Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents

ABAKURAMBERE N’ABAHANUZI

 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    IGICE CYA 50 - ICYACUMI N’AMATURO

    Mu mibereho y’Abaheburayo, icyacumi cy’ibyo ab’ubwo bwoko bungukaga cyashyirwaga iruhande kugira ngo gishyigikire gahunda yo kuramya Imana kw’ishyanga. Mose yabwiye Abisiraheli ati: “Mu bimeze mu butaka byose, naho yaba imyaka cyangwa imbuto z’ibiti, kimwe mu icumi ni icy’Uwiteka. Ni icyera cy’Uwiteka.” “Kimwe mu icumi cyo mu mashyo yose cyangwa imikumbi yose, . . .imwe mu icumi ijye iba iyera y’Uwiteka.” Abalewi 27:30, 32.AA 361.1

    Ariko gahunda yo gutanga icyacumi ntiyatangiranye n’Abaheburayo. Uhereye mu bihe bya kera na kare, Uwiteka yavuze ko icyacumi ari icye, kandi ibyo byarazirikanwaga ndetse bikubahirizwa. Aburahamu yahaye icyacumi Melikisedeki wari umutambyi w’Imana Ishoborabyose. (Itangiriro 14:20). Igihe Yakobo yari i Beteli, ari impunzi n’inzererezi, yasezeraniye Uwiteka ati: “ku byo uzajya umpa byose, sinzabura kuguha kimwe mu icumi.” (Itangiriro 28:22). Igihe Abisiraheli bari bagiye gutuzwa nk’ishyanga, itegeko ryo gutanga icyacumi ryarashimangiwe nka rimwe mu mategeko yatanzwe n’Imana. Kugubwa neza kwabo kwari gushingiye ku kumvira ayo mategeko.AA 361.2

    Gahunda yo gutanga icyacumi n’amaturo yari igamije gushimangira mu ntekerezo z’abantu ukuri gukomeye kuvuga ko Imana ari yo soko y’imigisha yose igera ku biremwa byayo, kandi ko umuntu akwiriye kuyishima kubw’impano nziza ziva ku buntu bwayo.AA 361.3

    “Kuko ari yo yahaye bose ubugingo no guhumeka n’ibindi byose.” (Ibyakozwe n’Intumwa 17:25). Uwiteka aravuga ati: “Kuko inyamaswa zose zo mu ishyamba ari izanjye, n’inka z’ibirarashyamba zo ku misozi igihumbi.” (Zaburi 50:10). “Ifeza ni izanjye, n’izahabu na zo ni izanjye.” (Hagayi 2:8). Imana niyo iha abantu imbaraga, zibaronkesha ubutunzi. (Gutegeka kwa kabiri 8:18). Nk’uburyo bwo kuzirikana ko ibintu byose ari yo biturukaho, Imana yategetse ko umugabane umwe w’ibivuye ku migisha yabahaye ugomba kuyigarurirwa ari impano n’amaturo bo gushyigikira gahunda yo kuyiramya.AA 361.4

    “Icya cumi . . . ni icy’Uwiteka.” Aha hakoreshejwe imvugo isa n’iyakoreshejwe mu itegeko ry’Isabato. “Ariko uwa karindwi ni wo Sabato y’Uwiteka Imana yawe.” (Kuva 20:10). Imana ubwayo yasigiye umugabane wihariye ku gihe yageneye umuntu no ku butunzi bwe. Ubwo rero nta muntu wagira kimwe muri ibyo icye ngo abure kuba acumuye.AA 361.5

    Icyacumi, cyagombaga guharirwa Abalewi gusa. Bari umuryango watoranyirijwe kuzajya bakora mu buturo bwera. Ariko ibyo si ukuvuga ko ari ryo ryari iherezo ryo gutanga inkunga zindi zijyanye n’iby’iyobokamana. Ihema ry’ibonaniro, nyuma ryiswe ingoro y’Imana, ryose uko ringana ryari ryarubatswe n’amaturo atanganwe ubushake. Kugira ngo bateganyirize indi mirimo yo gusana ya ngombwa cyangwa ibindi bikorwa, Mose yategetse ko umuntu wese agomba gutanga igice cya kabiri cya sekeli ngo cyunganire “imirimo y’ihema.” Kubw’uyu mugambi, mu gihe cya Nehemiya hatangwaga inkunga buri mwaka. (Kuva 30:12-16; 2Abami 12:4,5; 2 Ngoma 24:4-13; Nehemiya 10:32,33). Uko ibihe byajyaga bisimburana amaturo yo guhongerera ibyaha n’amaturo yo gushima yahoraga aturwa Imana. Ayo maturo yatangwaga ari menshi cyane mu gihe cy’iminsi mikuru y’ingando yabaga buri mwaka. Andi maturo menshi atanganwe ubuntu yashyiriweho abakene.AA 361.6

    Na mbere y’uko icyacumi gishirwa iruhande, habagaho kuzirikana ibyo Imana isaba. Umuganura w’imyaka yose yeraga mu mirima wari wareguriweUwiteka. Umuganura w’ubwoya bw’intama igihe zogoshwaga, umuganura w’impeke igihe ingano zasarurwaga, umuganura w’amavuta na divayi, ibyo byose byashyirwaga iruhande bikegurirwa Imana. Ni nako byari bimeze ku buriza bw’amatungo; kandi hari ikiguzi cyatangwaga kugira ngo hacungurwe umwana w’imfura. Umuganura wajyanwaga imbere y’Uwiteka ku buturo bwera, maze ugahabwa abatambyi akaba ari bo bawukoresha.AA 362.1

    Muri ubwo buryo, abantu bahoraga bibutswa ko Imana ari yo nyir’amasambu, amashyo n’imikumbi bari batunze. Bibutswaga ko iboherereza umucyo w’izuba n’imvura mu gihe cy’ibiba n’isarura, kandi ko ikintu cyose bari batunze ari yo yakiremye ndetse ko yabagize ibisonga by’ibintu byayo.AA 362.2

    Uko Abisiraheli bazaga bikoreye amatunda ibyeze mbere yo mu mirima no mu nzabibu, bateraniraga ku ihema ry’ibonaniro, aho bahagaragarizaga ko bazirikana ku mugaragaro ineza Imana yabagiriye. Iyo umutambyi yabaga yemeye iryo turo, uwarituye yavugaga nk’uhagaze imbere y’Uwiteka ati: “Sogokuruza yari umwaramu wari bugufi bwo gushiraho;” maze kandi agasobanura uko yabaye mu Misiri ndetse n’imibabaro Imana yakuyemo Isiraheli akoresheje “amaboko menshi n’ukuboko kurambutse, n’ibiteye ubwoba bikomeye n’ibimenyetso n’ibitangaza.” Yaravugaga ati: “Atuzana aha hantu aduha iki gihugu, ari igihugu cy’amata n’ubuki. None, dore nzanye umuganura w’ibyeze mu butaka, ibyo umpaye, Uwiteka.” Gutegeka kwa kabiri 26:5, 8-10.AA 362.3

    Ibyo Abaheburayo basabwaga gutanga kubwa gahunda yo kuyoboka Imana ndetse n’iy’ubugiraneza, byageraga kuri kimwe cya kane cy’ibyo bungukaga. Umuntu ashobora kwitega ko kwaka abantu ibintu byinshi kubyo binjiza bibasha kubatera ubukene; nyamara ibiramambu, kubahiriza ariya mabwiriza nk’uko ari byari imwe mu byangombwa bisabwa kugira ngo bagubwe neza. Imana yabahaye iri sezerano igihe bazaba bumviye igira iti: “Nzahana indyanyi nyibahora, ntizarimbura imyaka yo ku butaka bwanyu, kandi n’umuzabibu wanyu ntuzaragarika imbuto mu murima igihe cyawo kitaragera . . . Kandi amahanga yose azabita abanyamahirwe, kuko muzaba igihugu kinezeza. Ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga.” Malaki 3:11.AA 362.4

    Urugero rukomeye rw’ingaruka ziva ku kwimana n’amaturo y’ubushake ngo akore umurimo w’Imana, bitewe no kwikanyiza, rwatanzwe mu gihe cy’umuhanuzi Hagayi. Nyuma yo kuva mu bunyage i Babuloni, Abayuda batangiye gusana ingoro y’Uwiteka; ariko ubwo bari bahuye no kurwanywa n’abanzi babo, bahagaritse uwo murimo. Hateye amapfa akomeye ntibabona ibyo babaga bakeneye, maze bituma babona ko bidashoboka barangiza inyubako y’iyo ngoro. Baravuze bati: “Igihe cyo kongera kubaka inzu y’Uwiteka ntikiragera.” Nyamara binyuze mu muhanuzi w’Uwiteka bohererejwe ubutumwa buvuga buti: “‘Mbese birakwiye ko mwibera mu mazu yanyu y’ibitabashwa, na rwo urusengero rukaba umusaka?’ Noneho rero Uwiteka Nyiringabo aravuga ati: ‘Nimwibuke ibyo mukora. Mwabibye byinshi ariko musarura bike, murarya ariko ntimuhaga, muranywa ariko ntimushira inyota, murambara ariko ntimushira imbeho, kandi n’ukorera ibihembo abibika mu ruhago rutobotse.’” (Hagayi 1:2-6). Noneho hatanzwe impamvu yabyo muri aya magambo: “Mwiringiraga kubona byinshi ariko dore byabaye bike, mubizanye imuhira mbitumuza umwuka wanjye. Ibyo byatewe n’iki? Ni ko Uwiteka Nyiringabo abaza. Byatewe n’inzu yanjye isigaye ari umusaka, kandi umuntu wese wo muri mwe yihutira kwiyubakira iye nzu. Ni cyo gituma ijuru ku bwanyu ryimana ikime, n’isi ibura umwero wayo. Nuko ntera amapfa mu gihugu no ku misozi, no ku myaka no ku nzabibu, no ku mavuta ya elayo no ku byera mu butaka byose, no ku bantu no ku matungo, no mu mirimo yose ikoreshwa amaboko.” (Hagayi 1:9-12).AA 362.5

    “Icyo gihe cyose uwageraga ku miba ikwiriye kuvamo incuro makumyabiri havagamo icumi gusa, uwageraga ku muvure wa vino yibwira ko azavanamo incuro mirongo itanu, yavanagamo makumyabiri gusa. Nabateje amapfa no kuma n’uruhumbu n’urubura byonona ibyo mwakoraga n’amaboko yanyu byose.” (Hagayi 2:16,17).AA 363.1

    Abantu bakanguwe n’iyi miburo maze bahagurukira kubaka inzu y’Imana. Nuko ijambo ry’Uwiteka ribageraho riti: “Ndabinginga mutekereze ibizaba ibizaba uhereye none no mu bihe bizaza, kuva ku munsi wa makumyabiri n’ine w’ukwezi kwa cyenda, igihe urufatiro rw’urusengero rw’Uwiteka rushinzwe . . . uhereye uyu munsi nzabaha umugisha.” (Hagayi 2:18,19).AA 363.2

    Umunyabwenge aravuga ati: “Hari umuntu utanga akwiragiza, nyamara akarushaho kunguka. Kandi hari uwimana birenza urugero, ariko we bizamutera ubukene gusa.” (Imigani 11:24). Na none kandi iki cyigisho cyigishijwe n’intumwa Pawulo mu Isezerano Rishya agira ati: “Ubiba nke, azasarura bike, naho ubiba nyinshi, azasarura byinshi.” “Kandi rero Imana ishobora kubasazaho ubuntu bwose, kugira ngo murusheho gukora ibyiza byose, mufite ibibahagije muri byose.” 2 Abakorinto 9:6-8.AA 363.3

    Imana yari igamije ko ubwoko bwayo Isiraheli buhinduka buba ubwoko bugeza umucyo ku batuye isi. Mu gushikama ku kuramya Imana ku mugaragaro, babaga bahamya kubaho ndetse n’ubutware by’Imana nzima. Bari bafite amahirwe yo gushyigikira uku kuramya, nk’uburyo bwo kugaragaza ko bayobotse Imana kandi ko bayikunda. Imana yategetse ko ikwizwa ry’umucyo n’ukuri ku isi bizashingira ku mwete n’amaturo by’abagabanye ku mpano ijuru ryatanze. Imana iba yarahinduye abamarayika bayo intumwa ngo zijyane ukuri kwayo; iba ubwayo yaramenyesheje ubushake bwayo nk’uko yavugiye ku musozi Sinayi n’ijwi ryayo; ariko mu rukundo rwayo n’ubwenge bitagerwa, yahamagariye abantu guhinduka abakorana nayo ikoresheje kubatoranya ngo bakore umurimo wayo.AA 363.4

    Mu gihe cy’Abisiraheli, icyacumi n’amaturo atanganywe ubushake byari bikenewe kugira ngo bibesheho ibyasabwaga n’umurimo w’Imana. Mbese abantu b’Imana bakwiriye gutanga bike muri iki gihe? Ihame Kristo yashyizeho ni iry’uko amaturo dutura Imana akwiriye kungana n’umucyo n’amahirwe twahawe. “Uwahawe byinshi wese, azabazwa byinshi.” (Luka 12:48). Ubwo Umukiza yatumaga abigishwa be yarababwiye ati: “Mwaherewe ubusa, namwe mujye mutangira ubundi.” (Matayo 10:8). Ubwo dufite imigisha n’amahirwe byinshi, kandi hejuru ya byose ubwo dufite imbere yacu igitambo kitagereranywa cy’Umwana w’Imana w’icyubahiro, mbese ishimwe ryacu ntiryari rikwiriye kugaragarira mu mpano nyinshi dutanga kugira ngo tugeze ku bandi ubutumwa bw’agakiza? Uko umurimo wo kwamamwaza ubutumwa bwiza ugenda waguka, ni ko ukenera umutungo mwinshi wo kuwushyigikira kurusha uko byari bimeze mu bihe bya kera; kandi ibi bituma itegeko ryo gutanga icyacumi n’amaturo rirushaho kuba ingenzi kandi ryihutirwa muri iki gihe kurusha mu gihe cy’Abaheburayo. Iyaba abantu b’Imana babaga abanyabuntu kugira ngo bashyigikire umurimo wayo batanga impano zabo z’ubushake mu mwanya wo gukoresha uburyo butari ubwa Gikristo kandi budatunganye kugira ngo umutungo ugwire, Imana yahabwa icyubahiro, kandi n’abandi bantu benshi cyane bagarurirwa Kristo.AA 363.5

    Umugambi wa Mose wo gukusanya amaturo yo kubakisha ihema ry’ibonaniro wageze ku ntego rwose. Nta kwinginga cyangwa guhata byabaye ngombwa ko bikoreshwa. Nta nubwo yakoresheje bumwe mu buryo amatorero muri iki gihe cyacu akunze kwifashisha. Nta birori bikomeye yakoresheje. Ntabwo yatumiye abantu ngo baze mu birori byo kwishimisha, kubyina, ndetse no kwinezeza; nta nubwo yashyizeho za tombora cyangwa ibikino nk’ibyo bihumanye kugira ngo abone ibikoresho bo kubaka ihema ry’Imana. Uwiteka yategetse Mose gusaba Abisiraheli kuzana amaturo yabo. Yagombaga kwakira amaturo y’umuntu wese utanganye ubushake n’umutima ukunze. Nuko hatangwa amaturo menshi cyane kugeza ubwo Mose yasabye abantu kurekera aho gutura kuko bari batanze menshi cyane arenze ayari akenewe gukoreshwa.AA 364.1

    Imana yagize abantu ibisonga byayo. Umutungo Imana yashyize mu biganza byabo ni uburyo yatanze kugira ngo ubutumwa bwiza bwamamazwe. Abantu bagaragaza ko ari ibisonga bikiranuka, Uwiteka azabaragiza ubutunzi buruseho. Uwiteka yaravuze ati: “Kuko abanyubaha ari bo nzubaha.” (1 Samweli 2:30). ‘Imana ikunda utanga anezerewe,” kandi iyo abantu bayo, buzuye imitima ishima, bayizaniye impano n’amaturo byabo, “batagononwa cyangwa se bidatewe n’uko ari agahato,” bazagerwaho n’imigisha yayo nk’uko yabisezeranye. “Ngaho nimuzane kimwe cya cumi gishyitse, mugishyire mu bubiko bw’Ingoro yanjye kugira ngo ibemo ibyokurya. Ngaho nimubikore murebe ko ntazagomorora imigomero y’ijuru, nkabasenderezaho imigisha myinshi cyane.” Malaki 3:10.AA 364.2

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents