Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents

ABAKURAMBERE N’ABAHANUZI

 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    IGICE CYA 45 - KUGWA KWA YERIKO22Iki gice gishingiye muri Yosuwa 5:13-15; 6;7

    Abaheburayo bari bamaze kwinjira muri Kanani, ariko bari batarayitsinda ngo bayihindure; kandi mu mirebere ya kimuntu, urugamba rwo kwigarurira icyo gihugu rwagombaga kumara igihe kirekire kandi rukomeye. Kanani yari ituwe n’ubwoko bw’abantu b’abanyambaraga, bwari bwiteguye cyane kurwanya abatera igihugu cyabo. Amoko atandukanye yari yarishyize hamwe kubwo guterwa ubwoba n’akaga kabibasira bose. Amafarashi yabo n’amagare y’ibyuma y’intambara, kumenya neza igihugu cyabo, no kuba bari baratojwe iby’intambara byabashaga kubahesha amahirwe yo gutsinda. Byongeye kandi, igihugu cyari kirinzwe cyane n’imidugudu igoteshejwe inkike z’amabuye zigera ku ijuru. (Gutegeka kwa kabiri 9:1). Keretse gusa ku bwo kwiringira imbaraga zitari izabo ni ho Abisiraheli bari bateze gutsinda muri iyo ntambara yari ibategereje.AA 334.1

    Umwe mu mijyi yari ikomeye cyane kurusha iyindi muri icyo gihugu wari Yeriko. Yeriko yari nini, ikungahaye kandi iri imbere yabo ku ntera ngufi uvuye aho babambye amahema yabo i Gilugali. Ku rubibi rw’ikibaya kirumbuka cyari gikungahaye kirimo n’umusaruro w’ibihingwa bitandukanye, hari ingoro z’abakomeye n’ingoro z’ibigirwamana byarangaga kudamarara n’ingeso mbi. Iminara miremire y’uwo mujyi w’ubwibone yawuteraga gusuzugura Imana y’Abisiraheli. Yeriko yari umwe mu byicaro by’ingenzi byo gusengerwamo ibigirwamana, ariko by’umwihariko ikaba yari yareguriwe Ashitaroti, ikigirwamanakazi cy’ukwezi. Aho ni ho hari isangano ry’ibizira byose bikabije n’ibibi byarangaga idini ry’Abanyakanani. Abisiraheli bari bacyibuka neza ingaruka zishishana z’icyaha bakoreye i Betipewori, barebaga uwo mujyi w’ubupagani bakawuzinukwa kandi ukabatera ishozi.AA 334.2

    Yosuwa yabonye ko gutsinda Yeriko ari yo ntambwe ya mbere bagomba gutera mu kwigarurira Kanani. Ariko mbere ya byose, yashatse igihamya cy’uko Imana izabayobora, kandi aragihabwa. Ubwo yari yavuye mu nkambi akajya kwiherera no gusaba Imana ya Isiraheli kugira ngo izagende imbere y’ubwoko bwayo, yabonye umurwanyi wambariye urugamba, ufite igihagararo n’igitinyiro, “afite inkota mu ntoke.” Ku kibazo Yosuwa yamubajije ati: “Mbese uri uwo mu bacu cyangwa uwo mu babisha bacu?” yaramusubije ati: “Oya, ahubwo nje nonaha kubera ingabo z’Uwiteka umugaba.” Rya tegeko ryahawe Mose ubwo yari ku musozi wa Horebu ngo: “Kwetura inkweto mu birenge byawe, kuko aho uhagaze aha ari ahera,” ryagaragaje kamere nyakuri y’uwo mushyitsi udasanzwe. Kristo, Nyirikuzo ni we wari uhagaze imbere y’umuyobozi w’Abisiraheli. Yosuwa yahinze umushyitsi, maze agwa hasi yubamye aramuramya, nuko yumva amagambo y’ibyiringiro ngo: “Dore nkugabije i Yeriko n’umwami waho n’intwari zaho.” Icyakurikiyeho yaje guhabwa amabwiriza y’uko azigarurira uwo mujyi.AA 334.3

    Ku bwo kumvira itegeko ry’Imana, Yosuwa yayoboye ingabo za Isiraheli. Ntibagombaga gushotora. Bagombaga kuzenguruka uwo mujyi gusa, bahetse isanduku y’Imana kandi bavuza impanda. Imbere habanje abarwanyi bakomeye, itsinda ry’abantu b’abagabo batoranyijwe, ariko noneho batigaruriye Yeriko kubw’ubuhanga bwabo n’ubutwari bwabo, ahubwo ari kubwo kumvira amabwiriza bahawe n’Imana. Hakurikiyeho abatambyi barindwi bavuza impanda. Hakurikiraho Isanduku y’Imana, igoswe n’ikuzo ry’Imana, ihetswe n’abatambyi bambaye imyambaro yerakana umurimo wabo wera. Nuko hakurikiraho ingabo z’Abisiraheli, umuryango wose uri hamwe n’ibendera ryawo. Uwo ni wo mutambagiro wazengutse uwo mujyi wari mu mahenuka. Nta jwi ryumvikanaga uretse imirindi y’izo ngabo zikomeye n’amajwi meza y’impanda (amahembe) yirangiraga mu misozi akumvikana mu tuyira tw’i Yeriko. Bazengurutse uwo mujyi barawurangiza, izo ngabo zigaruka ku mahema yazo zicecetse maze isanduku nayo isubizwa mu myanya wayo mu ihema ry’ibonaniro.AA 334.4

    Abarinzi b’umujyi barebaga urwo rugendo bumiwe kandi batangaye babimenyesha abategetsi. Ntabwo bamenye na gato ubusobanuro bw’uyu mwiyereko; ariko ubwo babonaga izo ngabo zikomeye cyane zizenguka umujyi wabo incuro imwe ku munsi, zifite isanduku yera y’Isezerano n’abatambyi bayihetse, ibanga ry’iyo migenzereze ryateye ubwoba mu mitima y’umutambyi na rubanda [bo mu mujyi]. Na none bagombaga kugenzura uburinzi bwabo bukomeye, bakumva neza ko bashobora kuzanesha igihe bagabweho igitero gikomeye. Abantu benshi basuzuguraga cyane igitekerezo cy’uko hari ikibi gishobora kuzabageraho giturutse kuri iyo myiyereko gusa. Abandi bagiraga ubwoba cyane uko bagendaga babona umwiyereko wa buri munsi Abisiraheli bazenguruka umujyi. Bibutse ko igihe kimwe Inyanja itukura yitandukanyirije imbere y’ubwo bwoko, kandi ko inzira yahise ikingurwa imbere yabwo mu ruzi rwa Yorodani. Ntabwo bari bazi rero ibitangaza bindi Imana yari kubakorera.AA 335.1

    Ingabo z’Abisiraheli zazengurutse umujyi wa Yeriko iminsi itandatu. Umunsi wa karindwi ugeze, kare kare mu rukerera, Yosuwa arangaza imbere y’ingabo z’Uwiteka. Noneho bahawe amabwiriza yo kuzenguruka Yeriko incuro ndwi no kuvuza impanda (amahembe) baranguruye cyane, kuko Uwiteka yari yabagabije uwo mujyi.AA 335.2

    Izo ngabo nyinshi zizenguka izo nkike zitonze. Bose bari batuje uretse injyana y’imirindi y’abantu benshi bagendaga, n’amajwi y’impanda (amahembe) yumvikanaga rimwe na rimwe mu gitondo cya kare hatuje. Inkike nini zari zubakishijwe amabuye akomeye zasaga n’izidashobora gusenywa n’abantu. Abarinzi bari ku nkike bakomeje kubyitegerezanya ubwoba bwinshi, ubwo babonaga kuzengurukwa bwa mbere birangiye, hagakurikiraho incuro ya kabiri, incuro ya gatatu, incuro ya kane, incuro ya gatanu, incuro ya gatandatu. Mbese umugambi w’uko kuzenguruka kw’amayobera wari kuba uwuhe? Mbese ibintu bikomeye byari bigiye kuba byari ibiki? Ntabwo bari bagifite igihe kirekire cyo gutegereza. Ubwo bari bamaze kuzenguruka ku ncuro ya karindwi, uwo mwiyereko muremure warahagaze. Za mpanda zari zimaze umwanya zicecetse noneho zaravugijwe cyane ku buryo amajwi yazo yanyeganyeje isi. Za nkike z’amabuye akomeye, hamwe n’iminara yazo miremire biremereye, biranyeganyega, byiyasa imitutu bihereye mu mfatiro, maze biridukira hasi biba nk’amatongo. Abaturage b’i Yeriko bari batashywe n’ubwoba, maze ingabo z’Abisiraheli zinjira muri uwo mujyi zirawigarurira.AA 335.3

    Ntabwo Abisiraheli batsinze kubwo imbaraga zabo bwite; ahubwo intsinzi yose yari iy’Uwiteka; kandi umusaruro wa mbere w’imbuto z’icyo gihugu, umujyi hamwe n’ibyari biwurimo byose, byagombaga kwegurirwa Imana ho igitambo. Abisiraheli bagombaga kwigishwa ko mu gutsinda Kanani batagombaga kwirwanirira, ko ahubwo bagomba kuba ibikoresho byo gushyira mu bikorwa ubushake bw’Imana; ntibashake ubutunzi cyangwa kwishyira hejuru kwabo, ahubwo bakogeza icyubahiro cya Yehova Umwami wabo. Mbere y’uko bigarurira Kanani bari bahawe itegeko ngo: “Namwe muzirinde mu buryo bwose ikintu cyose cyashinganywe; kuko nimugikoraho muzazanira urugerero rw’Abisirayeli umuvumo n’amakuba.”AA 335.4

    Abaturage bose bo muri uwo mujyi, hamwe n’ikintu cyose gihumeka cyari kiwurimo, “abagabo n’abagore, abaton’abakuru n’inka n’intama n’indogobe” babyicishwa inkota. Keretse gusa Rahabu wari indahemuka, hamwe n’ab’umuryango we bose nibo barokowe, kugira ngo hasohozwe rya sezerano abatasi bari baramusezeraniye. Umujyi ubwawo waratwitswe; ibihome byawo n’ingoro zawo, amazu yawo y’ibitangarirwa n’ibikoresho bya gikungu byayarangwagamo, imyenda y’igiciro cyinshi n’iby’imirimbo byose biratwikwa. Ikitashoboraga gutwikwa n’umuriro, nk’“ifeza n’izahabu, n’ibikoresho by’imiringa n’iby’ibyuma,” byagombaga kwegurirwa umurimo wo mu ihema ry’ibonaniro. Aho hantu uwo mujyi wai wubatswe hari havumwe; Yeriko ntiyagombaga kuzongera gusanwa ngo ikomere; ibihano byari biteganyirijwe umuntu wese guhangara gusana inkike zari zasenywe n’imbaraga z’Imana. Abisiraheli bose bari barabwiriwe mu ruhame amagambo akomeye ngo: “Umuntu uzaghaguruka akajya kubaka uyu mudugudu w’i Yeriko, avumwe imbere y’Uwiteka. Igihe azubaka imfatiro zaho, apfushe imfura ye; n’igihe azahaterera inzugi z’amarembo azapfushe umuhererezi we.”AA 336.1

    Kurimbuka gukomeye kw’abantu b’i Yeriko kwari ugusohora kw’amabwiriza yari yaratanzwe mbere anyujijwe kuri Mose ku byerekeye abaturage b’i Kanani ngo: “Uzabarimbure rwose.” (Gutegeka kwa kabiri 7:2). “Ariko mu midugudu y’aya mahanga, . . . ntuzakize ikintu cyose gihumeka.” (Gutegeka kwa kabiri 20:16). Ku bantu benshi ayo mategeko asa n’aho anyuranye n’umwuka w’urukundo n’imbabazi bitegekwa mu yindi migabane y’ibitabo bigize Bibiliya, ariko mu by’ukuri yari amategeko atanzwe na Nyirubwenge n’ineza bitagerwa. Imana yari iri hafi gutuza Abisiraheli i Kanani, muri bo ikahashyira ishyanga n’ubutegetsi bwagombaga kugaragaza ubwami bwayo ku isi. Ntibagombaga kuba abaragwa b’iyobokamana nyakuri gusa, ahubwo bagombaga no kwamamaza amahame yaryo mu isi yose. Abanyakanani bari barirunduriye mu bibi bikabije bya gipagani, kandi byari ngombwa ko igihugu gihumanurwamo ikintu cyose cyazitiraga gusohora kw’imigambi myiza y’Imana.AA 336.2

    Abaturage b’i Kanani bari barahawe amahirwe ahagije yo kwihana. Mu myaka mirongo ine mbere y’icyo gihe, kwitandukanya kw’Inyanja Itukura ndetse n’ibihano byahanishijwe Misiri byari byarahamije ububasha bw’Imana y’Abisiraheli. Ubu na bwo gukurwaho kw’abami b’ i Midiyani, i Galeyadi n’ i Bashani, ryongeye kugaragaza cyane ko Yehova aruta ibigirwamana byose. Ubutungane bw’imico ye n’urwango yanga ibibi rwagaragariye mu bihano yasutse ku Bisiraheli bitewe n’uko bifatanyije bakagira uruhare mu mihango izira y’ i Bali-Pewori. Ibyo bikorwa byose byari bizwi n’abaturage b’i Yeriko, ndetse harimo benshi bari basangiye na Rahabu ibyo yemeraga nubwo banze rwose kubyumvira. Rahabu yemeraga ko Yehova, Imana ya Isiraheli, “ari yo Mana iri mu ijuru hejuru, no ku isi ukagera ikuzimu.” Nk’uko byari bimeze ku bantu ba mbere y’Umwuzure, Abanyakanani bari babereyeho gusa gutuka Ijuru no konona no kwanduza isi. Urukundo n’ubutabera byasabaga ko habaho igihano cyihuse gihabwa abo bantu bagomeye Imana ndetse bagahinduka n’abanzi b’umuntu.AA 336.3

    Mbega uburyo byoroheye ingabo zo mu ijuru guhirika inkike z’i Yeriko, uwo mujyi warangwaga n’ubwibone wari ufite inkike zikomeye zari zarateye ubwoba bwinshi abatasi batizeraga mu myaka mirongo ine yari ishize! Nyirububasha Imana ya Isiraheli yari yaravuze iti: “Dore nkugabije i Yeriko.” Nta mbaraga z’umuntu zashoboraga guhangana n’iryo jambo.AA 337.1

    ‘Ku bwo kwizera inkike z’ i Yeriko zararidutse’ (Abaheburayo 11.30). Umugaba w’ingabo z’Uwiteka yavuganye na Yosuwa gusa. Ntabwo yigeze yihishurira iteraniro ryose, bityo bagombaga kwizera cyangwa bagashidikanya amagambo ya Yosuwa, bakumvira amategeko abahaye mu izina ry’Uwiteka cyangwa bakanga ubutegetsi bwe. Abisiraheli ntibashoboraga kubona imitwe y’ingabo z’abamarayika bari babatabaye bayobowe n’Umwana w’Imana. Bagomba kuba baratekereje bati: “Mbega ukuntu iyi myiyereko idasobanutse, mbega uburyo bikojeje isoni kuzenguruka inkike z’uyu murwa buri munsi, tuvuza impanda zikozwe mu mahembe y’amapfizi y’intama. Ibi ntacyo byakora ku minara ikomeye.” Nyamara umugambi nyawo wo gukomeza uwo muhango wo kuzenguruka mu gihe kirekire nk’icyo kibanzirira isenyuka rya nyuma ry’inkike, watanze umwanya wo gukuza kwizera mu Bisiraheli. Byagombaga kwandikwa mu bwenge bwabo ko imbaraga zabo zitakomokaga mu bwenge bwa muntu, cyangwa mu mbaraga ze, ko ahubwo zikomokaga ku Mana y’agakiza kabo. Kubw’ibyo, bagombaga kumenyera kwishingikiriza gusa ku Muyobozi wabo wo mu ijuru.AA 337.2

    Imana izakorera ibikomeye abayizigira. Impamvu abavuga ko ari ubwoko bwayo badafite imbaraga ikomeye, ni uko biringira cyane ubuhanga bwabo bwite, bityo ntibahe Uwiteka umwanya wo kugaragaza imbaraga ze ku bwabo. Mu bihe bikomeye byose, Uwiteka azafasha abana be bamwiringira nibaramuka bashyize ibyiringiro byabo byose muri we kandi bakamwumvira badakebakeba.AA 337.3

    Nyuma gato yo kugwa kwa Yeriko, Yosuwa yagambiriye gutera Ayi, akadugudu gato kari mu bihanamanga ku birometero bike ugana mu burengerazuba bw’ikibaya cya Yorodani. Abatasi boherejwe muri ako kadugudu bagarukanye inkuru ivuga ko abaturage baho ari bake, kandi ko ingabo nke gusa ari zo zikenewe kugira ngo bahatsinde.AA 337.4

    Intsinzi ikomeye Imana yari yabahesheje, yatumye Abisiraheli bigirira icyizere. Kuko Imana yari yarabasezeraniye igihugu cy’i Kanani, bumvise batekanye maze bananirwa kumenya ko ubufasha bw’Imana bwonyine ari bwo bubahesha intsinzi. Ndetse na Yosuwa yateguye imigambi ye yo kwigarurira Ayi atigeze agisha Imana inama.AA 337.5

    Abisiraheli bari batangiye kurata imbaraga zabo bwite ndetse no kunnyega abanzi babo. Bari biringiye kunesha mu buryo bworoshye, maze batekereza ko ingabo ibihumbi bitatu zihagije kugira ngo zifate uwo mudugudu. Izo ngabo zihutiye kugaba igitero nta gihamya zifite cy’uko Imana izabana nabo. Barasatiriye bagera hafi y’irembo ry’umudugudu ngo basakirane n’ingabo nyinshi zakereye kubarwanya. Batenguwe n’ubwoba ubwo bari babonye ubwinshi n’imyiteguro ihagije by’abanzi babo maze bahunga batazi iyo bajya bamanuka ku gacuri. Abanyakanani babakurikiranye imbaraga nyinshi “babavana imbere y’irembo ryabo, . . . babirukana ikijyepfo.” Nubwo abapfuye bari bake urebye ku mubare wabo, kuba abantu mirongwitatu na batandatu barishwe, uko gutsindwa kwakuye umutima iteraniro ryose ry’Abisiraheli. “Imitima y’abantu ishya ubwoba, ihinduka nk’amazi.” Iyo yari inshuro ya mbere basakiranye n’Abanyakanani, kandi niba bari bahunze imbere y’abarwaniriraga ako kadugudu gato, byari kugenda bite mu ntambara zikomeye zari imbere yabo? Yosuwa yitegereje gutsindwa bagize, asanga ari ikigaragaza ko Imana itabishimye, maze muri ako kababaro no kumirwa “ashishimura imyenda ye, agwa yubamye imbere y’Isanduka y’Uwiteka, ageza nimugoroba, we n’abakuru b’Abisirayeli bitera umukungugu mu mitwe.”AA 337.6

    Yosuwa yaratatse ati: “Ayi we, Nyagasani Mana! Ni iki cyatumye wambutsa aba bantu Yorodani, ukaba udushyize mu maboko y’Abamori ngo baturimbure? . . . None Mana ndacyavuze iki, ubwo Abisiraheli bahaye ibitugu ababisha babo? Abanyakanani n’abo mu gihugu cyose nibabyumva, bazatugota, bazimanganye amazina yacu mu isi. None se, izina ryawe rikuru uzarirengera ute?”AA 338.1

    Uwiteka asubiza Yosuwa ati: “Byuka; ni iki gitumye ugwa wubamye? Abisiraheli bacumuye kuko baciye mu itegeko ryanjye nabategetse.” Cyari igihe cyo gufata umwanzuro wihutirwa, nticyari igihe cyo kwiheba no kuganya. Mu nkambi hari habaye icyaha gihishwe, kandi cyagombaga gutahurwa kigakurwa imbere y’Uwiteka maze imigisha ye ikabasha kuba ku bwoko bwe. “Ndetse sinzongera kubana namwe ukundi, keretse murimbuye ikivume mukagikura muri mwe.”AA 338.2

    Itegeko ry’Imana ryari ryasuzuguwe n’umwe mu bari batoranyirijwe gushira mu bikorwa ibihano byayo. Ndetse n’ishyanga ryose ryari cyashyizweho igicumuro cy’uwo mugome: “Batwaye ku bintu byashinganywe, barabyiba barirengagiza, ndetse babishyira mu bintu byabo.” Yosuwa yahawe amabwiriza amufasha gutahura no guhana uwo mugome. Bagombaga gufinda ubufindo kugira ngo batahure uwo munyabyaha. Ntabwo umunyagicumuro yahise yerekanwa ako kanya, ikibazo cyabaye nk’igishidikanywaho igihe gito kugira ngo abantu babanze bumve inshingano bafite kubw’ibyaha biri hagati muri bo, bityo bibatere kwisuzuma mu mitima no kwiyoroshya imbere y’Imana.AA 338.3

    Kare kare mu museso, Yosuwa yateranyirije abantu bose hamwe uko imiryango yabo iri, maze wa muhango ukomeye cyane w’ubufindo uratangira. Buhoro buhoro ubushakashatsi bwarakomeje. Birakomeza, birakomeza bigera ku yindi ntera iteye ubwoba. Bwa mbere hasuzumwa umuryango, hakurikiraho amazu, hakurikiraho inzu imwe imwe, maze amaherezo umuntu arafatwa; nuko Akani umuhungu wa Karumi, wo mu muryango wa Yuda atungwa urutoke n’ukuboko kw’Imana ko ari we wateye Abisiraheli akaga.AA 338.4

    Kugira ngo he kuba ibibazo bijyanye n’icyaha cye, kandi ngo he kuzaba ikirego cy’uko yaba yararenganyijwe, Yosuwa yarahije Akani ngo avugishe ukuri. Uwo munyacyaha yatuye icyaha cye rwose agira ati: “Ni ukuri koko, ni jye wacumuye ku Uhoraho Imana y’Abisiraheli . . . i Yeriko nahabonye umwambaro mwiza wo muri Babiloniya, n’ibiro bibiri by’ifeza na garama magana atanu by’izahabu. Narabyifuje ndabitwara mbitaba mu ihema, ifeza ni zo ziri hasi.” Nuko bahita bohereza intumwa mu ihema rya Akani, maze bacukura aho yabarangiye maze, “basanga bya bintu bitabyemo, ifeza ari zo ziri hasi. Nuko babisohora mu ihema babishyira Yosuwa, . . . babirambika imbere y’Uhoraho.”AA 338.5

    Yaciriwe urubanza kandi ruhita rushyirwa mu bikorwa. Yosuwa yaravuze ati: “Ni iki cyatumye utugwa nabi? Na we Uwiteka arakugwa nabi uyu munsi.” Kubera ko abantu bari bagiweho n’icyaha cya Akani kandi bakagerwaho n’ingaruka zacyo, binyuze mu babahagarariye bagombaga kugira uruhare mu kugihana. “Abisiraheli bose bamutera amabuye.”AA 339.1

    Birangiye bamurundaho ikirundo kinini cy’amabuye nk’igihamya cy’icyaha cye n’igihano cyacyo. Nuko icyo gikombe bacyita igikombe cya “Akori” bisobanura ngo “amakuba.” Mu gitabo cy’ibyo ku Ngoma harimo urwibutso rwe rwanditsemo ngo: “wababazaga Isiraheli.” 1 Ngoma 2:7.AA 339.2

    Icyaha cya Akani cyakozwe bitewe no gusuzugura imiburo yumvikana neza kandi y’ukuri ndetse no kwigaragaza gukomeye k’ububasha bw’Imana. Abisiraheli bose bari babwiwe ngo: “Mwirinde ubwanyu kwenda ku bintu byashinganywe, keretse niba namwe mushaka kuvumwa.” Iri tegeko ryatanzwe bakimara kwambuka Yorodani mu buryo bw’igitangaza, bamaze kuzirikana isezerano ry’Imana bagakebwa- bamaze kwizihiza Pasika, na nyuma yo kwigaragaza kwa Malayika w’Isezerano, Umugaba w’Ingabo z’Ishoborabyose. Iryo tegeko ryari ryakurikiwe no kugwa kwa Yeriko, bitanga ibyiringiro byo kurimbuka kwari kuzaba ku bagomera amategeko y’Imana bose. Kuba ububasha bw’Imana bwonyine ari bwo bwahaye intsinzi Abisiraheli, kuba batarigaruriye Yeriko kubw’imbaraga zabo bwite, byahaye uburemere itegeko ryababuzaga gufata ku bintu bivumwe. Kubw’ubushobozi bw’Ijambo ryayo, Imana yari yarashenye icyo gihome. Intsinzi yari iyayo, kandi umurwa n’ibyari biwurimo byose nabyo byagombaga gushinganwa.AA 339.3

    Muri izo miliyoni z’Abisiraheli harimo umuntu umwe gusa, wahangaye kugomera itegeko ry’Imana muri iyo saha ikomeye y’intsinzi n’urubanza [kuri Yeriko]. Kwifuza kwa Akani kwabyukijwe n’ubwiza bw’uwo mwambaro w’igiciro wo mu gihugu cy’ i Shinari; ndetse n’igihe wari umugejeje aho agomba kwicwa ubwe yawise “Umwambaro mwiza w’i Shinari 23Babuloni.” Icyaha kimwe cyari cyateje intambwe yo gukora ikindi, maze afata izahabu n’ifeza byerejwe ububiko bw’Uwiteka. Yibye Imana ku muganura wo mu gihugu cy’ i Kanani.AA 339.4

    Icyaha simusiga cyagejeje Akani ku kurimbuka cyari gishinzi imizi yacyo mu kwifuza. Mu byaha byose iki ni cyo rusange kandi usanga ari cyo gifatwa ko cyoroheje kurenza ibindi. Mu gihe ibindi byaha bigenzurwa bigatahurwa kandi bigahanirwa, ni kangahe icyaha cyo kwica itegeko rya cumi cyamaganwa? Uburemere bw’iki cyaha n’ingaruka njyanamuntu zacyo, ni byo byigisho dusanga mu gitekerezo cya Akani.AA 339.5

    Kwifuza ni ikibi kigenda gikura buhoro buhoro. Akani yari yarimitse ingeso yo gukunda indonke kugeza ubwo ihindutse akamenyero, imubohesha iminyururu inangiye atashoboraga guca. Mu mwanya wo kwihambira kuri iki kibi, yagombaga kugira ubwoba kubwo gutekereza icyago yateje Abisiraheli; ariko intekerezo ze zari zaramugajwe n’icyaha; maze igishuko kije, atsindwa bitagoranye.AA 339.6

    Mbese ibyaha nk’ibyo ntibigikorwa, kandi haratanzwe imiburo yumvikana? Tubujijwe rwose guha intebe kwifuza nk’uko Akani yari yabujijwe gutwara ku minyago y’ i Yeriko. Imana yavuze ko ibyo ari ugusenga ibigirwamana. Turaburirwa ngo: “Ntimubasha gukorera Imana n’ubutunzi.” (Matayo 6:24). “Mwitonde kandi mwirinde kwifuza kose.” (Luka 12:15). “Ntibikavugwe rwose muri mwe” (Efeso 5:3). Imbere yacu natwe tuhafite iteka riteye ubwoba Akani yaciriweho, irya Yuda, irya Ananiya na Safira. Mbere y’iteka ryaciriwe aba bose, hari iteka Lusiferi “umwana w’umuseke” yaciriweho. Lusiferi yifuje umwanya wo hejuru maze atakaza ubwiza n’umunezero byo mu ijuru. Nyamara n’ubwo hari iyo miburo yose, kwifuza kuraganje.AA 340.1

    Ahantu hose, ibimenyetso byako bito biragaragara. Kwifuza gutera ubushyamirane n’amacakubiri mu miryango; gutera igomwa n’urwango hagati y’abakene n’abakire; kugatera abakire gukandamiza abakene. Nyamara iki cyaha ntabwo kiba mu b’isi gusa, ahubwo kiba no mu itorero. Mbega ukuntu bisigaye ari gikwira mu itorero hose kubonamo kwikunda, kurarikira, ubugugu, kwirengagiza kugira neza no kwiba Imana “icya cumi n’amaturo.” Benshi mu bagize itorero “bagaragara neza kandi badasiba” harimo ba Akani benshi! Abantu benshi baza mu rusengero, bakicara ku meza y’Umwami, kandi mu mitungo yabo hahishwemo indonke z’inyibano, ibintu Imana yavumye. Bitewe n’umwambaro mwiza w’i Babuloni, abantu benshi cyane muri iki gihe bemera guhara ibyo umutimanama ubemeza n’ibyiringiro byabo by’ijuru. Abantu batabarika bagurana ubupfura bwabo no kuba ingirakamaro kwabo agapfunyika ka shekeli y’ifeza. Iminiho y’abakene bababazwa ntiyitabwaho; umucyo w’ubutumwa bwiza urapfukiranwa, gukwenwa n’ab’isi bikongezwa n’imikorere inyurana n’Ubukristo; nyamara uwo uvuga ko ari Umukristo kandi yifuza iby’abandi agakomeza kwirundanyiriza ubutunzi. Uwiteka aravuga ati: “Mbese umuntu yakwiba Imana ibyayo? Ariko dore mwarabinyibye” Malaki 3:8.AA 340.2

    Icyaha cya Akani cyateje ishyanga ryose akaga. Kubera icyaha cy’umuntu umwe, uburakari bw’Imana buzaguma ku Itorero ryayo kugeza igihe ubugome buzashakishwa maze bukarandurwa. Niba hari amatwara n’ibikorwa itorero rigomba gutinya kurusha ibindi, ntabwo ari iby’abarirwanya ku mugaragaro, abatizera, n’abatuka Imana. Ahubwo rigomba gutinya ibikorwa by’abitirirwa Kristo bakebakeba. Bene abo ni bo basubiza inyuma imigisha y’Imana ya Isiraheli kandi bagateza intege nke ubwoko bwayo.AA 340.3

    Igihe itorero riri mu ngorane, igihe ubukonje no gusubira inyuma mu by’umwuka biriho, bigaha abanzi b’Imana urwaho rwo gutsinda, niba bimeze bityo, aho kwipfumbata no kuganya kubw’ako kaga, nimucyo abagize itorero bashakishe niba nta Akani ubarimo. Mu mwuka wo kwicisha bugufi no kwinira mu mutima, mureke buri wese aharanire gutahura ibyaha bihishwe bitubuza amahirwe yo kubana n’Imana.AA 340.4

    Akani yemeye icyaha cye, ariko kwatura kwe byari byatinze kugira ngo bimugirire akamaro. Yari yarabonye ingabo za Isiraheli zitahuka ziva kuri Ayi zineshejwe kandi zakutse umutima; nyamara, ntiyarushya aza azisanga ngo yature icyaha cye acyihane. Yari yarabonye Yosuwa n’abakuru ba Isiraheli bacuritse imitwe ku butaka bashavuye bitavugwa. Iyo icyo gihe yatura icyaha cye, aba yaragaragaje kwihana nyakuri; ariko yakomeje kwicecekera. Yari yumvise itangazo rivuga ko hari icyaha gikomeye cyakozwe, ndetse yari yumvise n’imiterere yacyo yose ivugwa kandi irondorwa. Ariko yakomeje kubumba iminwa ye. Hakurikiyeho kugenzura bikomeye. Mbega uko ubugingo bwe bwahinze umushyitsi kubera ubwoba ubwo yabonaga ubufindo bufashe umuryango we mugari, hanyuma inzu ya se, hanyuma inzu ye bwite! Ariko na bwo ntiyatura, kugeza aho urutoke rw’Imana rumwerekaniye. Ubwo icyaha cye cyari kitagihishiriwe, ni bwo yemeye ukuri. Ni kangahe kwatura nk’uko kubaho. Hari itandukaniro rikomeye cyane hagati yo kwemera ibyakozwe nyuma yuko bimaze kugaragazwa no kwatura ibyaha bizwi gusa natwe ubwacu n’Imana. Akani ntaba yaratuye iyo atiringira ko gukora atyo birabuza ingaruka z’icyaha cye. Nyamara kwatura kwe nta kindi kwamaze uretse kugaragaza ko igihano cye ari icy’ukuri. Nta kwihana icyaha nyakuri yari afite, nta mutima umenetse, nta guhindura imigambi, nta no kuzinukwa icyaha byari bimurimo.AA 340.5

    Uko ni ko abanyabyaha bazatura ibyaha ubwo bazaba bahagaze imbere y’urukiko rw’Imana nyuma y’uko urubanza rwose ruzaba rwamaze gucibwa ruhesha ubugingo cyangwa urupfu. Ingaruka zizagera kuri buri wese zizamutera kuzirikana icyaha cye. Bizasunikwa n’imbaraga yo mu mutima itewe no kumva ko aciriweho iteka ndetse no guterwa ubwoba no kuba ategereje urubanza. Ariko rero, bene uko kwihana ntikubasha gukiza umunyabyaha.AA 341.1

    Igihe cyose bagishobye guhisha ibicumuro byabo bagenzi babo, abantu benshi nka Akani, bumva biturije, kandi bakishima bishuka bibwira ko Imana itazahana icyaha yihanukiriye. Bose bazaba baramaze gukererwa cyane ibyaha byabo bibagaragaze kuri urya munsi ubwo batazezwa n’igitambo by’iteka ryose. Ubwo ibitabo byo mu ijuru bizabumburwa, ntabwo Umucamanza azavugisha amagambo ngo abwire umuntu icyaha cye, ahubwo azabararanganyamo amaso, ijisho rye ricengere, ijisho ryemeza abantu ibyaha byabo, maze igikorwa cyose n’ibyo umuntu yakoze mu buzima bwe, bizaherako byandikwe mu bwenge bw’umunyacyaha. Ntabwo bizaba ngombwa ko umuntu ashakishwa mu muryango we nk’uko byabaye mu gihe cya Yosuwa, ahubwo akanwa ke ubwe ni ko kazatura ikimwaro afite. Ibyaha byahishwe abantu ntibabimenye, bizatangarizwa isi yose.AA 341.2

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents