbonye igicu gito kingana n’ikiganza cy’umuntu kiva mu nyanja.”AnA 139.2

    Ibyo byari bihagiye. Ntabwo Eliya yategereje ko ijuru ribanza kwijima. Kubwo kwizera, ako gacu gato yakabonyemo imvura nyinshi; maze akora ibihuje no kwizera kwe, ahita atuma umugaragu we kuri Ahabu ngo agende amubwire ati: “Itegure igare ryawe umanuke imvura itakubuza.”AnA 140.1

    Kubera ko Eliya yari umuntu ufite kwizera gukomeye byatumye Imana ibasha kumukoresha muri icyo gihe cy’akaga gakomeye mu mateka ya Isirayeli. Ubwo yasengaga, ukwizera kwe kwarazamutse maze asingira amasezerano y’Imana, akomeza gusenga kugeza ubwo gusaba kwe kwasubijwe. Ntabwo yategereje igihamya gishyitse cy’uko Imana yamwumvise, ahubwo yari afite ubushake bwo kwiyemeza gukora ibintu byose ashingiye ku kimenyetso gito cyane cy’ubuntu bw’Imana. Kandi ibyo Eliya yabashishijwe n’Imana gukora bishobora gukorwa n’abantu bose aho baba bakorera hose mu murimo w’Imana kuko umuhanuzi wo mu misozi y’i Gileyadi yavuzweho ibi ngo: “Dore Eliya yari umuntu umeze nka twe asaba cyane ko imvura itagwa, imvura imara imyaka itatu n’amezi atandatu itagwa.” Yakobo 5:17.AnA 140.2

    Ukwizera nk’uku kurakenewe muri iyi si ya none: ni ukwizera kuzafata amasezerano y’ijambo ry’Imana kukayakomeza kandi ntikwemere kuyarekura kugeza igihe Ijuru ryumvise. Bene uku kwizera kutwomatanya n’Ijuru, kandi kutuzanira imbaraga zitubashisha guhangana n’imbaraga z’umwijima. Kubwo kwizera, abana b’Imana “baheshejwe gutsinda abami, no gukora ibyo gukiranuka no guhabwa ibyasezeranyijwe, no kuziba iminwa y’intare, no kuzimya umuriro ugurumana cyane, no gukira ubugi bw’inkota no gukurwa mu ntege nke bagahabwa imbaraga nyinshi, no kuba intwari mu ntambara no kunesha ingabo z’abanyamahanga.” Abaheburayo 11:33,34. Kandi kubwo kwizera, uyu munsi tugomba kugera ku rwego rwo hejuru rw’umugambi Imana idufitiye. “Byose bishobokera uwizeye.” Mariko 9:23.AnA 140.3

    Ukwizera ni ikintu cy’ingenzi kiranga isengesho ritsinda. “Ariko utizera ntibishoboka ko ayinezeza, kuko uwegera Imana akwiriye kwizera yuko iriho, ikagororera abayishaka.” “Kandi iki ni cyo kidutera gutinyuka imbere ye: ni uko atwumva iyo dusabye ikintu nk’uko ashaka, kandi ubwo tuzi ko yumva icyo dusabye cyose, tuzi n’uko duhawe ibyo tumusabye.” Abaheburayo 11:6; 1Yohana 5:14, 15. Dukwiriye kubwira Data wa twese ibyo twifuza, dusaba ibyo yasezeranye byose kandi dufite ukwizera kudacogora nk’ukwa Yakobo no kwihangana kutadohoka nk’ukwa Eliya. Data asigarana umurimo wo gusohoza ijambo rye kubwo kurengera icyubahiro cy’intebe ye y’ubwami.AnA 141.1

    Igihe Ahabu yiteguraga kumanuka umwijima wa nimugoroba wari utangiye kubudika ku musozi Karumeli. “Hashize umwanya muto, ijuru ririhinduriza ryuzura ibicu n’umuyaga, hagwa imvura ya rukokoma. Nuko Ahabu yurira igare rye ajya i Yezereli.” Ubwo yerekezaga mu murwa ibwami muri uwo mwijima n’imvura y’umugaru, Ahabu ntiyashoboraga kubona mu nzira imbere ye. Eliya umuhanuzi w’Imana wari wakoreje Ahabu isoni uwo munsi imbere ya rubanda ategeka kandi akica abatambyi ba Ahabu basengaga ibigirwamana, yari akizirikana ko Ahabu ari umwami w’Abisirayeli; noneho yakoze igikorwa cyo kubaha umwami kandi ahawe imbaraga n’ubushobozi bw’Imana, yiruka imbere y’igare ry’umwami Ahabu, aramuyobora amugeza ku irembo ry’ibwami.AnA 141.2

    Muri iki gikorwa cy’impuhwe intumwa y’Imana yakoreye umwami w’umunyabyaha hari icyigisho gihabwa abantu bose bavuga ko ari abagaragu b’Imana, nyamara bakaba bishyira hejuru bakikuza. Hariho abantu bumva bafite icyubahiro ku buryo batakora igikorwa babona ko gicishije bugufi kuri bo. Bahera mu rungabangabo rwo gukora n’umurimo wari ukenewe babitewe no gutinya ko abantu bababona bakora umurimo w’umugaragu. Bene abo bafite byinshi bagomba kwigira ku rugero rwa Eliya. Kubw’ibyo Eliya yari yaravuze, ubutaka bwari bwarimwe ku butunzi buva mu ijuru. Eliya yari yarubahishijwe n’Imana mu buryo bukomeye cyane igihe ubwo yasengeraga ku musozi Karumeli umuriro waturutse mu ijuru ugakongora igitambo. Ubwo Eliya yicaga abahanuzi basengaga ibigirwamana, amaboko ye yari yarashyize mu bikorwa iteka Imana yari yaciye. Ikindi kandi, Eliya yari yasabye ngo imvura igwe maze isengesho rye rirasubizwa maze imvura iragwa. Nyamara kandi na nyuma y’intsinzi zikomeye aho Imana yari yanejejwe no guhesha icyubahiro umurimo Eliya yakoreye mu ruhame, Eliya yari agifite ubushake bwo gukora umurimo w’umugaragu wo ku rwego rwo hasi.AnA 141.3

    Bageze ku irembo ry’i Yezereli, Eliya na Ahabu baratandukana. Umuhanuzi Eliya ahitamo kwigumira hanze y’inkike z’ibwami maze yizingazinga mu mwitero we, yiryamira hasi. Nuko umwami yinjira mu marembo maze bidatinze agera mu nzu ye, ahageze atekerereza umugore we Yezebeli ibintu bitangaje byabaye uwo munsi n’uko ndetse n’uko ubushobozi bw’Imana bwigaragaje bikomeye bikereka Abisirayeli ko Uwiteka ari we Mana nyakuri kandi Eliya na we akaba ari intumwa yayo yitoranyirije. Ubwo Ahabu yabwiraga umwamikazi ibyo kwicwa kw’abahanuzi ba Bali, Yezebeli wari winangiye umutima kandi atihana azabiranywa n’uburakari bukaze. Yanze kwemera ko mu byabereye i Karumeli harimo ukwigaragaza k’ububasha bukomeye bw’Imana, bityo akomeza gusuzugura, arihandagaza avuga ko Eliya agomba gupfa.AnA 142.1

    Muri iryo joro intumwa iragenda ikangura umuhanuzi wari unaniwe cyane maze imubwira ibyo Yezebeli yavuze agira ati: “Ubugingo bwawe nintabuhwanya n’ubwabo ejo nk’iki gihe, imana zizabimpore ndetse bikabije.”AnA 142.2

    Byagaragaraga ko nyuma yo kwerekana ubutwari nta mususu, nyuma yo gutsinda uruhenu umwami Ahabu, abatambyi ba Bali ndetse na rubanda rwose, nyuma yaho Eliya ntiyajyaga na rimwe kwemera gucika intege cyangwa kugira ubwoba. Nyama Eliya wari waragize umugisha wo kubona ibihamya byinshi byo kwitabwaho n’Imana kuje urukundo ntiyabuze kugira intege nke za muntu maze muri iyo saha ukwizera n’ubutwari bye bimuvamo. Abuze uko agenza, ahita abyuka vuba vuba. Imvura yagwaga ari nyinshi kandi umwijima wari ugose impande zose. Eliya yibagirwa ko mu myaka itatu yari ishize Imana yari yaramuyoboye ikamugeza aho yihisha urwango rwa Yezebeli ndetse n’uko umwami Ahabu yamushakishaga, maze noneho Eliya arahunga kugira ngo akize ubuzima bwe. Ageze i Berisheba “aba ari ho asiga umugaragu we. Ariko agenda wenyine urugwndo rw’umunsi umwe mu ishyamba.”AnA 143.1

    Ntabwo Eliya yagombaga guhunga ngo ave aho yakoreraga umurimo we. Yagombaga guhangana n’iterabwoba rya Yezebeli agasaba Uwiteka wari wamutumye guharanira icyubahiro cye kumurinda. Yagombaga kubwira iyo ntumwa imubwiye uko Yezebeli yavuze ko Imana yiringira iramurinda urwango rukomeye rw’umwamikazi. Hari hashize amasaha make gusa amaze kubona kwigaragaza gukomeye k’ububasha bw’Imana, kandi ibi byagombaga kumuha icyizere cy’uko noneho Imana itazamutererana. Iyo aza kwigumira aho yari ari, iyo agira Imana ubuhungiro bwe n’imbaraga ze maze agahagararira ukuri ashikamye, aba yarakingiwe kugirirwa nabi. Imana yajyaga kumuha indi ntsinzi ikomeye ikoresheje kohereza ibihano byayo kuri Yezebeli; kandi uburyo umwami na rubanda bajyaga gukorwa ku mutima byajyaga guteza ivugurura rikomeye muri Isirayeli.AnA 143.2

    Eliya yari yariteze ko hazabaho ibintu byinshi bitewe n’igitangaza cyakorewe ku musozi Karumeli. Yari yariringiye ko nyuma y’uko kwigaragaza k’ububasha bw’Imana, Yezebeli atazongera na mba kugira ububasha ku ntekerezo za Ahabu, ndetse ko muri Isirayeli hose haraba ivugurura ryihuse. Umunsi wose yamaze mu mpinga ya Karumeli, yari yakoze cyane nyamara ntiyagira icyo arya. Ariko nubwo uwo munsi yari yakoresheje imbaraga nyinshi, n’igihe yayoboraga igare rya Ahabu aryerekeza ku marembo y’i Yezereli, yari agifite imbaraga.AnA 144.1

    Nyamara Eliya yagize imyitwarire akenshi ikunze gukurikira ukwizera gukomeye n’intsinzi ihebuje. Yatinye ko ivugurura ryatangiriye ku musozi Karumeli ridashobora kumara igihe; bityo afatwa no kwiheba. Eliya yari yaherewe ikuzo mu mpinga za Pisiga ariko noneho ubu yari mu kibaya. Igihe yakoraga ibyo abwirijwe n’Ishoborabyose yari yarabashije gutsinda ikigeragezo cyo kwizera gikomeye cyane; ariko muri iki gihe cyo gucika intege, ubwo ibikangisho bya Yezebeli byumvikanaga mu matwi ya Eliya kandi uko byagaragaraga Satani na we akaba yarakoreraga mu migambi mibisha y’uyu mugore w’umunyabyaha, ibyo byatumye Eliya atakaza gushikama ku Mana kwe. Eliya yari yarahawe ikuzo birenze urugero kandi yari yarabyitwayemo neza cyane. Ariko Eliya yibagirwa Imana maze afata urugendo arahunga ajya kure kugeza ubwo yisanze mu ishyamba ry’inzitane ari wenyine. Kubera kunanirwa cyane, Eliya yicara munsi y’igiti cy’umurotemu kugira ngo aruhuke. Ubwo yari yicaye aho, araterura yisabira gupfa ati: “Uwiteka, ndarambiwe. Icyabimara ni uko ubu wakuraho ubugingo bwanjye, kuko ntaruta ba sogokuruza ubwiza.” Eliya wari wahunze ari kure cyane y’aho abantu batuye, umutima we waremerewe cyane no gucika integer gukomeye, bityo yifuza kutazongera kureba mu maso y’abantu. Amaherezo ubwo yari atentebutse, agwa agacuho arasinzira.AnA 144.2

    Mu byo abantu bose banyuramo hajya habaho ibihe byo kubura ibyo bari biteze no gucika intege gukomeye: iyo aba ari iminsi y’umubabaro, kandi biba bikomeye cyane kwizera ko Imana ikiri icyita ku bana bayo bari ku isi. Aba ari ibihe akaga kibasira ubugingo kugeza ubwo kugeza ubwo bisa naho gupfa biruta kubaho. Icyo gihe ni ho abantu benshi bareka kwiringira Imana maze bakabatwa no gushidikanya, bagafatwa mu ngoyi yo kutizera. Iyaba muri ibyo bihe twabashaga kurebesha amaso y’umwuka maze tukamenya ubusobanuro bw’ubuntu bw’Imana, twabona abamarayika baharanira kudukiza kwirwanirira, bakora uko bashoboye kose kugira ngo bashinga ibirenge byacu ku rufatiro rushikamye kurusha imisozi y’iteka ryose, kandi ukwizera gushya n’ubugingo bushya byakongera kubabamo.AnA 145.1

    Ubwo Yobu wari indahemuka yari mu bihe b’umubabaro ukomeye n’umwijima yaravuze ati:AnA 145.2

    “Umunsi navutseho urimburanwe
    N’iryo joro havuzwe ngo mama yasamye inda y’umwana w’umuhungu.”
    “Ayii, iyaba umubabaro wanjyewashobora kugerwa,
    N’ibyago byose bigashyirwa ku bipimo!”

    “Icyampa nkabona icyo nsaba,
    Imana ikampa icyo nifuza.
    Ni ukugira ngo yemere kumpondagura,
    Ikareka ukuboko kwayo kukampuhura.
    Ubwo mba ngifite ikimpumuriza.”

    “Ni cyo gitumye ntiyumanganya,
    Mvuze mbitewe n’agahinda,
    Ndaganya amaganya mbitewe
    n’ishavu riri mu mutima wanjye.” “Bigatuma umutima wanjye ushaka kwiyahura no gupfa,
    Bikandutira guhora mpururwa muri izi ngingo.
    Kubaho kwanjye ndakuzinutswe sinshaka kurama,
    Ndekera ukwanjye kuko iminsi yanjye ari ubusa.” Yobu 3:3; 6:2, 8-10; 7:11, 15, 16.
    AnA 145.3

    Nyamara nubwo Yobu yari aremerewe n’ubuzima, ntiyemerewe gupfa. Yeretswe ko kubaho mu gihe kiri imbere bishoboka, kandi ahabwa ubutumwa bw’ibyiringiro bugira buti:AnA 146.1

    “Ni ukuri ni ho uzubura amaso yawe udafite ikizinga,
    Uzakomera kandi ntabwo uzatinya,
    Kuko uzibagirwa umubabaro wawe,
    Uzawibuka nk’amazi amaze gutemba.
    Kandi ubugingo bwawe buzarabagirana kurusha amanywa y’ihangu,
    Naho haba umwijima hazatambika umuseke.
    Kandi uzaba amahoro kuko hariho ibyiringiro,
    Ni ukuri uzakebuka ibigukikije, wiruhukire mu mahoro.
    Uzaryama he kugira ugutera ubwoba,
    Ni ukuri benshi bazaguhakwaho.
    Ariko amaso y’abanyabyaha aziheba,
    Kandi ntibazabona aho guhungira,
    N’ibyiringiro byabo bizaba guheza umwuka.” Yobu 11:15-20.
    AnA 146.2

    Yobu yavuye mu gucika intege gukomeye no kubura ibyiringiro maze agera ku rwego rwo hejuru rwo kwiringira imbabazi z’Imana n’imbaraga yayo ikiza adakebakeba. Yavuganye intsinzi agira ati: AnA 146.3

    “Naho yanyica napfa nyiringira . .
    Nubwo bimeze bityo,
    inzira zanjye nzazikomeza imbere yayo.
    Ibyo na byo bizambera agakiza.”
    AnA 146.4

    “Ariko jye ubwanjye nzi yuko
    Umucunguzi wanjye ariho,
    Kandi ko amaherezo azahagarara mu isi.
    Kandi uruhu rwanjye nirumara kubora,
    Nzareba Imana mfite umubiri.
    Nzayireba ubwanjye,
    Amaso yanjye azayitegereza si ay’undi.
    Nuko umutima wanjye umarwa
    n’urukumbuzi.” Yobu 13:15,16; 19:25-27.
    AnA 147.1

    “Nuko Uwiteka asubiriza Yobu muri serwakira” (Yobu 38:1), maze ahishurira umugaragu we ugukomera k’imbaraga ze. Igihe Yobu yarabukwaga Umuremyi we, yarizinutswe kandi yihanira mu mukungugu no mu ivu. Noneho icyo gihe Uwiteka yashoboraga kumuhira cyane kandi imyaka isigaye mu kubaho kwe ikaba iy’agahebuzo mu buzima bwe.AnA 147.2

    Ibyiringiro n’ubutwari ni ingenzi kugira ngo umuntu agire icyo akorera Imana. Izo ni imbuto zo kwizera. Gucika intege ni icyaha kandi nta gushishoza kubirimo. Imana irashoboye kandi ifite ubushake bwo “kurushaho kugaragariza abaragwa ibyasezeranijwe” (Abaheburayo 6:17) kugira ngo ahe abagaragu be imbaraga bakeneye zo gutsinda ibigeragezo n’ibishuko. Imigambi y’abanzi b’umurimo w’Imana ishobora kugaragara ko iteguwe nezandetse ihamye, ariko Imana ishobora guhindura ubusa ikomeye cyane muri yo. Ibyo ni byo ikora ku gihe cyayo no mu buryo bwayo igihe ibonye ko ukwizera kw’abagaragu bayo kwageragejwe bihagije.AnA 147.3

    Hari umuti wizewe ku bacitse integer kandi babuze ibyiringiro. Uwo muti ni ukwizera, gusenga no gukora. Ukwizera no gukora bizatera umuntu kugira ibyiringiro no kunyurwa bizajya byiyongera uko bukeye n’uko bwije. Mbese waba ugeragereshwa no gutwarwa no gutekereza akaga gakomeye kakugarije cyangwa gucika intege? Mu minsi y’umwijima w’icuraburindi, igihe ibigaragara byerekana akaga kakuri imbere, witinya. Izere Imana. Imana izi ibyo ukeneye kandi ifite ububasha bwose. Urukundo rwayo n’imbabazi zayo bitagerwa ntibyigera bicogora. Ntuzigere utinya ko Imana izananirwa gusohoza isezerano ryayo. Ni inyakuri kw’iteka ryose. Ntabwo izigera ihindura isezerano yagiranye n’abayikunda kandi abagaragu bayo bayikiranukira izabaha urugero ruhagije ruhuje n’ibyo bakeneye. Intumwa Pawulo yarabihamije ati: “Ariko arampakanira ati “Ubuntu bwanjye buraguhagije, kuko aho integer nke ziri ari ho imbaraga zanjye zuzura.” Nuko nzanezerwa cyane kwirata intege nke zanjye, ngo imbaraga za Kristo zinzeho. Ni cyo gituma ku bwa Kristo nzishimira intege nke zanjye no guhemurwa, nzishimira n’imibabaro no kurenganywa n’ibyago. Kuko iyo mbaye umunyantege nke ari ho ndushaho kugira imbaraga.” 2Abakorinto 12:9,10.AnA 147.4

    Mbese Imana yigeze itererana Eliya mu isaha yo kugeragezwa kwe? Oya rwose! Igihe Eliya yumvaga Imana yamuhannye ndetse n’abantu ubwabo, Imana yari ikimukunda nk’uko yamukundaga igihe yasengaga maze ikamusubirisha kumanura umuriro uvuye mu ijuru ukamurika mu mpinga y’umusozi Karumeli. Noneho igihe Eliya yari asinziriye, yumva umukozeho mu buryo butuje kandi yumva n’ijwi ryoroheje rimukangura. Akangukira hejuru afite ubwoba, nk’aho yahunze, atinya ko umwanzi we yavumbuye aho ari. Nyamara uwari uhagaze hejuru ye ntiyari umwanzi ahubwo yari incuti. Imana yari yohereje umumarayika uvuye mu ijuru azaniye umugaragu wayo ibyokurya. Umumarayika yarambwiye ati: “Byuka urye.” “Arakanguka abona umutsima utaze ku makara, n’agacuma k’amazi biri ku musego we.”AnA 148.1

    Eliya amaze kurya no kunywa ku byo yari yateguriwe ngo agarure ubuyanja arongera ariryamira. Maze marayika aragaruka aho ari, akora kuri uwo mugabo wari waguye agacuho, nuko amubwiza ijwi ryuje imbabazi ati: “Byuka urye kuko urugendo ari runini rugukomereye.” “Nuko arabyuka ararya aranywa;” kandi bitewe n’imbaraga yari atewe n’ibyo ariye abasha gukora urugendo rw’iminsi mirongo ine n’amajoro mirongo ine, agera i Horebu ku musozi w’Imana,” aba ari ho abona ubwihisho mu buvumo.AnA 149.1

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents