Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents

ABAKURAMBERE N’ABAHANUZI

 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    IGICE CYA 31 - ICYAHA CYA NADABU NA ABIHU9Iki gice gishingiye mu Balewi 10:1-11

    Nyuma yo kwegurira Imana ihema ry’ibonaniro, abatambyi berejwe umurimo wabo wera. Iyo mirimo yamaze iminsi irindwi, kandi buri munsi warangwaga n’imihango yihariye. Ku munsi wa munani abatambyi batangiye imirimo yabo. Afashijwe n’abahungu be, Aroni yatambye ibitambo Imana yategetse, arangije azamura amaboko ye maze aha abantu umugisha. Ibintu byose byari byakozwe nk’uko Imana yari yategetse kandi Imana yemeye igitambo bityo yerekana ikuzo ryayo mu buryo butangaje. Umuriro waturutse ku Uwiteka maze ukongora igitambo cyari kiri ku gicaniro. Abantu bitegereje uko kwigaragaza gutangaje kw’imbaraga y’Imana bubashye kandi batangaye cyane. Ibyo babibonyemo ikimenyetso cy’ikuzo ry’Imana n’ubuntu bwayo, bityo bateraga hejuru basingiza kandi baramya Imana maze bikubita hasi bubamye nk’aho bari imbere y’Imana ryose.AA 240.1

    Ariko nyuma y’igihe gito ibyago bitunguranye kandi bikomeye byateye umuryango w’umutambyi mukuru. Isaha yo kuramya igeze, ubwo amasengesho no gusingiza by’abantu byazamukaga bijya ku Mana, babiri mu bahungu ba Aroni, buri wese yafashe icyotero cye, maze boserezaho imibavu, izamuka nk’umubavu uhumura neza imbere y’Uwiteka. Nyamara bishe itegeko ry’Imana bakoresha “umuriro udakwiriye.” Kugira ngo bose imibavu, bafashe umuriro usanzwe mu cyimbo cya wa muriro wera Imana ubwayo yari yaracanye, akaba ari nawo yari yarategetse ko ugomba gukoreshwa muri uwo murimo. Kubera icyo cyaha, umuriro waturutse ku Uwiteka ubatwikira imbere y’abantu.AA 240.2

    Inyuma ya Mose na Aroni, Nadabu na Abihu ni bo bari bafite umwanya wo hejuru kurusha abandi bose mu Bisiraheli. Uwiteka yari yarabahaye icyubahiro cyihariye, ubwo bo n’abakuru mirongo irindwi bemererwaga kureba ubwiza bwe ku musozi. Nyamara ibyo ntibyatumye icyaha cyabo cyirengagizwa cyangwa ngo gifatwe mu buryo bworoheje. Ibyo byose byatumye icyaha cyabo kirushaho gukomera. Kubera ko abo bantu babonye umucyo ukomeye, kuko bari barazamutse umusozi kimwe n’ibikomangoma bya Isiraheli kandi bakaba bari abaragize amahirwe yo gushyikirana n’Imana, no kuba mu mucyo uturuka ku bwiza bwayo, ntibyari kubatera kwirata ko nyuma y’aho bashobora gucumura ntibahanwe, ngo bibwire ko kuba Imana yarabahaye icyubahiro icyo izabura guhana igicumuro cyabo yihanukiriye. Uko ni ukwibeshya gukomeye. Umucyo mwinshi ndetse n’amahirwe abantu bahawe bisaba kwiturwa ubudahemuka n’ubutungane bihuye n’uwo mucyo bahawe. Ikintu cyose kitarangwamo ibi Imana ntishobora kucyemera. Imigisha myinshi cyangwa amahirwe abantu bahawe ntibikwiriye gutuma abantu bidamararira cyangwa ngo be kugira icyo bitaho. Imigisha n’amahirwe ntibikwiriye na mba gutanga uburenganzira bwo gukora icyaha cyangwa ngo bitere ababihawe kumva ko Imana itazabahanira ibibi byabo. Amahirwe yose Imana yatanze ni uburyo ikoresha kugira ngo itange umurava mwinshi, umwete n’imbaraga mu gushyira mu bikorwa ubushake bwayo bwera.AA 240.3

    Mu buto bwabo, Nadabu na Abihu ntibari baratojwe imico yo kwifata. Kuba Aroni yari umuntu udohoka ku nshingano ye mu buryo bworoshye, kuba atari afite gushikama ku kuri, byari byaramuteye kwirengagiza ikinyabupfura cy’abana be. Abahungu be bari baremerewe gukora ibyo bishakiye. Bari baragundiriye ingeso zo gukurikiza ibyo kamere ishaka byose igihe kirekire maze izo ngeso zirababata ku buryo n’inshingano z’umurimo urusha iyindi yose kwera zitari zifite ubushubozi bwo gusenya izo ngeso. Ntabwo bari barigishijwe kubaha ubutware bwa se, kandi ntibazirikanye ko kumvira ibyo Imana isaba udakebakeba ari ngombwa. Kuko Aroni yafuditse ntahane abahungu be byabateguriye kugerwaho n’igihano cy’Imana.AA 241.1

    Imana yashakaga kwigisha abantu ko bagomba kuyegera bicishije bugufi kandi bubashye, ndetse no mu buryo yagennye ubwayo. Ntiyakwemera kumvira kw’igice. Ntibyari bihagije yuko muri uko gusenga ikintu hafi ya cyose cyakorwaga nk’uko yari yarabitegetse. Imana yavuze ko umuvum uzagera ku bantu bareka amategeko yayo, maze ntibashyire itandukaniro hagati y’ibisanzwe n’ibintu byera. Imana ivuga ikoresheje umuhanuzi iti: “Bazabona ishyano abita ikibi icyiza n’icyiza bakacyita ikibi, umwijima bawushyira mu cyimbo cy’umucyo, n’umucyo bakawushyira mu cyimbo cy’umwijima! . . . Bazabona ishyano abiyita abanyabwenge bajijutse! . . . bagatsindishiriza abakiranirwa kubw’impongano, ariko umukiranutsi bakamwima ibyo atsindiye! . . . banze amategeko y’Uwiteka Nyiringabo, bagahinyura ijambo ry’Uwera wa Isirayeli.” (Yesaya 5:20-24). Ntihakagire uwibeshya ngo yizere ko umugabane umwe w’amategeko y’Imana atari ingenzi, cyangwa ko izemera igisimbura ibyo ishaka. Umuhanuzi Yeremiya aravuga ati: “Ni nde wahanura bikabaho, kandi Umwami atari we ubitegetse” (Amaganya 3:37). Nta tegeko Imana yashyize mu ijambo ryayo abantu bakumvira cyangwa bakagomera uko bishakiye maze ntibagerweho n’ingaruka zabyo. Abantu nibahitamo indi nzira itari iyo kumvira udakebakeba, bazabona ko “iherezo ry’izo nzira ari inzira z’urupfu.” Imigani 14:12.AA 241.2

    “Mose abwira Aroni, na Eleyazari na Itamari bene Aroni ati: “Ntimutendeze imisatsi, ntimushishimure imyenda, mudapfa, . . . kuko muriho amavuta y’Uwiteka yabasize.” Uwo muyobozi ukomeye yibukije mwene se amagambo y’Imana avuga ngo: “...nzaherwa icyubahiro imbere y’ubu bwoko bwose.” Aroni yari acecetse. Urupfu rw’abahungu be, bishwe nta muburo watanzwe bazize icyaha gikomeye gityo ( ni icyaha yahereyeko abona yuko ari ingaruka y’uko we ubwe atitaye ku nshingano ye), rwashegeshe umutima we kubera agahinda kenshi, nyamara ntiyagaragaje umubabaro we. Kubwo kutagaragaza intimba, yagombaga gusa n’udafitiye icyaha impuhwe. Imbaga y’abantu ntiyari ikwiriye kuyoborwa mu kwivovotera Imana.AA 241.3

    Uwiteka yagombaga kwigisha abantu be kwemera ubutabera buranga ibihano bye kugira ngo abandi batinye. Hariho abantu bamwe muri Isiraheli uyu muburo w’igihano giteye ubwoba wakijije ubarinda guhinyura ukwihangana kw’Imana kugeza ubwo nabo bajyaga guhamya iherezo ryabo. Imana icyaha uko kugirira umunyabyaha impuhwe zidakwiriye bitera gutanga urwitwazo cyangwa kubabarira icyaha cye. Icyaha cyica imyumvire iboneye ku buryo umunyacyaha atabasha gusobanukirwa n’uburemere bwo kwica amategeko, kandi hatabayeho imbaraga yemeza ya Mwuka Muziranenge, wa munyabyaha akomeza kuba mu mwijima ntabone neza icyaha cye. Ni inshingano y’abagaragu ba Kristo kwereka abo bantu bayoba akaga kabategereje. Abantu barimbura imbaraga z’umuburo bakoresheje kwijimisha amaso y’umunyabyaha kugira ngo atabona kamere nyakuri y’icyaha cye n’ingaruka zacyo, akenshi barishima ubwabo bavuga ko mu gukora batyo baba batanga igihamya cy’ubugiraneza bwabo. Nyamara baba bakora rwose barwanya kandi babera inkomyi umurimo wa Mwuka Muziranenge w’Imana. Baba bashyeshyenga umunyabyaha kugira ngo aruhukire ku gasongero k’irimbukiro. Bene abo baba bagira uruhare mu cyaha cye kandi bakishyiraho uruhare ruteye ubwoba mu kutihana kwe. Abantu benshi cyane barimbutse bazize uku kugira impuhwe zidakwiriye kandi ziyobya.AA 241.4

    Nadabu na Abihu ntibaba barakoze icyo cyaha cyabarimbuye iyo ubwenge bwabo butabanza kuyobywa igice no kunywa inzoga uko bishakiye. Bari basobanukiwe ko kwitegura byitondewe kandi bikomeye ari ingenzi mbere yo kwinjira mu buturo bwera — aho Imana yigaragarizaga — nyamara kubwo kutirinda ntibari bujuje ibyangombwa byo gukora umurimo yabo wera. Ubwenge bwabo ntibwakoraga neza, kandi imyumvire yabo ku byerekeye ibitunganye yari yijimye ku buryo batashoboraga kumenya itandukaniro riri hagati y’ibyera n’ibisanzwe. Aroni n’abahungu be bari basigaye bahawe uyu muburo ugira uti: “Ntukanywe vino cyangwa igisindisha kindi, wowe n’abana bawe muri kumwe, uko muzajya kwinjira mu ihema ry’ibonaniro mudapfa; iryo ribabere itegeko ridakuka mu bihe byanyu byose, mubone uko mutandukanya ibyera n’ibitari ibyera, n’ibihumanya n’ibidahumanya; mukigisha Abisirayeli amategeko yose Uwiteka yabwiye Abisirayeli mu kanwa ka Mose.” ( Abalewi 10:9-11). Gukoresha ibinyobwa bisindisha bigira ingaruka yo guca intege umubiri, gutesha intekerezo umurongo utunganye ndetse no gucogoza imico mbonera. Bibuza abantu gusobanukirwa ukwera kw’ibintu byera ndetse n’Imbaraga ikomeye iranga ibyo Imana isaba. Abantu bose babaga bari mu myanya ijyana n’inshingano zera bagombaga kuba abagabo birinda nta gukebakeba kugira ngo ubwenge bwabo bushobore gutandukanya icyiza n’ikibi, kandi babashe kugira amahame ashikamye n’ubwenge bwo gukorana ubutabera no kugaragaza imbabazi.AA 242.1

    Inshingano nk’iyo ikomeza kuba iya buri muyoboke wese wa Kristo. Intumwa Pawulo iravuga iti: “Ariko mwebweho muri ubwoko bwatoranyijwe, abatambyi b’ubwami, ishyanga ryera, n’abantu Imana yaronse. (1 Petero 2:9). Imana idusaba kurinda imbaraga zose z’umubiri zikaba mu buryo bwiza cyane bushoboka kugira ngo tubashe gukorera Umuremyi wacu umurimo yemera. Iyo ibisindisha bikoreshejwe, hazakurikiraho ingaruka nk’izabaye kuri bari batambyi b’Abisiraheli. Umutimanama uzatakaza uburyo washoboraga kumenya icyaha, kandi intambwe yo kwinangira mu bugome izarushaho guterwa kugeza ubwo ibintu bisanzwe n’ibyejejwe bitazongera kugira itandukaniro rigaragara. None se ni mu buhe buryo twagera ku rugero rw’ibyo Imana ishaka? “Mbese ntimuzi yuko imibiri yanyu ari insengero z’Umwuka Wera, uri muri mwe, uwo mufite wavuye ku Mana? Kandi ntimuri abanyu ngo mwigenge; kuko mwaguzwe igiciro. Nuko rero mutume imibiri yanyu ihimbaza Imana.” (1Abakorinto 6:19, 20). “Namwe iyo murya, cyangwa munywa, cyangwa mukora ikindi kintu cyose, mujye mukorera byose guhimbaza Imana.” (1 Abakorinto 10:31). Itorero rya Kristo mu bihe byose ryahawe umuburo ukomeye kandi uteye ubwoba uvuga ngo: “Umuntu utsemba urusengero rw’Imana, Imana izamutsemba; kuko urusengero rw’Imana ari urwera, kandi urwo rusengero ni mwe.” 1Abakorinto 3:17AA 242.2

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents