Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents

ABAHANUZI N’ABAMI

 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    IGICE CYA 15 — YEHOSHAFATI

    Kugeza igihe yagiriye ku ngoma afite imyaka mirongo itatu n’itanu y’ubukuru, Yehoshafati yari afite imbere ye icyitegererezo cy’umwami mwiza Asa wari “warakoze ibitunganye mu maso y’Imana” mu ngorane hafi ya zose yahuye na zo. (1Abami 15:11). Mu gihe cy’imyaka makumyabiri n’itanu yamaze ku ngoma aguwe neza, Yehoshafati “yagendanaga ingeso za se Asa zose, ntiyazivamo ngo azireke.” 1Abami 22:43.AnA 172.2

    Mu mwete yakoreshaga kugira ngo ayoborane ubwenge, Yehoshafati yaharaniye kumvisha abo yayoboraga kurwanya imigirire yo gusenga ibigirwamana badakebakeba. Abantu benshi mu bwami bwe “baturaga kandi bakosereza imibavu ku tununga.” Ntabwo umwami yahise asenya izo ngoro zari ku tungunga; ahubwo kuva mu itangiriro ry’ingoma ye yagerageje kurinda ubwami bw’Ubuyuda ibyaha byarangaga ubwami bw’amajyaruguru bwari buyobowe na Ahabu bayoye igihe kimwe imyaka myinshi. Yehoshafati ubwe yari indahemuka ku Mana. “Ntiyaraguzaga Bali. Ahubwo yambazaga Imana ya se, akagendera mu mategeko yayo ntagenze nk’uko Abisirayeli bagenzaga.” Bitewe n’ubupfura bwe, Uwiteka yabanye na we, kandi “amukomereza ubwami.” 2Ngoma 17:3-5.AnA 173.1

    “Abayuda bose bamutura amaturo, agira ubutunzi bwinshi n’icyubahiro gikomeye. Umutima we wogezwa mu nzira z’Uwiteka.” Uko igihe cyahitaga, hakorwaga ivugurura, maze umwami “akuraho n’ingoro na Asherimu byari i Buyuda.” (2Ngoma 17:5, 6). “Kandi abatinganyi barokotse bari basigaye bakiriho ku ngoma ya se Asa, arabohera abakura mu gihugu.” 1Abami 22:47. Uko ni ko abaturage b’Ubuyuda bagiye bakizwa akaga kenshi kagiye kadindiza bikomeye iterambere ryabo mu by’umwuka.AnA 173.2

    Mu bwami bwose bw’Ubuyuda, abantu bari bakeneye kwigishwa amategeko y’Imana. Umutekano no kugubwa neza byari bishingiye mu gusobanukirwa aya mategeko; kandi kubwo gukurikiza ibo asaba mu mibereho yabo, bajyaga kuba indahemuka ku Mana no ku bantu. Kubera ko ibi Yehoshafati yari abizi neza, yateye intambwe yo guhaza abo yayoboraga ubwenge buhamye bwo mu Byanditswe Byera. Ibikomangoma byari bishinzwe uturere dutandukanye tw’ubwami bwe byahawe amabwiriza yo gutegura umurimo utunganye wo kwigisha abatambyi. Bamaze gushyirwaho n’umwami, abo bigisha bakoraga bagenzurwa n’ibikomangoma mu buryo butaziguye, maze “bagenda imidugudu y’i Buyuda yose bigisha abantu.” 2Ngoma 17:7-9. Kandi kubw’uko abantu benshi baharaniraga gusobanukirwa ibyo Imana ibasaba no kwitanduakanya n’icyaha, habayeho ububyutse.AnA 173.3

    Ukwinshi mu kugubwa neza Yehoshafati yagize nk’umuyobozi, yagukesheje uyu mugambi w’ubwenge wo gukemura ubukene mu by’umwuka bw’abo yayoboraga. Hari inyungu ikomeye iva mu kumvira amategeko y’Imana. Mu kumvira ibyo Imana isaba habamo imbaraga ihindura izana amahoro n’umutima mwiza mu bantu. Iyaba inyigisho z’ijambo ry’Imana zagirwaga imbaraga igenga abantu mu mibereho y’umugabo n’umugore wese, iyaba ubwenge n’umutima byagengwaga n’imbaraga ikumira y’ijambo ry’Imana, ibibi bibaho muri iki gihe muri rusange no mu mibanire y’abantu ntibyabona umwanya. Buri muryango wose wasohokamo imbaraga ituma abagabo n’abagore bakomera mu by’umwuka kandi bakagira imbaraga mu by’imico mbonera, bityo ibihugu ndetse n’abantu ku giti cyabo bagashyirwa ku mwanya wo hejuru.AnA 174.1

    Yehoshafati yamaze imyaka myinshi ariho mu mahoro, atabuzwa amahwemo n’amahanga yari akikije ubwami bwe. “Uwiteka ateza ubwoba abami b’ibihugu bihereranye n’i Buyuda byose, bituma batarwanya Yehoshafati.” (2 Ngoma 17:10). Abafilisitiya bamuzaniye amaturo, n’ifeza z’ikoro; Abarabu na bo bamuzanira imikumbi y’intama n’ihene. “Maze Yehoshafati akomeza kugwiza icyubahiro cyane; yubaka mu Buyuda ibihome n’imidugudu y’ububiko. . . . akagira n’abantu b’ingabo bakomeye b’intwari, . . . bakoreraga umwami, udashyizemo abo umwami yashyize mu midugudud igoswe n’inkike mu Buyuda bwose.” (2Ngoma 17:12-19). “Yehoshafati yari atunze cyane, afite icyubahiro gikomeye,” yabashishijwe kuzana impinduka nziza zikomeye mu byerekeye ukuri n’ubutungane. 1Ngoma 18:1.AnA 174.2

    Nuko hashize imyaka Yehoshafati ari ku ngoma, ubwo yari aguwe neza cyane, yaje kwemera ko umuhungu we Yehoramu arongora Ataliya umukobwa wa Ahabu na Yezebeli. Kubwo gushyingirana, hagati y’ubwami bw’Ubuyuda n’ubwa Isirayeli hari habaye ubufatanye butari bwemewe n’Imana kandi mu gihe cy’akaga uko kwifatanya kwazaniye akaga umwami na benshi muri rubanda yayoboraga.AnA 175.1

    Igihe kimwe Yehoshafati yagiye gusura umwami w’Abisirayeli i Samariya. Uwo mushyitsi wari uturutse i Yerusalemu yakiranwe icyubahiro cyihariye cy’umwami, kandi mbere y’uko asoza urwo rugendo yaje kwemera gufatanya n’umwami w’Abisirayeli mu ntambara yo kurwanya Abasiriya. Ahabu yari yiringiye ko kubwo gufatanya ingabo ze n’iz’Ubuyuda azabasha kwigarurira umwe mu byahoze ari imidugudu y’ubuhungiro witwaga Ramoti, kuko yayirwaniraga avuga ko ari uw’Abisirayeli mu buryo bwemewe.AnA 175.2

    Nubwo mu kanya ko kugira integer nke Yehoshafati yari yasezeranye ahubutse ko yemeye gufatanya n’umwami w’Abisirayeli mu ntambara yo kurwana Abasiriya, nyamara yasubije agatima impembero maze bimutera gushaka kumenya ubushake bw’Imana kuri uwo mugambi bari bafashe. Yasabye Ahabu ati: “Ndakwinginze, ubu banza ugishe ijambo ry’Uwiteka inama.” Mu rwego rwo kubahiriza icyifuzo cya Yehoshafati, Ahabu yahamagaje abahanuzi magana ane bo mu bahanuzi b’ibinyoma babaga i Samariya, maze arababaza ati: “Dutabare i Ramoti Galeyadi, cyangwa se ndorere?” Baramusubiza bati: “Zamuka kuko Uwiteka azahagabiza umwami.” 2Ngoma 18:4,5.AnA 175.3

    Yehoshafati atanyuzwe, ashaka kumenya neza ubushake bw’Imana. Maze yongera kubaza ati: “Mbese nta wundi muhanuzi w’Uwiteka uri hano ngo tumuhanuze?” (Umurongo wa 6). Ahabu aramusubiza ati: “Hasigaye undi mugabo tubasha kugishisha inama z’Uwiteka. Ariko ndamwanga, kuko atampanurira ibyiza keretse ibibi gusa, uwo ni Mikaya mwene Imula” 1Abami 22:8. Yehoshafati yakomeye kuri uko gusaba kwe ko umuntu w’Imana yahamagazwa; maze ubwo Mikaya yari ageze imbere yabo kandi ubwo yari amaze kurahizwa na Ahabu ko nta kindi ari buvuge uretse ukuri mu izina ry’Uwiteka, Mikaya araterura aravuga ati: “Nabonye Abisirayeli bose batataniye ku misozi miremire, nk’intama zidafite umwungeri: Uwiteka ni ko kuvuga ati: ‘Bariya ni impehe zitagira shebuja; nibasubireyo umuntu wese atahe iwe amahoro.’” 2 Ngoma 18:16, 17.AnA 176.1

    Aya magambo ‘umuhanuzi yagombye kubaahagije kugira ngo yereke aba bami bombi ko umugambi wabo utemewe n’Ijuru, nyama nta n’umwe muri abo bategetsi waciye bugufi ngo yumvire uwo muburo. Ahabu yari yamaze kumaramaza mu mugambi we, kandi yari yiyemeje kuwukurikira. Yehoshafati yari yamaze kuvuga ijambo rye ry’umunyacyubahiro agira ati: “tuzatabarana muri iyo ntambara;” kandi nyuma yo gusezerana iryo sezerano, ntiyashakaga kuba yakura ingabo ze muri iyo ntambara. 2Ngoma 22:2. “Bukeye umwami w’Abisirayeli na Yehoshafati umwami w’Abayuda baratabara batera i Ramoti y’i Galeyadi.” 1Abami 22:29.AnA 176.2

    Mu rugamba rwakurikiyeho, Ahabu yarashwe n’umwambi maze bugiye kwira aratanga. “Izuba rigiye kurenga, bararangurura mu ngabo bati: ‘Umuntu wese niyisubirire mu mudugudu w’iwabo no mu gihugu cyabo.’” (umurongo wa 36). Uko ni ko ijambo ry’umuhanuzi Mikaya ryasohoye.AnA 176.3

    Yehoshafati yavuye muri urwo rugamba rwari rukomeye maze agaruka i Yerusalemu. Ubwo yari ageze hafi y’umurwa, umuhanuzi Yehu yaramusanganije aya magambo yo kumucyaha ati: “Hari n’aho watabaye abanyabyaha, ugakunda abanga Uwiteka? Icyo ni cyo gitumye Uwiteka akurakarira. Icyakora hariho ibyiza bikubonekaho, kuko wakuye ibishushanyo bya Ashera mu gihugu, ukagambirira mu mutima gushaka Imana.” 2Ngoma 19:2, 3.AnA 177.1

    Imyaka yaherutse y’ingoma ya Yehoshafati yaranzwe no gukomeza uburinzi ku gihugu no kubaka ibihindizo by’iby’umwuka mu Buyuda. “bukeye arongera arasohoka arambagira mu bantu be, ahera i Bērisheba ageza mu gihugu cy’imisozi cya Efurayimu, abagarura ku Uwiteka Imana ya ba sekuruza.” Umurongo wa 4.AnA 177.2

    Imwe mu ntambwe z’ingenzi zatewe n’umwami Yehoshafati yabaye iyo gushyiraho no gukomeza inkiko zitanga ubutabera bukwiriye. “Ashyira abacamanza mu gihugu, bakwira imidugudu y’i Buyuda yose igoswe n’inkike, imidugudu yose umwe umwe. Abo bacamanza arabategeka ati: “Muramenye ibyo mugiye gukora kuko atari abantu mucirira imanza, ahubwo ni Uwiteka kandi ni we uri kumwe namwe muca imanza. Ariko mujye mwubaha Uwiteka mwirinde mu byo mukora, kuko ku Uwiteka Imana yacu nta gukiranirwa cyangwa kwita ku cyubahiro cy’umuntu cyangwa guhongerwa.” 2Ngoma 19:5-7.AnA 177.3

    Gahunda y’ubucamanza yanogejwe no gushyinga urukiko rw’ubujurire i Yerusalemu, aho Yehoshafati “yashyize bamwe b’Abalewi n’abatambyi, n’abatware b’amazu ya ba sekuruza b’Abisirayeli ngo bajye baca imanza z’iby’Uwiteka, bakiranure abantu mu byo bapfa.” umurongo wa 8.AnA 177.4

    Umwami yasabye abo bacamanza kuba inyangamugayo. Yarabihanangirije ati: ““Muzajye mugenza mutyo mwubashye Uwiteka, mwiringirwa, mufite umutima utunganye. Kandi bene wanyu batura mu midugudu yabo, nibabazanira imanza zose z’ubwicanyi cyangwa z’iby’itegeko, cyangwa amategeko cyangwa ibyategetswe cyangwa amateka, mujye mubahugura ngo batagibwaho n’urubanza ku Uwiteka, uburakari bukabageraho no kuri bene wanyu. Mujye mugenza mutyo, ntimuzagibwaho n’urubanza. Kandi dore Amariya umutambyi mukuru ni we uzabatwara mu by’Uwiteka byose, na Zebadiya mwene Ishimayeli umutware w’umuryango wa Yuda ni we uzabatwara mu by’umwami byose, kandi Abalewi bazaba abatware muri mwe.AnA 178.1

    “Mushire amanga mukore, Uwiteka abane n’ukiranuka.” Imirongo ya 9-11.AnA 178.2

    Muri uku kurinda uburenganzira n’umudendezo by’abaturage ayobora, Yehoshafati yashimangiye agaciro Imana nyirubutungane kandi itegeka bose, iha umuntu wese mu muryango wa muntu. “Imana ihagarara mu iteraniro ryayo; icira abigira ‘imana’ urubanza.” Kandi abashyiriweho kuba abacamanza bakorera munsi y’ukuboko kwayo bagomba “guca imanza zikwiriye uworoheje n’impfubyi;” bagomba “gutabara uworoheje n’umukene,” bakabakiza “amaboko y’abanyabyaha.” Zaburi 82: 1, 2.AnA 178.3

    Ahagana ku iherezo ry’ingoma ya Yehoshafati ubwami bw’Ubuyuda bwatewe n’ingabo kandi kuza kwazo kwatumye abatuye Ubuyuda bahinda umushyitsi. “Hanyuma y’ibyo Abamowabu n’Abamoni hamwe n’Abamewunimu batera Yehoshafati, bajya kumurwanya.” Inkuru z’icyo gitero zageze ku mwami binyuze ku ntumwa yamuzaniye amagambo ateye ubwoba agira ati: “Haje ingabo nyinshi ziguteye ziturutse i Siriya hakurya y’inyanja, kandi dore bageze i Hasasonitamari (ari ho Enigedi)” 2Ngoma 20:1,2.AnA 178.4

    Yehoshafati yari umugabo w’intwari kandi w’umunyambaraga. Yamaze imyaka myinshi akomeza ingabo ze ndetse n’imidugudu igoteshejwe inkuta. Yari yiteguye neza guhangana hafi n’umwanzi uwo ari we wese; nyamara muri ayo makuba yari amwibasiye, ntabwo yiringiye intwaro z’umubiri. Yashoboraga kwiringira gutsinda abo bapagani birataga imbaraga zabo ko zirabashoboza gucisha bugufi Ubuyuda imbere y’amahanga atabikesheje ingabo zatojwe neza cyangwa imidugudu igotesheje inkike, ahubwo yari yiringiye gutsinda kubwo kwizera kuzima yizeraga Imana ya Isirayeli.AnA 179.1

    “Yehoshafati aratinya yihata gushaka Uwiteka, ategeka Abayuda bose kwiyiriza ubusa. Abayuda bose baraterana ngo basabe Uwiteka kubatabara, baturuka mu midugudu y’i Buyuda yose bazanywe no gushaka Uwiteka.” 2Ngoma 20:3,4.AnA 179.2

    Yehoshafati ahagarara mu rugo rw’ingoro y’Imana imbere y’iteraniro ry’Abayuda, maze ibimuri ku mutima byose abisuka imbere y’Uwiteka mu isengesho, asaba Imana kubasohoreza ibyo yasezeranye kandi yatura ko Abisirayeli badafite uko bagira. Yarasenze ati: “Uwiteka Mana ya ba sogokuruza bacu, ese si wowe Mana yo mu ijuru kandi si wowe utegeka abami bose b’abanyamahanga? Mu kuboko kwawe harimo ububasha n’imbaraga, bituma ntawagutanga imbere. Mana yacu, si wowe wirukanye abaturage bari muri iki gihugu imbere y’ubwoko bwawe bw’Abisirayeli, ukagiha urubyaro rw’incuti yawe Aburahamu ngo kibe icyabo iteka ryose? Maze bakakibamo, kandi bakaba bubakiyemo izina ryawe ubuturo bagasenga bati: ‘Nitugerwaho n’ibyago, ari inkota cyangwa igihano cyangwa mugiga ndetse n’inzara, tuzajya duhagarara imbere y’iyi nzu n’imbere yawe (kuko izina ryawe riri muri iyi nzu), tugutakambire uko tuzaba tubabaye nawe uzumva utabare?’ “Nuko none dore Abamoni n’Abamowabu n’abo ku musozi Seyiri, abo wabujije Abisirayeli ko babatera ubwo bavaga mu gihugu cya Egiputa, ahubwo bakanyura hirya ntibabarimbure, dore uko batwituye kuza kutwirukana muri gakondo yawe waduhaye kuhazungura. Mana yacu, ntiwakwemera kubahana? Nta mbaraga dufite zarwanya izo ngabo nyinshi ziduteye, kandi tubuze uko twagira ariko ni wowe duhanze amaso” 2Ngoma 20:6-12.AnA 179.3

    Yehoshafati yavuganye ibyiringiro abwira Uwiteka ati: “Ni wowe duhanze amaso.” Yari yaramaze imyaka myinshi yigisha abantu kwiringira Imana yari yaragiye igoboka mu bihe bya kera igakiza ubwoko yatoranyije kurimbuka gukomeye; kandi noneho igihe ubwami bw’Ubuyuda bwari buri mu makuba, Yehoshafati ntiyahagaze wenyine; ahubwo “Abayuda bose bahagarara imbere y’Uwiteka, bari kumwe n’abana babo batoya n’abagore babo n’abana babo bakuru.” 2Ngoma 20:13. Bafatanyirije hamwe biyiriza ubusa, barasenga; basaba Uwiteka guca igikuba mu banzi babo kugira ngo izina ry’Uwiteka rihabwe ikuzo.AnA 180.1

    “Mana, ntuceceke,
    Mana, ntuhore ntiwirengagize,
    Kuko abanzi bawe bagira imidugararo,
    Abakwanga babyukije umutwe.
    Bagambirira imigambi y’uburiganya ngo bagirire nabi ubwoko bwawe,
    Bagire inama abo urindira mu rwihisho.
    Baravuze bati; “Nimuze tubarimbure bataba ishyanga,
    Kugira ngo izina ry’Abisirayeli ritibukwa ukundi.”
    Kuko bahuje umutima wo kujya inama,
    Ni wowe basezeraniye.
    Ni bo banyamahema ba Edomu n’Abishimayeli,
    Kandi n’Abamowabu n’Abahagari,
    N’Abagebalu n’Abamoni n’Abamaleki,
    N’Abafilisitiya n’abatuye i Tiro. Abashuri na bo bafatanije na bo, batabaye bene Loti.
    Sela.
    Ubagirire nk’ibyo wagiriye Abamidiyani,
    Nk’ibyo wagiriye Sisera na Yabini ku mugezi Kishoni.
    Barimbukiye Endoru, bahindutse ifumbire ry’ubutaka.
    Uhindure abatware babo nka Orebu na Zēbu,
    zabo zose uzihindure nka Zeba na Zalumuna,
    Kuko zavuze ziti; “Twiyendere Ubuturo bw’Imana.”
    Mana yanjye, ubahindure nk’umukungugu ujyanwa na serwakira,
    Nk’umurama utumurwa n’umuyaga.
    Nk’uko umuriro utwika ishyamba,
    Nk’uko ibirimi by’umuriro bitwika imisozi,
    Abe ari ko ubahigisha umuyaga wawe,
    ubwoba umuyaga wawe w’ishuheri.
    Wuzuze mu maso habo ipfunwe ry’igisuzuguriro,
    Kugira ngo bashake izina ryawe, Uwiteka.
    Bakorwe n’isoni batinye iteka ryose,
    Bamware barimbuke,
    Kugira ngo bamenye yuko uwitwa UWITEKA,
    Ko ari wowe wenyine Usumbabyose utegeka isi yose.” Zaburi 83.
    AnA 180.2

    Ubwo abantu bafatanyaga n’umwami wabo kwicisha bugufi imbere y’Imana kandi bayisaba kubagoboka, Mwuka w’Uwiteka yaje kuri Yahaziyeli “Umulewi wo muri bene Asafu,” maze aravuga ati:AnA 181.1

    “Nimwumve yemwe Bayuda mwese, namwe baturage b’i Yerusalemu nawe Mwami Yehoshafati, uku ni ko Uwiteka avuze ‘Mwitinya kandi mwe gukurwa umutima n’izo ngabo nyinshi, kuko urugamba atari urwanyu ahubwo ni urw’Imana. Ejo muzamanuke mubatere. Dore barazamuka ahaterera hajya i Sise, muzabasanga aho ikibaya giherera mu butayu bw’i Yeruweli. Muri iyo ntambara ntimuzagomba kurwana, uzahagarare mwireme inteko gusa, mwirebere agakiza Uwiteka azabaha yemwe Bayuda n’ab’i Yerusalemu. Mwitinya kandi mwe kwiheba, ejo muzabatere kuko Uwiteka ari kumwe namwe.’ ”AnA 181.2

    “Maze Yehoshafati yubika amaso hasi, Abayuda bose n’ab’i Yerusalemu bikubita hasi imbere y’Uwiteka baramuramya. Abalewi bo muri bene Kohati n’abo mu Bakōra, bahagurutswa no guhimbaza Uwiteka Imana ya Isirayeli n’ijwi rirenga cyane.”AnA 181.3

    Bukeye bwaho bazinduka kare mu gitondo bajya mu butayu bw’i Tekowa. Bagisohoka arahagarara aravuga ati: “Nimunyumve yemwe Bayuda namwe abatuye i Yerusalemu, mwizere Uwiteka Imana yanyu mubone gukomezwa, mwizere n’abahanuzi bayo mubone kugubwa neza.” “Nuko amaze kujya inama n’abantu, ashyiraho abo kuririmbira Uwiteka, bagahimbaza ubwiza bwo gukiranuka kwe.” 2Ngoma 20:14-21. Abo baririmbyi barangaje imbere y’ingabo, bavuga n’ijwi rirenga basingiriza Imana isezerano ryo kunesha yari yabahaye.AnA 182.1

    Gusingiza Uwiteka baririmba, no kwerereza Imana ya Isirayeli ni bwo bwari uburyo bwabo rukumbi bwo kujya ku rugamba guhangana n’ingabo z’abanzi. Iyo ni yo yari indirimbo yabo yo ku rugamba. Bari bafite ubwiza bwo gukiranuka. Iyaba muri iki gihe habagaho gusingiza Uwiteka kuruseho, ibyiringiro, ubutwari no kwizera byakwiyongera cyane. Mbese ibi ntibyakomeza amaboko y’abasirikari b’intwari bahagaze barengera ukuri muri iki gihe?AnA 182.2

    “Batangiye kuririmba no guhimbaza, Uwiteka ashyiraho abo gucira igico Abamoni n’Abamowabu, n’abo ku musozi Seyiri bari bateye i Buyuda, baraneshwa. Kuko Abamoni n’Abamowabu bahagurukijwe no gutera abaturage bo ku musozi Seyiri ngo babice babarimbure rwose, nuko bamaze gutsemba ab’i Seyiri baherako barahindukana, bararimburana.AnA 182.3

    “Hanyuma Abayuda bageze ku munara w’abarinzi wo mu butayu, basanga ingabo zose zabaye imirambo irambaraye hasi, ari nta n’umwe wacitse ku icumu.” 2 Ngoma 20:22-24.AnA 182.4

    Imana ni yo yari imbaraga y’Ubuyuda muri ayo makuba, kandi ni na Yo mbaragaz’ubwoko bwayo muri iki gihe. Ntabwo tugomba kwiringira abami n’ibikomangoma cyangwa ngo dushyire abantu mu mwanya w’Imana. Tugomba kwibuka ko abantu bibeshya kandi bakosa, kandi ko Ufite ububasha bwose ari We munara wacu ukomeye wo kudukingira. Igihe cyose hakenewe kugobokwa byihuse, tugomba kumva ko urugamba ari urwe. Ubushobozi bwe ntibugira imbibe, kandi ahubwo ibigaragara ko bidashoboka bizatuma intsinzi ikomera cyane.AnA 182.5

    “Mana y’agakiza kacu, udukize.”
    Utubumbire hamwe udukuye mu mahanga,
    Kugira ngo dushime izina ryawe ryera,
    Twishimire ishimwe ryawe” 1Ngoma 16:35.
    AnA 183.1

    Ingabo z’Ubuyuda zagarutse zikoreye iminyago myinshi maze “basubira i Yerusalemu banezerewe kuko Uwiteka yabahaye kwishima hejuru y’ababisha babo. Baza i Yerusalemu bafite nebelu n’inanga n’amakondera, bajya ku nzu y’Uwiteka.” 2Ngoma 20:27, 28. Impamvu yabateraga kwishima yari ikomeye. Mu rwego rwo kumvira itegeko ryari ryatanzwe ngo: “Mwitinya, kandi mwe kwiheba, ejo muzabatere kuko Uwiteka ari kumwe namwe, . . . ntimuzagomba kurwana, muzahagarare mwireme inteko gusa, mwirebere agakiza Uwiteka azabaha,” ibyiringiro byabo byose bari babishyize mu Mana, kandi Imana yari yagaragaje ko ari yo gihome cyabo n’umurengezi wabo. (Umurongo wa 17). Ubu noneho bashoboraga kuririmba basobanukiwe neza indirimbo Dawidi yahimbye amurikiwe n’umwuka ati: AnA 183.2

    “Imana ni yo buhungiro bwacu n’imbaraga zacu,
    Ni umufasha utabura kuboneka mu byago no mu makuba.
    Ni cyo gituma tutazatinya naho isi yahinduka,
    Naho imisozi yakurwa ahayo ikajya imuhengeri,
    Naho amazi yaho yahorera akībirindura,
    Naho imisozi yatigiswa no kwihinduriza kwayo.
    Sela.
    Hariho uruzi, imigende yarwo ishimisha ururembo rw’Imana, Ni rwo Hera hari amahema y’Isumbabyose.
    Imana iri hagati muri rwo ntiruzanyeganyezwa,
    Imana izarutabara mu museke
    Abanyamahanga barashakuje,
    Ibihugu by’abami byagize imidugararo,
    Ivuga ijwi ryayo isi irayaga.
    Uwiteka Nyiringabo ari kumwe natwe,
    Imana ya Yakobo ni igihome kirekire kidukingira.
    Sela.
    Nimuze murebe imirimo y’Uwiteka,
    Kurimbura yazanye mu isi.
    Akuraho intambara kugeza ku mpera y’isi,
    Avunagura imiheto, amacumu ayacamo kabiri,
    Amagare ayatwikisha umuriro.
    “Nimworoshye mumenye ko ari jye
    Mana, Nzashyirwa hejuru mu mahanga,
    Nzashyirwa hejuru mu isi.”
    Uwiteka Nyiringabo ari kumwe natwe,
    Imana ya Yakobo ni igihome kirekire
    kidukingira.” Zaburi 46.

    AnA 183.3

    “Mana, nk’uko izina ryawe riri,
    Ni ko ishimwe ryawe riri ukageza ku mpera y’isi,
    Ukuboko kwawe kw’iburyo kuzuye gukiranuka.
    Umusozi wa Siyoni unezerwe,
    Abakobwa ba Yuda bishimishwe n’imanza zawe zitabera.
    Muzenguruke Siyoni muwugote,
    Mubare ibihome byawo.
    Mwitegereze cyane inkike zawo,
    Mutekereze inyumba zaho,
    Kugira ngo muzabitekerereze ab’igihe kizaza.”
    AnA 184.1

    Zaburi 48:10-14.AnA 184.2

    Kubwo kwizera k’umwami w’Ubuyuda n’ukw’ingabo ze “igitinyiro cy’Imana kiba ku bami bose bo muri ibyo bihugu, ubwo bumvaga ko Uwiteka yarwanije ababisha b’Abisirayeli. Nuko igihugu cya Yehoshafati kiratuza, kuko Imana ye yamuhaye ihumure impande zose.” 2Ngoma 20:29, 30.AnA 184.3

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents