Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents

INAMA KU MIRIRE N’IBYOKURYA

 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First

    UMUGABANE WA III - AMASHURI YIGISHA GUTEKA

    Umurimo w’Ingenzi ku Rwego rwo Hejuru

    804. Ahantu hose umurimo w’ivugabutumwa mu buvuzi ukomeje gukorwa mu mijyi yacu migari, hagomba gushingwa amashuri yigisha guteka; kandi aho umurimo w’ivugabutumwa mu by’uburezi urimo gutezwa imbere, na ho hagomba gushingwa za resitora zirangwa n’isuku, zizaba ahantu ho kwitoreza ibyo gutoranya no gutegura ibyokurya bifitiye umubiri akamaro.IMN 423.1

    805. Amashuri yigisha guteka agomba gushyirwaho. Abantu bagomba kwigishwa uburyo bwo gutegura ibyokurya byuzuye bifitiye umubiri akamaro. Bagomba kwerekwa akamaro ko kureka ibyokurya byangiza ubuzima. Ariko ntitugomba gushyigikira na rimwe imirire yica abantu. Birashoboka kugira indyo yuzuye, yubaka umubiri, itarimo icyayi, ikawa, n’inyama. Umurimo wo kwigisha abantu uburyo bwo guteka indyo yuzuye kandi igizwe n’ibyokurya biryoshye, ni umurimo w’ingenzi ku rwego rwo hejuru.IMN 423.2

    806. Abantu bamwe, nyuma yo kwiyemeza gukoresha indyo itarimo inyama, barongera bagasubira ku nyama. Ibyo ni ubupfu, kandi mu by’ukuri byerekana kubura ubwenge bwo kumenya uburyo bwo gutegura ibyokurya byiza bigomba gusimbura inyama.IMN 423.3

    Amashuri yigisha guteka, ayobowe n’abigisha b’abanyabwenge, agomba gutangizwa muri Amerika no mu bindi bihugu. Icyo tubasha gukora cyose kigomba gukorwa kugira ngo cyereke abantu agaciro k’ubugorozi mu by’imirire.IMN 423.4

    807. Ivugurura ry’imirire rigomba kugenda rihishurirwa abantu. Uko indwara z’amatungo zigenda ziyongera, gukoresha amata n’amagi bizagenda birushaho guteza abantu akaga. Hakenewe imbaraga mu gushaka ibyo kubisimbura bifitiye umubiri akamaro kandi bidahenze. Hirya no hino abantu bakwiriye kwigishwa uburyo bwo guteka badakoresheje amata n’amagi, uko bishoboka kose kugeza ubu, kandi ibyokurya byabo bikaba biryoshye.IMN 423.5

    808. Abashobora kubona ibyiza by’amashuri afite ubuyobozi bwiza, afite isuku mu byo guteka, bazabona inyungu nyinshi mu mikorere y’ayo mashuri no mu myigishyirize azageza ku bandi.IMN 424.1

    Muri buri Torero, buri Shuri ry’Itorero, no muri buri Filidi

    809. Buri torero rigomba kuba ishuri Abakristo batorezwamo umurimo. Abizera bagomba kwigishwa uburyo bwo kwigisha inyigisho za Bibiliya, uburyo bwo kuyobora no kwigisha amatsinda y’Ishuri ryo ku Isabato, uburyo bwiza bwo gufasha abakene no kwita ku barwayi, uburyo bwo kugera ku batarihana. Hagomba kubaho amashuri yigisha iby’ubuvuzi, amashuri yigisha ibyo guteka, n’ibyumba byigishirizwamo uburyo Abakristo bagomba gukora umurimo mu byiciro binyuranye. Ntihagomba kubaho umurimo wo kwigisha gusa, hagomba no kubaho umurimo wo gutegura abigisha babizobereye bo gufasha abantu.IMN 424.2

    810. Buri resitora irangwa n’isuku igomba kubera ishuri abakozi bayikoreramo. Uwo murimo ushobora gukorwa ku buryo bwisanzuye mu mijyi kurusha mu byaro. Ariko muri buri gace kariho itorero hamwe n’ishuri ry’itorero, ni ngombwa ko hatangirwa inyigisho zerekeranye no gutegura amafunguro atunganye kandi yoroheje, bigafasha abantu bose bifuza kubaho bagendera ku mahame y’ivugurura mu by’ubuzima. Kandi umurimo nk’uwo ubasha gukorwa no mu duce twose za misiyoni zacu zikorera.IMN 424.3

    Umurimo wo gutegura indyo yuzuye ikubiyemo amatunda, ibinyamisogwe, ibinyampeke, n’ibinyabijumba ni umurimo w’Uhoraho. Ahantu hose hari itorero ryacu, abizera bagomba gukorana n’Imana bicishije bugufi. Bagomba kugeza umucyo ku bantu bakoresheje amahame y’ivugurura ry’ubuzima.IMN 424.4

    Amashuri yo Guteka Ahabwe Umwanya Yagenewe

    811. Uko bishoboka kose, amateraniro makuru yacu agomba kuba ay’ibya Mwuka. … Ibigendanye n’indi mirimo iyakorwamo bigomba gukorwa n’abantu runaka bagenewe iyo mirimo. Kandi uko bishoboka kose, abo bantu bagomba kwerekwa abizera mu kindi gihe kitari icy’amateraniro makuru. Amabwiriza y’imirimo igendana no kubwiririsha ubutumwa ibitabo, umurimo w’ishuri ryo ku Isabato, n’ibinyamakuru n’umurimo w’ububwirizabutumwa bikwiriye gukorerwa mu nsengero, cyangwa mu materaniro yandi yihariye. Ayo mahame kandi areba n’amashuri yo guteka. Nubwo aya mashuri afite umwanya ukwiriye mu murimo, ibyerekeranye n’umurimo wayo ntibikwiriye gufata umwanya w’amateraniro makuru yacu.IMN 425.1

    Ikigo Gishinzwe Ubugorozi

    812. Amashuri yo guteka agomba gushingwa ahantu henshi. Uyu murimo ushobora gutangira ku buryo bworoheje, ariko mu gihe abantu b’inzobere mu byo guteka bakora ibishoboka byose ngo bahe umucyo abandi, Uhoraho azabaha ubumenyingiro n’ubuhanga. Ijambo ry’Imana rigira riti: “Ntimubabuze; kuko nzabihishurira nk’Umwigisha wabo.” Azakorana n’abashinzwe gusohoza imigambi Ye, yigishe abantu uburyo bagera ku bugorozi mu by’imirire binyuze mu gutegura ibyokurya bidahendutse kandi bituma umuntu agira amagara mazima. Bityo abakene bazagira umwete wo kwemera amahame y’ivugurura ry’ubuzima; bazafashwa ndetse bahinduke abatunzi n’abantu bihagije.IMN 425.2

    Neretswe abagabo n’abagore bafite ubushobozi bigishwa n’Imana uburyo bashobora gutegura Ibyokurya byuzuye kandi biryoshye mu buryo bwemewe. Benshi muri aba bari bakiri bato, ariko harimo n’abasheshe akanguhe. Nahawe amabwiriza ko abayoboye ayo mashuri bagomba guterwa umwete ahantu hose umurimo w’ubuvuzi ukorerwa. Ikintu cyose kigamije gucogoza iterambere ry’abantu mu ivugurura kigomba gukurwaho. Bakeneye kumurikirwa n’umucyo mwinshi. Mubigishe kurushaho gukora ibyo bashobora byose mu gutegura neza amafunguro, kandi mubakangurire kwigisha n’abandi ibyo bamenye.IMN 425.3

    Mbese ntidukwiriye gukora ibyo dushoboye byose ngo duteze imbere umurimo mu mijyi yacu yose minini? Ibihumbi byinshi by’abadukikije bakeneye ubufasha mu buryo bunyuranye. Abagabura b’Ubutumwa bwiza nibazirikane ko Umwami Yesu yabwiye abigishwa be ati: “Muri urumuri rw’isi. Umugi wubatse mu mpinga y’umusozi ntushobora kwihisha. … Muri umunyu w’isi. Ariko se iyo umuntu wamaze gukayuka wakongera kuryoshywa n’iki?” (Mat. 5:14, 13).IMN 426.1

    Kwigisha uva ku Rugo ujya ku Rundi

    813. Bitewe n’uko inzira z’ubugingo zafunzwe n’umunyagitugu w’Umwicanyi, abantu benshi baheranywe n’ubujiji bituma batamenya amahame agenga ubuzima bwiza. Umurimo mwiza ubasha gukorwa binyuze mu kwigisha abantu uburyo bwo gutegura ibyokurya bituma umubiri ugira amagara mazima. Bene uyu murimo ni ingenzi kuruta undi murimo wose ubasha gukorwa. Hakwiriye gushingwa amashuri menshi yigisha guteka, kandi amwe agakora umurimo wo kuva ku rugo ujya ku rundi, yigisha ubumenyingiro bwo guteka indyo yuzuye ituma abantu bagira amagara mazima. Bitewe n’imbaraga y’ivugurura ry’ubuzima, abantu benshi kandi benshi cyane bazarokoka bakire uguhenebera kw’imibiri, ubwenge, n’intekerezo. Amahame y’iri vugurura azivugira ubwayo atangire kwakirwa n’abashaka kumurikirwa n’umucyo; kandi bene abo bazakomeza kujya mbere kugeza ubwo bamenyeye ku buryo bwuzuye ukuri kw’iki gihe.IMN 426.2

    Imana ishaka ko abantu bayo bakira kandi bagatanga. Bazatanga icyo Uhoraho yabahaye batarobanura ku butoni kandi batikanyiza. Kandi uko mwinjira muri uyu murimo, n’uburyo bwose mukoresha kugira ngo mushobore kugera ku bantu benshi, mujye mukora ku buryo mukura urwikekwe mu bantu aho kurubazanamo. Mujye muhora mwiga iby’imibereho ya Kristo, mukore nk’uko yakoraga, mukurikize urugero Rwe.IMN 426.3

    Kwigisha Ivugurura ku Mirire mu Materaniro y’Ibiruhuko no mu Yindi Minsi Mikuru

    814. Igihe umucyo w’ivugurura ry’ubuzima watugeragaho bwa mbere, twakundaga gukoresha, mu bihe by’ibiruhuko, ipanu zo gutekeraho tukazitereka hasi, ahantu abantu babaga bateraniye, maze tukahatekera imigati itarimo umusemburo, ya ronde cyangwa yiburungushuye. Kandi ndakeka ko umusaruro w’imbaraga zacu wabaye mwiza, nubwo tutari dufite imyiteguro yo guteka ibyokurya nk’iyo dufite ubungubu. Muri icyo gihe, twari dutangiye kwiga uburyo bwo kubaho tudakoresheje inyama.IMN 427.1

    Ibihe bimwe, twagiraga ibirori byo kwishimisha, maze tukita cyane ku gutegura ibyokurya biryoshye kandi biteguwe neza. Mu gihe cy’umwero w’imbuto, twajyaga gushaka ubwoko butandukanye bw’inkeri zikiva mu mirima, hamwe n’ubundi bwoko bw’inkeri zikiri nshyanshya z’umuzabibu. Ameza twayateguraga ku buryo abandi bayakuraho icyitegererezo cyo kubona ko ibyokurya byacu bigendana n’amahame y’ivugurura mu by’imirire, kandi ko ari ibyokurya bitari nkene na gato.IMN 427.2

    Ibihe bimwe, twatangaga ibyigisho bigufi byerekeranye no kwirinda, muri ibyo birori byacu, bityo abantu bakamenya amahame agenga imibereho yacu. Amakuru yatugeragaho hanyuma ni uko abantu bose byabashimishije kandi bakahakura umucyo. Igihe cyose twabaga dufite icyo kuvuga cyerekeranye n’akamaro ko gutanga ibyokurya byuzuye, biteguwe ku buryo bworoheje, biryoshye kandi biteye ipfa abantu bose babiryaga bikabahaza.IMN 427.3

    Abari ku isi buzuye irari ryo gushaka guhaza umururumba mu mirire n’iminywere, ariko amagambo y’umuburo, akwiriye kandi adakebakeba, yagiye afasha imiryango n’abantu runaka kugira impinduka zitangaje.IMN 427.4

    Amahirwe n’Akaga bya Resitora Zacu

    815. Imana yaduhaye umucyo na none ko mu mijyi hari amahirwe yo kuhakorera umurimo nk’uwo twakoze mu nkengero z’umujyi wa Battle Creek [soma Batolo Kiriki]. Nk’uko uwo mucyo uri, hashinzwe za resitora zifite isuku. Ariko kandi hari n’akaga gakomeye k’uko abakozi ba za resitora zacu bazatwarwa n’umutima wo gushaka amafaranga cyane bakibagirwa kugeza ku bantu umucyo bakeneye. Resitora zacu ziduhuza n’abantu benshi, ariko nitwemerera ibyifuzo byacu gutwarwa no gushaka inyungu z’ubutunzi, tuzaba dutakobwe kuzuza umugambi w’Imana. Ishaka ko dukoresha umwanya n’amahirwe yose mu kwerekana ukuri kugamije gukiza abagabo n’abagore irimbukiro ry’iteka.IMN 428.1

    Nagerageje gutekereza uburyo abantu benshi bashobora kwihana bakemera ukuri bitewe n’umurimo wa za resitora zacu hano muri ______. Bamwe babasha gukizwa, ariko benshi na none babasha kwihana bakemera Imana haramutse habonetse imbaraga zikora umurimo w’Imana muri gahunda, kandi hakaboneka n’umucyo umurikira abandi.IMN 428.2

    Ndifuza kubwira abakozi bakora muri resitora zacu nti, “Nimureke gukomeza gukora nk’uko musanzwe mukora. Mushake uko resitora ziba inzira zigeza ku bandi umucyo w’ukuri kw’iki gihe. Kuko iyo ariyo mpamvu rukumbi yo gushyiraho amaresitora yacu. …”IMN 428.3

    Abakozi bo _________ muri resitora n’abizera bo ___________ mu itorero bakeneye kwihana ku buryo bukwiriye. Buri wese yahawe impano y’ubwenge. Mbese mwahawe ubushobozi buri hejuru y’Imana? “Icyakora abamwemeye bose bakizera izina rye, yabahaye ubushobozi bwo kuba abana b’Imana.” (Yohana 1:12).IMN 428.4

    Abigisha Bagomba Kugira Ubwenge n’Ubwitonzi

    816. Kwigisha abantu amahame y’ivugurura ry’ubuzima bigomba gushyirwamo imbaraga nyinshi. Hagomba gushingwa amashuri yigisha guteka, kandi inyigisho zitanga ubumenyingiro mu byo guteka zikagenda zitangirwa mu ngo. Abakuze n’abakiri bato bagomba kwigishwa uburyo bworoheje bwo guteka. Aho abantu bigishwa ukuri kw’ijambo ry’Imana, hagomba no kwigishirizwa uburyo bwo gutegura ibyokurya bworoheje, ariko kandi bikaba ari ibyokurya biteye ipfa. Bagomba kwerekwa ko ibyokurya byubaka umubiri bibasha kuboneka bitabaye ngombwa gukoresha inyama. …IMN 428.5

    Ubwenge n’ubuhanga bwinshi bigomba gukoreshwa mu gutegura ibyokurya bifitiye umubiri akamaro kugira ngo bisimbure ibyo abantu bari bemenyereye mbere yo kumenya iby’amahame agenga ubuzima. Ibi bisaba kwizera Imana, ubushake mu byo ugambirira, n’ubushake bwo gufatanya. Indyo ibuze ibivumbikisho by’ubuzima itera umurimo w’ivugurura ry’ubuzima gusuzugurwa. Turi abantu bapfa, bityo tugomba gushaka ibyokurya bifite ibivumbikisho bihagije imibiri yacu.IMN 429.1

    Amashuri yacu Agomba Gutanga Amasomo yo Kwigisha ibyo Guteka

    817. Mu mashuri yacu yose, hakwiriye kuba abigisha bazi neza ibyo kwigisha guteka. Amasomo y’iki cyigisho agomba gushyirwaho. Abigishwa bategurirwa gukora umurimo bagira igihombo gikomeye iyo badahawe ubumenyi bwo gutegura no guteka ibyokurya biryoshye umubiri bikenewe mu mubiri.IMN 429.2

    Ubuhanga mu byo guteka si ikintu kigomba gukerenswa.Ubumenyingiro bwo gutegura ibyokurya ni umwe mu myuga y’ingenzi kurusha iyindi. Ukwiriye guhabwa agaciro gakomeye cyane mu yindi myuga, kuko ufitanye isano ikomeye n’ubuzima bwacu. Imbaraga zaba iz’umubiri n’iz’ubwenge zikomoka ku rugero rwo hejuru ku byokurya turya; bityo, umuntu uteka ibyokurya agomba guhabwa agaciro n’umwanya ukomeye.IMN 429.3

    Abasore n’inkumi bagomba kwigishwa uburyo bwo guteka budahenze, kandi bakirinda ku buryo bwose guteka ibigendana n’inyama. Gutegura amafunguro akubiyemo inyama ku buryo ubwo aribwo bwose bikwiriye gucibwa intege; kuko ibi biganisha abantu ku mwijima n’ubujiji bwa Egiputa, aho kubajyana mu kubonera kw’ubugorozi bw’ubuzima.IMN 429.4

    Abakobwa n’abagore by’umwihariko bagomba kumenya guteka. Ni uwuhe mugabane w’uburezi bw’umwana w’umukobwa waruta uyunguyu? Imibereho yaba afite iyo ariyo yose, agomba kwigishwa gushyira mu bikorwa ubu bumenyi. Ni ishami ry’uburezi rifite imbaraga zigaragara ku buzima n’umunezero. Kumenya guteka umugati mwiza ni ugushyira mu bikorwa iby’iyobokamana.IMN 430.1

    818. Abenshi mu rubyiruko bazagenda bifuza kujya mu mashuri abigisha ubumenyingiro mu by’imyuga. Inyigisho z’ubuhanga mu by’imyuga zigomba kuba zikubiyemo ubucungamutungo, ubwubatsi, n’ibintu byose bigendana n’ubuhinzi n’ubworozi. Hagomba gutangwa kandi n’amasomo y’iby’ubucuzi [amashanyarazi], gutera irangi, gukora inkweto, guteka, guteka imigati, kumesa, kudoda, kwandika n’imashini, no gucapa ibitabo. Ubushobozi dufite tugomba kubukoresha kugira ngo tubone ubumenyingiro muri iyi mirimo, kugira ngo abanyeshuri basohoke bafite ubushobozi bwo gukora imirimo yo muri iyi mibereho.IMN 430.2

    819. Ku bufatanye bw’amavuriro n’amashuri yacu, hagomba gushyirwaho amashuri yigisha ubumenyi bwo guteka, agatanga inyigisho zifasha abantu kumenya gutegura ibyokurya. Mu mashuri yacu yose, hagomba kubaho abantu bafite ubuhanga bwo kwigisha abanyeshuri, baba abahungu n’abakobwa, bagahabwa ubumenyingiro mu byo guteka. Abakobwa n’abagore by’umwihariko bagomba kumenya guteka.IMN 430.3

    820. Abanyeshuri bo mu mashuri yacu bagomba kwigishwa kumenya guteka. Iri somo ry’uburezi rigomba gushyirwamo ubumenyingiro n’ubushishozi. Satani arakora ngo ayobye kandi ateshe abato gukiranuka, ashaka kubajyana mu nzira y’ibishuko ibaroha mu irimbukiro. Tugomba kubatera umwete tukabafasha gutsinda ibyo bishuko bahura na byo bitari gusa mu nzira y’irari n’umururumba. Mu kubigisha ubumenyi mu byo kugira amagara mazima tuzaba dukora umurimo w’ububwirizabutumwa dukorera Umwami n’Umwigisha wacu Mukuru.IMN 430.4

    821. Guhugurira imirimo y’amaboko bisaba ubwitonzi burenze uko byifashe muri iki gihe. Amashuri yari akwiriye kubakwa ahantu haboneka ibyangombwa birushijeho kuba byiza bituma abanyeshuri bagira imikurire myiza mu by’umubiri, bakunguka ubushobozi mu mitekerereze, bagatozwa imico y’ubumuntu, kandi bakunguka ubumenyi mu byerekeye imyuga y’ibanze. Bagomba guhabwa amasomo yerekeranye n’ubuhinzi, ayerekeye imyuga itandukanye y’ingirakamaro mu by’ubucuruzi, ayerekeye ubukungu bw’umuryango: guteka neza, ubudozi, ibyerekeye isuku mu myambarire, kuvura indwara, n’ibindi byinshi.IMN 431.1

    Gukiranuka mu Nshingano Zimeze kimwe

    822. Mu nteganyanyigisho harimo amasomo menshi atesha abanyeshuri igihe kandi atari ingenzi, nta n’aho bahurira na yo mu buzima busanzwe kandi adashobora kubazanira umunezero; ariko ni ngombwa rwose ko buri mwana ahabwa amasomo atuma amenya mu buryo bwimbitse inshingano zo guteza imbere ubuzima bwe bwa buri munsi. Bibaye ari ibishoboka, umwana w’umukobwa yakurirwaho isomo ry’Igifaransa n’iry’Imibare, cyangwa ndetse n’iryo gucuranga piyano; ariko ni ngombwa ko yigishwa akamenya guteka neza, guteka umugati, kudoda imyenda neza, kandi akamenya neza gutunganya imirimo yo mu rugo.IMN 431.2

    Nta kintu cy’ingirakamaro cyubaka ubuzima n’umunezero w’abagize umuryango kurenza ubushobozi n’ubuhanga bw’umutetsi. Umutetsi ashobora kwica cyangwa kwangiza ubuzima bw’abagize umuryango cyangwa akadindiza imikurire y’abana, aramutse akoresheje ibiribwa byanduye cyangwa bitateguwe neza. Ariko ibyokurya yateguye akurikije ibyo umubiri ukeneye kandi biryoshye, ashobora kubikoresha bikagirira akamaro abo mu rugo bose kuruta ibyo yakora mu ruhande rubi. Burya rero, akenshi kugira umunezero mu buzima bifitanye isano no gukorana umurava, ukaba umwizerwa mu murimo ushinzwe.IMN 431.3

    Kubera ko kubaka urugo bireba umugabo n’umugore we, abana b’abakobwa n’abahungu bagomba kwigishwa gukora imirimo yo mu rugo. Mu mirimo bakora twavuga: gusasa uburiri no gutegura icyumba, koza ibikoresho byo mu gikoni n’ibyo ku meza, guteka, kumesa, gutera ipasi no gusana imyenda yabo yacitse. Birakwiye ko abana b’ibitsina byombi bayikora, kandi nta cyo byangije ku bugabo bw’umuhungu, ahubwo bimugirira akamaro kandi bikamutera kurushaho kunezerwa. IMN 432.1

    [Buri mugore agomba kuba umuyobozi w’imirimo y’urugo — 385]IMN 432.2

    [Ubutetsi ni umurimo w’ingenzi kandi ufite umwanya w’icyubahiro — 371]IMN 432.3

    [Kwigisha guteka bikwiriye gukorwa mu gihe cy’amateraniro makuru — 763, 764]IMN 432.4

    [Abantu bagomba kwigishwa gukoresha ibyokurya byera iwabo — 376, 407].IMN 432.5