Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents

ABAKURAMBERE N’ABAHANUZI

 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    IGICE CYA 58 - AMASHURI Y’ABAHANUZI

    Imana ubwayo ni yo yigishaga Abisiraheli. Kubitaho kwayo ntikwagarukiraga ku bibagirira umumaro mu by’umwuka gusa. Ikintu cyose cyagiraga icyo gikora ku bwenge bwabo cyangwa ku mibereho myiza y’umubiri, nabyo Imana yabyitagaho, kandi byinjizwaga mu mategeko y’Imana.AA 412.1

    Imana yari yarategetse Abaheburayo kwigisha abana babo ibyo ibasaba no kubamenyesha ibyo yakoranaga n’ababyeyi babo byose. Iyi yari imwe mu nshingano zihariye umubyeyi wese yabaga afite. Iyi nshingano ntiyagombaga kuba yahabwa undi muntu. Mu mwanya w’abandi bantu, imitima yuje urukundo y’ababyeyi yagombaga gusohokamo amabwiriza agenewe abana babo. Ibitekerezo byerekeye Imana byagombaga kujya bivugwa mu byo banyuramo byose mu buzima bwa buri munsi. Imirimo ikomeye Imana yakoze ubwo yacunguraga ubwoko bwayo ndetse n’amasezerano y’Umucunguzi wajyaga kuza byagombaga kujya bisubirwamo kenshi mu ngo z’Abisiraheli. Gukoresha imvugo igereranya n’ibishushanyo byatumaga ibyo byigisho bishinga imizi mu bwenge bw’abana. Ubwenge bw’abana bwatozwaga kubona Imana mu byaremwe no mu magambo yahishuwe. Inyenyeri zo mu kirere, ibiti n’uburabyo byo mu gasozi, imisozi n’imigezi, byose byavugaga Umuremyi. Umuhango w’ingenzi wo gutamba ibitambo ndetse no kuramya byakorerwaga ku buturo bwera ndetse n’amagambo y’abahanuzi, byose byagaragazaga Imana.AA 412.2

    Nguko uko Mose yigishirijwe mu rugo rwa gikene i Gosheni; ni nako Samweli yigishijwe na Hana wari wuzuye kwizera; ni ko byagenze kuri Dawidi ari mu i Betelehemu; ni ko byabaye kuri Daniyeli ubunyage butaramutandukanya n’ababyeyi be. Ubwo burere kandi ni bwo bwaranze imibereho yo mu bwana bwa Yesu Kristo ari i Nazareti; inyigisho nk’izo ni zo Timoteyo akiri umwana yahawe na nyirakuru Loyisi, na nyina Unike, (2Timoteyo 1 :5; 3 :15). Bigishijwe ukuri ko mu Byanditswe Byera.AA 412.3

    Hari ubundi buryo bwarateganyijwe bwo kwigisha abana. Ubwo buryo bwabaye gushinga amashuri y’abahanuzi. Iyo umwana wo mu kigero cy’urubyiruko yifuzaga gucukumbura biruseho mu kuri kw’ijambo ry’Imana no gushaka ubwenge bukomoka mu ijuru kugira ngo azabe umwigisha mu Bisirayeli, yigaga muri ayo mashuri. Amashuri y’abahanuzi yashinzwe na Samweli kugira ngo abere inkomyi kwangirika kw’imico kwakwirakwiraga, ndetse no gutuma urubyiruko rugira imibereho myiza mu mico myiza no mu by’umwuka, guteza imbere ishyanga biturutse ku kugiha abayobozi n’abajyanama b’impuguke bashoboye, bakora bubaha Imana. Mu rwego rwo gusohoza uyu mugambi, Samweli yateranyije amatsinda y’abasore bitondaga, ari abahanga kandi b’abanyamwete. Babitaga abana b’abahungu b’abahanuzi. Uko abo bana basabanaga n’Imana kandi bakiga ijambo ryayo n’imirimo yayo, ubwenge buva mu ijuru bwongerwaga ku mpano zabo bavukanye. Ntabwo abigisha bari basobanukiwe neza n’ukuri kw’Imana gusa, ahubwo na bo ubwabo bakundaga gushyikirana n’Imana kandi babaga barahawe Mwuka Muziranenge. Bashimishwaga n’uko abantu babubaha kandi bakabagirira icyizere, bibitewe no kuba barize ndetse ari indakemwa.AA 412.4

    Mu gihe cya Samweli, hariho amashuri nk’ayo abiri. Rimwe ryari i Rama ari ho uwo muhanuzi yari atuye, naho irindi ryari i Kiriyati Yeyarimu aho isanduku y’isezerano yabaga. Andi mashuri yaje gushingwa nyuma.AA 413.1

    Abigishwa bo muri ayo mashuri baritungaga bakoresheje guhinga cyangwa gukora indi mirimo y’amaboko. Mu Bisirayeli, iyi mirimo ntiyatekerezwaga nk’ikintu kidasanzwe cyangwa gitesha agaciro; ahubwo kureka abana bagakura batazi imirimo y’amaboko y’ingirakamaro byafatwaga ko ari icyaha. Kubw’itegeko ry’Imana, umwana wese yigishwaga umwuga runaka, nubwo yagombaga kwigishirizwa kuzakorera Imana. Benshi mu bigisha b’iyobokamana bakoraga imirimo y’amaboko kugira ngo babone ikibatunga. Ndetse na nyuma cyane mu gihe cy’intumwa, Pawulo na Akwila barubashwe kubera ko babeshwagaho no kuboha amahema.AA 413.2

    Ibyigisho by’ingenzi muri ayo mashuri byari amategeko y’Imana, ndetse n’amabwiriza yahawe Mose, amateka y’ibyera, indirimbo zera n’ibisigo. Uburyo bw’imyigishirize bwari butandukanye cyane n’ubukoreshwa mu mashuri y’iyobokamana yo muri iki gihe, aho abanyeshuri benshi bayasohokamo bafite ubumenyi buke bwerekeye Imana n’ukuri mu by’idini ugereranyije n’ubwo binjiranye ayo mashuri. Muri ayo mashuri yo mu gihe cya kera, intego yo kwiga kose yari ukumenya ubushake bw’Imana n’inshingano umuntu yahawe na yo. Mu mateka yera bigaga ibyakozwe n’Uwiteka. Ukuri gukomeye kwagaragazwaga mu bigereranyo kwashyirwaga ahagaragara, kandi ukwizera kwatumaga basobanukirwa n’ipfundo ry’iyo gahunda yose ari ryo Umwana w’intama w’Imana wagombaga gukuraho ibyaha by’abari mu isi.AA 413.3

    Umwuka wo kwiyegurira Imana ni wo wabarangaga. Ntabwo abanyeshuri bigishwaga gusa inshingano bafite yo gusenga, ahubwo bigishwaga uburyo bwo gusanga, uburyo bwo kwegera Umuremyi wabo, uburyo bwo kumwizera, n’uburyo bwo gusobanukirwa no kumvira inyigisho z’Umwuka we. Intekerezo zera zakuraga ibishya n’ibyakera mu nzu y’ububiko y’Imana, bityo Mwuka w’Imana akagaragarizwa mu buhanuzi no mu ndirimbo yera.AA 413.4

    Indirimbo zari zibereyeho umugambi wera, zikazamura ibitekerezo bikerekera ku byera, ibitunganye kandi bazahura ubugingo, ndetse zigakangurira ubugingo kwiyegurira Imana no kuyishima. Mbega itandukaniro riri hagati y’umuco wa kera n’inzira nyinshi indirimbo n’umuziki bikunze gukoreshwamo cyane! Ni bangahe bakoresha iyi mpano kugira ngo banezeze inarijye aho kuyikoresha ngo baheshe Imana ikuzo! Gukunda umuziki biyobora abantu badashishoza kwifatanya n’abakunda iby’isi mu materaniro yo kwishimishiriza aho Imana yabujije abana bayo kujya. Muri ubwo buryo, icyari umugisha ukomeye igihe gikoreshejwe nabi, gihinduka kimwe mu bikoresho by’ingirakamaro Satani akoresha agateshura umuntu ku nshingano ye kandi akamubuza kurangamira ibintu bihoraho.AA 413.5

    Indirimbo ni umugabane umwe wa gahunda yo kuramya Imana ibera mu ijuru, ni yo mpamvu mu ndirimbo zacu zo gusingiza Imana dukwiriye kugerageza kuririmba twigana uko bishoboka kose injyana y’abaririmbyi bo mu ijuru. Kumenyereza ijwi neza ni ikintu cy’ingenzi mu burezi kandi ntibikwiriye kwirengagizwa. Kuririmba ni umugabane wa gahunda yo kuramya Imana, ni igikorwa cyo kuramya kimwe n’isengesho. Umutima ugomba kumva umwuka w’indirimbo kugira ngo uyihe amagambo akwiriye.AA 413.6

    Mbega itandukaniro riri hagati y’ariya mashuri yigishwaga n’abahanuzi b’Imana n’amashuri yacu yo muri iki gihe! Mbega uburyo hari amashuri make cyane atagendera ku migani n’imigenzo by’ab’isi! Amabwiriza akwiye n’ikinyabupfura kidakebakeba birabuze ku rwego rukomeye. Kutamenya ijambo ry’Imana kuganje mu bavuga ko ari Abakristo guteye ubwoba. Amagambo y’amajyejuru, gutwarwa n’amarangamutima ni byo bikoreshwa mu gutanga amabwiriza yerekeye imico mbonera ndetse n’iyobokamana. Ubutabera bw’Imana n’imbabazi zayo, ubwiza bw’ubutungane n’ingororano yo gukora ibitunganye, kamere mbi cyane y’icyaha n’ingaruka zacyo zitabura; ibyo byose ntibicengezwa ngo bishimangirwe mu bwenge bw’urubyiruko. Incuti mbi zigisha uburyiruko kugendera mu nzira y’ubugome, kwiyonona no gusayisha mu bibi.AA 414.1

    Mbese nta byigisho abigisha bo mu gihe cyacu bashobora kwigira ku mashuri ya kera y’Abaheburayo bikabagirira akamaro? Uwaremye umuntu yateganyije ibyamufasha kugira ngo akure mu gihagararo, mu bwenge n’ubugingo. Mu itangiriro Imana yaremye umuntu ku ishusho yayo. Yamuhaye ibimuranga by’agaciro katagerwa. Ubwenge bwe bwari buri kuri gahunda nziza, kandi imbaraga z’ubugingo bwe bwose zaruzuzanyaga. Nyamara gucumura n’ingaruka zabyo byangije izo mpano. Icyaha cyatsembye ishusho y’Imana mu muntu. Inama y’agakiza yateguwe mu rwego rwo kongera kugarura iyi shusho mu muntu, bityo umuntu ahabwa kubaho mu gihe cy’imbabazi. Umugambi ukomeye wo kubaho kwa muntu, ari nawo mugambi uhatse indi yose, ni ukumugarura ku butungane yaremanywe mbere. Umurimo w’ababyeyi n’abigisha igihe bigisha urubyiruko, ni ugukorana n’umugambi w’Imana; kandi igihe bakora batyo, baba ari “abakozi bakorana n’Imana.” 1Abakorinto 3:9.AA 414.2

    Ubushobozi butandukanye abantu bafite, bwaba ubw’ubwenge, ubugingo n’umubiri, babuhawe n’Imana kugira ngo babukoreshe bagere ku rwego rwo hejuru cyane. Nyamara ibi ntibigomba kuba umuco wo kwikanyiza no kuvangura; kuko imico y’Imana ari ubugwaneza n’urukundo ari nayo tugomba kwakira. Ubwenge bwose dufite n’ubushobozi bwose Imana yaduhaye, dukwiriye kubukoresha tugamije gusingiza Uwiteka no kuzahura bagenzi bacu. Muri iyi mikorere tubonamo umurimo utunganye, w’agaciro kandi unejeje cyane.AA 414.3

    Iyo iryo hame ryitabwaho nk’uko agaciro karyo kabitegeka, hajyaga kubaho guhinduka gukomeye mu myigishirize ikoreshwa mu burezi bwo mu gihe cyacu. Mu mwanya wo kubyutsa ubwibone, imigambi yo kwikuza no guhembera umwuka wo kurushanwa, abigisha bari bakwiriye gukora uko bashoboye kose bagakangurira abigishwa gukunda kugira neza, ukuri, n’ibyiza, bakabatera icyifuzo cyo kugera ku rwego rwo hejuru. Umunyeshuri nyari akwiriye guharanira gukuza impano Imana itanga muri we, atari ukurusha abandi, ahubwo ari ugusohoza umugambi w’Umuremyi no kwakira ishusho ye. Aho kuyoborwa ku ngero ngenderwaho z’ab’isi, cyangwa gukoreshwa n’icyifuzo cyo kwikuza, gipyinagaza kandi gitesha agaciro, ibitekerezo bikwiriye kwerekezwa ku Muremyi, kumumenya no gihinduka nka we.AA 414.4

    “Kubaha Uwiteka ni ishingiro ry’ubwenge; kandi kumenya Uwera ni ubuhanga.” (Imigani 9:10). Umurimo ukomeye ugomba gukorwa mu buzima ni ukubaka imico, kandi kumenya Imana ni rwo rufatiro rw’uburezi nyakuri bwose. Gutanga ubwo bwenge no gutunganya imico ngo ihuze na bwo bikwiriye kuba intego y’umurimo w’umwigisha. Amategeko y’Imana agaragaza imico yayo. Kubw’ibyo umuhimbyi wa Zaburi aravuga ati: “Kuko ibyo wategetse byose ari ibyo gukiranuka;” kandi “amategeko wigishije ampesha guhitamo.” (Zaburi 119:172, 104). Imana yatwihishuriye mu ijambo ryayo no mu byo yaremye. Mu gitabo cyahumetswe n’Imana ndetse n’igitabo cy’ibyaremwe tuhakura kumenya Imana.AA 414.5

    Ubwenge bugenda buhoro buhoro bumenyera ibyigisho butozwa kuzirikana. Nibuhugira mu bitekerezo rusange byo mu rwego rwo hasi gusa, buzandindira kandi buzacogora. Nibutigera buhangana n’ibibazo by’ingutu, buzagera aho bwenda guhagarika gukura. Nta gihwanyije na Bibiliya ubushobozi bwo kwigisha. Mu ijambo ry’Imana, ni ho ubwenge bukura icyigwa cyimbitse n’imigambi yagutse. Bibiliya ni cyo gitabo cyigisha kurusha ibindi abantu bafite. Yaje ifutse iva mu isoko y’ukuri guhoraho, kandi ukuboko kw’Imana kwarinze ubutungane bwayo ibihe byose. Imurika kure mu gihe cyashize, aho ubushakashatsi bw’abantu bwagerageje ariko ntibugire icyo bugeraho. Mu ijambo ry’Imana ni ho tubona imbaraga zashinze imfatiro z’isi kandi zarambuye ijuru. Aho, ni ho honyine dushobora kubona amateka y’abantu atandujwe n’ishyari cyangwa ubwibone. Aho ni ho handitswe intambara, kuneshwa, no kunesha by’abantu bakomeye cyane bigeze kubaho ku isi. Muri yo ni ho ibibazo bikomeye by’inshingano n’iherezo [by’umuntu] bisobanurirwa. Aho ni ho umwenda utandukanya isi igaragara n’itagaragara ukurirwaho, maze tukabona intambara ihanganishije imbaraga z’icyiza n’ikibi, guhera igihe icyaha cyatangiriye kugera ku kunesha guheruka ko gukiranuka n’ukuri. Nyamara byose byerekana imico y’Imana. Mu kwitegerezanya ubwitonzi ukuri kuri mu ijambo ry’Imana, ubwenge bw’umwigishwa bushyikirana n’ubwenge buhoraho. Kwiga nk’uko ntikuzatunganya imico kandi ngo gutume ihama gusa, ahubwo ntigushobora kunanirwa kwagura no gukomeza imbaraga z’ubwenge.AA 415.1

    Inyigisho ya Bibiliya ifite impinduka nzima iteza ku kumererwa neza kwa muntu mu byo ahura nabyo byose muri ubu buzima. Bibiliya ihishura amahame abera ibuye ry’imfuruka kugubwa neza kw’igihugu — amahame yomatanye n’imibereho myiza y’umuryango mugari w’abantu kandi akabaari yo arinda umuryango muto. Ayo mahame atariho nta muntu Wabasha kugera ku rwego rwo kuba ingirakamaro, akagira umunezero n’icyubahiro muri ubu buzima, cyangwa ngo yiringire ko azabona ubugingo bw’ahazaza budapfa. Nta mwanya umuntu yagira mu buzima, nta rwego rw’ibyamubayeho inyigisho za Bibiliya zitabera inyigisho z’ingenzi. Ijambo ry’Imana riramutse ryizwe, kandi rigakurikizwa, ryaha isi abantu bafite ubwenge bukora cyane kandi bufite imbaragaziruta izava mu gusesengura ibyigisho ubwenge bwahimbwe n’umuntu bushobora kugeraho. Ubwo bwenge bwatanga abantu b’abanyambaraga kandi bakomeye mu mico, bafite kwitegereza neza ndetse n’intekerezo nzima — abantu bahesha Imana icyubahiro kandi bakabera n’umugisha abatuye isi.AA 415.2

    Mu kwiga iby’ubuhanga buhanitse naho tuhakura kumenya Imana. Ubumenyi bwa siyansi nyakuri ni ugusobanura inyandiko y’Imana mu byaremwe. Siyansi ikura mu bushakashatsi bwayo ibihamya bifatika bigaragaza ubwenge n’ubushobozi by’Imana. Gusobanukirwa neza n’igitabo cy’ibyaremwe ndetse n’Ijambo ry’Imana ryanditswe, bituma tumenya Imana binyuze mu kutwigisha iby’ubwenge n’amategeko yo kugira neza Imana ikoresha.AA 415.3

    Umwigishwa akwiriye kuyoborwa ku kubona Imana mu byaremwe byose. Abigisha bakwiriye kwigana urugero rwa wa Mwigisha Ukomeye, watangaga ibyitegererezo byoroshyaga inyigisho ze abikuye mu byaremwe kandi akarushaho kubicengeza mu bwenge bw’ababaga bamuteze amatwi. Inyoni zabaga ziri mu mashami y’ibiti afite ibibabi byinshi, uburabyo bwo mu bibaya, ibiti birebire, imirima irumbuka, imbuto zimera, ubutaka bw’umutarwe, izuba ry’ikirengarenga rikikiza isi imirasire isa n’izahabu, ibyo byose Yesu yabikoreshaga nk’imfashanyigisho. Yahuzaga imirimo igaragara y’Umuremyi n’amagambo y’ubugingo yavugaga ku buryo igihe cyose ibyo yigishaga byabaga bishyizwe imbere y’amaso y’ababaga bamuteze amatwi, intekerezo zabo zerekeraga ku byigisho by’ukuri yabaga yarahuje n’ibyo babonaga.AA 415.4

    Gukomera kw’Imana kugaragarira mu mpapuro z’ibyahishuwe, kobonek a no ku misozi miremire, ku bibaya birumbuka no ku Nyanja ngari kandi ifite ubujyakuzimu burebure. Ibyaremwe bibwira umuntu iby’urukundo rw’Umuremyi we. Imana yaduhuje nayo ikoresheje ibimenyetso bitabarika biri mu ijuru no ku isi. Ntabwo iyi si ari agahinda n’umubabaro gusa. Amagambo ngo: “Imana ni urukundo” yanditswe ku rurabo rwose rwumbura, ku mugabane wose w’ururabyo, no ku cyatsi cyose. Nubwo umuvumo w’icyaha wateje isi kumeza amahwa n’ibitovu, ku mahwa hari uburabyo kandi ayo mahwa ahishwe n’uburabyo bwa roza. Ibintu byose biri mu byaremwe bihamya urukundo rw’Imana yacu no kutwitaho bya kibyeyi ndetse n’icyifuzo cyayo cyo kunezeza abana bayo. Ibyo Imana itubuza n’ibyo itegeka ntibigamije kugaragaza ubutegetsi bwayo gusa; ahubwo mu byo ikora byose, iba igamije kugubwa neza kw’abana bayo. Ntibasaba kureka ikintu cyose cyajyaga kubagwa neza baramutse bakigumanye.AA 416.1

    Igitekerezo cyabaye gikwira mu bantu bamwe kivuga yuko idini itageza abantu ku buzima bwiza cyangwa umunezero muri ubu buzima, ni kimwe mu mafuti akomeye cyane. Ibyanditswe biravuga biti: “Kubaha Uwiteka bitera ubugingo, umwubashye azahora ahaze.” (Imigani 19:23).AA 416.2

    “Ni nde ushaka ubugingo, agakunda kurama kugira ngo azabone ibyiza? Ujye ubuza ururimi rwawe rutavuga ikibi, n’iminwa yawe itavuga iby’uburiganya. Va mu byaha ujye ukora ibyiza, ujye ushaka amahoro uyakurikire, kugira ngo uyashyikire.” (Zaburi 34:12-14). Amagambo y’ubwenge ni “ubugingo bw’ababibonye,” kandi ni “umuze muke w’umubiri wabo wose.” Imigani 4:22.AA 416.3

    Idini nyakuri rituma umuntu agendera mu mategeko y’Imana, yaba ay’umubiri, ay’ubwenge, n’ay’imico mbonera. Ryigisha kwitegeka, gutuza, no kwirinda. Idini rizamura intekerezo z’umuntu, ritunganya ibimushimisha, kandi rigatuma afata imyanzuro iboneye. Rituma umuntu agira umugabane ku butungane bw’ijuru. Kwizera urukundo rw’Imana n’ubuntu bwayo bugenga byose byoroshya imitwaro yo guhagarika umutima n’amaganya. Ryuzuza umutima ibyishimo no kunezererwa ibikomeye cyangwa ibyoroheje. Iyobokamana riganisha ku buzima bwiza, rigatera kurama, kandi riduha kunezezwa cyane n’imigisha yose irikomokaho. Rikingurira ubugingo isoko idakama y’umunezero. Iyaba abantu bose batarahitamo Kristo basobanukirwaga ko afite ikintu cyiza cyane yiteguye kubaha kirenze ibyo bishakira ubwabo. Umuntu yigirira nabi cyane kandi akaba ahohotera ubugingo bwe iyo atekereza kandi agakora ibihabanye n’ubushake bw’Imana. Nta byishimo nyakuri byaboneka mu nzira tubuzwa n’Imana izi ikiza gihebuje ibindi, kandi iteganyiriza ibyiza ibiremwa byayo. Inzira yo kugomera Imana iyobora ku buhanya no kurimbuka; ariko inzira z’ubwenge ni “inzira z’ibinezeza, kandi imigendere yabwo yose ni iy’amahoro.” Imigani 3:17.AA 416.4

    Gutozwa mu by’umubiri n’iby’umwuka byakorwaga mu mashuri y’Abaheburayo bikwiriye kwigwa mu buryo bwungura. Agaciro k’uko gutozwa ntikitabwaho. Hari isano ikomeye cyane iri hagati y’ubwenge n’umubiri, kandi kugira ngo tubashe kugera ku rwego rwo hejuru mu mico no mu bwenge, amategeko agenga imibiri yacu agomba gukurikizwa. Kugira ngo umuntu agire imico idakebakeba kandi itunganye, imbaraga z’ubwenge n’iz’umubiri zigomba gukoreshwa no gutezwa imbere. Ni ibihe byigwa byaba ingirakamaro ku basore n’urubyiruko byaruta ibifasha umubiri utangaje Imana yaduhaye, ndetse n’iby’amategeko yifashishwa kugira ngo uwo mubiri ukomeze kugira amagara mazima?AA 417.1

    Muri iki gihe nk’uko byari biri mu bihe by’Abisiraheli, umusore wese akwiriye kwigishwa iby’inshingano zo mu buzima. Buri wese akwiriye kugira ubumenyi bw’umwuga ukoreshwa amaboko ushobora kumutunga igihe bibaye ngombwa. Ibi ni ingenzi atari uburyo bwo kwirinda ingorane zigwirira abantu mu buzima gusa, ahubwo ari n’uko bifite akamaro ku iterambere ry’umubiri, ubwenge n’imico mbonera. Nubwo byaba bizwi neza yuko umuntu atazakenera kwifashisha imirimo y’amaboko, na bwo aba akwiriye kwigishwa gukora. Nta muntu ushobora kugira ubuzima buzira umuze n’umubiri ufite imbaraga adakora imyitozo ngororangingo; kandi gahunda yo gukora mu buryo bwizwe kandi bwateguwe neza ni ingenzi kugira ngo umuntu agire intekerezo zikomeye kandi zikora ndetse n’imico ifite agaciro.AA 417.2

    Umunyeshuri wese akwiriye kugena igihe runaka ku munsi akagiharira imirimo y’amaboko. Uko ni ko akamenyero ko gukora karemwa muri we kandi umwuka wo kwigirira icyizere n’ubwihaze ugashimangirwa, ari na ko uwo musore aba yikingira ibibi byinshi n’ibikorwa bitesha agaciro kenshi bituruka ku bunebwe. Ibyo byose bikorwa ni ugukurikiza intego y’ibanze y’uburezi, kuko mu gushishikariza abasore gukora, kudakebakeba n’ubutungane, tuba duhuza n’ubushake bw’Umuremyi.AA 417.3

    Numureke urubyiruko rusobanukirwe n’umugambi wo kuremwa kwarwo, ari wo wo kubaha Imana no guhesha umugisha bagenzi babo. Mureke urubyiruko rurebe urukundo rwuje impuhwe Data wo mu ijuru yabagaragarije, ndetse n’iherezo rihebuje ubu buzima bubategurira kuzinjiramo, agaciro n’icyubahiro bahamagarirwa byo guhinduka abana b’Imana, bityo ibihumbi byinshi by’urubyiruko ruzahindukira ruhinyure kandi rwange imigambi isuzuguritse no kwikanyiza ndetse rureke ibinezeza bibi byari byararutwaye. Rwakwiga kwanga icyaha no kucyirinda, bidatewe n’uko bazagororerwa cyangwa gutinya guhanwa, ahubwo biturutse ku kumenya ububi bwacyo bukabije, kubera ko icyaha gitesha agaciro ubushobozi Imana yabahaye, kigahindanya ishusho y’Imana muri bo. AA 417.4

    Imana ntitegeka urubyiruko kutagira imigambi. Ibigira imico bitera umuntu kugera ku ntego no kubahwa mu bandi, ari byo - icyifuzo gikomeye cyo kugera ku bintu byiza bikomeye, ubushake budacogora, imbaraga zitadohoka, ndetse no kwihangana kudacogora — ibyo byose ntibigomba kuburizwamo. Kubw’ubuntu bw’Imana urubyiruko rukwiriye gufashwa kugira intego zisumba kure cyane inyungu z’inarijye kandi z’igihe gito, nk’uko ijuru ryitaruye isi. Kandi uburere butangiriye muri ubu bugingo buzakomeza mu bugingo buzaza. Uko umunsi uhise undi ugataha, imirimo itangaza y’Imana ibihamya by’ubwenge bwayo n’imbaraga zayo mu kurema no gushyigikira isanzure, amayobera atavugwa y’urukundo rwayo n’ubwenge bwayo mu mugambi w’agakiza, ibyo byose bizafungura intekerezo zibone ubwiza bushya. “Ibyo ijisho ritigeze kureba, n’ibyo ugutwi kutigeze kumva, ibitigeze kwinjira mu mutima w’umuntu, ibyo byose Imana yabyiteguriye abayikunda.” (1 Abakorinto 2:9). No muri ubu buzima, dushobora kurabukwa ubwiza bwayo kandi tugasogongera ibyishimo n’umugisha bizagerwaho mu buzima buzaza. Imana yonyine ni yo ishobora guhishura imibereho itagira uko isa umuntu azagira amaze kugarurwamo ishusho y’Imana.AA 417.5

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents