Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents

ABAKURAMBERE N’ABAHANUZI

 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    IGICE CYA 30 - UBUTURO BWERA N’IMIRIMO YABUKORERWAGAMO8Iki gice gishingiye mu Kuva 25-40; Abalewi 4; 16.

    Ubwo Mose yari kumwe n’Imana ku musozi, yahawe itegeko rivuga riti: “Kandi bandemere ubuturo bwera, nture hagati muri bo.” (Kuva 25:8). Amabwiriza yuzuye yo kubaka ubuturo bwera yaratanzwe. Kubwo gusubira inyuma kwabo, Abasiraheli bivukije umugisha wo kubana n’Imana kandi n’igihe cyatumye bitabashobokera ko bakubakira Imana ubuturo bwera kugira ngo iture hagati muri bo. Ariko bamaze kongera kugirirwa ubuntu n’Imana, Mose umuyobozi ukomeye yakurikijeho gushyira itegeko ry’Imana mu bikorwa.AA 229.1

    Abantu batoranyijwe bahawe n’Imana ubuhanga n’ubwenge kugira ngo bubake iyo nyubako izira inenge. Imana ubwayo yahaye Mose igishushanyombonera cy’uko izaba iteye, ahabwa amabwiriza yihariye arebana n’uko izaba ingana, uko izaba iteye, ibyo bazakoresha bayubaka ndetse n’ibikoresho byose kizashyirwamo. Ahera hubatswe n’intoke z’abantu “hasuraga ha handi h’ukuri,” hari “ibishushanyo by’ibyo mu ijuru” (Abaheburayo 9:24, 23). Cyari ikigereranyo gito cyane cy’ubuturo bwo aho Kristo, umutambyi wacu mukuru akorera kubw’abanyabyaha nyuma y’aho yatangiye ubugingo bwe ho igitambo. Imana yerekeye Mose ku musozi ubuturo bwera bwo mu ijuru maze imutegeka gukora ibintu byose akurikije icyitegererezo yeretswe. Ayo mabwiriza yose Mose yayafatanye ubwitonzi maze ayamenyesha abayobozi b’ishyanga ry’Abisiraheli.AA 229.2

    Kugira ngo ubuturo bwera bwubakwe, hari hakenewe imyiteguro ikomeye kandi isaba ibintu bihenze. Ibikoresho byinshi cyane kandi by’igiciro gihanitse byari bikenewe; nyamara Uwiteka yemeye gusa amaturo atanganywe ubushake. Itegeko ry’Imana Mose yasubiriyemo iteraniro ryose ni iri ngo: “Umuntu wese wemezwa n’umutima we azaba ari we mwakira ituro antura.” Kwiyegurira Imana hamwe n’umwuka wo kwitanga ni byo byari ibintu by’ibanze bisabwa mu kubakira Isumbabyose ubuturo.AA 229.3

    Abantu bose babishishikariye icyarimwe. “Haza umuntu wese utewe umwete n’umutima we, uwemejwe na wo wese, bazana amaturo batura Uwiteka, yo kuremesha rya hema ry’ibonaniro n’ayo gukoresha imirimo yaryo yose n’ayo kuremesha ya myenda yejejejwe. Haza abagabo n’abagore, abemejwe n’imitima yabo bose, bazana impeta zo mu mazuru n’izo mu matwi n’izishyiraho ikimenyetso n’inigi, byose ari izahabu: bizanwa n’umuntu wese utura Uwiteka ituro ry’izahabu” (Kuva 35:21,22).AA 229.4

    “Umuntu wese wari ufite icyo atura cy’ifeza cyangwa icy’umuringa, arakizana, agitura Uwiteka: kandi umuntu wese wari ufite imbaho z’umushita zavamo ikibazwa cyo gukoresha umurimo wose w’ubuturo, arazizana.AA 229.5

    “Abahanga b’abagore bose barakaraga, bazana ibyo bakaraze, ubudodo bw’umukara wa kabayonga n’ubw’umuhengeri n’ubw’umuhemba n’ubw’ibitare byiza. Kandi abagore bose batewe umwete n’ubuhanga bwabo bakaraga ubwoya bw’ihene.AA 229.6

    “Abatware bazana amabuye yitwa shohamu, n’andi mabuye yo gukwikirwa ngi ahundwe kuri efodi no kuri wa mwambaro wo ku gituza; bazana n’imibavu n’amavuta ya elayo: babizanira ya matabaza na ya mavuta yo gusiga na wa mubavu w’ikivange mwiza.” Kuva 35:23-28.AA 229.7

    Igihe ubuturo bwera bwubakwaga, abantu bose, abakuze n’abato - abagabo, abagore n’abana - bakomeje kuzana amaturo yabo, kugeza ubwo abari bashinzwe uwo murimo basanze bafite ibirenze ibyo bagomba gukoresha. Maze Mose ategeka ko batangaza mu nkambi yose bati: “Ntihongere kugira umugabo cyangwa umugore, urema ikindi cyo guturira kuremesha ubuturo bwera. Uko ni ko babujije abantu gutura.” Ukwivovota kw’Abisiraheli ndetse n’uko Imana yagiye ibahana kubera ibyaha byabo byandikiwe kubera umuburo ab’ibisekuru byakurikiyeho. Kandi kwitanga kwabo, umurava wabo ndetse no gutangana ubuntu kwabo ni icyitegererezo gikwiriye gukurikizwa. Abantu bose bakunda kuramya Imana kandi bagaha agaciro umugisha wo kubana nayo kwayo kwera, bazagaragaza umwuka nk’uwo wo kwitanga bategura inzu Imana izabonaniramo na bo. Bazifuza kuzanira Uwiteka ituro ry’inyamibwa mu byo batunze. Inzu yubakiwe Imana ntikwiriye gusigaramo imyenda kuko ibyo bisuzuguza Imana. Umutungo uhagije wo kurangiza uwo murimo ukwiriye gutangwa nta gahato kugira ngo abakozi bashobore kuvuga, nk’uko abubakaga ihema ry’ibonaniro bavuze ngo, “Ntimuzane andi maturo.”AA 230.1

    Ubuturo bwera (ihema ry’ibonaniro) bwari bwubatswe ku buryo bwashoboraga kugabwamo ibice byinshi maze Abisiraheli bakabwimukana mu ngendo zabo zose. Kubw’ibyo rero bwari buto, butarengeje uburebure bwa metero cumi n’esheshatu na metero esheshatu n’igice z’ubugari n’ubuhagarike. Nyamara ryari igitangaza. Imbaho zakoreshejwe mu kubwubaka ndetse n’ibikoresho byaryo zari iz’igiti cy’umushita, kitamungwaga nk’ibindi biti byabonekaga aho kuri Sinayi. Inkuta zari bigizwe n’imbaho zemye, zishinzwe mu myobo icuzwe mu ifeza, kandi zikomejwe n’inkingi n’imbariro zizihuza. Ndetse zose zari ziyagirijweho izahabu, bigatuma iyo nyubako isa n’aho ari izahabu nyayo ikomeye. Igisenge cyari kigizwe n’imyenda y’ubwoko bune, umwenda w’imbere ukozwe mu “budodo bw’isine, umuhemba n’umutuku, n’umweru,” kandi iriho imitako y’amashusho y’abakerubi. Indi myenda itatu yari ikozwe mu bwoya bw’ihene, mu mpu z’intama zisizwe irangi ritukura n’impu z’inyamaswa zitwa tahashi, zigerekeranye ku buryo zabaga zirikomeje mu buryo bwose.AA 230.2

    Iyo nyubako yari igabanyijwemo ibyumba bibiri bitandukanyijwe n’umwenda mwiza cyane, wari umanitse ku nkingi zisizwe izahabu; kandi umwenda nk’uwo wari ukinze urwinjiriro rw’icyumba cya mbere. Iyo myenda kimwe n’indi yari imanitswe imbere mu gisenge, yari ifite amabara meza cyane y’ubururu n’andi meza cyane yabaga atatswe mu buryo bunogeye amaso, kandi imbere yabaga itatsweho amashusho y’abakerubi baboshwe mu budodo bw’izahabu n’ifeza. Abo bakerubi bagereranya ingabo z’abamarayika bakora mu murimo wo mu buturo bwera bwo mu ijuru kandi bakaba ari imyuka ikorera ubwoko bw’Imana ku isi.AA 230.3

    Iryo hema ryera ryari ribambye ahantu hitaruye hakikijwe hitwaga imbuga, rikikijwe uruzitiro rw’imyenda minini ikomeye y’ibara ritukura iziritswe ku nkingi z’ibyuma. Irembo ryinjira muri urwo ruzitiro ryarebaga iburasirazuba bw’urwo rugo. Ryari rikinzwe n’imyenda iboshywe mu bikoresho bihenze kandi mu buhanga, ariko ntiyari ihwanye n’iyo mu buturo bwera. Iyo myenda yari ikoze urugo yari ifite ubuhagarike bungana na kimwe cya kabiri cy’ubuhagarike bw’inkuta z’ubuturo ubwabwo, Ibyo byatumaga ubuturo bubonwa neza n’abantu bari hanze y’urugo. Mu rugo hafi y’umuryango hari igicaniro cy’ibitambo byoswa gikozwe mu muringa. Kuri icyo gicaniro ni ho ibitambo byose byatambiwe Uwiteka byakongorerwaga n’umuriro, kandi ku mahembe yacyo ni ho baminjiraga amaraso y’impongano. Hagati y’icyo gicaniro n’umuryango w’ihema ry’ibonaniro hari igikarabiro cy’umuringa cyakozwe mu birahuri byari byaratanzwe n’abagore b’Abisiraheli ari amaturo y’ubushake. Kuri icyo gikarabiro ni ho abatambyi bagombaga gukarabira intoke n’ibirenge iyo babaga bagiye mu byumba by’ahera n’ahera cyane, cyangwa iyo begeraga igicaniro kugira ngo batambire Uwiteka igitambo cyoswa.AA 230.4

    Mu cyumba cya mbere, cyangwa ahera, hari ameza y’imitsima yo kumurikwa, igitereko cy’amatabaza, n’igicaniro cyo koserezwaho imibavu. Ameza y’imitsima yo kumurikwa yari mu ruhande rwerekeye amajyaruguru. Yari arimbishijwe ayagirijweho izahabu nziza. Abatambyi bagombaga gushyiraho imitsima cumi n’ibiri kuri aya meza buri Sabato, igerekeranye mu birundo bibiri kandi ikaminjagirwaho umubavu. Kubera ko imitsima yakurwagaho yabaga ari iyera, yagombaga kuribwa n’abatambyi. Mu ruhande rwerekeye amajyepfo hari igitereko cy’amatabaza gifite amashami arindwi, kiriho n’amatara yacyo arindwi. Amashami yacyo yari arimbishijwe n’uburabyo bucuzwe mu buhanga, cyose gicuzwe mu kibumbe kimwe cy’izahabu gikomeye. Ihema ry’ibonaniro nta madirishya ryagiraga bityo amatara yo muri ryo ntiyigeraga azimira icyarimwe, ahubwo yamurikaga amanywa n’ijoro. Ugiye kugera ku mwenda watandukanyaga ahera n’ahera cyane ari ho hari ubwiza bw’Imana, hari igicaniro cy’imibavu gikozwe mu izahabu. Kuri icyo gicaniro, ni ho umutambyi yagombaga kosereza imibavu buri gitondo n’umugoroba; amahembe yacyo yasigwagaho amaraso y’igitambo cyatambirwaga ibyaha kandi yamishwagaho amaraso ku munsi mukuru w’Impongano. Umuriro wo kuri icyo gicaniro watswaga n’Imana ubwayo. Amanywa na nijoro umubavu wera wakwizaga impumuro yawo muri ibyo byumba byera ndetse no hirya hanze ahakikije ihema ry’ibonaniro.AA 231.1

    Urenze uwo mwenda wari utandukanyije ahera n’ahera cyane wageraga ahera cyane, ahaberaga umuhango wagereranyaga umurimo wo guhongerera no gusabira abantu, ari wo wahuzaga ijuru n’isi. Muri icyo cyumba harimo isanduku yari ikozwe mu mbaho z’igiti cy’umushita, isigirijwe izahabu imbere n’inyuma, kandi ifite umuguno w’izahabu ahagana hejuru. Yakorewe kuba ububiko bw’ibisate by’amabuye Imana ubwayo yari yaranditseho Amategeko Cumi. Kubw’ibyo rero, yitwaga isanduku y’isezerano ry’Imana kubera ko Amategeko Cumi ari yo yabaye ishingiro ry’isezerano ryabaye hagati y’Imana n’Abisiraheli.AA 231.2

    Umupfundikizo w’iyo sanduku witwaga intebe y’ubuntu. Yari ikozwe mu kibumbe kimwe cy’izahabu nziza, kandi yari iriho abakerubi bakozwe mu izahabu, umwe umwe ahagaze kuri buri mpera. Ibaba rimwe rya buri mukerubi ryari rirambuye ryerekeye hejuru mu gihe irindi ryabaga ritwikiye umubiri (soma Ezekiyeli 1:11) nk’ikimenyetso cyo kubaha no kwicisha bugufi. Uko abo bakerubi bari bameze, berekeranye kandi bicishije bugufi bareba hasi ku isanduku, byagereranyaga icyubahiro abo mu ijuru baha amategeko y’Imana ndetse n’uko bitaye ku nama y’agakiza.AA 231.3

    Hejuru y’intebe y’ubuntu hari Shekina, yagaragazaga ko Imana ihari; kandi Imana yamenyekanishirizaga ubushake bwayo hagati y’abo bakerubi. Rimwe na rimwe umutambyi mukuru yahabwaga ubutumwa buvuye ku Mana abubwiwe n’ijwi ryavugiraga mu gicu. Rimwe na rimwe umucyo wazaga ku mumarayika uherereye iburyo bikaba bivuze ko Imana yemeye cyangwa se umwijima cyangwa igicu kikaza ku mumarayika uri ibumoso bikaba byaravugaga ko Imana itemeye cyangwa yanze.AA 231.4

    Amategeko y’Imana yari mu isanduku ni yo yari ishingiro rikomeye ry’ubutungane n’urubanza. Ayo mategeko yaciraga urubanza rwo gupfa uwabaga yayishe; ariko hejuru y’amategeko hari intebe y’ubuntu. Kuri iyo ntebe niho hagaragariraga ubwiza bw’Imana kandi kubwo guhongerera, imbabazi zahabwaga umunyabyaha wihannye. Uko ni nako biri mu murimo wa Kristo wo kuducungura, ushushanywa n’umurimo wo mu buturo bwera, “imbabazi n’umurava birahuye, gukiranuka n’amahoro birahoberanye.” Zaburi 85:10.AA 232.1

    Nta rurimi rwabasha gusobanura ubwiza bw’ibyari mu buturo bwera. Inkuta zisizwe izahabu zarabagiranaga umucyo uturuka ku gitereko cy’amatabaza gikozwe mu izahabu, amabara arabagirana y’imyenda yari mu ihema yari itatsweho abamarayika barabagirana, ameza, igicaniro cy’imibavu, birabagirana izahabu; hirya y’umwenda wa kabiri hari isanduku yera, iriho abakerubi batangaje, kandi no hejuru yayo hari Shekina izira inenge, ikimenyetse kigaragara cy’uko Yehova ari aho hantu. Nyamara ibyo byose byari ishusho itagaragara cyane y’ubwiza bw’ingoro y’Imana mu ijuru, ari ryo huriro rikomeye ry’umurimo wo gucungura umuntu.AA 232.2

    Kubaka iryo hema ry’ibonaniro byatwaye nk’igice cy’umwaka. Ubwo ryaro ryuzuye, Mose yitegereje imirimo yose yakozwe n’abubatsi maze ayigereranya n’icyitegererezo yerekewe ku musozi ndetse n’amabwiriza yari yahawe n’Imana. “Mose yitegereza ibyo baremye byose, abona babikoze uko Uwiteka yategetse; uko ni ko babikoze: Mose abasabira umugisha.” Imbaga y’Abisiraheli yateraniye aho ifite amatsiko menshi yo kureba iyo nyubako yera. Ubwo bitegerezaga ibyo banyuzwe kandi bubashye, inkingi y’igicu yahagaze hejuru y’ubuturo bwera maze iramanuka irabutwikira. “Ubwiza bw’Uwiteka burabagirana bwuzura ubwo buturo.” Habayeho kwigaragaza kw’igitinyiro cy’Imana, ndetse na Mose amara akanya adashobora kwinjira. N’umunezero mwinshi, abantu bitegereje ikimenyetso cyerekana ko umurimo w’intoke zabo wemewe. Baracecetse. Bose basabwe n’umunezero ariko kwishima kw’imitima yabo guhinduka isoko y’amarira y’ibyishimo maze bakajya bongorerana amagambo yo gushima kuko Imana yari yamanukiye kubana na bo.AA 232.3

    Kubw’amabwiriza yatanzwe n’Imana, umuryango wa Lewi warobanuriwe kugira ngo ukore umurimo wo mu buturo bwera. Mu bihe bya mbere, buri mugabo yari umutambyi w’umuryango we. Mu minsi ya Ahurahamu, ubutambyi bwafatwaga nk’uburenganzira umwana w’umuhungu w’imfura yavukanaga. None aho kuba imfura z’Abisiraheli bose, Uwiteka yemereye umuryango wa Lewi gukora mu buturo bwera. Kubw’iki kimenyetso cyo kubaha ikuzo Imana yagaragaje ko yemera ubudahemuka bwabo, byaba mu kwirundurira mu murimo wayo no gushyira mu bikorwa urubanza yari iciye igihe Abisiraheli bahakanaga Imana bakaramya inyana y’izahabu. Nyamara kandi umurimo w’ubutambyi wahariwe ab’umuryango wa Aroni. Aroni n’abahungu be bonyine ni bo bemerewe gukora umurimo wo gutambira imbere y’Uwiteka; abasigaye b’uyu muryango bagombaga gutunganya ihema ry’ibonaniro n’ibikoresho birimo, kandi bagombaga gufasha abatambyi mu murimo wabo, nyamara ntibagombaga gutamba ibitambo, gutwika imibavu cyangwa kureba ibintu byera nubwo byabaga bitwikiriwe.AA 232.4

    Abatambyi bahawe umwambaro wihariye ujyana n’umurimo wabo. Imana yategetse Mose iti: “Ubohere Aroni mwene so imyambaro yejejwe, ibe iyo kumutera icyubahiro n’umurimbo.”AA 233.1

    Ikanzu y’umutambyi usanzwe yabohwaga mu budodo bw’ibara ryera, ikaba iboshywe mu mwenda umwe. Yari ndende ijya gukora ku birenge kandi yabaga ikenyejwe umushumi w’amabara y’ubururu, umuhengeri n’umutuku. Igitambaro cyo ku mutwe cyuzuzaga imyambaro ye y’inyuma. Ubwo Mose yari ahagaze imbere y’igihuru cyakaga yabwiwe gukuramo inkweto ze, kuko aho yari ahagaze hari ahera. Uko ni nako abatambyi batagombaga kwinjira mu buturo bwera bambaye inkweto. Umukungugu wabaga uzifasheho washoboraga guhumanya ahera. Bagombaga gusiga inkweto zabo mu mbuga mbere y’uko binjira mu ihema ryera, kandi na none bagakaraba ibiganza byabo byombi n’ibirenge bataratangira imirimo yabo mu ihema ryera cyangwa ku gicaniro cy’ibitambo byoswa. Uko ni ko bahoraga bigishwa icyigisho cy’uko abashaka kwegera Imana bose bagomba gutandukana n’umwanda uwo ari wo wose.AA 233.2

    Imyambaro y’umutambyi mukuru yari ikozwe mu bintu bihenda cyane kandi ikoranywe ubuhanga bwinshi cyane ijyanye n’umurimo we w’icyubahiro. Ku ikanzu y’igitare y’umutambyi usanzwe, umutambyi mukuru yongeragaho ikanzu y’ubururu na yo idozwe mu mwenda umwe. Ku musozo wayo wo hepfo hari harimbishijwe amayugi y’izahabu n’incunda zimeze nk’amapera, ziboshye mu budodo bw’isine n’ubw’umuhemba n’ubw’umutuku. Inyuma y’iyo myambaro hari hari efodi, igitambaro kigufi, cyabaga kigizwe n’izahabu, amabara y’ubururu, umuhemba, umutuku n’umweru. Efodi yari ifashwe n’umushumi ufite amabara nk’ayo, uboshwe neza cyane. Efodi ntiyagiraga amaboko, kandi ku mishumi yayo yo ku ntugu hariho amabuye abonerana abiri yanditsweho amazina y’imiryango cumi n’ibiri y’Abisiraheli.AA 233.3

    Hejuru ya Efodu hariho umwambaro wo ku gituza, ukaba wari umwambaro wera wihariye kurusha indi yose y’abatambyi. Uyu nawo wari ukozwe mu bikoresho bimwe n’ibya efodi. Wari ufite impande enye zingana, ufatiwe ku ntugu n’umushumi w’ubururu ufashe mu mpeta z’izahabu. Umusozo wawo wari ugizwe n’amabuye y’agaciro y’ubwoko bunyuranye, kimwe nayubatse imfatiro cumi n’ebyiri z’Umurwa w’Imana. Imbere y’umusozo hari amabuye cumi n’abiri y’izahabu, atondetse ku mirongo iriho amabuye ane ane, kandi nk’uko byari bimeze kuri ya yandi yo ntugu, aya na yo yari yanditsweho amazina y’imiryango y’Abisiraheli. Amabwiriza y’Uwiteka yari ata ngo: “Aroni azajye yambara ku mutima we amazina y’abana ba Isirayeli ari kuri uwo mwambaro wo ku gituza wo kungurisha inama, uko yinjiye Ahera, abe urwibutso rubibukisha imbere y’Uwiteka ubudasiba.” (Kuva 28:29). Ni nako, Kristo, Umutambyi Mukuri ukomeye, kubw’amaraso ye, asabira umunyabyaha imbere ya Data, afite ku mutima we izina ry’umuntu wese wihana kandi wizera. Umuhimbyi wa Zaburi aravuga ati: “[. . .] Ndi umunyamibabaro n’umukene: ariko Uwiteka anyitaho.” Zaburi 40:17.AA 233.4

    Iburyo n’ibumoso bw’umwambaro wo ku gituza hari amabuye abiri manini abengerana cyane. Ayo mabuye yitwaga Urimu na Tumimu. Ayo mabuye niyo Imana yamenyekanishirizagamo ubushake bwayo ibinyujije ku mutambyi mukuru. Iyo babazaga Uwiteka ibibazo bikeneye gufatirwa umwanzuro, umucyo wagotaga ibuye ry’iburyo cyari ikimenyetso cy’uko Imana ibyemeye. Ariko iyo igicu cyijimye cyatwikiraga ibuye ry’ibumoso icyo cyari igihamya cy’uko Imana itabyemeye. AA 233.5

    Igitambaro cy’umutambyi cyo mu mutwe cyari gifatanishijweho igisate gicuzwe mu izahabu cyanditsweho ngo: “ YEREJWE UWITEKA.” Ikintu cyose cyari gifitanye isano n’imyambaro n’inyifato by’abatambyi cyagombaga kuba giteye ku buryo ukibona azirikana ubutungane bw’Imana, uburyo kuyiramya ari ibyera ndetse n’ubutungane bwagombaga kuranga abaje imbere yayo.AA 233.6

    Uretse ubuturo bwera ubwabwo, n’umurimo w’abatambyi nawo wagombaga kuba “ikigereranyo kiranga ibikorerwa mu ijuru.” (Abaheburayo 8:5). Bityo rero, uwo murimo wari ingenzi cyane; kandi Uwiteka abinyujije kuri Mose, yatanze amabwiriza yumvikana neza yerekeye ikintu cyose cyagombaga gukorwa muri uyu murimo. Uwo murimo wakorerwaga mu buturo bwera wari ufite imigabane ibiri: ibyakorwaga buri munsi n’ibyakorwaga rimwe mu mwaka. Ibyakorwaga buri munsi byaberaga ku gicaniro cy’ibitambo byoswa mu rugo rw’ihema ry’ibonaniro ndetse n’ahera; naho ibyakorwaga rimwe mu mwaka byaberaga ahera cyane.AA 234.1

    Nta wundi muntu wagombaga kureba mu cyumba cy’ahera cyane uretse umutambyi mukuru wenyine. Umutambyi mukuru yashoboraga kuhinjira rimwe mu mwaka gusa, kandi nabwo amaze kwitegura mu buryo bukomeye. Umutambyi mukuru yajyaga imber y’Imana ahinda umushyitsi, kandi abantu bategerezaga ko agaruka batuje kandi bubashye, imitima yabo yazamuwe mu masengesho basaba umugisha w’Imana. Umutambyi mukuru yahongereraga Abisiraheli imbere y’intebe y’ubuntu; kandi Imana yavuganiraga na we mu gicu cy’ubwiza. Iyo yatindaga muri icyo cyumba akarenza igihe gisanzwe byabateraga ubwoba, ngo ahari ku bw’ibyaha byabo cyangwa ibye bwite yaba yishwe n’ubwiza bw’Uwiteka.AA 234.2

    Umurimo wa buri munsi wari ugizwe no gutamba ibitambo bikongorwa n’umuriro bya mu gitondo na nimugoroba, gutanga imibavu ihumura neza ku gicaniro gikozwe mu izahabu, ndetse n’amaturo yihariye kubw’ibyaha by’abantu ku giti cyabo. Habagaho n’amaturo y’amasabato, imboneko z’amezi ndetse n’iminsi mikuru yihariye.AA 234.3

    Buri gitondo n’umugoroba wose, inyama zagenewe kuba ituro z’umwana w’intama umaze umwaka zatwikirwaga ku gicaniro, ibyo bikagereranya kwiyegurira Imana kw’ishyanga ryose kwa buri munsi, ndetse no guhora bisunga amaraso y’impongano ya Kristo. Imana yatanze amabwiriza yumvikana neza ko ituro ritangwa ngo ribe igitambo mu buturo bwera rigomba kuba “ritagira inenge.” (Kuva 12:5). Abatambyi bagombaga gusuzuma amatungo yose yazanwe ngo abe ibitambo, kandi bagombaga kwanga itungo iryo ari ryo ryose rigaragaweho ubusembwa. Igitambo “kitagira inenge” cyonyine ni cyo cyashoboraga kuba igishushanyo cy’ubutungane bwuzuye bwa wa Yesu Kristo we wari kuzitanga nk’“umwana w’intama utagira inenge cyangwa ibara.” (1 Petero 1:19). Intumwa Pawulo avuga kuri ibyo bitambo nk’urugero rw’uko abayoboke ba Kristo bagomba guhinduka. Aravuga ati: “Nuko, bene Data, ndabinginga kubw’imbabazi z’Imana, ngo mutange imibiri yanyu, ibe ibitambo bizima byera bishimwa n’Imana, ni ko kuyihorera kwanyu gukwiriye.” (Abaroma 12:1). Tugomba kwitangira umurimo w’Imana, kandi dukwiriye guharanira gutanga itungo ryaba ritunganye uko dushoboye kose. Ntabwo Imana izanezezwa n’ikintu icyo ari cyo cyose giciye munsi y’icyiza kuruta ibindi dushobora gutanga. Abanda Imana n’umutima wose bazifuza kuyikorera umurimo mwiza uruta iyindi mu mibereho yabo, kandi bazahora bashaka guhuza imbaraga zabo zose n’amategeko azabashoboza gukora ibyo Imana ishaka. AA 234.4

    Igihe yabaga yosa imibavu, umutambyi yarushagaho kwegera Imana kuruta igihe yabaga akora indi mirimo ye ya buri munsi. Kubera ko umwenda w’imbere mu buturo watandukanyaga ahera n’ahera cyane utageraga ku gisenge cy’iyo nyubako, ikuzo ry’Imana ryagaragariraga hejuru y’intebe y’ubuntu ryabonekaga igice uhagaze mu cyumba cya mbere. Iyo umutambyi yoserezaga imibavu imbere y’Uwiteka, yerekeraga ya sanduku; maze uko umwotsi w’imibavu wazamukaga, ikuzo ry’Imana ryazamukiraga ku ntebe y’ubuntu maze rikuzura ahera cyane, kandi akenshi ryuzuraga ibyo byumba byombi ku buryo byabaga ngombwa ko umutambyi asubira inyuma ku muryango w’ihema ry’ibonaniro. Nk’uko muri uwo muhango ku bwo kwizera umutambyi yarebaga ku ntebe y’ubuntu atashoboraga kubona, ni na ko muri iki gihe abantu b’Imana bakwiriye kwerekeza amasengesho yabo kuri Kristo, Umutambyi Mukuru wabo ukomeye, utaboneshwa amaso ya kimuntu, ubasabira mu buturo bwera bwo mu ijuru.AA 234.5

    Umubavu wazamukanaga n’amasengesho y’Abisiraheli, uhagarariye ibyo Kristo yakoze no kudusabira kwe, ubutungane bwe butagira amakemwa bubarwa ku bantu be kubwo kwizera, kandi ubwo butungane akaba ari bwo bwonyine butuma gusenga kw’abanyabyaha kwemerwa n’Imana. Imbere y’umwenda wakingirizaga ahera cyane habaga hari igicaniro cy’imibavu (gusaba ubudasiba) naho imbere y’umuryango w’ahera habaga igicaniro cyo guhongerera guhoraho. Amaraso n’imibavu nibyo byatumaga begera Imana. Ibyo ni ibigereranyo byerekana Umuhuza ukomeye, uwo umunyabyaha wihana kandi wizera ashobora guhererwamo imbabazi n’agakiza.AA 235.1

    Uko mu gitondo na nimugoroba abatambyi binjiraga ahera igihe cyo kosa imibavu, ni ko igitambo cya buri munsi cyabaga kigiye gutambirwa ku gicaniro cyo mu rugo. Icyo gihe cyabaga ari igihe gikomeye cyashishikazaga cyane abaje kuramya babaga bateraniye ku ihema ry’ibonaniro. Mbere yo kujya imbere y’ubwiza bw’Imana binyuze mu murimo w’umutambyi, bagombaga kwisuzuma mu mutima kandi bakihana ibyaha. Bafatanyirizaga hamwe gusenga bucece, berekeje amaso yabo ahera. Amasengesho yabo yazamukanaga n’umwotsi w’umubavu mu gihe ukwizera kwishingikirizaga ku byo Umukiza wasezeranwe yagombaga gukora byagereranywaga n’igitambo cy’impongano. Amasaha yari yarashyiriweho gutangirwaho igitambo cya mu gitondo n’icya nimugoroba yafatwaga ko yera kandi yaje kujya yubahirizwa nk’igihe cyahariwe kuramya mu ishyanga ry’Abayuda hose. Mu bihe byakurikiyeho, ubwo Abayuda batatanywaga mu bunyage mu bihugu bya kure, kuri ayo masaha bakomeje kujya berekeza amaso yabo i Yerusalemu bagasenga Imana ya Isiraheli. Muri uwo muco niho Abakristo bafatira urugero rw’amasengesho ya mugitondo na nimugoroba. Nubwo Imana iciraho iteka akamenyero gasanzwe k’imihango itarangwamo umwuka wo kuramya, irebana umunezero mwinshi abayikunda, bicisha bugufi mu gitondo na nimugoroba basaba imbabazi z’ibyaha bakoze kandi basaba imigisha bakeneye.AA 235.2

    Imitsima yo kumurikwa yari ituro rihoraho imbere y’Uwiteka. Bityo yari umugabane umwe ugize igitambo cya buri munsi. Yitwaga imigati yo guturwa kuko yahoraga imbere y’Uwiteka (Kuva 25:30). Yari uburyo bwo kuzirikana ko umuntu abeshejweho n’Imana mu byerekeye ibyo kurya by’umubiri by’igihe gito ndetse n’iby’umwuka, kandi ko biboneka gusa binyuze mu murimo wa Kristo. Imana yari yaragaburiye Abisiraheli imitsima ivuye mu ijuru, kandi bari bakibeshejweho n’ubuntu bwayo butagira uko bungana, ari ku byokurya by’umubiri n’imigisha y’iby’umwuka. Manu n’imitsima yo kumurikwa byombi byerekezaga kuri Kristo, Umutsima muzima, uhora imbere y’Imana ku bwacu. Ubwe yaravuze ati: “Ni jye mutsima muzima wavuye mu ijuru.” (Yohana 6:48-51). Iyo mitsima yashyirwagaho umubavu. Iyo iyo mitsima yakurwagaho buri Sabato kugira ngo isimbuzwe indi mishya, wa mubavu watwikirwaga ku gicaniro ukaba urwibutso imbere y’Imana.AA 235.3

    Umugabane w’ingenzi cyane mu murimo wakorwaga buri munsi ni umuhango yakorerwaga abantu ku giti cyabo. Umunyabyaha wihanaga yazanaga igitambo cye ku muryango w’ihema ry’ibonaniro, maze, agashyira ikiganza cye ku mutwe w’icyo gitambo, akatura ibyaha bye, nuko mu buryo bwo kugereranya akabyikuraho akabishyira kuri cya gitambo kitagira icyaha. We ubwe rero yasogotaga iryo tungo, maze umutambyi akajyana amaraso yaryo ahera, akayaminjagira imbere y’umwenda ukingiriza ahera cyane habaga harimo isanduku ibitswemo amategeko umunyabyaha yabaga yishe. Muri uwo muhango, binyuze mu maraso, icyaha cyabaga gishyizwe ku buturo bwera mu buryo bwo kugereranya. Hari ubwo amaraso atajyanwaga ahera; ariko icyo gihe inyama zaribwaga n’umutambyi nk’uko Mose yategetse bene Aroni ati: “Mwabujijwe n’iki kurira ahantu hera cya gitambo cyatambiwe ibyaha, ko ari icyera cyane, mukagiherwa kwishyiraho gukiranirwa kw’iteraniro.” (Abalewi 10:17). Iyo mihango yombi yagereranyaga gukura ibyaha ku munyabyaha wihana bikajya ku buturo bwera.AA 236.1

    Nguwo umurimo wakorwaga uko bukeye n’uko bwije umwaka ukarangira. Kubera ko ibyaha by’Abisiraheli byashyirwaga ku buturo bwera muri ubwo buryo, ahera haranduzwaga, maze bigatuma hakenerwa umurimo wihariye kugira ngo ibyaha bikurwe ku buturo. Imana yategetse ko buri cyumba cy’ubuturo gitangirwa impongano kimwe n’igicaniro kugira ngo “gihumanurwe, cyezwe gikurweho guhumana kw’Abisiraheli kwinshi.” (Abalewi 16:19).AA 236.2

    Rimwe mu mwaka, ku munsi mukuru w’Impongano, umutambyi mukuru yinjiraga ahera cyane kugira ngo yeza ubuturo bwera. Umurimo wakorerwaga aho wasozaga umurimo w’ubutambyi w’umwaka wose.AA 236.3

    Ku munsi y’Impongano bazanaga amasekurume y’ihene abiri ku muryango w’ubuturo bwera maze bakayafindira. Ibyo bakoresha ubufindo kimwe cyerekanaga ihene y’Uwiteka, ikindi kikerekana ihene yo koherwa.” Ihene ubufindo bwa mbere bwafataga yatambwagaho igitambo cy’ibyaha by’abantu. Umutambyi yagombaga kujyana amaraso yayo hirya ya wa mwenda watandukanyaga ahera n’ahera cyane maze akayaminjagira ku ntebe y’ubuntu. “Nuko ahongerere Ahera, kubwo guhumana kw’Abisiraheli kwinshi no kubw’ibicumuro byabo, kubw’ibyaha bakoze byose; uko abe ari ko agenza n’ihema ry’ibonaniro, ribana na bo hagati yo guhumana kwabo kwinshi.” (Abalewi 16:16).AA 236.4

    “Aroni arambike ibiganza bye byombi mu ruhanga rw’iyo hene nzima, yaturire hejuru yayo gukiranirwa kw’Abisiraheli kose n’ibicumuro byaho byose, ibyaha bakoze byose; abishyire mu ruhanga rw’iyo hene, ayihe umuntu witeguriye ibyo ngo ayijyane mu butayu. Iyo hene ijye ahatagira abantu, yikoreye gukiranirwa kwabo kose, uwo muntu ayirekurire mu butayu.” (Abalewi 16:21,22). Abantu ntibashoboraga kumva yuko bakijijwe umutwaro w’ibyaha byabo iyo hene itaroherwa muri ubwo buryo. Igihe umurimo wo guhongerera wabaga ukorwa, umuntu wese yagombaga kwibabaza. Barekaga imirimo yose, kandi imbaga yose y’Abisiraheli bamaraga uwo munsi bicishije bugufi cyane imbere y’Imana, basenga, biyirije ubusa, kandi bakisuzuma cyane mu mitima.AA 236.5

    Ukuri kw’ingenzi kwerekeye guhongerera kwigishwaga abantu binyuze muri uwo murimo wakorwaga rimwe mu mwaka. Mu bitambo by’ibyaha byatambwaga mu mwaka wose, igitambo cy’icyaha gisimbura umunyabyaha cyajyaga cyemerwa, ariko amaraso y’icyo gitambo ntiyabaga yahongereye icyo cyaha mu buryo bwuzuye. Ayo maraso yabaga yatanze gusa uburyo bwo gukura icyaha ku wagikoze kigashyirwa ku buturo bwera. Kubwo kumeneka kw’amaraso, umunyabyaha yazirikanaga ubutware bw’amategeko, akatura ibyaha bye maze akerekana uko yizera wa wundi wajyaga kuzakuraho ibyaha by’abari mu isi. Nyamara ntiyabaga akuweho burundu gucirwaho iteka n’amategeko. Ku munsi w’impongano, umutambyi mukuru yafataga igitambo cy’imbaga y’Abisiraheli, akinjira ahera cyane afite amaraso y’icyo gitambo maze akayaminjagira ku ntebe y’ubuntu, hejuru y’ibisate byanditsweho amategeko. Uko ni ko ibyo amategeko asaba byanyurwaga, kuko yasabaga ko ubugingo bw’umunyabyaha bwakurwaho. Bityo umutambyi nk’umuhuza, yishyiragaho ibyaha, maze yava mu buturo bwera akaba afite umutwaro w’ibyaha by’Abisiraheli. Ubwo yabaga ageze ku muryango w’ihema ry’ibonaniro yarambikaga ibiganza ku mutwe w’ihene yo koherwa maze akayaturiraho “gukiranirwa kw’Abisiraheli kose n’ibicumuro byabo byose, ibyaha bakoze byose; abishyira mu ruhanga rw’iyo hene.” Bityo, ubwo iyo hene yabaga yashyizweho ibyaha yoherwaga, ibyo byaha byabaga bijyanye nayo bikuwe ku bantu iteka ryose. Uko ni ko uwo umurimo wakorwaga ari “igishushanyo n’igicucu cy’ibyo mu ijuru.” Abaheburayo 8:5.AA 237.1

    Nk’uko byavuzwe, ubuturo bwera bwo ku isi bwubatswe na Mose akurikije icyitegererezo yerekewe ku musozi. “Bwashushanyaga iby’iki gihe cya none, ubwo abakurikiza amategeko yaryo batura amaturo bagatamba ibitambo.” Ibyumba bibiri by’ubwo buturo byari “ibishushanyo by’ibyo mu ijuru;” Kristo, umutambyi wacu mukuru ukomeye, ni we “ukorera, ahera ho mu ihema ry’ukuri iryo abantu batabambye, ahubwo ryabambwe n’Umwami Imana.” Abaheburayo 9:9; 23; 8:2. Intumwa Yohana yeretswe ingoro y’Imana mu ijuru. Yahabonye “amatabaza arindwi yaka umuriro yamurikiraga imbere y’iyo ntebe.” Yabonye umumalayika “afite icyotero cyacuzwe mu izahabu, ahabwa imibavu myinshi, ngo ayongere ku masengesho y’abera bose, ayishyire ku gicaniro cy’izahabu kiri imbere ya ya ntebe.” (Ibyahishuwe 4:5; 8:3). Muri iri yerekwa, umuhanuzi Yohana yemerewe kureba icyumba cya mbere cy’ubuturo bwera bwo mu ijuru; kandi yahabonye “amatabaza arindwi yaka” n’ “igicaniro cy’izahabu” byahagarariwe n’igitereko cy’amatabaza gikozwe mu izahabu ndetse n’igicaniro cy’imibavu byabaga mu buturo bwera bwo ku isi. Na none “urusengero rw’Imana rwo mu ijuru rwarakinguwe,” (Ibyahishuwe 11:19), maze areba hirya y’umwenda w’imbere abona ahera cyane. Aho ni ho yabonye “isanduku y’isezerano ryayo” (Ibyahishuwe 11:19), yari ihagarariwe n’isanduku yera yabajwe na Mose kugira ngo ibikwemo amategeko y’Imana.AA 237.2

    Mose yubatse ubuturo bwera bwo ku isi akurikije “urugero rw’ibyo yari yeretswe.” Pawulo avuga ko “ihema n’ibintu byose barikoreshagamo,” ubwo byari byuzuye, byari “byari ibishushanyo by’ibyo mu ijuru.” (Ibyakozwe n’intumwa 7:44; Abaheburayo 9:21, 23). Kandi Yohana avuga ko yabonye ubuturo bwera bwo mu ijuru. Ubwo buturo bwera, aho Yesu akorera ku bwacu, ni bwo mwimerere Mose yafatiyeho icyitegererezo akubaka ubuturo bwera bwo ku isi.AA 237.3

    Ingoro yo mu ijuru aho Umwami w’abami aba, aho “abagaragu ibihumbi n’ibihumbi bamuherezaga, kandi ibihumbi bitabarika bari bahagaze imbere ye” (Daniyeli 7:10), iyo ngoro yuzuye ikuzo ry’intebe y’ubwami ihoraho, aho abaserafi, ari bo barinzi bayo barabagirana, bipfuka mu maso baramya Imana. Nta nyubako yo ku isi ishobora kwerekana ubugari bwayo ndetse n’ubwiza bwayo. Nyamara ukuri kw’ingenzi kwerekeye ubuturo bwera bwo mu ijuru n’umurimo ukomeye uhakorerwa kubw’agakiza ka muntu kwagombaga kwigishwa n’ubuturo bwera bwo mu isi n’imirimo yakorerwagamo.AA 238.1

    Amaze gusubira mu ijuru, Umukiza wacu yagombaga gutangira umurimo we w’Umutambyi wacu mukuru. “Kuko Kristo atinjiye Ahera haremwe n’intoke, hasuraga ha handi h’ukuri, ahubwo yinjiye mu ijuru ubwaho, kugira ngo none ahagarare imbere y’Imana ku bwacu.” (Abaheburayo 9:24). Nk’uko umurimo wa Kristo wagombaga kugira imigabane biri ikomeye kandi buri mugabane ugatwara igihe runaka ndetse n’ahantu hihariye mu buturo bwera bwo mu ijuru, ni ko rero umurimo n’umurimo wakorerwaga ku isi wari ugizwe n’imigabane ibiri, ukagira imirimo ikorwa buri munsi ndetse n’umurimo wakorwaga rimwe mu mwaka, kandi umurimo wose wari ufite icyumba cy’ihema ry’ibonaniro wakorerwagamo.AA 238.2

    Nk’uko ubwo Kristo yazamukaga mu ijuru yagiye imbere y’Imana, kubw’amaraso ye, agasabira uwizera wihana, ni ko n’umutambyi mu murimo yakoraga buri munsi yaminjagiraga amaraso y’igitambo ahera abigirira umunyabyaha.AA 238.3

    Nubwo amaraso ya Kristo agombaga gukiza umunyabyaha wihana ntacirweho iteka n’amategeko, ntabwo akuraho icyaha. Icyaha kiguma mu buturo bwera kugeza ubwo hazaberaho umunsi w’urubanza uheruka, ni ko no mu muhango waberaga mu buturo bwera bwo ku isi amaraso y’igitambo cy’ibyaha yakuraga icyaha ku munyabyaha wihana, ariko cyagumaga mu buturo bwera kugeza ku Munsi w’Impongano.AA 238.4

    Ku munsi ukomeye wo gutanga ingororano iheruka, abapfuye bazacirwa “imanza z’ibyanditswe muri ibyo bitabo, zikwiriye ibyo bakoze.” (Ibyahishuwe 20:12). Icyo gihe, kubw’amaraso ya Kristo akuraho ibyaha, ibyaha by’abihannye by’ukuri bose bizahanagurwa mu bitabo byo mu ijuru. Ubwo ni bwo ubuturo bwera buzakurwamo kandi bukezwamo ibyaha byose. Mu buturo bwera bwo mu isi bwashushanyaga ubwo mu ijuru, uwo murimo ukomeye wo kwezaho ibyaha wagereranywaga binyuze mu mirimo yakorwaga ku munsi w’Impongano ari yo kweza ubuturo bwera bwo mu isi byakorwaga bakuramo ibyaha byabaga byarabwanduje binyuze mu maraso y’igitambo cy’ibyaha yabuminjagirwagamo.AA 238.5

    Nk’uko ku munsi uheruka w’impongano, ibyaha by’abihana by’ukuri bizahanagurwa mu bitabo byo mu ijuru, ubutazongera kwibukwa cyangwa gutekerezwa ukundi; ni na ko ku munsi w’impongano wo mu buturo bwera bwo ku isi ibyaha byoherwaga mu butayu, bigatandukanywa n’abantu burundu.AA 238.6

    Kubera ko Satani ari we nkomoko y’icyaha, akaba ari nyirabayazana w’ibyaha byose byatumye Umwana w’Imana apfa, ubutabera busaba ko Satani azahanwa igihano giheruka. Umurimo wa Kristo wo gucungura abantu no kweza isanzure ryose ho icyaha uzarangizwa no gukura icyaha mu buturo bwera bwo mu ijuru no kubishyira kuri Satani, we uzahabwa igihano giheruka. Ni na ko mu buturo bwera bwo ku isi umurimo wakorwaga rimwe mu mwaka wasozwaga no kweza ubuturo bwera no kwaturira ibyaha ku mutwe w’ihene yo koherwa.AA 239.1

    Uko ni ko mu mirimo yo mu buturo bwera, no mu rusengero rwaje kubusimbura nyuma, buri munsi abantu bigishwaga ukuri gukomeye cyane kwerekeye urupfu rwa Kristo n’imirimo ye, kandi rimwe mu mwaka intekerezo zabo zerekezwaga ku bizahaho bizaheruka intambara ikomeye hagati ya Kristo na Satani, ari byo kweza isi n’isanzure ryose ho icyaha n’abanyabyaha.AA 239.2

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents