Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents

INAMA KU MIRIRE N’IBYOKURYA

 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    IGICE CYA 9 - KURYA KU BIHE BIDAHINDUKA

    UMUGABANE WA I: UMUBARE W’AMAFUNGURO

    Igifu Gikeneye Ikiruhuko

    267. Igifu kigomba kwitabwaho bikomeye. Ntikigomba gukomeza gukoreshwa ubutaruhuka. Uru rugingo runanizwa kandi ruhohoterwa bikabije mujye munyuzamo muruhe amahoro n’umutuzo n’ikiruhuko. Nyuma y’uko igifu kirangije umurimo w’igogora ry’amafunguro ya mbere, ntimukongere kugiha undi murimo wo kukiremereza ngo mukivutse amahirwe yo kuruhuka, na mbere y’uko umubiri ukora umutobe ufasha igifu ngo gishobore kwita ku bindi byokurya kiri bwakire. Nibura hakwiriye gushira amasaha atanu hagati ya buri funguro, kandi mujye muzirikana igihe cyose ko mubaye mubigerageje, muzasanga ko amafunguro abiri ariyo meza kurusha amafunguro atatu ku munsi.IMN 167.1

    Mujye Murya Ifunguro rya Mugitondo Rihagije

    268. Abantu benshi bafite akamenyero ko gufata ifunguro rya mugitondo ridahagije. Nyamara ubu si uburyo bwiza bwo kwita ku gifu. Mu gihe cy’ifunguro rya mugitondo, igifu kiba kimeze neza ku buryo kiba cyiteguye kwakira ibyokurya bihagije kurusha ibya ku manywa cyangwa ibya nimugoroba. Ni ikosa kugira akamenyero ko kurya ibyokurya bike mugitondo hanyuma ukarya byinshi ku manywa. Nimutegure ifunguro ryanyu rya mugitondo ribe ibyokurya byuzuye byenda kuba nk’ibihagije umubiri uwo munsi. IMN 167.2

    Gutinda Gufata Amafunguro ya Nimugoroba

    269. Gutinda gufata ibyokurya bya nimugoroba bimerera nabi by’umwihariko abantu bafite akamenyero ko kuba ahantu hamwe. Ibyo biteza amakuba ariyo ntandaro akenshi y’uburwayi bugeza ku rupfu.IMN 167.3

    Inshuro nyinshi, intege nke zitera umuntu kumva ashaka ibyokurya mbere yo kuryama zituruka ku kuba ingingo z’urwungano ngogozi zakoreshejwe bikabije ku manywa. Nyuma yo gufata ifunguro rimwe, ingingo zigize urwungano ngogozi ziba zikeneye ikiruhuko. Nibura amasaha atanu cyangwa atandatu ni yo akwiriye kuba hagati y’amafunguro yombi. Kandi abantu benshi babigerageje bazasanga ko amafunguro abiri ku munsi ariyo meza kuruta amafunguro atatu.IMN 167.4

    270. Abantu benshi bafashe akamenyero kabi ko kurya bagahita bajya kuryama. Bashobora kuba bafashe amafunguro atatu asanzwe, nyamara bagakomeza kumva bananiwe, bikabatera kumva bagifite igisa nk’inzara, bityo bigatuma barya ku nshuro ya kane. Uko bakomeza kwimenyereza iyo migenzereze mibi, ihinduka ingeso, maze bagasigara bumva ko badashobora kuryama batariye. Inshuro nyinshi, uku kwiyumvamo umunaniro bituruka ku kuba ingingo zigize urwungano ngogozi ziba zakoreshejwe bikabije ku manywa umuntu aryagagura kandi arya ibyokurya bidatunganye kandi byinshi. Izo ngingo rero zigize urwungano ngogozi ziba zaremerejwe zigeraho zikaruha, maze zigakenera igihe gihagije cyo kuruhuka kugira ngo zigarure imbaraga n’ubuyanja. Ifunguro rya kabiri ntirigomba rwose gufatwa igihe igifu kitabonye igihe gihagije cyo kuruhuka umurimo wo kugogora ibyokurya by’ifunguro rya mbere. Niba umuntu ahisemo gufata ifunguro rya gatatu, rikwiriye kuba ryoroheje, kandi akarifata hasigaye amasaha menshi mbere yo kujya kuryama.IMN 167.5

    Nyamara kuri benshi, iyo bamaze kunaniza igifu, kirababara kigataka ariko ntibagirire umunaniro wacyo ngo bakiruhure. Barakomeza bakakidudira ibindi byokurya, bikongera gukoresha na none ingingo z’urwungano ngogozi, bikaziteza gukora no mu masaha ya nijoro. Ibitotsi bya bene aba bantu usanga akenshi bigenda birogowa no kurotaguzwa n’inzozi mbi, maze mugitondo bakabyuka bataruhutse bihagije. Bumva umunaniro mu mubiri ugendana no kumva badafite ipfa ry’ibyokurya. Umubiri wose wumva watakaje imbaraga zawo. Mu gihe gito ingingo z’igogora zicika intege kuko ziba zitabonye umwanya wo kuruhuka nk’uko bisanzwe. Aba bantu bahura n’uburwayi bwo kubabara mu nda gutewe n’igogora ribi [dyspepsia], maze bakibaza icyabateye kumererwa gutyo. Nyamara baba basaruye ingaruka z’icyo bikururiye. Iyo bene iyi migirire ikomeje igihe kirekire, ubuzima burangirika bikomeye. Amaraso arahumana, uruhu rugahinduka umuhondo, kandi akenshi rukazana ibibyimba. Akenshi muzumva bene abo bantu batakishwa n’ibyo bibazo, hamwe no kuribwa ahagana mu gifu. Ndetse n’igihe bari mu kazi, biba ngombwa ko baba bakaretse bakaruhuka bitewe n’igifu kiba cyananiwe cyane. Bamera nk’abadashobora gusobanura impamvu y’icyo kibazo, kuko igihe ubu buribwe bushize, basa nk’abafite amagara mazima.IMN 168.1

    Impamvu n’Umuti w’Uko Kwiyumva Ucitse Intege

    Abahinduranya gahunda yo kurya gatatu ku munsi bagatangira kujya barya kabiri babanza kumva bibaremereye cyane cyangwa bakumva umubiri wagize intege nke, cyane cyane igihe bigeze ku masaha bamenyereye gufatira ifunguro rya gatatu. Ariko iyo bakomeje kwihangana mu gihe gito, uko kumva umubiri ufite intege nke birashira.IMN 168.2

    Igihe tugiye kuryama ngo dusinzire, igifu gikwiriye kuba cyarangije gukora umurimo wacyo, kugira ngo cyishimire kuruhuka, kimwe n’indi migabane y’umubiri. Umurimo w’igogora ntukwiriye gukomeza gukorwa mu gihe cyose cy’amasaha yo gusinzira. Nyuma y’uko igifu kiba cyaremerejwe bikabije kirangiza umurimo wacyo, kigwa agacuho, ibyo bigatuma umubiri ucika intege. Aha rero ni ho benshi bibeshya, maze bakibwira ko umubiri ukeneye ibyokurya byo kuwongerera imbaraga, maze aho guha umwanya igufu ngo kiruhuke, barongera bakagishyiramo ibyokurya, bimera nk’ibigabanyije za ntege nke mu kanya runaka. Uko umuntu yumva akwiriye guhaza iryo pfa ry’ibyokurya, ni ko rirushaho kwiyongera. Uku gucika intege akenshi guterwa no kurya inyama, cyangwa kugaterwa no kuryagagura hamwe no kurya byinshi cyane. Igifu kigeza aho kikananirwa bitewe no guhozwa ku murimo, cyane cyane umurimo wo kugogora ibyokurya bitamerera neza umubiri. Bitewe no kubura akanya ko kuruhuka, ingingo zigize urwungano ngogozi zihinduka inyantege nke, bityo zikumva zaguye agacuho, maze umuntu akumva akeneye kurya. Umuti wabyo ni ukurya bikeya no kwirinda kuryagagura, kandi umuntu akanyurwa no kurya indyo yuzuye kandi iboneye, akarya amafunguro abiri cyangwa bikabije atatu ku munsi. Igifu kigomba kugira ibihe bidahinduka byo gukora umurimo wacyo n’uwo kuruhuka; bityo kuryagagura no kwica amasaha yo kuriraho ni ukugomera bikabije amategeko agenga ubuzima bwiza. Igihe igifu gishyizwe ku kamenyero kadahinduka, kandi kikabona ibyokurya biboneye, kizagenda gikira buhuro buhoro.IMN 168.3

    271. Igifu kibasha gutozwa kwifuza kurya n’inshuro umunani ku munsi, maze kikumva kigize intege nke kikamera nk’igishonje igihe kitabonye ibyokurya. Ariko iyi si impamvu igomba gutuma habaho kuryagagura.IMN 169.1

    [Kubyukana umwuka mubi n’ururimi rwuzuyeho imyanda — 245]IMN 169.2

    Gahunda y’Amafunguro Abiri

    272. Inshuro nyinshi, amafunguro abiri ku munsi aba ingenzi kurusha amafunguro atatu. Iyo umuntu afashe ifunguro rya nimugoroba hakiri kare, bibangamira igogora ry’ibyokurya bya ku manywa. Igihe rifashwe bitinze, igogora ntirishobora gukorwa mbere yo kuryama; ribangamira ibitotsi. Bityo, igifu ntigishobora kuruhuka uko bikwiriye, ibitotsi birabangamirwa, ubwonko n’imyakura bikaruha, maze ibyokurya bya mugitondo bikaribwa umuntu atabifitiye ipfa, bityo umubiri wose ukumva utaruhutse kandi ukaba utiteguye gukora akazi k’umunsi mushya.IMN 169.3

    [Gahunda yo kugaburira abana amafunguro abiri — 343, 344]IMN 169.4

    273. Ingeso yo gufata amafunguro abiri ku munsi akenshi igirira umumaro mwinshi ubuzima; na none bitewe n’impamvu runaka, abantu bamwe babasha gukenera ifunguro rya gatatu. Nyamara igihe bibaye ngombwa ko iri funguro rifatwa, rikwiriye kuba rigizwe n’ibyokurya byoroshye cyane, ibyokurya byoroheye cyane igogora. Imigati ihiye neza, cyangwa ibisuguti, imbuto, cyangwa icyayi cyo mu binyampeke, ni ibyokurya byiza biberanye n’ifunguro rya nimugoroba.IMN 169.5

    274. Abantu benshi bumva baguwe neza cyane mu mubiri iyo bariye kabiri ku munsi kurusha igihe bariye gatatu. Abandi, bitewe n’ibibazo by’imibiri yabo, bakenera ifunguro rya nimugoroba, ariko bene iri funguro rigomba kuba ryoroshye cyane. Ntihakagire umuntu ushaka kubera abantu bose urugero rwo kureberwaho ngo bagenze nka we.IMN 169.6

    Ntimukavutse na gato igifu ibyo gikeneye kubwo ubuzima bwiza, kandi ntimukagihe umutwaro kidashoboye kwikorera. Mwimenyereze kwitegeka. Mugabanye irari mu mirire; mureke ritegekwe n’intekerezo. Ntimukihe umutwaro wo kuzuza ameza ibyokurya bitaboneye igihe mubonye abashyitsi. Mujye muhangayikwa n’ubuzima bwiza bw’umuryango wanyu hamwe n’ingaruka imirire yanyu izagira ku bana banyu, kimwe n’akamenyero n’uburyohe abashyitsi banyu bagomba kwishimira.IMN 169.7

    275. Kuri bamwe, ni ikigeragezo kitoroshye ndetse batabasha kwihanganira kubona abandi bafata ifunguro rya gatatu, maze bakumva bibateye kugira inzara, mu gihe ibyo biba bidaturutse mu gifu ahubwo biturutse mu ntekerezo (mu mutwe), zitamenyerejwe gufata ibyemezo kandi ngo zitozwe kwihangana no kwitegeka.IMN 169.8

    [Ibigendanye n’ibi, reba inama ya 260]IMN 169.9

    Nk’Umuti w’Uburakari no Kudatuza

    276. Imyifatire ya Mwenedata H ntiyabaye uko ikwiriye kuba. Ibyo akunda n’ibyo adakunda byamugizeho imbaraga kandi ntiyarinze amarangamutima ye ngo akomeze gutegekwa n’umutimanama. Mwenedata H, ubuzima bwawe bwangijwe bikomeye n’ingeso yawe yo kurya birenze urugero, hamwe no kurya mu bihe bidakwiriye. Ibi byateye umuvuduka w’amaraso menshi mu bwonko, bituma intekerezo zivanga, maze ntiwaba ukibasha kwigenzura. Umeze nk’umuntu w’igishushungwe. Uba ukora hirya no hino, ukarakara vuba, kandi ukabona ibintu mu buryo bwo gukabya kandi bubi. Ubuzima bwawe bukeneye imyitozo ngororangingo myinshi yo hanze, kandi ukajya wirinda mu mirire yawe. Ntukwiriye kurya inshuro zirenze ebyiri ku munsi; igihe wumva ko ukeneye byanze bikunze ibyokurya bya nimugoroba, ujye ufata igikombe cy’amazi akonje, hanyuma uzumva umerewe neza mu gitondo bitewe n’uko wigomwe kurya.IMN 169.10

    Nta Wukwiriye Gutegekerwa Kureka Ifunguro rya Gatatu

    277. Ku kibazo cyerekeranye n’imirire, ni ngombwa ko cyitabwaho cyane ku buryo hakoreshwa ubwenge butuma nta muntu ugomba gushyirwaho agahato. Birakwiriye kwereka abantu akamaro ko gufata amafunguro abiri ku munsi aho gufata atatu, nyamara ibi ntibigomba kubera abantu itegeko. Nta muntu n’umwe ukorana n’ibigo by’ubuzima ukwiriye gutegekwa gukoresha gahunda y’imirire y’amafunguro abiri ku munsi. Kubyiyumvisha ukabyemera biruta kubishyiramo imbaraga...IMN 170.1

    Iminsi iragenda yihuta, kandi iki ni cyo gihe cyiza cyo kwereka abantu iki kibazo. Uko iminsi yihuta, birakwiriye gufata amafunguro ya kumanywa igihe kigiyeyo gato, bityo ntidukenere kumva ko tugomba gufata ifunguro rya gatatu.IMN 170.2

    278. Ku byerekeranye n’ifunguro rya gatatu, ntimukagire uwo mutegekera gufata amafunguro abiri. Bamwe bazumva baguwe neza gufata amafunguro atatu yoroshye, kuko igihe bihambiriye ku mafunguro abiri gusa, bizarushya kwihanganira iyo mpinduka.IMN 170.3

    [Kureka ifunguro rya gatatu bibasha kumerera nabi abakora mu bitaro — 424]IMN 170.4

    Ntibigomba kuba Ikigeragezo

    279. Mfata amafunguro abiri ku munsi. Ariko sinibwira ko umubare w’amafunguro ukwiriye kubera abantu ikigeragezo. Niba hari abumva gufata amafunguro atatu bigwa neza imibiri yabo, birakwiriye ko bafata amafunguro atatu. Jye nahisemo amafunguro abiri. Mu myaka mirongo itatu n’itanu ishize nakoresheje gahunda y’amafunguro abiri.IMN 170.5

    Ingaruka zo Kwibazaho Bitewe na Gahunda yo Gukoresha Amafunguro Abiri mu Bigo by’Amashuri

    280. Abantu benshi basanga ko ikibazo cy’imirire bamwe bacyumva mu buryo bwo gukabya. Ibihe abanyeshuri bahuza imbaraga z’umubiri n’iz’ubwenge nk’uko bigenda mu mashuri nka (Avondale), nta gushidikanya ko ikibazo cyo gukoresha ifunguro rya gatatu kiba kitagomba kugibwaho impaka. Nta muntu rero ugomba kumva akomerekejwe. Abakomeza kwiyumvisha ko bakeneye gukoresha amafunguro abiri ntibakwiriye guhindura akamenyero kabo. …IMN 170.6

    Kuba bamwe mu barimu n’abanyeshuri bakoresha amahirwe bafite bakarira mu byumba byabo, ibyo ntibizanira ubuzima kumererwa neza. Gutegura amafunguro bikwiriye gukorwa mu buryo bwo kuzuzanya kw’ibikorwa. Niba abakurikiza gahunda y’amafunguro abiri babona ko ku ifunguro rya kabiri bagomba kurya byinshi cyane ngo barihiremo n’ibyo bari kurya ku ifunguro rya gatatu, bazaba bahemukira ingingo zabo z’urwungano ngogozi. Abanyeshuri bakwiriye guhabwa ifunguro rya gatatu, ryateguwe ritarimo imboga, rigizwe n’ibyokurya bitunganye kandi byoroheje, nk’imbuto n’umugati.IMN 170.7

    [Ku bagabura amafunguro abiri arakwiriye mu kugira ubuzima bwiza bw’umubiri n’umwuka — 277]IMN 171.1

    [Gahunda y’amafunguro abiri nk’uko yakurikizwaga na Ellen G. White — Reba Umugereka 1 :4, 5, 20, 22, 23]IMN 171.2

    [Ameza ya Ellen G. White yategurwaga inshuro ebyiri ku munsi — Reba Umugereka 1 :27].IMN 171.3

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents