Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents

ABAKURAMBERE N’ABAHANUZI

 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    IGICE CYA 72 - KWIGOMEKA KWA ABUSALOMU49Iki gice gishingiye mu 2 Samweli 13-19.

    Dawidi amaze kumva umugani w’umuhanuzi Natani, yiciriye urubanza atazuyaje ati: “Azarihe inshuro enye;” kandi nk’uko yari abyivugiye yagombaga gucirwa urubanza. Bane mu bahungu be bagombaga gupfa, kandi urupfu rw’umwana wese rwari ingaruka y’icyaha cya se.AA 507.1

    Dawidi yemeye yuko icyaha giteye isoni cya Amunoni, imfura ye gihera atagihaniwe. Amategeko yaciraga umusambanyi urubanza rwo gupfa, kandi ishyano Amunoni yari yakoze ryamuciragaho iteka byikubye inshuro ebyiri. Ariko Dawidi nawe wiciragaho urubanza ku bw’icyaha cye, yananiwe guhana uwacumuye. Abusalomu wafashaga mushiki we wari warahemukiwe agateshwa agaciro, hashize imyaka ibiri ahishe umugambi we wo guhora, ariko yari yubikiriye ngo amaherezo azasohoze umugambi we. Nuko ubwo bagiraga umunsi mukuru w’abana b’umwami, Amunoni wari warahumanyijwe no kuryamana na mushiki we arasinda, hanyuma yicwa ku itegeko rya mwene se.AA 507.2

    Dawidi yari agezweho n’igihano inshuro ebyiri. Imbitsi yazaniye Dawidi ubutumwa buteye ubwoba buvuga buti: “Abusalomo yishe abana b’umwami bose, ntihasigaye n’umwe muri bo.” Maze umwami arabaduka ashishimura imyambaro ye, acura umurambo hasi, n’abagaragu be bose bamuhagarara iruhande, bashishimura imyambaro yabo.” Abahungu b’umwami barahunga bagaruka i Yerusalemu maze babwira se uko byagenze; Amunoni wenyine ni we wari wishwe; bityo “...bakihagera batera hejuru bararira kandi n’umwami n’abagaragu be bose bararira cyane.” Ariko Abusalomu ahungira kwa sekuru Talumayi, umwami w’i Geshuri.AA 507.3

    Nk’uko byari bimeze no ku bandi bana b’umwami, Amunoni yari yararetswe agakora ibyo yishakiye. Yashakaga gushimisha umutima we ibyo ugambiriye byose atitaye ku byo Imana isaba. Nubwo yakoze icyo cyaha gikomeye, Imana yari yaramwihanganiye igihe kirekire. Mu myaka ibiri yose Amunoni yari yarahawe amahirwe yo kwihana; nyamara yakomeje gukora ibyaha maze ageza ubwo yicwa atihanye icyaha cye, yicirwa gutegereza urukiko ruteye ubwoba ryo ku munsi uheruka w’urubanza.AA 507.4

    Dawidi yari yarirengagije inshingano yo guhanira Amunoni icyaha cye, maze bitewe no kudasohoza inshingano ye nk’umubyeyi kandi nk’umwami, hagakubitiraho no kutihana k’umuhungu we, byatumye Uwiteka yemera ko biba bityo ntiyatangira Abusalomo. Iyo ababyeyi cyangwa abayobozi batitaye ku nshingano yo guhana abakoze ibibi, Imana ubwayo izagira icyo yikorera. Imbaraga yayo ikumira ibibi izakurwaho kugira ngo hagire ibintu bibaho bihanishe icyaha ikindi.AA 507.5

    Ingaruka mbi zo kudahana Amunoni kwa Dawidi ntizahagarariye aho, kuko aho ari ho Abusalomu yatangiriye kunyuranya na se. Abusalomo amaze guhungira i Geshuru, Dawidi abona yuko Abusalomu yagombaga guhanirwa amarorerwa yakoze, maze yanga yuko agaruka. Ibyo byongeye ibibi bikomeye umwami yari agiye guhura nabyo. Abusalomu wari umunyambaraga, akagira inyota y’ubutegetsi ndetse ntagire gahunda ihamye agenderaho, kuba mu buhungiro kwe kwatumye atagira uruhare mu byaberaga i bwami maze bidatinze yirundurira mu migambi iteza akaga.AA 507.6

    Hashize imyaka ibiri, Yowabu yiyemeje kunga umwana n’umuhungu we. Kubw’uyu mugambi, yasabye umugore w’i Tekowa wari waramamaye ku bw’ubuhanga bwe kugira ngo abimufashemo. Uwo mugore asanga Dawidi amubwira yuko ari umupfakazi wari ufite abana b’abahungu babiri ari bo bonyine bari bamugize kandi bakamuhumuriza. Yamubwiye ko ba bana baje gutongana umwe yica undi none umuryango wabo wose ukaba ushaka yuko uwasigaye atangwa agahorwa amaraso yavushije. Nuko uwo mubyeyi aravuga ati: “...uko ni ko bashaka kuzimya ikara nsigaranye, ngo badasigira umugabo wanjye izina cyangwa umwuzukuru ku isi.” (2 Samweli 14:7). Ibyo bibabaza umwami maze asezeranira uwo mugore yuko azamurindira umuhungu ntagire icyo aba.AA 507.7

    Amaze kwiyumvira amagambo avuye ku mwami amusezeranira ko uwo mwana atazicwa, yingingiye umwami kumwihanganira, maze amubwira yuko umwami ari we wafuditse kuko atagaruye mu rugo uwo yari yarirukanye. Yaravuze ati: “Twese tuzapfa duse n’amazi amenetse hasi, atakiyorwa ukundi. Kandi Imana na yo ubwayo ntihutiraho gukuraho ubugingo, ahubwo ishaka uburyo kugira ngo uwirukanywe ataba uciwe na yo.” Urwo rugero rw’impuhwe kandi rukora ku mutima rugaragaza urukundo Imana igirira umunyabyaha, (nubwo rwavuzwe ruturutse kuri Yowabu wari umusirikare w’umugome), ni igihamya gikomeye cy’uko Abisiraheli bari bazi neza ukuri gukomeye kwerekeranye no gucungurwa. Umwami ubwe yumvise uko akeneye imbabazi z’Imana, bityo ntiyashoboraga kwanga ibyo asabwe. Yategetse Yowabu ati: “Nuko genda ugarure uwo muhungu Abusalomu.”AA 508.1

    Abusalomu yemererwa kugaruka i Yerusalemu, ariko ntiyemerewe kuza i bwami cyangwa kubonana na se. Dawidi yari yaratangiye kubona ingaruka mbi zo kureka abana be bagakora ibyo bishakiye; kandi nubwo yakundaga uwo muhungu we w’umunyaburanga kandi w’umuhanga, yabonye ko ari ngombwa kugaragaza uko yanga urunuka igikorwa cy’ubugome nk’icyo bikabera isomo Abusalomu na rubanda rwose. Abusalomu yamaze imyaka ibiri iwe ariko yaraciwe i bwami. Mushiki we yabaga iwe bityo kuhaba kwe bikomeza kumwibutsa ikibi kitakosorwa yakorewe. Uko ribanda nyamwinshi babibonaga, Abusalomu yari intwari aho kuba umugizi wa nabi. Maze bitewe n’ayo mahirwe yari afite, yiyemeje gukora uko ashobye kose kugira ngo abantu bamukunde. Igihagararo cye cyatumaga abamwitegereza bose bamukunda. “Kandi mu Bisirayeli bose, ntawashimwaga nka Abusalomu kubw’ubwiza bwe; uhereye mu bworo bw’ikirenge ukageza mu gihorihori nta nenge yamubonekagaho.” Ntabwo byari byiza ko umwami areka umuntu nka Abusalomu, ufite imico yo kurarikira n’ubuhubutsi, yamara iyo myaka ibiri muri ayo majune. Nanone kandi icyo Dawidi yakoze akamwemerera kugaruka i Yerusalemu nyamara akanga yuko babonana, byatumye abantu bamugirira impuhwe.AA 508.2

    Kubera ko Dawidi yahoraga yibuka uko ubwe yishe amategeko y’Imana, yasaga n’uwaguye ikinya mu mico mbonera. Yari afite intege nke kandi atagishobora gufata umwanzuro mu gihe mbere y’uko akora icyaha yari umunyambaraga kandi uzi gufata imyanzuro. Uko abantu bamwubahaga byari byaragabanutse, bityo ibyo byorohereje umuhungu we mubi mu migambi yacuraga.AA 508.3

    Binyuze mu kuvuganirwa na Yowabu, Abusalomu yongeye kwemererwa kubonana na se; nyamara nubwo hariho ubwiyunge bugaragara inyuma, yakomeje imigambi ye. Noneho yabaye nk’uwigira umwami, akagira amagare n’amafarashi ndetse n’abantu mirongo itanu bamujyaga imbere. Kandi igihe umwami yabaga ananiwe cyane akeneye ikirihuko n’aho aba wenyine, Abusalomu yakoraga uko ashoboye kose kugira ngo yikundishe abantu.AA 508.4

    Kutagira icyo yitaho kwa Dawidi no kudafata imyanzuro kwe kwateje impinduka mu bamwungirije. Gutanga ubutabera byarangwagamo kwirengagiza no gutinda. Abusalomu yakoranaga ubuhanga maze akifashisha ibitaranezezaga abantu agira ngo bamugirire icyizere. Uko bukeye uwo mugabo w’uburanga yabonekaga ku irembo ry’umurwa mukuru, aho abantu benshi babaga bategerereje gutanga ibibazo byabo ngo bikemurwe. Abusalomu yabajyagamo agatega amatwi ibibashengura, akabereka yuko ababajwe n’imibabaro yabo kandi yuko anababajwe n’uburyo ubutegetsi budakora neza. Ubwo yabaga amaze kumva ikibazo cy’umuntu umwe yaramubwiraga ati: “Umva, urubanza rwawe ni rwiza kandi ruraboneye, ariko nta muntu umwami yashyizeho kumva ibyawe.” Yongeragaho ati: “Yemwe, iyaba naragizwe umucamanza wo muri iki gihugu, umuntu wese wagize impamvu yose cyangwa urubanza akansanga, namuciriye urubanza rutabera. Iyo hagiraga umuntu umwegera kumuramya, yaramburaga ukuboko kwe, akamufata akamusoma.”AA 509.1

    Umuhungu w’umwami agandishiriza ubutegetsi maze kutabwishimira bikwira hose vuba. Abantu bose bashimaga Abusalomu. Muri rusange abantu bamufataga ko ari we uzasimbura se ku ngoma; abantu bamurebanaga ishema babona ko ari we ukwiriye kuzajya muri uwo mwanya w’icyubahiro, maze icyo cyifuzo cy’uko yaba umwami kiravugwa cyane. “Nuko Abusalomu yigarurira imitima y’Abisiraheli.” Nyamara umwami ntiyabonaga ibyo bitewe n’urukundo yakundaga umuhungu we, bityo ntiyagira icyo akeka. Dawidi yafataga kwitwara cyami kwa Abusalomu nk’aho agamije guhesha icyubahiro ubwami bwe kandi nk’aho ari uburyo bwo kugaragaza ibyishimo by’uko biyunze.AA 509.2

    Intekerezo z’abantu zari ziteguye ibyendaga gukurikiraho, maze Abusalomu yohereje abatasi rwihishwa mu miryango yose gutegura uburyo bwo kwigomeka. Icyo gihe yabeshye ko agiye gutamba ibitambo kugira ngo imigambi ye y’ubugambanyi itamenyekana. Ibyo yari amaze igihe yararahiriye ko azakora igihe yari mu buhungiro byagombaga gukorerwa i Heburoni. Nuko Abusalomu abwira umwami ati: “Ndakwinginze, nyemerera njye guhigura umuhigo nahigiye Uwiteka i Heburoni. Kuko umugaragu wawe nahize umuhigo ubwo nari ntuye i Geshuri muri Siriya; naravuze nti: ‘Uwiteka naramuka ansubije i Yerusalemu, ni koko nzakorera Uwiteka.”AA 509.3

    Uwo mubyeyi wakundaga umwana we, anejejwe n’icyo kimenyetso cyo gukiranuka k’umwana we, amusabira umugisha aramusezerera. Noneho ubugambanyi bwari bugiye gusohoza umugambi wabwo. Igikorwa guheruka cy’uburyarya bwa Abusalomu nticyari kigambiriye kubeshya umwami gusa, ahubwo cyari n’icyo gutuma abantu bamwizera maze akabona uko abashuka bakagomera umwami wimitswe n’Imana.AA 509.4

    Abusalomu afata urugendo yerekeza i Heburoni, maze ajyana “n’abagabo magana abiri avanye i Yerusalemu, bahamagawe kugenda, bagenda batagira uburiganya, nta cyo bazi.” Abo bagabo bajyanye na Abusalomu batazi rwose yuko urukundo bakunda umuhungu w’umwami rubaganisha ku kugomera se. Abusalomu ageze i Heburoni, yahise ahamagaza Ahitofeli, umwe mu bajyanama bakomeye ba Dawidi, umugabo wari uzwiho ubwenge bwinshi, abantu batekerezaga ko ibitekerezo bye ari byiza kandi birimo ubwenge nk’iby’umuntu uvugana n’Imana. Ahitofeli yifatanyije n’abo bagambanyi, maze inkunga ye ituma abantu babona yuko umugambi wa Abusalomu uzagerwaho, bitera n’abandi bantu bakomeye bo mu turere twose tw’igihugu bamusanga. Igihe impanda zo kwigomeka zavugaga, abatasi ba Abusalomu bakwije inkuru mu gihugu hose ko Abusalomu yabaye umwami maze abantu benshi baramusanga.AA 509.5

    Muri icyo gihe impuruza igera i Yerusalemu ku mwami. Dawidi yatunguwe no kubona ko ubwigomeke bwadutse iruhande rwe. Umwana yibyariye — umwana yari yarakunze kandi yiringiye - yari amaze igihe amugambanira ngo amwambure ikamba rye kandi nta gushidikanya yajyaga no kumwica. Muri ako kaga gakomeye Dawidi yari agezemo, yahereyeko akanguka ava mu gihu cyo gucika intege yari amazemo iminsi maze yuzuye umwuka wamuranze mu myaka ye ya mbere, yitegura guhangana n’ako kaga kari gatunguranye. Abusalomu yariho akoranyiriza ingabo ze i Heburoni ku birometero mirongo itatu gusa uvuye i Yerusalemu. Ibyo byigomeke byajyaga kugera ku marembo ya Yerusalemu bidatinze.AA 510.1

    Dawidi asohoka mu ngoro ye yitegereza umurwa —“uburebure bwawo ni wo byishimo by’isi yose, ni wo rurembo rw’umwami ukomeye.” (Zaburi 48:2). Atekereje kuvushiriza amaraso mu murwa we no kuwurimbura agira ubwoba. Mbese yajyaga guhamagara abagaragu bari bakiyoboka ingoma ye ngo baze bamufashe maze arwanire kugumana umurwa we? Mbese yari kwemera ko Yerusalemu yuzurwa n’imivu y’amaraso? Aherako afata icyemezo. Imiborogo y’intambara ntiyari ikwiriye kumvikanira mu murwa watoranyijwe. Yahisemo kuva muri Yerusalemu maze akareba uko abantu be bamukunda kandi akabaha n’umwanya kugira ngo baze bamushyigikire. Muri ako kaga gakomeye, Dawidi yari afite inshingano yagombaga kuzuza imbere y’Imana n’abantu be ari yo yo gukomeza ubutegetsi yari yarahawe n’Imana. Ikibazo cy’ayo makimbirane yagombaga kugishyira mu maboko y’Imana.AA 510.2

    Dawidi asohoka muri Yerusalemu yicishije bugufi kandi afite agahinda — ava ku ntebe ye ya cyami, mu ngoro ye, atandukana n’isanduku y’Imana bitewe no kwigomeka k’umuhungu we yakundaga. Abantu bamukurikira ari benshi, bababaye, bagenda nkabajya guhamba. Umutwe w’ingabo zari zishinzwe kurinda umwami wari ugizwe n’Abakereti, Abapereti, n’Abagiti magana atandatu baturukaga i Gati, wayoborwaga na Itayi, uherekeza umwami. Ariko Dawidi wari usanzwe agira imico itarangwa no kwikunda, ntiyabashije kwemera ko abo banyamahanga bari baramushakiyeho amakiriro bafatanya na we ibyago bye. Yababwiye amagambo atangaje ko bakwiriye kwitegura guhura n’ingorane kubera we. Maze umwami abaza Itayi w’Umugiti ati: “Wowe ni iki gitumye ujyana na twe? Subirayo ugumane n’umwami kuko uri umunyamahanga waje uciwe, subira iwawe. Mbese ko waje ejo, none nabasha nte kukubwira ngo uzererane natwe hirya no hino ubwo ngiye kujya aho mbonye hose? Subirayo, usubiraneyo na bene so. Imbabazi n’ukuri bibane na we. »AA 510.3

    Itayi aramusubiza ati : “Ndahiye Uwiteka uhoraho n’ubugingo bw’umwami databuja, aho umwami databuja azaba, ni kuba gupfa cyangwa kuba muzima, aho ni ho umugaragu wawe nzaba.” Aba bantu bari barahindutse bava mu bupagani bakajya baramya Uwiteka, maze bagaragaza kudahemuka ku Mana yabo n’umwami wabo nk’indahemuka. N’umutima wishimye, Dawidi yemeye ukwitanga bamwitangiye n’ubwo byasaga nk’aho ibye byari byarangiye, maze bose bambuka akagezi Kidironi, bagenda bagana mu butayu.AA 510.4

    Na none uwo murongo w’abantu urahagarara. Itsinda ry’abantu bari bambaye imyambaro yejejwe ryazaga ribasatira. “Kandi Sadoki na we azana n’Abalewi bose bahetse isanduku y’isezerano ry’Imana.” Abari bakurikiye Dawidi bitegereje ibyo nk’ikintu kinejeje. Kuri bo, kuza kw’icyo kimenyetso cyera kwari indahiro ibagaragariza ko bazakira kandi bazanesha byanze bikunze. Isanduku y’Imana yari gutera abantu ubutwari bwo kwifatanya n’umwami. Kubona Isanduku itari i Yerusalemu rero, byajyaga gutera ubwoba abayoboke ba Abusalomu.AA 511.1

    Dawidi abonye iyo sanduku y’isezerano ry’Imana, umunezero n’ibyiringiro bimara akanya gato bisabye umutima we. Ariko bidatinze agira ibindi bitekerezo. Nk’umuyobozi washyizweho ngo atware ubwoko bw’Imana, yari afite inshingano ikomeye. Nta nyungu ze ku giti yagombaga kwitaho, ahubwo ikuzo ry’Imana n’imibereho myiza y’abantu be ni byo byagombaga kuba nyambere mu mutima we. Imana yabaga hagati y’Abakerubi yari yaravuze ibya Yerusalemu iti: “Aha ni ho buruhukiro bwanjye iteka ryose” (Zaburi 132:14), kandi nta mutambyi cyangwa umwami wari ufite uburenganzira bwo kuhakura ikimenyetso cy’uko Imana ihari atabiherewe uburenganzira na Yo. Kandi Dawidi yari azi ko umutima we n’ubugingo bwe bigomba kujyanirana n’amategeko y’Imana, bitaba ibyo isanduku y’isezerano yari kuzaba isoko y’ibyago aho kuba isoko yo kunesha. Yahoraga yibuka icyaha gikomeye yari yarakoze. Muri ubwo bugambanyi yagiriwe yabonagamo igihano cy’Imana. Inkota itaragombaga kuva mu rugo rwe yari yakuwe mu rwubati. Ntabwo yari azi amaherezo y’iyo ntambara. Ntabwo ari we wari ukwiriye gukura mu murwa w’igihugu amategeko yera yari abumbiyemo ubushake bw’Imana ari yo Mutegetsi wabo, kandi ayo mategeko ni yo yari itegekonshinga ry’igihugu n’urufatiro rwo kugubwa neza kwacyo.AA 511.2

    Dawidi ategeka Sadoki ati: “Subiza isanduku mu murwa. Nindamuka mbonye imbabazi ku Uwiteka azangarurayo, kandi azayinyereka n’ubuturo bwe. Ariko nambwira atya ati: ‘Sinkwishimira’; dore ndi hano nangenze uko ashaka.”AA 511.3

    Dawidi yongeyeho ati: “Aho nturi bamenya?” —umuntu washyizweho n’Imana kugira ngo ahwiture abantu. “Subira mu murwa amahoro n’abahungu bawe bombi, Ahimasi umwana wawe, na Yonatani umwana wa Abiyatari. Dore nzategerereza ku byambu byo ku ishyamba, kugeza aho muzantumiraho inkuru z’impamo.” Mu murwa abo batambyi bagombaga gukorera umwami umurimo mwiza bakamenya ibikorwa byose n’imigambi y’abigometse, maze bakabimenyesha umwami rwihishwa batumye abana babo ari bo Ahimasi na Yonatani.AA 511.4

    Ubwo abo batambyi basubiraga i Yerusalemu, umwijima w’icuraburindi watwikiriye uwo murongo w’abantu. Umwami wabo yari abaye impunzi, na bo ubwabo babaye ibicibwa, isanduku y’Imana ibarekuye, bityo rero ahazaza hari hijimye hateye ubwoba n’urujijo! “Dawidi aterera aho bazamukira ku musozi wa Elayono, agenda arira ikijyaruguru, yari atwikiriye umutwe adakwese, kandi n’abari kumwe na we bose bitwikiraga imitwe bazamuka barira ikijyaruguru. Maze umuntu abwira Dawidi ko Ahitofeli ari umwe mu bajyanama b’ubugome, ufatanyije na Abusalomu.” Dawidi yongeye kuzirikana ko ibyo byago arimo ari ingaruka z’icyaha cye. Impamvu yatumye Ahitofeli wari umuyobozi warushaga abandi bose ubuhanga bwo gutegeka acika, ni uko yagira ngo ahorere icyaha cyo gusuzugurwa k’umuryango we cyabaye mu bibi Dawidi yakoreye Betisheba, wari umwuzukuru we.AA 511.5

    Dawidi arasenga ati: “Uwiteka ndakwinginze, hindura inama za Ahitofeli ubusa.” Umwami ageze mu mpinga y’umusozi, arapfukama arasenga, atura Imana umutwaro wari umuremereye kandi asaba kugirirwa imbabazi z’Imana yicishije bugufi. Byabaye nk’aho isengesho rye ryahise risubizwa. Nuko Hushayi w’Umwaruki, wari umujyanama w’umunyabwenge kandi ushoboye, wari waragaragaje ko ari incuti ya Dawidi idahemuka, araza asanga umwami washishimuye imyenda ye kandi yisize umukungugu mu mutwe, aza kwifatanya n’umwami wari wakuweho kandi wari wahunze. Abihishuriwe n’Imana, Dawidi yabonye ko uwo mugabo w’umwiringirwa ari we ukenewe kugira ngo ajye kurengera inyungu z’umwami akamubera icyitso mu murwa mukuru. Dawidi abimusabye, Hushayi yemera gusubira i Yerusalemu gukorera Abusalomu kugira ngo ajye arogoya inama z’ubugome za Ahitofeli.AA 512.1

    Kubera iryo humure bari babonye mu gihe cy’umwijima, umwami n’abari bamukurikiye bakomeje urugendo bamanukira mu mucyamu w’iburasirazuba bw’umusozi wa Elayono, banyura mu bihanamanga by’ibitare n’ikidaturwa ahagana ku ruzi rwa Yorodani. “Umwami ageze i Bahurimu, abona haturutseyo umugabo wo mu muryango wa Sawuli witwaga Shimeyi mwene Gera, arasohoka aza amutuka. Atera Dawidi amabuye n’abagaragu b’umwami Dawidi bose, kandi abantu bose n’abanyambaraga bose, bari bamukikije iburyo n’ibumoso. Shimeyi aramutuka ati: ‘Genda genda wa mwicanyi we, wa kigoryi we. Uwiteka yakugaruyeho amaraso y’inzu ya Sawuli yose wizunguriye ugatwara, none Uwiteka yagabiye Abusalomu umuhungu wawe ubwami bwawe, kandi dore na we uzize igomwa ryawe kuko uri umwicanyi.”AA 512.2

    Dawidi agikomeye, Shimeyi ntiyari yarigeze kwerekana haba mu bikorwa cyangwa mu magambo ko atamuyoboka. Ariko igihe umwami yari mu kaga, uyu mubenyamini yagaragaje imico ye nyakuri. Yari yarubashye Dawidi akiri umwami, ariko ubwo yari acishijwe bugufi aramutuka. Yari umuntu mubi kandi wikanyiza, maze abona ko abandi bahuje imico nawe, kandi ahanzweho na Satani urwango rwe arucucumukra ku muntu Imana yari yihaniye. Umwuka utera umuntu kwishima hejuru, kwandagaza cyangwa kubabaza umuntu uri mu gahinda, ni umwuka wa Satani.AA 512.3

    Ibirego Shimeyi yashinjaga Dawidi byari ibinyoma bisa biafite ishingiro. Dawidi ntiyari ahaniwe yuko yagiriye nabi Sawuli cyangwa ab’inzu ye. Igihe Sawuli yari mu maboko ye, yashoboraga kuba yaramwishe, ariko icyo yakoze gusa ni uko yakase ikinyita cy’ikanzu ye, ndetse na we ubwe yaje kwigaya kubw’uko yasuzuguye atyo umuntu Uwiteka yimikishije amavuta.AA 512.4

    Hagiye hagaragara ibihamya bikmeye by’uko Dawidi yubahaga cyane ubuzima bw’umuntu ndetse n’igihe ubwe yabaga ahigwa nk’inyamaswa. Umunsi umwe ubwo yari yihishe mu buvumo bwa Adulamu, intekerezo ze zerekeye ku mudendezo yari yaragize ubwo yari umusore maze Dawidi wari wahunze aravuga ati: “Icyampa nkabona unsomya ku mazi y’iriba ryo ku irembo ry’i Betelehemu.” (2Samweli 23:13-17). Icyo gihe Betelehemu yari mu maboko y’Abafilisitiya; ariko abagabo batatu b’intwari bo mu ngabo ze baratanyije baca ku barinzi maze bazanira shebuja ku mazi y’i Betelehemu. Dawidi ntiyayanyoye. Yaratatse ati: “Ntibikabeho Uwiteka, kuba nakora ntyo. Ndebe nywe amaraso y’abantu bahaze amagara yabo?” Maze mu cyubahiro cyinshi Dawidi asuka ayo mazi nk’ituro atuye Imana. Ibihe byinshi by’imibereho ya Dawidi yabimaze mu ntambara; ariko mu bantu bose banyuze mu magorwa nk’ayo, ni bake bashoboye kubyihanganira nka Dawidi, ntibinangira imitima kandi ntibacogora.AA 512.5

    Mwishywa wa Dawidi witwaga Abishayi, yari umwe mu batware b’ingabo b’intwari, yananiwe gukomeza kwihanganira kumva ibitutsi bya Shimeyi. Abishayi yaravuze ati: “Ariko ni iki gituma tureka iyo mbwa y’intumbi agatuka umwami databuja? Ndakwinginze reka nambuke muce igihanga.” Ariko umwami amubuza agira ati: “Murareba uko umuhungu wanjye nibyariye agenza ubugingo bwanjye. Mbese uwo Mubenyamini ntiyarushaho? Nuko nimumureke yitukire, kuko Uwiteka yabimutegetse. Ahari Uwiteka azareba inabi ngirirwa, kandi Uwiteka azanyitura ibyiza kubw’iyo mivumo yamvumye uyu rnunsi.”AA 513.1

    Umutima wa Dawidi wamwibutsaga ukuri kubabaje kandi gukojeje isoni. Ubwo abantu b’umwami b’indahemuka bibazaga impamvu yatumye imigisha ye ihinduka imivumo mu buryo butunguranye, kuri we ntibyari ubwiru yari ayizi. Ibihe byinshi yari yaratekereje ku bizamubaho mu bihe nk’ibyo. Ndetse yatangazwaga n’uko Imana yari yarihanganiye cyane ibyaha bye igihe kirekire nk’icyo, igatinza igihano yari akwiriye. Maze noneho ubwo yahungaga by’ikubagahu afite agahinda, ibirenge bye byambaye ubusa, imyambaro ye ya cyami yasimbujwe ibigunira, imiborogo y’abari bamukurikiye yirangira mu misozi, yatekereje umurwa we yakundaga, ari wo yakoreyemo icyaha. Yibutse ineza y’Imana no kwihangana kwayo maze agarura ibyiringiro. Yiyumvisemo ko Uwiteka azakomeza kumugirira impuhwe.AA 513.2

    Inkozi z’ibibi nyinshi zitanga urwitwazo ku byaha byazo zerekana uko Dawidi yacumuye, nyamara bake cyane nibo barangwa no kwihana no kwicisha bugufi nk’ukwa Dawidi. Mbega uburyo ari bake cyane bakwihanganira gucyahwa no guhanwa bihanganye kandi bafite ubutwari nk’ibyo yagaragaje! Yari yarihanye icyaha cye, kandi yamaze imyaka myinshi ashishikariye kuzuza inshingano ze nk’umugaragu mwiza w’Imana. Yari yarakoze byinshi kugira ngo azamure igihugu cye, kandi igihe yari ku ngoma igihugu cyari cyarakomeye ndetse kigubwa neza ku rwego kitari cyarigeze kugeraho. Yari yarakoze ububiko bwinshi bw’ibikoresho byo kubaka inzu y’Imana, ariko se noneho ibyo yari yarakoze mu mibereho ye yose byari bigiye gusenywa? Mbese umusaruro w’imirimo yakoreye Uwiteka imyaka myinshi, umirimo yakoranye ubuhanga n’ubwitange, wari ukwiriye guhabwa umuhungu we w’inguguzi kandi w’umugambanyi, utaritaga ku cyubahiro cy’Imana cyangwa ku kugubwa neza kw’ishyanga rya Isiraheli? Mbega uko byari kuba ibisanzwe ko Dawidi yari kwitotombera Imana muri uwo mubabaro ukomeye!AA 513.3

    Dawidi yabonaga ko icyaha cye ari cyo cyamuteje ako kaga arimo. Amagambo y’umuhanuzi Mika agaragaza umwuka warangaga umutima wa Dwidi. “Wa mwanzi wanjye we, we kunyishima hejuru ningwa nzabyuka, ninicara mu mwijima Uwiteka azambera umucyo. Nzihanganira uburakari bw’Uwiteka kuko namugomeye, kugeza ubwo azamburana akantsindira. Azansohora anjyane mu mucyo, mbone kureba gukiranuka kwe.” (Mika 7:8,9). Kandi Uwiteka ntiyaretse Dawidi. Ibi byamubayeho icyo gihe mu mibereho ye, igihe yagirirwaga nabi bikomeye kandi agatukwa, akagaragaza kwicisha bugufi, kutikunda, kugira ubuntu, no kumvira, ni bimwe mu bintu by’agaciro byaranze imibereho ye yose. Nta na rimwe yari yarigeze akomera cyane mu maso y’Imana nk’icyo gihe ubwo mu bigaragara yari yacishijwe bugufi cyane.AA 513.4

    Iyo Imana yemerera Dawidi gukomeza gukora icyaha ntacyahwe, kandi agakomeza kwica amategeko y’Imana, akaguma ku ngoma ye afite amahoro kandi aguwe neza, abahakanyi n’abatizera bari kubona urwitwazo bagakoresha igitekerezo cya Dawidi bahinyura iyobokamana rivugwa na Bibiliya. Ariko mu byo Imana yemeye ko Dawidi anyuramo, Uwiteka agaragaza ko adashobora kubererekera cyangwa gushyigikira icyaha. Igitekerezo cya Dawidi gituma tubona iherezo rikomeye Imana ibona mu buryo igenza icyaha. Iki gitekerezo kidufasha kwitegereza no mu bihano bibabaje cyane tukabonamo isohozwa ry’imigambi yayo y’imbabazi n’ubuntu. Yacishije umunyafu kuri Dawidi ariko ntiyamurimbuye. Uruganda rutunganya ubutare rukuramo inkamba, ariko ntirubukongora ngo bushire. Uwiteka aravuga ati: “Niba bazaca ku mateka yanjye, ntibitondere amategeko yanjye, ni bwo nzahoresha ibicumuro byabo inkoni, no gukiranirwa kwabo nzaguhoresha kubakubita. Ariko sinzamukuraho rwose imbabazi zanjye, sinzivuguruza umurava wanjye.” Zaburi 89:31-33.AA 514.1

    Nyuma gato y’uko Dawidi avuye i Yerusalemu, Abusalomu n’ingabo ze bahise binjira maze bigarurira igihome gikomeye cy’Abisiraheli ntawe ubarwanyije. Hushayi aba umwe mu babanje kuramya uwo mwami wari wimye vuba, maze uwo mwana w’umwami atungurwa kandi anezezwa no kugira mu bayoboke be uwahoze ari incuti n’umujyanama wa se. Abusalomu yari yizeye yuko azasugira agasagamba. Kubera ko kugeza ubwo imigambi ye yari yamuhiriye, kandi akaba yarashakaga gukomeza ingoma ye no gutuma igihugu kimugirira icyizere, yakiriye Hushayi i bwami neza.AA 514.2

    Abusalomu yari akikijwe n’ingabo nyinshi ariko abenshi muri bo ntibari baratojwe iby’intambara, kandi kugeza ubwo bari batararwana. Ahitofeli yari azi neza ko ibya Dawidi bitararangira. Umugabane munini w’igihugu wari ugikunze Dawidi; yari afite ingabo zatojwe neza, kandi zari indahemuka ku mwami wazo Dawidi ndetse zayoborwaga n’abayobozi babishoboye kandi babimenyereye. Ahitofeli yari azi yuko nyuma y’ibyishimo bya mbere bamaze kwakira umwami mushya hari bube impagarara. Iyo kwigomeka kwabo kuburiramo rero, Abusalomu yajyaga kwiyunga na se. Hanyuma Ahitofeli wari umujyanama we mukuru, ni we kwigomeka byajyaga kubarwaho kuruta abandi bose; bityo ni na we wajyaga guhanwa cyane kurusha abandi. Kugira ngo Ahitofeli abuze Abusalomu gutezuka ku mugambi we, yamugiriye inama yo gukora igikorwa cyajyaga gutuma mu maso ya rubanda rwose kwiyunga na se bidashoboka. Uwo mutegetsi mubi utari indahemuka akoresha ubucakura nk’ubwa Satani maze yoshya Abusalomu kongera icyaha cyo gusambanya inshoreke za se ku cyaha cyo kwigomeka yari yakoze. Nk’uko umugenzo wo mu bihugu byo mu burasirazuba wari, yagombaga gutaha ku nshoreke za se ku mugaragaro Abisiraheri bose babibona, ubwo rero akaba yerekanye ko yasimbuye se ku ntebe y’ubwami. Maze Abusalomu ashyira mu bikorwa iyo nama mbi. Uko ni ko ijambo ry’Imana ryasohoye kuri Dawidi nk’uko umuhanuzi yabimubwiye ati: “Umva nzaguhagurukiriza ibyago bivuye mu rugo rwawe, kandi nzatwara abagore bawe ureba mbahe umuturanyi wawe, . . . Wowe wabikoreye mu rwihisho, ariko jye nzabikorera imbere y’Abisirayeli bose ku mugaragaro izuba riva.” (2 Samweli 12:11, 12). Ntabwo ari ukuvuga yuko Imana ari yo yatumye ibyo byaha bikomeye bibaho, ariko bitewe n’icyaha cya Dawidi, Imana ntiyakoresheje ububasha bwayo ngo ibibuze.AA 514.3

    Ahitofeli yari yaragiye yubahwa kubera ubwenge bwe ariko ntiyari agifite ubwenge no kumurikira biva ku Mana. “Kubaha Uwiteka ni ishingiro ry’ubwenge” (Imigani 9:10); kandi ubu bwenge Ahitoferi ntiyari abufite, naho ubundi ntiyajyaga kwibwira yuko amahano y’ubusambanyi ari yo yajyaga kubafasha ubugambanyi bwabo ntibukomwe imbere. Abantu bafite imitima yuzuye gukiranirwa bagambanira kugira nabi nk’aho nta Mana igenga byose ishobora kwica imigambi yabo. Ariko “Ihora yicaye mu ijuru izabaseka, Umwami Imana izabakoba.” (Zaburi 2:4.) Uwiteka aravuga ati: “Ntibemeye inama zanjye, bahinyuye guhana kwanjye kose. Ni cyo gituma bazarya ibiva mu mu ngeso zabo, kandi bazahazwa n’imigambi yabo. Ubuhemu bw’abaswa buzabicisha, kandi kugubwa neza kw’abapfu kuzabarimbura.” Imigani 1:30-32.AA 515.1

    Ahitofeli amaze kubona yuko nta we ukigize icyo amutwara, yahise yereka Abusalomu uburyo ari ngombwa guhita barwanya Dawidi. Yaravuze ati: “Reka ntoranye ingabo ibihumbi cumi na bibiri nkurikire Dawidi iri joro. Ndamugeraho ananiwe nta gatege, mutere ubwoba maze abari kumwe nawe bose bahunge, hanyuma mwice asigaye wenyine. Bityo nzakugarurira abantu be bose, kuko kwica uriya ushaka ari ko kukugarurira bose, maze igihugu kikagira amahoro.” Uwo mugambi wemewe n’abajyanama b’umwami ariko iyo ukurikizwa, nta kabuza Dawidi yajyaga kwicwa iyo Imana idahita igoboka ikamukiza. Nyamara nyir’ubwenge buruta kure ubwa Ahitofeli yari ku ruhembe rw’ibyabaga. “Uwiteka yagambiriye kurogoya inama nziza ya Ahitofeli kugira ngo Uwiteka atere Abusalomu ibyago.”AA 515.2

    Hushayi ntiyari yatumiwe muri iyo nama, kandi ntiyashoboraga kuyiyinjizamo atabisabwe kuko iyo agenza atyo yari gukekwa ko ari umutasi. Ariko abari muri iyo nama bamaze kugenda, Abusalomu wagiriraga icyizere gikomeye imitekerereze y’umujyanama wa se, yamubwiye umugambi wa Ahitofeli. Hushayi abona ko uwo mugambi nukurikizwa, ibya Dawidi bizaba birangiye. Byatumye avuga ati: “Inama Ahitofeli yagiye kuri ubu si nziza.” “Kandi ati: ‘Uzi so n’ingabo ze ko ari abanyambaraga, kandi ubu baratse mu mitima yabo nk’idubu yakiwe abana bayo ku gasozi. Kandi uzi so ko ari intwari, ntagomba icumbi mu bantu. None ubu yihishe mu mwobo cyangwa ahandi.” Yakomeje amubwira ko ingabo za Abusalomu nizikurikira Dawidi, zitafata umwami; ndetse ko nihagira bamwe bicwa mu ngabo zabo bizabakura imitima kandi bikangiza cyane imigambi ya Abusalomu. Hushayi yaravuze ati: “Kuko Abisirayeli bose bazi so ko ari umunyambaraga, kandi n’abo bari kumwe ko ari intwari.” Nuko atanga inama yanyura umuntu wese w’umwibone kandi wikunda, ushimishwa no kwerekana ko akomeye ati: “Teranya Abisirayeli bose uhereye i Dani ukageza i Berisheba, bangane n’umusenyi wo mu kibaya cy’inyanja ubwinshi, kandi na we ubwawe uzatabarane na bo. Tuzamurasukiraho aho azaba ari hose, tumutondeho nk’ikime uko gitonda ku isi. Nuko uhereye kuri we ukageza ku bantu bari kumwe na we bose, ntituzasiga n’umwe. Kandi naramuka agiye mu mudugudu, na bwo Abisirayeli bose bazazana imirunga, dukururire uwo mudugudu mu mugezi, kugeza aho hatazabonekayo akabuye na kamwe.AA 515.3

    “Nuko Abusalomu n’abantu ba Isirayeli bose baravuga bati: ‘Inama ya Hushayi w’Umwaruki iruse inama ya Ahitofeli.’” Ariko hazi umuntu umwe utarashutswe — umuntu wabonye neza mbere y’igihe ingaruka z’iryo futi rikomeye rya Abusalomu. Ahitofeli yamenye ko umugambi w’abo bantu bari bigometse ugiye gupfuba. Kandi yari azi ko uko amaherezo y’uwo muhungu w’umwami yamera kose, uwo mujyanama we wari waramugiriye inama zo gukora ibyaha bikomeye byose nta byiringiro yajyaga kugira. Ahitofeli yari yarashishikarije Abusalomu kwigomeka, yari yaramugiriye inama yo gukora amahano akomeye cyane kugeza ubwo Abusalomu akoza se isoni aryamana n’inshoreke ze; yari yaratanze inama yo kwica Dawidi kandi acura n’umugambo w’uko bizagenda; yari yarakuyeho uburyo bwose bwari busigaye bwajyaga gutuma yiyunga n’umwami; none Abusalomu yari ahisemo undi muntu. Ahitofeli agira ishyari, ararakara kandi ariheba, maze “[...] arahaguruka ataha iwe mu mudugudu w’iwabo, atunganya inzu ye yiyahuza umugozi arapfa.” Iyo ni yo yabaye ingaruka y’ubwenge bw’umuntu utari ufite Imana ho umujyanama we nubwo yari afite ubuhanga bukomeye. Satani ashuka abantu abaha amasezerano y’ibyiza bazabona, ariko amaherezo bizagaragarira umuntu wese ko “ibihembo by’ibyaha ari aurupfu.” Abaroma 6:23.AA 515.4

    Hushayi utari uzi ko inama atanze irakurikizwa na Abusalomu, ntiyatindiganyije kuburira Dawidi ngo ahungire hakurya ya Yorodani adatindiganyije. Hushayi yoherereza abatambyi ubutumwa nabo babuha abana babo ngo babushyire Dawidi. Ubutumwa bwaravugaga buti: “Inama Ahitofeli yagiriye Abusalomu n’abatware ba Isirayeli ni iyi, ariko jyeweho namugiriye ntya na ntya. Nuko none [. . . ] iri joro nturare ku byambu byo ku butayu, ahubwo ntihagire ikikubuza kwambuka, kugira ngo umwami atamiranwa n’abo bari kumwe bose.”AA 516.1

    Abo basore batumwe baraketswe kandi barakurikiranwa nyamara bagera ku ntego yabo basohoza ubwo buumwa. Dawidi, wari unaniwe kandi afite agahinda kenshi guhera umunsi wa mbere ahunga, abona ubutumwa bumubwira ko agomba kwambuka Yorodani iryo joro, kuko umuhungu we yibyariye yamuhigaga ngo amwice.AA 516.2

    Mbese umubyeyi nka Dawidi kandi akaba n’umwami, wari wagiriwe ubugome bukomeye kandi ari mu kaga ko kurimbuka, yari amerewe ate? “Umugabo w’intwari ikomeye,” umuntu wamenyereye intambara, umwami wavugaga ijambo rikaba itegeko, yari yaragambaniwe n’umwana we yakundaga, yari yaratetesheje kandi yari yaragiriye icyizere mu buryo bw’ubupfapfa. Mbese Dawidi wari wahemukiwe kandi agatereranwa n’abagaragu bari barabanye nawe bamwubaha cyane kandi bamuyoboka, ni ayahe magambo yakoresheje avuga akari ku mutima we? Mu gihe cyo kugeragezwa kwe gukomeye cyane, umutima wa Dawidi washikamye ku Mana maze araririmba ati:AA 516.3

    “Uwiteka, erega abanzi banjye baragwiriye!
    Abangomeye ni benshi. Benshi baramvuga bati:
    ‘Nta gakiza afite ku Mana.’ Ariko wowe, Uwiteka, uri ingabo inkingira,
    Uri icyubahiro cyanye, ni wowe ushyira hejuru umutwe wanjye.
    Ijwi ryanjye ritakira Uwiteka,
    Na we akansubiza ari ku musozi we wera.
    Nararyamaga ngasinzira,
    Ngakanguka kuko Uwiteka ari we ujya andamira.
    Sinzatinya abantu inzovu nyishi,
    Bangoteye impande zose kugira ngo bantere. . .
    Agakiza kabonerwa mu Uwiteka,
    Umugisha utanga ube ku bantu bawe.” Zaburi 3:1-8.
    AA 516.4

    Dawidi n’abantu be bose (ingabo, abatware, abakuru n’abasore, abagore n’abana), bambuka urwo ruzi rw’amazi maremare kandi atemba adasuma mu mwijima w’ijoro. “Umuseke utambika nta n’umwe muri bo wari utarambuka Yorodani.”AA 517.1

    Dawidi n’ingabo ze basubira i Mahanayimu, hari hasanzwe ari icyicaro cy’ubutegetsi bwa Ishibosheti. Aho hantu hari igihome gikomeye, cyari kigoswe n’akarere k’imisozi miremire aho ingabo zashoboraga kwisuganyiriza mu gihe cy’intambara. Icyo gihugu cyari gifite ibyo kurya byinshi kandi abantu baho bakundaga Dawidi. Abantu benshi baje kwifatanyiriza nawe aho hantu, kandi abakungu baho bamuzanira impano nyinshi z’ibyokurya n’ibindi bintu yari akeneye.AA 517.2

    Imana ya Hushayi yari yageze ku ntego ye, ituma Dawidi ashobora guhunga; ariko umuhungu we Abusalomu wari igihubutsi kandi utarashoboraga gutinzwa aherako akurikirana se. “Abusalomu na we yambuka Yorodani ari kumwe n’Abisirayeli.” Abusalomu afata Amasa, umuhungu wa Abigayili mushiki wa Dawidi, amugira umugaba mukuru w’ingabo ze. Ingabo ze zari nyinshi, ariko nta nyifato nziza ya gisirikare zari zifite ndetse nta n’imyitozo ihagije bari barahawe ngo babe bashobora guhangana n’ingabo za se zari zaramenyereye intambara.AA 517.3

    Dawidi agabanya ingabo ze mo imitwe itatu iyoborwa na Yowabu, Abishayi, na Itayi w’Umugiti. Dawidi ubwe yari yagambiriye kuyobora ingabo ze ku rugamba; ariko baba abakuru b’ingabo ze, abajyanama na rubanda rwose barwanya icyo cyifuzo cye. Baravuze bati: “Wowe nturi butabare, kuko niduhunga batazatwitaho, ndetse n’ubwo igice cya kabiri cy’abantu bacu cyapfa nabwo ntibatwitaho, kuko uhwanye n’abantu bacu inzovu. Ahubwo ibyarutaho ni uko wakwitegura kudutabara uturutse mu mudugudu.” 2Samweli 18:3,4.AA 517.4

    Abari ku nkike z’i Mahanayimu babonaga neza imirongo miremire y’ingabo zari zaragomeye umwami. Uwari warafashe ubutegetsi ku ngufu yari ashagawe n’ingabo nyinshi cyane, kandi uzigereranyije n’iza Dawidi, iza Dawidi zagerwaga ku mashyi. Ariko ubwo umwami Dawidi yitegerezaga izo ngabo zimuteye, icyamuhangayikishije cyane mu bitekerezo bye ntabwo ari ikamba rya cyami, cyangwa ubuzima bwe byajyaga kurokoka binyuze mu ntambara. Umutima wa Dawidi wuzuwe n’urukundo kandi agirira impuhwe umuhungu we wari warigometse. Ubwo abasirikare basohokaga ku mirongo yabo mu marembo y’uwo murwa, Dawidi yakomeje ingabo ze ziringirwa, azibwira yuko bakwiriye kugenda bizeye ko Imana ya Isiraheli izabaha gutsinda. Ariko n’ubwo ntiyashoboraga kwikuramo urukundo yakundaga Abusalomu. Ubwo Yowabu (wari uyoboye umutwe wa mbere) yanyuraga aho umwami yari ahagaze, uwo mugaba w’ingabo wari waragiye anesha ku rugamba inshuro nyinshi cyane, yicisha bugufi kugira ngo yumve ubutumwa buheruka bw’umwami, maze umwami aramubwirana ikiniga ati: “Ku bwanjye murangenzereze neza uwo muhungu Abusalomu.” Ariko ibyo umwami yasabye byasaga n’ibigaragaza ko akunze Abusalomu kurusha ubwami bwe, ndetse ko amurutishije abagaragu bamunambyeho, ibyo bituma ingabo zirushaho kwanga uwo muhungu we w’indakoreka.AA 517.5

    Urugamba rwajyaga kubera mu ishyamba ryari hafi y’uruzi rwa Yorodani, hakaba hari ahantu hatamereye neza benshi cyane mu ngabo cyane za Abusalomu. Abasirikare benshi batari bafite imyitozo ihagije bo mu ngabo za Abusalomu bageze mu bihuru no mu bishanga byo mu ishyamba, baravurungana maze kubayobora birananirana. Nuko “Abisiraheli bahanesherezwa n’abagaragu ba Dawidi; maze uwo munsi hapfa abantu ibihumbi makumyabiri.” Abusalomu abonye yuko uwo munsi baneshejwe, arahindukira ngo ahunge maze umutwe we ufatwa mu mashami y’igiti kinini gifite amashami menshi inyumbu ye irikomereza imunyura hasi, asigara amanitswe kirengera, ategereje ko abanzi be baza bakamwica. Aho yari amanitswe abonwa n’umusirikare, ntiyamwica kubwo gutinya kubabaza umwami, ahubwo ajya kubwira Yowabu ibyo abonye. Yowabu ntiyagira igitekerezo cyo kumubabarira. Yari yaracuditse na Abusalomu, kuko yamwunze na Dawidi kabiri kose, ariko icyizere yari yaramugiriye agihindura ubusa. Nyamara urebye amahirwe Abusalomu yari yaragize binyuze mu kuvuganirwa na Yowabu, uku kwigomeka n’amahano kwazanye ntikwagombye kuba kwarabayeho. Noneho byari mu bushobozi bwa Yowabu gutikura rimwe gusa akica nyirabayazana w’ibyo bibi byose. “Ajyana imyambi itatu, ayitikura Abusalomu mu mutima . . . Nuko bajyana Abusalomu bamujugunya mu bushya bunini bwo mu ijuri, bamurundaho ikirundo cy’amabuye kinini cyane.”AA 517.6

    Uko ni ko abantu bateraga ukwigomeka mu Bisirayeli bashize. Ahitofeli yariyahuye. Abusalomu, umwana w’umwami, wari ufite uburanga Abisiraheli bose batangariraga yicwa akiri muto, intumbi ye bayijugunya mu bushya bunini bamurundaho ikirundo cy’amabuye, kiba urwibutso ruhoraho rw’umugayo. Abusalomu akiriho, yari yariyubakiye inkingi nini mu gikombe cy’umwami, ariko urwibitso rwonyine rwaranze igituro cye rwabaye icyo kirundo cy’amabuye mu butayu.AA 518.1

    Umuyobozi w’ubwo bwigomeke amaze kwicwa, Yowabu yayavugije ikondera maze ahamagara ingabo ze ngo zireke gukurikira ingabo zahungaga kandi uwo mwanya bohereza intumwa ebyiri zijya kubikira umwami.AA 518.2

    Umurinzi wari ku nkike z’umurwa yerekeje amaso aho urugamba rwaberaga, abona umuntu uri kuza yiruka ari wenyine. Bidatinze abona undi. Ubwo ya ntumwa ya mbere yageraga hafi, wa murinzi abwira umwami wari utegerereje iruhande rw’umuryango w’inkike ati: “Ngira ngo imyirukire y’uw’imbere isa n’iya Ahimasi mwene Sadoki. Umwami aravuga ati: ‘Ni umugabo mwiza kandi azanye inkuru nziza.’ Ahimasi ashyira ejuru abwira umwami ati: ‘Byose byabaye byiza.’ Nuko yikubita hasi imbere y’umwami yubamye, aravuga ati: ‘Uwiteka Imana yawe ihimbazwe, yakugabije abantu bari bahagurukije amaboko yabo ku mwami databuja.’” Umwami amubazanyije ubwira ati: “Wa muhungu Abusalomu ni amahoro?” Ahimazi amusubiza igisubizo kitahuranyije.AA 518.3

    Intumwa ya kabiri yo yaje ivuga cyane iti: “Ndi kabarankuru z’umwami z’umwami databuja, kuko uyu munsi Uwiteka yaguhoreye inzigo kuri ba banzi baguhagurukiye bose.” Na none umubyeyi Dawidi yongera kubaza ati: “Wa muhungu Abusalomu ni amahoro?” Ya mbitsi inanirwa guhisha iyo nkuru ibabaje maze iramusubiza iti: “Abanzi b’umwami databuja, n’abantu bose bahagurukiye kukugirira nabi, barakaba uko uwo muhungu yabaye.” Ibyo byari bihagije. Dawidi ntiyongera kugira icyo abaza, ariko yubika umutwe “[. . .] yurira mu nzu yo hejuru y’irembo arira. Nuko akigenda, agenda avuga atya ati: ‘Ye baba we, mwana wanjye Abusalomu we! Mwana wanjye, mwana wanjye Abusalomu we! Iyaba ari jye wapfuye mu cyimbo cyawe, Abusalomu mwana wanjye, mwana wanjye.”AA 518.4

    Izo ngabo zari zimaze kunesha ziza zigana umurwa, ikobe ryabo ryo kunesha rikwira mu misozi hose. Ariko binjiye mu marembo y’umurwa ntibasubira kwiyamirira, amabendera yabo barayamanura, maze bakomeza bubitse imitwe bameze nk’abatsinzwe aho kuba bari batsinze. Umwami ntiyari abategereje ngo abasanganire, ahubwo umuborogo we ari mu cyumba cyo hejuru y’amarembo wumvikanaga agira ati: “Ye baba we mwana wanye Abusalomu, mwana wanjye; mwana wanjye Abusalomu we; iyaba ari jye wapfuye mu cyimbo cyawe! Abusalomu mwana wanjye, mwana wanjye!”AA 518.5

    “Uwo munsi impundu zihinduka induru mu bantu bose, kuko bari bumvise bavuga ngo umwami yibabarijwe n’umwana we. Uwo munsi abantu basubira mu mudugudu babebera, nk’abantu bahunze mu ntambara, babebera bafite isoni.”AA 519.1

    Ibyo birakaza Yowabu. Imana yari yabahaye kunesha no kwishima; kwigomeka gukomeye kutari kwarigeze kuboneka muri Isiraheli kwari gutsembwe; none uko kunesha gukomeye kwari guhinduwemo kuborogera uwari warakoze icyaha cyicishije intwari ibihumbi n’ibihumbi. Uwo mutware w’ingabo utaragiraga ubwoba n’ikinyabupfura aratanya asanga umwami maze amubwira akomeje ati: “Uyu munsi wateye amaso y’abagaragu bawe ipfunwe: bakijije ubugingo bwawe ubu n’ubw’abahungu bawe n’abakobwa bawe; . . . kandi ukunda abakwanga, ukanga abagukunda. None weruye ko ibikomangoma n’abagaragu bawe ko ari nk’ubusa kuri wowe, ubu menye ko, iyaba Abusalomu yabaye muzima tukaba ari twe twapfuye twese uyu munsi, uba wabyishimiye cyane. Nuko none haguruka usohoke, uvugane n’abagaragu bawe uhumurize imitima yabo. Ndahiye Uwiteka, nudasohoka, nta mugabo n’umwe uri busigarane iri joro. Kandi ibyo bizakumerera nabi kuruta ibyago wakabonye byose, uhereye mu buto bwawe, ukageza ubu.”AA 519.2

    Nubwo uko gucyaha umwami washengurwaga n’intimwa kwarimo uburakari n’umujinya, Dawidi ntiyakwanze. Abonye yuko umugaba w’ingabo ze avuga ukuri, yaramanutse ajya ku irembo ry’umurwa, maze uko abasirikare be b’intwari bamunyuraga imbere, akabaramutsa ababwira amagambo yo kubatera ubutwari no kubashimira.AA 519.3

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents