Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents

ABAKURAMBERE N’ABAHANUZI

 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    IGICE CYA 25 - ABISIRAHELI BAVA MU MISIRI4Iki gice gishingiye mu Kuva 12:34-51; 13-15

    Ubwoko bw’Abisiraheli bwari bwakenyeye, bwambaye inketo z’imishumi, bufashe n’inkoni zo kwicumba; bwari bwahagaze, bucecetse, bwumiwe nyamara bwiteze ikigiye kuba, butegereje ko itegeko riva ibwami ribabwira ngo bagende. Butaracya, bari bafashe inzira. Igihe ibyago byateraga, ubwo ukwigaragaza kw’imbaraga y’Imana kwasabagizaga ukwizera mu mitima y’abaretwa kandi kugatera ubwoba bwinshi ababatotezaga, Abisiraheli bari bagiye bakorarira i Gosheni buhoro buhoro. Nubwo kugenda kwabo kwari gutunguranye, ibyangombwa byari byaramaze gutegurwa bijyana na gahunda yabo ndetse n’uburyo bwo kuyobora iyo mbaga y’abantu yari mu rugendo, bagabanyijwemo amatsinda afite abayobozi bayashinzwe.AA 185.1

    Maze barahaguruka bagenda n’amaguru. « Bari nk’ibihumbi magana atandatu hatabariwemo abagore n’abana, …Abantu benshi b’amoko atari amwe bajyana nabo. » Muri iyi mbaga ntiharimo abahagurukijwe no kwizera Imana ya Isiraheli gusa, ahubwo harimo abantu benshi cyane bifuje gusa guhunga ibyago byari byateye, cyangwa se babakurikiye bakanguwe n’iyo mbaga yagendaga maze bajyana nabo kubera gutwarwa gusa ndetse n’amatsiko. Iri tsinda ry’aba bantu ryakomeje kubera Abisiraheli intaza n’umutego.AA 185.2

    Abantu bajyanye “n’imikumbi n’amashyo menshi cyane.” Ayo matungo yari ay’Abisiraheli batari barigeze bagurisha umutungo wabo umwami nk’uko Abanyamisiri bari barabigenje. Yakobo n’abahungu be bari barazanye mu Misiri amashyo n’imikumbi yabo. Aho mu Mirisi aya matungo yari yarahororokeye cyane. Mbere yo kuva mu Misiri, Abisiraheli bayobowe na Mose batse ibihembo by’imirimo bakoze badahembwa; bityo Abanyamisiri bifuzaga cyane kubona Abisiraheli babava imbere. Aba baretwa bagiye bikoreye imitwaro y’ibyo banyaze ababakoreshaga uburetwa.AA 185.3

    Uwo munsi wuzuje amateka yari yarahishuriwe Aburahamu mu nzozi mu myaka amagana menshi yari ishize : « Menya neza yuko urubyaro rwawe ruzaba abashyitsi mu gihugu kitari icyabo, bazakorera ab’aho, na bo bazabababaza imyaka magana ane : nanjye nzaciraho itaka iryo shanga bazakorera : ubwa nyuma bazarivamo, bavanyemo ubutunzi bwinshi » (Itangiriro 15 :13,14). Imyaka magana ane yari yuzuye. « Kuri wa munsi, Uwiteka yakuye Abisiraheli mu gihugu cya Egiputa, uko imitwe yabo yari iri.» Ubwo bavaga mu Misiri, Abisiraheli bajyanye amagufwa ya Yosefu yari umurage w’agaciro kenshi kuri bo, yari yarategereje igihe kirekire cyane gusohora kw’isezerano ry’Imana; kandi mu gihe cy’imyaka y’uburetwa barimo, aya magufwa yajyaga yibutsa Abisiraheli gucungurwa basezeranyijwe.AA 185.4

    Aho gukurikira inzira iromboreje yajyaga i Kanani inyuze mu gihugu cy’Abafilisitiya, Uwiteka yaberekeje mu majyepfo ahagana ku nkengero z’Inyanja Itukura. “Kuko Imana yibwiraga iti: Abantu be kwicuza, ubwo bazabona intambara, ngo basubire mu Egiputa.” Iyo bagerageza kunyura mu gihugu cy’Abafirisitiya, bari guhura n’inkomyi ; kuko Abafilisitiya babafataga nk’inkoreragahato zicitse ba shebuja, ntibajyaga gutindiganya kubarwanya. Abisiraheli ntibari biteguye guhangana n’iryo shyanga ry’irinyambaraga kandi rimenyereye intambara. Bari basobaukiwe Imana gahoro kandi ntibayizeraga cyane, bityo bari kugira ubwoba bagakuka imitima. Nta ntwaro bari bafite kandi ntibari bamenyereye intambara, imitima yabo yari yaratentebuwe n’uburetwa bamazemo igihe kirekire, kandi bari bakomerewe n’abagore n’abana n’imikumbi n’amashyo. Ubwo yabanyuzaga mu nzira yerekeje ku Nyanja Itukura, Uwiteka yiyerekanye ko ari Imana y’inyampuhwe kandi ica urubanza.AA 185.5

    “Bava i Sukoti, babamba amahema mu Etamu, aho ubutayu butanginira. Uwiteka ku manywa yabagendaga imbere, ari mu nkingi y’igicu, ngo abayohore: nijoro yabagendaga imbere, ari mu nkingi y’umuriro, ngo abamurikire babone uko bagenda ku manywa na nijoro. Ya nkingi y’igicu ntiyavaga imbere y’ubwo bwoko ku manywa, kandi iyo nkingi y’umuriro ntiyabuvaga imbere nijoro.” Umunyezaburi aravuga ati: “Asanzura igicu cyo kubatwikira, n’umuriro wo kubamurikira nijoro.” (Zaburi 105.39). Soma no 1 Abakorinto 10:1, 2. Ibendera ry’Umuyobozi wabo utaraboneshwaga amaso ryahoranaga nabo. Ku manywa igicu cyabayoboraga inzira kandi kikabakingira izuba. Cyabakingiraga ubushyuhe bwinshi, kandi amafu n’amahumbezi byakivagaho byabasubizagamo ubuyanja mu butayu bwumagaye, butera inyota. Nijoro cyahindukaga inkingi y’umuriro, yabamurikiraga aho babaga babambye amahema yabo kandi igahora ibabera igihamya yuko Imana ihorana na bo.AA 186.1

    Muri rimwe mu masomo meza cyane kandi ahumuriza dusoma mu buhanuzi bwa Yesaya, havuzwemo inkingi y’igicu n’umuriro mu rwego rwo kugaragaza uko Imana izita ku bwoko bwayo mu rugamba rukomeye ruheruka buzarwana n’imbaraga z’ikibi muri aya magambo: “Kandi hejuru y’ubuturo bwose bwo ku musozi wa Siyoni no ku materaniro yaho Uwiteka azaharemeraho igicu n’umwotsi ku manywa n’umuriro waka ukamurika nijoro. Maze hejuru y’ibyubahwa byose hazabaho igitwikirizo. Kandi ku manywa hazabaho ihema ryo kuzana igicucu ku bw’icyokere, ribe ubuhungiro n’ubwugamo bw’ishuheri n’imvura” (Yesaya 4:6,6).AA 186.2

    Mu rugendo rwabo, banyuze mu gihugu kinini cy’ubutayu kandi kinanije. Batangiye kwibaza aho urwo rugendo ruzabageza; bari batangiye kunanizwa n’inzira iruhije, kandi bamwe batangiye kugira ubwoba bw’uko bashobora gukurikirwa n’Abanyamisiri. Ariko cya gicu cyakomeje kugenda baragikurikira. Nuko Uwiteka abwira Mose kwerekeza mu kibaya gito cyane cy’impatanwa kirimo amabuye, maze bakabamba amahema yabo iruhande rw’inyanja. Mose yahishuriwe ko Farawo azabakurikira, ariko ko Imana izaherwa icyubahiro mu kurokorwa kwabo.AA 186.3

    Inkuru zakwiriye hose mu Misiri ko aho kugira ngo Abisiraheli bitonde baramirize Imana yabo mu butayu, ahubwo bakomeje urugendo berekeza ku Nyanja Itukura. Abajyanama ba Farawo babwiye umwami yuko inkoreragahazo zabo zabacitse kandi ko zitazagaruka. Abanyamisiri bagaragaje ubupfapfa bwabo bavuga ko urupfu rw’abana babo b’imfura rwatewe n’imbaraga y’Imana. Abakomeye babo bamaze gushira ubwoba, bagerageje kwerekana ko ibyago byabateye byakomotse ku bintu bisanzwe. Baratatse baraboroga bati: “Twakoze ibiki? Kurekura Abisiraheli, bakava mu buretwa twabakoreshaga?”AA 186.4

    Farawo yahamagaje ingabo ze, “ajyana amagare magana atandatu yatoranyijwe, n’andi magare y’intambara, y’Abanyegiputa yose,” ajyana n’abarwanira ku mafarashi, abagaba b’ingabo, n’abasirikare bagenza amaguru. Umwami ubwe, aherekejwe n’abakomeye bo mu gihugu cye, ayobora izo ngabo zari ziteye. Kugira ngo imana zabo zibafashe kandi kubw’ibyo zibabashishe gutsinda urugamba bari bashoje, byatumye n’abatambyi babo babaherekeza. Umwami wa Misiri yari yiyemeje gutera ubwoba Abisiraheli akoresheje kwerekana ububasha bwe. Abanyamisiri bari bafite ubwoba yuko baramutse bahatiwe kumvira Imana y’Abisiraheli, byari kubatera gukorwa n’isoni imbere y’andi mahanga; ariko noneho iyo babasha kugenda bakagaragaza ububasha bukomeye kandi bakagarura abari babacitse, bibwiraga ko bari kurengera icyubahiro cyabo, kandi bakongera gukorerwa n’abaretwa babo.AA 186.5

    Abaheburayo bari babambye amahema yabo bugufi bw’inyanja, kandi amazi yayo byasaga naho ari inkomyi imbere yabo, mu gihe na none mu majyepfo hari hari umusozi wababuzaga kuba bakomeza. Ako kanya babonye kure intwaro zirabagirana n’amagare y’intamabara yiruka yabagaragarizaga ko abimburiye ingabo nyinshi. Uko izo ngabo zabegeraga, Abisiraheli babnye ko Abanyamisiri babakurikiye. Ubwoba bwuzuye imitima y’Abisiraheli. Bamwe batakiye Uwiteka nyamara umugabane munini wasanze Mose binuba bavuga bati: “Nta mva zari mu Egiputa, kutuzana ngo dupfire mu butayu? Ni iki cyatumye utugirira utyo, kudukura mu Egiputa? Si byo twakubwiriraga mu Egiputa tuti: “Tureke, dukorere Abanyegiputa, kuko ikiruta ari uko dukorera Abanyegiputa, biruta ko dupfira mu butayu?”AA 187.1

    Mose yahangayikishijwe cyane n’uko ubwoko bwe bugaragaje kwizera Imana guke nubwo incuro nyinshi bwari bwaragiye bwibonera kwigaragaza kw’imbaraga y’Imana kuri bo. Ni mu buhe buryo bajyaga kugereka kuri Mose akaga n’ingorane bari bagezemo mu gihe bari bavuye mu Misiri bakurikije itegeko ry’Imana? Ni iby’ukuri ko nta makiriro yariho keretse gusa Imana ubwayo yajyaga kwitambika ikahabakura. Ariko ubwo bari bageze aho bakurikije amabwiriza y’Imana, Mose ntiyagize ubwoba bw’ingaruka yabyo. Igisubizo Mose yahaye abantu atuje kandi abakomeza ni iki ngo: “Mwitinya, mwihagararire gusa, murebe agakiza Uwiteka ari bubazanire uyu munsi: kuko Abanyegiputa mwabonye uyu munsi mutazongera kubabona ukundi. Uwiteka ari bubarwanire, namwe mwicecekere” (Kuva 14:13,14).AA 187.2

    Ntabwo gutera Abisiraheli gutegereza Uwiteka byari byoroshye. Kubera kutagira ikinyabupfura no kwitegeka, batangiye gutera amahane no gukora iby’ubupfapfa. Bari biteze ko bagiye guhita bafatwa n’ababakoreshaga uburetwa, bityo imiborogo yabo n’amaganya yabo byari byinshi cyane. Bari baragiye bakurikira ya nkingi y’igicu itangaje yababeraga ikimenyetso cy’Imana kibabwira gukomeza urugendo; ariko ubu noneho bibazaga niba icyo gicu kiterekana akaga gakomeye; bakanibaza niba kitabayoboye mu ruhande rubi rw’umusozi, ahadashobora kunyurwa? Bityo, umumarayika w’Imana yabonekeye imitima yabo yari yahabye aba nk’impuruza ibaburira ibyago byari bigiye kubaho.AA 187.3

    Nyamara ubwo ingabo z’Abanyamisiri zabasatiraga ziteze kubafata bitazigoye, ya nkingi y’igicu yazamukanye isheja yerekeza mu kirere, inyura hejuru y’Abisiraheli, maze imanukira hagati yabo n’ingabo z’Abanyamisiri. Urukuta rw’umwijima rwitambitse hagati y’Abanyamisiri n’Abisiraheli. Abanyegiputa ntibongeye kubona neza amahema y’Abisiraheli maze biba ngombwa ko bahagarara. Ariko uko umwijima wa nijoro warushagaho kuba mwinshi, ni ko ya nkingi y’igicu yahindukiraga Abaheburayo urumuri rukomeye cyane, rugasakara mu nkambi yose rubonerana nko ku manywa.AA 187.4

    Bibaye bityo, ibyiringiro byagarutse mu mitima y’Abisiraheli. Mose yatakiye Uwiteka. “Uwiteka abaza Mose ati: “Ni iki gitumye untakira? Bwira Abisirayeli bakomeze bagende. Nawe umanike inkoni yawe, urambure ukuboko hejuru y’inyanja, uyigabanye; Abisirayeli bace mu nyanja hagati nko ku butaka.”AA 188.1

    Ubwo umuhimbyi wa Zaburi yavugaga iby’uko Abisiraheli bambutse inyanja, yararirimbye ati: “Inzira yawe yari mu nyanja, inzira zawe zari mu mazi y’isanzure, Ibirenge byawe ntibyamenyekanye. Wayoboje ubwoko bwawe nk’umukumbi ukuboko kwa Mose na Aroni” (Zaburi 77:19,20). Mose amanitse inkoni ye, amazi yaratandukanye, maze Abisiraheli banyura mu nyanja hagati, ku butaka bwumutse, amazi ahagaze nk’urukuta impande zombi. Umucyo waturukaga ku nkingi y’umuriro y’Imana wamurikaga inzira yari yahaciwe nk’uruhavu runini hagati y’amazi kandi ku wundi mwaro habaga hijimye.AA 188.2

    “Abanyegiputa barabakurikara; amafarashi ya Farawo yose n’amagare ye, n’abahetswe n’amafarashi be, bijya mu nyanja hagati bibakurikiye. Mu gicuku cya nyuma, Uwiteka yitamururiye mu nkingi y’umuriro n’igicu, yitegereza ingabo z’Abanyegiputa, bacikamo igikuba.” Cya gicu gitangaje cyahindukiye inkingi y’umuriro imbere y’amaso yabo yari yumiwe. Inkuba zarahinze n’imirabyo irarabya. “Ibicu bisuka amazi, ijuru rirahinda, imyambi yawe irashwara. Ijwi ry’inkuba yawe ryari muri serwakira: imirabyo yawe imurikira isi, isi ihinda umushyitsi, iratigita.” (Zaburi 77:17, 18)AA 188.3

    Abanyamisiri bacitsemo igikuba. Muri uko guhinda kw’inkuba no kurabya kw’imirabyo, bumvisemo ijwi ry’Imana yarakaye, bihutiye kugerageza gusubira inyuma kugira ngo bahungire ku nkengero bari baturutseho. Nyamara Mose yarambuye inkoni ye, maze amazi yari yirundanyije arasubirana maze amira ingabo z’Abanyamisiri bashirira imuhengeri.AA 188.4

    Mu gitondo, imbaga y’Abisiraheli yabonye ibisigazwa by’abanzi babo bakomeye, imirambo yari ikiri mu myambaro y’ibyuma y’intambara yari ijugunywe ku nkengero. Muri uko kurimbuka guteye ubwoba, ijoro rimwe ryabayemo kurokorwa kuzuye. Iyo mbaga nini y’Abisiraheli b’abanyantegenke, bari barabaye mu buretwa batamenyereye intambara, abagore, abana, imikumbi n’amashyo, babonaga inyanja imbere yabo, ingabo zikomeye z’Abanyamisiri zibakurikiye; babonye bacirirwa inzira mu mazi ndetse n’abanzi babo batsindwa ruhenu igihe bari biteze ko ari bo batsinda. Yehova wenyine ni we wari wabarokoye, maze imitirna yabo imugarukira ifite gushima no kwizera. Amarangamutima yabo yagaragajwe mu ndirimbo baririmbye zo gusingiza Imana. Mwuka w’Imana yaje kuri Mose maze ayobora abantu mu ndirimbo yo kunesha bashima, ari na yo ya mbere na mbere kandi nziza cyane kuruta izo umuntu yigeze amenya. Bararirimbye bati:AA 188.5

    “Ndaririmbira Uwiteka kuko yanesheje bitangaje,
    Ifarashi n’uwo ihetse yabiroshye mu nyanja.
    Uwiteka ni imbaraga zanjye n’indirimbo yanjye,
    Ampindukiye agakiza.
    Uwo ni we Mana yanjye, nanjye ndayihimbaza,
    Ni yo Mana ya data, nanjye ndayishyira hejuru.
    Uwiteka ni intwari mu ntambara,
    Uwiteka ni ryo zina rye.
    AA 188.6

    “Amagare ya Farawo n’ingabo ze yabiroshye mu nyanja,
    Abatwara imitwe yatoranije barengewe n’Inyanja Itukura.
    Imuhengeri habarenzeho, Barokeye imuhengeri nk’ibuye.

    “Uwiteka, ukuboko kwawe kw’iburyo
    gutewe icyubahiro n’ububasha bwako,
    Uwiteka, ukuboko kwawe kw’iburyo kwashenjaguye ababisha.
    Isumbe ryawe ryinshi ryatumye utura hasi abaguhagurukiye,
    Watumye umujinya wawe ubakongeza nk’ibitsinsi by’inganagano.
    Umwuka wo mu mazuru yawe warundanije amazi,
    Amazi yatembaga yema nk’ikirundo,
    Imuhengeri muri nyina w’inyanja haravura.

    “Umubisha yaravuze ati ‘Ndabakurikira mbafatīre, nyage iminyago nyigabane,
    Nzabimariraho agahinda,
    Nzakura inkota, ukuboko kwanjye kubarimbure.’ Wahuhishije umuyaga wawe inyanja irabarengera:
    Barokera nk’icyuma cy’isasu mu mazi y’umuvumba.

    “Uwiteka, mu byitwa imana hari ihwanye nawe?
    Ni iyihe ihwanye nawe?
    Kwera kwawe ni ko kuguhesha icyubahiro,
    Ishimwe ryawe rituma abantu bagutinya kuko ukora ibitangaza!
    Warambuye ukuboko kw’iburyo isi irabamira.
    Ku bw’imbabazi zawe wagiye imbere y’abantu wacunguye,
    Wabayoboje imbaraga zawe inzira ijya mu buturo bwawe bwera.
    Amahanga yarumvise ahinda imishyitsi,
    Ubwoba bufata abatuye i Filisitiya.
    Icyo gihe abatware ba Edomu baratangara,
    Intwari z’i Mowabu zifatwa no guhinda imishyitsi,
    Abatuye i Kanāni bose barayagāra.
    Ubwoba no gutinya bizabafata, Gukomera k’ukuboko kwawe
    kuzabajunjika nk’ibuye.
    Uwiteka, bageze aho ubwoko bwawe buzarengera urugabano,
    Bageze aho ubwoko wacunguye buzarurengera.” (Kuva 15:1-16).
    AA 189.1

    Iyo ndirimbo y’igitangaza yasohokaga muri iyo mbaga y’ubwoko bw’Abisiraheli imeze nk’ijwi ry’imuhengeri. Yaterwaga n’abagore b’Abisiraheli, Miriyamu, mushiki wa Mose ari imbere yabo ubwo bagendaga bavuza ingoma kandi babyina. Kure mu butayu no ku nyanja humvikanaga iyo ndirimbo y’umunezero kandi imisozi yirangiraga amagambo yo gusingiza kwabo bati: “Ndaririmbira Uwiteka, kuko yanesheje bitangaje.”AA 189.2

    Iyi ndirimbo ndetse no gucungurwa gukomeye yibutsaga, byiyanditse mu mitima yabo ku buryo itashoboraga guhanagurika mu ntekerezo z’Abaheburayo. Uko ibihe byagiye bisimburana iyi ndirimbo yagiye isubirwamo n’abahanuzi n’abaririmbyi b’Abisiraheli, bahamya ko Yehova ari we mbaraga no gucungurwa kw’abamwiringira. Ntabwo iyo ndirimboari iy’ubwoko bw’Abayuda gusa. Yerekeza ku kurimburwa kw’abanzi bose b’ubutungane ndetse no ku kunesha guheruka kwa Isiraheli y’Imana. Umuhanuzi w’i Patimo yabonye imbaga y’abantu bambaye amakanzu yera batabarutse batsinze, bahagaze ku “nyanja y’ibirahuri bivanze n’umuriro,” “bafite inanga z’Imana, baririmba indirimbo ya Mose, imbata y’Imana, n’indirimbo y’Umwana w’Intama” (Ibyahishuwe 15:2,3).AA 189.3

    “Ntabe ari twe, Uwiteka ntabe ari twe, ahubwo izina ryawe ari ryo uha icyubahiro, kubw’imbabazi zawe n’umurava wawe.” (Zaburi 15:2,3). Uwo ni wo mwuka wari wuzuye indirimbo y’Abisiraheli yo gucungurwa, kandi ni nawo mwuka ukwiriye kuba mu mitima y’abantu bose bakunda Imana kandi bakanayubaha. Ubwo Imana yavanaga ubugingo bwacu mu bubata bw’icyaha, yatuzaniye agakiza karuta ak’Abaheburayo baboneye ku Nyanja Itukura. Nk’uko Abaheburayo babigenje, dukwiriye gusingiza Uwiteka n’umutima n’ubugingo n’ijwi “kubera imirimo itangaje yakoreye abana b’abantu.” Abantu bazirikana imbabazi zitangaje z’Imana kandi bakita cyane ku mpano nto cyane ibaha, bazakenyera ishimwe maze baririmbire Uwiteka mu mitima yabo. Imigisha ya buri munsi tubona ivuye mu biganza by’Imana, kandi hejuru ya byose urupfu rwa Yesu rwabereyeho gutuma umunezero n’ijuru biba ibyacu, bikwiriye kuba intero y’ishimwe ryacu rihoraho. Mbega impuhwe, mbega urukundo rutagira uko rusa Imana yatugaragarije, twe abanyabyaha bazimiye, ubwo yaduhuzaga na yo, kugira ngo tuyibere ubutunzi bw’umwihariko! Mbega igitambo Umucunguzi wacu yatanze kugira ngo tubashe kwitwa abana b’Imana! Dukwiriye gusingiza Imana kubw’ibyiringiro by’umugisha byaduteguriwe mu nama ikomeye y’agakiza. Dukwiriye gusingiza Imana kubw’umurage w’ijuru ndetse no kubw’amasezerano yayo meza; tuyisingirize ko Yesu ariho kugira ngo adusabire.AA 190.1

    Umuremyi aravuga ati: ‘Untambira ishimwe wese aba anyubahiriza.” (Zaburi 50:23). Abatuye mu ijuru bose bafatantiriza hamwe gusingiza Imana. Nimucyo twige iyo ndirimbo y’abamarayika ubu, kugira ngo tuzayiririmbe ubwo tuzaba turi kumwe nabo barabagirana. Nimucyo tuvugire hamwe n’Umunyazaburi tuti: “Nzajya nshima Uwiteka nkiriho, nzajya ndirimbira Imana yanjye ngifite ubugingo.” “Mana, amoko agushime; amoko yose agushime.” Zaburi 146:2; 67:5.AA 190.2

    Imana mu buntu bwayo yazanye Abaheburayo mu misozi ya kure bugufi bw’inyanja kugira ngo ibashe kwerekana ububasha bwayo mu kubacungura kandi ngo ku mugaragaro icishe bugufi ubwibone bw’ababakoreshaga agahato. Yashoboraga kuba yarabakijije ikoresheje ubundi buryo, ariko yahisemo ubu buryo kugira ngo igerageze kwizera kwabo kandi yongerere imbaraga icyizere bayigiriraga. Abo bantu bari bananiwe kandi bafite ubwoba, nyamara iyo baza kwanga ntibagende ubwo Mose yababwiraga kugenda, Imana ntiyari kubacira inzira. “Kwizera ni ko kwatumye baca mu Nyanja Itukura, nk’abaca ku musozi” (Abaheburayo 11:29). Igihe bamanukaga bakegera ayo mazi rwose, berekanye yuko bizeye Ijambo ry’Imana Mose yababwiye. Bakoze ibyo bashoboye gukora byose, maze Umunyambaraga wa Isiraheli agahanya inyanja kugira ngo babone aho baca.AA 190.3

    Icyigisho gikomeye cyatanzwe aha ni icy’ibihe byose. Kenshi imibereho ya Gikristo yugarizwa n’ingorane, kandi inshingano zigasa naho kuzuzuza bikomeye. Ibyo twibwira bitwereka kurimbuka kwegereje ndetse n’ububata cyangwa urupfu biri inyuma yacu. Nyamara ijwi ry’Imana rivuga mu burvo bwumvikana riti : “Jya mbere.” Dukwiriye kumvira iri tegeko nubwo amaso yacu adashobora kwahuranya mu mwijima kandi tukumva amazi akonje asatiriye ibirenge byacu. Inkomyi zibangamira urugendo rwacu ntizizigera zibura imbere y’umuntu udakomeza urugendo kandi ushidikanya. Abantu batindiganya kumvira kugeza ubwo igihu cyose cyo gushidikanya kizavaho, kandi ngo ntihabe hakiriho uburyo bwo kunanirwa cyangwa gutsindwa, bene abo ntibazigera bumvira na rimwe. Ukutizera kongorera abantu kugira kuti: “Nimucyo dutegereze kugeza ubwo inzitizi zose zikurwaho, ubwo ni bwo dushobora kubona neza inzira ducamo;” ariko ukwizera gutegeka kujya mbere mu butwari, wiringiye ko ibintu byose bishoboka kandi ubyizeye.AA 190.4

    Igicu cyari inkingi y’umwijima ku Banyamisiri, ku Baheburayo cyari umucyo mwinshi, wamurikiraga inkambi yose, kandi warasaga mu nzira banyuragamo. Uko ni ko mu byo Imana igirira abatizera habonekamo umwijima no kwiheba mu gihe mu byo igirira abiringira huzuyemo umucyo n’amahoro. Inzira Imana ituyoboramo ishobora kunyura mu butayu cyangwa mu nyanja, nyamara ni inzira itekanye.AA 191.1

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents