Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents

ABAHANUZI N’ABAMI

 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    IGICE CYA 49 — MU GIHE CY’UMWAMIKAZI ESITERI

    Bitewe n’ubuntu bagiriwe na Kuro, hafi abari baravukiye mu bunyage bagera ku bihumbi mirongo itanu bari baraboneye icyanzu ku itegeko ryabemereraga gusubira iwabo. Nyamara abo ubagereranyije n’abandi ibihumbi byinshi bari baratatanyirijwe mu ntara zose z’ubwami bw’Abamedi n’Abaperesi, bari abasigaye bake cyane. Umubare munini w’Abisirayeli bari barahisemo kwigumira mu gihugu bari barajayanwemo ari abanyagano aho guca mu miruho y’urugendo rubagarura iwabo n’iyo kongera kubaka imijyi n’ingo byabo byari byarabaye umusaka.AnA 558.1

    Hashize indi myaka itari mike, ubwo itegeko rya kabiri, (ryari ryiza kuri bo nk’irya mbere) ryatangwaga na Dariyo Hiyasitasipesi, umwami wategekaga muri icyo gihe. Uko ni ko Imana mu mbabazi zayo yahaye andi mahirwe Abayuda bari mu gihugu cy’Abamedi n’Abaperesi kugaruka mu gihugu cya ba sekuruza babo. Uwiteka yabonye mbere ibihe bishishana byari kuzakurikiraho mu gihe cy’ingoma y’umwami Ahasuwerusi uvugwa mu gitabo cya Esiteri, maze ntiyatuma mu mitima y’abantu bari ku butegetsi habamo impinduka gusa, ahubwo inatera Zekariya kwingingira abajyanwe ari abanyagano kugaruka iwabo.AnA 559.1

    Ubutumwa bwahawe imiryango y’Abisirayeli yari yaratatanyirijwe mu bihugu byinshi bya kure y’iwabo bwari ubu ngo: “Ngaho, ngaho, nimuhunge muve mu gihugu cy’ikasikazi, ni ko Uwiteka avuga, uko ibirere ari bine, ni byo nabatatanirijemo. Ni ko Uwiteka avuga. Yewe Siyoni wicaranye n’umukobwa w’i Babuloni, iruka ucike! Kuko Uwiteka Nyiringabo avuze ngo yantumye kumuhesha icyubahiro mu mahanga yabanyagaga, kuko ubakoraho aba akoze ku mboni y’ijisho rye. Dore nzayabanguriraho ukuboko kwanjye, kandi ayo mahanga azaba umunyago w’abayakoreraga. Ubwo muzamenya yuko Uwiteka Nyiringabo ari we wantumye.” Zekariya 2:10-13.AnA 559.2

    Nk’uko byari biri kuva mu itangiriro, umugambi w’Imana wari ukiri uw’uko ubwoko bwayo busingiza ikuzo ry’icyubahiro cyayo mu isi. Mu myaka myinshi yo kuba mu bunyage kwabo, Imana yari yaragiye ibaha amahirwe menshi yo guhindukira bakayubaha. Bamwe muri bo bari barahisemo gutega amatwi no kwiga; abandi bari baraboneye agakiza hagati mu mibabaro. Benshi muri abo bagombaga kubarirwa mu basigaye bari kuzagaruka iwabo. Ijambo ryahumetswe n’Imana ryabagereranyije n’ishami risumba ayandi ry’umwerezi muremure wagombaga guterwa “ku musozi muremure wa Isirayeli.” Ezekiyeli 17:22, 23.AnA 559.3

    “Abo Uwiteka yateye umwete wo guhaguruka” (Ezira 1:5) nib o bari barahagurutse kubw’itegeko ryatanzwe na Kuro. Ariko Imana ntiyigeze ihwema kwinginga abari barihitiyemo kuguma mu gihugu cy’ubunyage ku bushake bwabo, kandi binyujjwe mu buryo bwinshi cyane Imana yari yarakoze ibishoboka kugira ngo nabo bagaruke iwabo. Nyamara umubare munini mu baratabashije kubahiriza itegeko rya Kuro bakomeje kudakorwa ku mutima no kurarika kwagiye gukurikiraho; ndetse n’igihe Zekariya yababuriraga guhunga ngo bave muri Babuloni badatindiganyije, ntibumviye irarika rye.AnA 560.1

    Hagati aho mu bwami bw’Abamedi n’Abaperesi ibintu byagendaga bihinduka mu buryo bwihuse. Dariyo Hiyasitasipesi, uwo Abayuda bari baragiriwe ineza ikomeye ku ngoma ye yaje gusimburwa na Ahasuwerusi Ukomeye. Ku ngoma y’uyu Ahasuwerusi ni ho bamwe mu Bayuda bari baranze kumvira ubutumwa bwabasabaga guhunga bahuye n’akaga gakomeye. Kubera ko bari baranze kubonera icyuho mu nzira yo gucika Imana yari yaratanze, ubu noneho urupfu rwari rubibasiye.AnA 560.2

    Akoresheje Hamani wakomokaga kuri Agagi kandi wari umutware ukomeye mu bwami bw’Abamedi n’Abaperesi, ubu noneho Satani yakoze uko ahsoboye kugira ngo arwanye imigambi y’Imana. Hamani yangaga urunuka Moridekayi w’Umuyuda. Nta kintu kibi Moridekayi yari yarakoreye Hamani, uretse gusa yari yaranze kumwubaha bisa no kumuranya. “Abonye ko gufata Moridekayi wenyine ntacyo bimaze” Hamani yacuze umugambi mubisha wo kurimbura Abayuda bose aho bari bari hose mu gihugu cya Ahasuwerusi, ndetse akarimbura ubwoko bwa Moridekayi. Esiteri 3:6.AnA 560.3

    Ayobejwe n’ibinyoma bya Hamani, umwami Aritazerusi yagushijwe mu mutego wo guca iteka ryasabaga ko Abayuda bari baratatanye ndetse banyanyagiye mu mahanga yo mu ntara zose z’ubwami bw’Abamedi n’Abaperesi bose bicwa. (umurongo wa 8). Hashyizweho umunsi Abayuda bagombaga kurimburwa kandi imitungo yabo ikanyagwa. Ntabwo umwami yigeze azirikana ingaruka ndende zari guherekeza ishyirwa mu bikorwa ryuzuye ry’iryo teka yari aciye. Satani ubwe, ari wari nyirabayazana wihishe w’uwo mugambi mubisha, yageragazaga gutsemba ku isi abari bakibarizwaho kumenya Imana y’ukuri.AnA 561.1

    “Kandi mu bihugu byose, aho itegeko n’iteka ry’umwami byageraga, habagaho umubabaro mwinshi mu Bayuda bakiyiriza ubusa, kandi benshi muri bo biryamira hasi ku bigunira no mu ivu.” Esiteri 4:3. Itegeko ry’Abamedi n’Abaperesi ntiryashoboraga kuvuguruzwa; uko byagaragaraga nta byiringiro byariho; Abisirayeli bose bagombaga kurmburwa.AnA 561.2

    Ariko imigambi mibisha y’umwanzi yatsinzwe n’Imbaraga iganje mu bana b’abantu. Mu buntu bw’Imana, Esiteri Umuyudakazi wubahaga Isumbabyose, yari yaragizwe umwamikazi w’ubwami bw’Abamedi n’Abaperesi. Moridekayi yari umuntu wa bugufi mu muryango wa Esiteri. Mu kaga gakomeye barimo, biyemeje gusanga umwami Ahasuwerusi kugira ngo bavuganire ubwoko bwabo. Esiteri yagombaga kwigerezaho akajya imbere nk’umuvugizi w’ubwoko bwe. Moridekayi yaravuze ati: “Ahari aho icyakwimitse ngo ube umwamikazi ni ukugira ngo ugire akamaro mu gihe gisa n’iki.” Esiteri 4:14.AnA 561.3

    Akaga Esiteri yahuye na ko kasabaga ko habaho kugira igikorwa mu buryo bwihuse kandi agishimikiriye; ariko we na Moridekayi babonye ko Imana nitagira icyo ibakorera gikomeye, umuhati wabo ubwabo ntacyo ushobora kugeraho. Kubw’ibyo, Esiteri yafashe igihe cyo kwihererana n’Imana, Yo soko y’imbaraga ze. Esiteri yabwiye Moridekayi ati: “Genda uteranye Abayuda bari I Shushani bose, mwiyirize ubusa munsabire, mumare iminsi itatu ku manywa na nijoro,mutagira icyo murya cyangwa munywa. Nanjye n’abaja banjye tuzabigenza dutyo. Uko ni ko nzasanga umwami, nirengagije itegeko: kandi niba nzarimbuka nzarimbuke.” Esiteri 4:16.AnA 561.4

    Ibyabaye byaje gukurikirana mu buryo bwihuse ari byo: kujya imbere y’umwami kwa Esiteri, ineza ikomeye yagaragarijwe, inkera y’umwami n’umwamikazi yatumiwemo Hamani wenyine, uko umwami yabuze ibitotsi, icyubahiro Moridekayi yaherewe mu ruhame ndetse no gukorwa n’isoni no gupfa kwa Hamani ubwo umugambi we mubisha watahurwaga — ibyo byose ni imigabane igize igitekerezo kizwi. Imana yakoreye ibitangaza ubwoko bwayo bwari bwihannye; maze umwami atanga itegeko rivuguruza irya mbere, ryemerera Abayuda kwirwanaho, bityo iryo tegeko rijyanwa mu turere twose tw’igihugu vuba vuba n’intumwa zihetswe n’amafarashi zagiye “zitewe umwete zihutishwa n’itegeko ry’umwami.” “Nuko mu gihugu cyose no mu mudugudu wose, aho itegeko n’iteka by’umwami byageraga, Abayuda baranezerwa bakishima; bakagira ibirori by’umunsi mukuru. Maze abantu benshi bo mu mahanga yo mu gihugu bihindura Abayuda, kuko Abayuda bari babateye ubwoba.” Esiteri 8:14,17.AnA 562.1

    Umunsi wari washyiriweho ko ari ho bari burimburwe, “Abayuda bateranira mu midugudu yabo mu bihugu by’umwami Ahasuwerusi byose, ngo bafate abashakaga kubagirira nabi; nta muntu wabashaga kubabuza, kuko amahanga yose yari yabatinye.” Abamarayika bafite imbaraga z’ikirenga bari boherejwe kugira ngo barinde ubwoko bw’Imana mu gihe bwari bwahagurukiye kurengera ubuzima bwabwo. Esiteri 9:2,16.AnA 562.2

    Moridekayi yahawe umwanya w’icyubahiro wari usanzwe ufitwe na Hamani. “Moridekayi yari uwa kabiri ku mwami Ahasuwerusi, kandi yari akomeye mu Bayuda, agashimwa na bene se uko bangana” (Esiteri 10:3); kandi yashakaga uko ateza imbere imibereho myiza y’Abisirayeli. Uko ni ko Imana yongeye guhesha icyubahiro ubwoko bwayo yatoranyije mu rugo rw’ibwami ku ngoma y’Abamedi n’Abaperesi, ituma bishoboka ko umugambi wayo wo kubugarura mu gihugu cyabwo ushyirwa mu bikorwa. Nyamara nyuma y’imyaka myinshi, mu mwaka wa karindwi w’ingoma ya Aritazerusi wa I wasimbuye Ahasuwerusi Ukomeye, ni ho Abayuda benshi cyane basubiye i Yerusalemu bayobowe na Ezira. AnA 563.1

    Ibintu bishishana byageze ku bwoko bw’Imana mu gihe cya Esiteri ntibyari umwihariko ku bo muri icyo gihe gusa. Ubwo umuhishuzi yarebaga kure mu bihe biheruka, yaravuze ati: “Ikiyoka kirakarira wa mugore, kiragenda ngo kirwanye abo mu rubyaro rwe basigaye, bitondera amategeko y’Imana kandi bafite guhamya kwa Yesu.” Ibyahishuwe 12:17. Abantu bamwe batuye ku isi muri iki gihe bazabona aya magambo asohora. Umwuka wateye abantu gutoteza itorero nyakuri mu bihe byashize, mu gihe kiri imbere uzatera abantu gukora nk’ibyakozwe kera bibasire abakomeza kuba indahemuka ku Mana. Ndetse no muri iki gihe imyiteguro y’uru rugamba rukomeye iri gukorwa.AnA 563.2

    Itegeko rizatangwa ryibasiye ubwoko bw’Imana bwasigaye rizaba amaherezo risa rwose n’iryatanzwe na Ahasuwerusi ryibasiye Abayuda. Muri iki gihe, abanzi b’itorero nyakuri babona ko itsinda rito ryubahiriza itegeko ry’Isabato ari Moridekayi wicaye ku irembo ry’ibwami. Uko ubwoko bw’Imana bwubaha amategeko yayo ni [ijwi] rihoraho ricyaha abaretse kubaha Uwiteka kandi baribata Isabato Ye.AnA 563.3

    Satani azahagurukiriza umujinya itsinda rito ryanga kwemera imigenzo n’imihango byabaye gikwira. Abantu bafite imyanya ikomeye kandi b’ibyamamare bazifatanya n’abatumvira amategeko n’inkozi z’ibibi bajye inama yo kwibasira ubwoko bw’Imana. Ubutunzi, ubuhanga n’amashuri yizwe bizafatanyiriza hamwe kubapfukirana ngo bagire igisuzuguriro. Abatware, abagabura na bamwe mu bagize itorero bazaba batoteza bazafatanya bacurire ubwoko bw’Imana imigambi mibisha. Bazashaka uko barimbura ukwizera kwabo bakoresheje imvugo, inyandiko, kubagira urw’amenyo, kubakangisha no kubakoza isoni. Kubwo kubavuga ibinyoma n’amagambo atera uburakari, abantu bazatera rubanda kubahagurukira. Bitewe no kutagira ijambo rivuga ngo: “Uku ni ko Ibyanditswe bivuga” bakwifashisha kugira ngo bavuguruze abashigikiye Isabato ivugwa na Bibiliya, [ababi] bazifashisha ibikorwa byo gukandamiza kugira ngo batwikire kubura icyo bavuga kwabo. Kugira ngo bamenyekane kandi bakundwe, abashinzwe gushyiraho amategeko bazemera gushyiraho amategeko ashyigikira Icyumweru. Nyamara abubaha Imana ntibashobora kwemera gahunda yica itegeko ryo mu Mategeko Cumi y’Imana. Kuri uru rubuga ni ho hazarwanirwa urugamba rukomeye ruheruka mu ntambara iri hagati y’ukuri n’ikinyoma. Nyamara ku byerekeye iki kibazo ntitwarekewe mu gushidikanya. Nk’uko byagenze mu gihe cya Esiteri na Moridekayi, no muri iki gihe Uwiteka azarengera ukuri kwe n’ubwoko bwe.AnA 564.1

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents