Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents

ABAHANUZI N’ABAMI

 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    IGICE CYA 51 — UBUBYUTSE MU BY’UMWUKA

    Kugera i Yerusalemu kwa Ezira byabaye amahirwe. Hari ubukene bukomeye bw’impinduka yari guteza aramutse ahari. Kuza kwe kwazanye ubutwari n’ibyiringiro mu mitima y’abantu benshi bari bamaze igihe kirekire bakora mu bihe bigoye. Uhereye igihe abari barajyanwe ho iminyago bagarukaga ubwa mbere bayobowe na Zerubabeli na Yosuwa - hari hashize imyaka isaga mirongo irindwi — hari ibintu byinshi byari byarakozwe. Urusengero rwari rwararangiye gusanwa, kandi inkike z’umurwa zari zigeze mu cyeragati zisanwa. Nyamara hari ibintu byinshi byari bitarakorwa.AnA 575.1

    Abari baragarutse i Yerusalemu mu myaka ya mbere y’icyo gihe, harimo benshi bari barakomeje kuba indahemuka ku Mana mu minsi yose yo kubaho kwabo; nyamara umubare munini w’abana n’abuzukuru babo batakobwe ku kwera kw’amategeko y’Imana. Ndetse na bamwe mu bantu bari barahawe inshingano zikomeye bakoraga ibyaha ku mugaragaro. Ku rwego rukomeye, ibyo bakoraga byahinduraga ubusa umuhati wagirwaga n’abandi bashakaga guteza imbere umurimo w’Imana. Bitewe n’uko kwica amategeko y’Imana bihandagaje byaretswe ntibicyahwe igihe kirekire cyane, umugisha w’Ijuru ntiwashoboraga kugera ku bantu.AnA 575.2

    Kubw’ubuntu bw’Imana, abagarukanye na Ezira bagize ibihe byihariye byo gushaka Uwiteka. Ibyo bari baranyuzemo mu rugendo rwabo bava i Babuloni batarinzwe n’ububasha ubwo ari bwo bwose bw’umuntu, byari byarabigishije ibyigisho bikomeye mu by’umwuka. Benshi bari barakuze maze bakomera mu byo kwizera; kandi ubwo abo bivangaga n’abari bacise intege n’abandi batari bafite icyo bitayeho muri Yerusalemu, impinduka bashoboraga guteza zari ikintu gikomeye mu bugorozi bwakurikiyeho bidatinze.AnA 576.1

    Nyuma yo kugera i Yerusalemu, ku munsi wa kane ubutunzi bw’ifeza n’izahabu, ndetse n’ibikoresho byifashishwa mu mihango y’ubuturo bwera, byatanzwe n’ababitsi maze bishyikirizwa abakuru b’urusengero mu maso y’abahamya babirebaga kandi babitanga uko biri nta kwibeshya. Ibintu byose “byarabaruwe kandi birapimwa ntihagira ikibura.” Ezira 8:34.AnA 576.2

    Abana bari baravukiye mu bunyage bari baragarukanye na Ezira “batura Imana ya Isirayeli ibitambo bikongorwa n’umuriro” nk’igitambo gitambirwa ibyaha ndetse n’ikimenyetso cyo kunyurwa no gushimira Imana kubarindisha abamarayika bayo bera mu rugendo. “Maze bashyikiriza abatware b’umwami n’ibisonga bye bo hakurya y’uruzi amategeko y’umwami, na bo bafasha abantu n’inzu y’Imana.” Ezira 8:35, 36.AnA 576.3

    Bidatinze nyuma yaho, bake mu batware b’Abisirayeli basanze Ezira bitotomba bikomeye. Bamwe mu “Bisirayeli n’abatambyi n’Abalewi” bari barirengagije amategeko yera y’Uwiteka kugeza ubwo bashyingirana n’amahanga yari abakikije. Ezira yabwiwe ko “ubwabo [abanyamahanga] birongorera abakobwa babo bakabashyingira n’abahungu babo, bigatuma urubyaro rwera rwivanga n’abantu bo muri ibyo bihugu;” by’abapagani; “ndetse abatware n’abanyamategeko ni bo barushijeho gucumura muri ibyo.” Ezira 9:1,2.AnA 576.4

    Ubwo Ezira yigaga impamvu zatumye bajyanwa mu bunyage i Babuloni, yari yaramenye ko ubuhakanyi bwa Isirayeli bwagiye bugirana isano cyane no n’uko bivangaga n’amahanga y’abapagani. Yari yarabonye ko iyo bumvira itegeko ry’Imana ryabasabaga kwitandukanya n’amahanga yari abakikije, baba bataragezweho n’ibintu bibabaje kandi bibakoza isoni bahuye nabyo. Ariko noneho ubwo yamenyaga ko nubwo hari ibyigisho byo mu gihe cyashize, abantu bo mu rwego rwo hejuru bari barahangaye kwica amategeko yatangiwe kugira ngo abarinde ubuhakanyi, yakutse umutima. Yatekereje ku kugira neza kw’Imana kwagaragaye mu kongera gutuma ubwoko bwayo bugaruka mu gihugu cyabwo, bityo Ezira atangara cyane yuzuye uburakari bwera n’intimba kubwo kuba indashima kwabo. Yaravuze ati: “Numvise ibyo, nshishimura umwambaro n’umwitero wanjye, nipfura umusatsi ku mutwe, ndetse n’ipfura n’ubwanwa, nicara numiwe.”AnA 577.1

    “Aho nari ndi hateranira abantu bose bahindishijwe umushyitsi n’amagambo y’Imana ya Isirayeli, kubw’igicumuro cy’abavuye mu bunyage; ngumya kwicara numiwe, ngeza ku gihe cyo gutura kwa nimugoroba.” Ezira 9:3,4.AnA 577.2

    Igihe cyo gutamba igitambo cya nimugoroba Ezira yarahagurutse, maze arongera ashishimura umwambaro n’umwitero we, arapfukama maze umutwaro wari uremereye umutima we abitura Ijuru asenga yinginga. Yaramburiye amaboko ye Uwiteka maze aravuga ati: “Ayii! Mana yanjye, nkozwe n’isoni, mu maso hanjye hara tugengeza bimbuza kukuburiraho amaso. Mana yanjye, kuko ibicumuro byacu bigwiriye bikaturengerana, dutsinzwe n’imanza nyinshi zarundanijwe zikagera mu ijuru. AnA 577.3

    Yakomeje asenga ati: “Uhereye mu bihe bya ba sogokuruza twagibwaga ho n’urubanza rukomeye cyane na bugingo b’ubu, kandi ibicumuro byacu ni byo byatumye dutanganwa n’abami bacu n’abatambyi bacu tugahabwa abami bo mu bindi bihugu, tukicwa n’inkota, tukajyanwa turi imbohe, tukanyagwa, tugakorwa n’isoni nk’uko bimeze ubu. Ariko noneho muri uyu mwanya muto, Uwiteka Imana yacu yerekanye imbabazi zayo idusigariza igice cy’abantu kirokotse, idushyiriye ingango Ahera hayo kugira ngo ihwejeshe amaso yacu, iduhumurize buhoro mu buretwa bwacu.AnA 578.1

    Erega turi abaretwa ko! Ariko Imana yacu ntiduhānye mu buretwa bwacu, ahubwo idusaguriyeho imbabazi zayo imbere y’abami b’u Buperesi, iraduhumuriza kugirango twubake inzu y’Imana yacu kandi ngo dusane ahasenyutse hayo, ngo iduhe n’inkike idukikije i Buyuda n’i Yerusalemu.AnA 578.2

    “Noneho Mana yacu, ibyo ko byarangiye turavuga iki kandi? Ko twaretse amategeko yawe wategekeye mu bagaragu bawe b’abahanuzi, ukavuga uti ‘Igihugu mujyamo ngo mugihīndure, ni igihugu cyandujwe no gukiranirwa n’ibizira bikorwa n’abanyamahanga bo mu bihugu, bacyujuje n’imyanda yabo hose irasāngana, kandi ngo nuko rero ntimuzashyingirane na bo, kandi ntimuzabashakire amahoro cyangwa kugubwa neza iminsi yose kugira ngo mube abantu bakomeye, murye ibyiza byo mu gihugu, muzakirage abana banyu kibe gakondo yabo iteka ryose.’ None rero ubwo ibyo byose bitugezeho, tukagibwaho n’urubanza rukomeye tuzira ingeso zacu mbi. Kandi none Mana yacu, ukaba uduhannye igihano kidahwanye n’ibicumuro byacu ukadusigariza igice kingana gityo, mbese twakongera guca mu mategeko yawe, tugashyingirana n’abanyamahanga bakora ibyo bizira? Ntiwaturakarira ukageza aho wazaturimburira, ntihagire igice kirokoka cyangwa ucika ku icumu? Uwiteka Mana ya Isirayeli, ni wowe ukiranuka kuko twebwe dusigaye turi igice kirokotse nk’uko bimeze ubu. Dore turi imbere yawe turiho urubanza, ibyo ni byo bituma tutabasha guhagarara imbere yawe.” Ezira 9:6-15.AnA 578.3

    Agahinda ka Ezira n’abari bamwungirije bababajwe n’ibibi byari byarinjijwe mu murimo w’Uwiteka buhoro buhoro, kateye abantu kwihana. Benshi mu bari baracumuye bakozwe ku mutima mu buryo bwimbitse. “Abantu barariraga cyane.” Ezira 10:1. Ku rwego runaka batangiye gusobanukirwa n’ububi bukabije bw’icyaha ndetse n’uburyo Imana icyanga urunuka. Babonye ukwera kw’amategeko yavugiwe kuri Sinayi, kandi abantu benshi bahindishwa umushyitsi no gutekereza ibicumuro byabo.AnA 579.1

    Umwe mu bari aho witwaga Shekaniya yazirikanye ko amagambo yavuzwe na Ezira yose ari ukuri. Yaratuye aravuga ati: “Twacumuye Imana yacu, dushaka abagore b’abanyamahangakazi bo mu mahanga yo mu bihugu; ariko noneho muri ibyo haracyariho ibyiringiro by’uko Abisirayeli bakira.” Shekariya yatanze icyifuzo cy’uko abantu bose bacumuye bagirana isezerano n’Imana ry’uko bazinutswe icyaha cyabo kandi ko bacirwa urubanza “hakurikijwe uko amategeko ateganya.” Yasabye Ezira ati: “Byuka, kuko ari ibyawe, kandi turi kumwe nawe; ntutinye ubikore.” “Ezira aherako arabyuka, arahiza abakuru b’abatambyi n’Abalewi n’Abisirayeli bose, yuko bazabigenza nk’uko bagiye inama. Nuko bararahira.” Ezira 10:2-5.AnA 579.2

    Iri ryari itangiriro ry’ubugorozi butangaje. Ezira n’abari bamwungirije bashishikariye kuyobora abari bihannye mu Bisirayeli mu nzira itunganye bafite ukwihangana kutgerwa n’ubushishozi, kandi afite kuzirikanana ubushishozi uburenganzira n’imibereho myiza y’umuntu wese byarebaga. Hejuru y’ibyo byose, Ezira yari umwigisha w’amategeko; kandi ubwe yitaga ku gusesengura no kurebana ubushishozi ikintu cyose, yashakaga ko abantu bazirikana ukwera kw’aya mategeko ndetse n’imigisha yagombaga kugerwaho binyuze mu kuyumvira. Ahantu hose Ezira yakoreraga hatangiraga kuboneka ububyutse mu kwiga Ibyanditswe Byera. Hashyizweho abigisha bo kwigisha abantu; amategeko y’Uwiteka yarererejwe kandi arubahwa. Ibitabo by’abahanuzi byarashakishijwe birasomwa, kandi ubutumwa bubirimo bwavugaga ukuza kwa Mesiya buzanira ibyiringiro no guhumuriza abantu benshi bari bafite umutima ubabaye kandi uremerewe.AnA 579.3

    Imyaka isaga ibihumbi bibiri yari ishize uhereye igihe Ezira yari “yaramaramaje mu mutima gushaka amategeko y’Uwiteka ngo ayasohoze” (Ezira 7:10), nyamara guhita kw’igihe ntikwari kwaragabanuye impinduka urugero rwo gutungana kwe kwari kwarateje. Mu myaka amagana menshi yagiye ahita, amateka yanditswe yavugaga iby’imibereho ye yaranzwe no kwitanga yari yarateye abantu benshi kwiyemeza “gushaka amategeko y’Uwiteka” no kuyasohoza.AnA 580.1

    Imbaraga zari muri Ezira zikamutera kugira icyo akora zari izo ku rwego rwo hejuru kandi zera; mu byo yakoraga byose, yakoreshwaga n’urukundo rwimbitse yakundaga abantu. Impuhwe no kugira neza yagaragarizaga ababaga bakoze icyaha, baba babigambiriye cyangwa batabizi, bikwiriye kuba icyigisho ku bantu bose bashaka ko habaho ivugurura. Mu bijyanye n’amahame atunganye, abagaragu b’Imana bagomba gushikama nk’urutare; nyamara kandi, bagomba kugaragaza impuhwe no kwihangana. Nk’uko Ezira yabigenje, bagomba kwigisha abacumura inzira y’ubugingo babinyujije mu gucengeza mu bantu amahame agize urufatiro rwo gukora ibitunganye kose.AnA 580.2

    Muri iki gihe isi igezemo, igihe Satani abinyujije mu nzira z’uburyo butari bumwe ashakisha uko yahuma amaso y’abagabo n’abagore ntibabone ibyo amategeko y’Imana asaba, hakenewe abantu bashobora gutera abantu benshi “guhindira imishyitsi itegeko ry’Imana yacu.” Ezira 10:3. Hakenewe abagorozi nyakuri bazereka abica amategeko y’Imana Ukomeye watanze amategeko kandi babigishe ko “amategeko Uwiteka atungana rwose, asubiza intege mu bugingo.” Zaburi 19:8. Hakenewe abantu bafite imbaraga mu Byanditswe Byera, abantu berereza amategeko y’Uwiteka mu ijambo ryose bavuga n’igikorwa cyose bakora, abantu bashaka gushyigikira no gukomeza ukwizera. Mbega uburyo abigisha bazatera imitima y’abantu kubaha no gukunda Ibyanditswe byera bakenewe cyane!AnA 581.1

    Icyaha cyabaye gikwira kandi kikaba kiganje muri iki gihe gishobora kubarwa ku rwego rukomeye ku kuba abantu batiga kandi ngo bumvire Ibyanditswe Byera, kuko igihe ijambo ry’Imana ryirengijwe, imbaraga zaryo zo gukumira ibyifuzo bibi by’umutima wa kamere zirirengagizwa. Abantu babiba iby’umubiri kandi bakabibira mu mubiri bityo bagasarura kubora.AnA 581.2

    Kubwo kwirengagiza Bibiliya ingaruka yabaye gutera amategeko y’Imana umugongo. Inyigisho ivuga ako abantu babatuwe ku kumvira amategeko y’Imana, yaciye intege imbaraga z’ibyo umuntu asabwa mu by’imico mbonera kandi yakinguriye imiryango ibicumuro byinjira mu isi. Kudakurikiza amategeko, kwiyandarika, no kwangirika kw’imico birakwira hose nk’umwuzure uteye ubwoba. Ahantu hose, hagaragara igomwa, kuvuga ibinyoma, uburyarya, kwitandukanya, kurushanwa [abantu bahangana], amakimbirane, gutatira igihango cyera ndetse no kwirundurira gutwarwa n’irari. Gahunda yose yerekeye amahame n’inyigisho by’iyobokamana, kandi yagombye kuba urufatiro n’umuroongo ngenderwaho w’ubuzima mu mibanire y’abantu n’abandi, isa n’ikirundo cyenda guhirima, kigiye gihinduka umusaka.AnA 581.3

    Muri iyi minsi iheruka y’amateka y’iyi si, ijwi ryumvikaniye kuri Sinayi riracyavuga riti: “Ntukagire izindi mana mu maso hanjye.” Kuva 20:3. Umuntu yigometse ku bushake bw’Imana, ariko ntashobora gucecekesha uwatanze ririya tegeko. Intekerezo za muntu ntizishobora kwirengagiza inshingano afite ku bubasha bw’Imana bumurenze. Inyigisho n’ibyo abantu bitekerereza bishobora kuba byinshi; abantu bashobora guhanganisha ubuhanga buhanitse n’ibyahishuwe, bityo mu gukora batyo bakarimbura amategeko y’Imana; ariko itegeko rikomeza kuza rifite imbaraga rigira riti: “Uramye Uwiteka Imana yawe, abe ari yo ukorera yonyine.” Matayo 4:10.AnA 582.1

    Nta kintu kiriho cyaca intege cyangwa ngo cyongerere imbaraga amategeko ya Yehova. Ayo mategeko aracyari uko yari ari. Uko yahoze iteka ryose n’ubu ni ko ari: arera, arakiranuka, ni meza kandi muri yo arihagije. Ntabwo ashobora gukurwaho cyangwa ngo ahindurwe. Kuyumvira cyangwa kuyasuzugura ni imvugo y’abantu.AnA 582.2

    Hagati y’amategeko y’abantu n’amategeko y’Uwiteka ni ho hazaturuka urugamba rukomeye ruheruka rw’intambara hagati y’ukuri n’ikinyoma. Turi kwinjira muri uru rugamba- ntabwo ari urugamba hagati y’amatorero ahanganye arwanira ikuzo, ahubwo ni hagati y’imyizerere ya Bibiliya n’imyizerere ishingiye ku nkuru mpimbano n’imigenzo. Ubu imbaraga zishyiriye hamwe kurwanya ukuri zirakora ubudacogora. Ijambo ry’Imana twahawe ku kiguzi gikomey cyane cy’imibabaro no kumena amaraso, rihabwa agaciro gake. Hariho abantu bake cyane bayemera nk’umuringo ngenderwaho w’ubuzima. Ubuhemu buraganje ku rwego ruteye ubwoba. Ntibuganje mu isi gusa ahubwo no mu itorero. Abantu benshi bageze aho bahakana inyigisho zikoze inkingi z’ukwizera kwa Gikristo. Ibihamya bikomeye byerekeye irema nk’uko byagaragajwe n’abanditsi bahumekewe, ugucumura kwa muntu, impongano no guhoraho iteka kw’amategeko, ibyo byose byangwa mu buryo bufatika n’umugabane munini w’abavuga ko ari Abakristo. Abantu ibihumbi byinshi birata ubwenge bwabo bafata irema nk’igihamya cy’intege nke z’abiringira Bibiliya badakebakeba, ndetse n’igihamya cy’ubwenge bwo kuvuguruza Ibyanditswe byera no gusobanura no kugaragaza ukuri kw’ingenzi bigisha nk’aho ari uk’iby’umwuka.AnA 582.3

    Abakristo bakwiriye kuba bari kwitegura ibigiye kwaduka mu isi vuba bidatinze bitangaje kandi bitunguranye, kandi bakwiriye gukora iyi myiteguro biga ijambo ry’Imana badakebakeba ndetse bagashishikarira ko imibereho yabo ikurikiza amahame yaryo. Ingingo zikomeye cyane zerekeye ibizahoraho zidusaba ikintu kirenze iyobokamana ry’ibyo dutekereza, iyobokamana ry’amagambo n’imihango, aho ukuri kuri inyuma y’urugo. Imana ihamagarira abantu ububyutse n’ivugurura. Amagambo ya Bibiliya ubwayo, kandi Bibiliya yonyine ni yo akwiriye kumvikanira ku ruhiimbi. Nyamara Bibiliya yambuwe ububasha bwayo, bityo umusaruro ugaragarira mu gucisha bugufi imyumvikanire y’ubuzima bw’iby’umwuka. Mu bibwirizwa byinshi byo muri iki gihe ntiharangwamo kwa kwigaragaza kw’Imana gukangura intekerezo kandi kukazana ubuzima mu bugingo. Abumva ibyo bibwirizwa ntibashobora kuvuga bati: “Yewe, ntiwibuka ukuntu imitima yacu yari ikeye ubwo yavunaga natwe turi mu nzira, adusobanurira Ibyanditswe.” Luka 24:32. Hariho abantu benshi batakira Imana ihoraho, bifuza cyane ko ibaba iruhande. Nimureke ijambo ry’Imana rivugane n’umutima. Nimutyo abumvise iby’imigenzo n’inyigisho z’abantu n’imigani yabo gusa bumve ijwi ry’Imana Yo ishobora gutuma ubuzima bugirwa bushya kugeza ku bugingo buhoraho.AnA 583.1

    Umucyo ukomeye umurika uturuka ku bakurambere n’abahanuzi. Hari ibintu bihebuje byavuzwe kuri Siyoni, umurwa w’Imana. Uko ni ko Uwiteka yagennye ko umucyo uzamurikira mu bayoboke be muri iki gihe. Niba intungane zo mu Isezerano rya Kera zaratanze ubuhamya bukomeye butyo bwo kuba indahemuka, mbese ntibikwiriye ko abo uwo mucyo warashe imyaka amagana n’amagana urasira muri iki gihe batanga ubuhamya nk’ubwo burushijeho gukomera bagahamya imbaraga z’ukuri? Ubwiza buhebuje bw’ubuhanuzi bumurika umucyo wabwo mu nzira tunyuramo. Mu rupfu rw’umwana w’Imana, ibyashushanywaga byahuye n’uwashushanywaga nyakuri. Kristo yarazutse, avugira hejuru y’igituro kimenetse ati: “Ni njye kuzuka n’ubugingo.” Yohana 11:25. Yesu Kristo yohereje Mwuka we mu isi kugira ngo atwibutse byose. Kubw’igitangaza cy’imbaraga ze, yarinze ijambo rye ryanditswe mu bihe byose.AnA 584.1

    Abagorozi baranzwe no guhakana [inyigisho z’ibinyoma] tukaba tubakesha izina ry’Abaporotesitanti bumvaga ko Imana yabahamagariye kugeza umucyo w’ubutumwa bwiza ku batuye isi; kandi mu muhati wo gukora ibyo, bari biteguye gutanga imitungo yabo, guhara umudendezo wabo ndetse n’ubuzima ubwabwo. Igihe bari bahanganye no gutotezwa ndetse n’urupfu, ubutumwa bwiza bwamamajwe hafi na kure. Ijambo ry’Imana ryagejejwe ku bantu; kandi amatsinda yose, abakomeye n’aboroheje, abakire n’abakene, abize n’abatarize, biganye iryo jambo ubwuzu. Mbese muri uru rugamba ruheruka rw’intambara ikomeye twaba turi indahemuka ku cyizere twagiriwe nk’uko Abagorozi ba mbere bari indahemuka ku cyo baragijwe?AnA 584.2

    “Muvugirize impanda i Siyoni, mutegeke kwiyiriza ubusa, mugire iteraniro ryera, uteranye abantu mweze iteraniro, muteranye abakuru n’abana n’abakiri ku ibere: . . . . Abatambyi bakorera Uwiteka nibaririre hagati y’umuryango w’urusengero n’igicaniro, maze bavuge bati “Uwiteka we, kiza ubwoko bwawe, ntureke ab’umwandu wawe bashinyagurirwa, kandi ngo bategekwe n’abanyamahanga. Ni iki gituma duhinyurwa mu banyamahanga, bati ‘Imana yabo iri hehe?’” “Uwiteka aravuga ati “Ariko n’ubu nimungarukire n’imitima yanyu yose mwiyirize ubusa, murire muboroge. Imitima yanyu abe ari yo mutanyura mureke imyenda yanyu, muhindukirire Uwiteka Imana yanyu kuko igira impuhwe. Yuzuwe n’imbabazi, ntiyihutira kurakara ahubwo ihorana ibambe ryinshi, kandi yitangīra kuzana ikibi. Ni nde uzi ko itazahindukira ikigarura ngo ibasigire umugisha, . . .” Yoweli 2:15-17, 12-14.AnA 585.1

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents