Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents

ABAKURAMBERE N’ABAHANUZI

 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    IGICE CYA 9 - ICYUMWERU CY’IMINSI IRINDWI

    Nk’uko Isabato yatangiriye mu irema, ni na ko icyumweru cyatangiriye mu irema, kandi byakomeje kubahirizwa bityo natwe bitugeraho binyuze mu mateka ya Bibiliya. Imana ubwayo ni yo yabaze iminsi y’icyumweru cya mbere, kugira ngo ibindi byumweru bizakurikiraho bizabe ariho bihera. Yari iminsi irindwi nk’uko tuyibara. Iminsi itandatu yakoreshejwe mu irema; ku wa karindwi Imana iraruhuka, maze iraweza kandi iwugira n’umunsi umuntu azajya aruhukaho. AA 67.1

    Mu mategeko yatangiwe kuri Sinayi, Imana ntiyirengagije icyumweru n’ishingiro ryacyo. Nyuma yo gutanga itegeko ngo, “Wibuke kweza umunsi w’Isabato,” ndetse n’ibigomba gukorwa mu minsi itandatu, n’ibitagomba gukorwa ku wa karindwi, yanasobanuye impamvu yo gukurikiza iminsi cy’icyumweru, ihereye ku rugero yatanze ubwayo: “Kuko iminsi itandatu ari yo Uwiteka yaremeyemo ijuru n’isi n’inyanja, n’ibirimo byose, akaruhuka ku wa karindwi: nicyo cyatumye Uwiteka aha umugisha umunsi w’Isabato, akaweza.” Kuva 20:8-11. Iyi mpamvu igaragara ko ari nziza kandi y’ukuri iyo dusobanukiwe iminsi yo kurema nk’isanzwe. Iminsi itandatu ya mbere y’ icyumweru cyose yahawe umuntu ngo ayikoreremo imirimo ye, kuko Imana yakoresheje igihe kingana n’icyo mu murimo wayo w’irema. Ku munsi wa karindwi umuntu agomba guhagarika imirimo, yibuka ikiruhuko cy’Umuremyi we.AA 67.2

    Ariko gutekereza yuko ibyakozwe mu cyumweru cya mbere bitatwaye igihe gito gusa, ko ahubwo byaba byarakozwe mu myaka ibihumbi n’ibihumbi ni ukurwanya byimazeyo ishingiro ry’itegeko rya kane. Ibi bigaragaza Umuremyi nk’utegeka abantu gukurikiza icyumweru cy’iminsi irindwi yibuka igihe kitarondorwa. Ibi nabyo bisa n’uburyo ikorana n’ibyo yaremye. Ibyo kandi bituma ibyo yaremye bidasobanuka kandi bigatera umwijima mu ntekerezo. Ni ukutizera gukabije kandi guteye akaga kuruta ibindi bibi byose; kuko bihishe ibintu bidafututse na gato ku buryo n’abantu benshi bavuga ko bizera Bibiliya usanga babyemera kandi bakabyigisha. AA 67.3

    “Ijambo ry’Uwiteka ni ryo ryaremye ijuru, umwuka wo mu kanwa ke ni wo waremye ingabo zo muri ryo zose. Kuko yavuze bikaba; yategeka bigakomera” Zaburi 33:6, 9. Bibiliya ntiyemera yuko isi yatwaye imyaka n’imyaka kugira ngo ive mu kintu cy’ubusa busa ihinduke nziza. Ibyanditswe Byera bivuga ko mu irema, bwiraga bugacya nk’uko byakomeje kuba mu yindi minsi yakurikiyeho. Ku iherezo rya buri munsi, habaga hari icyo Umuremyi yakoze. Mu isoza ry’icyumweru cya mbere cy’irema, hari amagambo yavuzwe ngo, “Dore amavu n’amavuko y’iremwa ry’ijuru n’isi.” Itangiriro 2:4. Ibi ntibishatse kwerekana ko icyumweru cy’irema gitandukanye n’iminsi irindwi isanzwe. Buri munsi wiswe urubyaro, kuko ariho Imana yagiye ishyiraho ikintu gishya mu murimo wayo.AA 67.4

    Abashakashatsi mu byerekeye amabuye n’ubutaka, bavuga ko bafite igihamya babonye mu butaka cyemeza ko isi ifite imyaka myinshi cyane kurusha ibyo amateka yanditswe mu bitabo bya Mose yigisha. Havumbuwe amagufwa y’abantu n’ay’inyamaswa, ibisigazwa by’ibikoresho, ibiti bibaje neza, n’ibindi, byose biruta ibyo muri iki gihe, cyangwa se ibyigeze kuvumburwa, maze kubwo ibyo, abantu bumva yuko isi yari ituwe kera cyane mbere y’igihe kivugwa mu mateka y’irema, kandi abariho basumba kure abariho muri iki gihe. Uko gutekereza kwatumye abantu benshi bizera Bibiliya by’urwiyerurutso, bemeza yuko iminsi y’irema yari myinshi cyane, ko byari ibihe bidafite iherezo.AA 67.5

    Ariko uretse amateka ya Bibiliya, ubwo bushakashatsi ntacyo bwagezeho. Abatekereza bahereye kubyo bavumbuye ntibashobora kugaragaza by’ukuri uko abantu, inyamaswa, n’ibiti byanganaga mbere y’Umwuzure, cyangwa se impinduka zikomeye zabayeho. Ibivumburwa mu butaka byerekana yuko imibereho y’igihe byari bikiri bizima itandukanye cyane n’iy’ubu, nyamara igihe iyo mibereho yatangiriye gishobora kuboneka gusa mu Byanditswe Byahumetswe n’Imana. Mu mateka y’Umwuzure, Umwuka Imana yahumekeraga mu bantu bayo wasobanuye ibyo ubushakashatsi mu bitabye mu butaka butajyaga kugeraho. Mu minsi ya Nowa, abantu, inyamaswa, n’ibiti binini cyane kuruta uko bimeze ubu, byahambwe ikuzimu kandi birahaguma kugira ngo bizabere abantu bazabaho nyuma, igihamya cy’uko abantu bariho mbere y’Umwuzure barimbuwe na wo. Imana yateganyije ko ibyo nibivumburwa, bizatuma abantu bizera amateka yahumetswe n’Imana; ariko abantu, kubera ibitekerezo byabo bihumye, bagwa mu mutego nk’uko abariho mbere y’Umwuzure babigenje - Ibintu Imana yabahaye kugira ngo bibagirire akamaro babihinduramo umuvumo kuko babikoresheje mu buryo budakwiriye.AA 68.1

    Ni kimwe mu byo Satani akoresha ayobora abantu kwemera ibinyoma by’abatizera; kuko bashobora gutuma amategeko y’Imana atumvikana nk’uko ari, kandi bigatera abantu kwigomeka ku butegetsi bw’Imana. Satani ashyira imbaraga mu kwibasira itegeko rya kane kuko ariryo ryerekana Imana nyakuri, Umuremyi w’ijuru n’isi.AA 68.2

    Imbaraga nyinshi zishyirwa mu gusobanura umurimo w’irema nk’aho rituruka ku mihindagurikire y’ibintu; maze n’Abakristo kw’izina bakemera ibyo bitekerezo bya kimuntu bihakanya Ibyanditswe Byera. Hari benshi bahakanya isesengura ry’ubuhanuzi, cyane cyane ibitabo bya Daniyeli n’Ibyahishuwe, bavuga ko ari urujijo tudashobora kubisobanukirwa; ariko kandi ugasanga abo babihakana ari na bo bakira ibitekerezo bidafite gihamya bitangwa n’abashakashatsi mu by’ubuvumbuzi bw’ibihishwe mubutaka bahakanya amateka ya Mose. Ariko niba ibyo Imana yahishuriye abantu bikomeye kubyumva, mbega uburyo kwemera imitekerereze idashyitse ku byo Imana yahishuye ari ukwihenda!AA 68.3

    Hariho ibintu bimwe Uhoraho Imana yacu yahishe abantu, nyamara twe n’urubyaro rwacu yaduhishuriye Amategeko ye, kugira ngo tujye tuyakurikiza yose uko ibihe bihaye ibindi.” Gutegeka Kwa Kabiri 29:29. Uko Imana yujuje umurimo wayo w’irema ntiyigeze ibihishurira abantu; ubuhanga bw’abantu mu by’ubumenyi ntibubasha kurondora amabanga y’Isumbabyose. Imbaraga zayo mu guhanga nta wazisobanukirwa nk’uko imibereho yayo itarondoreka.AA 68.4

    Imana yemeye ko umucyo mwinshi usesekara ku isi, haba mu bumenyi n’ubuhanga; nyamara iyo abahanga mu bya siyansi babisobanuye bakurikije kamere muntu, byanze bikunze imyanzuro bageraho iba atari myiza. Byaba byiza kujya impaka kubyo Imana yahishuye, niba ibyo twifashishije bitanyuranya n’ibyo dusanga mu Byanditswe Byera; ariko abareka Ijambo ry’Imana, bagashaka gutsimbarara ku mirimo yayo y’irema bifashishije amahame y’ubuhanga buhanitse bw’abantu, bagereranywa n’abasare bari mu bwato bagenda mu nyanja nini cyane batazi icyerekezo cyangwa badafite ikibayobora. Iyo abantu b’abahanga batayobowe n’ijambo ry’Imana mu bushakashatsi bwabo, bahinduka nk’abasazi iyo bagerageza kwerekana isano iri hagati y’ubuhanga buhanitse bw’abantu n’ibyo Imana yahishuriye abahanuzi bayo. Bitewe n’uko Umuremyi n’ibyo yaremye bihabanye cyane n’imyumvire yabo, kandi bakaba batashobora kubisobanura bifashishije amategeko agenga ibyaremwe, bafata amateka ya Bibiliya nk’adakwiriye kwiringirwa. Abashidikanya ukuri kw’Isezerano rya Kera n’Irishya, bashobora gutera indi ntambwe, bakanashidikanya ko Imana ibaho; nuko rero, bamara gutandukana n’imbaraga yari ibakomeje, bagasigara bakubita hirya no hino ku bitare by’ubuhemu bwabo.AA 68.5

    Abo bantu baba batakaje ukwizera. Hakwiriye kubaho ukwizera kutajegajega gushingiye ku bubasha bw’Ijambo ry’Imana ritunganye. Bibiliya ntikwiriye kugeragereshwa ibitekerezo by’abantu bishingiye ku bumenyi buhanitse mu bya siyansi. Ubwenge bw’umuntu ni umuyobozi udakwiriye kwiringirwa. Abahakanyi basoma Bibiliya bagamije guhinyura, mu myumvire yabo idatunganye, bavuga ko ubuhanuzi n’ubumenyi buhanitse bwa siyansi binyuranye; kuko mu by’ukuri na bo ubwabo ntibabisobanukirwa neza, ariko ku babisobanukiwe bihagije, biruzuzanya rwose. Mose yanditse ayobowe n’Umwuka w’Imana, kandi amahame nyakuri y’ibyerekeye ubumenyi bw’ibitabye mu butaka, ntazigera ahamya ko havumbuwe ibinyuranyije n’ibyo yanditse. Ukuri kose, kwaba ukugaragarira mu biriho cyangwa uko mu byahishuwe, ntaho kunyuranya na gato mu buryo kwigaragaza.AA 69.1

    Mu Ijambo ry’Imana habazwa ibibazo byinshi abashakashatsi badashobora gusubiza. Umwanya munini tuwuharira ibyo bibazo kugira ngo bitwereke akamaro bifite, ndetse no mu mibereho y’umunsi wose, tubonamo ibintu intekerezo zacu zigira iherezo, n’ubwenge twiratana, bitazigera bishobora gusobanukirwa.AA 69.2

    Nyamara abahanga mu bya siyansi bibwira yuko bashobora gusobanukirwa ubuhanga bw’Imana mu byerekeye ibyo yakoze cyangwa ibyo ishobora gukora. Ibi bigaragaza ko Itavogerwa kubera amategeko yayo. Abantu bahakana cyangwa birengagiza yuko Imana ibaho, cyangwa batekereza yuko bashobora gusobanura ibintu byose, ndetse n’uburyo Umwuka wayo afasha umutima w’umuntu; ariko bakaba batacyubaha izina ryayo cyangwa ngo batinye ububasha bwayo. Benshi ntibizera imbaraga ikomeye, ntibasobanukiwe n’amategeko y’Imana cyangwa imbaraga zayo zitarondoreka ngo ubushake bwayo bukorere muri bo. Nk’uko iri jambo «amategeko agenga ibyaremwe » rikunze gukoreshwa rikubiyemo ibyo abantu bashoboye kuvumbura ku bijyanye n’amategeko agenga ibyo tubona ku isi; nyamara se ukuntu ubwenge bwabo bufite aho bugarukira! Kandi mbega uburyo bwagutse bw’ukuntu Umuremyi ashobora gukorera muri ayo mategeko yayo kandi atunganye birenze uko ibyaremwe bigira iherezo bibisobanukiwe!AA 69.3

    Benshi bigisha ko ibiriho byifitiye imbaraga ibibeshaho — ko hari amategeko abigenga adahinduka, kandi ko bikoreshwa n’imbaraga yabyo bwite; bityo imikorere y’ibyaremwe ikaba ijyanye n’amategeko adahinduka ndetse n’Imana ikaba itabasha kuyavuguruza. Ubwo ni ubumenyi bupfuye, kandi budashingiye ku Ijambo ry’Imana. Ibyaremwe bikorera Umuremyi wabyo. Imana ntikuraho amategeko yayo cyangwa ngo inyuranye na yo, ahubwo ihora iyifashisha nk’ibikoresho byayo. Ibyaremwe bihamya ukubaho, ubuhanga, imbaraga ikora, ikoresha kandi ikanakorera mu mategeko y’ibyaremwe. Mu byaremwe duhora tubonamo imirimo y’Umwana na Se. Kristo aravuga ati, “Data arakora kugeza n’ubu, nanjye ndakora.” Yohana 5:17.AA 70.1

    Mu ndirimbo z’Abalewi zanditswe na Nehemiya, bararirimbye bati, ” Ni wowe wenyine witwa Uhoraho! Wahanitse ijuru hejuru y’amajuru yose, waremye n’inyenyeri zose zo muri ryo. Ni wowe waremye isi n’ibiyirimo byose, urema n’inyanja n’ibiyirimo byose. Ni wowe ubeshaho ibiremwa byose, ingabo zo mu ijuru ni wowe ziramya.” Nehemiya 9:6. Ku byerekeye iyi si, umurimo w’Imana wo kurema uruzuye. Kuko “imirimo yarangiye imaze kurema isi.” Abaheburayo 4:3 Ariko imbaraga zayo ziracyakoreshwa gukomeza ibiremwa byayo. Ntabwo ari uko uburyo b’imikorere bwashyizweho ngo bukoreshe imbaraga karemano, ngo gutera k’umutima kose, guhumeka kose gukurikirane; ahubwo umwuka wose, gutera kose k’umutima byerekana ko Imana yita kuri bose “...kuko ari muri yo dukesha guhumeka no kwinyagambura, mbese no kubaho kose.” Ibyakozwe n’Intumwa 17:28. Ntabwo ari ukubera imbaraga karemano isi itanga umwero wayo uko umwaka utashye, kandi ngo ikomeze kuzenguruka izuba. Ukuboko kw’Imana kuyobora amasi kandi kukayakomereza mu myanya yayo hakurikijwe gahunda yo mu kirere. “Asohora ingabo zabyo mu mitwe, zose akazihamagara mu mazina, kuko afite imbaraga nyinshi, akagira amaboko n’ububasha, ni cyo gituma nta na kimwe kizimira.” Yesaya 40:26.AA 70.2

    Kubera ubushobozi bwayo, ibimera bikura neza, ibibabi bikamera, kandi n’uburabyo bukarabya. Imana ituma “ubwatsi bumera ku misozi” (Zaburi 147:8), kandi ni yo iha ibibaya kurumbuka. “Inyamaswa zo mu ishyamba zose ku Mana ni ho zishakira ibyo kurya byazo” (Zaburi 104:20, 21), kandi n’ ikiremwa cyose gifite ubuzima uhereye ku gakoko gatoya ukageza ku muntu, byose bibeshwaho no kwishingikiriza ku bufasha bwayo. Mu magambo meza cyane y’umunyazaburi yaravuze ati, “Ibiremwa byose biguhanze amaso, bitegereje ko ubigaburira ibyo kurya byabyo ku gihe....upfumbatura igipfunsi ukabihaza ibyiza.” Zaburi 104:27, 28. Ijambo ryayo niryo rigenga ibiriho; ijuru irikingirisha ibicu maze imvura ikitegura kugwa ku isi. “Agusha amasimbi yererana nk’inyange, ikime cy’ubunyinya agikwiza hasi nk’ivu.” Zaburi 147:16. “Iyo ategetse, amazi yo ku ijuru yimbumbira hamwe, akoranya ibicu abivanye ku mpera z’isi, yohereza imirabyo mu ndiri yawo.” Yeremiya 10:13.AA 70.3

    Imana ni ishingiro ry’ibintu byose. Ubumenyi nyakuri bwose buhanitse mu bya siyansi buhuza n’imirimo yayo; uburezi bwose bw’ukuri buyobora umuntu kumvira ubutegetsi bwayo. Ubumenyi buhanitse mu bya siyansi buduhishurira ibitangaza bishya; butumbagira kure kandi bugashakashaka no hasi ikuzimu kure cyane hatari hamenywa; ariko nta kintu na kimwe bukura mu bushakashatsi kinyuranya n’ibyo Imana yaduhishuriye. Ubujiji bushobora kugerageza gushyigikira ibitekerezo bipfuye bya siyansi ku byerekeye Imana, ariko igitabo cy’ibyaremwe n’Ijambo Ryanditswe birasobanurana. Niyo mpamvu duhamagarirwa gusenga Umuremyi no kugira ubwenge bwo kwiringira Ijambo ryayo.AA 70.4

    Nta ntekerezo zigira iherezo zishobora gusobanukirwa byimazeyo imibereho, ububasha, ubuhanga cyangwa imirimo y’Ihoraho. Ibyanditswe Byera biravuga biti, “Mbese wabasha gucengera amayobera y’Imana? Ese wabasha gucengera ububasha bwayo? Wabigenza ute ko buri hejuru y’amajuru? Wabusobanukirwa ute ko buri ikuzimu? Uburebure bw’ububasha bwayo busumba isi, ubugari bwabwo busumba inyanja.” Yobu 11:7-9. Ibihangange mu bwenge byo mu isi ntibashobora gusobanukirwa Imana. Abantu bashobora guhora bashakashaka, bagahora biga, ariko kandi ntibabone iherezo.AA 71.1

    Na none, imirimo y’irema ihamya imbaraga n’ubushobozi by’Imana. “Ijuru rivuga icyubahiro cy’Imana, isanzure ry’ijuru rigaragaza ibyo yakoze.” Zaburi 19:1. Abafata Ijambo ry’Imana nk’umujyanama wabo bazasanga ubumenyi buhanitse mu bya siyansi bubafasha kumenya Imana. “Kuko ibitaboneka byayo, ni byo bubasha bwayo buhoraho n’ubumana bwayo, bigaragara neza, uhereye ku kuremwa kw’ isi, bigaragazwa n ‘ibyo yaremye: kugira ngo batagira icyo kwireguza.”Abaroma 1:20.AA 71.2

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents