Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents

ABAKURAMBERE N’ABAHANUZI

 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    IGICE CYA 53 - ABACAMANZA BA MBERE29Iki gice gishingiye mu Bacamanza 6 - 8; 10.

    Nyuma yo gutura muri Kanani, imiryango y’Abisiraheli ntiyongeye kurwanana umwete ngo irangize kwigarurira igihugu cyose. Banyuzwe n’aho bari bamaze kwigarurira, maze bidatinze ishyaka n’ubutwari byabo biracogora bityo ntibongera kurwana. “Abisiraheli bamaze gukomera bakoresha Abanyakanani amakoro, ntibabirukana rwose.” Abacamanza 1:28.AA 375.1

    Uwiteka ku ruhande rwe, yari yarasohoje amasezerano yasezeranyije Abisiraheli; Yosuwa yari yarashegeshe imbaraga z’abanyakanani, kandi yari yaragabanyije imiryango y’Abisiraheli icyo gihugu. Biringiye isezerano Imana yari yarabahaye ryo kubafasha, icyari gisigaye kuri bo gusa cyari ukurangiza umurimo wo kwirukana bene icyo gihugu bakanyaga ibyo batunze byose. Ariko ibyo ntibabikoze. Bishe itegeko ry’Imana ubwo bagiranaga amasezerano n’Abanyakanani, bityo ntibuzuza ibyangombwa Imana yari yarabasabye kuzuza ubwo yabasezeranyaga kubatuza muri Kanani ikaba iyabo.AA 375.2

    Guhera igihe Imana yavuganaga nabo ku musozi wa Sinayi, bari baraburiwe ko bagomba kwirinda gusenga ibigirwamana. Bakimara kubwirwa amategeko, Mose yahawe ubutumwa agomba kubashyikiriza bwerekeye Abanyakanini. Bwaravugaga buti: “Ntuzikubite imbere y’imana zabo, ntuzazikorere, kandi ntuzagenze nka bo, abubwo uzabarimbure rwose, utembagaze inkingi z’amabuye bubatse. Kandi muzakorere Uwiteka Imana yanyu, nayo izaha umugisha umutsima wawe n’amazi yawe, kandi nzakura indwara hagati muri mwe.” (Kuva 23:24, 25). Bari barahawe icyizere ko igihe cyose bazakomeza kumvira, Imana yagombaga kunesherezaga abanzi babo imbere yabo: “Nzohereza igitinyiro cyanjye kikujye imbere, nirukane abantu uzageramo bose, ntume ababisha bawe bose baguha ibitugu. Nzohereza amavubi akujye imbere, yirukane Abahivi n’Abanyakanani n’Abaheti imbere yawe. Sinzabirukana imbere yawe mu mwaka umwe kugira ngo igihugu kidahinduka umwirare, inyamaswa zo mu ishyamba zikagwira zikagutera. Ahubwo nzabirukana imbere yawe ni ruto ni ruto, ngeze aho uzagwirira ukazungura icyo gihungu . . . kuko nzabagaiza abatuye muri icyo gihugu mukabanesha, mukabirukana imbere yanyu. Ntuzagire isezerano usezerana na bo cyangwa n’imana zabo. Ntibazagumye kuba mu gihugu cyawe, kugira ngo batakunshumuzaho, kuko wakorera imana zabo, ntibyabura kukubera umutego.” Kuva 23:27-33. Aya mabwiriza yongeye gushimangirwa cyane na Mose mbere y’urupfu rwe, kandi Yosuwa nawe yayasubiyemo.AA 375.3

    Imana yari yarashyize ubwoko bwayo muri Kanani ngo bube ingabo ikingira ibibi kugira ngo bidakwira isi. Igihe bayiberaga indahemuka, Imana yari igambiriye ko Abisiraheli bakomeza kugenda batsinda bigarurira amahanga atandukanye. Imana yagombaga kubagabiza amahanga arusha Abanyakanani amaboko no gukomera. Isezerano ry’Imana ryari iri ngo: « Nimugira umwete wo kwitondera ayo mategeko mbategeka yose mukayumvira ngo mukunde Uwiteka Imana yanyu, ….Uwiteka azirukana ya mahanga yose imbere yanyu, muhindure amahanga abarusha gukomera n’amaboko. Ahantu hose muzakandagira hazaba ahanyu, urugabano rwanyu ruzahera ku butayu rugeze kuri Lebanoni, kandi ruzahera ku ruzi Ufurate rugeze ku Nyanja y’iburengerazuba. Ntihazagira umuntu ubasha kubahagarara imbere, Uwiteka Imana yanyu izateza ubwoba igihugu muzakandagiramo cyose, ngo babatinye uko yababwiye. » Gutegeka kwa Kabiri 11:22 -25.AA 375.4

    Nyamara birengagije iryo sumbwe bari bafite, maze bahitamo kudamarara no kwinezeza. Batumye amahirwe bari bafite yo kurangiza kwigarurira icyo gihugu abacika, bityo hashira imyaka myinshi bagirirwa nabi n’abasigaye bakomoka kuri ayo moko yasengaga ibigirwamana, nk’uko umuhanuzi yari yarabivuze ko bazababera “ibibahanda” amaso, n’“amahwa” mu mbavu zabo. Kubara 33:55.AA 376.1

    Abisiraheli “bivanze n’amahanga, kandi biga n’ingeso zayo.” (Zaburi 106:35). Bashyingiranye n’Abanyakanani, maze gusenga ibigirwamana gukwira mu gihugu nk’icyorezo. “Basenze ibigirwamana by’abo banyamahanga, bibera Abisiraheli umutego. Abahungu n’abakobwa babo babatambyeho ibitambo, babatura ingabo za Satani: . . . igihugu bagihumanyishije kumena amaraso. . . Uburakari bw’Uhoraho bwagurumaniye abantu b’ubwoko bwe, uwo mwihariko we arawuzinukwa. ” Zaburi 106:35- 40.AA 376.2

    Mu gihe abantu bose bari barahawe amategeko na Yosuwa bari bakiriho, ntihabayeho gusenga ibigirwamana cyane; ariko ababyeyi bari baraharuriye abana babo inzira ibajyana mu buhakanyi no gusubira inyuma mu by’umwuka. Gusuzugura amabwiriza yatanzwe n’Uwiteka bikozwe n’abantu bigaruriye Kanani byabibye imbuto z’ikibi zakomeje kwera imbuto mu bisekuru byinshi. Imibereho iciriritse y’Abaheburayo yari yaratumye bagira amagara mazima; ariko kwifatanya n’abapagani byatumye batwarwa n’ipfa n’irari byagiye buhoro buhoro bibaca intege kandi bigwabiza imbaraga z’ubwenge n’imico mbonera. Ku bw’ibyaha byabo, Abisiraheli batandukanyijwe n’Imana, ubushobozi bwayo bwabakuweho, bityo ntibashoboraga kongera kunesha abanzi babo. Bityo, bageze aho bategekwa n’amahanga bajyaga kuba baratsinze babishobojwe n’Imana.AA 376.3

    “Bimura Uwiteka Imana ya ba sekuruza yabakuye mu gihugu cya Egiputa,...” “. . .ibayoborera mu butayu nk’umukumbi.” “Bayirakarishije gusengera ahantu habo ho ku rnpinga z’imisozi, bayiteje ishyari ibishushanyo byabo bibajwe.” Byatumye Imana “ireka ubuturo bw’i Shilo, ari bwo hema yabambye hagati y’abantu; itanga imbaraga zayo ngo zijyanweho iminyago, n’icyubahiro cyayo ngo gifatwe n’amaboko y’ababisha.” Abacamanza 2:12; Zaburi 78:52, 58,60,61. Nyamara Imana ntiyaretse abantu bayo rwose. Iteka hagiye haboneka abasigaye babaye indahemuka ku Uwiteka; kandi uko ibihe byahaga ibindi Uwiteka yahamagaraga abagabo b’inyangamugayo kandi b’intwari kugira ngo bakureho gusenga ibigirwamana kandi bakize Abisiraheli abanzi babo. Ariko iyo uwabakijije yapfaga, atacyongeye kubayobora, barongeraga bakagarukira ibigirwamana byabo buhoro buhoro. Uko ni ko amateka yo gusubira inyuma no guhanwa ibihano bikomeye, kwihana no gukizwa, yahoraga yisubiramo.AA 376.4

    Umwami w’i Mezopotamiya, umwami w’i Mowabu, n’inyuma yabo hakaba Abafilisitiya, n’Abanyakanani b’i Hasori bayobowe na Sisera, baje gutwaza Abisiraheli igitugu. Otiniyeli, Shamugari, Ehudi, Debora, na Baraki baje guhagurutswa kugira ngo bacungure ubwoko bwabo. Ariko kandi “Abisiraheli bakorera ibibi mu maso y’Uwiteka; maze Uwiteka abahana mu maboko y’Abamidiyani.” Kugeza icyo gihe imbaraga z’abanzi babo zari zaragiye zitsindwa ariko buhoro buhoro ku miryango yari ituye mu burasirazuba bwa Yorodani, ariko mu ngorane z’icyo gihe nibo babaye aba mbere kuhagirira ibyago.AA 377.1

    Abamaleki bo mu majyepfo ya Kanani, kimwe n’Abamidiyani bo ku rubibi rw’iburasirazuba ndetse no hakurya mu butayu, abo bose bari abanzi badacogora b’Abisiraheli. Abamidiyani bendaga gutsembwa n’Abisiraheli mu gihe cya Mose, ariko uhereye ubwo bari baragwiriye cyane kandi baragize imbaraga. Bari bafite inyota yo kwihorera, kandi noneho ubwo uburinzi bw’Imana bwari bwakuwe ku Bisirayeli, igihe cyari kigeze ngo bihorere. Ntabwo imiryango yari ituye iburasirazuba bwa Yorodani ari yo yagezweho n’ibyago bateje, ahubwo byageze ku ishyanga ryose. Abo baturage bo mu butayu b’abagome, bateye igihugu cyose barakiyogoza nk’inzige. Baraje banyaga imikumbi n’amashyo byo mu gihugu. Bakwiriye hose mu gihugu nka mugiga yica, basakara mu gihugu hose uhereye ku ruzi rwa Yorodani ukagera ku kibaya cy’i Bufilisitiya. Baje imyaka igitangira kwera, barahaguma kugeza ubwo ibya nyuma byasaruwe. Batsembye ibyari byeze mu mirima byose, bariba kandi bagirira nabi abaturage barangije bisubirira mu butayu. Uko ni ko Abisiraheli babaga mu gihugu gishashe bagombye guhunga ingo zabo, bateranira mu mijyi ikikijwe n’ibihome kugira ngo babone aho bikinga, cyangwa bashaka aho bihisha mu buvumo n’ibihanamanga byo mu misozi. Uko gukandamizwa kwamaze imyaka irindwi, noneho ubwo abantu mu kababaro kabo bumviraga gucyaha kuvuye ku Uwiteka kandi bakihana ibyaha byabo, Imana yongeye kubahagurukiriza umufasha.AA 377.2

    Gideyoni yari mwene Yowasi, wo mu muryango wa Manase. Uyu muryango yakomokagamo niwari ufite umwanya w’ubuyobozi, ariko ab’inzu ya Yowasi bari bazwiho kuba intwari n’inyangamugayo. Abana ba Yowasi bari intwari bavuzweho ibi ngo: “Buri wese yasaga n’abana b’umwami.” Bose bari baraguye mu ntambara Abisiraheli barwanaga n’Abamidiyani ariko hari hasigaye umwe, kandi yari yarateye abanzi babo kumutinya. Gideyoni yahamagawe n’Imana kugira ngo acungure bene wabo. Yahamagawe ubwo yahuraga ingano. Hari ingano zari zarahishwe, kandi kubera gutinya kuzihurira aho bari basanzwe bazihurira, yari yigiriye inama yo kujya hafi y’aho bengeraga vino; kuko umwero w’imizabibu wari ukiri kure cyane, nta witaga ku nzabibu. Ubwo Gideyoni yakoraga yihishe, yakomeje gutekerezanya agahinda ku mibereho y’Abisiraheli n’uburyo ingoyi y’agahato bariho izacibwa igakurwa ku bwoko bwe.AA 377.3

    Ako kanya “marayika w’Uwiteka” araza amubwira aya magambo ati:AA 377.4

    “Uwiteka ari kumwe na we wa munyambaraga we, ugira n’ubutwari.”AA 377.5

    Yarasubije ati: “Mutware, niba Uwiteka ari kumwe natwe, ni iki gituma ibyo byose bitubaho? N’imirimo ye yose itangaza iri he, iyo basogokuruza batubwiye ngo: ‘Uwiteka ni we wadukuye muri Egiputa?’ Ariko noneho Uwiteka yaradutaye, yatugabije Abamidiyani.”AA 377.6

    Intumwa iturutse mu ijuru yaramusubije iti: “Genda uko izo mbaraga zawe zingana, ukize Abisiraheli amaboko y’Abamidiyani. Si jye ugutumye?”AA 378.1

    Gideyoni yasabye ikimenyetso gihamya ko uwavuganaga nawe ari Marayika w’Isezerano, wa wundi wafashaga Abisiraheli mu gihe cya kera. Abamarayika b’Imana bavuganye na Aburahamu, bari baratindanye nawe kugira ngo basabane; noneho rero Gideyoni nawe yinginga iyo Ntumwa iturutse mu ijuru ngo igumane nawe. Yihutira kujya ku ihema rye, abaga umwana w’ihene, akora n’udutsima tudasembuwe, arabimuzanira aramuhereza. Ariko marayika aramusaba ati : “Enda iyi nyama n’utwo dutsima, ubishyire hejuru y’iki gitare, usukeho n’umufa wazo.” Gideyoni yabigenje atyo maze ikimenyetso yasabye aragihabwa. Uwo mumarayika yakojeje inkoni yari afite mu ntoke ku nyama no kuri utwo dutsima tudasembuwe, maze umuriro uva mu rutare ukongora icyo gitambo. Hanyuma marayika yaragiye ntiyongera kumubona.AA 378.2

    Se wa Gideyoni, witwaga Yowasi, wari warifatanyije na bene wabo kwimura Imana, yari yarubakiye Bali igicaniro kinini aho yari atuye hitwaga Ofura. Kuri icyo gicaniro ni ho abantu bo muri uwo mujyi bazaga gusengera. Gidiyoni yategetswe gusenya icyo gicaniro no kubakira Uwiteka gicaniro ku rutare cya gitambo cyari cyakongokeyeho, kandi akaba ari ho atambira Uwiteka igitambo. Gutambira Uwiteka ibitambo byari byarashinzwe abatambyi kandi byagombaga gutambirwa ku gicaniro cy’i Shilo gusa; ariko Imana yari yashyizeho umuhango wo gutamba ibitambo yari ifite ubushobozi bwo guhindura ibyo uwo muhango wasabaga. Gutabarwa kw’Abisiraheli kwagombaga kubanzirizwa no kurwanya gahunda yo gusenga Bali. Gideyoni yagombaga gushoza urugamba rwo kurwanya icyaha cyo gusenga ibigirwamana mbere y’uko ajya kurwanya abanzi b’ubwoko bwe.AA 378.3

    Amabwiriza yatanzwe n’Imana yakurikijwe nk’uko bikwiriye. Kubera kumenya ko yari kurwanywa iyo aza kubikora ku mugaragaro, Gideyoni yakoze uwo murimo rwihishwa, abifashwamo n’abagaragu be bawurangiza wose mu ijoro rimwe. Abantu bari batuye muri Ofura bagize uburakari bwinshi cyane mu gitondo cyakurikiyeho ubwo bari baje kuramya Bali. Abo bantu baba barahitanye Gedeyoni iyo Yowasi wari wabwiwe iby’uko marayika yari yageze aho, ataburanira umuhungu we. Yowasi yaravuze ati: “Murashaka kuburanira Bali, cyangwa murashaka kumukiza? Ati: Ushaka kumuburanira bamwice hakiri kare. Niba ari imana niyiburanire kuko basandaje igicaniro cyayo.” Niba Bali itashoboye kurengera igicaniro cyayo, yakwiringirwa ite ko yarinda abayisenga?AA 378.4

    Ibitekerezo byose byo kugirira Gideyoni nabi byahise biyoyoka, maze ubwo yavuzaga ihembe ryo kujya ku rugamba, abagabo bo mu mudugudu wa Ofura babaye mu ba mbere bateraniye aho yari ari. Impuruza zoherejwe mu muryango we wa Manase, no muri bene Asheri, aba Zabuloni, n’aba Nafutali, maze bose bitaba iyo mpuruza.AA 378.5

    Ntabwo Gideyoni yahangaye kuyobora ingabo ngo zijye ku rugamba adafite ikindi gihamya cy’uko Imana ari yo yamuhamagariye gukora uwo murimo, kandi ko izabana nawe. Yarasenze ati: “Niba uzakirisha Abisiraheli ukuboko kwanjye nk’uko wavuze, dore ngiye kurambika ubwoya bw’intama ku mbuga. NInsanga ikime gitonze ku bwoya gusa ahandi hose habukikije humye, nzamenyeraho yuko ushaka gukirisha Abisiraheli ukuboko kwanjye nk’uko wavuze.” Bukeye bw’aho ubwoya bwari bwanese, naho ubutaka bwumye. Ariko yongera gushidikanya, bitewe n’uko nk’uko bisanzwe ubwoya butondwaho n’ikime iyo kiri mu kirere. Ku bw’ibyo,icyo gihamya nticyari simusiga. Noneho yasabye ko noneho ubwoya busigara bwumye ubutaka akaba ari bwo buneta, asaba yinginga ko gusaba kwe kutababaza Uwiteka. Ibyo yasabye yarabikorewe.AA 378.6

    Gideyoni atewe ubutwari atyo, ayobora ingabo ze zijya kurwanya ababateye. “Abamidiyani bose n’Abamaleki n’ab’iburasirazuba bateranira hamwe, barambuka bagandika mu kibaya cy’i Yezereli.” Ingabo zose zari ziyobowe na Gideyoni zari abagabo ibihumbi mirongo itatu na bibiri gusa; ariko ubwo ingabo nyinshi cyane z’abanzi zari zimuri imbere Uwiteka yaramubwiye ati: “Abantu muri kumwe bakabije kuba benshi, ni cyo gituma ntemera gutanga Abamidiyani mu maboko yanyu kugira ngo Abisiraheli batanyirariraho bati: ‘Amaboko yacu ni yo yadukijije’. None genda ujye imbere y’ingabo urangurure uti: “Utinya wese muri mwe, agahinda umushitsi, nave ku musozi Galeyadi, atahe.” Abatarashakaga guhangana n’akaga n’umuruho bose, cyangwa abo inyungu z’iby’isi zari gutera imitima yabo kuva ku murimo w’Uwiteka, bene abo nta mbaraga bajyaga kongerera ingabo z’Abisiraheli. Kuba muri iyo ntambara kwabo kwari guteza intege nke gusa.AA 379.1

    Byari itegeko mu Bisiraheli ko mbere yo kujya ku rugamba, ingabo zose zagombaga kubanza kubwirwa aya magambo ngo: “Ni nde uri hano wubatse inzu akaba atarayeza? Nagende asubire muri iyo nzu ye gupfira mu ntambara, undi ngo ayeze. Kandi ni nde uri hano wateye uruzabibu akaba atararya imbuto zarwo? Nagende asubire imuhira ye gupfira mu ntambara, undi ngo arye izo mbuto zarwo. Kandi ni nde uri hano wasabye umukobwa akaba ataramurongora? Nagende asubire imugira ye gupfira mu ntambara, undi ngo amurongore.” Kandi abatware bagombaga kongera kubaza abantu bati: “Ni nde uri hano utinya agacogora umutima? Nagende asubire imihira, imitima ya bene wabo ye gukuka nk’uwe.” Gutegeka kwa kabiri 20:5-8.AA 379.2

    Bitewe n’uko umubare w’ingabo ze wari muto ugereranyije n’uw’abanzi, Gideyoni yari yanze gutanga iryo tangazo ryari risanzwe ritangwa. Yatangazwa cyane no kumva ko ingabo ze zikabije kuba nyinshi. Ariko Uwiteka yabonye kwirata no kutizera byari mu mitima y’ubwoko bwe. Ubwo bahamagarwaga na Gideyoni, bitabye n’ingoga; ariko abenshi batashywe n’ubwoba ubwo babonaga ubwinshi bw’Abamidiyani. Nyamara iyo Abisiraheli banesha, abo banyabwoba bajyaga kwiha ikuzo aho kubona yuko kunesha bagukesha Imana.AA 379.3

    Gideyoni yumviye amabwiriza Imana yamuhaye, maze n’umutima uremerewe abona abantu ibihumbi makumyabiri na bibiri cyangwa basaga bibiri bya gatatu by’ingabo ze zose, bitahiye bagiye mu ngo zabo. Ijambo ry’Uwiteka ryongeye kumuzaho riti: “Abantu baracyakabije kuba benshi. Manukana na bo mujye ku mugezi, mbakugeragerezeyo. Nuko uwo ndibukubwire ko ari we mujyana, abe ari we mujyana, kandi uwo ndi bukubwire nti: ‘Ntimujyane’; ntagende.” Izo ngabo zerekejwe ku mazi, ziteze guhita zambuka zigasakirana n’umwanzi. Abantu bake cyane ni bo badahishaga amazi ikiganza maze bakayanywa bagenda; ariko abandi hafi ya bose barapfukamaga, bakagotomera mu mazi atemba. Abadashye amazi bageraga kuri magana atatu gusa muri ibyo bihumbi byose; nyamara abo ni bo batoranyijwe maze abasigaye bose bemererwa kwisubirira mu ngo zabo.AA 379.4

    Imico igeragezwa hashingiwe ku tuntu tworoheje. Abantu bashakaga kwimara ubukene mu gihe cy’akaga ntibari bakwiriye kwizerwa mu bihe byihutirwa. Uwiteka nta mwanya afitiye abanyabute n’abashaka ibibanezeza mu murimo we. Abo yihitiyemo bari abantu bake cyane batari kwemerera ibyo bifuza kubakereza mu gusohoza inshingano yabo. Abo bagabo magana atatu batoranyijwe ntibari bafite ubutwari no kwitegeka, ahubwo bari n’abagabo bafite kwizera. Ntibari bariyandurishije gusenga ibigirwamana. Imana yarabayoboraga, kandi yari kubakoresha igacungura Abisiraheli. Ntabwo intsinzi inshingira ku bwinshi bw’abantu. Imana ishobora kurokora abantu ikoresheje bake kimwe n’uko yakoresha benshi. Ntiheshwa icyubahiro n’ubwinshi bw’abantu nk’ uko igiheshwa n’imico y’abayikorera.AA 380.1

    Abisiraheli bari baganditse ku musozi wari witegeye ikibaya cyari kiganditsemo ingabo z’ababateye. “Abamidiyani n’Abamaleki n’ab’iburasirazuba, bari bararaye mu kibaya basa n’irumbo ry’inzige, n’ingamiya zabo zitabarika, bingana n’umusenyi wo mu kibaya cy’inyanja.” (Abacamanza 7:12). Ubwo Gideyoni yatekerezaga iby’urugamba rwagombaga kubaho ku munsi ukurikiyeho, yahinze umushitsi. Ariko Uwiteka avuganura nawe mu nzozi nijoro maze ategeka Gideyoni na Pura wari umufasha kumanuka bakajya mu rugerero rw’Abamidiyani. Muri urwo rugerero yari kuhumvira ikintu cyagombaga kumutera ubutwari. Yaragiye, maze ubwo yari ategereje mu mwijima nta gikoma, yumva umusirikare arotorera mugenzi we inzozi yarose agira ati: “Umva ye, narose inzozi mbona irobe rya sayiri ritembagara mu rugerero rw’Abamidiyani, ryikubita ku ihema, iryo hema riherako rigwa rigaramye.” Mugenzi we yamusubije mu magambo yateye ubutwari mu mutima wa Gideyoni wumvirizaga yihishe. Yaramusubije ati: “Nta kindi, iyo ni inkota ya Gideyoni mwene Yowasi umugabo wo mu Bisirayeli. Imana yamugabije Abamidiyani n’ingabo zabo zose.” Gideyoni yamenye ko ari ijwi ry’Imana rivugira muri abo banyamahanga b’Abamidiyani. Asubiye ku bantu bake yari ayoboye, yarababwiye ati: “Nimuhaguruke, kuko ingabo z’Abamidiyani Uwiteka yazitugabije.”AA 380.2

    Imana yamuhaye amabwiriza y’uburyo bagomba gutera, maze ahita ayashyira mu bikorwa. Abo bagabo magana atatu bagabanyijwemo imitwe itatu. Umuntu wese yahawe ikondera n’urumuri ruhishwe mu kibindi. Abantu bashyizwe mu myanya mu buryo bajyaga gusakiza urugerero rw’Abamidiyani baturutse impande zitandukanye. Mu gicuku, bumva ijwi ry’ihembe ry’intambara ryavuzwaga na Gideyoni, maze ba bantu uko ari magana atatu bavuza amakondera yabo; hanyuma bamena ibibindi byabo, maze bazunguza imuri zabo zagurumanaga, biruka basatira abanzi baririmba intero yabo y’intambara bati: “Inkota y’Uwiteka na Gideyoni!”AA 380.3

    Izo ngabo zari ziryamye zisinziriye zahise zikanguka. Impande zose haboneka umucyo w’imuri zaka. Mu cyerekezo hose humvikana ijwi ry’amakondera n’urusaku rw’igitero. Abamidiyani babona yuko badashobora kunesha ingabo ziteye ubwoba zityo maze ubwoba burabataha. Bacura imiborogo maze barahunga ngo bakize amagara yabo; kandi ubwo bahungaga bitiranyije bagenzi babo n’abanzi babo maze bakajya basogotana bakicana. Ubwo inkuru y’uko kunesha yasakaraga, ibihumbi n’ibihumbi by’abagabo b’Abisiraheli bari barasezerewe ngo basubire mu ngo zabo baragarutse bafatanya n’abandi gukurikira abanzi babo bariho bahunga. Abamidiyani berekezaga kuri Yorodani, bashaka kwambuka ngo bagere mu gihugu cyabo hakurya y’uruzi. Gideyoni yohereza intumwa ku muryango wa Efurayimu, ngo batangirire abo bahunga mu majyepfo y’uruzi aho bashobora kwambukira. Hagati aho, Gideyoni n’abantu be magana atatu, “baguye isari, ariko bakomeza gukurikirana Abamidiyani,” bambuka urwo ruzi n’ubwira bakurikiranye abari bamaze kugera hakurya. Abatware babiri, Zeba na Salumuna, bari bayoboye izo ngabo zose, kandi bari bahunganye n’abagabo ibihumbi cumi na bitanu, bafatwa na Gideyoni, ingabo zabo ziratatana, maze abayobozi bafatwa mpiri baricwa.AA 380.4

    Muri uku gutsindwa gukomeye abantu basaga ibihumbi ijana na makumyabiri by’abari babateye birahatikiriye. Imbaraga z’Abamidiyani zarahashengukiye ku buryo batongeye kurwanya Abisiraheli na mba. Inkuru zakwiriye hose ko Imana y’Abisiraheli yongeye kurwanirira ubwoko bwayo. Nta magambo yasobanura igikuba cyacitse mu mahanga abazengurutse ubwo bamenyaga uburyo bworoshye bwanesheje imbaraga y’ubwoko bw’intwari kandi bw’abarwanyi bakomeye.AA 381.1

    Umuyobozi Imana yatoranyije kugira ngo arimbure Abamidiyani ntiyari afite umwanya w’icyubahiro mu Bisiraheli. Ntabwo yari umutegetsi, umutambyi, cyangwa Umulewi. Yari yiyiziho ko ari uworoheje wo mu nzu ya se. Nyamara Imana yamubonyemo umuntu w’intwari n’ubupfura. Ntabwo yumvaga hari icyo yakwishoboza kandi yabaga yiteguye gukurikiza amabwiriza Imana imuhaye. Ntabwo igihe cyose Imana itoranyiriza umurimo wayo abantu bafite impano z’ikirenga, ahubwo itoranya abo yakoresha mu buryo bwiza. ‘Kwicisha bugufi kubanziriza icyubahiro.” (Imigani 15:33). Uwiteka ashobora gukorera neza cyane mu bazi neza ko batihagije, kandi bazamwishingikirizaho nk’umuyobozi wabo n’isoko y’imbaraga zabo. Azabagira abanyambaraga kubwo kunga intege nke zabo n’imbaraga zayo, kandi abagire abanyabwenge kubwo kunga ubujiji bwabo n’ubwenge bwayo.AA 381.2

    Iyaba ubwoko bw’Imana bwashakaga kwicisha bugufi nyakuri, Uwiteka yabukorera ibikomeye; nyamara abantu bake ni bo bashobora guhabwa inshingano ikomeye y’ubuyobozi cyangwa gutunganirwa mu byo bakora batiyiringiye kandi batibagiwe ko byose babikesha Imana. Iyi ni yo mpamvu, iyo Imana itoranya abo yakoresha umurimo wayo, ireka abantu isi iha icyubahiro nk’abakomeye, abafite impano n’abahanga. Bene abo akenshi ni abirasi kandi bumva bihagije. Bumva bashobora gukora batagishije Imana inama.AA 381.3

    Igikorwa cyoroheje cyo kuvuza impanda cyakozwe n’ingabo za Yosuwa zizenguruka Yeriko, ndetse n’icyakozwe n’ingabo nke za Gideyoni zigose ingabo z’Abamidiyani, binyuze mu mbaraga z’Imana, cyabaye ingirakamaro mu gutsinda imbaraga z’abanzi bayo. Gahunda yuzuye neza abantu bategura itarimo ubushobozi n’ubwenge by’Imana, izaba imfabusa mu gihe uburyo budatanga icyizere [mu maso y’abantu] buzagera ku ntego igihe butanzwe n’Imana kandi bugakoreshanywa kwicisha bugufi no kwizera. Kwiringira Imana no kumvira ubushake bwayo ni ingenzi ku Mukristo mu ntambara y’iby’umwuka nk’uko byabereye Gideyoni na Yosuwa mu ntambara barwanye n’Abanyakanani. Kubwo kugaragariza Abisiraheli imbaraga zayo kenshi, Imana yashakaga kubatera kuyizera —bakagira ishema ryo gushaka ubufasha buyikomotseho mu bihe byose by’amakuba. N’ubu Imana yifuza gukorana n’umuhati w’ubwoko bwayo ndetse no gukora ibikomeye ibikoresheje abanyantege nke. Ijuru ryose ritegereje ko dusaba ku dusaba ku bwenge n’imbaraga birikomokamo. Imana “ibasha gukora ibiruta cyane ibyo dusaba, ndetse n’ibyo twibwira byose.” Abefeso 3:20AA 381.4

    Gideyoni yagarutse avuye gukurikirana abanzi b’Abisiraheli noneho aza guhangana no kugawa n’ibirego bivuye kuri bene wabo. Igihe Abisiraheli bateraniraga kurwanya Abamidiyani bahamagawe na Gideyoni, umuryango w’Abefurayimu warasigaye. Barebye imbaraga bibasaba babona ari ukwigerezaho; kandi kubera ko Gideyoni ataboherereje ubutumwa bw’umwihariko, buririye kuri urwo rwitwazo banga gufatanya na bene wabo. Ariko ubwo inkuru yo kunesha kw’Abisiraheli yabageragaho, Abefurayimu bagize ishyari ryo kuba batafatanyije. Abamidiyani bamaze kuneshwa, kubw’amabwiriza ya Gideyoni, Abefurayimu bigaruriye inkombe za Yorodani bityo babuza abanzi bahungaga kugira aho bacikira. Kubw’ibyo benshi mu ngabo z’abanzi zarishwe, ndetse muri zo hapfamo ibikomangoma bibiri ari byo Orebu na Zebu. Uko ni ko Abefurayimu bakurikiranye urugamba kandi bafasha mu gusoza intsinzi. Nyamara bagize ishyari kandi bararakara nk’aho Gideyoni yakoreshwaga n’ubushake bwe n’ubwenge bwe. Ntabwo babashije kubona yuko ukuboko kw’Imana ari ko kwahaye Abisiraheli gutsinda, ntabwo bashimishijwe n’imbaraga n’imbabazi zayo mu gucungurwa kwabo; kandi ibyo byagaragaje yuko batari bakwiriye gutoranywa n’Imana ngo bayibere ibikoresho by’umwihariko.AA 382.1

    Ubwo bari bagarukanye iminyago y’uko banesheje, batonganyije Gideyoni barakaye baramubwira bati: “Ni iki cyatumye utaduhuruza, ugiye kurwana n’Abamidiyani? Waduketse iki?”AA 382.2

    Gideyoni yarabasubije ati: “Nakoze iki gihwanye n’ibyanyu? Mbese impumbano z’imizabibu y’Abefurayimu ntizirusha umwengo wose w’Abiyezeri kuryoha? Kandi abatware b’i Midiyani, Orebu na Zebu, Uwiteka yarababagabije. Mbese mbarushije iki mu byo mwakoze?”AA 382.3

    Umwuka w’ishyari washoboraga mu buryo bworoheje kubyara intonganya nazo zikabyara intambara no kuvusha amaraso; ariko igisubizo cya Gideyoni cyuzuyemo kwicisha bugufi cyahosheje uburakari bw’Abefurayimu, maze basubira mu ngo zabo amahoro. Gideyoni yerekanye umwuka w’ubugwaneza udasanzwe.AA 382.4

    Mu rwego rwo gushimira ko bakijijwe Abamidiyani, Abisiraheli basabye Gideyoni ko ababera umwami kandi ko ubwami bwazajya buhabwa abamukomokaho. Iki cyifuzo cyari kinyuranye n’amahame y’ubuyobozi bw’Imana. Imana ni yo yari umwami w’Abisiraheli, bityo kwiyimikira umuntu ngo ababere umwami kwari ukwanga ko Imana ibabera umwami. Ibyo Gideyoni yarabizirikanye; kandi iki gisubizo cyerekana uburyo imigambi ye yari iy’ukuri nta buryarya. Yarababwiye ati: “Sinemeye kubategeka, n’umuhungu wanjye ntabwo azabategeka; ahubwo Uwiteka ni we uzabategeka.”AA 382.5

    Ariko Gideyoni arashukwa akora ikindi cyaha, cyateje inzu ye n’Abisiraheli bose ibyago. Igihe cyo kudamarara gikurikira urugamba rukaze akenshi kibamo akaga gakomeye kuruta ibibaho mu gihe cy’intambara. Gideyoni yahuye n’ako kaga. Yumvaga akwiriye kugira icyo akora. Kugeza icyo gihe yari yarishimiye kujya akurikiza amabwiriza ahawe n’Imana; ariko noneho aho gutegereza amabwiriza ahawe n’Imana; yatangiye gufata imigambi ye ku giti cye. Igihe ingabo z’Uwiteka zigeze ku ntsinzi ikomeye, Satani yongera umurego we kugira ngo asenye umurimo w’Imana. Uko ni ko ibitekerezo n’imigambi byaje mu bwenge bwa Gideyoni maze bitera Abisiraheli kuyoba bagomera Imana.AA 382.6

    Kubera ko yari yarategetswe gutambira igitambo ku rutare aho marayika yamubonekereye, Gideyoni yibwiye ko yahawe umurimo w’ubutambyi. Aho gutegereza yuko Imana imuha amabwiriza, yiyemeje gushyiraho ahantu hakwiriye ndetse na gahunda yo kuramya imeze nk’iyakorerwaga mu ihema ry’ibonaniro. Kuko yari yarabaye ikirangirire mu bantu, ntabwo gushyira uwo mugambi we mu bikorwa byamukomereye. Abibasabye abantu, bamuhaye impeta z’izahabu zo ku matwi bari bacuje Abamidiyani, barazimuha nk’umugabane we w’iminyago. Kandi abantu bashyira hamwe ibindi bintu by’agaciro, n’imyambaro irimbishijwe gikire y’abatware b’i Midiyani. Muri ibyo bintu byari bitanzwe, Gideyoni yakozemo efodi, n’umwambaro wo ku gituza, bisa n’ibyambarwaga n’umutambyi mukuru. Ibyo yakoze byamubereye umutego, n’umuryango we ndetse n’Abisiraheli. Uko gusenga kutemewe n’amategeko amaherezo kwateye abantu benshi kureka Uwiteka maze bakorera ibigirwamana. Gideyoni amaze gupfa, abantu benshi cyane harimo n’umuryango we bateshutse ku Mana bakorera ibigirwamana. Abantu bakuwe ku Mana n’umuntu wari warigeze kurimbura ibigirwamana byabo.AA 383.1

    Hari abantu bake babona uburyo imbaraga z’amagambo n’ibikorwa byabo bigira ingaruka zigera kure. Mbega uburyo akenshi amakosa y’ababyeyi abyara ingaruka ziteye ubwoba ku bana babo n’abuzukuru babo nyuma y’igihe kirekire cyane abakoze ayo makosa baramaze gupfa. Buri muntu wese agira impinduka atera ku bandi, kandi azabazwa ingaruka z’izo mpinduka yateje abandi. Amagambo n’ibikorwa bifite imbaraga ivuga, kandi nyuma y’igihe bizazana ingaruka mu mibereho yacu muri iyi si. Ingaruka ziterwa n’amagambo yacu n’ibikorwa byacu zizatugarukira ari imigisha cyangwa umuvumo byanze bikunze. Ibi bidutera kwitondera ubuzima, kandi bikwiriye kutwegereza Imana dusenga twicishije bugufi kugira ngo ituyoboze ubwenge bwayo.AA 383.2

    Abantu bafite imyanya yo hejuru cyane bashobora kuyobya abandi.AA 383.3

    Abahanga baminuje barafudika; kandi umunyambaraga kurusha abandi ashobora guteguza akagwa. Umucyo uva mu ijuru ukwiriye iteka kumurikira inzira tunyuramo. Amahoro yacu yonyine ari mu kuragiza inzira ducamo wa wundi wavuze ati: “Nimunkurikire.”AA 383.4

    Gideyoni amaze gupfa, “Abisirayeli ntibaba bacyibuka Uwiteka Imana yabo, yabakijije amaboko y’ababisha ababo babagotaga bose. Kandi ntibagirira neza inzu ya Yerubali ari we Gideyoni, nk’uko yagiriraga neza Abisirayeli.” Abisiraheli bibagiwe ibyo bakeshaga Gideyoni byose, umucamanza n’umurengezi wabo, maze bemera umuhungu we Abimeleki yabyaye ku nshoreke ye kugira ngo ababere umwami. Kugira ngo Abimeleki akomeze ingoma ye, yishe abana ba Gideyoni bose bemewe n’amategeko, uretse umwe. Iyo abantu baretse gutinya Imana, ntibitinda bata icyubahiro n’ubutungane. Kunyurwa n’imbabazi z’Imana bizatera abantu guha agaciro abo Imana yagiye ikoresha kugira ngo baheshe abandi umugisha nk’uko Gideyoni yakoze. Ubugome Abisiraheli bagiriye inzu ya Gideyoni bwari ubwo dushobora kubona bugirwa n’abantu badashimira Imana ibyiza yabagiriye.AA 383.5

    Nyuma y’urupfu rwa Abimeleki, habayeho ubutegetsi bw’abacamanza bubahaga Uwiteka bamara igihe barwanya gusenga ibigirwamana. Ariko hatarashira igihe kirekire, abantu basubira ku migenzo ya gipagani y’abaturanyi babo. Mu moko yari atuye mu majyaruguru, ibigirwamana by’ab’i Siriya na Sidoni ni byo byari bifite ababisenga benshi. Mu muajyaruguru y’uburengerazuba, ibigirwamana by’Abafilisitiya, ndetse n’iby’Abamowabu n’Abamoni mu burasirazuba, byari byarateshuye Abisiraheli ku Mana ya ba sekuru. Uko guteshuka ku Mana ntikwatinze kubazanira ibihano. Abamoni bigaruriye imiryango yo mu karere k’iburasirazuba maze bambuka uruzi rwa Yorodani, batera igihugu cy’Abayuda n’icy’Abefurayimu. Iburengerazuba, Abafilistiya bahagurutse bava mu kibaya cyabo iruhande y’inyanja, bazamuka batwika kandi basahura ahantu hose. Abisiraheli bongeye kuba nk’aho bahanwe mu maboko y’abanzi batagira imbabazi.AA 383.6

    Abantu bongeye gushakira ubufasha ku Mana bari barimuye bakanayituka. “Abisiraheli baherako batakambira Uwiteka, baravuga bati: ‘Twagucumuyeho kuko twakwimuye uri Imana yacu, tugakorera Balimu.” Nyamara umubabaro bari bafite ntiwari wabateye kwihana by’ukuri. Abantu baborogaga babitewe n’uko ibyaha byabo byari byabazaniye kubabazwa, ntabwo babitewe n’uko bari barasuzuguye Imana bakica amategeko yayo yera. Kwihana nyakuri kurenze kubabazwa n’icyaha. Ni ukwiyemeza gutera icyaha umugongo.AA 384.1

    Uwiteka yabashubije atumye umwe mu bahanuzi be ati: “Si jye wabakijije Abanyegiputa n’Abamori n’Abamoni n’Abafilisitiya? Kandi Abasidoni n’Abamaleki n’Abanyamawoni babahataga, muntakambiye mbakiza amaboko yabo. Ariko ubwo mwanyimuye, mugakorera izindi mana, sinzongera kubakiza ukundi. Nimugende mutakambire imana mwitoranyirije, abe ari zo zibarengera mu gihe cy’ubwihebe bwanyu.”AA 384.2

    Ayo magambo akomeye kandi ateye ubwoba ajyana intekerezo z’umuntu ku kindi gihe kizabaho - ubwo abanze imbabazi z’Imana n’abasuzuguye ubuntu bwayo bazahagarikwa imbere y’ubutabera bwayo. Abeguriye impano z’igihe, ubutunzi cyangwa ubwenge Imana yabahaye maze bakabikoreshereza ibigirwamana by’iyi si, bazabiryorezwa mu rukiko rw’Imana. Banze Incuti yabo magara, bikurikirira inzira y’ibyo bishakira n’ibinezeza by’isi. Rimwe na rimwe bagambiriraga kugarukira Imana, ariko isi n’ibirangaza byayo n’ubuhendanyi bwayo byatwaye intekerezo zabo. Kwishimisha byuzuye ubupfapfa, ubwibone mu myambarire, umururumba, ibyo byose byanangiye imitima maze bituma ubwenge buba ibihurihuri ku buryo batumvise ijwi rivuga ukuri. Basuzuguye inshingano bafite. Ibintu bifite agaciro k’iteka ryose babihaye agaciro gake, kugeza ubwo umutima watakaje rwose kwifuza kwitangira Uwahaze byose kubw’umuntu. Nyamara ubwo igihe cy’isarura kizaba kigeze, bazasarura ibyo babibye.AA 384.3

    Uwiteka yaravuze ati: “Narahamagaye muraninira, nabaramburiye ukuboko ntihagira ubyitaho. Ahubwo mwahinyuye inama zanjye zose, no kubacyaha kwanjye ntimubyitaho. . . Igihe muzatungurwa n’ubwoba nk’umugaru, ibyago byanyu bikaza nka serwakira, igihe umubabaro n’uburibwe bizabageraho. Ni bwo bazantakambira nkabihorera, bazanshakana umwete ntibazambona. Kuko banze kumenya, kandi ntibahisemo kubaha Uwiteka. Ntibemeye inama zanjye, bahinyuye guhana kwanjye kose. Ni cyo gituma bazarya ibiva mu ngeso zabo, kandi bazahazwa n’imigambi yabo.” “Ariko unyumvira wese azaba amahoro, adendeze kandi atikanga ikibi.” Imigani 1:24-31, 33.AA 384.4

    Noneho Abisiraheli bicisha bugufi imbere y’Uwiteka. “Baherako bakura ibigirwamana by’abanyamahanga hagati muri bo, bakorera Uwitaka.” Maze umutima w’urukundo w’Uwiteka wuzura “ishavu ry’imibabaro y’Abisiraheli.” Mbega ukuntu Imana yacu ari inyambabazi kandi igira kwihangana kwinshi! Abantu bayo bamaze kwitandukanya n’ibyaha byari byarabatandukanyije nayo, yumvise amasengesho yabo maze ihita itangira kubafasha.AA 385.1

    Umucunguzi Yefuta yarahagurukijwe, yari uw’i Gileyadi, maze arwanya Abamoni kandi koko abatsinda umuhashya. Kugeza icyo gihe, Abisiraheli bari bamaze imyaka cumi n’umunani bakandamizwa n’abanzi babo, nyamara na none bongera kwibagirwa icyigisho bari barakuye ku kubabazwa.AA 385.2

    Ubwo abantu bayo bongeraga gusubira mu nzira zabo mbi, Imana yemeye yuko bongera gukandamizwa n’abanzi babo bari bakomeye b’Abafilisitiya. Iryo shyanga ry’abantu b’abagome kandi bakunda intambara ryamaze imyaka myinshi ribagirira nabi, kandi rimwe na rimwe ryajyaga ribajyanaho iminyago. Abisiraheli bari baragiye bivanga n’abo bantu basenga ibigirwamana, bagafatanya nabo mu byo kwinezeza no gusenga kugeza ubwo babaye nk’aho ari bamwe mu by’umwuka no mu bindi barangamira. Hanyuma abo biyitaga incuti z’Abisiraheli baje guhinduka abanzi babo ruharwa maze bagakora uko bashoboye kose kugira ngo basohoze umugambi wabo wo kubarimbura.AA 385.3

    Nk’uko byagendekeye Abisiraheli, akenshi Abakristo bemera gutwarwa n’isi kandi bagakurikiza amahame yayo n’imigenzo yayo bagamije kugirana ubucuti n’abatubaha Imana. Nyamara amaherezo, bizagaragara ko abo bita incuti ari bo banzi gica kuruta abandi bose. Bibiliya yigisha neza ko nta guhuza kugomba kuba hagati y’abantu b’Imana n’ab’isi. “Bene Data, ntimutangazwe n’uko ab’isi babanga.” (1Yohana 3:13). Satani akorera mu batubaha Imana yitwikiriye ubucuti bw’uburyarya, kugira ngo ashuke abantu b’Imana bagwe mu cyaha, bityo abashe kubatandukanya n’Imana. Igihe uburinzi bwabo buzaba buvuyeho, noneho azatera abakozi be kubahinduka maze bashake uburyo babarimbura.AA 385.4

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents