Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents

ABAKURAMBERE N’ABAHANUZI

 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    IGICE CYA 26 - URUGENDO RWO KUVA KU NYANJA ITUKURA UKAGERA KURI SINAYI5text

    Abisiraheli bongeye gukomeza urugendo rwabo bava ku Nyanja Itukura bayobowe na ya nkingi y’igicu. Ibyari bibakikije byari ibintu bibabaje cyane — imisozi yambaye ubusa kandi y’uruharabuge, ibibaya by’ubukuna, ndetse n’inyanja yari irambuye hakurya, inkombe zayo zari zinyanyagiyeho imirambo y’abanzi babo; nyamara Abisiraheli bari basabwe n’ibyishimo kubera yuko bavuye mu buretwa, kandi igitekerezo cyose cyo kwitotomba cyahosheje.AA 192.1

    Ariko bamaze kugenda iminsi itatu babuze amazi. Impamba bari baritwaje yari imaze gushira. Ntibari bafite icyacubya inyota igurumana ubwo bagendaga bananiwe cyane mu bibaya byumagajwe n’izuba. Mose wari uzi neza ako karere, yari azi ibyo abandi batazi. Yari azi ko i Mara, hafi yaho bari bageze, hari amasoko nyamara amazi yayo ntiyakoreshwaga. Afite agahinda kenshi mu mutima, Mose yahanze amaso cya gicu cyabayoboraga. Ni bwo yumvaga urusaku rwinshi ruturutse mu bantu n’ibyishimo ngo : « Amazi! Amazi ! » Ubwo abagabo, abagore n’abana bihuta banezerewe bateranira kuri ya soko, noneho humvikana gutaka gutewe n’umubabaro kuko ya mazi yaruraga.AA 192.2

    Muri uwo mubabaro no kwiheba kwabo, bitotombera Mose kuba yarabayoboye muri iyo nzira, bibagirwa yuko Imana iri kumwe na bo muri cya gicu kidasanzwe ari yo yagiye imuyobora nk’uko na bo yabayoboraga. Ubwo yari ababajwe n’ibyari bibahangayikishije Mose yakoze icyo bari bihagiwe gukora: Yatakiye Imana ashishikaye kugira ngo ibafashe. “Uwiteka amwereka igiti, akijugunya muri ayo mazi, ahinduka meza.” Aho ni ho Abisiraheli baherewe isezerano rinyujijwe muri Mose ngo : « Nugira umwete wo kumvira Uwiteka Imana yawe, ugakora ibitunganye mu maso yayo, ukumvira amategeko yayo, ukitondera ibyo yategetse byose, nta ndwara nzaguteza mu zo nateje Abanyegiputa; kuko ari jye Uwiteka, ugukiza indwara. ”AA 192.3

    Bavuye i Mara berekeza Elimu, aho basanze “amasoko cumi n’abiri y’amazi, n’imikindo mirongo irindwi.” Aho bahamaze iminsi myinshi mbere y’uko binjira mu butayu bw’i Sini. Hashize ukwezi kumwe bavuye mu Egiputa, babambye amahema yabo mu butayu. Noneho ibyo kurya byabo bitangira gushira. Mu butayu harimo ubwatsi buke cyane, bityo imikumbi n’amashyo byabo bitangira kugabanuka. Mbese abo bantu benshi cyane bangana batyo bajyaga kugaburirwa bate? Gushidikanya kuzuye imitima yabo, maze bongera kwivovota. Ndetse n’abategetsi n’abakuru babo nabo bafatanyije n’abandi kwitotombera abayobozi bashyizweho n’Imana: “Iyo twicirwa n’Uwiteka mu gihugu cya Egiputa, tucyicaye ku nkono z’inyama, tukirya ibyo kurya tugahaga; none mwadukuyeyo mutuzanira muri ubu butayu kutwicisha inzara n’iri teraniro ryose.”AA 192.4

    Bari bataricwa n’inzara; ibyo babaga bakeneye icyo gihe barabihabwaga, ariko batinyaga ahazaza. Ntibashoboraga kwiyumvisha uburyo imbaga y’abantu bangana batyo bashobora kubaho mu rugendo rwabo banyura mu butayu, maze mu mitekerereze yabo babona abana babo bibasirwa n’inzara. Uwiteka yemeye ko ingorane zibugariza, kandi n’ibyo kurya bigabanuka kugira ngo imitima yabo imugarukire, we kugeza ubwo wari warababereye Umucunguzi. Iyo mu bukene bwabo bamutakira, yajyaga gukomeza kubagaragariza ibimenyetso by’urukundo rwe n’uko abitaho. Imana yari yarasezeranye ko nibumvira amategeko yayo, nta ndwara yajyaga kubazaho, kandi ukutizera kwabo gutewe n’icyaha ni kwabateye kwibwira ko bo ubwabo n’abana babo bazicwa n’inzara.AA 192.5

    Imana yari yarasezeranye ko izaba Imana yabo, ikabitaho nk’ubwoko bwayo, kandi ikabayobora ikabajyana mu gihugu kigari kandi cyiza; ariko bari biteguye gucika intege igihe cyose bahuraga n’inkomyi mu nzira berekeza muri icyo gihugu. Mu buryo bw’igitangaza, Imana yari yarabakuye mu bubata bwo mu Misiri kugira ngo ibakuze, ibakomeze kandi ibagire igisingizo mu isi. Nyamara byari ngombwa ko bahura n’ingorane kandi bakihanganira ubukene. Imana yabakuraga aho bari barasigingiye ibategurira kuba ahantu h’icyubahiro mu mahanga yose ndetse no kugira ngo bakire umurage w’ingenzi kandi watoranyijwe. Iyo bagira kwizera Imana, bashingiye kubwo yabakoreye byose, bari kugira ubutwari bakihanganira ibibarushya, ubukene, ndetse n’umubabaro ubwawo; nyamara ntibashakaga gukomeza kwiringiraUwiteka igihe batabonaga ibihamya bihoraho by’imbaraga ze. Bibagiwe imirimo y’agahato bakoreye Misiri. Bibagiwe ineza y’Imana n’imbaraga zayo bagaragarijwe ubwo bakurwaga mu buretwa. Bibagiwe uburyo abana babo barokotse ubwo umumarayika urimbura yicaga imfura zose zo mu Misiri.AA 193.1

    Bibagiwe ukwigaragaza gukomeye kw’imbaraga y’Imana ubwo bari bageze ku Nyanja Itukura. Bibagiwe ko igihe bambukaga mu mahoro banyuze mu nzira yari ibafunguriwe, ingabo z’abanzi babo zarengewe n’amazi y’inyanja ubwo zageragezaga kubakurikira. Babonaga kandi bakumva ibyago n’ibigeragezo by’ako kanya bibugarije; kandi aho kugira ngo bavuge bati: “Imana yadukoreye ibikomeye; tukiri abaretwa, irashaka kuduhindura ubwoko bukomeye,” bavugaga uko inzira bacamo ibaruhije, kandi bakibaza igihe urugendo rwabo ruruhije ruzarangirira.AA 194.1

    Amateka y’imibereho y’Abisiraheli mu butayu yanditswe kubw’inyungu za Isiraheli y’Imana kugeza ku iherezo ry’ibihe. Amateka y’uburyo Imana yagenjereje Abisiraheli bazereraga mu butayu mu rugendo rwabo bakubita hirya no hino, mu guhura n’inzara n’inyota n’umunaniro kwabo, ndetse no mu kwigaragaza gukomeye kw’imbaraga yayo kugira ngo ibahembure, yuzuye imiburo n’impuguro ku bwoko bwayo bwo mu bihe byose. Ibyabaye ku Baheburayo bitandukanye byari ishuri bategurirwagamo kuzaba aho basezeraniwe muri Kanani. Imana yifuza ko muri iki gihe ubwoko bwayo bwongera kwigana umutima woroheje n’umwuka wemera kwigishwa, bukareba ibigeragezo Isiraheli ya kera yanyuzemo, kugira ngo bubashe guhwiturwa mu mwiteguro wabwo wo kujya muri Kanani yo mu ijuru.AA 194.2

    Abantu benshi basubiza amaso inyuma bakareba Abisiraheli maze bagatangazwa no kutizera kwabo. Bumva yuko bo batajyaga kuba indashima; ariko iyo kwizera kwabo kugeragejwe, n’ubwo byaba ari ibigeragezo byoroheje, ntibagaragaza kwizera cyangwa kwihangana kurusha uko Abisiraheli ba kera babigenje. Iyo bagejejwe mu nzira y’impatanwa, binubira uburyo bwo kubatunganya Imana yahisemo. Nubwo ibyo bakeneye ubu babihabwa, benshi ntibaba bashaka kwiringira Imana kubw’igihe kizaza, ndetse bahora bahagaritse umutima w’uko ubukene bushobora kuzabazaho maze bagasiga abana babo mu magorwa.AA 194.3

    Bamwe bahora bikanga ibibi bishobora kubabaho cyangwa se n’ingorane zihari bakazikuriririza ku buryo amaso yabo aba impumyi ntibabone imigisha myinshi bakwiriye gushimira Imana. Aho kugira ngo imbogamizi bahura nazo zibatere gushaka ubufasha buturuka ku Mana, yo soko rukumbi y’imbaraga, zibatandukanya na yo kuko bibatera kwinuba no kubura amahwemo.AA 194.4

    Mbese dukwiriye kuba abatizera dutyo? Kuki dukwiriye kuba indashima n’abatiringira? Yesu ni incuti yacu; ijuru ryose rishishikajwe n’uko tumererwa neza; kandi inkeke n’ubwoba tugira bibabaza Mwuka Wera w’Imana. Ntitwari dukwiriye gutwarwa n’ibiduhangayikisha bikaduca intege, kandi bitadufasha kwihanganira ibigeragezo. Nta mwanya wari ukwiriye guhabwa uko kutiringira Imana kutuyobora kwitegura guhangana n’ubukene bw’ahazaza maze tukabigira iintego y’ingenzi dukurikiranye mu buzima nk’aho umunezero wacu ushingiye muri ibi bintu by’isi. Si ubushake bw’Imana ko abantu bayo baremererwa n’ibibahgarika umutima. Nyamara kandi Umwami wacu ntatubwira yuko nta ngorane ziri mu nzira tunyuramo. Ntabwo asezeranira ubwoko bwe kubukura mu isi y’icyaha n’ikibi, ariko atwereka ubuhungiro butanyeganyezwa. Ararika abarushye n’abaremerewe avuga ati: “Mwese abarushye n’abaremerewe nimuze munsange, ndabaruhura.” Nimuture umutwaro wo guhagarika umutima no guhangayikishwa n’iby’isi mwikoreye, maze “mwemere kuba abagaragu banjye, munyigireho; kuko ndi umugwaneza kandi noroheje mu mutima; namwe muzabon uburuhukiro mu mitima yanyu” (Matayo 11.28,29). Dushobora kubona ikiruhuko n’amahoro mu Mana, tukayitura amaganya yacu yose, kuko yita kuri twe. (Soma 1Petero 5:7).AA 194.5

    Intumwa Pawulo aravuga ati: “Nuko bene Data, mwirinde, hatagira uwo muri mwe ugira umutima mubi utizera, umutera kwimura Imana ihoraho” (Abaheburayo 3:12). Turebye ibyo Imana yadukoreye byose, ukwizera kwacu kwagombye gukomera, kugakora kandi kutadohoka. Aho kwinuba no kwitotomba, imvugo y’imitima yacu ikwiriye kuba iyi ngo: “Mutima wanjye, himbaza Uwiteka; mwa bindimo byose mwe, nimuhimbaze izina rye ryera. Mutima wanjye, himbaza Uwiteka; ntiwibagirwe ibyiza yakugiriye byose.” Zaburi 103:2.AA 195.1

    Imana yari izi ubukene bw’Abisiraheli. Yabwiye umuyobozi wabo iti: “Dore ndabavubira ibyokurya bimanutse mu ijuru.” Ikindi kandi hatanzwe amabwiriza y’uburyo abantu bazajya batoragura ibyo bakeneye bya buri munsi, ku munsi wa gatandatu bagatoragura incuro ebyiri kugira ngo kubahiriza Isabato kwera kubone uko gukomeza kubaho.AA 195.2

    Mose yahamirije iteraniro ryose ko bari buhabwe ibyo bakeneye muri aya magambo: “Uwiteka ari bubahe inyama zo kurya nimugoroba, mu gitondo akazabaha ibyo murya mugahaga.”AA 195.3

    Yongeyeho ati: “Natwe turi iki? Si twe mwivovotera, ahubwo Uwiteka ni we mwivovotera.” Mose yabwiye Aroni kubabwira ati: “Nimwigire hafi imbere y’Uwiteka kuko yumvise ibyo mwivovota,” Aroni akibwira iteraniro, “berekeza amaso mu butayu, babona ubwiza bw’Uwiteka bubonekeye muri cya gicu.” Ukurabagirana batari barigeze babona kwerekanaga ko Imana iri aho hantu. Binyuze mu byo berekwaga, bagombaga kunguka kumenya Imana. Bagombaga kwigishwa yuko Isumbabyose ari yo muyobozi wabo, ko atari Mose namba, ahubwo ko bagomba gutinya izina ry’Isumbabyose kandi bakumvira ijwi ryayo.AA 195.4

    Nimugoroba inkambi yabo yari izengurutswe n’inturumbutsi nyinshi cyane zikwiriye kubagaburira bose. Bukeye hasi hari “utuntu duto dusa n’ikime.” Twasaga nk’utubuto duto dusa n’ikime. Abantu batwise ‘manu.” Mose yaravuze ati: “Ibyo ni ibyokurya Uwiteka abahaye ngo murye.” Abantu batiraguye manu kandi babona ko ari nyinshi cyane bihagije abantu bose. “Barayisyaga cyangwa bakayisekura, bakayiteka mu nkono, bakayihindura udutsima.” (Kubara 11:8). “Yaryohaga nk’umutsima usa n’ibango, uvuganywe n’ubuki.”AA 195.5

    Babwiwe gutoragura buri munsi ibingana nka litiro ebyiri kuri buri muntu; kandi ntibagombaga kubiraza. Bamwe bagerageje kugira ibyo babika barabiraza, nyamara bwaracyaga bagasanga bitagikwiriye kuribwa. Ibyokurya by’uwo munsi byagombaga gutoragurwa mugitondo, kuko ibyasigaraga hasi byose byashongeshwaga n’izuba.AA 195.6

    Mu gutoragura manu byagaragaye ko bamwe batoraguye byinshi abandi batoragura bike ku rugero rwari rugenwe; ariko “uwateranyije byinshi ntiyagira icyo atubukirwa; uwateranyije bike ntiyagira icyo atubirwa.” Ubusobanuro bw’iri somo ndetse n’icyo ryigisha gifatika dukuramo, bitangwa n’intumwa Pawulo mu Rwandiko rwe rwa kabiri yandikiye Abanyakorinto. Aravuga ati: “Simvugiye ntyo kugira ngo abandi boroherezwe namwe ngo murushywe, ahubwo ni ukugira ngo munganye, ngo ibibasagutse muri iki gihe bihabwe abandi mu bukene bwabo, kandi ngo ibizasaguka ba bandi na byo muzabihabwe mu bukene bwanyu, munganye nk’uko byanditswe ngo “Uwatoraguye byinshi nta cyo yatubukiwe, kandi ‘uwatoraguye bike nta cyo yatubiwe.” ” (2Abakorinto 8:13-15).AA 195.7

    Ku munsi wa gatandatu abantu batoraguye ibingana nka litiro enye. Abakuru bihutiye kubwira Mose ibyari byakozwe. Yarabasubije ati: “Ibyo ni byo Uwiteka yavuze ati: ‘Ejo uzaba umunsi wo kuruhuka, isabato yejerejwe Uwiteka: mwotse icyo mushaka kotsa, muteke icyo mushaka guteka; ibisaze mubibike, birare bigeze mu gitondo.” Babigenje batyo, kandi basanze yuko ntacyo byabaye. “Mose arababwira ati, “Uyu munsi murye ibi; kuko none ari isabato y’Uwiteka; uyu munsi ntimubibona mu gasozi. Mu minsi itandatu mujye mubiteranya, ariko uwa karindwi ni wo sabato, kuri wo ntibizajya biboneka.”AA 196.1

    Imana isaba ko muri iki gihe umunsi wayo wera yitoranyirije wubahirizwa nko mu gihe cy’Abisiraheli. Itegeko ryahawe Abaheburayo rikwiriye kubahirizwa n’Abakristo bose nk’itegeko ridakuka Yehova abahaye. Umunsi ubanziriza Isabato ukwiriye kugirwa uwo kwitegura, kugira ngo ikintu cyose kibe giteguye mu masaha yayo yera. Nta mpamvu n’imwe ikwiriye gutuma imirimo yacu bwite ikomeza kuvogera amasaha yera. Imana yavuze ko abarwayi n’abababaye bakwiriye kwitabwaho; umurimo ukorwa kugira ngo bamererwe neza ni umurimo w’imbabazi, kandi ntabwo ari ukwica Isabato; ariko imirimo yose itari ngombwa ikwiriye kwirindwa. Abantu benshi batabyitayeho bagenda basubika uturimo duto bakadukora isabato yatangiye kandi twagombye kuba twakozwe ku munsi wo kwitegura. Ibi ntibyari bikwiriye kubaho. Umurimo utitaweho kugeza ubwo Isabato itangira uba ukwiriye kurekwa kugeza ubwo irangira. Ibi byagombye gufasha intekerezo z’abo bantu batagira icyo bitaho, kandi bikabatera kwitonda bagakora imirimo yabo bwite mu minsi itandatu y’imirimo.AA 196.2

    Buri cyumweru mu gihe kirekire bamaze mu butayu, Abisiraheli babonye igitangaza gikubiyemo imigabane itatu, cyabereyeho kumvisha intekerezo zabo ukwera kw’Isabato: ku munsi wa gatandatu haguye manu y’iminsi ibiri, ku wa karindwi nta yaguye, kandi iyari ikenewe ku Isabato yakomeje kuryoha no kuba nzima mu gihe iyo hagiraga ibikwa mu kindi gihe yaboraga ntibe yaribwa.AA 196.3

    Mu byerekeranye no gutangwa kwa manu, dufite ibihamya bidashidikanywaho ko, nk’uko abantu benshi babivuga, Isabato itashyizweho igihe amategeko yatangwaga kuri Sinayi. Abisiraheli bataragera kuri Sinayi bari basobanukiwe ko kuziririza Isabato ari ngombwa kuri bo. Ubwo basabwaga gutoragura incuro ebyiri za manu kuri buri wa gatandatu mu rwego rwo kwitegura Isabato, aho ku Isabato itashoboraga kugwa, ukwera k’umunsi wo kuruhuka yakomeje kwinjira mu ntekerezo zabo. Kandi igihe abantu bamwe bajyaga gutoragura manu ku Isabato, Uwiteka yarabajije ati: “Muzageza he kwanga kwitondera amategeko yanjye n’ibyo nategetse?”AA 196.4

    “Abisiraeli barya manu imyaka mirongo ine, bageza aho bagereye mu gihugu kibabwamo n’abantu; barya manu, bageza aho bagereye ku rugabano rw’igihugu cy’i Kanani.” Kubw’uku kugaburirwa mu buryo bw’igitangaza, bamaze imyaka mirongo ine bibutswa buri munsi ko Imana itabura kubitaho kandi ko ibakunda urukundo rutarondoreka. Mu magambo y’umuhimbyi wa zaburi, Imana yabagaburiye “umugati uturutse mu ijuru. Barya ku byokurya by’abamarayika” (Zaburi 78:24, 25) - ni ukuvuga yuko byari ibyokurya bahawe n’abamarayika. Muri uko kugaburirwa ibyokurya bivuye mu ijuru, buri munsi bigishwaga ko kuva bafite isezerano ry’Imana, bari bafite icyizere ko ntacyo bazabura nk’aho bazengurutswe n’imirima yeze impeke yo mu bibaya birumbuka by’i Kanani.AA 196.5

    Manu yagwaga ivuye mu ijuru kugira ngo itunge Abisiraheli, yashushanyaga wa wundi wavuye ku Mana aje guha abari mu isi ubugingo. Yesu yaravuze ati: “Ni jye mutsima w’ubugingo. Ba sekuruza wanyu bariraga manu mu butayu, nyamara barapfuye: uyu ni wo mutsima umanuka uva mu ijuru . . . Umuntu narya uwo mutsima, azabaho iteka ryose: kandi umutsima nzatanga ku bw’abari mu isi kugira ngo babone ubugingo, ni umubiri wanjye” (Yohana 6:48-51). Kandi mu masezerano y’imigisha yahawe ubwoko bw’Imana ku byerekeye imibereho y’igihe kizaza handitswemo aya magambo ngo: “Unesha, nzamuka kuri manu yahishwe.” (Ibyahishuwe 2:17).AA 196.6

    Bavuye mu butayu bw’i Sini, Abisiraheli babambye amahema yabo i Refidimu. Aho nta mazi yari ahari, maze bongera kutiringira ubuntu bw’Imana. Mu buhumyi bwabo no kwihandagaza, abantu basanze Mose baramubwira bati: “Duhe amazi tunywe.” Nyamara ukwihangana kwa Mose ntikwacogoye. Yarababajije ati: “Murantonganiriza iki? Kuki mugerageza Uwiteka?” Basakuje barakaye bati: “Ni iki cyatumye udukurira mu Egiputa kugira ngo utwicishanye inyota n’abana bacu n’amatungo yacu?” Igihe bahabwaga ibyokurya byinshi, bibutse kutizera no kwivovota kwabo bakorwa n’isoni, maze basezerana yuko baziringira Uwiteka mu bihe bizaza; ariko bidatinze bibagiwe iryo sezerano batanze maze batsindwa ikigeragezo cya mbere cyo kwizera kwabo. Inkingi y’igicu yabayoboraga yasaga nk’aho ikingirije ikintu kitazwi giteye ubwoba. Baribazaga bati, “Mbese Mose ni muntu ki? Umugambi we wo kubakura mu Misiri waba wari uwuhe?” Gukeka no kutiringira byuzuye imitima yabo, maze barihandagaza bamushinja ko, bo n’abana babo, yagambiriye kubicisha ubukene n’umuruho kugira ngo yikungahaze umutungo wabo. Bari bagiye kumutera amabuye ubwo bivumbagatanyaga babitewe n’umujinya.AA 197.1

    Mose ababaye atakira Uwiteka ati: “Aba bantu ndabagenza nte?” Yabwiwe kujyana abakuru b’Abisiraheli n’inkoni yari yarakoresheje ibitangaza mu Misiri, ngo bagende banyure imbere y’abantu. Maze Uwiteka aramubwira ati: “Nanjye ndahagarara imbere yawe hariya ku gitare cy’i Horebu; ukubite icyo gitare, amazi aravamo, abantu bayanywe.” Yabigenje atyo, maze amazi adudubiza nk’isoko ihaza abo bantu bose. Aho kugira ngo itegeke Mose kurambura inkoni ye ngo ahamagarire ibyorezo bikomeye kuri abo bayobozi muri uko kwivovota kwabo kubi, Imana mu mbabazi zayo nyinshi yatumye iyo nkoni iba igikoresho cyayo mu kubakura mu buretwa.AA 197.2

    “Yasaturiye ibitare mu butayu, ibanywesha amazi menshi ava ikuzimu. Kandi yavushije amasoko mu gitare, itembesha amazi nk’imigezi” (Zaburi 78:15,16). Mose yakubise igitare, nyamara cyari Umwana w’Imana wari wikinze mu nkingi y’igicu, ahagarara iruhande rwa Mose, kandi atuma amazi atanga ubugingo atemba. Ntabwo Mose n’abakuru b’Abisiraheli ari bo gusa babonye ikuzo ry’Imana, ahubwo na rubanda rwose rwari ruhagaze rwitaruye. Nyamara iyo icyo gicu kiramuka kivuyeho, bari kwicwa no kurabagirana gukomeye k’Uwari muri icyo gicu.AA 197.3

    Ubwo bari bafite inyota, Abisiraheli bagerageje Imana bavuga bati : “Mbese Uwiteka ari hagati muri twe, cyangwa ntahari?” “Niba Uwiteka yaratuzanye hano, kuki ataduha amazi n’ibyokurya?” Kutizera bagaragaje kwari icyaha gikomeye, maze Mose atinya ko iteka ry’Imana rishobora kubageraho. Byatumye aho hantu ahita Masa, risobanura “kugerageza,” na Meriba, risobanura “intonganya,” nk’urwibutso rw’icyaha cyabo.AA 197.4

    Akandi kaga gashya nako karabugarije. Kubera kwivovotera Uwiteka, yabateje abanzi babo. Abamaleki, bari abagome kandi bakunda kurwana, barabateye bica abari basigaye inyuma ku bwo kudandabirana no kunanirwa. Mose wari uzi ko iyo mbaga ititeuye kurwana, yategetse Yosuwa gutoranya mu miryango itandukanye umutwe w’ingabo maze akaziyobora bakajya kurwanya abanzi, mu gihe we ubwe yagombaga guhagarara ahirengeye hafi aho afashe inkoni y’Imana mu biganza bye. Babigenza batyo maze bucyeye Yosuwa n’ingabo ze batera umwanzi, naho Mose na Aroni, na Huri bari bahagaze mu mpinga y’umusozi bitegeye aho barwaniraga. Mose yasabiraga ingabo z’Abisiraheli kunesha, arambuye amaboko ye ayerekeje mu ijuru kandi yabaga afashe inkoni y’Imana mu kuboko kwe kw’iburyo. Uko urugamba rwakomezaga byaje kugaragara ko igihe cyose amaboko ye yabaga arambuye yerekeye mu ijuru, Abisiraheli baratsindaga; ariko iyo yayamanuraga, umwanzi yaraneshaga. Igihe Mose yari amaze kunanirwa, Aroni na Huri bafata amaboko ye barayakomeza ntagwe kugeza izuba rirenze ubwo umwanzi yabaga yirukanwe.AA 197.5

    Igihe Aroni na Huri bashyigikiraga amaboko ya Mose, babaga beraka Abisiraheli inshingano yabo yo kumushyigikira mu murimo we wari ukomeye ubwo yajyaga kugezwaho amagambo aturutse ku Mana kugira ngo ayababwire. Nanone kandi igkorwa cya Mose cyari gifite icyo gisobanura. Byerekanaga ko Imana ifite kubaho kwabo mu biganza byayo. Igihe cyose bari kuyiringira, yajyaga kubarwanirira kandi ikanesha abanzi babo. Ariko igihe bari kureka kuyishingikirizaho, maze bakizera imbaraga zabo bwite, bajyaga kuba abanyantege nke kurusha n’abatari bazi Imana, bityo abanzi babo bakabatsinda.AA 198.1

    Nk’uko Abaheburayo batsinda ubwo Mose yazamuraga amaboko ye ayerekeje mu ijuru kandi abasabira, ni nako Isiraheli y’Imana itsinda igihe kubwo kwizera yishingikiriza ku mbaraga z’Umutabazi wayo ukomeye. Nyamara imbaraga z’Imana zigomba kungikanywa n’umuhati w’abantu. Mose ntiyizeraga ko Imana izabaneshereza Abisiraheli bo nta cyo bakoze. Ubwo uwo muyobozi ukomeye yingingaga Uwiteka, Yosuwa n’abantu be b’intwari babaga bakoresha imbaraga zabo zose kugira ngo basubize inyuma umwanzi wa Isiraheli n’Imana.AA 198.2

    Abamaleki bamaze gutsindwa, Imana yategetse Mose iti: “Andika ibi mu gitabo bibe urwibutso, ubibwire Yosuwa, yuko nzakuraho rwose kwibukwa kw’Abamaleki, bakibagirana mu bo munsi y’ijuru bose.” Mose agiye gupfa yahaye ubwoko bwe iyi nshingano ikomeye ati: “Uhore wibuka ibyo Abamaleki babagiriye mu rugendo, ubwo mwavaga mu Egiputa; uko babasanganiriraga mu rugendo, bakica ab’inyuma banyu, abatakaye inyuma bose b’abanyantegenke, ubwo mwananirwaga mukaruha, ntibatinye Imana.... uzaba ukwiriye gukuraho rwose kwibukwa kw’Abamaleki, ngo bibagirane mu bo munsi y’ijuru bose, ntuzabyibagirwe” (Gutegeka kwa Kabiri 25:17-19). Ku byerekeye aba bantu b’inkozi z’ibibi, Uwiteka yarahiriye ko “... azajya arwanya Abamaleki ibihe byose.” Kuva 17-16.AA 198.3

    Abamaleki ntibari bayobewe imico y’Imana cyangwa ubutegetsi bwayo, nyamara aho kugira ngo batinyire imbere yayo, biyemeje gusuzugura ububasha bwayo. Ibitangaza Mose yakoreye imbere y’Abanyamisiri, Abamaleki babigize urw’amenyo kandi ubwoba bw’amahanga yari abakikije barabusuzugura. Barahiriye imbere y’ibigirwamana byabo ko bazarimbura Abaheburayo ku buryo nta n’umwe wagombaga kurokoka, kandi birata yuko Imana ya Isiraheli itazashobora kubatsinda.AA 198.4

    Abisiraheli ntibari babashotoye cyangwa ngo babagirire nabi. Gutera kwabo ntikwatewe n’uko bari benderejwe. Kwerekana uko banga Imana n’uko bayisuzugura ni byo byabateye gushaka kurimbura ubwoko bwayo. Abamaleki bari baramaze igihe kirekire ari abanyabyaha bikabije, kandi ibyaha byabo byari byarahamagaye Imana ngo ize ibahore, nyamara imbabazi z’Imana zari zarakomeje kubahamagarira kwihana; ariko ubwo abagabo b’Abamaleki bateraga Abisiraheli bari bananiwe kandi batarwana, Abamaleki bahamije iteka ubwoko bwabo buzacirwaho. Imana yitaye cyane ku banyantegenke cyane kurusha abandi bo mu bana bayo. Nta gikorwa cy’ubugome cyangwa gutotezwa kibakorewe kitandikwa n’ijuru. Abantu bose bakunda Imana kandi bakayubaha, ukuboko kwayo kurambuye imbere yabo nk’ingabo. Mureke abantu bitonde kugira ngo badakubita uko kuboko kw’Imana; kuko gufashe inkota y’ubutabera.AA 198.5

    Hafi y’aho Abisiraheli bari babambye amahema hari hatuye Yetiro, sebukwe wa Mose. Yetiro yari yarumvise uko Abaheburayo bakuwe mu bubata, maze noneho ajya kubasura ndetse ashyiriye Mose umugore we n’abahungu be babiri. Mose, umuyobozi ukomeye yabwiwe n’intumwa iby’uko bageze hafi, maze ajya kubasanganira anezerewe, amaze kubaramutsa abinjiza mu ihema rye. Yari yarohoreje umuryango ubwo yafataga inzira y’akaga akajya gukura Abisiraheli mu Misiri, nyamara noneho yashoboraga kongera kunezezwa no guhumurizwa no kubabana nabo. Mose yabwiye Yetiro ibitangaza Uwiteka yakoreye Abisiraheli, maze uwo musaza arishima kandi asingiza Uwiteka bityo afatanya na Mose n’abakuru b’Abisiraheli gutamba igitambo no gukora ibirori bikomeye mu rwego rwo kwizihiza imbabazi z’Imana.AA 199.1

    Yetiro akiri aho mu ngando, yahise abona uburyo inshingano Mose yikoreye ziremereye. Gutuma muri iyo mbaga ingana ityo irimo abantu b’injiji, batagira ikinyabupfura habaho gahunda n’ikinyabupfura, byari inshingano itoroshye. Mose niwe wari umuyobozi wabo uzwi ndetse abababera n’umucamanza, kandi uretse inyungu rusanze z’abantu n’inshingano zabo, impaka nazo zavukaga hagati muri bo ni we wazikiranuraga. Yari yaremeye ko ibi bibaho kuko byamuhaga umwanya wo kubigisha nk’uko yabyivugiye ati: ” … mbamenyesha amategeko y’Imana n’ibyo yategetse.” Ariko Yetiro ntiyabishima aramusubiza ati: ” … kuko binaniranye biruta ibyo washobora gukora wenyine.” “Ntuzabura gucika intege.” Bityo, Yetiro yagiriye Mose inama yo gutoranya abantu bashoboye akabagira abayobozi b’igihumbi igihumbi, abandi bakayobora ijana ijana n’abandi bakayobora icumi cumi. Bagombaga kuba abantu “bubaha Imana, inyangamugayo, banga impongano.” Abo bagombaga guca imanza zose zidakomeye, naho iziruhije n’izikomeye cyane bagakomeza kuzizanira Mose, wagombaga kuba umushyikirwa w’amagambo w’abantu n’Imana, akajya ashyira Imana imanza zabo. Kandi yaramubwiye ati: ” ujye ubereka inzira bakwiriye gucamo n’imirimo bakwiriye gukora.” Iyo nama yaremewe kandi ntiyorohereje Mose gusa, ahubwo yanazanye gahunda nziza mu bantu.AA 199.2

    Imana yari yarahaye Mose icyubahiro gikomeye kandi yari yarakoresheje ukuboko kwe ibitangaza; ariko kuba yari yaratoranyijwe kugira ngo ahe abandi amabwiriza, ntibyatumye yibwira ko we ubwe adakeneye kugirwa inama. Umuyobozi w’Abisiraheli watoranyijwe yateganye amatwi ubwuzu inama z’umutambwi w’i Midiyani wubahaga Imana, kandi ayikurikiza nk’inama nzima.AA 199.3

    Bavuye i Refidimu bakomeza urugendo rwabo, bakurikiye ya nkingi y’igicu. Inzira baciyemo yabanyujije mu bibaya by’ubutayu, mu bihanamanga, no mu mikokwe y’ibitare. Incuro nyinshi uko bambukiranyaga ubutayu bwuzuye umusenyi, imbere yabo bahabonaga imisozi yambaye ubusa imeze nk’iyabakingira akaga, ihagaze mu nzira berekezagamo kandi yasaga n’aho itabemerera gukomeza urugendo rwabo. Ariko uko barushagaho kwegera iyo misozi, babonaga inzira zikinguka hirya no hino muri iyo misozi, maze hirya yayo bakahabona ikindi kibaya. Noneho banyuzwaga muri imwe mu nzira zirimo utubuye duto. Byari ibintu bitangaje. Hagati y’impinga z’imisozi y’uruharabuge ni ho imbaga y’Abisiraheli yanyuraga izamuka ari uruhererekane bari kumwe n’amashyo n’imikumbi yabo. Bagiye kubona babona imbere yabo hahagaze umusozi wa Sinayi munini cyane. Ya nkingi y’igicu yahagaze mu mpinga yawo, maze abantu babamba amahema yabo hepfo mu kibaya. Aho niho bajyaga kumara hafi umwaka wose. Nijoro inkingi y’umuriro yabizezaga uburinzi bw’Imana, kandi ubwo babaga bahunikiye, umutsima uvuye mu ijuru wagwaga buhoro buhoro mu nkambi yabo.AA 199.4

    Umuseke watamururaga umwijima muri iyo misozi, kandi imirasire irabagirana y’izuba yahuranyaga mu bibaya biciye bugufi, ikabera abo bagenzi bananiwe nk’imyambi y’imbabazi ituruka ku ntebe y’ubwami y’Imana. Ku mpande zose, imisozi yambaye ubusa mu bunini n’ubwiza bwayo butangaje, yasaga n’ivuga ibyo gukomera n’ubuhangange by’Imana. Aha ni ho intekerezo zabo zakangukiye kandi ziratangara. Abantu babashije gusobanukirwa ubujiji n’intege nke byabo imbere y’Imana “ishyira imisozi mu gipimo, n’udusozi ikatugera mu minzani.” (Yesaya 40:12). AA 200.1

    Aho ni ho Abisiraheli bagombaga guhererwa ihishurirwa rikomeye Imana yigeze ihishurira abantu. Aho ni ho Imana yateranyirije abantu bayo kugira ngo ibumvishe ukwera kw’ibyo isaba ibinyujije mu kubabwira amategeko yayo yera ikoresheje akanwa kayo bwite. Bagombaga guhinduka bikomeye; kuko ingeso zitesheje agaciro bigiye mu buretwa ndetse no gukomera ku gusenga ibigirwamana byari byariyanditse mu mico n’imigenzereze yabo. Imana yakoreraga kugira ngo ibazahure ibageze ku rwego rwo hejuru rw’imico mbonera ibinyujije mu kubimenyesha. AA 200.2

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents