Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents

ABAKURAMBERE N’ABAHANUZI

 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    IGICE CYA 68 - DAWIDI I SIKULAGI45Iki gice gishingiye mu 1 Samweli 29; 30; 2 Samweli 1

    Nubwo Dawidi n’ingabo ze bari bajyanye n’Abafilisitiya bakagerana aourugamba rwagombaga kuremera, ntabwo barwanye mu rugamba rwahuje Sawuli n’Abafilisitiya. Ubwo izo ngabo z’impande zombi ziteguraga kurwana, mwene Yesayi yisanze ari mu kaga gakomeye cyane. Byari byitezwe ko Dawidi arwana ku ruhande rw’Abafilisitiya. Iyo igihe urugamba rwari kuba ruremye maze akava mu mwanya yari yashinzwe, agahunga, ntiyari kuba yishyizeho ikimwaro cy’ubugwari gusa, ahubwo yari kuba abaye indashima ndetse agambaniye Akishi wari waramurinze akamuha ubuhungiro. Igikorwa nk’icyo cyajyaga kumushyiraho urubwa maze kikamuteza umujinya w’abanzi be yagombaga gutinyaga cyane kurusha uko yatinyaga Sawuli. Nyamara ntiyajyaga kwemera na hato kurwanya Abisiraheli. Iyo abihangara, yari kuba agambaniye igihugu cye, maze akaba abaye umwanzi w’Imana n’uw’ubwoko bwe. Ibyo byajyaga kumubuza kuzicara ku ngoma mu Bisiraheli by’iteka ryose; kandi iyo Sawuli apfira kuri urwo rugamba, urupfu rwe rwajyaga kugerekwa kuri Dawidi.AA 480.1

    Dawidi yiyumvisemo ko yayobye inzira yagombaga gucamo. Byajyaga kurushaho kuba byiza ahungiye mu gihome gikomeye cy’Imana cyo mu misozi aho gufatanya n’abanzi bakomeye b’Uwiteka n’ubwoko bwe. Ariko Uwiteka ugira imbabazi nyinshi ntiyahannye ikosa ry’umugaragu we ngo amurekere muri urwo rungabangabo; kuko nubwo Dawidi yari atakibona imbaraga y’Imana, akaba yari yaracogoye akava mu nzira y’ubupfura, umutima we wari ugifite umugambi wo kudahemuka ku Mana. Nubwo Satani n’ingabo ze bakoraga ubudacogora bafasha abanzi b’Imana n’Abisiraheli kandi barwanya umwami wari wararetse Imana, abamarayika b’Uwiteka nabo barakoraga kugira ngo barokore Dawidi bamukure mu kaga yari yagezemo. Intumwa z’ijuru zagendereye abatware b’Abafilisitiya zibatera kwanga ko Dawidi n’ingabo ze barwana iyo ntambara yari igiye kuba.AA 480.2

    Abatware b’Abafilisitiya batera hejuru babaza Akishi bati: “Mbese kandi Abaheburayo barakora iki hano?” Akishi yabasubije adashaka kwifatanya n’icyo cyifuzo cyabo ati: “Uyu si we Dawidi umugaragu wa Sawuli umwami wa Isirayeli, umaranye nanjye iminsi, ndetse n’imyaka? Kandi uhereye igihe yimukiye iwabo, akampakwaho, nta cyaha namubonyeho kugeza ubu?”AA 480.3

    Ariko abo batware bakomeza kwanga kandi bibarakaje bati: “Subizayo uwo mugabo asubire mu gikingi cye wamukebeye, we kumwemerera kujyana natwe ku rugamba ataduhindukira umugambanyi rucyambikana. Mbese iki kigabo icyacyunga na shebuja ni iki? Si ibihanga by’aba bantu? Mbese uyu si we Dawidi babyinaga bati: ‘Sawuli yishe ibihumbi, Dawidi yica inzovu?’” Urupfu rw’igihangange cyabo ndetse n’uko ico gihe Abisiraheli babanesheje byari bikiri mu ntekerezo z’Abatware b’Abafilisitiya. Ntibemeraga ko Dawidi yajyaga kurwanya ubwoko bwe; kandi bibwiraga ko urugamba nirumara guhinana, yajyaga kumerera nabi Abafilisitiya kurusha uko ingabo za Sawuli zose zari kubikora.AA 480.4

    Nuko Akishi yemera ibyo bamusabye maze ahamagara Dawidi aramubwira ati: “Nk’uko Uwiteka ahoraho, wabaye umukiranutsi. Imitabarire n’imitabarukire yawe iyo turi kumwe mu ngabo birantunganira, kuko uhereye igihe wankereje, nta cyaha nakubonyeho kugeza ubu, ariko rero abatware ntibagukunze. None isubirireyo ugende amahoro, we kwirirwa urakaza abatware b’Abafilisitiya.”AA 481.1

    Ariko Dawidi atinye kurwanya ibitekerezo nyakuri byari mu mutima we arasubiza ati: “Ariko se nacumuye iki? Uhereye igihe twabaniye kugeza ubu, wambonyeho iki cyambuza gutabara ngo njye kurwanya ababisha b’umwami databuja?”AA 481.2

    Igisubizo Akishi yamuhaye gishobora kuba cyarateye ikimwaro no kwicuza mu mutima wa Dawidi ubwo yatekerezaga uko bidakwiriye ko umugaragu w’Uwiteka yagerwaho no guhemukirwa nk’uko yikururiye. Umwami yaramubwiye ati: “Ku bwanjye nzi ko untunganiye nka marayika w’Imana, ariko abatware b’Abafilisitiya baravuze ngo: ‘Ntari butabarane natwe.’ Nuko none uzindukane kare mu gitondo n’abagaragu ba shobuja mwazanye, nimumara kubyuka kare mu gitondo habona muzahereko mugende.” Uko ni ko umutego Dawidi yari aguyemo wateguwe maze akagenda amahoro.AA 481.3

    Nyuma y’urugendo rw’iminsi itatu Dawidi n’abantu be magana atandatu bagera i Sikulagi, aho bari batuye mu gihugu cy’Abafilisitiya. Ariko bahageze basanze ari umusaka. Abamaleki bari baboneyeho urwaho Dawidi n’ingabo ze badahari maze barihorera kuko Dawidi yari yarabateye mu gihugu cyabo. Bari batunguye uwo mudugudu wari utarinzwe, maze bamaze kuwusahura no kuwutwika baragenda, banyaga abagore n’abana bose, batwara n’iminyago myinshi.AA 481.4

    Dawidi n’abantu be bamaze umwanya bababaye bumiwe bareba ayo matongo yari agicumbamo imyotsi. Hanyuma babonye akaga bari barimo, abo bagabo bari bararwanye intambara nyinshi « baherako batera hejuru, bararira, barahogora, bagera aho batakibasha kurira. »AA 481.5

    Aho niho Dawidi yahaniwe na none kutagira kwizera kwamuteye kwishyira mu maboko y’Abafilisitiya. Yagize umwanya wo kubona uko ubwihisho buboneka mu banzi b’Imana n’ubwoko bwayo buba bumeze. Abari barakurikiye Dawidi baramuhindukiye bamubwira ko ari we ntandaro y’akaga barimo. Dawidi yari yarasembuye Abamaleki igihe yabateraga; nyamara yagize kwizera cyane ko nta cyo yajyaga kuba hagati y’abanzi be, asiga umudugudu utarinzwe. Ingabo ze zazabiranyijwe n’uburakari n’umujinya zishaka gukora ishyano ndetse zari zigiye kumutera amabuye.AA 481.6

    Dawidi yasaga n’utagifite umuntu n’umwe umushyigikiye. Ibyo yakundaga cyane byose ku isi yari yabyambuwe. Sawuli yari yaramwirukanye mu gihugu cye; Abafilisitiya bari bamwirukanye ku rugerero; Abamaleki bari basahuye umudugudu we; abagore be n’abana be bari bagizwe imbohe; kandi n’incuti ze zari zamuhindukiranye zishaka kumwica. Muri icyo gihe cy’akaga gakomeye, aho kugira ngo Dawidi yemerere intekerezo ze gutinda kuri ibyo bihe bibabaje yarimo, yahanze amaso Imana akomeje ngo imufashe. «Yikomereje ku Uwiteka. » Yongeye gutekereza ku byamubayeho mu buzima. Mbese muri ibyo ni he Uwiteka yari yaramutereranye? Ubwo yibukaga ibihamya byinshi by’ubuntu bw’Imana, umutima we wasubijwemo intege. Kubw’uburakari bwabo no kutihangana, abari barakurikiye Dawidi batumye umubabaro wabo wikuba kabiri ; ariko umuntu w’Imana, wari ufite n’impamvu ikomeye yo kubabara kubarusha, we yagize kwikomeza n’ubutwari. Mu mutima we hari aya magambo ngo: “Uko ntinya kose, nzakwiringira” (Zaburi 56:3). Nubwo Dawidi ubwe atashoboraga kubona uko azava muri izo ngorane, Imana yo yarabibonaga kandi yari kumugira inama y’icyo akwiriye gukora.AA 481.7

    Atumiza Abiyatari umutambyi, mwene Ahimeleki maze “Dawidi aherako agisha Uwiteka inama ati: ‘Ninkurikira izo ngabo, nzazifata?’ Aramusubiza ati: ‘Zikurikire, kuko utazabura kuzifata, ukagarura byose.” 1Samweli 30 :8.AA 482.1

    Kubera ayo magambo, umuborogo utewe nagahinda n’umubabaro warahagaze. Dawidi n’ingabo ze baherako bahaguruka bakurikira abanzi babo bahungaga. Bagendaga bihuta cyane, bityo bageze ku kagezi Besori kisukiraga mu Nyanja ya Mediterane hafi ya Gaza, bituma magana abiri muri bo bari bananiwe basigara. Ariko Dawidi n’abo magana ane bari basigaye barakomeza ntihagira ikibaca intege.AA 482.2

    Bageze imbere bahasanga inkoreragahato y’Umunyegiputa yagaragaraga yuko igiye kwicwa n’umunaniro n’inzara. Bamuhaye ibyokurya n’icyo kunywa, arahembuka, maze bamenya ko yari yatawe na shebuja w’umugome ngo apfe. Shebuje w’iyo nkoreragahato yari umwe mu Bamaleki wari muri izo ngabo zari zateye. Uwo muntu yababwiye uko igitero no gusahura byagenze, maze bamaze kumusezeranya yuko atazicwa cyangwa ngo asubizwe shebuja, yemera kuyobora Dawidi n’ingabo ze aho abanzi babo bari baciye ingando.AA 482.3

    Bageze ahitegeye aho izo ngabo zari zigandagaje, babona abantu bari mu byishimo byinshi. “Basanga bagandagaje, barya banywa, bishimira iminyago myinshi bakuye mu gihugu cy’Abafilisitiya no mu cy’Abayuda.” Hahise hatangwa itegeko ryo guhita basakiza izo ngabo maze ingabo za Dawidi zibagwa gitumo. Abamaleki baguwe gitumo babura uko babigenza. Urugamba rwarakomeje rugeza nijoro na bukeye bwaho, kugeza ubwo bendaga kumaraho izo ngabo zose keretse abahungu magana ane gusa binaguriye ku ngamiya zabo bagahunga. Ijambo ry’Uwiteka ryarasohoye. “Dawidi agarura ibyo Abamaleki bari banyaze byose, atangira abagore be bombi. Ntibagira ikintu babura, ari igito ari ikinini, ari abana b’abahungu cyangwa abakobwa, haba na kimwe cyo mu minyago, cyangwa ikintu cyose bari banyazwe, Dawidi abigarura byose.”AA 482.4

    Igihe Dawidi yateraga akarere k’Abamaleki, yari yarishe abaturage bose yafashe. Iyo batabuzwa n’imbaraga y’Imana, Abamaleki bajyaga kurimbura abantu b’i Sikulagi. Biyemeje kutica abari banyazwe, bifuza kuzahabwa icyubahiro cyinshi bacyuye imbohe nyinshi, kandi bari bafite umugambi wo kuzagurishwa izo mbohe nk’inkoreragahato. Ng’uko uko basohoje umugambi w’Imana atari ku bushake bwabo, ntibica imbohe kugira ngo zizasubizwe abagabo babo na ba se.AA 482.5

    Ubutware bwose bwo ku isi bugengwa n’Imana. Uhoraho abwira abatware bakomeye n’abakandamiza abandi b’abagome ruharwa ati: “Garukira aha ntuharenge.” (Yobu 38:11). Imbaraga y’Imana ihora ikra kugira ngo ikome mu nkokora abakozi b’umubi. Imana ihora ikorera mu bantu, atari ukugira ngo ibarimbure ahubwo ari ukugira ngo ibagarure mu nzira nziza kandi ibarinde.AA 482.6

    Dawidi n’ingabo ze bamaze kunesha batashye bishimye cyane. Bageze kuri bagenzi babo bari basigaye inyuma, abanyamururumba kandi batari bafite ingeso nziza bo muri abo magana ane, basabye yuko abatarwanye iyo ntambara batagabana na bo iminyago; ko bigahije gusa ko buri wese yasubirana umugore we n’abana be. Ariko ibyo Dawidi ntiyabyemeye. Yaravuze ati: “Bene data, si ko muri bugenze ibyo Uwiteka yaduhaye, . . . Umugabane w’uwagiye mu ntambara urahwana n’uw’uwasigaye ku bintu. Nuko baragabana baranganya.” Uko ni ko icyo kibazo cyakemuwe kandi nyumaya yaho byaje guhinduka itegeko mu Bisiraheli ko abantu bose bakoranaga neza n’ingabo muri gahunda zazo bagomba kujya bagabana iminyago n’abarwanye urugamba nyirizina bakanganya.AA 482.7

    Uretse kugarura iminyago yose yari yakuwe i Zikulagi, Dawidi n’umutwe we bari banyaze imikumbi myinshi n’amashyo menshi by’Abamaleki. Ibyo byiswe “iminyago ya Dawidi,” kandi bagarutse i Sikulagi, yafashe muri iyo minyago maze yoherereza abatware b’umuryango we wa Yuda. Muri uko gusaranganya iminyago, yibutse abamugiriye neza bose we n’abantu be aho babaga mu misozi, igihe yameneshwaga agahunga ngo akize ubugingo bwe. Ineza n’urukundo bagaragarije iyo mpunzi yahigwaga, yituwe muri ubwo buryo.AA 483.1

    Hari hashize iminsi itatu Dawidi n’ingabo ze bagarutse i Zikulagi. Ubwo bakoraga kugira ngo basane ingo zabo zari zarabaye amatongo, bari bahagaritse imitima bategereje inkuru ituruka ku rugamba aho Abisiraheli bagombaga kurwana n’Abafilisitiya. Mu kanya gato babaonye intumwa yinjiye mu mudugudu wabo, “...ashishimuye imyenda ye yisize umukungugu mu mutwe.” Baherako bamushyira Dawidi, maze amugeze imbere aramwunamira nk’aho ari umutware ukomeye akaba amushakaho ubutoni. Dawidi yamubazanyije amatsiko uko urugamba rwagenze. Uwo muntu wari ucitse avuga uko Sawuli yaneshejwe, uko yapfuye, n’uko Yonatani yapfuye. Ariko yashyizeho agakabyo. Kubera kwibwira ko Dawidi yangaga uwamutotezaga ubudatuza, uwo munyamahanga yibwiraga yuko azahabwa icyubahiro navuga ko ari we wishe umwami. Avugana ubwirasi uburyo yasanze umwami w’Abisiraheli yakomerekejwe, kandi ko yari yibasiwe n’ababisha be, kandi ko abisabwe n’umwami ubwe ari we wamusonze. Yari azaniye Dawidi ikamba yamukuye ku mutwe n’imiringa y’izahabu yo ku maboko. Yari yizeye adashidikanya ko iyo nkuru irakiranwa ibyishimo, kandi ko arahabwa ingororano ikomeye y’ibyo yari yakoze.AA 483.2

    Ariko “Dawidi afata imyenda ye, arayishishimura, n’abari kumwe na we bose babigenza batyo. Bacura umuborogo bararira, biyiriza ubusa bageza nimugoroba, bababajwe na Sawuli n’umuhungu we Yonatani kandi n’abantu b’Uwiteka n’inzu ya Isirayeli, kuko bicishijwe inkota.”AA 483.3

    Dawidi agaruye agatima nyuma yo kumva iyo nkuru mbi, ibitekerezo bye byerekera kuri wa munyamahanga wazanye iyo nkuru no ku cyaha yari yakoze nk’uko yabyivugiye. Dadiwi abaza uwo musore ati: “Uri uwa he?” Arasubiza ati: “Ndi umwana w’Umwamaleki w’umunyamahanga.” Dawidi aramubaza ati: “Ni iki cyatumye udatinya, ugahangara kuramburira ukuboko kwica umuntu Uwiteka yimikishije amavuta?” Incuro ebyiri zose Dawidi yigeze abona Sawuli ari mu maboko ye, ariko ubwo yasabwaga kumwica, yari yaranze kuramburira ukuboko kwe kwica uwejejwe kubw’itegeko ry’Imana ngo ategeke Isiraheli. Nyamara Umwameleki ntiyatinye kwirata ko yishe umwami w’Abisiraheli. Yari yishinje icyaha gikwiriye kumwicisha, kandi yahise yicwa. Dawidi yaramubwiye ati: “Amaraso yawe abe ari wowe aba ku mutwe, kuko akanwa kawe ari ko muhamya nk’uko uvuze ngo: ‘Nishe uwo Uwiteka yimikishije amavuta.’”AA 483.4

    Agahinda Dawidi yagize kubera urupfu rwa Sawuli kari kavuye ku mutima, kagaragaza impuhwe z’umuntu ufite imico myiza. Dawidi ntiyishimye umwanzi we aguye. Icyamubuzaga kwimikwa ngo ajye ku ngoma mu Bisiraheli cyari kivuyeho, ariko ibyo ntibyatumye yishima. Urupfu rwari rwahanaguye muri Dawidi kwibuka ibyo ubuhemu bwa Sawuli n’ubugome bwe, kandi nta yandi mateka yamutekerezagaho uretse ibyo yakoze byiza kandi bikwiriye umwami. Izina rya Sawuli ryari rifitanye isano n’irya Yonatani wari waramubereye incuti nyakuri kandi itikunda.AA 484.1

    Indirimbo Dawidi yagaragarijemo uko umutima we wari umeze yabereye ubutunzi bw’agaciro kenshi igihugu cye n’abantu b’Imana bo mu bihe byose: AA 484.2

    “Icyubahiro cyawe, Isirayeli,
    Cyiciwe mu mpinga z’imisozi!
    Erega abanyambaraga baraguye!
    Ntimuzabivuge muri Gati,
    Ntimuzabyamamaze mu nzira z’Abashikeloni,
    Abakobwa b’Abafilisitiya batanezerwa,
    Abakobwa b’abatakebwe be kwishimagiza.
    Mwa misozi y’I Gilibowa mwe mwe,
    Kuri mwe ntihagatonde ikime,
    Ntihakagwe imvura,
    Ntihakabe imirima yera imyaka y’amaturo,
    Kuko ari ho ingabo y’umunyambaraga yagwanye umugayo,
    Ni yo ngabo ya Sawuli, nk’iyo utikimikishijwe amavuta.
    Umuheto wa Yonatani ntiwasubiraga inyuma,
    Ngo uve mu maraso y’abishwe,
    No ku banyambaraga b’ibihangange,
    Kandi inkota ya Sawuli ntiyavukaga.
    Sawuli na Yonatani bari beza,
    Bafiteigikundiro bakiriho,
    Kandi mu ipfa ryabo ntibaguye ukubiri.
    Bari abanyamuvumbuko kurusha ikizu,
    Bari abanyamaboko kurusha intare.
    Bakobwa ba Isirayeli, nimuririre Sawuli,
    Wabambikaga imyenda y’imihemba yo kurimbana,
    Warimbishaga imyambaro yanyu izahabu.
    Erega abanyamabaraga baguye mu ntamabara hagati!
    Yonatani yiciwe mu mpinga z’imisozi yawe.
    Unteye agahinda mwene data Yonatani,
    Wambereye uw’igikundiro bihebuje.
    Urukundo wankundaga rwari igitangaza,
    Rwarutaga urukundo rw’abagore.
    Erega abanyambaraga baraguye,
    N’intwaro zabo zirashize!” 2 Samweli 1:19-27.
    AA 484.3

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents