Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents

INAMA KU MIRIRE N’IBYOKURYA

 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    UMUGABANE WA IV — IMIRIRE MU BIHUGU BITANDUKANYE

    Igendana n’Ibihe n’Imihindagurikire y’Ikirere

    143. Ibyokurya turya bikwiriye kugendana n’imihindagurikire y’ikirere. Bimwe mu byokurya bikwiranye n’igihugu runaka usanga bidashobora gukoreshwa mu kandi karere.IMN 97.4

    144. Ibyokurya byose nubwo byaba bifite intungamubiri zuzuye ntabwo ari ko byadufasha ibihe byose. Dukwiriye guhitamo twitonze ibyokurya twakoresha. Imirire yacu igomba kuba ikwiranye n’ibihe, n’imihindagurikire y’ikirere kidukikije, hamwe n’akazi dukora. Bimwe mu byokurya byagenewe gukoreshwa mu gihe runaka cyangwa ahantu harangwa n’impinduka z’ikirere runaka usanga bidakwiranye n’ahandi hantu. Bityo hariho ibyokurya binyuranye bibereye abantu bakora imirimo itandukanye. Akenshi ibyokurya bibereye abantu bakora imirimo y’ingufu usanga bitabereye abantu bakora imirimo yo kwicara hamwe cyangwa imirimo isaba gutekereza cyane. Imana yaduhaye amoko menshi y’ibyokurya byo kudutungira ubuzima, kandi buri muntu akwiriye guhitamo ibyamubera byiza kurusha ibindi akurikije ibyagirira neza umubiri we kandi akabitekerezaho neza.IMN 97.5

    Ibyokurya Bifite Intungamubiri Biboneka muri Buri Gihugu

    145. Nimureke ubwenge bwacu butere imbere mu byo gukoresha imirire yoroheje. Mu bushobozi bw’Imana, buri gihugu cyeza umusaruro w’ibiribwa binyuranye bikize ku ntungamubiri za ngombwa zubaka kandi zigakuza umubiri w’umuntu. Ibyo byokurya biba bikwiriye gutegurwa ku buryo biryohera umubiri kandi bigatuma ugira amagara mazima.IMN 97.6

    146. Turamutse tugize gahunda yo kwiteganyiriza nziza, buri gihugu cyacunga neza ibyokurya bifitiye imibiri akamaro. Ibyokurya byateguwe mu buryo bunyuranye nk’umuceri, ingano, ibigori, iporici, bibasha koherezwa hirya no hino mu bindi bihugu, kimwe n’ibishyimbo, amashaza, n’udushyimbo duto cyane. Ibyongibyo, iyo bivanze n’imbuto z’iwacu cyangwa izo tuvana hanze, hamwe n’imboga z’ubwoko bunyuranye zera ahantu hose, biduha amahirwe yo guhitamo imirire yuzuye twakoresha tutiriwe dukoresha inyama… Aho ariho hose dusanga amatunda yabitswe nk’imizabibu, ibinyomoro, pome, n’ubundi bwoko bw’amatunda ameze nka pome, avoka cyangwa ibinyomoro, aboneka ku giciro giciriritse kandi imvange yayo ifite intungamubiri ibasha kumenyerwa kuribwa, igatuma abantu bo mu byiciro byose bagira imbaraga n’amagara mazima.IMN 98.1

    Inama ku Batuye Ahantu Hashyuha

    147. Mu bihe by’ubushyuhe, ahantu hari ikirere gifite ubushyuhe bukabije, abakozi bakora imirimo iyo ariyo yose bakwiriye kwirinda gukora cyane nk’abatuye mu karere gafite amahumbezi. Erega, Uhoraho yibuka ko turi ubusabusa, ko turi igitaka…IMN 98.2

    Uko dukoresha isukari nkeya mu byo turya, niko tutazagira ibibazo byinshi bitewe no kuba ahantu hashyushye.IMN 98.3

    Ubwenge Bukenewe mu Gihe Twigisha Ivugurura ry’Ubuzima

    148. Kugira ngo dukore umurimo wacu uko bikwiriye, mu buryo bworoheje, tugomba kumenya imibereho umuryango muntu ubamo. Imana yateganyirije ibintu byinshi abantu bose batuye mu bihugu bitandukanye byo ku isi. Abifuza gukorana n’Imana bagomba guha agaciro gakomeye uburyo bwo kwigisha ukuri kw’ivugurura ry’ubuzima mu ruzabibu runini rw’Imana. Bagomba gukorana ubwitonzi igihe berekana ibyokurya bikwiriye kuribwa, n’ibidakwiriye kuribwa. Izo ntumwa z’abantu zigomba kurangwa n’umurunga w’ubumwe n’Umufasha Mvajuru mu gihe bigisha ubutumwa bw’imbabazi Imana yageneye imbaga y’abantu benshi yifuza gukiza.IMN 98.4

    [Reba ibimeze nk’ibyo ku ngingo ya 324].IMN 99.1

    [Uburyo bwo kwita by’umwihariko ku mirire igizwe n’inyama, amata n’amagi mu bihugu bishya cyangwa uturere dufite ubukene — 324]IMN 99.2

    149. Ntabwo tugamije gushyiraho umurongo runaka ngenderwaho mu byerekeranye n’imirire; ariko icyo tubwira abantu baba mu bihugu bibonekamo amatunda, impeke n’imbuto zimeze nk’ubunyobwa ku buryo buhagije, ni uko inyama atari ibyokurya byiza ku bantu b’Imana.IMN 99.3

    150. Uhoraho yifuza ko abantu baba mu bihugu byeza amatunda mu gihe kinini cy’umwaka, bakangukira kubona iyo migisha bafite yo kugira amatunda. Uko turushaho gukenera no gukoresha amatunda akiri ku biti, ni ko tuzarushaho kuyaboneramo imigisha.IMN 99.4

    [Ku bijyanye na byo, reba ingingo ya 397]IMN 99.5

    Kugirira Icyizere Inama Mvajuru

    151. Imana ishaka kwigisha abantu benshi bari mu bice byose byo ku isi uburyo bwo gutegurira hamwe indyo igizwe n’imvange y’amatunda, impeke n’imboga nk’ibyokurya bifite ubushobozi bwo gutunga amagara yacu kandi bikaturinda indwara. Abatarigeze na rimwe biga gutegura ibyokurya bifite intungamubiri tujya tubona ku masoko, bakwiriye gukorana ubwenge bakigira ku byokurya biva mu butaka, kandi bazagenda bahabwa umucyo werekeranye n’imikoreshereze y’ibyo byokurya biba byeze. Uwiteka azaberekera uko bakwiriye kubikora. Utanga ubuhanga n’ubumenyi akabuha abantu be bari mu karere runaka k’isi azabuha n’abandi bantu be bari mu bindi bice byo ku isi. Umugambi we ni uko ubutunzi bw’ibyokurya bwa buri gihugu butegurwa ku buryo bubasha kujya gufasha abo mu bindi bihugu babikeneye. Nk’uko Imana yahaye Abisiraheli manu ivuye mu ijuru kugira ngo ikomeze kubeshaho abana b’Abisiraheli, ni ko n’ubungubu iha abana bayo bari hirya no hino impano n’ubwenge bwo kumenya gukoresha umusaruro uboneka muri ibyo bihugu mu gutegura ibyokurya byo gukoresha mu mwanya wo gukoresha inyama.IMN 99.6

    152. Umugambi w’Imana ni uko abagabo n’abagore b’ahantu hose baterwa umwete mu guteza imbere impano zabo bihatira gutegura ibyokurya bifite intungamubiri kandi biva mu musaruro wo mu butaka bw’iwabo. Nibahanga amaso ku Mana, bagakoresha impano zabo n’ubuhanga bafite kandi bayobowe na Mwuka wayo, bazamenya uburyo bwo gutegura ibyokurya byuzuye intungamubiri bakoresheje ibintu byera mu butaka iwabo. Icyo gihe rero bazaba bashobora no kwigisha abakene mu by’imirire uburyo babasha na bo kwibonera ibyokurya bazajya bakoresha mu mwanya w’inyama. Abo bazaba bafashije, na bo bazajya bigisha abandi. Bene uwo murimo kandi ukwiriye gukoranwa ishyaka n’imbaraga. Iyo uza kuba warakozwe mbere, abantu benshi kurutaho muri iki gihe baba baramenye ukuri, kandi bakakumenyesha n’abandi. Nimureke dusobanukirwe n’inshingano yacu, kandi tunayikore. Ntidukwiriye kuba abantu bahora bishingikiriza ku bandi kandi batagize icyo bimariye, ngo duhore dutegereje ko abandi baba aribo baza kudukorera umurimo twashinzwe n’Imana.IMN 100.1

    [Reba n’ingingo za 401, 407].IMN 100.2

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents