Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents

ABAKURAMBERE N’ABAHANUZI

 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    IGICE CYA 41 - UBUHAKANYI BWABEREYE KURI YORODANI18Iki gice gishingiye mu Kubara 25

    Bafite imitima yuzuye umunezero no kwizera Imana kuvuguruye, ingabo z’Abisiraheli zaneshaga zari zivuye i Bashani. Zari zamaze kwigarurira akarere keza kandi zari zifite icyizere cyo guhita zigarurira Kanani. Hagati yabo n’icyo Gihugu cy’Isezerano, hari uruzi rwa Yorodani gusa. Hakurya y’urwo ruzi hari ikibaya kirumbuka, cyaneshwaga n’utugezi twavaga mu masoko y’amazi menshi kandi ibiti by’imikindo ni byo byaharindaga izuba. Ku rubibi rw’iburengerazuba bw’icyo kibaya hari hubatswe iminara n’ingoro z’i Yeriko, yari ikikijwe n’ibiti byinshi by’imikindo ku buryo byatumaga witwa “umujyi w’imikindo.”AA 310.1

    Mu ruhande rw’iburasirazuba rw’uruzi rwa Yorodani, hagati y’uruzi n’imisozi bambukiranyaga, naho hari ikibaya kigari kandi kirambuye gikurikiye inkengero z’urwo ruzi. Icyo kibaya gitwikiriwe n’ibiti cyari gifite amahumbezi; kirimo ibiti byinshi byitwa imishitimu bigatuma icyo kibaya cyitwa, “Ikibaya cya Shitimu.” Aho ni ho Abisiraheli babambye amahema maze babona uburuhukiro bwiza mu biti byaho.AA 310.2

    Ariko nubwo bari bakikijwe n’ahantu heza, bahahuriye n’icyago cyabaguye nabi cyane kurusha ingabo zikomeye zifite intwaro cyangwa inyamaswa zo mu gasozi zabonekaga mu butayu. Icyo gihugu cyari gikungahaye ku mutungo kamere, cyari cyarandujwe n’abaturage bacyo. Iyo baramyaga Bali mu ruhame, ibyaha bikomeye biri hanyuma y’ibindi kandi by’urukozasoni byakorwaga ku mugaragaro. Mu mpande zose habaga hari ahantu hagenewe gusengerwa ibigirwamana no kuhakorera ubusambanyi bw’indengakamere, kandi amazina yaho yagaragazaga ububi no kwangirika kw’imico by’abaturage baho.AA 310.3

    Iyo mibereho y’abantu bari bakikije Abisiraheli yarabanduje. Imitima yabo yamenyereye ibitekerezo bibi byahoraga bibageraho; imibereho yabo yo kudamarara no kudakora ibyara ingaruka zayo mbi; kandi buhoro buhoro batabizi bagenda batandukana n’Imana kandi bagera aho bashoboraga kugwa mu bishuko mu buryo bworoshye.AA 310.4

    Igihe bari babambye amahema yabo ku nkengero za Yorodani, Mose yateguraga uburyo bwo kwigarurira Kanani. Uwo muyobozi ukomeye yari ahugiye muri uwo murimo; ariko ku bantu bo icyo gihe cyo gutegereza cyababereye ikigeragezo gikomeye cyane, kandi hatarashira ibyumweru byinshi amateka yabo yari yamaze kwanduzwa no gutandukana n’ukuri n’ubutungane mu buryo buteye ubwoba.AA 310.5

    Bigitangira habyeho gusambana kw’Abisiraheli n’abapagani bari baturnye, ariko nyuma y’igihe gito abagore b’Abamidiyanikazi batangira kuza mu nkambi y’Abisiraheli rwihishwa. Kuza kwabo ntikwateye gukangarana, maze buhoro buhoro imigambi yabo igendaigerwaho ku buryo Mose atamenye icyo kibazo. Mu kwifatanya n’Abaheburayo, abo bagore bari bafite umugambi wo kubashuka ngo babagushe mu cyaha cyo kwica amategeko y’Imana, kandi babarehereze gukora imihango n’imigenzo bya gipagani , bityo babashore mu gusenga ibigirwamana. Iyo migambi yari ihishwe bikomeye itwikirijwe ubucuti ku buryo batashoboraga gukekwa, haba n’abari bashinzwe kurinda abantu.AA 310.6

    Biturutse ku nama yari yatanzwe na Balamu, umwami w’Abamowabu yakoresheje ibirori bikomeye cyane byo kuramya imana zabo, kandi byari byateguwe rwihishwa ko Balamu ashuka Abisiraheli bakajyayo. Abisiraheli bamufataga ko ari umuhanuzi w’Imana, ku buryo kugera ku migambi ye bitamugoye cyane. Abantu benshi cyane bajyanye nawe muri ibyo birori. Bishoye ku rubuga rwabuzanyijwe, bityo bishyize mu mutego wa Satani. Bashutswe n’umuzika no kubyina, kandi bakuruwe n’uburanga bw’abakobwa b’abapagani maze bazibukira kuba indahemuka kuri Yehova kwabo. Ubwo bishoraga mu bitwenge no kuvuyarara, inzoga zateye igihu mu bwenge bwabo maze zisenya inzitiro zo kwitegeka. Bari batwawe n’irari; kandi bamaze guhumanisha intekerezo zabo ubusambanyi, bemeye gupfukamira no kuramya ibigirwamana. Batambiye ibitambo ku bicaniro by’abapagani kandi bafatanya n’abandi mu mihango iteye isoni.AA 310.7

    Ntibyatinze maze uburozi buba bwakwiriye hose mu mahema y’Abisiraheli nk’ubwandu bwica. Abajyaga kunesha ku rugamba batsinzwe n’uburiganya bw’abagore b’abapagani. Abantu babaye nk’abatakigira ubwenge. Abategetsi n’abayobozi bari mu ba mbere bacumuye, bityo benshi muri rubanda nabo baracumura ku buryo ubuhakanyi bwakwiriye mu ishyanga ryose. “Abisirayeli bifatanya na Bali y’i Pewori.” Ubwo Mose yamenyaga icyo kibi, imigambi mibisha y’abanzi yari yaamze kugera ku ntego zayo ku rwego rukomeye ku buryo Abisiraheli batagiraga uruhare mu mihango y’urukozasoni ya gipagani yo kuramya kwaberaga ku musozi wa Pewori gusa, ahubwo n’imihango ya gipagani yari yatangiye kubahirizwaga mu nkambi y’Abisiraheli. Uwo muyobozi wari ugeze mu zabukuru yuzuwe n’ishavu, maze uburakari bw’Imana nabwo burakongezwa.AA 311.1

    Ibikorwa byabo byo gukiranirwa byateje Abisiraheli ibyo ubupfumu bwose bwa Balamu butajyaga gukora. Byabatandukanyije n’Imana. Kubw’ibihano byihuse byahise bibageraho, abantu barakangutse bazirikana uburemere bw’icyaha cyabo. Icyorezo gikomeye cyane cyadutse mu nkambi yabo maze gihitana abantu ibihumbi byinshi. Imana yategetse ko abagiye ku ruhembe rw’imbere muri ubwo buhakanyi bicwa, maze imirambo yabo ikamanikwa aho Abisiraheli bose barebaga kugira ngo iteraniro, niribona uko abatware bahanwe bikomeye bene ako kageni, ryiyurnvishe bikomeye uburyo Imana yanga icyo cyaha bari bakoze ndetse babone n’uburyo ibarakarira.AA 311.2

    Bose babonye ko icyo gihano bagikwiriye, maze abantu bihutira kujya ku ihema ry’ibonaniro barira kandi bicishije bugufi, batura icyaha cyabo. Ubwo baririraga imbere y’Imana, ku muryango w’ihema ry’ibonaniro, kandi icyo gihe mugiga yari igihitana abantu ndetse n’abacamanza bari bagikora umurimo wabo wo kwica no kumanika abakoze amahano, Zimuri, umwe mu banyacyubahiro bo mu Bisiraheli, yaje mu nkambi yihandagaje azanye n’umumidiyanikazi w’indaya, yari “umukobwa w’umutware ukomeye w’Abamidiyani,” maze amujyana mu ihema rye. Icyo cyari icyaha kitari cyarigeze gikorwa mu kwihandagaza no kwinangira nk’uko. Zimuri yari yasinze bikomeye maze yerura icyaha cye nk’ab’i Sodomu, anezezwa no gukora ibiteye isoni. Ubwo abatambyi n’abatware bari bari mu majune bafite agahinda kandi bicishije bugufi, baririra “hagati y’umuryango w’ihema ry’ibonaniro n’igicaniro,” ndetse binginga Uwiteka kugira ngo ye kurimbura ubwoko bwe, kandi ye gutuma umwandu we usuzugurwa, ni bwo uwo mutware w’Umwisirayeli yagaragaje icyaha cye n’agasuzuguro imbere y’inteko yose, ari nko gusuzugura guhora kw’Imana ndetse no gukwena abacamanza b’iryo shyanga. Finehasi, umuhungu wa Eleyazari umutambyi mukuru, yahagurutse mu iteraniro maze afata icumu, “akurikira uwo Mwisirayeli mu ihema” amwicana n’iyo ndaya. Mugiga yahise ihagara maze uwo mutambyi wasohoje igihano cy’Imana ahabwa icyubahiro imbere y’Abisiraheli bose, kandi agabirwa umurimo w’ubutambyi n’abo mu nzu ye bose by’iteka ryose.AA 311.3

    Uwiteka yaravuze ati: “Finehasi mwene Eleyazari wa Aroni umutambyi, atumye uburakari bwanjye buva ku Bisirayeli, kuko yafuhiye ifuhe ryanjye muri bo, agatuma ntarimbuza Abisiraheri iryo fuhe ryanjye […] Dore, muhaye isezerano ryanjye ry’amahoro, rizamubera hamwe n’urubyaro rwe isezerano ry’ubutambyi buhoraho; kuko yarwaniye Imana ye ishyaka, agahongerera Abisirayeli.”AA 312.1

    Ibihano byahawe Abisiraheli kubera icyaha bakoreye i Shitimu byarimbuye abantu bari barasigaye muri ya mbaga nini yari imaze imyaka igera kuri mirongo ine ibwiwe aya magambo ngo: “Ntibazabura gupfira mu butayu.” Ibarurwa ry’abantu ryokozwe bitegetswe n’Imana ubwo bari baabmbye amahema yabo mu kibaya cya Yorodani, ryagaragaje ko “mu bari babazwe na Mose na Aroni umutambyi, ubwo babariraga Abisirayeli mu butayu bwa Sinayi, …Ntihasigaye n’umwe muri bo, keretse Kalebu mwene Yefune na Yosuwa mwene Nuni.” Kubara 26:64,65.AA 312.2

    Imana yahaniye Abisiraheli kwemera gushukwa n’Abanyamidiyani; ariko ababashutse na bo ntibabuze gusukwaho umujinya w’ubutabera bw’Imana. Abamaleki bari barateye Abisiraheli ubwo bari bageze i Refidimu, bakigabiza abari bananiwe basigaye inyuma, ntabwo kugeza ubwo bari baragahanwa. Ariko Abanyamidiyani babashutse bakabagusha mu cyaha bagombaga guhita bagerwaho n’ibihano by’Imana kuko bari abanzi babi cyane. Imana yategetse Mose iti: “Uhorere Abisiraheli Abamidiyani; maze nyuma uzapfa, usange ubwoko bwawe.” (Kubara 31:2). Iryo tegeko ryahise ryubahirizwa. Abagabo igihimbi batoranyijwe mu miryango yose maze boherezwa bayobowe na Finehasi. “Barwanya Abamidiyani, uko Uwiteka yategetse Mose;... Bica n’abami b’Abamidiyani n’abandi bishe; . . . uko ari batanu: kandi na Balamu mwene Bewori bamwicisha inkota.” (Kubara 31:7,8). Ndetse n’abagore bari bafashwe mpiri n’izo ngabo nabo baje kwicwa bitegetswe na Mose kuko bari bafite icyaha gikomeye cyane ndetse bakaba abanzi b’Abisiraheli baruta abandi.AA 312.3

    Nguko uko abagiriye ubwoko bw’Imana umugambi mubi bashize. Umuhimbyi wa Zaburi aravuga ati: “Abanyabyaha baguye mubushya bacukuye, mu kigoyi bateze niho ikirenge cyabo gifashwe.” (Zaburi 9:15). “Kuko Uwiteka atazata ubwoko bwe, kandi atazareka umwandu we. Kuko guca imanza kuzasubira ku kutabera.” Abantu “nibateranira gutera ubugingo bw’umukiranutsi,” Imana “izabagaruraho gukiranirwa kwabo, izabarimburira mu byaha byabo, Uwiteka, Imana yacu izabarimbura.” Zaburi 94:14,15, 21,23.AA 312.4

    Igihe Balamu yahamagarirwaga kujya kuvuma Abaheburayo akoresheje ubupfumu bwe bwose, ntiyashoboye kubavuma, kuko Uwiteka atabonye gukiranirwa k’ubwoko bwa Yakobo kandi nta bugoryi yabonye mu Bisirayeli. (Kubara 23:21,23). Ariko igihe bicaga amategeko y’Imana kubwo kwemera gushukwa, uburinzi bari bafite bwabakuweho. Iyo abantu b’Imana bakomeje kubahiriza amategeko yayo, “nta kuragura kuba mu bwoko bwa Yakobo, nta bupfumu buba mu Bisiraheli.” Icyo gihe imbaraga zose n’uburiganya bwa Satani birakoreshwa kugira ngo bagushwe mu cyaha. Iyo abavuga ko bafite amategeko y’Imana bahindutse abica ibyo ayo mategeko ategeka, bitandukanya n’Imana, kandi ntibashobora guhangana n’abanzi babo.AA 312.5

    Abisiraheli bataneshejwe n’ingabo cyangwa ubupfumu bw’i Midiyani, bagushijwe n’indaya zaho. Ngubwo ubushobozi abagore bakorera Satani bakoresheje kugira ngo bagushe mu mutego kandi barimbure benshi. “Kuko yagushije benshi abakomeretsa. Ni ukuri, abo yishe ni umutwe w’ingabo munini.” (Imigani 7:26). Uko ni ko urubyaro rwa Seti rwashutswe rukareka ubudahemuka bwarwo, kandi urubyaro rwakiranukaga rugahenebera mu bibi. Uko ni ko Yosefu yageragejwe. Ni ko Samusoni wari umutabazi w’Abisiraheli yagambaniye imbaraga ze mu maboko y’Abafilisitiya. Aho ni ho Dawidi yasitaye. Ni naho Salomo, umwami warushaga abandi ubwenge, yahindukiye imbata y’irari maze arekura ubunyangamugayo bwe ku bw’iyo mbaraga mbi ituma umuntu ata ubwenge.AA 313.1

    “Ibyo byababereyeho kutubera akabarore, kandi byandikiwe kuduhugura, twebwe abasohoreweho n’imperuka y’ibihe. Nuko rero uwibwira ko ahagaze yirinde atagwa.” (1Abakorinto 10:11,12). Satani azi neza icyo agomba guhangana nacyo mu mutima w’umuntu. Kubera ko yabyize abishishikariye mu gihe cy’imyaka ibihumbi byinshi, azi impande runaka zo mu mico yigarurira mu buryo bworoshye; kandi mu bisekuruza byinshi byagiye bikurikirana, yagiye ageragezaga kugusha abagabo bakomeye, ibikomangoma mu Bisirayeli, akoresheje ibigeragezo nk’ibyageze ku ntego yabyo i Bali-Pewori. Mu bihe byagiye bikurikirana, habayeho abantu badafite imico ishikamye bagiye banyerera ku bitare byo kunezeza irari. Ubwo twegereza iherezo ry’igihe, ubwo ubwoko bw’Imana buhagaze ku ngabano za Kanani yo mu ijuru, nk’uko yabigenje kera, Satani azakuba kabiri umuhati we kugira ngoabuze ubwoko bw’Imana kwinjira mu gihugu cyiza cyane. Imitego ye ayitega umuntu wese. Ntabwo abatarize n’abatarateye imbere mu muco ari bo bakeneye kurindwa gusa. Azategura ibishuko bye abitege abari mu myanya yo hejuru, bafite inshingano zikomeye kurusha abandi. Aramutse atumye banduza ubugingo bwabo, yabakoresha maze akarimbura benshi. Muri iki gihe akoresha abakozi nk’abo yakoresheje mu myaka isaga ibihumbi bitatu ishize. Yoshya abantu kwica itegeko rya karindwi akoresheje incuti z’isi, imbaraga ikurura y’uburanga, gushaka kwinezeza, kuvuyarara, ibirori cyangwa inzoga.AA 313.2

    Satani yabanje gushora Abisiraheli mu bikorwa by’ubusambanyi no kwiyandarika mbere y’uko abajyana mu gusenga ibigirwamana. Abasuzuguza ishusho y’Imana maze bakanduza urusengero rwayo ari yo mibiri yabo, ntibazashidikanya gukora ikigayisha Imana kinezeza ibyifuzo by’imitima yabo yabaye akahebwe. Gutwarwa n’irari bica intege imbaraga z’ubwenge kandi bikangiza ubugingo. Imbaraga z’ubwenge n’imico mbonera zigwabizwa kandi zigacibwa intege no kunezeza irari rya kinyamaswa, bityo ntibishobokere uwabaswe n’irari gusobanukirwa n’inshingano yera amategeko y’Imana asaba, ntahe agaciro impongano, cyangwa ngo ahe ubugingo agaciro kabwo nyakuri. Ineza, ubutungane, ukuri, kubaha Imana no gukunda ibyera, ibyo byose bitunganye kandibiakaba ari n’ibyifuzo byiza bihuza abantu n’ab’ijuru, bikongorwa n’umuriro w’irari. Ubugingo buhinduka itongo ryijimye, ubuturo bw’imyuka mibi, ndetse n’icyari “cy’inyoni zose zanduye kandi zangwa.” Abantu baremwe ku ishusho y’Imana baramanurwa bakagera ku rugero rumwe n’urw’inyamaswa.AA 313.3

    Kwifatanya n’abasenga ibigirwamana ndetse no kujya mu birori byabo ni byo byatumye Abaheburayo bashorwa mu kwica amategeko y’Imana bityo bakururira ishyanga ryabo ibihano byayo. No muri iki gihe, iyo Satani atumye abayoboke ba Kristo bifatanya n’abatubaha Imana kandi akabatera kujya mu binezeza byabo, agera ku ntego ye neza yo kubashuka mu cyaha. “Nuko nimuve hagati ya ba bandi, mwitandukanye, ni ko Uwiteka avuga, kandi ntimugakore ku kintu gihumanye.” (2Abakorinto 6:17). Imana ishaka yuko ubu habaho itandukaniro rinini cyane hagati y’abantu bayo n’ab’isi haba mu migenzo, mu ngeso, no mu matwara nk’uko yabisabaga Abisiraheli ba kera. Nibakurikiza inyigisho zo mu ijambo ryayo badakebakeba, nta kabuza iri tandukaniro rizabaho. Imiburo Abaheburayo bahawe babuzwa kwivanga n’abapagani ntiyari isobanutse kandi ngo ibe yumvikana kurusha ibuza Abakristo gukurikiza umwuka n’imigenzo by’abatubaha Imana. Kristo aratubwira ati: “Ntimugakunde iby’isi, cyangwa ibiri mu isi. Umuntu nakunda iby’isi, gukunda Data wa twese ntikuba kuri muri we.” (1Yohana 2:15). “Ubucuti bw’iby’isi butera kwangwa n’Imana. Nuko rero umuntu wese ushaka kuba incuti y’iby’isi, aba yihinduye umwanzi w’Imana.” (Yakobo 4:4). Abayoboke ba Kristo bagomba kwitandukanya n’abanyabyaha, bagahitamo kwifatanya nabo gusa igihe hari uburyo bwo kubagirira neza. Ntidukwiriye kurenza urugero mu kwirinda gufatanya n’abatujyana kure y’Imana. Igihe dusenga tuti: “Ntutujyane mu bitwoshya,” tugomba kugendera kure y’ibitwoshya uko bishoboka kose.AA 314.1

    Igihe Abisiraheli bari bamerewe neza kandi bafite umutekano, ni ho bashowe mu gukora icyaha. Bananiwe gukomeza guhanga Imana amaso, basuzuguye gusenga maze bimika umwuka wo kwiyemera. Kudamarara no kwihugiraho byasize umunara wo mu mutima utarinzwe, maze ibitekerezo bibi birinjira. Abagambanyi bari imbere mu nkike nibo bakuyeho ibihindizo by’amahame bakurikizaga maze bagambanira Abisiraheli mu maboko ya Satani. Ni muri ubwo buryo Satani ashaka kurimbura umuntu. Mbere yuko Umukristo akora icyaha ku mugaragaro, mu mutima haba harabanje kuba imyiteguro miremire itazwi n’abandi. Ntabwo intekerezo z’umuntu zigwa mu kanya gato ngo zive ku rwego rwo kwera n’ubutungane ngo zigere mu buhanya, ubuhenebere n’ubugome. Kugwabiza abaremwe mu ishusho y’Imana bagahinduka abagomecyangwa nka Satani bitwara igihe. Kubwo kwitegereza turahinduka. Ku bwo kugundira ibitekerezo bidatunganye, umuntu ashobora kwigisha intekerezo ze atyo ko icyaha yangaga urunuka kizamuhindukira cyiza.AA 314.2

    Satani akoresha inzira zose kugira atume ubugome n’ingeso mbi biba gikwira. Ntidushobora kugendagenda mu nzira zo mu mijyi yacu tutabonye amatangazo y’akataraboneka avuga iby’urugomo byanditswe mu gitabo runaka cyangwa ruzerekwa abantu nk’ikinamico. Intekerezo zigishwa kwimenyereza icyaha. Inzira y’ingeso mbi n’ubuhanya ishyirwa imbere y’abantu mu binyamakuru bisohoka buri munsi, kandi igishobora gukangura irari cyose bakibwirwa mu nkuru ziryoshye. Abantu bumva kandi bagasoma byinshi byerekeye ibyaha bikorerwa mu rugomo ku buryo umutimanama wagomye gukangaranishwa n’umubabaro kubera ibyo byaha, ugera aho ukaba nk’urutare maze bakabitindaho babifitiye ubwuzu.AA 314.3

    Ibinezeza byinshi byabaye gikwira mu isi muri iki gihe, ndetse bikarangwa no mu bavuga ko ari Abakristo, byerekeza ku iherezo rimwe nk’iryo iby’abapagani byerekejeho. Mu by’ukuri hari bike muri byo Satani adahindura mu kurimbura abantu. Abinyujije mu makinamico, Satani yakoze igihe kirekire cyane agira ngo akangure irari kandi ahe icyicaro ingeso mbi. Imikino ijyana n’umuziki, gucuranga, kubyina no gukina amakarita, ibyo byose Satani arabikoresha kugira ngo asenye imbibi dushyirirwaho n’amahame atugenga kandi akingurire amarembo gushimisha irari ry’umubiri. Mu iteraniro ryose ryo kwinezeza aho ubwibone buhabwa intebe cyangwa hakarangwa n’inda nini, aho umuntu yibagizwa Imana kandi ntabe akizirikana ibyiza bizahoraho, aho ni ho Satani akoreshereza iminyururu ye akaboha umuntu.AA 315.1

    Umunyabwenge atanga inama agira ati: “Rinda umutima wawe kuruta ibindi byose birindwa, kuko ari ho iby’ubugingo bikomoka.” (Imigani 4:23). “Kuko uko atekereza ku mutima ari ko ari.” (Imigani 23:7). Umutima ugomba kugirwa mushya n’ubuntu bw’Imana, nibitaba bityo, gushaka ubutungane bw’ubugingo bizaba imfabusa. Umuntu wese ugerageza gukuza imico iboneye kandi itunganye adafashijwe n’ubuntu bwa Kristo, aba yubaka inzu ye ku musenyi. Mu mugaru ukaze w’ibigeragezo, nta kabuza iyo nzu izasenyuka. Isengesho rya Dawidi rikwiriye kuba iry’umuntu wese. Yarasenze ati: “Mana, undememo umutima wera: Unsubizemo umutima ukomeye.” (Zaburi 51:10). Bityo tumaze kugabana ku mpano y’Imana, tugomba gukomeza tugana ku butungane “turinzwe n’imbaraga z’Imanakubwo kwizera.” 1Petero 1:5.AA 315.2

    Nyamara dufite umurimo tugomba gukora kugira ngo dutsinde ibigeragezo. Abadashaka kugwa mu mitego ya Satani bagomba kurinda neza inzira zinjira mu ntekerezo zabo. Bagomba kwirinda gusoma, kureba cyangwa kumva ibibazanira ibitekerezo bibi. Ntabwo intekerezo zikwiriye kurekwa ngo zibaze kandi zitinde ku ngingo yose umwanzi w’ubugingo abasha kuzishyira imbere. Intumwa Petero iravuga iti: “Nuko mukenyere mu mitima yanyu, mwirinde ibisindisha, mwiringire rwose impano y’ubuntu muzazanirwa ubwo Yesu Kristo azahishurwa. Mube nk’abana bumvira; ntimwishushanye n’irari mwagiraga kera mukiri injiji. Ahubwo nk’uko uwabahamagaye ari uwera, abe ari ko namwe muba abera mu ngeso zanyu zose.” (1Petero 1:13-15). Pawulo nawe aravuga ati: “Ibisigaye, bene Data, iby’ukuri byose, ibyo kubahwa byose, ibyo gukiranuka byose, ibiboneye byose, iby’igikundiro byose n’ibishimwa byose, nihaba hariho ingeso nziza, kandi hakabaho ishimwe, abe ari byo mwibwira.” (Abafilipi 4:8). Ibyo bisaba ko habaho gusenga kuvuye ku mutima ndetse no guhora umuntu ari maso. Tugomba gufashwa n’imbaraga ya Mwuka Muziranenge itubamo, izatuma ubwenge bwacu burangamira mu ijuru kandi ibumenyereze kuzirikana ibitunganye n’ibyera. “Umusore azeza inzira ye ate? Azayejesha kuyitondera nk’uko ijambo ryawe ritegeka.” Umuhimbyi wa Zaburi akomeza avuga ati: “Nabikiye ijambo ryawe mu mutima wanjye, kugira ngo ntagucumuraho.” Zaburi 119:9,11.AA 315.3

    Icyaha Abisiraheli bakoreye i Beti-Pewori cyatumye Imana ihanisha ishyanga ryabo ibihano byayo. Nubwo muri iki gihe ibyaha nk’ibyo bidashobora guhanirwaho nk’icyo gihe, byanze bikunze igihe kizagera abantu babihanirwe. “Umuntu utsemba urusengero rw’Imana, Imana izamutsemba.” (1Abakorinto 3:17). Hateganyijwe ibihano bikomeye cyane bireba ibyo byaha. Bitinde cyangwa bitebuke, ni ibihano bizahabwa umuntu wese wica amategeko. Ibyo byaha, kurusha ibindi byose, ni byo byatumye inyokomuntu ihenebera mu buryo buteye ubwoba, kandi abantu baremererwa n’indwara n’ubutindi byabereye isi umuvumo. Abantu bashobora kugera ku ntego yo guhisha bagenzi babo ibyaha byabo, ariko byanze bikunze bazasarura ingaruka zabyo haba mu mubabaro, mu ndwara, kumugara cyangwa mu rupfu. Kandi hirya y’ubu buzima hari urukiko ruzaca urubanza kandi rukazatanga ibihano by’iteka. “Ndababwira hakiri kare, nk’uko nababwiye kera, yuko abakora ibisa bityo batazaragwa ubwami bw’Imana,” ariko Satani n’abamarayika babi umugabane wabo uzaba “muri ya nyanja yaka umuriro” ari yo “rupfu rwa kabiri.” Abagalatiya 5:21; Ibyahishuwe 20:14.AA 315.4

    “Kuko iminwa y’umugore w’inzaduka itonyanga ubuki, kandi akanwa ke karusha amavuka koroha; ariko hanyuma asharira nk’umuravumba; agira ubugi nk’ubw’inkota ityaye.” (Imigani 5:3,4). “Cisha inzira yawe kure y’uwo mugore; kandi ntiwegere umuryango w’inzu ye; kugira ngo utiyaka icyubahiro cyane ngo ugihe abandi, cyangwa ngo uharire imyaka yawe abanyarugomo. Abashyitsi be guhazwa n’ibiguturukamo, kandi imirimo yawe ye gukorerwa mu nzu y’umunyabyaha; amaherezo ukazaboroga, umubiri wawe umaze gushiraho.” (Imigani 5:8-11). “Kuko inzu ye yerekeye urupfu, kandi inzira ze zigana ikuzimu. Mu bamugenderera nta n’umwe ugaruka, kandi ntabwo basubira mu nzira z’ubugingo.” “Kandi abo yararitse bari mu mworera w’ikuzimu.” Imigani 2:18,19; 9:19.AA 316.1

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents